Blog

  • Ukuri ku bimaze iminsi bivugwa hagati ya Th… – #rwanda #RwOT

    Tom Close ari mu bahanzi bamaze igihe kitari gito mu muziki akaba ari na we wabereye umugisha The Ben amufashe kwinjira  mu buhanzi bamwe bakaba banafata nk'abavandimwe.

    Kenshi kandi Tom Close yagiye yumvikana avuga amagambo akomeye kuri mugenzi we The Ben, abibuka amateka y'igitaramo cya 2017 cyitabiriwe n'ibihumbi  ntibazibagirwa ibyo yamuvuzeho.

    Icyo gihe Tom Close ni we wakiriye ku rubyiniro The Ben agira ati'Ntabwo nje kuririmba kubera ko nanjye ndi umwe mu bantu bifuza kureba uko kino gitaramo kiribugende.'

    Akomeza agira ati'Hanyuma nagize amahirwe yo guhabwa umwanya wo kwakira umuvandimwe wanjye The Ben, abantu benshi banyumva bwa mbere kuri Radiyo nka Tom Close bumvise indirimbo yanjye yitwa 'Bwira' mu nyikirizo yayo hari harimo ijwi rya The Ben.'

    Asobanura uko abona umuziki wabo ati'Abantu benshi bazi ko natangiye umuziki mbere ya The Ben ariko Ben twaratangiranye ni nk’uko amaguru abiri iyo ari hari ukuguru kubanza imbere ukundi kugakurikira.'

    Agaragaza ko byari ngombwa ko abanza ariko igihe cyose mu muziki bari bakeneranye, asaba abantu kandi ko bakwiga kujya bavuga abantu neza bakiriho, anagaragaza ko The Ben ari umwe mu bahanga mu muziki mu bo u Rwanda rufite cyangwa rwigeze kugira.

    Si muri iki gitaramo honyine kuko no mu biganiro binyuranye Tom Close yagiye atanga agaruka ku buhanzi, The Ben atashoboraga kuburamo inshuro zirenze imwe.

    Gusa mu minsi yashize ibintu byabaye nk'ibyahindutse aba bagabo bombi ntibongera kujya bagaragara kenshi bari kumwe, bamwe bakavuga ko ari inshingano nyinshi Tom Close asigaye afite abandi bakagaragaza ko wasanga hari ibibazo aba bombi bafitanye.

    Ahanini ibi bikaba byarashingiye ku kuba The Ben apfusha se Tom Close n'umuryango we ntaho bigeze bagaragara mu gihe cyo gushyingura, abantu bakibaza icyatumye ataza guherekeza uyu musaza cyangwa ngo agire ubutumwa agenera uyu muhanzi mu ruhame.

    Byongeye kandi gusa n’ibigarukwaho cyane ubwo uyu muhanzi yageraga mu bihe by'ubukwe mu gusaba no gukwa Tom Close ntiyitabire ndetse  n'umugore  we ntahagaragare.

    Gusa biza gusa n’ibituzamo ubwo uyu muhanzi yitabiraga ubukwe bw'umuvandimwe we ariko na none bamwe bakibaza ko batigeze babona Tricia.

    Nyamara burya uyu mubyeyi yari mu gikari akurikirana uko ibintu bigenda ndetse mbere y'uko The Ben ajya guhaguruka Tricia ni we wayoboye isengesho ribanziriza umunsi.

    Nk’uko Noopja yabisangije abamukurikira mu ifoto yasangije abamukurikira avuga ko ibyabaye byose bagendanye n'Imana kuva batangiye kugera ku iherezo. 

    Si ibyo gusa  kandi kuko The Ben ajya gusezerana imbere y’Imana na Pamelle, Tom Close ni we wabaye  Parrain we .

    Tricia  ni we wayoboye isengesho ribanziriza umunsi w’ubukwe ku ruhande rw’umusore Tom Close yabaye Parrain wa The Ben mu bihe byo gusezerana kwe imbere y’ImanaMbere y’ubukwe n’ibirori byo gusezerana imbere y’Imana kwa The Ben hibazwaga uko umubano we na Tom Close waba uhagazeMu birori by’ubukwe byabereye muri Kigali Convention Center Tom Close yari yicaranye n’abarimo Ommy Dimpoz na Ishimwe ClementThe Ben na Pamella basoje umwaka wa 2023 barushinze mu birori by’amateka byashibutse ku rugendo rw’urukundo rwabo rwari rumaze imyaka igera kuri  Itanu

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138360/ukuri-ku-bimaze-iminsi-bivugwa-hagati-ya-the-ben-na-tom-close-138360.html

  • Kabarokore Yvonne agiye guhagararira u Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Amarushanwa y'ubwiza ni kimwe mu bintu bifasha abantu banyuranye mu iterambere ryabo bamenya uko imico y’ahandi imeze,bakanunguka amahirwe abafasha gukomeza gutera imbere.

    Umwe mu bamaze gusobanukirwa ibi akaba ari Kabarokore Yvonne watoranyijwe nk’uzahagarira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Planet International azabera muri Cambodia muri Nzeri.

    Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye n'uyu mukobwa,yasobanuye ko yumva yuzuye ibyishimo kuko agiye kubona uko yahagararira igihugu agatanga umusanzu kandi azaharanira kugitera ishema.

    Yagize ati'Ni umugisha w'Imana kuba ari njye watoranyijwe, bizamfasha gusangiza abandi indoto zanjye no gutera imbere nifuza guteza  imbere igihugu cyanjye mu buryo bwose nshoboye.'

    Kabarokore Yvonne akaba yarabonye izuba ku wa 15 Werurwe 1999, asanzwe ari umwe mu bagize muri Crystal Model Africa ireberera inyungu z'abamurika mideli, kompanyi zitandukanye zikaba zinagenda zimwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byabo.

    Yiyeguriye ubuhanzi akaba ari n'umwe mu bagenda bagaragara mu bikorwa bya Mashirika bitandukanye, ubu yiga mu Budage muri Kaminuza ya New International Performing Arts.

    Kabarokore Yvonne ni we uzahagararira u Rwanda muri Miss Planet International 2024Uyu mukobwa asanzwe yifashishwa na kompanyi zitandukanye mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye CAMU Collection ya Miss Umukundwa Cadette ni bamwe mu bamaze gukorana na we Yasoreje muri Green Hills Academy mu 2017,ubu ari kwiga mu Budage ku mbuga nkoranyambaga yitwa ‘Shy_doll_’

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138368/kabarokore-yvonne-agiye-guhagararira-u-rwanda-muri-miss-planet-international-amafoto-138368.html

  • Rayon Sports yirukanye umutoza #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gutandukana n’uwari umutoza w’abanyezamu, Samuel Mujabi Kawalya nyuma y’amezi 5.

    Ni mu itangazo iyi kipe yanyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter aho yamushimiye ubwitange yagaragaje mu gihe bamaranye.

    Yagize iti “uyu munsi Rayon Sports yatandukanye na Samuel Mujabi Kawalya wari umutoza w’abanyezamu. Warakoze ku mutahe wawe umutoza Sam. Amahirwe masa mu rugendo ruri imbere.”

    Samuel Mujabi Kawalya watoje amakipe nka Express, Mbarara City, Tooro United na Gaddafi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Uganda, ni umutoza w’Umugande wagizwe umutoza wa Rayon Sports muri Nyakanga 2023, akaba yarayitoje imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24.

    Umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports yirukanywe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yirukanye-umutoza

  • Kigali: Urukuta rw’ahahoze Hotel Le Printemps rwagwiriye abantu bagera kuri12 bari barimo bubaka inyubako nshya – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko ahahoze Hotel Le Printemps, urukuta rwagwiriye abantu bagera kuri12 bari barimo bubaka inyubako nshya.

    Muri abo bantu 12 rwagwiriye, umuntu umwe niwe umaze kumenyekana ko yaguye muri iyi mpanuka.

    Ni mu gihe abandi bakomeretse bo bahise bajyanywe kwa muganga igitaraganya kugira ngo bitabweho.

    Source : https://yegob.rw/kigali-urukuta-rwahahoze-hotel-le-printemps-rwagwiriye-abantu-bagera-kuri12-bari-barimo-bubaka-inyubako-nshya-amafoto/

  • Nyanza : Bakubise uwo bakeka ko ari umujura kugeza ashizemo umwuka #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, ubwo uyu nyakwigendera we na bagenzi be bazinduka mu cya kare bakajya kwiba ihene mu rugo rw’umuturage.

    Nyiri urwo rugo wumvise abo bajura bari gucukura inzu, yahise akoma akaruru, abaturage na bo barahurura, bahageze bashaka gusagarirwa n’umwe muri abo bakekwaho ubujura, ashaka kubatema.

    Muri ako kanya, abo baturage na bo bahise bamufata mu mashingu, baramukubita karahava, kugeza ashizemo umwuka.

    Uyu mujinywa wagaragajwe n’aba baturage, ngo si uw’ubusa kuko abajura babajujubije muri aka gace, ndetse ko uwo bari bagiye kwiba ihene, n’ubundi baherutse kuyimwiba mu Ugushyingo 2023.

    Aba baturage bavuga kandi ko ubujura bw’amatungo muri aka gace buvuza ubuhuha, ndetse ko ari yo mpamvu bamwe bahitamo kuyaraza mu nzu nyamara Leta yarabibabujije.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyanza-Bakubise-uwo-bakeka-ko-ari-umujura-kugeza-ashizemo-umwuka

  • M23 yabwiye Tshisekedi ko aramutse ateye u Rwanda ntaho byaba bitaniye no kwiyahura #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Peter Clottey.

    Ubwo uyu munyamakuru yabazaga Kanyuka ku magambo amaze iminsi avugwa na Tshisekedi ko azatera u Rwanda, Lawrence Kanyuka yavuze ko uyu mukuru w’Igihugu cyabo, asanzwe avuga ibintu ariko ntabishyire mu bikorwa.

    Ati 'Niba ashaka kurwana n’u Rwanda, bafite igisirikare cyiza, u Rwanda rwakemuye ikibazo cy’iterabwoba muri Centrafrique no muri Mozambique.'

    Kanyuka yakomeje avuga ko u Rwanda atari urwo kwisukirwa kuko rufite umurongo rugenderaho kandi ibyo rukora byose biba bitunganye.

    Ati 'U Rwanda rwohereje abasirikare bo gufasha ibyo bihugu kurandura iterabwoba, bafite ubunararibonye. Kuri ubu muri M23 uko tubona ibintu, niba ashaka kujya kurwana n’u Rwanda ni ukwiyahura.'

    Amagambo ya Tshisekedi wakunze kuvuga ko azatera u Rwanda, yongeye kuyazamura cyane mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda yo kuyobora Igihugu cye, aho yanavuze ko ashobora kurasa i Kigali yibereye i Goma.

    Ni amagambo yafashwe nk’amashyengo kuri bamwe, kuko ibyo yatangaje abizi neza ko bitashoboka.

    Gusa kuri Perezida Paul Kagame, aherutse kuvuga ko kuri we adashobora gufata aya magambo nk’iturufu yakoreshejwe na Tshisekedi ngo yongere atorwe nk’uko bamwe babivuze, ahubwo ko ategereje kureba koko niba yarabivugaga akomeje.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/M23-yabwiye-Tshisekedi-ko-aramutse-ateye-u-Rwanda-ntaho-byaba-bitaniye-no-kwiyahura

  • Ihurizo kuri APR FC mbere yo gukina 1/2 cya Mapinduzi Cup #rwanda #RwOT

    APR FC iri mu ihurizo rikomeye mbere yo gukina umukino wa 1/2 cya Mapinduzi Cup aho ishobora kuwukina idafite rutahizamu wa yo ngenderwaho, Victor Mbaoma kubera imvune.

    Uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 4 amaze gukina muri iri rushanwa, ashobora kutagaragara ku mukino wa 1/2 iyi kipe ifitanye na Mlandege ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024.

    Ni nyuma y’imvune yaraye agiriye ku mukino wa 1/4 cya Mapinduzi Cup aho batsinze Yanga 3-1.

    Igice cya kabiri kigitangira, uyu rutahizamu yaje gukandangirwa ku kirenge, hari ku mupira yari ahawe mu rubuga rw’amahina na Nzotanga Dieudonne maze ahuriraho na myugariro wa Yanga wamukandagiye.

    Aha bahise banatanga penaliti ariko si kuri iryo kosa yakorewe ahubwo Nzotanga wari umaze kumuha uwo mupira, umusifuzi yavuze ko umunyezamu yamukoreye ikosa mu rubuga rw’amahinda bahita bayitanga.

    Mbaoma ni na we waje kuyitera ndetse ahita ayinjiza neza, hari ku munota wa 48, unarebye neza mu mashusho ubona ko yagiye kwishimira igitego acumbagira.

    Ntibyatize ku munota wa 52 yahise ava mu kibuga kubera iyi mvune asimburwa na Taiba wakinnye iminota yari isigaye.

    Amakuru avuga ko atavunitse ahubwo ari ukubyimba ariko na none bigoye ko yazakina umukino w’ejo na Mlandege wa 1/2 kuko kugeza mu gitondo cy’uyu munsi yari akibyimbye.

    Mbaoma abaye umukinnyi wa 3 wa APR FC ugiriye imvune muri iri rushanwa nyuma ya Apam Asongue na Niyigena Clement na bo bashidikanywaho ko bazagaragara muri 1/2.

    Victor Mbaoma ashobora kudakina umukino wa Mlandege FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-kuri-apr-fc-mbere-yo-gukina-1-2-cya-mapinduzi-cup

  • Icyumweru cya mbere cy’umwaka wa 2024 cyahari… – #rwanda #RwOT

    Benshi mu byamamare byo mu Rwanda babyaje umusaruro intangiriro z’uyu mwaka bakora ubukwe n’abo bakundana ndetse abandi bagaragaza abakunzi babo ko mu minsi ya vuba aha bakwitega ikindi kintu kinini.

    Abo bose babimburiwe Nyampinga wa 2020, Nishimwe Naomie ku munsi w’ubunani nibwo yambitswe impeta n’umukunzi we Michael Tesfay bari bamaze igihe kirekire bakundana. Tesfay wakunze ndetse agakundwa na Naomie, yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2018 mu bikorwa by’akazi birangira ahatuye burundu.

    Nyuma y’uko Tesfay asabye Miss Naomie kumubera umugore ndetse nawe akabyemera, aba bombi bahise bafata urugendo bajya kuruhukira mu birwa bya Zanzibar hamwe mu hantu haberanye n’abakundana muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Nyuma y’igihe gito abantu bakiri mu nkuru z’uko Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta, ku wa 04 Mutarama 2024 muri Salle y’umujyi wa Kigali Miss Muyango Claudine ndetse na Kimenyi Yves basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’igihe bari bamaze babana.

    Ntabwo byatinze kuko ku wa Gatandatu tariki ya 06 Mutarama 2024, aba bombi bakoze umuhango wo gusaba no gukwa mu birori byabereye mu busitani bwa Romantic buherereye ku Gisozi. Ni ubukwe bwitabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye higanjemo abahanzi basanzwe ari inshuti z’akadasohoka za Muyango na Kimenyi Yves.

    Kenny Sol wari umaze amasaha macye asezeranye imbere y’amategeko yaririmbye mu bukwe bwa Muyango na Kimenyi Yves aho yaririmbanye na Juno Kizigenza mu ndirimbo yabo Igitangaza.

    Muri iki cyumweru gitambutse kandi, Kenny Sol yatunguranye  asezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa Nyakabanda. Hari nyuma y’uko ku wa 26 Ukuboza 2023, Kenny Sol yari yambitse impeta umukunzi we Kunda ariko bombi babigira ibanga.

    Si abo gusa, Miss Kayumba Darina ntiyatazwe muri iki cyumweru cya mbere cy’umwaka wa 2024 agaragaza ko ashobora kuba yarihebeye umuraperi Kimzer wasoje kwiga muri Green Hills Academy mu mwaka wa 2017 agahita yiyegurira umuziki.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Kayumba Darina yagaragaje ifoto yahuje urugwiro na Kimzer hanyuma ashyiraho udutima ndetse abantu hirya no hino bagaragaza ibyishimo batewe n’uwo mubano w’abo bombi.

    Si abo gusa kandi, Umwiza Phiona wabaye igisonga cya Mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2020, yagaragaje ko ari mu rukundo rweruye n'umusore witwa Munana Eric bamaze imyaka itatu bakundana.

    Yanditse agira ati 'Kuvumbura urugendo rwiza rw'ubuzima bwacu. Kuri 'Symphony' ya gatatu, aho buri nota yakinnye ni urwibutso ruri mu ndirimbo yacu. Hano ni ubuhanga bw'inkuru dusangiye.'

    Ku wa 05 Mutarama 2024, Miss Rwanda 2012 Aurore Kayibanda umaze iminsi myinshi yerekana ko yanyuzwe n'umukunzi mushya yungutse, yafashe umwanya amwifuriza umunsi mwiza w'amavuko.

    Yateruye agira ati: 'Umunsi mwiza w'amavuko ku mugabo w'ubuzima bwanjye, Imana ihe umugisha imirimo y'amaboko yawe, intambwe zawe hejuru ya byose umutima wawe w'igikundiro n'ubugwaneza.'

    Miss Aurore akomeza yifuriza umukunzi we kuramba ati: 'Uzarambe kugira ngo uzabone ibyo wifuje kubona mu buzima bwawe bwose. Ndagukunda kandi mpora nishimira kubaho kwawe buri munsi.'

    Kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, ni bwo Habiyaremye Zacharie wamamamaye nka Bishop Gafaranga, yashyize hanze amafoto agaragaza ibirori we n’umugore we, Murava bakorewe byo kwitegura umwana bizwi nka ‘Baby Shower.’

    Nyuma y’aya mafoto agaragaza uko ibirori byagenze, Gafaranga yanditseho ati: “Ku mugore w’umunyembaraga kurusha abandi, akaba umugore wanjye mwiza, ndagukunda.”

    Ntabwo byatinze, ahubwo amakuru yahise amenyekana ko bamaze kwibaruka imfura y’umuhungu ndetse byemezwa na Gafaranga yashimiye cyane Annette Murava wamutwitiye akamubyarira.

    Mu nshuro ne cyane, Bushali yaserukanye n’umugore we ubwo bitabiraga ubukwe bwa Muyango na Kimenyi Yves. Bushali udakunze kugaragara ari kumwe n’umugore we, bombi bari kumwe barebana akana ko mu jisho ndetse ubwo bari mu bukwe bwa Kimenyi Yves ndetse bagaragaye barimo kubyinana.

    Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta na Michael Tesfay


    Byari ibyishimo cyane ubwo Miss Nishimwe Naomie yambikwaga impeta

    Miss Muyango Claudine na Kimenyi bakoze ubukwe haba gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba byajyaniranye no gukwa


    Ni ubukwe bwitabiriwe n’abiganjemo abafite amazina azwi cyane hano mu Rwanda

    Umwiza Phiona yagaragaje uko anyuzwe n’urukundo rwe

    Kenny Sol yatunguranye akora ubukwe nta muntu wabikekaga


    Kenny Sol na Kunda basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko Kunda yambitswe impeta ku wa 26 Ukuboza 2023


    Miss Kayumba Darina yaciye amarenga ko urukundo ruryoshye hagati ye n’umuraperi Kimzer

    Bishop Gafaranga yashimiye cyane Annete Murava wamubyariye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138299/icyumweru-cya-mbere-cyumwaka-wa-2024-cyahariwe-urukundo-mu-byamamare-byo-mu-rwanda-138299.html

  • Akomoka mu muryango wIntumwa yImana Muhamma… – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2023 Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ubukwe bw'Amateka bw'Igikomangoma gifite ikamba muri Jordanie, Al Hussein bin Abdullah II akaba umuhungu w'Umwami Abdullah II  washakanye na  Rajwa Al-Saif.

    Uretse ibyo kandi u Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza na Jordanie ndetse amateka y'Umwami Abdullah ajya gusa neza n’aya Perezida Kagame bari no mu myaka imwe.

    Ubwo yageraga mu Rwanda nyuma y'ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame,habayeho umwanya wo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y'ibihugu byombi yiyongera kuyari rasazweho arimo ay'ibijyanye na politiki.

    Tukaba twifuje kubagezaho mu buryo bwagutse ibigwi by'Umwami Abdullah wari uzi ko azasoreza urugendo rwe mu  gisirikare agatungurwa n’uko  Se ajya gutanga yamuhaye Intebe y'u Bwami amusimbuje umuvandimwe we.

    Umwami wa Jordanie Abdullah II ari mu Rwanda aho akihagera yakiriwe na Perezida Kagame

    Abdullah yabonye izuba kuwa 30 Mutarama 1962, Se ni Umwami Hussein mu gihe nyina ari Igikomangomakazi Muna Al Hussein, Umwongerezakazi wavutse akitwa Antoinette Avril Gardiner.

    Umuryango w'iwabo ukaba ukomoka ku mukobwa w'Intumwa y'Imana Muhammad, Fatimah n'umugabo we Ali. Imiryango yabo ikaba ariyo yahanze ubwami bwa Jordanie bwayoboye imyaka isaga 700.

    Avuka mu muryango w'abahungu bane n'abakobwa 6, yize mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza na Leta Zunze za  Amerika. Yafashe kandi amasomo ya gisirikare aho yize mu Bwongereza mu ishuri rurangiranwa rya Royal Military Academy Sandhurst mu 1980.

    Yatangiriye imirimo ya gisirikare mu Bwongereza aho yakoreye umwaka no mu Burengerazuba bw'u Budage. Yashyingiranwe na Rania Al Yassin mu 1993, mu mwaka wa 1994 yari amaze kugera ku ipeti rya Brigadier General.

    Mu bihe bitandukanye Se umubyara,Umwami Hussein yagiye amwohereza mu butumwa ariko ubundi izindi nshingano ugasanga zikorwa n'umuvandimwe we Igikomongoma Hassan.

    Ariko mbere y’uko Umwami Hussein ajya gutanga  ku wa 24 Mutarama 1999,yatunguye buri umwe aha Inkoni y'u Bwami Abdallah mu buryo butari bwitezwe.

    Inshingano z'Umwami Abdallah zikaba ari nk’iza Perezida w'igihugu aho ari na we mugaba w'ikirenga w'ingabo gusa byinshi bigakorwa na Minisitiri w'Intebe uba wemerewe no kugena Inteko Ishingamategeko.

    Abdullah yaciye intege ibikorwa byose n'abayobozi ba Hamas muri Jordanie  hari 1999. Ku wa 23 Kamena 2000 bigizwemo uruhare n'umukuru w'ubutasi bwa Jordanie ,muri iyo myaka haburijwemo igitero cyagombaga kwibasira Abdullah n'umuryango we cyari cyateguwe na Al Qaeda.

    Nubwo umubano w'uyu Mwami na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakomeje kuba mwiza ariko nyuma y'ibitero bya 11 Nzeri 2001,muri iki gihugu byakuruye kutumvikana kuko Abdullah atashakaga ko Amerika itera Saddam Hussein.

    Nyuma ariko baje gusa n’abajya ku ruhande rumwe, ibintu byababaje Abu Musab Al Zarqawi umwe mu bacurabwenge banatangije Al Qaeda, atangaza ko uyu mutwe ugiye kugaba ibitero muri Jordanie.

    Ibi bitero by'ubwiyahuzi bikaba byaribasiye iki gihugu ku wa 09 Ugushyingo 2005, bihitana abagera kuri 60 abandi 115 barakomereka, mu 2006 iki gihugu cyahize bukware Al Zarqawi aricwa kuva icyo gihe umutekano warakajijwe ntihongera kugira ibindi byihebe byibasira iki gihugu.

    Mu 2007 Perezida Vladimir Putin yasuye iki gihugu bwa mbere mu ruzinduko rw’ibanze ku gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’icurwa ry'ibitwaro bya kirimbuzi muri Iran.

    Hagati ya 2011 na 2012 u Bwami bwa Jordanie bwanyuze mu bihe bitoroshye,abaturage basaba ko ibyo kuyoborwa bya cyami byarangira hakajyaho inzira ya demokarasi yeruye.

    Ibi kandi byakurikiwe no kwibasirwa cyane ku Ingoma y'u Bwami bavuga ko yabatswe na ruswa, ibintu uyu Mwami yagiye akomeza kwerekana ko nta shingiro bifite hari mu mwaka wa 2013.

    Muri Mata 2014  Isamic State,umutwe w'ibyihebe ukorana bya hafi na Al Qaeda wageneye ubutumwa Isi bavuga ko bagiye kwivuna Abdullah babonaga nk'inkomyi mu bikorwa byabo, ibintu byakurikiwe no guhunga kw'Abakiristo muri Jordanie bikanga ibitero by'ubwiyahuzi.

    Mu bihe bitandukanye Politiki  ya Abdullah yagiye igaragaza ko yihariye ugereranije n'ibindi bihugu aturanye nabyo cyane ku kuba umuntu utagendera cyane ku by’amahame ya kisilamu.

    Akaba kandi umugabo wizerera mu mbaraga za gisirikare nk'umuntu watojwe kandi akagikora imyaka itari mike.

    Mu 2004 yambuye umuvandimwe we Igikomangoma Hamzah ikamba ry'uwamusimbura igihe byaba bibaye ngombwa.

    Iri kamba yaje kuriha umuhungu we Igikomangoma Hussein akaba ari we urifite guhera mu mwaka wa 2009.

    Nk’uko twabivuze haruguru Abdullah yashakanye na Rania Al Yassin mu 1993 bafitanye abana bane aribo Igikongoma gifite ikamba Hussein wabonye izuba mu 1994.

    Hakaza kandi Igikomangomakazi Iman wavutse mu 1996, Igikomangomakazi Salma 2000 n'Igikomangoma Hashem 2005.

     Uyu mwami kandi akaba ari n'umwanditsi w'ibitabo aho yanditse nka 'One Last Best Chance'.Umwami Abdullah II wasoje imirimo ye ya gisirikare ageze ku ipeti rya Major General ariko akanagira ni Peti rya Marshal kubera ubuhanga yagiye agaragaraza mu ntambara yakiranwe ikaze na Perezida KagameIgikomangoma Hussein umuhungu w’Umwami Abdullah II wamusimbura igihe icyari cyose byaba ngombwa Igikomangoma Hussein n’umufasha we Rajwa baheruka gushyingiranwa mu bukwe bw’amateka Umwami Abdullah II ari kumwe n’abana be 4 yabyaranye na Rania bashyingiranwe muri 1993Perezida Kagame na Madamu bari mu banyacyubahiro bitabiye muri Kamena 2023 ubukwe bw’Igikomangoma gifite ikamba Hussein muri Jordanie na Rajwa 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138348/akomoka-mu-muryango-wintumwa-yimana-muhammad-amateka-yumwami-abdullah-ii-wakiriwe-na-perez-138348.html

  • Rayon Sports yabonye umunyamahanga w’umunyezamu usimbura Hakizimana Adolphe #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunyezamu ukomoka muri Senegal, Khadime Ndiaye w’imyaka 27 uje gusimbura Hakizimana Adolphe werekeje muri AS Kigali.

    Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo uwari umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe wari usoje amasezerano yahise asinyira AS Kigali.

    Rayon Sports yahise itangira uburyo bwo gushaka umusimbura w’uyu munyezamu akaza guhanganira umwanya n’umugande, Simon Tamale.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunyezamu w’imyaka 27 ukomoka muri Senegal witwa Khadime Ndiaye akaba ategerejwe mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Kabiri.

    Uyu munyezamu akaba yarakiniye Sporting U19 muri 2015, akaba yarakiniye kandi amakipe atandukanye y’iwabo muri Senegal nka Génération Foot, ASC SONACOS, ASC HLM ndetse na Guédiawaye FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Uyu munyezamu akaba yari umunyezamu wa kabiri w’ikipe y’Igihugu ya Senegal yakinnye Igikombe cy’Isi cya 2015 cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri New Zealand, Senegal yasoje ku mwanya wa 4.

    Khadime Ndiaye yamaze kumvikana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yabonye-umunyamahanga-w-umunyezamu-usimbura-hakizimana-adolphe