Blog

  • Ibyo wamenya ku Munyamerika wihakanywe na Polisi y’u Rwanda wavugaga ko ayikorera ubutasi #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo yavugaga ko imikoranire ye na Polisi y’u Rwanda ishingiye ku biteganywa mu itegeko ryitwa Foreign Agents Registration Act (FARA), risaba Abanyamerika bakorera ubutasi Leta z’amahanga, kubimenyekanisha.

    Nyuma yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X busa nk’ubwishongora avuga ko anezerewe kuba akorana na Polisi y’u Rwanda.

    Kuri X ye yagize ati 'Byiza ! Nta kintu kiza nko kuba intasi. Ubu ndi gukorana n’ubutasi bw’Uburusiya bukorera muri Polisi y’u Rwanda.'

    Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa X yahanyujije itangazo rigaragaza ko ibivugwa n’uwo mugabo atari ukuri kuko ntaho ihuriye na we.

    Yagize iti 'Polisi y’u Rwanda yamenye ibikubiye mu byo Jonathan Scott yagejeje ku Biro by’Umunyamabanga wa Amerika bishinzwe Ubutabera ashingiye ku itegeko rya FARA ry’uko akorana na Polisi y’u Rwanda mu byerekeye umutekano mu by’ikoranabuhanga, Cybersecurity.'

    'Polisi nta mikoranire na mba ifitanye na Jonathan Scott kandi uwo muntu ntagaragara ku rutonde rw’abantu Polisi y’u Rwanda ikoresha.'

    Scott ni muntu ki ?
    Uyu avuga ko atemera kuba ari maneko gusa mu by’ikoranabuhanga ahubwo ari n’umujyanama, azwi cyane kuba ari umuhanga mu by’ikoranabuhanga.

    Jonathan Scott ni umunya-Amerika ariko akaba afite inkomoko Canada, afite ubumenyi mu bijyanye no kugenzura ibyaha bikorerwa kuri telefoni.

    Scott yamenyekanye cyane muri raporo yagiye akora ku byari byatangajwe n’umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zakoresheje Porogaramu ya 'Pegasus’ mu kwinjira muri telefoni za Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina.

    Ivomo : Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ibyo-wamenya-ku-Munyamerika-wihakanywe-na-Polisi-y-u-Rwanda-wavugaga-ko-ayikorera-ubutasi

  • Abanyapolitiki ba mbere mu Burundi batangiye gusaba ko Igihugu cyabo gicana umubano n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’icyumweru kimwe, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi atangaje ko u Rwanda rufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba igitero mu Burundi, ukivugana abantu 20.

    Perezida Ndayishimiye kandi yari yaciye amarenga ko Igihugu cye cyakongera gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda, ngo kuko rwakomeje kukinaniza.

    Ni mu gihe u Rwanda rwo rwahakanye ibyatangajwe na Ndayishimiye, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

    Gabriel Banzawitonde uyobora ishyaka rya APDR ryo mu gihugu cy’u Burundi, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko u Burundi bukwiye gufata icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda.

    Uyu muyobozi w’ishyaka APDR yavuze ko Igihugu cy’u Burundi kandi gikwiye guhagarika kugirana ibiganiro n’u Rwanda, ngo kuko rufasha uyu mutwe wa RED Tabara.

    Yanavuze kandi ko Leta y’u Burundi ikwiye guca ukubiri n’iy’u Rwanda ngo ahubwo ikazamura umubano wayo n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ikindi kandi ngo u Burundi bukwiye kuva mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ahubwo bukajya mu miryango isanzwe ibamo DRC, nka CEPGL na SADC.

    Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse kwemera ku mugaragaro ko Igihugu cye cyateye inkunga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara ihanganishije igisirikare cy’iki Gihugu n’umutwe wa M23.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Abanyapolitiki-ba-mbere-mu-Burundi-batangiye-gusaba-ko-Igihugu-cyabo-gicana-umubano-n-u-Rwanda

  • 2024 tuyitangirane imbaduko : Uburyo bworoshye bunashoboka bwo kugera ku ntego wihaye uhereye none #rwanda #RwOT

    Niba ibi byarakubayeho mu myaka yashize cyane cyane mu wuheruka wa 2023, icya mbere ugomba ni uko utari wenyine. Uzi impamvu ? Kugera ku ntego noneho zihambaye ni ibintu bitoroshye.

    Rimwe na rimwe intego zawe ziba zimeze nk’izidasobanutse, zikomeye cyane cyangwa se ari n’intego zidashoboka ; nk’uko wakwiha intego yo gukoza intoki ku bicu utagurutse.

    Icyakora, mu gihe tutarasoza icyumweru cya mbere cy’umwaka wa 2023, ngufitiye inkuru nziza. Menya ko mu rugendo rw’ubuzima uri imbere ya benshi kuko nibura ufite intego wihaye kuko benshi mu bo ubona babaho batyo gusa, ibibabaho bibasanze aho.

    Icyo usabwa ubu ni uguhindura imikorere maze bikakorohera kurushaho kugera ku ntego wiyemeje.

    Muri iyi nkuru turakugezaho uburyo umunani bwagufasha bukakuyobora mu kugera ku ntego n’inzozi wihaye muri uyu mwaka, ibi kandi ukabigeraho umunsi ku munsi, bitarinze kuzaba ku ya 31 Ukuboza.

    1. Shyiraho intego nyazo

    Mu nyandiko nyinshi zanditswe n’abahanga, mu buryo buzwi cyane kuva kera ndetse ubu bunafatwa nk’ubwa gakondo, uzasangamo ko icyagufasha kugera ku ntego zawe ari uko zigomba ziri 'S.M.A.R.T', impine y’amagambo atanu y’icyongereza ari yo : Specific (Izitomoye), Measurable (Zipimika), Attainable (Zishobora kugerwaho), Realistic (Z’ukuri) na Time-driven (Zishingiye ku gihe kizwi zigomba kuba zagezweho).

    Icyakora, Jim Collins, umwanditsi wa Good to Great avuga ko ubu buryo butakigezweho kuko buburamo ikintu cyo guhuza imikorere n’amarangamutima ya ngombwa akenewe mu kugera ku ntego ngari z’ubuzima.

    Ni muri urwo rwego yahimbye imvugo izwi nka BHAG (big, hairy, audacious goal) avuga ku ntego zishingiye ku ngamba zifatika kandi zishingiye ku marangamutima n’ibikorwa.

    Icyakora, uburyo bwiza kurushaho bwo kugera no gushyiraho intego nyazo, nk’uko Mark Murphy, umuyobozi mukuru (CEO) wa Leadership IQ, ikigo gitanga serivisi z’amahugurwa n’ubushakashatsi, abivuga ni ugukora, kwiha no gushyiraho intego ziri 'HARD'.

    Ni impine y’amagambo ane akurikira :
    • Heartfelt ('zivuye ku mutima') : bisobanurwa nko kuba intego yawe ikora ku marangamutima, zigukora ku mutima.
    • Animated : Kuba zishingiye ku cyerekezo, ishusho, cyangwa igisa na filimi mu mutwe wawe igutera akanyabugabo.
    • Required : Aha ni ukuvuga kuba zikenewe, zikaba zikumvikana nk’izihutirwa kandi ziri ngombwa ku buryo nta yandi mahitamo ufite uretse gutangira kugira icyo uzikoraho udatinze na gato.
    • Difficult : Zikomeye, ku buryo zikuvana ha handi wumva ibintu byoroshye (comfort zone), mbese zikangura kandi zigakabura ibyiyumvo byawe, umubiri n’ubwonko ; mbese zigutera gutekereza ugakoresha ubwonko bihagije.

    2. Andika umugambi wawe

    Ntibihagije kuba ufite intego gusa. Unakeneye imbata y’ibikorwa (action plan) igaragaza uko uzabigeraho. Aha ni ho benshi batsindirwa, kuko benshi iki gice ntibacyitaho.

    Bashyiraho intego ariko ntibakurikize cyangwa ngo bagene umugambi ugaragaza intambwe bazatera ngo babone gutangira. Iyo bigenze bitya, intego ngari zisa n’iziremerera nyirazo, zikamuvuna cyane, ku buryo usanga byorohera umuntu kubivamo (give up).

    Inama ugirwa aha ni uguca igisa n’inzira uzacamo kugira ngo ugere ku ntego yawe.

    Panga igikorwa kimwe cyangwa bibiri wakora buri cyumweru, noneho wibande ku gukora ibintu bito bito buri munsi. Urugero, niba intego yawe ari ugutangiza bizinesi nshya muri uyu mwaka wa 2024, iki cyumweru ushobora guhitamo kubanza gukora ubushakashatsi ku bucuruzi wifuza gukora usoma inkuru nibura eshanu zibwerekeyeho zishingiye ku bushakashatsi kandi ukandika iby’ingenzi bike wazisomyemo.

    Ushobora kandi gufata umwanya ukajya kureba uwo uzi wagize icyo akora muri bene iyo bizinesi mukaganira, kwitabira ibiganiro cyangwa inama kuri ubwo bucuruzi n’ibindi.

    3. Ibaze mu ntego kandi utekereze wazigezeho

    Umuhanga mu bumenyi bw’imibanire y’abantu, Frank Niles, unabifitiye impamyabumenyi y’ikirenga ya kaminuza asobanura ibi agira ati : 'Iyo turebera mu bwonko igikorwa runaka nk’abakirebera mu ndorerwamo, ubwonko bwizamuramo ubushake bubwira imitsi y’ubwonko 'gukora’ urwo rugendo.

    Ibi ngo birema inzira nshya yo mu bwonko isobanurwa nk’uruhurirane rw’uturemangingo mu bwonko bwacu dukorana mu kurema ibintu byibutsa cyangwa imyitwarire yigwa ifasha umubiri wacu gukora mu buryo buhoraho kandi budahinduka ku cyo twatekereje.

    Tekereza wibaze wageze ku ntego zawe, utibagiwe n’inzira ndetse n’ibikorwa bizakenerwa kugira ngo ugere aho hantu ho mu ntekerezo (ibi ni ingenzi). Gerageza kwiyumvisha mu ntekerezo uko bizamera umunsi wageze kuri ibyo bintu bikomeye.

    Ibi bizarema ishusho y’igihe kirekire mu mutwe wawe izatuma ukomeza kugira umurava mu gihe kirekire ntupfe gucika intege.

    4. Iyandikire akabarurwa

    Ni inama nziza cyane itangwa na John Carlton, icyamamare mu kwandikisha bya bimashini bya kera bandikishaga. Agira ati : 'Ibanga ryanjye ryo gushyiraho intego riroroshye cyane : Nicara hasi nkiyandikira ibaruwa, nkayiha itariki y’umwaka uri imbere uhereye ku y’uwo tugezemo.'

    Carlton avuga ko ugomba kwiyandikira urwandiko rurerure rusobanura birambuye uko ubuzima bwawe buzaba bumeze umwaka uhereye ubu. Ni tekiniki ikomeye ikaba n’ubundi buryo bwo gukoresha uburyo bwo kwibaza no kurebera mu ndorerwamo (visualization) ikwereka icyo wifuza mu mutwe wawe. Ni n’uburyo bwiza busa n’ubusekeje iyo uyisoma nyuma y’umwaka ureba niba warageze ku cyo wari wizeye.

    5. Buri munsi gira icyo ukora

    Ubumenyi bwose wagira na byinshi wamenya muri ubu buzima nta cyo bimaze igihe cyose utagize icyo ukora. Ntukwiye gufatirwa mu rushundura rwo gusesengura gusa utava aho uri.

    Uburyo bwiza kuruta ubundi bwo kwiga ni ugushyira mu bikorwa ibyo wiga no kwemera gutsindwa—ni nk’ibuye ryo gukandagiraho ugana ku ntsinzi abantu bose bagera ku bintu bikomeye bakandagiraho no kugera ku ntego zabo z’igihe kirekire.

    Ibikorwa bya buri munsi ntibigomba kuba binini kandi bikomeye. Ugomba gusa gutera intambwe nto ugana imbere, upfa kuba gusa uri mu cyerekezo nyacyo.

    Niba intego yawe ari ukurya neza bisigasira amagara yawe, ushobora kurya urubuto runaka aho kurya pizza. Niba intego yawe ari ukugabanya ibiro cyangwa kugira ibiro biringaniye bijyanye n’uburebure bwawe, nibura fata iminota 30 ku munsi mu minsi ine mu cyumweru ukora imyitozo ngororamubiri itandukanye ku buryo itakurambira.

    6. Bwira abandi intego zawe

    Nubwo kuvuga intego zawe uzibwira rubanda hari ubwo bitaba byiza kuko hari abumva bihambaye hanyuma bitewe n’ubushobozi bwabo buken’ubunebwe bakaba baguca intege, cyangwa baba abatakwifuriza ineza bakaba bakwitambika, kuba wagira umuntu ugira nk’ugutera akanyabugabo ni ingenzi cyane kugira ngo ugere ku ntego zawe.

    Shaka umuntu wizeye umugire nk’ushinzwe kukubaza ibyo ukora ariko w’umufatanyabikorwa (accountability partner), nuko umare igihe runaka umusobanurira intego wihaye mu gihe runaka. Ashobora kuba uwo mwashakanye, inshuti, cyangwa umuturanyi. Ni umuntu ukeneye ko azakugenzura agakurikirana uburyo witwara mu rugendo rugana ku ntego yawe.

    Nk’inyongera, bishoboka cyane ko azakubwiza ukuri, akaguhana agucyaha, akaguhwitura atakuryarya kandi akakugira inama muri urwo rugendo ndetse n’igihe bitagenze uko wabyifuje, akaba azi aho byapfiriye akaba yagufasha anakugira inama igufasha kugira ikindi wakora.

    7. Itegure imbogamizi

    Kuba umuntu uzi neza gushyiraho intego ni nko gukina iteramakofe ; ugomba kwiga uburyo uzakwepa ibipfunsi kuko uzi neza ko byanga bikunda uzabikubitwa.

    Uburyo bwiza buruta ubundi bwo kugabanya uburemere bw’ingaruka z’imbogamizi uzahura na zo mu rugendo rwawe rwo kugera ku ntego ni ukuzitega, kuzitegura kuko nta kabuza zizabaho.

    Gena umugambi wo kwirwanaho igihe ibintu byagenda nabi, kandi witegure kugira icyo wakora ndetse no kwigira kuri izo mbogamizi.

    Hora iteka wibuka ko, nubwo waba ufite umugambi wanditse w’uko ibintu bizagenda, hari ubwo bizaba ngombwa ko uzagomba kuwuhindura no kuwunoza. Ubuzima buhora bwuzuye amagorane agera ku babubamo batigeze bateganya.

    Igihe uguye muri bene izo ngorane utateganije, ugomba kujyanisha ibikorwa byawe n’aho ibihe bigeze utinubira cyangwa ngo ubone nabi impinduka ugomba gukora. Ibi bizagufasha gukomeza kugana imbere.

    8. Suzuma iterambere buri cyumweru

    Aha jya wibanza uti : Ni iki nakoze iki cyumweru kinyegereza ku ntego ngari yanjye ? Ni iki cyagenze neza ? Ni iki kitakunze ?

    Aha, watekereza ku cyo gukoresha agakayi gato (diary/journal) wandikamo intego nto n’uko ugenda uzigeraho kanagufasha kumenya izo utagezeho. Ukwiye kureba muri aka gakayi igihe cyose wumva utazi uko wakomeza.

    Na none kandi, ntukibagirwe kwishimira ibyiza wagezeho. Jya ufata akanya wishimire ibyiza wagezeho mu cyumweru maze intego wagezeho uyishyireho akamenyetso ko gukosora (V) uyikure ku rutonde. Bizagufasha kugera ku ntego z’inyuma wihaye.

    Muri Make :

    Nta ko bisa kurota inzozi zagutse zikomeye kuko atari wowe gusa zigirira akamaro, ariko binasobanura ko ugomba kugira intego ngari zagutse. Uko intego yawe irushaho kuba ngari, ni na ko uzakenera kugira gahunda isobanutse n’umurava uhambaye wo kuyigeraho.

    Niba witeguye gukoresha ingufu zishoboka zose mu kugera ku migambi wihaye kandi ukagendera kuri gahunda yayo mu 2024 n’indi myaka izakurikira, erekeza amaso yawe imbere ubundi utangire none ugire icyo ukora.

    IRADUKUNDA Fidele Samson

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/2024-tuyitangirane-imbaduko-Uburyo-bworoshye-bunashoboka-bwo-kugera-ku-ntego-wihaye-uhereye-none

  • Umuhanda Karongi-Nyamasheke wajemo ibibazo byatumye ufungwa inshuro ebyiri mu gihe cy’amasaha macye #rwanda #RwOT

    Ifungwa ry’agateganyo ry’uyu muhanda, ryaturutse ku nkangu yatewe n’imvura nyinshi yabereye mu Murenge wa Gishyita n’ubundi yari yabaye kuri iki Cyumweru.

    Kuri iki Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, uyu muhanda Karongi-Nyamasheke, wari wafunzwe by’agateganyo kubera inkangu yari yabereye muri uyu Murenge wa Gishyita, ariko nyuma uza gufungurwa habanje gukorwa imirimo yo kuwutunganya.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko uyu muhanda wongeye gufungwa by’agateganyo.

    Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwatambutse kuri X mu gitonso kuri uyu wa Mbere, bwagiraga buti 'Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Dawe uri mu ijuru mu murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo. Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke.

    Nyuma y’amasaha abiri, Polisi yongeye gutangaza ko 'ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke ari nyabagendwa.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umuhanda-Karongi-Nyamasheke-wajemo-ibibazo-byatumye-ufungwa-inshuro-ebyiri-mu-gihe-cy-amasaha-macye

  • Mu mafoto 23 ibyishimo bisesuye by’abakinnyi ba APR FC nyuma yo gusezerera Yanga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yaraye igeze muri ½ cy’Irushanwa rya Mapinduzi Cup itsinze ikipe ya Yanga yo muri Tanzania ibitego 3-1.

    Ni umukino waraye ubereye kuri New Amani Complex muri Zanzibar saa 19h15′ ku masaha y’i Kigali mu Rwanda aho benshi bahaga amahirwe ikipe ya Yanga.

    APR FC yaherukaga kunganya na Simba SC ikazamuka ari iya 3 mu itsinda B, ntabwo yorohewe n’igice cya mbere aho ku munota 23 Jesus Moloko yari yafunguye amazu.

    Ku munota wa 3 w’inyongera w’igice cya mbere, Mbaoma yateye ishoti rikomeye umunyezamu awukuramo maze Sanda uri mu igeragezwa wari wakurikiye ahita awushyira mu izamu.

    Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48, Mbaoma yatsinze icya kabiri kuri penaliti mbere y’uko Shiboub atsinda agashinguracumu ku munota wa 79.

    Ni intsinzi yashimishije bikomeye abakinnyi ba APR FC, gutsinda Yanga mu gihe benshi bari bayiciriye akarurutega ko itari buhikure.

    Tugiye kugaruka ku bihe bimwe na bimwe byaranze ibyishimo by’abakinnyi ba APR FC nyuma yo gusezerera ikipe ya Yanga igera muri ½ aho igomba kuzahura na Mlandege.

    Pitchou yagize umukino mwiza

    Sanda watsinze igitego cya mbere cya APR FC, yari mu mukino yatanze akazi gakomeye kuri Yanga

    Mbaoma yagiriye imvune muri uyu mukino, yanatsinze igiteg cya kabiri

    Penaliti yatewe Mshery

    Bishimira igitego cya kabiri Mbaoma yatsindiye APR FC

    Ni uku bishimiye igitego cya gatatu cya Sharaf Eldin Ali Shiboub

    Kit Manager wa APR FC, 2Pac yapfukamye azamura Bibiliya ashima Imana

    Byari ibyishimo bikomeye kuri APR FC n’abatoza ba yo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mafoto-23-ibyishimo-bisesuye-by-abakinnyi-ba-apr-fc-nyuma-yo-gusezerera-yanga-amafoto

  • Uko Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bi… – #rwanda #RwOT

    Duhereye muri Kenya ikipe ya Gormahia FC kuwa Gatandatu yatsindaga Pasta Rangers igitego 1-0 muri shampiyona, Sibomana Patrick yari yabanje mu kibuga arangiza n’umukino ariko mugenzi we Emery Bayisenge ntabwo yigeze akandagira mu kibuga.

    Iyi kipe ya Gormahia FC yahise isoza igice kibanza cya shampiyona ariyo iyoboye urutonde n’amanota 37 ikazasubira mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na Kariobangi Sharks.

    Muri Tanzania ikipe ya Singida Fountains Gate iri gukina imikino ya Mapinduzi Cup ari nayo ikipe ya APR FC iri gukina mu birwa bya Zanzibar.

    Kuwa Kane Singida Fountain Gate FC yatsinzwe na Simba SC ibitego 2-0 nubwo n’ubundi yari yamaze gukatisha itike ya 1/4, ntabwo rutahizamu w’umunyarwanda, Meddie Kagere yabanje mu kibuga gusa yinjiyemo asimbuye.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere ari bwo iri bukine umukino wa 1/4 na Azam FC saa cyenda n’iminota 15 kuri Amaani International Stadium.

    Kuwa Kane w’icyumweru gishize ni bwo ikipe ya AS Far Rabat yo muri Maroc ikinamo myugariro, Imanishimwe Emmanuel Manguende yatsindaga Moghereb Tetouan ibitego 3-0.

    Uyu myugariro w’Amavubi yabanje mu kibuga nk’ibisanzwe ndetse arangiza n’umukino. Kuri ubu AS Far Rabat iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona n’amanota 30 ikaba uyu munsi kuwa Mbere iri bukine na FU Rabat.

    Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria, mu ikipe ya USM Klenchela ikinamo Manishimwe Djabel, kuwa Gatandatu yatsindaga JS Saoura igitego 1-0.

    Muri uyu mukino, Djabel yabanje mu kibuga gusa aza gusimbuzwa. Ku rutonde rwa shampiyona USM Klenchela iri ku mwanya wa 4 n’amanota 19 ikazasubira mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na US Souf.

    Ku mugabane w’Iburayi amakipe menshi akinamo Abanyarwanda yibereye mu biruhuko ariko kuri Hakim Sahabo ari kumwe n’ikipe nkuru ya Standard de Liege aho bagiye gukorera imyitozo mu gihugu cya i Espagne.

    Ubusanzwe uyu mukinnyi akinira ikipe y’abato ya Standard de Liege ariko muri iyi minsi ari kugenda yifashishwa mu ikipe ya mbere nkuru dore ko no ku mikino 2 iheruka yari yashyizwe ku ntebe y’abasimbura, ibintu byerekana ko ashobora kuzamurwa mu ikipe nkuru ubundi agakina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi agakomeza kujya ku rwego rwiza.

    Hakim Sahabo (iburyo) uri kumwe n”ikipe ya Standard de Liege muri Espagne

    Sibomana Patrick (ubanza iburyo) yishimira intsinzi ari kumwe n’abakinnyi bagenzi be

    Manishimwe Djabel nyuma y’umukino batsinzemo JS Saoura igitego 1-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138340/uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cyumweru-gishize-138340.html

  • Umwe yasubije impeta yambitswe inshuro 6! Iby… – #rwanda #RwOT

    Muri sosiyete zitandukanye ku Isi, gukora ubukwe ni ibintu bifatwa nk’ingenzi mu buzima bwa bose byumwihariko ku gitsina gore, dore ko usanga umukobwa watinze gushaka bamufata nkaho yaciye inka amabere, mu gihe umusore watinze nawe aba ahangayikishije umuryango we.

    Ibi ariko siko bamwe mu byamamarekazi babibona kuko bamwe muri bo bahisemo kutazigera bakora ubukwe ku mpamvu zitandukanye. Ibinyamakuru nka Vogue Magazine na Hollywood Life, bivuga ko hari ibyamamarekazi 10 byanze gukora ubukwe ku mpamvu zenda gusa.

    Muri izo mpamvu harimo kwirinda ingaruka zaba nyuma yo kurushinga zirimo nka gatanya, kwanga ko umugabo barushinze bazabana nabi cyangwa se gutinya ko yazamubabaza bamaze kugera mu rugo, hamwe n’imyumvire y’uko umugore ukomeye kandi wigenga atari ngombwa ko ashaka umugabo.

    Dore urutonde rw’ibyamamarekazi 10 byafashe umwanzuro wo kutazigera na rimwe bikora ubukwe:

    1. Jane Austen

    Kuba magingo aya abakobwa benshi bavuga ngo ntibashaka gukora ubukwe, ngo si ibya none kuko byatangiye kera. Umwanditsi w’Umwongereza Jane Austen ari mu bagore ba mbere mu mateka bafashe umwanzuro wo kutazigera bakora ubukwe ndetse anafatwa nkaho ariwe wakwirakwije iyi myumvire abinyujije mu bitabo yagiye yandika.

    Jane Austen wavutse mu 1777 acyitaba Imana mu 1817, yasize yanditse ibitabo bitandukanye birimo n’ibyakinywemo filime nka ‘Pride and Prejudice’ na ‘Persuasion’. Azwiho kandi kuba yarazanye imvugo igira iti: ”Mwigishe abakobwa banyu ko badakeneye abagabo kugirango bumve ko ari abagore nyabo. Gushaka umugabo sibyo bikugira uwo ugomba kuba”.

    2. Coco Chanel

    Umufaransakazi kabuhariwe mu guhanga imideli, Coco Chanel, washinze inzu y’imideli ya ‘Chanel’ iri mu zikomeye ku Isi, nawe ntiyakozwaga ibyo gukora ubukwe. Yavutse mu 1883 yitaba Imana mu 1971 afite imyaka 88 y’amavuko atarigeze ashaka na rimwe. Coco Chanel yagiye akundana n’abagabo b’abaherwe batandukanye gusa bose akanga kubana nabo bitewe nuko kuva afite imyaka 24 yafashe umwanzuro wo kutazagera akora ubukwe cyangwa ngo abyare.

    3. Mae West

    Umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyikazi, Mary Jane “Mae” West, ari mu byamamarekazi bya kera byaciye ibintu muri Hollywood gusa na none azwiho kuba atarigeze yemera kurushinga. Mu magambo yagiye avuga atazibagirana harimo kuba yaravuze ati: ”Nk’uko abana bakenera ibikinisho byinshi byo gukina nabyo, ni nako abagore bakeneye umugabo urenze umwe wo kwishimishirizaho kuko abagabo ni ibikoresho’. Mae West kandi azwiho kuba yaravuze ko aramutse akoze ubukwe n’umugabo byamwambura uburenganzira bwe bwo kwishimishanya n’abandi bagabo.

    4. Diane Keaton

    Icyamamarekazi muri Sinema, Diane Keaton, umaze imyaka irenga 40 akina filime ndetse wanibitseho ibihembo bikomeye birimo nka ‘Golden Globe Award’, ‘Emmy Award’ hamwe na ‘Tony Award’, nawe ageze ku myaka 78 y’amavuko yaranze gukora ubukwe.

    Diane Keaton kuva yamenyekana azwiho kuba yaravuze ko ibintu byo gushaka umugabo atabikeneye ahubwo yifuza abana. Byatumye afata abana babiri b’abahungu abakuye mu kigo cy’impfubyi yemera kubabera umubyeyi ndetse anabaha izina rye. Keaton yakunze kumvikana avuga ko abagabo atari abantu wakwizera ngo musezerane kubana akaramata.

    5. Oprah Winfrey

    Birashoboka ko waruzi ko umuherwekazi Oprah Winfrey yakoze ubukwe, Oya, ntabwo uyu mugore uyoboye abiraburakazi bakize ku Isi yigeze arushinga. Oprah Winfrey w’imyaka 69 amaze imyaka 30 yibanira n’umukunzi we Stedman Graham gusa ntibigeze barushinga cyangwa se ngo babyare. Oprah azwiho cyane kuba yarateye umugongo ubukwe kuko yavuze ati: ”Kwambikana impeta no gusinya ko mubaye umwe mbona  ataribyo bituma mukundana cyangwa mubana by’iteka. Icyiza ni uko mwabana mutabikoze kuko ejo bihindutse wagaragara nk’umuntu wishe amasezerano”.

    6. Lucy Liu

    Umuyapanikazi Lucy Alexis Liu, kabuhariwe mu gukina filime, unafatwa nk’umwe mu bagore bakomoka muri Aziya  baciriye inzira bagenzi babo i Hollywood, nawe ibyo gushaka umugabo yabiteye ishoti.

    Ku myaka ye 55 y’amavuko Lucy Liu azwiho kuba yariyemeje kutazigera ashaka. Yigeze kubwira The New York Times ko uyu mwanzuro yawufashe kuko adashaka kuzababazwa n’umugabo. Imwe mu mvugo ye yagiye mu matwi ya benshi ni igira iti: ”Mu buzima nababajwe na byinshi sinshaka kongeraho n’umutwaro w’umugabo”.

    7. Marisa Tomei

    Umunyamerika Marisa Tomei waciye ibintu mu gukina filime kuva mu 1992 kugeza ubu, nawe gukora ubukwe ntabikozwa. Azwiho kuba yaragiye akundana n’abagabo b’ibyamamare barimo Robert Downey Jr. na Christina Slater gusa bose bagiye batandukana bapfa ko adashaka kurushinga. Ku myaka 59 Tomei avuga ko gukora ubukwe ari ibintu sosiyete yagize itegeko nyamara bitari bikwiriye ndetse ko benshi babukora atari uko babishaka ahubwo ari ukugirango bashimishe sosiyete barimo.

    8. Mindy Kaling

    Umuhindekazi Vera Mindy Chokalingam, uri mu bakomeye i Hollywood binyuze mu gukina no kwandika filime ndetse no kuzishoramo ifaranga. Mindy Kaling umaze imyaka 12 abana n’umukunzi we B.J Novak bakunze no gufatanya mu gutunganya filime, yatangaje ko atazigera akora ubukwe kuko atizera ko aribwo bwubaka umubano.

    Kaling kandi azwiho kuba yaravuze ko buri mukobwa wese atagakwiye gushyira imbere ibyo gushaka umugabo ahubwo ko yakwishakira ubuzima bwe ku giti cye. Ibi kandi ni nabyo yashatse kwerekana muri filime y’uruhererekane yakinnye kuva mu 2012 kugeza mu 2017 yise ‘The Mindy Project’.

    9. Charlize Theron

    Icyamamarekazi muri Sinema, Charlize Theron, uvuka muri Afurika y’Epfo wababaye icyamamare muri Hollywood, nawe yafashe umwanzuro wo kudashaka umugabo ahubwo yiyemeza kurera umwana yakuye mu kigo cy’imfubyi. Theron azwiho kuba yaravuze ko kuri we icyo yifuza ari ukubaho ubuzima butarimo umugabo kuko ngo atinya ko ibyo Se yakoreye Nyina nawe byazamubaho akababazwa n’uwo bashakanye.

    10. Lady Gaga

    Umuhanzikazi w’icyamamare, Stefani Joanne Angelina, wamamaye ku izina rya Lady Gaga nawe wamubaza ibindi gusa ntumubaze ibyo gukora ubukwe. Uyu muhanzikazi wafashe umwanzuro wo kutazigera arushinga, yakunze kuvuga ko gukundana ntakibazo kuriwe gusa ngo ntashaka kuzahagarara imbere y’abantu ngo arahire kubana ubuziraherezo n’umugabo dore ko avuga ko ahararukwa vuba bityo ngo ntiyakora ubukwe aziko ejo n’ejo bundi yahararukwa umugabo we. Lady Gaga kandi amaze kwambikwa impeta z’urukundo inshuro 6 zose azisubiza abazimwambitse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138339/umwe-yasubije-impeta-yambitswe-inshuro-6-ibyamamarekazi-10-byanze-gukora-ubukwe-amafoto-138339.html

  • Minisitiri Aurore Mimosa yashimiye ikipe ya… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru twashoje, ni bwo ikipe ya APR FC yahuraga na Young African mu mikino ya 1/4 cya Mapinduzi Cup. Wari umukino ukomeye kuko wagiye kuba APR FC ifatwa nk’insina ngufi nubwo atari ko byaje kugenda. Iminota 90 y’umukino yarangiye APR FC itsinze Young African ibitego 3 -1 ndetse ihita ibona itike ya 1/2 cy’irangiza.

    Nyuma y’uyu mukino Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju yashimiye APR FC uburyo yitwaye. Yagize ati “APR FC Oyeeeeee! Mwakoze cyane ku bw’iyi ntsinzi ikomeye mubonye.”

    Mu mukino wa 1/2 APR FC izakina n’ikipe ya Mlandege FC isanzwe ibarizwa muri Zanzibar ndetse ikaba ari imwe mu makipe afite iki gikombe

    Minisitiri wa Siporo Aurore yashimiye APR FC uburyo yitwaye 


    APR FC yitwaye neza mu mikino ya Mapinduzi Cup

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138343/minisitiri-wa-siporo-aurore-mimosa-yashimiye-ikipe-ya-apr-fc-138343.html

  • MU MAFOTO: Imyambaro idasanzwe ibyamamare bya… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashije ibyamamare bitandukanye byo muri Amerika, byahuriye mu mujyi wa Los Angeles, mu nzu ngari y’imyidagaduro ya Bevery Hilton ahabereye ibirori byo gutanga ibihembo kuri filime n’abakinnyi bazo hamwe n’abazitunganya bitwaye neza mu mwaka wa 2023.

    Abarimo abakinnyi ba filime bazwi, abahanzi, abanyarwenya n’abandi bazwi mu myidagaduro nibo bafashe iya mbere bitabira ibi birori byabaye ku nshuro ya 81. Niwo mwanya kandi babonye wo kwerekana imyambaro idoze mu buryo bubereye ijsiho batambukanye ku itapi itukura bafata amafoto y’urwibutso.

    Abarimo Jennifer Lopez, Selena Gomez, Dua Lipa, Margot Robbie, Taylor Swift n’abandi bari mu banyuranye umucyo ku itapi itukura mu makanzu y’imboneka rimwe. Mu mafoto akurikira reba uko ibyamamare byaserutse mu birori bya Golden Globe 2024:

    Umuhanzikazi Selena Gomez

    Umunyamidelikazi Heidi Klum

    Umukinnyi wa filime Kate Benckinsale

    Umukinnyi wa filime Ayo Edeberi

    Umukinnyi wa filime Helen Mirren

    Umukinnyi wa filime Hannah Waddingham

    Umukinnyi wa filime Margot Robbie

    Umuhanzikazi Jennifer Lopez

    Umuhanzi Lenny Kravitz

    Umukinnyi wa filime Carey Mulligan

    Umukinnyi wa filime Greta Lee

    Umukinnyi wa filime Rosemund Pike

    Umukinnyi wa filime Tyler James Williams

    Umukinnyi wa filime Coleman Domingo

    Umukinnyi wa filime Da’vine Joy

    Umunyarwenya Trevor Noah

    Umuhanzikazi Taylor Swift

    Umukinnyi wa filime Sarah Snook

    Umukinnyi wa filime Karen Gillian

    Umuhanzikazi Dua Lipa

    Umunyarwenya Barry Kheoghan

    Umukinnyi wa filime Angela Bassett

    Umuherwekazi Oprah Winfrey

    Umukinnyi wa filime Florence Pugh

    Umukinnyi wa filime Elle Fanning

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138342/mu-mafoto-imyambaro-idasanzwe-ibyamamare-byaserutsemo-mu-birori-bya-golden-globes-2024-138342.html

  • Amateka yanditswe! APR FC yafashe Yanga Africans yo muri Tanzania iyitsinda nk’idahari Mbaoma yongera gushimangira ko ari rutahizamu udasanzwe  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amateka yanditswe! APR FC yafashe Yanga Africans yo muri Tanzania iyitsinda nk'idahari Mbaoma yongera gushimangira ko ari rutahizamu udasanzwe.

    Mu ijoro rya cyeye nibwo ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC yaraye ihannye ikipe ya Yanga Africans mu mikino y'igikombe cya Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar muri Tanzania n'umukino utari woroshye habe na gato dore ko Yanga ariyo yatangiye itsinda igitego cya mbere ku munota wa 23 w'umukino abantu batangira gutekereza ko APR FC igiye kubonera urw'imbwa yaboneye ku mugezi mu gihugu cya Tanzania gusa ibifashijwemo na Sanda uri mw'igeragezwa ku munota wa 45+3  w'umukino yahise yahise yishyura igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

    Mu gice cya kabiri abasore b'ikipe ya APR FC baje bariye Karungu maze bacurika ikibuga induru ziravuga dore ko ku munota wa 50 igice cya kigitangira APR yabonye penaliti yatewe neza na rutahizamu Victor Mbaoma igitego cya kabiri cyikaba kiranyoye.

    APR FC yakomeje kurusha ikipe ya Yanga Africans maze yongera kubishimangira ku munota wa 80 w'umukino ubwo umunya Sudan Shaiboub yaterekagamo igitego cya gatatu birangira APR FC ikatishije itike yo kwerekeza muri 1/2 mu mikino y'igikombe cya Mapinduzi Cup itsinze Yanga Africans ibitego 3-1.

    Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Amaan Stadium muri Leta ya Zanzibar umunya Cameroon Salomon Charles Banga Bindjeme ukinira ikipe ya APR FC niwe watowe nk'umukinnyi w'umukino (Man of the match).

    Source : https://yegob.rw/amateka-yanditswe-apr-fc-yafashe-yanga-africans-yo-muri-tanzania-iyitsinda-nkidahari-mbaoma-yongera-gushimangira-ko-ari-rutahizamu-udasanzwe/