Blog

  • Umugore w’Umugaba Mukuru wa RDF yifatiye ku gahanga abahimbye ikinyoma ko yahunze u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga, haherutse gukwirakwizwa ibihuha byatangajwe n’abiyita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ngo ko Solange Kamuzinzi Mubarakh yahunze u Rwanda nyamara umugabo we ari Umugaba Mukuru wa RDF.

    Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi bakunze kuvuga ko mu Rwanda hadatekanye ndetse ko n’imibereho imeze nabi, ndetse ko ari byo byatumye umugore wa Gen Mubarakh Muganga ahungira muri Leta Zunze Ubumwe za America, ngo ubu akaba ari mu nzira zo gusaba ibyangombwa by’ubuhungiro.

    Solange Kamuzinzi Mubarakh, mu butumwa yanyujije kuri yamaganye aya makuru, ndetse avuga ko na we byamutunguye kuba abantu bahimbye iki kinyoma.

    Yagize ati 'Ngo habaye iki amakuru numva mu mihanda ya Arizona ! Ngo nakoze iki ? Nahunze u Rwanda ?'

    Yakomeje agira ati 'Izo 'views’ mungurisha mumpeho icyacumi kabisa ! Sha iyo bababwira Never Again mwumva iki ?'

    Mu mvugo isa nko gutebya, Solange Kamuzinzi Mubarakh yakomeje agira ati 'Mujye mwohereza icyacumi mu Rwanda, murarugurisha ni rwo rubatunze !'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umugore-w-Umugaba-Mukuru-wa-RDF-yifatiye-ku-gahanga-abahimbye-ikinyoma-ko-yahunze-u-Rwanda

  • Nyarugenge : Umugabo w’imyaka 53 ari mu maboko ya RIB akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 #rwanda #RwOT

    Ni icyaha cyabaye tariki 05 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Nyiranuma mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeye ko rwataye muri yombi uwo mugabo w’imyaka 53 ukekwaho gusambanya umwana yakabereye umwuzukuru dore ko amurusha imyaka 43.

    RIB yatangaje ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo yarwo ya Nyarugenge, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, na bwo buzaregere Urukiko uyu mugabo.

    Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa gufungwa gungungwa burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igika kirebana n’uyu mugabo, kigira kiti 'Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyarugenge-Umugabo-w-imyaka-53-ari-mu-maboko-ya-RIB-akekwaho-gusambanya-umwana-w-imyaka-10

  • Rayon sports yatandukanye n’umutoza wayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikippe ya Rayon sports yatandukanye nuwari umutoza wayo wabazamu Samuel Mujabi  nyuma y,amezi  5 gusa ageze muri iyi kipe.

    Mu itangazo Rayon sports yashyize kumbuugankoranyambaga zayo yashimiye uyu mutoza igira iti '' uyu munsi Rayon Sports yatandukanye na Samuel Mujabi Kawalya wari umutoza w'abanyezamu. Warakoze ku mutahe wawe umutoza Sam. Amahirwe masa mu rugendo ruri imbere''.

    Uyu mutoza wanyuze mu makipe atandukanye nka Tooro united,Express, Gaddafi ndetse akaba n'umutoza w'ikipe y'igihugu ya Uganda yageze muri Rayon sports  mu kwezi kwa 7 ,2023 akaba yaratoje n'imikino yambere ya shampiyona y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatandukanye-numutoza-wayo/

  • Agezweho: Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda yambaye nk’abahanzi -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho: Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda yambaye nk'abahanzi.

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kurekura umuzamu Hakizimana Adolphe yazanye umuzamu mushya w'umunya Senegal witwa Khadime Ndiaye w'imyaka 27 y'amavuko aho yamaze gusesekara i Kigali mu Rwanda akaba aje gusinyira ikipe ya Murera nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe ikunzwe cyane hano mu Rwanda.

    Amafoto y'umuzamu mushya wa Rayon Sports ushobora kuzagaragara ku mukino Murera ifitanye na Gasogi United muri shampiyona y'u Rwanda:

    Source : https://yegob.rw/agezweho-umukinnyi-mushya-wa-rayon-sports-yageze-mu-rwanda-yambaye-nkabahanzi-amafoto/

  • Pierra Makena yatigishije imbuga mu nkuru zu… – #rwanda #RwOT

    Tariki 11 Mata 1981 ni bwo Pierra Makena yabonye izuba ibi bivuze ko abura iminsi mbarwa akuzuza imyaka igera kuri 43.

    Uyu mugore w'umunya-Kenya wegukanye ibihembo bitandukanye harimo n’icyo yaherewe muri Los Angeles arimo aragarukwaho cyane.

    Bikaba ari nyuma y'uko bimenyekanye ko afitanye umubano wihariye na Phil umusore w'imyaka 23 usanzwe ari MakeUp Artist (Asiga ibirungo abantu batandukanye).

    Pierra Makena abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze akurikirwaho n’abagera kuri Miliyoni, yasabye abantu gutwara ibintu buhoro  bakareka guhimba inkuru.

    Ibi yabivuze agira ati'Ndabasabye mugende gake, mushobora kushyira mu bibazo. Icyo nababwira ni uko muri kumpa ibitekerezo byo kuba natangira gukundana n'abasore bato.'

    Pierra Makena ari mu bari n’abategarugori bihagazeho mu myidagaduro mu Karere

    Kuzamuka kw’iyi nkuru bikaba byaraje nyuma y'uko uyu mugore agaragaye ari kumwe n'uyu musore bisa nk’aho banakoze ubukwe bitewe n'imyambaro bari bambaye.

    Pierra Makena yagaragaje ko abantu mbere yo kuvuga bakagiye babanza gucukumbura cyangwa bakabaza na banyirubwite.

    Uyu mugore yize ibirebana n'itangazamakuru, yinjiye mu ruganda rw'imyidagaduro mu mwaka wa 2010, yakoreye ibitangazamakuru bikomeye muri Kenya.

    Ari mu bari n'abategarugori bihagazeho mu myidagaduro y'Akarere cyane ko ahuza imyuga irenga umwe kandi igezweho byumwihariko byagera mu buryo avanga umuziki bikaba ibindi.

    Mu 2014 ari mu bahataniye ibihembo bya Ghana Movies Awards mu gihe mu 2015 yegukanye Best Supporting Actress mu bihembo byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Afite umwana umwe w'umukobwa yabyaranye n'umugabo wa mushenguye umutima asezerana n’undi mu gihe uyu mugore yari atwite ageze mu mezi atanu.

    Iyi foto ni yo yazamuye inkuru z’urukundo rw’aba bombi ubu akaba ribwo Makena agize icyo abivugahoMakena wamamaye muri filimi n’umuziki afite umwana umwe w’umukobwa Makena amaze igihe kitari gito mu myidagaduro yagiye yibikaho ibikombe bitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138397/pierra-makena-yatigishije-imbuga-mu-nkuru-zurukundo-numusore-arusha-imyaka-20-138397.html

  • Ntabwo imyaka ye iri kwemerwa! Wilfried w’imy… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi 5 gusa kugira ngo imikino y’igikombe cy’Afurika gitangire, ibikomeje kwibazwaho ni byinshi, harimo n’ihamagarwa rya Wilfried Nathan Douala mu bakinnyi 27 Cameroon izitabaza muri iyi mikino. Uyu musore afite imyaka 17 akaba akina mu kibuga hagati mu ikipe y’iwabo ya Victoria United.

    Uyu musore wabonye izuba muri Gicurasi 2006 ntabwo abantu benshi bari kuvuga rumwe n’amafoto ye yagiye hanze kuko abenshi bavuga ko iyo myaka ayirengeje, gusa ibyangombwa bikabanyomoza.

    Ubwo hifashishwaga ifoto ya Wilfred mu 2015 ubwo yari afite imyaka 9 bigaragara ko ikigero yarimo mu gihagararo n’isura bihura n’imyaka ye.

    Ntabwo ari iyo foto gusa yifashishijwe kuko hagiye hanze n’ifoto ya Wilfred Nathan na Carlos Baleba mu 2022. Carlos Baleba ubu akinira ikipe ya Brighton mu Bwongereza.

    Abenshi ntabwo bemera ko isura ya Wilfried ijyanye n’imyaka 17 y’amavuko 

    Ifoto ya Wilfried Nathan mu 2015 ubwo yari afite imyaka 9 

    Uyu ubanza ni Carlos Baleba uhera hirya akaba Wilfried. Hano byari mu 2022 ubwo Carlos yari afite imyaka 18 naho Wilfried afite imyaka 16 

    Abakinnyi ikipe y’igihugu ya Cameroon izifashisha muri iyi mikino y’igikombe cy’Afurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138393/ntabwo-imyaka-ye-iri-kwemerwa-wilfried-wimyaka-17-yaciye-igikuba-mu-gikombe-cyafurika-138393.html

  • Byahinduye isura mu matora yirushanwa rya Ka… – #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa yatangijwe hagamijwe gukomeza guteza imbere abakora umwuga wo gusubiramo indirimbo z'abandi mu tubari, amahoteli no bindi bikorwa bihuza abantu byinshi.

    Iri rushanwa rikaba rizatanga ibihembo birimo Miliyoni 2Frw kuri Karaoke Queen na Miliyoni 2Frw kuri Karaoke King, hatanagwe Miliyoni imwe ku muntu uzaba yarahize abandi mu gikundiro [People's Choice].

    Akanama Nkempuramaka k'iri rushanwa ryateguwe na Alaphat Entetainment ya Nkuramuruge Alaphat kagiye kagaragaramo ibyamamare bitandukanye birimo Young Grace, Shaffy n'abandi.

    Kugeza ubu abari imbere mu majwi bakaba ari Ireme ufite amajwi 1579, Delicious 1007, Christella 504, Hyguette 444 na Melodie Jazz.

    Mu kiganiro InyaRwanda iherutse kugirana n'ubuyobozi bwa kompanyi yateguye iki gikorwa, bwavuze ko uretse ibikorwa by'amatora bwagize umwanya wo kwitegereza no kureba uko baririmba.

    Butanga urugero rw’abo bwabonye ko uretse kuririmba, banafite ubuhanga mu buryo bitwaramo bituma abantu barushaho kunyurwa n’ibyo bakora icyo gihe  ubuyobozi bwatanze  urugero rwa Muriro, Christella, Bijou, Gaju na Fiston Rich. 

    Kanda hano ubashe guhesha amahirwe abahatanye mu irushanwa rya Karaoke Queen&King

    Abaririmba bagize umwanya wo kwiyerekana imbere y’Akanama Nkempuramaka mu bikorwa byagiye byitabirwa n’ibyamamare binyuranye

    Alaphat aheruka gutangaza ko igikorwa bateguye kiri kugenda nk’uko babyifuzaga kandi babonye ko cyaziye igihe

    Byari ibyishimo bikomeye ku baririmbyi ba Karaoke n’abafana babo mu bice bitandukanye bimaze kuba muri Karaoke Queen&King

    Gutora wabikora unyuze hano ugashesha amahirwe kuri Karaoke Queen&King

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138401/ibintu-byahinduye-isura-mu-matora-yirushanwa-rya-karaoke-agiye-gushyirwaho-akadomo-138401.html

  • Abenshi baricuza! Ibyamamare 10 byishushanyij… – #rwanda #RwOT

    Hirya no hino ku Isi, hari ama-couple y'ibyamamare yamenyekanye cyane mu ruhando rw'imyidagaduro yagiye agaragaza ibishushanyo yishyizeho ku bw'urukundo bakundanaga.

    Nubwo hari ibimenyetso by'agateganyo [Tattoo] bishyirwa ku mubiri nyuma y'igihe runaka bigasibama bitewe n'ibyo wahisemo mu gihe cyo kubishyiraho, usanga atari bose batinyuka kubishyiraho.

    Ariko na none ku rundi ruhande, abantu b'ibyamamare bo babifata nk'ibintu bisanzwe ku buryo iyo bagiye mu rukundo byoroha kwiyandikaho izina cyangwa gushyiraho irindi jambo ry'urukundo ku bw'abakunzi babo.

    Mu byamamare byishyirishijeho ibishushanyo [Tattoo] ku bw'abakunzi babo harimo:

    1.     Offset yishushanyijeho ku bwa Cardi B



    Umuraperi wa Migos Offset yabonye uburyo bwiza bwo gushimangira umubano we n'umugore Cardi B mu mwaka wa 2017. Offset yishyizeho igishushanyo mu ijosi cya 'Buttercup,' arangije hasi yacyo ashyiraho izina ry'umugore we Cardi B.

    2.     Angelina Jolie na Billy Bob Thornton


    Birengagije ikinyuranyo cy'imyaka 20 yari iri hagati yabo, Angelina Jolie na Billy Bob Thornton bashyingiranwe mu 2000. Ibi ntibyari bihagije ku rukundo rwabo, ahubwo Jolie yaje kwishyiraho 'Tattoo' ya Billy Bob hejuru y'indi y'inzoka ya 'dragon' yari asanganwe ku kuboko kwe.


    Umubano wabo waje kurangira ku mugaragaro mu 2003 ubwo bombi batandukanaga byemewe n'amategeko. Nyuma, uyu mukinnyi wa filime yaje gupfukirana ibi bimenyetso byose abisimbuza amazina y'aho abana be bavukiye.

    3.     Amber Rose yishushanyijeho ku bwa Wiz Khalifa


    Amber Rose nawe yishyizeho 'tattoo' ku bw'umuraperi wahoze ari umugabo we, Wiz Khalifa. Iki gishushanyo kinini cyari gipfutse igice cy'ukuboko cyose cyo hejuru, cyagaragazaga isura iri kumwenyura ya Wiz Khalifa.


    Nyuma y'uko aba bombi batandukanye mu 2014, Amber yategereje imyaka itatu kugira ngo iyi 'tattoo' ibashe gusibama nubwo nyuma haje gusigara ikimenyetso.

    4. Pete Davidson na Ariana Grande bose bishushanyijeho


    Pete Davidson na Ariana Grande ntibigeze baterwa ipfunwe n'umubano wabo, kuko bagiye bagaragara kenshi mu ruhame bari kumwe ndetse bagashyira amafoto y'urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga.


    Nyuma y'uko Pete yambitse uyu muhanzikazi impeta y'urukundo, babishimangije kwishyiraho ibishushanyo bihuye ku ijosi, ku ntoki zabo ndetse no ku bikumwe. Na nyuma yaho, Davidson yakomeje kwishyiraho izina 'Grande' ku rubavu, yishyushanyaho ikibwana cy'ingurube yabo, n'ibindi. Aba nabo, baje gutangaza ko batandukanye nyuma y'amezi atanu gusa bakundana mu Kwakira 2018.

    5.     Mariah Carey na Nick Cannon


    Mariah Carey na Nick Cannon, bombi bazi igisobanuro cy'uburibwe bwo kwishushanyaho uwo ukunda bikarangira mutandukanye. Carey yishyizeho 'tattoo' y'ikinyugunyugu ku mugongo wo hasi hamwe n'izina 'Cannon,' nuko Cannon abibonye nawe arashyugumbwa niko kwiyandikaho izina 'Mariah' ku mugongo wo hejuru.


    Ibi bimenyetso byaje kugaragara nk'ibyemezo bidahwitse ndetse ko ari amakosa akomeye mu gihe aba bashakanye batandukanaga mu 2014. Nyuma y'uko batandukanye, Cannon yaje gupfuka iyi 'tattoo,' naho iya Carey irahinduka.

    6. Justin Bieber ku bwa Selena Gomez


    Umuhanzi Justin Bieber ufite ibimenyetso birenga 50 ku mubiri we, yigeze no kongeraho icy’isura y’uwahoze ari umukunzi we, Selena Gomez. 

    Nyuma y’uko batandukanye mu 2013, Justin yagerageje gusiba iyi ‘tattoo’ ariko biranga burundu kugeza ubwo ashakanye na Hailey Baldwin isura ya Selena ikimugaragaraho.

    7. Zayn Malik yishushanyijeho Gigi Hadid


    Zayn Malik nawe ufite ibimenyetso byinshi cyane ku mubiri we, yongeyemo n’icy’uwahoze ari umukunzi we, Gigi Hadid. 


    Mu rwego rwo guhamiriza urwo akunda umukunzi we ndetse n’Isi yose muri rusange, Zayn yishyirishijeho ‘tattoo’ y’amaso ya Hadid mu gituza cye, nubwo aba bombi byaje kurangira batandukanye mu 2021.

    8. Beyonce na Jay-Z


    Aba bahanzi  bakomeye ku isi, bagiranye umubano ukomeye mu ntangiriro za 2000, barawukomeza kugeza n’ubu. 


    Mu gukomeza gushimangira uyu mubano wabo, Beyonce yiyanditseho umubare ‘IV’ kandi ntajya agira ipfunwe ryo kuwugaragaza kuko kuri bo bawufata nk’umubare w’amahirwe ndetse banahisemo itariki 04 Mata nk’itariki bizihirizaho isabukuru y’imyaka bamaze barushinze.

    9. David na Victoria Beckham


    Iyi couple y’ibyamamare nayo ntiyatanzwe mu kugaragarizanya urwo bakundana bishyiraho ibimenyetso.

    David usanzwe afite ibishushanyo byinshi ku mubiri we, yongeyeho n’icy’izina ry’umugore we, Victoria mu kiganza ndetse n’itariki y’ubukwe bwabo ku rutoki.



    Victoria nawe yishyushanya z’ikiganza itariki y’ubukwe bwabo mu nyandiko y’Ikiromani, naho ku kindi kiganza ashushanyaho imibare iranga umugabo we.

    10. Travis Barker na Kourtney Kardashian



    Travis Barker nawe yishushanyijeho ‘tattoo’ y’izina ry’umugore we, Kourtney ku ibere ry’ibumoso.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138398/abenshi-baricuza-ibyamamare-10-byishushanyijeho-ku-bwurukundo-amafoto-138398.html

  • Congo zombi; Kinshasa na Blazaville zateye utwatsi iby'ibiganiri na Islael ku kwakira impunzi z'AbanyeGaza #rwanda #RwOT

    Abategetsi muri Congo Brazaville ndetse na Congo Kinshasa bahakanye amakuru avuga ko hari impunzi zivuye muri Gaza zizatuzwa muri Africa yo hagati mu masezerano na Israel.

    Mu cyumweru gishize, ikinyamakuru Times of Israel cyavuze ko Leta ya Benjamin Netanyahu yari 'mu biganiro by'ibanga' na Congo Brazaville kugira ngo yakire ibihumbi by'impunzi za Gaza.

    Zman Israel, ishami ry'ikinyamakuru cya Times of Israel ryandika mu Igiheburayo, yavugaga ko amakuru ikesha abo muri Minisiteri y'umutekano ari uko Congo 'ishaka kwakira izo mpunzi'.

    Gusa umuvugizi wa Leta ya Congo akaba na minisitiri w'itumanaho Thierry Moungalla yatangaje ku rubuga X (rwahoze ari Twitter), ko iki gihugu kitigeze kivugana na Israel ku kwakira impunzi za Gaza.

    Mu gihe hari ibinyamakuru bimwe byari byatangaje ko Israel yaba yaregereye na Congo Kinshasa n'u Rwanda, mu mpera z'icyumweru gishize ibi bihugu nabyo byasohoye amatangazo ahakana ibyo.

    Patrick Muyaya uvugira Leta ya DR Congo yagize ati: 'Bitandukanye n'ibivugwa na bimwe mu bitangazamakuru, nta biganiro ibyo aribyo byose byigeze bibaho hagati ya Leta yacu na Leta ya Israel byo kwakira impunzi z'abanyapalestina ku butaka bwa Congo'.

    Ministeri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda nayo yasohoye itangazo rivuga ko nta biganiro nk'ibyo na Israel byigeze bibaho 'yaba uyu munsi cyangwa mu gihe cyashize'.

    Mu cyumweru gishize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, abategetsi muri Leta ya Israel bumvikanye bavuga ko abatuye Gaza bagomba kuhava bakajyanwa ahandi hagatuzwa abanya-Israel.

    Itamar Ben-Gvir, Minisitiri w'umutekano w'iki gihugu yavuze ko Israel igomba 'gushishikariza abaturage ba Gaza kwimukira ahandi'. Ibi ariko byamaganwe n'ibihugu byinshi ku isi, birimo na Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika yavuze ko 'Gaza ari ubutaka bwa Palestine kandi buzaguma ari ubwayo' kandi ko abaturage bayo bafite uburenganzira bwo kuhaguma.

    Hagati aho abantu barenga 22,000 biganjemo abasivile bamaze kwicwa mu bitero bya Israel kuri Gaza kuva intambara itangiye nk'uko bivugwa n'ubutegetsi bwa Hamas muri Gaza.

    Ibitero bya Israel byatangiye nyuma y'igitero cya Hamas kuri Israel cya tariki 07 Ukwakira(10) umwaka ushize, aho kiciwemo abantu 1,200 abandi 240 Hamas ikabafata bunyago.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/09/congo-zombi-kinshasa-na-blazaville-zateye-utwatsi-ibyibiganiri-na-islael-ku-kwakira-impunzi-zabanyegaza/

  • Rayon Sports ishobora gutangira shampiyona ibura abakinnyi 5 b’abanyamahanga #rwanda #RwOT

    Ntabwo muri Rayon Sports ibintu bimeze neza aho mu gihe habura iminsi 3 gusa ngo itangire imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24, benshi mu bakinnyi ba yo b’abanyamahanga bataragaruka mu Rwanda.

    Aba bakinnyi bagiye bagiye mu kiruhuko cy’iminsi mikuru, bakaba bataragaruka ndetse ikipe ikaba itazi igihe bazazira.

    Rayon Sports ishobora gukina umukino wa Gasogi United w’umunsi wa 16 wa shampiyona idafite abakinnyi 3 bose bakomoka muri Uganda.

    Abo bakinnyi ni ba rutahizamu 2; Joackiam Ojera na Charles Baale ndetse n’umunyezamu Simon Tamale bakibereye iwabo.

    Aba bakinnyi bagiye kurira iminsi mikuru iwabo, bivugwa ko babwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko nta tike bafite bayiboherereza bakabona kuza, ibintu ubuyobozi bw’iyi kipe budakozwa kuko bitari mu masezerano, niba baragiye bakwiye gushaka uko baza. Bikaba bigoranye ko n’iyo baza uyu munsi bazakina uyu mukino kuko imyitozo 2 bakora umutoza atabakinisha.

    Undi ni Umunya-Maroc, Youssef Rharb na we utaraza kuko yasabye uruhushya, iki kiruhuko yagikoresheje akora ubukwe.

    Aba bakaba biyongera k’Umunya-DR Congo, Nzinga Luvumbu we wagiye kurirayo Ubunani avuga azahita agaruka amaze no gutora ariko akaba ataraza, aho avuga ko ngo yabuze indege, aba bakinnyi bose bikaba bigoye ko bagaragara ku mukino wa Gasogi United.

    Charles Baale

    Luvumbu Heritier na we ntaraza

    Ojoer aracyari mu biruhuko

    Simon Tamale usanzwe ari umunyezamu wa mbere ntabwo na we araza

    Youssef Rharb aheruka gukora ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ishobora-gutangira-shampiyona-ibura-abakinnyi-5-b-abanyamahanga