Blog

  • APR FC yakiriye rutahizamu mushya, igiye gusinyisha umwe muri 4 yajyanye mu igeragezwa #rwanda #RwOT

    Umunya-Cameroun ukina asatira anyuze ku ruhande ndetse akaba yanakina inyuma ya ba rutahizamu, Sanda Soulei wari mu igeragezwa muri APR FC yararitsinze akaba agiye guhabwa amasezerano.

    Uyu mukinnyi yazanye na bagenzi be batatu, Abdourame Alioum, Kada Moussa na Aboubacar Moussa.

    Uko ari bane bajyanye n’iyi kipe mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rimaze iminsi ribera muri Zanzibar kugeragerezwayo.

    Amakuru aturuka muri Zanzibar avuga ko uyu mukinnyi Sanda Soulei wagiye mu kibuga asimbura ku mukino wa JKU, agakina uwa Simba SC, agatsinda igitego kimwe muri 3 APR FC yatsinze Yanga, ubuyobozi bwa APR FC n’umutoza bashimye imyitwarire.

    Sanda Soulei waraye yinjiye mu kibuga asimbura ku mukino wa 1/2 cya Mapinduzi Cup, APR FC yasezerewemo na Mlandege bivugwa ko agomba guhabwa amasezerano y’imyaka 2.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi bandi APR FC itanyuzwe n’urwego rwa bo ariko na none ishobora kubasinyisha ikabatiza mu yandi makipe.

    Muri iyi kipe kandi y’Ingabo z’igihugu, amakuru avuga ko ejobundi ku wa Mbere yakiriye rutahizamu mushya uje kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe aho byari binitezwe ko iyo igera ku mukino wa nyuma yari kuwugaragaraho.

    Sanda Soulei agiye guhabwa amasezerano muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yakiriye-rutahizamu-mushya-igiye-gusinyisha-umwe-muri-4-yajyanye-mu-igeragezwa

  • Congo zombi; Kinshasa na Brazzaville zateye utwatsi iby'ibiganiro na Israel ku kwakira impunzi z'AbanyeGaza #rwanda #RwOT

    Abategetsi muri Congo Brazzaville ndetse na Congo Kinshasa bahakanye amakuru avuga ko hari impunzi zivuye muri Gaza zizatuzwa muri Africa yo hagati mu masezerano na Israel.

    Mu cyumweru gishize, ikinyamakuru Times of Israel cyavuze ko Leta ya Benjamin Netanyahu yari 'mu biganiro by'ibanga' na Congo Brazaville kugira ngo yakire ibihumbi by'impunzi za Gaza.

    Zman Israel, ishami ry'ikinyamakuru cya Times of Israel ryandika mu Igiheburayo, yavugaga ko amakuru ikesha abo muri Minisiteri y'umutekano ari uko Congo 'ishaka kwakira izo mpunzi'.

    Gusa umuvugizi wa Leta ya Congo akaba na minisitiri w'itumanaho Thierry Moungalla yatangaje ku rubuga X (rwahoze ari Twitter), ko iki gihugu kitigeze kivugana na Israel ku kwakira impunzi za Gaza.

    Mu gihe hari ibinyamakuru bimwe byari byatangaje ko Israel yaba yaregereye na Congo Kinshasa n'u Rwanda, mu mpera z'icyumweru gishize ibi bihugu nabyo byasohoye amatangazo ahakana ibyo.

    Patrick Muyaya uvugira Leta ya DR Congo yagize ati: 'Bitandukanye n'ibivugwa na bimwe mu bitangazamakuru, nta biganiro ibyo aribyo byose byigeze bibaho hagati ya Leta yacu na Leta ya Israel byo kwakira impunzi z'abanyapalestina ku butaka bwa Congo'.

    Ministeri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda nayo yasohoye itangazo rivuga ko nta biganiro nk'ibyo na Israel byigeze bibaho 'yaba uyu munsi cyangwa mu gihe cyashize'.

    Mu cyumweru gishize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, abategetsi muri Leta ya Israel bumvikanye bavuga ko abatuye Gaza bagomba kuhava bakajyanwa ahandi hagatuzwa abanya-Israel.

    Itamar Ben-Gvir, Minisitiri w'umutekano w'iki gihugu yavuze ko Israel igomba 'gushishikariza abaturage ba Gaza kwimukira ahandi'. Ibi ariko byamaganwe n'ibihugu byinshi ku isi, birimo na Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika yavuze ko 'Gaza ari ubutaka bwa Palestine kandi buzaguma ari ubwayo' kandi ko abaturage bayo bafite uburenganzira bwo kuhaguma.

    Hagati aho abantu barenga 22,000 biganjemo abasivile bamaze kwicwa mu bitero bya Israel kuri Gaza kuva intambara itangiye nk'uko bivugwa n'ubutegetsi bwa Hamas muri Gaza.

    Ibitero bya Israel byatangiye nyuma y'igitero cya Hamas kuri Israel cya tariki 07 Ukwakira(10) umwaka ushize, aho kiciwemo abantu 1,200 abandi 240 Hamas ikabafata bunyago.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/09/congo-zombi-kinshasa-na-brazzaville-zateye-utwatsi-ibyibiganiri-na-islael-ku-kwakira-impunzi-zabanyegaza/

  • Urutonde rwa ‘Albums’ 10 z’abahanzi bakomeye… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’umwaka wa 2023, abahanzi benshi batandukanye bagiye batangaza album bazasohora muri 2024, abandi nabo batangaza ko bagiye gusohora ibihangano bishya nyuma y’igihe batagaragara mu muziki. Billboard yatangaje ko umwaka wa 2024 ushobora kuba uw’amateka mu muziki bitewe n’abahanzi b’ibyamamare bawuhagurikiye n’ibikorwa bishya.

    Abahanzi bakomeye barimo Kanye West, Usher, Shakira, Dua Lipa, Ariana Grande bari mu ba mbere batangaje ko bazasohora imizingo mishya mu 2024.

     Abarimo Rihanna, Frank Ocean, Mariah Carey nabo baravugwaho kuba bitezweho kuzamurika imizingo mishya ku buryo butunguranye.

    Dore urutonde rw’imizingo (Albums) 10 y’abahanzi b’ibyamamare yitezwe gusohoka muri uyu mwaka:

    1. Kanye West

    Ku ikubitiro hari umuraperi w’icyamamare Kanye West Ye ugiye gusohora album nshya yahuriyeho n’umuhanzi Ty Dolla Sign bise ‘Vultures’. Iyi album yagombaga gusohoka ku itariki 31 Ukoboza 2023, gusa barayihindura bayimurira ku itariki 12 Mutarama 2024.

    2. Usher

    Umuhanzi akaba n’umubyinnyi kabuhariwe Usher Raymond witezweho gukora igitaramo cy’amateka cya ‘Super Bowl Half Time Show’ muri Gashyantare, ni nako kwezi azamurikamo album ye ya cyenda yise ‘Coming Home’ izaba igizwe n’indirimbo 20.

    3. Kid Cudi

    Umuraperi uzwiho ubuhanga bwo kwandikira indirimbo abandi bahanzi, Kid Cudi, nawe agiye kumurika album nshya yise ‘Insano’ izasohoka ku itariki 12 Mutarama. Izaba iriho indirimbo 16 harimo izo yakoranye n’abaraperi barimo Young Thug, Travis Scott hamwe na Wiz Khalifa.

    4. Zara Larsson

    Umuhanzikazi Zara Larsson ukomoka muri Sweden watangiye kwamamara mu 2017 ubo yasohoraga indirimbo ye yise ‘Lush Life’, agiye kumurika Album nshya ya Gatatu yise ‘Venus’ azasohora ku itariki 9 Werurwe 2024. Iyi agiye kuyisohora nyuma yo gushinga inzu ifasha abahanzi yise ‘Sommer House Music’.

    5. Jennifer Lopez

    Icyamamarekazi mu muziki, Jennifer Lopez, wari umaze igihe kinini adasohora ibihangano bishya, agiye gusohora album ya munani yise ‘This Isi Me…Now’ izajya hanze ku itariki 16 Gashyantare 2024.

    6. Dua Lipa

    Umwongerezakazi Dua Lipa wanyuze imitima ya benshi abinyujije mu ndirimbo ze nka ‘New Rule’, ‘IDGAF’, ‘No Lie’ n’izindi, yateguje abafana be ko agiye kumurika album yise ‘TBA’ gusa ntiyatangaza itariki izasohokeraho. Yanabahaye umusongongero asohora indirimbo yise ‘Houdini’ izaba iri kuri uyu muzingo we muhya.

    7. Tyla

    Umuhanzikazi Tyla ukiri muto umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ye ‘Water’ yabaye isereri mu mitwe ya benshi. Uyu mukobwa ukomoka muri Afrika y’Epfo agiye kumurika album ya mbere yise ‘Tyla’ izasohoka ku itariki 1 Werurwe 2024.

    8. Taylor Swift

    Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift wahiriwe n’umwaka wa 2023 aho ariwe muhanzikazi ku Isi winjije amafaranga menshi bikamugira ‘Umumiliyarideli’ abikesha ibitaramo bizenguruka Isi yise ‘The Eras Tour’. Ubu yamaze guteguza abakunzi be album nshya yise ‘Reputation’ ataratangaza igihe izasohokera.

    9. SZA

    Umuhanzikazi SZA uri mu bakomeye mu njyana ya R&B, unafite ibihembo bikomeye birimo n’icya Grammy Awards, aritegura kumurika album nshya yise ‘Lana’ izaba igizwe n’indirimbo 10. Nubwo ataratangaza itariki nyayo azayisohoreraho, yavuze ko izasohoka muri Nzeri uyu mwaka.

    10. Sherly Crow

    Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya ‘Country Music’, agiye gusohora album nshya yise ‘Big Machine’ izasohoka ku itariki 29 Werurwe 2024. Iyi album kandi izaba igizwe n’indirimbo 13 yatunganyijwe na kabuhariwe mu gukora indirimbo Dr.Dre.

    Izi nizo album 10 zitezwe gusohoka muri uyu mwaka byumwihariko inyinshi muri zo zizasohoka mu mezi 6 ya mbere ya 2024.

    Si izi zonyine kuko abandi bahanzi nka Ariana Grande, Selena Gomez, Lil Nas X, Camila Cabello na J.Balvin bari mu bateguje albums nshya uyu mwaka gusa ntibatangaza igihe nyacyo bazazisohoreraho.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138405/urutonde-rwa-albums-10-zabahanzi-bakomeye-zitwezwe-mu-2024-138405.html

  • Zarabyinwe karahava! Zimwe mu ndirimbo za Afr… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yakusanyije indirimbo 15 muri uyu mwaka zizaba zimaze imyaka 10 zigiye hanze. Ndetse ni indirimbo benshi bagiye bakunda twabonye byaba byiza twongeye kuzibibutsa.

     

    1.     'Aye' –  Davido

    Iyi ndirimbo ni imwe mu zamenyekanishije umuhanzi w'umunya-Nigeria,David Adedeji Adeleke OON wamamaye nka Davido.

    Ni imwe mu zamenyekanishije uyu muhanzi. Iyi ndirimbo muri Gashyantare uyu mwaka izaba yujuje imyaka 10  igiye hanze. Imaze kurebwa na Miliyoni zirenga 79 ku rubuga rwa Youtube.

     

    2.     'Ojuelegba' –  Wizkid

     

    Iyi ni imwe mu ndirimbo za Wizkid zamamaye cyane mu myaka icyenda ishize. Iyi nayo iri mu ndirimbo zizaba zuzuza imyaka 10 mu minsi iri imbere. Ni imwe mu ze zakunzwe cyane.

     

     

    3.     'Dorobucci'  –  Don Jazzy, Tiwa Savage, Dr SID, D’Prince, Reekado Banks, Korede Bello na Di’Ja bose babarizwaga muri Mavins  Records

     

    Iyi ndirimbo yahuriyemo abahanzi batandukanye bakomeye babarizwaga muri label ya Mavins Records ya Don Jazzy uri mu bahanzi b’abanyemari bakomeye bafasha abahanzi mu muziki. Muri Nyakanga nibwo izaba imaze imyaka 10 igiye hanze.

     

     

    4.     'Johnny ' – Yemi Alade

    Muri werurwe 2014 nibwo iyi ndirimbo yagiye hanze, imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 160. Iri mu zamenyekanishije Yemi Alade mu muziki we muri Nigeria no hanze yayo.

     

     

    5.     'Mama Africa''- Bracket

    Iyi yo yagiye hanze muri Mutarama 2014. Ni imwe mu ndirimbo zamenyekanishije itsinda rya Bracket ku rwego rwo hejuru.

     

     

    6.     'Shoki' – Lil Kesh ft. Davido, Olamide

    Iyi ndirimbo yagiye hanze muri Nyakanga 2014. Ni imwe mu zamenyakanye zahuje aba bahanzi uko ari batatu muri Nigeria no hanze yayo.

     

     

    7.     'Sekem' — McGalaxy

    McGalaxy ntabwo ari umuhanzi wakunze gukora indirimbo nyinshi zamenyekanye ariko muri nke yakoze, iyi ni imwe mu zakunzwe cyane kuva muri Kamena 2014 ubwo yajyaga hanze.

     

     

    8.     'Adonai' – Sarkodie  ft. Castro

    Ni indirimbo y'umuraperi w'Umunya-Ghana Sarkodie uri mu baraperi bakomeye muri Afurika.

    Ni indirimbo yaririmbye nk'isengesho. Yagiye hanze muri Kamena 2014  bivuze ko nayo muri uyu mwaka izaba yujuje imyaka 10 igiye hanze.

     

     

    9.     'Sura Yako' — Sauti Sol

    Ni imwe mu ndirimbo zamenyekanye cyane mu z'abahanzi bo muri Afurika y'Iburasirazuba, ica igikuba muri Afurika yose. Sauti Sol yo muri Kenya yayishyize hanze muri Nzeri 2014.

     

     

    10. 'Sitya Loss' — Eddy Kenzo

    Iyi ndirimbo y'Umugande,Eddy Kenzo yagiye hanze muri Nzeri 2014. Ni indirimbo yakunzwe cyane ihesha uyu muhanzi ibihembo birimo icyo yahawe  mu bikomeye muri muzika bitangwa na Televiziyo ya BET(Black Entertainment Tv) ari naryo zina byahawe. Ibi bihembo byatanze tariki 28 Kamena 2015.

     

    Eddy Kenzo wari mu cyiciro cyashyizweho n'abafana cya 'Viewer's Choice Best New International Artist' , ni we wegukanye igihembo ahigitse abahanzi nabo b'ibihangange.

     Yegukanye iki gihembo atsinze Cassper Nyovest(Afurika y'Epfo), Mz Vee (Ghana) na George The Poet, MIC Lowry , Novelist bo mu Bwongereza.

     

    11.'Number One Remix' — Diamond Platnumz ft. Davido

     Ni indirimbo Umunya-Tanzania,Diamond Platnumz yasubiranyemo na na Davido wo muri Nigeria. Iyi ndirimbo yafunguye amayira ya Diamond ku rwego mpuzamahanga muri muzika.

     

     

    12.'Mwana' — Ali Kiba

    Ni indirimbo y'umunya-Tanzania Ali Kiba uri mu bahanzi bamaze igihe kinini bakora umuziki.

    Iyi yamenyekanye cyane yagiye hanze ku wa 19 Ukuboza 2014. Mu mpera z'uyu mwaka izaba yujuje imyaka 10 imaze igiye hanze.

     

    13.'Girlie ‘O’ (Remix)' — Patoraning ft. Tiwa Savage

     Ni imwe mu ndirimbo zamenyekanishije umuhanzi Patoranking na Tiwa Savage bose bo muri Nigeria. Iyi yakunzwe kuva mu 2014 yajya hanze ndetse na n'ubu iracyakunzwe.

     

     

    14.Tchelete (Goodlife) – Davido ft. Mafikizolo

     Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Mafikizolo na Davido wabifashishije. Iyi ndirimbo iri mu zafashije Davido mu kwagura imbago ze mu muziki ku ruhando mpuzamahanga.

     

     

    15.'Show You The Money' — Wizkid

     

    Iyi ndirimbo ya Wizkid iri mu zakunzwe cyane ze. Kuva yajya hanze kugeza uyu munsi iracyanakunzwe ndetse iri mu zaharuye inzira y'umuziki wo muri Nigeria ku ruhando mpuzamahanga.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138404/zarabyinwe-karahava-zimwe-mu-ndirimbo-za-afrobeats-zigiye-kuzuza-imyaka-10-zigiye-hanze-138404.html

  • Isomo APR FC yakura muri Mapinduzi Cup – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa 1/2 APR FC yagezeho ariyo ihabwa amahirwe imbere ya Mlandege FC, ndetse ikaba imwe mu makipe yari asigaye mu irushanwa ihabwa amahirwe yo kuryegukana. Nk’irushanwa rimara iminsi APR FC yari mu itsinda rya kabiri yari kumwe na Simba SC ikipe bitayeho neza bakanganya ubusa ku busa.

    Ntabwo ari ibyo gusa, kuko APR FC yaje gutsinda Yanga African ibitego 3-1 mu mukino wa 1/4 ibintu byaje gukanga abantu benshi barimo n’abaturage ba Zanzibar. Uyu munsi wazamuye ingingo yo kuvugaho kuko yaba umutoza wa Yanga African, yaba abafana ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru bavugaga ko APR FC yatsinze ikipe ya kabiri hafi ya gatatu ya Yanga African.

    APR FC yari yitwaje abakinnyi bari mu igerageza ariko navuga ko bavuyeyo bidasobanutse neza 

    Yego nibyo koko APR FC yanganyije na Simba SC itsinda Yanga African ariko aya makipe yose yari yakoresheje abakinnyi b’ikipe itari iya mbere. Ibi byagombaga kuba ibyishimo kuri APR FC kuko ihame rihari koko yari yatsinze ayo makipe, ariko yagombaga kwibuka ko ikipe itari iya mbere iba atari iya mbere.

    Muri 1/2 aho urugendo rwa APR FC rwarangiriye, APR FC yahuye na Mlandege FC ifite iki gikombe.

    Isomo APR FC yatahana

    APR FC ikunze kuvuga ko ishaka kugera mu mikino y’amatsinda ya CAF Champion League cyangwa se CAF Confederation Cup ariko biragaragara ko urugendo rukiri rubisi.

    Mlandege FC yari iwayo, abenshi bavuga ko abasifuzi bari ku ruhande rwayo 

    Reka uyu mukino tuwubare nka CAF Champion League cyangwa CAF Confederation Cup. APR FC yari ifite abakinnyi bayo ndetse harimo n’abari mu igerageza. Yahuye na Mlandege FC ikoresha abakinnyi benshi b’abenegihugu, kuko yahuye na APR FC ifite abakinnyi 4 b’abanyamahanga bari mu igerageza ndetse harimo n’umunyarwanda waciye mu irerero rya APR FC. Ibi bigaragaza ko niyo izi kipe zahurira mu mikino nyafurika APR FC ititeguye gukuramo iyi kipe ndetse n’indi bisa.

    Kuko APR FC mu myaka isaga 10 iheruka itararenga icyiciro cya gatatu cy’imikino Nyafurika, amanota ifite muri CAF ntabwo ayemerera ko yagera mu matsinda idahuye n’ikipe nibura imeze nka Pyramid FC iherutse kubakuramo harimo intera ndende.

    Iri rushanwa APR FC yarikoresha nk’imikino ya CECAFA idaherutse kuba ikabona uko izindi kipe ishaka kujya ku rwego rumwe zikora, usibye irushanwa Mapinduzi Cup, Simba SC na Yanga African zubaha ubundi imikino ya CECAFA niyo yiswe ngo irabaye kubona aya makipe biragoye kuko no kohereza ikipe ya kabiri biba bigoye.

    APR FC irimo kubaka ndetse yongera kwisanga mu bakinnyi b’abanyamahanga, ariko ni urugendo rutazafata imyaka itari munsi y’itatu kandi nabwo bikorwa kinyamwuga, ikaba ikipe ihanganira abakinnyi na Simba na Yanga African kugira ngo aho izahurira nazo cyangwa amakipe ameze nkazo izarusyeho. 

    APR FC ishobora kudakina umwanya wa Gatatu igahita yitahira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138419/isomo-apr-fc-yakura-muri-mapinduzi-cup-138419.html

  • Iki ni igisebo, mubabwire ko tutazagaruka muri Mapinduzi Cup – Umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza w’abanyezamu ba APR FC, Ndizeye Aime Desire [Ndanda], yavuze ko ibyo iyi kipe yahuriye nabyo mu irushanwa rya Mapinduzi Cup batazasubirayo.

    Ni nyuma y’uko yaraye inaniwe kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa isezerewe na Mlandege FC yo muri Zanzibar kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

    APR FC ikaba itishimiye imisifurire aho umutoza w’abanyezamu ba APR FC, Ndizeye Aime Desire nyuma y’umukino yavuze ko ikipe yakinnye neza ariko abasifuzi ari bo kibazo.

    Ati “Njye simfite byinshi byo kuvuga, ndakeka mwese mwarebye umupira, mbere na mbere turanenga abasifuzi bahengamiye uruhande rumwe, muri make ni igisebo kuri Zanzibar, ndanatekereza ko ni yo nshuro ya mbere y’iya nyuma twitabiriye Mapinduzi Cup mu gihe abasifuzi badasifura neza.”

    “Turatsinda ibitego bakabyanga, buri muntu yayibonaga, gutsindwa nta kibazo penaliti ni amahirwe ariko umupira twakinnye twerekana ko turi hejuru ya Mlandege FC ariko abasifuzi ntibatubaniye.”

    Yakomeje avuga ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu itazigera igaruka muri iri rushanwa mu gihe hakiri abasifuzi nk’abariyo.

    Ati “Ndashaka mutangarize Abanya-Zanzibar, Abanya-Tanzania ko twebwe ubutaha tutazagaruka muri iri rushanwa bikimeze gutya, amakipe araza buri gihe bikaba bimeze gutya? Ntihari amakipe yaje umwaka ushize akibirwa aha akaba yaranze kugaruka? Twebwe si ubwa mbere tuje? Kuki abasifuzi batasifuye neza? Iki ni igisebo.”

    Muri uyu mukino APR FC yaje gutsinda igitego ku munota wa 18 ariko abasifuzi bavuga ko Shiboub yari yaraririye nubwo ku mashusho byagaragaraga ko atari byo.

    Ndanda yavuze ko APR FC itazasubira muri Mapinduzi Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iki-ni-igisebo-mubabwire-ko-tutazagaruka-muri-mapinduzi-cup-umutoza-wa-apr-fc

  • Hateguwe amarushanwa yigisoro – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryateguwe  na Empire Bar &  Resto iherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Karugira.

    Niyoyita Abdallah ukoresha amazina ya Maitre Mugoyi, usanzwe ari umuyobozi muri aka kabari, yabwiye InyaRwanda ko batekereje aya marushanwa bashaka kongera kwibutsa abantu umuco wo hambere wo gukina igisoro.

    Ati 'Igisoro gisanzwe kiri mu bintu byakundwaga cyane mu Rwanda rwo hambere twashatse kugira ngo abagikunda, bahure basabana bishimane. Ntabwo ari igisoro gusa kuko n'abazi gukina Damu nabo tutabibagiwe nabo bashyiriweho irushanwa ryabo.''

    Yavuze ko iri rushanwa ry'igisoro na Damu bateguye riteganyijwe muri Gashyantare 2024.  Abifuza kwitabira amarushanwa bagana aho Empire bar & Resto ikorera, Gikondo Karugira ku muhanda KK711St  bakiyandikisha  ku 2000 Frw gusa.

    Ngo abakinnyi bazashyirwa mu matsinda, imikino ya mbere izatangira ku itariki 01 Gashyantare 2024. Umukinnyi  uzahiga abandi azahembwa amafaranga kugeza ubu ataratangazwa gusa uyu muyobozi yemeza azaba ashimishije.

    Igisoro ni umwe mu mikino yahangiwe mu Rwanda nk'uko bigaragara mu gitaramo  'Intwari z'Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro' cyanditswe n'Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka, ubuvanganzo, umurage n'intekerezo z'i Rwanda.

    Nk' uko icyo gitabo kibidutekerereza, inkomoko y'uwo mukino, tuyikura ku mwami Ruganzu II Ndoli , watwaye u Rwanda mu hasaga mu wa 1510-1543. Umwami uzwiho ubuhangange buhanitse mu guhanga ibikungahaye ubwenge n'ubumuntu kandi akabigeraho abyikesha.

    Ruganzu Ndoli, yagize ubugenge n'ubuhanga ku ngoma ye, ndetse niwe wahanze  umukino w'Igisoro mu mateka y'u Rwanda, ukunzwe na benshi mu gihugu cy'u Rwanda. Kubera ko yagiraga ibitekerezo binyaruka, byatumaga ahora atekereza ibihangano byafasha Abanyarwanda, cyane cyane ingabo z'igihugu, guhora ziyungura ibitekerezo binyarutse no kubaremamo umutima w'intsinzi z'ibihe byose.

    Umukino w'igisoro yawuhanze ubwo yari akataje ku rugamba wo guhangana n'amahanga mu mushinga wo kwagura u Rwanda.

    Hateguwe umukino w’igisoro usanzwe uzwi mu muco nyarwanda Maitre Mugoyi usanzwe ari Umuyobozi wa Empire Bar & Resto yateguye iri rushanwa yavuze ko bashaka gushyira igorora abakunda igisoro 

     Muri Empire Bar & Resto hazabera iri rushanwa haherereye i Gikondo ahitwa Karugira 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138413/hateguwe-amarushanwa-yigisoro-138413.html

  • Tyla,Rema na Wizkid bakoze inyabutatu y’amate… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Tyla Laura Seethal wamenyekanye cyane ku izina rya Tyla, akomeje guca uduhigo tunyuranye hirya no hino ku Isi, abikesha indirimbo yashyize ahagaragara mu mwaka ushize yise 'Water.'

    Nk'uko yagiye abyivugira mu biganiro yakoze nyuma y'ibirori bya Trace Awards byabereye mu Rwanda, Tyla w'imyaka 21 y'amavuko, yavuze ko iyi ndirimbo yarushijeho gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko ayirirmbiye i Kigali akayibyina yisuka amazi mu mugongo.

    Na nyuma y'uko uyu muhanzikazi asubiranyemo iyi ndirimbo na Travis Scott, yakomeje gukundwa cyane ku Isi yose. Kuri ubu, 'Water' isubiyemo yamaze kugera ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

    Iyi ndirimbo iri ku mwanya wa 7, yiyongereye ku yindi yitwa 'Calm Down' ya Rema nayo yakunzwe n'abatari bake iri ku mwanya wa 3 ndetse na 'Essence' ya Wizkid ziri mu myanya 10 ya mbere.

    Uyu muhanzikazi yanditse amateka nk'umuhanzi w'igitsina gore wa mbere ukomoka muri Afurika uri mu bayoboye  uru rutonde.

    Indirimbo 'Water' ya Tyla iri mu marushanwa yo kwegukana igihembo cya Best African Performance muri Grammy Awards 2024, kuko iri mu ndirimbo zikomeje gucuruza neza ku isoko ry'umuziki.

    Uretse iyi ndirimbo yakwirakwije cyane ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo TikTok, uyu muhanzikazi ukiri muto afite izindi ndirimbo zirimo 'Truth or Dare' na 'Butterflies' ndetse aritegura no gushyira hanze album ye ya mbere muri uyu mwaka, tariki 01 Werurwe.


    Indirimbo ‘Water’ ya Tayla ikomeje guca uduhigo



    Uyu mukobwa w’imyaka 21 akomeje guca uduhigo ku rwego mpuzamahanga


    “>Reba hano indirimbo ‘Water’ yasubiranyemo na Travis Scott

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138407/tylarema-na-wizkid-bakoze-inyabutatu-yamateka-mu-muziki-wa-afurika-138407.html

  • Congo Kinshasa na yo yigaramye nk’ibyo u Rwanda ruherutse gutera utwatsi #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda na yo yamaganye amakuru nk’aya yari yatangajwe mu cyumweru gishize, aho yari yatangawe mu binyamakuru birimo icyo muri Israel.

    Mu cyumweru gishize kandi ikinyamakuru Times of Israel cyavuze ko leta ya Israel yari mu biganiro by’ibanga na Congo Brazaville kugira ngo yakire ibihumbi by’impunzi za Gaza.

    Umuvugizi wa leta ya Congo Brazaville akaba na Minisitiri w’itumanaho Thierry Moungalla, mu butumwa yanyujije kuri X, yahakanye aya makuru, avuga ko Leta y’Igihugu cyabo nta biganiro iri kugirana na Israel.

    Nanone kandi bimwe mu ibinyamakuru byari byatangaje ko Israel yaba yaregereye na Congo Kinshasa n’u Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize.

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya na we yahakanye iby’aya makuru.

    Yagize ati 'Bitandukanye n’ibivugwa na bimwe mu bitangazamakuru, nta biganiro ibyo aribyo byose byigeze bibaho hagati ya Leta yacu na Leta ya Israel byo kwakira impunzi z’Abanya-Palestina ku butaka bwa Congo.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Congo-Kinshasa-na-yo-yigaramye-nk-ibyo-u-Rwanda-ruherutse-gutera-utwatsi

  • Umugore w’Umugaba Mukuru wa RDF yifatiye ku gahanga abahimbye ikinyoma ko yahunze u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga, haherutse gukwirakwizwa ibihuha byatangajwe n’abiyita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ngo ko Solange Kamuzinzi Mubarakh yahunze u Rwanda nyamara umugabo we ari Umugaba Mukuru wa RDF.

    Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi bakunze kuvuga ko mu Rwanda hadatekanye ndetse ko n’imibereho imeze nabi, ndetse ko ari byo byatumye umugore wa Gen Mubarakh Muganga ahungira muri Leta Zunze Ubumwe za America, ngo ubu akaba ari mu nzira zo gusaba ibyangombwa by’ubuhungiro.

    Solange Kamuzinzi Mubarakh, mu butumwa yanyujije kuri yamaganye aya makuru, ndetse avuga ko na we byamutunguye kuba abantu bahimbye iki kinyoma.

    Yagize ati 'Ngo habaye iki amakuru numva mu mihanda ya Arizona ! Ngo nakoze iki ? Nahunze u Rwanda ?'

    Yakomeje agira ati 'Izo 'views’ mungurisha mumpeho icyacumi kabisa ! Sha iyo bababwira Never Again mwumva iki ?'

    Mu mvugo isa nko gutebya, Solange Kamuzinzi Mubarakh yakomeje agira ati 'Mujye mwohereza icyacumi mu Rwanda, murarugurisha ni rwo rubatunze !'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umugore-w-Umugaba-Mukuru-wa-RDF-yifatiye-ku-gahanga-abahimbye-ikinyoma-ko-yahunze-u-Rwanda