Blog

  • Rutahizamu wa APR FC azamara hafi amezi 2 hanze y’ikibuga #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC usatira anyuze ku mpande, Apam Assongue Bemol azamara ukwezi n’igice hanze y’ikibuga kubera imvune.

    Ni nyuma y’imvune yagiriye ku mukino wa kabiri w’itsinda B rya Mapinduzi Cup APR FC yatsinzemo JKU 3-1.

    Hakiri kare nyuma y’igitego cya mbere Apam yaje kugira imvune ndetse ahita asohorwa mu kibuga.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Cameroun uri mu mwaka we wa mbere muri APR FC akaba kubera iyi mvune agomba kumara hanze y’ikibuga hagati y’ibyumweru 4 na 6.

    Apam Assongue Bemol wagowe no kubona umwanya wo gukina kubera ko umutoza Thierry Froger atamugiriye icyizere cyane, bivuze ko azagaruka mu kibuga mu Cyumweru gitaha.

    Nyuma ya Apam ikaba yaravukinishije na rutahizamu wa yo, Victor Mboama yatumye adakina umukino wa 1/2 baraye batsinzwemo na Mlandege FC.

    Apam azamara hanze y’ikibuga ukwezi n’igice

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-apr-fc-azamara-hafi-amezi-2-hanze-y-ikibuga

  • Harimo izitiriwe Abaperezida! Tembera Sitade… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye gutemberana muri izi sitade zizakira iyi mikino y’igikombe cy’Afurika kizaba gikinwa ku nshuro ya 34 guhera tariki 13 z’uku kwezi kuzageza tariki 11 z’Ukwezi kwa Kabiri..

    Alassane Ouattara Stadium

    Iyi Sitade izwi cyane ku izina rya the Olympic Stadium of Ebimpé, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 60 bicaye neza, ikaba yaratangiye kubakwa guhera muri 2016 kugeza muri 2020.

    Iyi sitade yitiriwe Perezida w’Igihugu cya Cote D’Ivoire uriho kugeza ubu,Alassane Ouattara yubatse mu gace kahariwe ubucuruzi mu murwa mukuru wa Cote D’Ivoire, Abidjan ndetse ninayo izakira ibirori bifungura iri rushanwa ndetse n’ibisoza.

    Alassane Ouattara Stadium ni imwe muri Sitade zubatswe mu buryo bugezweho ndetse yewe umuntu yavuga ko ariyo izaba iri hejuru muri iyi mikino. 

    Ubwo habaga ibirori byo kuyitaha tariki 03 muri 2020 byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru muri Cote D’Ivoire ndetse hanakinirwaho umukino ukomeye wahuje Asec Mimosas na Africa Sports Abidjan, amakipe 2 akomeye muri iki gihugu.

    Alassane Ouattara Stadium izakinirwaho imikino yo mu itsinda A,iya 1/8,1/4,1/2 n’umukino wa nyuma.

    Felix Houphouet-Boigny Stadium

    Felix Houphouet-Boigny Stadium iherereye mu murwa mukuru Abidjan ikaba yarubatswe mu 1952 ariko iza kuvugururwa hagati ya 2021 na 2023.

    Kuri ubu iyi Sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 33 bicaye neza ariko mbere y’uko ivugururwa yakiraga abantu 29. Iyi Sitade nayo yitiriwe Felix Houphouet-Boigny wabaye Perezida wa mbere wa Cote D’Ivoire kuva mu 1960 kugeza mu 1993.

    Felix Houphouet-Boigny Stadium ntabwo ari ubwa mbere izaba yakiriye imikino y’igikombe cy’Afurika kubera ko mu 1984 ubwo Cote D’Ivoire nabwo yayakiraga iri muri sitade ebyiri zakoreshejwe.

    Izakira imikino yo mu itsinda B,iya 1/8, iya 1/4 ndetse n’uwo gushaka umwanya wa 3.

    Peace Stadium 

    Iyi sitade iherereye mu mujyi wa Bouake, ikaba yarubatswe mu 1983, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 25 ariko ikaba yaravuguruwe hagati ya 2019 na 2023 ishyirwa ku bushobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi 40 bicaye neza.

    Peace Stadium nayo ntabwo ari ubwa mbere igiye kwakira igikombe cy’Afurika kuko yarakoreshejwe mu 1984 ndetse ninayo yabereyeho umukino utazava mu mitwe ya benshi wa 1/2 aho ikipe y’igihugu ya Cameroon yasezereye Algeria kuri Penaliti 5-4 bikaza no kurangira ariyo itwaye igikombe n’ubundi igitwariye kuri iyi Sitade.

    Peace Stadium izakira imikino yo mu itsinda D,iya 1/8,1/4 ndetse n’uwa 1/2.

    Amadou Gon Coulibaly Stadium

    Iherereye mu Majyepfo y’igihugu cya Cote D’Ivoire mu mujyi wa Korhogo, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza  nta kibazo bafite.

    Yubatswe guhera mu 2018 kugeza mu mwaka ushize wa 2023, ikaba yaritiwe Amadou Gon Coulibaly wari Minisitiri muri Cote D’Ivoire guhera muri 2017 akaza gupfa muri 2020.Amadou Gon Coulibaly Stadium izakinirwaho imikino yo mu itsinda E n’iyo muri 1/8 gusa .

    Laurent Pokou Stadium

    Laurent Pokou Stadium iherereye mu Majyepfo ya Cote D’Ivoire mu mujyi wa San Sedro. Yubatswe kuva muri 2018 kugeza mu mwaka ushize wa 2023, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20.

    Umukino wa mbere wakiniweho ni uwo ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire iheruka gutsindamo Lesotho igitego 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Yitiriwe Laurent Pokou wakiniye ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire kuva mu 1947 kugeza mu 2016.Iyi Sitade izakira imikino yo mu itsinda F ndetse inakire iya 1/8 gusa.

    Charles Konan Banny Stadium

    Iyi Sitade yubatswe guhera muri 2019 kugeza muri 2021, ikaba yakira abantu ibihumbi 20. Iherereye mu murwa mukuru wa Cote D’Ivoire, Yamoussoukro.

    Nyuma yo kubakwa,umukino wa mbere wakiniweho ni uwo ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire yatsindagamo Zambia ibitego 3-1.

    Imikino izakinirwaho ni iyo mu itsinda C iya 1/8 ndetse n’iya 1/4.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138418/harimo-izitiriwe-abaperezida-tembera-sitade-6-zigiye-kwakira-igikombe-cyafurika-2023-amafo-138418.html

  • Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 22 bazobereye gukoresha imbwa zicunga umutekano #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama, ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) giherereye mu Karere ka Gasabo.

    Ni amahugurwa y’ibyumweru bibiri yitabiriwe n’abapolisi 22, bahabwaga imyitozo yo kumenyereza imbwa no kuzifashisha mu bikorwa bitandukanye byo gutahura ibihungabanya umutekano (Bonding and Familiarisation).

    Bahawe amasomo atandukanye arimo gusaka imodoka, gusaka imizigo, gusaka mu nyubako no gusaka ahantu harambuye.

    Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe amahugurwa, Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yahisemo gushyira mu by’ibanze kubaka ubushobozi nk’urufunguzo rufasha mu guhangana n’ibyaha.

    Yagize ati : 'Inshingano y’ibanze ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano, ni uko abanyarwanda babaho mu mutekano n’amahoro ari nabyo soko y’iterambere rirambye.

    Uko Isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga ni nako ibyaha byiyongera, abanyabyaha bagashaka gukoresha amayeri menshi, niyo mpamvu hashyirwa imbere kubaka ubushobozi kugira ngo bidufashe guhora mu ntera ndende kure y’abanyabyaha.'

    Yongeyeho ati : 'Aya mahugurwa ni amwe mu bisubizo biganisha mu nzira nziza yo guhangana n’abakora ibyaha kuko ari amahirwe akomeye azamurira ubumenyi n’ubushobozi abapolisi bakoresha imbwa zisaka abanyabyaha bagatahurwa mu buryo bwihuse.'

    ACP Rugwizangoga yashimiye abagize uruhare mu gutanga amahugurwa, avuga ko ashingiye ku myitozo abitabiriye amahugurwa berekanye, bigaragaza ko intego zayo zagezweho, abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bungutse mu kazi kabo ka buri munsi.

    Jonathan Hernandez, umwe mu barimu batangaga amahugurwa ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi, mu ijambo rye, yavuze ko imbwa zifashishwa mu gusaka zitanga umusanzu ukomeye mu bikorwa by’umutekano ariko ko kuzikoresha bisaba kuba ufite umwete n’imyitwarire myiza kugira ngo ubashe kwitondera na buri myitwarire yazo n’ubusobanuro zitanga kugira ngo ubashe gukora akazi neza.

    Ishami rya Polisi rikoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano ryatangiye gukora mu mwaka wa 2000, kuri ubu rikaba rifite imbwa zirenga 130 zifashishwa mu bikorwa byo gusaka ahari ibitemewe n’ibishobora guhungabanya umutekano nk’ibiturika (ibisasu) ndetse n’ibiyobyabwenge zikagaragaza byihuse umuntu ufite cyangwa ahantu hari kimwe muri byo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Polisi-y-u-Rwanda-yungutse-abapolisi-22-bazobereye-gukoresha-imbwa-zicunga-umutekano

  • Rayon Sports ishyamba siryeru mugihe habura iminsi 3 gusa kugirango ihure na Gasogi united – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi 3 gusa ngo shampiyona y'u Rwanda isubukurwe muri Rayon Sports haravungwamo amakuru atari meza yuko abanyamahanga bakinira iyi kipe bataragaruka mu Rwanda.

     

    Aba bakinnyi barimo Abagande 3 Joackiam Ojera na Charles Baale n'umunyezamu Simon Tamale bagiye iwabo bagiye mu biruhuko by'ubunani none nubu bakaba bataragaruka kuko babwiye ubuyobozi bwa Rayon sports ko nta tike bafite ariko ubuyobozi bukavuga ko ntabiri mu masezerano bityo ntayo bazaboherereza.

     

    Abandi ni Nzinga Luvumbu na Youssef Rharb nabo batari bava mu biruhuko.

     

    Nzinga Luvumbu we avuga ko yabuze indege imukura muri DR Congo imuzana I Kigali. Youssef Rharb we yari yahawe ikiruhuko cyo kujya iwabo aho yahise anakora ubukwe gusa nawe ntaragaruka. Ikipe ya Rayon sports ifite umukino na Gasogi United ku munsi wo kuwa 5.

    Amafoto yabo bakinnyi bataragaruka muri Rayon sports 

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ishyamba-siryeru-mugihe-habura-iminsi-3-gusa-kugirango-ihure-na-gasogi-united/

  • Ibyari imikino bihinduye isura! Ikipe ya APR FC ntizongera gukina imikino y’igikombe cya Mapinduzi Cup ukundi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyari imikino bihinduye isura! Ikipe ya APR FC ntizongera gukina imikino y'igikombe cya Mapinduzi Cup ukundi.

    Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindirwa muri 1/2 n'ikipe ya Mlandege FC kuri penaliti 4-2 umutoza w'abazamu b'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu Ndanda yeruye atangariza Azam Tv ko APR FC itazongera kwitabira imikino y'igikombe cya Mapinduzi Cup.

    Ndanda yatangaje aya makuru nyuma yo kugaya bikomeye imisifurire y'abasifuzi bo muri Zanzibar basifuriye iyi kipe nabi kuburyo bugaragarira amaso gusa ibyo uyu mutoza yatangaje televisiyo ya Azam Tv yabikase nk'uko umunyamakuru Imfura Jean Luc dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Source : https://yegob.rw/ibyari-imikino-bihinduye-isura-ikipe-ya-apr-fc-ntizongera-gukina-imikino-yigikombe-cya-mapinduzi-cup-ukundi/

  • APR FC yaba yazize imisifurere? Nawe ihere ijisho, amashusho y’igitego Shiboub wa Nyamukandagiramukibuga yatsinze Mlandege FC muri Mapinduzi Cup maze umusifuzi aracyanga – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinzwe na Mlandege FC yo muri Zanzibar kuri penaliti 4-2, isezererwa muri ½ cya Mapinduzi Cup nyuma yo gusoza umukino amakipe yombi anganya 0-0.

    Ni umukino watangiye APR FC yari ifite icyizere nyuma yo gusezerera Young Africans muri 1/4 isatira ndetse ku munota wa 19, Kapiteni wa APR FC, Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali yatsinze igitego ku mutwe umusifuzi aracyanga.

    Hari ku mupira muremure watewe na Nshimirimana Ismaël 'Pitchou' maze umusifuzi wo ku ruhande asifura ko habayemo kurarira.

    #MapinduziCup #MapinduziCup2024

    Sharaf Eldin Shaiboub

    pic.twitter.com/AGMtGCUHS2

    — Kayishema Tity Thierry (@TityKayishema) January 9, 2024

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yaba-yazize-imisifurere-nawe-ihere-ijisho-amashusho-yigitego-shiboub-wa-nyamukandagiramukibuga-yatsinze-mlandege-fc-muri-mapinduzi-cup-maze-umusifuzi-aracyanga-videwo/

  • Umusore yabaswe n’umujinya amenagura ikiryabarezi cyabandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Uwiringiyimana Juvénal wo mu murenge wa Gatsata yamenaguye ikiryabarezi cyabandi nyuma yo kumucucura utwe.

    Uyu musore biravugwa ko yafashwe n'umujinya akamenagura iki kiryabarezi nyuma yuko kimuriye amafaranga agera ku bihumbi 40rwf, ndetse akamena n'ikirahure k'inzu.

    Gusa uyu musore we avuga ko yibwe ibihumbi 100 rwf, kuko yari afite ibihumbi 140rwf, agakinira 40 rwf ariko yakwisaka agasanga yibwe ibihumbi 100 rwf yari asigaranye.

    Uyu musore avuga ko ubwo hatezwaga imvururu ngo bamuhe amafaranga ye aribwo bamusunitse akagwa ku kiryabarezi cyabo kikameneka, ndetse no mugushaka gusohoka bikaba gutyo, ikirahure k'inzu kikameneka.

    Gusa banyiri kiryabarezi bavuga ko ariwe wakimennye ku bushake bigatuma bamufungirana, akaba ari nabyo byateje imirwano, gusa bagahakana ibyo kuba bamwibye.

    Abaturage nabo bavuga ko ibi biryabarezi banyirabyo babishyira ahantu kure kuburyo bigora Leta kuba yamenya aho biri.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yabaswe-numujinya-amenagura-ikiryabarezi-cyabandi/

  • Kinshasa: Guverineri yategetswe kwegura azira ubujura bw'amajwi mu matora #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, inteko ishingamategeko y'intara y'umurwa mukuru wa DR Congo, Kinshasa, yakuye ubudahangarwa kuri guverineri Gentiny Ngobila, imutegeka kwegura mu masaha atarenze 24 akishyikiriza ubucamanza, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Ibiro bya Ngobila byasohoye itangazo rivuga ko ataregura, adafunze, kandi risaba abantu ituze mu gihe hategerejwe ko inzira ziteganywa n'amategeko zubahirizwa.

    Gentiny Ngobila Mbaka ari mu bantu 82 Komisiyo y'amatora ya DR Congo yasheshe ibyavuye mu matora kuri bo kubera kwiba amajwi no gutunga imashini z'itora mu matora yo mu kwezi gushize.

    Iyo komisiyo yasabye ko abo banyapolitike bose bagomba gukurikiranwa n'ubucamanza.

    Ibyavuye mu matora y'umukuru w'Igihugu, abagize inteko ishingamategeko, n'abajyanama b'amakomine muri DR Congo bikomeje guteza impaka muri iki gihugu cya kabiri mu bunini muri Africa.

    Benshi mu batangajwe ko batsinzwe ntibemera ibyavuye mu matora, bavuga ko yaranzwe n'ibibazo n'uburiganya bukabije. Bamwe muri 82 komisiyo y'amatora yasheshe ibyavuye mu matora kuri bo nabo bagannye inkiko bavuga ko iyi komisiyo irimo kubarenganya.

    Gentiny Ngobila wabanje kuba guverineri w'intara ya Mai-Ndombe kugeza mu 2019 ubwo yatorerwaga kuba guverineri wa Kinshasa no gutorwa nk'umusenateri, arashinjwa ubugizi bwa nabi, kwiba amajwi, no kwiba ibikoresho by'itora, nk'uko bivugwa na l'Agence Congolaise de Presse.

    Umwanzuro wo kumukuraho ubudahangarwa nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, unasaba kumukurikirana, washyikirijwe umushinjacyaha mu rukiko rusesa imanza ngo akurikiranwe.

    Umushinjacyaha w'urwo rukiko yategetse ko abo banyapolitike 82 biyamamazaga batagomba gusohoka mu gihugu. Hagati aho urukiko rurengera itegekonshinga kuri uyu wa kabiri rwemeje ibyatangajwe na komisiyo y'amatora ko Félix-Antoine Tshisekedi ariwe watsinze amatora ya Perezida wa DR Congo.

    Uru rukiko rwavuze ko ikirego cy'umukandida Perezida Théodore Ngoy gisaba gusesa ibyavuye mu matora ya Perezida nta shingiro gifite kuko nta bimenyetso gishingiyeho.

    Urwo rukiko rwavuze ko ibibazo byabaye mu matora bidafite ingaruka ku byavuye mu matora y'umukuru w'igihugu, nk'uko umwanzuro w'uru rukiko uvuga.

    Abakandida batsinzwe bo bavuga ko ibibazo byagaragaye birimo kuba imashini z'itora zarafatiwe muri bamwe mu bakandida no kuba amatora yari kumara amasaha yaramaze iminsi irenga itatu, bigaragaza ko aya matora yaranzwe n'uburiganya.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/10/kinshasa-guverineri-yategetswe-kwegura-azira-ubujura-bwamajwi-mu-matora/

  • Ngoma : Uregwa kwica umugore we yaburanishirijwe mu ruhame avuga ko ari agakoni yamukubise #rwanda #RwOT

    Uru rubanza rwabereye mu ruhame ahabere iki cyaha kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024 mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda.

    Uyu mugabo witwa Uwizeye Amuri akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake cyakozwe mu ijoro ryo ku ya 16 Ukuboza 2023 nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha ubwo yaburanaga mu nteko y’abaturage yo kuri uyu wa Kabiri aho icyaha cyabereye.

    Ubushinjacyaha burega uyu mugabo bwavuze ko muri rya joro, Uwizeye yakubise umubiri wose w’umugore we witwa Mukamugema Annociata, akoresheje inkoni ndetse ngo arangije aramuniga kugeza amwishe.

    Bwavuze ko ngo yabitewe no kumufuhira cyane ndetse n’ubusinzi bikaba ari ibikorwa bigize icyaha cyo kwica umuntu ku bushake, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bushingiraho burega uyu mugabo kwica umugore we birimo kuba akimara gukora icyaha yarahunze(yarabuze) ahungira mu rufunzo ruri mu murenge wa Sake hanyuma inzara imwishe avamo abaturage baramufata ashyikirizwa Ubugenzacyaha n’ibindi.

    Bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu naramuka ahamwe n’icyaha ndetse n’impozamarira ku muryango w’umugore we yishe, Mukamugema Annociata.

    Uwizeye Amuri yahawe umwanya wo kwiregura, yemera ko yishe umugore we bivuye ngo ku nkoni ashobora kuba yaramukubise bikaba intandaro y’urupfu.

    Perezidante w’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma yahaye umwanya Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo arimo ashaka kuvuga ko inkoni yakubise umugore we apfa mu rwego rwo kujijisha no gushaka guhindura inyito y’icyaha kikaba gukubita no gukomeretsa byavuriyemo umuntu gupfa. Bwavuze ko yamwishe abishaka.
    Isomwa ry’urubanza riteganyijwe ku wa 16 Mutarama 2024 saa munani zuzuye z’amanywa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ngoma-Uregwa-kwica-umugore-we-yaburanishirijwe-mu-ruhame-avuga-ko-ari-agakoni-yamukubise

  • RDC : Bidasubirwaho intsinzi ya Tshisekedi yahawe umugisha #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’amategeko muri Congo, itangaje ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 20 Ukuboza 2023, bigaragaza ko Tshiekedi yatsinze ku majwi 73%, aho akurikirwa na Moise Katumbi wagize amajwi 18%.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga Congo Kinshasa, rwemeje ibi byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

    Ibi biteganywa n’itegeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho nyuma y’uko hasohotse ibyavuye mu matora, hagomba gukurikiraho kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga, mbere y’uko uwatsinze arahirira kuyobora Igihugu.

    Ni mu gihe bamwe mu bahanganye na Tshisekedi, barimo Moise Katumbi wamukurikiye mu majwi ndetse na Martin Fayulu wagize amajwi 5% ndetse akaza ku mwanya ya gatatu, bo batemera ibyavuye mu matora, bagasaba ko biseswa hakaba anadi.

    Moise Katumbi we kuva kuri uyu wa Mbere hatangajwe amakuru ko afungiye iwe, nyuma yo kugotwa n’igisirikare cya Congo, cyitwaje intwaro za rutura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/RDC-Bidasubirwaho-intsinzi-ya-Tshisekedi-yahawe-umugisha