Blog

  • Nkumbura Ubugari bwo mu Rwanda! Akari ku muti… – #rwanda #RwOT

    Umuramyi wo mu gihugu cy’u Burundi ariko utuye mu gihugu cy’u Bufaransa,Fortran Bigirimana yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu,aho aje gutara mu gitaramo azahuriramo n’abaramyi James na Daniella kizaba kuri icyi Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024

    Iki gitaramo Fortran yaje gutaramiramo kizabera kuri New Life Bible Church ku Kicuriro,ikaba ari inshuro ye ya gatatu agiye gutaramira mu Rwanda nyuma ya 2014 na 2016 .

    Akigera i Kigali mu kiganiro na InyaRwanda, Fortran yajeje abantu igitaramo cyiza ndetse avuga ko yari akumbuye kuza muri Afurika  byumwihariko u Rwanda kuko aba akumbuye kurya “Ubugari”.

    Fortran yanakomoje ku mwuga wo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko umaze gutera imbere haba mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange, umaze kugera ku rwego rushimishije.

    Fortran yavuze no kuri James uzwi mu itsinda rya James na Daniella wari waje kumwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Knombe.

    Yagize ati ”James ni inshuti yanjye, umubandimwe,njya mwakira i Burayi iyo yaje gutaramirayo, rero nanjye yaje kunyakira. Ikindi ni umukozi w’Imana nkanjye ni nayo mpamvu tuzafatanya we na madamu we mu gitaramo nyirizina”.

    Fortran yageze i KIgali aje guhurira na James na Daniella mu gitaramo bise “Birakwumvira”.


    Fortran Bigirimana azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Azonyambika, Esprit de Dieu” n’izindi



    Fortran yakiriwe na James wo mu itsinda rya James na Daniella

    Reba ikiganiro Fortran yagiranye na Inyarwanda akigera i Kigali

    “>

    AMAFOTO+VIDEO:Rwigema Freddy-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138442/nkumbura-ubugari-bwo-mu-rwanda-akari-ku-mutima-wa-fortran-bigirimana-uje-gutaramira-i-kiga-138442.html

  • M23 yamaganye ibyo kwicisha abaturage inzara no kunyereza ibiryo #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024 nyuma y’uko inkuru ya Radio Okapi yasohotse ku wa 08 Mutarama ivuga ko uyu mutwe ukomeje kubuza abaturage bo muri Rutshuru kujya gusarura imyaka.

    Inkuru ya Radio Okapi, ishingiye ku byatangajwe n’uwitwa Jean Claude Mbabaze usanzwe ari perezida wa Sosiyete sivile muri Rutshuru, wavuze ko umutwe wa M23 uherutse no gusahura imodoka yari itwaye ibiribwa yerecyezaga mu mujyi wa Goma.

    Mu itangazo rya M23, yavuze ko iyi Radio Okapi, isanzwe ikora mu murongo wa Propaganda ya Leta ya Kinshasa, ndetse ko 'yenyegeza urwango nk’uko byakozwe na Radio de Mille Collines yenyegeje ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.'

    Itangazo rya M23, rivuga ko uyu na Jean Claude Mbabaze asanzwe afite urusengero muri Rutshuru kandi ko rwakomeje kwemererwa gukora ibikorwa byarwo, ndetse ko uretse amafaranga ahabwa na Leta ya Kinshasa, anoherereza amafaranga y’amaturo atangirwa mu rusengero rwe buri Cyumweru.

    M23 yatangaje ko abaturage bari mu bice igenzura, bishyira bakizana, bagakora imirimo yabo nta nkomyi, bityo ko amakuru yatangajwe na Radio Okapi, ari ikinyoma.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/M23-yamaganye-ibyo-kwicisha-abaturage-inzara-no-kunyereza-ibiryo

  • Mukura VS yasinyishije umukinnyi mushya #rwanda #RwOT

    Mukura VS yamaze gusinyisha umukinnyi w’Umunya-Cameroun, Bruno Ronie Etoundi, ukina hagati mu kibuga.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 21, ukina afasha abataha izamu, Mukura VS yahisemo kumuha amasezerano y’igihe gito, yakwitwara neza bakazamwongera andi.

    Yahawe amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-24 muri iyi Kipe ibarizwa mu Magepfo y’u Rwanda yambara Umukara n’Umuhondo.

    Iyi kipe yahisemo gusinyisha Bruno Ronie wakiniye amakipe nka Coton Sport FC de Garoua na Renaissance de Ngoumou, nyuma y’umukino wa gicuti yakiniye Mukura VS bakanganya na Gasogi United 1-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize akaba ari na we watsinze igitego cya Mukura VS.

    Bruno Ronie yamaze kwerekeza muri Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Mukura-VS-yasinyishije-umukinnyi-mushya

  • Intore Tuyisenge yongeye gukora mu nganzo ara… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo za Intore Tuyisenge zifite umwihariko wo kugaruka ku byiza by'u Rwanda, urugero ni nk’iyo yise 'Unkumbuje u Rwanda'. Ni indirimbo zirushaho kuzamura morale y'abantu mu bikorwa binyuranye by'ubukangurambaga, umuganda, inama n'ibindi.

    Kenshi kandi yagiye agaragaza ko yanyuzwe kandi anyurwa n'ibikorwa bya Perezida Kagame. Ku birebana n’icyo atekereza iyo ahuye na we yagize ati: 'Guhura n’Umukuru w’Igihugu ni ibintu biba bishimishije cyane kuko aba ari amahirwe y’imbonekarimwe kabone nubwo mwaba muhuye inshuro irenze imwe ariko buri gihe bihora ari bishya.'

    Ku birebana n’indirimbo nshya yashyize hanze, Intore Tuyisenge yagize ati: 'Ni indirimbo yakomotse ku mukorangiro wo gusigasira igisenge abanyuze mu Itorero barawuzi cyane. Ukaba urimo indangagaciro yo gukorera hamwe muri iyi ndirimbo, njye nyikora nagereranyaga Igisenge n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda.'

    Agaragaza uko yanzitse muri yo agira ati: 'Itangira ngaragaza ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye kandi yagejeje ku banyarwanda kandi ko imvugo ariyo ngiro kugira ngo dukomeze kwihutisha iterambere ry’u Rwanda, hakaba hakenewe uruhare rw’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage mu byo dukora naho dukorera hose.'

    KANDA WUMVE UNAREBE UBUTUMBWA BURI MU NDIRIMBO ‘DUSIGASIRE IGISENGE’ YA INTORE TUYISENGE

    Intore Tuyisenge yagaragaje ko ari amahirwe iteka guhura na Perezida Kagame yateruye asingiza mu ndirimbo ‘Dusigasire Igisenge’Ifoto y’urwibutso ya Intore Tuyisenge na Perezida Kagame mu mwaka wa 2010Intore Tuyisenge agaragaza ko imvugo ya Perezida Kagame ariyo ngiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138435/intore-tuyisenge-yongeye-gukora-mu-nganzo-arata-perezida-kagame-video-138435.html

  • Mukura VS yasinyishije myugariro mushya #rwanda #RwOT

    Mukura VS yamaze gusinyisha umukinnyi w’Umunya-Cameroun, Bruno Ronie Etoundi, ukina hagati mu kibuga.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 21, ukina afasha abataha izamu, Mukura VS yahisemo kumuha amasezerano y’igihe gito, yakwitwara neza bakazamwongera andi.

    Yahawe amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-24 muri iyi Kipe ibarizwa mu Magepfo y’u Rwanda yambara Umukara n’Umuhondo.

    Iyi kipe yahisemo gusinyisha Bruno Ronie wakiniye amakipe nka Coton Sport FC de Garoua na Renaissance de Ngoumou, nyuma y’umukino wa gicuti yakiniye Mukura VS bakanganya na Gasogi United 1-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize akaba ari na we watsinze igitego cya Mukura VS.

    Bruno Ronie yamaze kwerekeza muri Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukura-vs-yasinyishije-myugariro-mushya

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MUKAGATARE Julienne mwene Munyandamutsa Jean de dieu na Uwimana Francoise, utuye mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Nonko, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo MUKAGATARE Julienne, akitwa Izihirwe Julienne mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina ry'irigenurano rikaba riteye ipfunwe.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-67/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-67

  • King Charles III arifuza ko Prince Harry agar… – #rwanda #RwOT

    Imwe mu nkuru zikomeje kugarukwaho cyane mu Bwongereza, nizijyanye n’umubano utari mwiza uri hagati ya Prince Harry n’abo mu muryango w’ibwami, byumwihariko umuvandimwe we mukuru Price William bari kurebana nabi nyuma yo gusohora igitabo ‘Spare’ yamennyemo amabanga yabo.

    Kuri ubu King Charles III uherutse kuvuga ko yifuza ko abahungu be biyunga, yagaragaje ko noneho yifuza ko Prince Harry yagaruka kuba i Bwami nk’uko byahoze mbere y’uko we n’umugore we Meghan Markle bahava.

    Mu 2020 nibwo Prince Harry yeguye ku nshingano ze akajya gutura muri Amerika

    Ubwo King Charles III w’Ubwongereza yitabiraga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 kaminuza ya University of East London’s Stratford yujuje, mu kiganira n’itangazamakuru yabajijwe niba hari ikizere ko umuryango we uzongera kwiyunga na Prince Harry.

    Yasubije ati: ”Umuryango wacu uzahora ari umuryango nubwo hari ibyo tutabona kimwe”. Abajijwe kucyo atekereza ku kubyo Prince Harry yavuze muri filime ye kuri Netflix aho yavuze ko yavuye i Bwami bitewe n’uko umuryango we wafataga nabi Meghan Markle.

    King Charles III yahishuye ko yifuza ko Prince Harry agaruka i bwami agasubirana inshingano ze

    King Charles III yasubije ati: ”Nifuzako Harry yagaruka i Bwami niho iwabo, niho agomba kubarizwa. Ntekereza ko agarutse byadufasha gukosora amakosa yabayeho mbere”.

    The Indipendent UK, yatangaje ko King Charles III yavuze ko yifuza ko Prince Harry agaruka i bwami, nyuma y’amezi 3 yarashize avuze ko yifuza kunga abahungu be nyuma yaho bombi banze guhura amaso ku maso.

    Ibi abitangaje, mu gihe yaraherutse kuvuga ko ubwe azakora ibishoboka akunga abahungu be

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138432/king-charles-iii-arifuza-ko-prince-harry-agaruka-i-bwami-138432.html

  • Filime nyarwanda zo kwitega mu 2024 – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yaguteguriye urutonde rwa filime zitezweho kwigisha benshi no gutanga inyigisho kuri bamwe bazireba  umunsi ku wundi.

            1.The Forest 

    “>

    Filime The Forest yanditswe n'umukinnyi wa filime Soloba, umaze kumenyerwa muri filime za Killer Man. Iyi filime imaze iminsi mike igiye hanze ikurikiranwa n'abatari bake,ndetse ikinwe mu buryo butamenyerewe kuko yiganjemo ubwicanyi, ubugome bukabije budasanzwe buzwi muri filime zikinirwa mu Rwanda.

    Abarimo Ngenzi, Miss Nyambo na Rufonsina bamamaye muri filime nyarwanda bakina muri iyi filime The Forest isa n'iteye ubwoba kubera ibikirwamo, ariko igatanga inyigisho ku banyarwanda. Igice cyayo cya 2 kimaze ibyumweru 3 kimaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 516.

             2. My Heart 

    “>

    Filime ya 'My Heart' imwe mu zandikwa ndetse zigategurwa na Killer Man, igaruka ku rukundo, imibanire, ndetse n'ubuzima bwa buri munsi abantu babayeho. Iyi filime ikinamo abarimo Nsabi, Soloba, Killaman, Miss Nyambo n'abandi, kuva yashyirwa hanze benshi bayisamiye hejuru bayireba ari benshi.

    Hari agace ka My Heart 209 kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 107 mu minsi itatu gashyizwe hanze.

          3.Big Mind Comedy

    “>

    ' Bigmind Comey' ihuza abanyarwenya batandukanye ndetse n'abakinnyi ba filime bakunzwe barimo na Rufonsina wamenyekanye mu Muturanyi Series , Mitsustsu, Nsabi n'abandi bakunzwe muri Sinema nyarwanda. Iyi filime ni imwe mu zikunzwe kandi zirebwa n'abantu benshi . Agace kayo ka 128 kamaze iminsi 10 kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 119.

           4.Bamenya Series

    “>

    'Bamenya Series' ni imwe muri filime zikomeza kwitegwa no gukundwa bitewe n'uburyo itegurwa igakinwa na bamwe mu bakinnyi  batandukanye bakundwa, ibyo bigatuma irebwa cyane.

    Iyi filime ikinamo Bamenya akaba na nyirayo, Kecapu, Chaffy,Lynda, Kanimba, Soleil n'anbandi, irebwa n'abantu benshi mu gihe gito.

    Agace ka Bamenya Series S12 Ep 6 kamaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 139 mu masaha 22.

         5.Impanga Series 

    “>

    Ni imwe muri filime za Bahavu Usanase Jeannette ndetse ayikinamo. Iyi filime ikinamo umukinnyi wa filime wamenyekanye nka Nkaka, Ozil n'abandi bakunzwe muri filime nyarwanda.

    Iyi filime iri mu zo kwitegwa mu mwaka wa 2024 irebwa n'abatari bake, kuko  agace kayo kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 191 mu minsi 11  kagiye hanze.

          6.Umuturanyi Series

    “>

    Filime Umuturanyi Series ya Clapton Kibonge, ni imwe mu zikunzwe , ariko igaruka mu zikomeje kwigarurira imitima ya benshi. Iyi filime ikinamo abarimo Rufonsina, Kibonge,Papa Idi n'abandi, iri kwinjiza benshi mu mwaka mushya wa 2024.

    Kamwe mu duce tumaze gusohoka kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 116 mu munsi umwe. Iyi filime igaruka ku buzima bwa buri munsi  n’imibanire y’abantu.

          7.Papa Sava

    “>

    Filime ya Nigitegeka Gratien wamenyekanye nka Papa Sava, Seburikoko n'andi mazina menshi, ihora iteye amatsiko benshi bayikurikira. Iyi filime ikinamo bamwe bamamaye muri filime nyarwanda nka Ndimbati, Madederi, Papa Sava, Digidigi n'abandi besnhi.

    Kamwe mu duce twayo twashyizwe hanze harimo akamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 342 mu minsi cumi n'ibiri gusa kamaze kagiye hanze.

        8.Umwari Series

    “>

    Iyi filime irimo inyigisho zikomeye ikinamo abarimo Mama Sava, Rufonsina n'abandi batandukanye. Iyi filime ni imwe mu zo kwitegwa uyu mwaka kubera inyigisho zifasha benshi itanga. Hari kamwe mu duce tumaze gushyirwa hanze  kamaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 32 mu munsi umwe gusa.

    9.Shenge Series

    “>

    Iyi filime itamaze igihe kini ishyizwe ahagaragara, iri gutanga icyizere cyo gukundwa n’abatari bake mu mwaka mushya utangiye. Iyi filime ikinamo abarimo Killerman, Rufonsina n’abandi. Kamwe mu duce tumaze gushyirwa hanze k’iyi filime kamaze kurebwa n’ibihumbi 22 mu minsi irindwi.

         10.Umukazana mubi

    “>

    Filime Umukazana mubi ,itegurwa na Mukakamanzi Beatha wamenyekanye nka Mama Nick. Iyi filime igaruka ku buzima bw'umuryango n'imibanire,yitezweho guhindura benshi.

        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138431/filime-nyarwanda-zo-kwitega-mu-2024-138431.html

  • The Ben n’umugore we Pamella bagiye mu kwa buki kwishimira urugo rushya batangiye #rwanda #RwOT

    The Ben n’umugore we baherutse gukora ubukwe mu birori binogeye ijisho byitabiriwe n’imiryango n’inshuti.

    Amakuru ahari, yemeza ko uyu muhanzi na Uwicyeza Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, buriye indege kuri uyu wa Gatatu, bakerecyeza mu Misiri aho bagiye kugirira ibihe byiza by’ukwezi kwa buki.

    Mu guhitamo Misi, bombi babanje gutekereza ahantu heza bakorera Honney Moon, aho babanje gutekereza muri Zanzibar, ariko bikarangira bemeranyijwe mu Misiri ahasanzwe hari amateka agaragaza ibihe byo ha mbere.

    Amakuru yatangajwe n’abazi amakuru y’uru rugo rushya, avuga ko The Ben n’umugore we bazava mu Misiri bakagaruka mu Rwanda by’igihe gito, ubundi bakahava berecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho uyu muhanzi asanzwe atuye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/The-Ben-n-umugore-we-Pamella-bagiye-mu-kwa-buki-kwishimira-urugo-rushya-batangiye