Blog

  • SKOL na Rayon Sports y’abagore biyemeje guter… – #rwanda #RwOT

    Ibi byemerejwe mu masezerano y’ubufatanye SKOL isanzwe itera inkunga Rayon Sports WFC yagiranye n’ikipe ya Orion BBC agamije gutera ibiti mu Rwanda, muri gahunda ya #OneShootOneTree. Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatatu, tariki ya 10 Mutarama 2024. Ni umuhango witabiriwe n'ubuyobozi bwa SKOL Brewery Ltd na Orion Basketball Club ndetse n'ubw'amakipe ya Rayon Sports.

    #OneShootOneTree Campaign yatangijwe na Orion BBC, yiyemeza ko buri nota rizajya ritsindwa mu mukino rihwanye n'igiti cyo guterwa kandi yatanze umusaruro kuko binyuze mu bufatanye n'inzego zitandukanye hamaze guterwa ibiti birenga ibihumbi 51 mu turere twose tw'igihugu.

    Umukozi muri Skol ushinzwe Iyamamazabikorwa, Benurugo Kayinamura Emilienne, yavuze ko binyuze muri aya masezerano bifuza gukomeza kugira uruhare muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije no gutera ibiti.

    Yagize ati 'Nk'uruganda twabonye ko ibyo Orion iri gukora ari igikorwa cyiza kuko kigamije kubungabunga ibidukikije, tubona ko twakigiramo uruhare, twanzura ko twagirana amasezerano tugafatanya gutera ibiti byinshi.''

    Aya masezerano avuga ko igitego Rayon Sports izajya itsinda mu gihe cy'amarushanwa, kizaba gihwanye n’ibiti 50, bivuze ko hazajya harebwa ibitego byose yatsinze ubundi bagatera ibiti bingana nabyo.

    Perezida wa Orion BBC, Mutabazi James, yishimiye kunguka umufatanyabikorwa mushya mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije. Ati 'Orion BBC ntiyari koroherwa no kugera ku ntego zayo zo gutera ibiti byinshi idakoranye n'uruganda nka Skol.''

    Mutabazi yavuze ko kujya mu kibuga ugakina ugatsindwa ukababara cyangwa ugatsinda ukanezerwa bidakwiye kuba iherezo ry'umukino. Ati 'Orion ni ikipe ishaka gukora ibikorwa biteza imbere umuryango dutuyemo i Kigali no mu ntara.''

    Biteganyijwe ko muri uku kwa Mbere, hazaterwa icyiciro cya mbere cy’ibiti, aho ubu hari kurebwa ibitego byose Rayon Sports imaze gutsinda muri shampiyona bikazaba ari byo biterwa.

    Umunyamabanga wa Rayon Sports WFC, Kana Benie Axella, yagaragaje ko ayo masezerano agiye gutuma barushaho gutsinda nubwo ari yo ntego yatumye ikipe igera mu cyiciro cya mbere. 

    Yagize ati: “Ubu tugiye gutangira kubara ibitego twatsinze mu mikino ibanza tumenye ibitego tuzatsinda. Nyuma yaho noneho turatangira gutsinda dufite intego, ndetse kugira ngo tuzatere ibiti byinshi.”

    Yakomeje avuga ko aya masezerano azatuma ikipe ya Rayon Sports y’abagore izarushaho kumenyekana.

    Ati” Aya masezerano aradufasha kumenyekana. Imikino y’abagore usanga ititabwaho cyane, ariko uburyo dukoramo, nihiyongeraho aya masezerano, bizadufasha kurushaho kumenyekana ndetse tunatange umusanzu ku gihugu cyacu mu kubungabunga ibidukikije”.

    Orion BBC yatangije iki gikorwa, ubuyobozi bwayo bwemeza ko uyu mwaka bazazenguruka igihugu cyose ndetse biteguye gutera ibiti byinshi kurusha ibyo bateye bwa mbere, kuko hiyongereyeho andi maboko ya Rayon Sports y’abagore. 


    Uwayezu Jean Fidele uyobora umuryango wa Rayon Sports agerageza gutereka umupira mu nkangara 

    Rayon Sports y’abagore yihaye intego yo gutera ibiti bisaga ibihumbi 6 mu gihe cy’umwaka 

    “>

    AMAFOTO: Freddy Rwigema – InyaRwanda.com

    VIDEO: Munyantore Eric – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138458/skol-na-rayon-sports-yabagore-biyemeje-gutera-ibiti-bingana-nibitego-iyi-kipe-izatsinda-mu-138458.html

  • Rusizi : Undi wo mu burezi uvugwaho ingeso yanenzwe na benshi yirukanywe #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho yahakwirakwijwe, yari asanzwe ashinzwe amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bugumira.

    Ibaruwa yanditswe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukuboza 2023, yirukanye uyu mukozi wari usanzwe mu burezi.

    Muri iyi baruwa, ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko uyu murezi yagaragaje imyitwarire idakwiye umuntu nka we uri mu mwanya wo kubera urugero abo abereye umurezi.

    Iyi baruwa hari aho igira iti 'maze gusuzuma iyi raporo, ngasanga imyitwarire yawe yarakomeje kuba mibi, kuva wakwimurirwa kuri GS BUGUMIRA, aho ugereye muri iki kigo ukaba wararanzwe n’ubusinzi bukabije, gutukana ibishizi by’isoni mu ruhame, ntutinye no kubibwira ababyeyi n’abana ushinzwe kurera, inama wagiriwe n’ubuyobozi bwo kwirinda inzoga igihe uri mu kazi na zo ukaba utarazubahirije, ibi bikaba bikomeje kwangiza isura y’ikigo wigishaho, iy’Akarere ka Rusizi, n’iy’uburezi muri rusange, iyi myitwarire ikaba itakomeza kwihanganirwa.'

    Umuyobozi w’Akarere akomeza agira ati 'Nshingiye ku ngingo ya 61 y’Iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe ku mirimo by’agateganyo guhera ku wa 22/12/2023 kubera amakosa akomeye y’akazi ukurikiranyweho.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rusizi-Undi-wo-mu-burezi-uvugwaho-ingeso-yanenzwe-na-benshi-yirukanywe

  • Uhagarariye u Rwanda muri UN yagizwe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF #rwanda #RwOT

    Ni inshingano yahawe kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024 nk’uko tubikesha ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri LONI.

    Mu butumwa bwatangajwe n’ibi biro bya Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, bagize bati 'Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatoranyijwe nka Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF.'

    Ni umwanya u Rwanda rwishimiye nk’uko ubu butumwa bukomeza bubivuga, rukizeza kandi ko ruzakomeza gutanga umusanzu mu bikorwa bya UNICEF bigamije kwita ku bana.

    Ambasaderi Ernest Rwamucyo yahawe inshinga zo guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 mu kwezi k’Ukwakira, asimbura Ambasaderi Clave Gatete wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa UN ECA.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Uhagarariye-u-Rwanda-muri-UN-yagizwe-Perezida-w-Inama-y-Ubutegetsi-ya-UNICEF

  • Umunyezamu wa Rayon Sports yavuze ikibazo gituma atagaruka mu kazi #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’umugande ufatira Rayon Sports, Simon Tamale, yavuze ko impamvu atagaruka mu kazi ari imvune yagize ategereje ko abanza akamera neza.

    Ni nyuma y’inkuru zimaze iminsi mu itangazamakuru zivuga ko uyu mukinnyi na bagenzi bakomoka muri Uganda, Charles Baale na Joackiam Ojera banze kugaruka gusubukura imyitozo na bagenzi ba bo bitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 izatangira ejo ku wa Gatanu bakina na Gasogi United.

    Byavuzwe ko aba bakinnyi bagiye mu kiruhuko muri Uganda bakaba barasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kuboherereza itike ngo bagaruke mu kazi ariko ntibwabikora kuko bitari mu masezerano bagiranye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Simon Tamale yavuze ko impamvu ataragaruka mu kazi ari imvune yagize ku mukino wa APR FC wabaye tariki ya 29 Ukwakira 2023 agakomeza kuyikiniraho.

    Tamale yakomeje avuga ko yagize ikibazo gikomeye mu ivi ndetse yanyuze muri MRI abaganga bakamubwira ko agomba no kubagwa, ngo azagaruka mu kazi ameze neza.

    Ati “Reka dushyireho ibintu umucyo, mu mukino wa Rayon Sports na APR FC nahuye n’ikibazo cy’imvune yo mu ivi ikomeye, nyuma yo kunyura muri MRI nagiriwe inama yo kubagwa nkanaruhuka. Ndi umuntu ukunda nkanubaha akazi kanjye. Nzagaruka mu kazi vuba abaganga nibamara kwemeza ko meze neza.”

    Tamale na bagenzi be amakuru avuga ko bakiri muri Uganda ni mu gihe hari n’andi makuru avuga ko bari i Kigali ariko bakaba baranze gutangira imyitozo, gusa bategerejwe mu myitozo y’uyu munsi.

    Simon Tamale yavuze ko afite imvune ikomeye yo mu ivi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-rayon-sports-yavuze-ikibazo-gituma-atagaruka-mu-kazi

  • Umusizi Musare Pradis yateguje igisigo gikoranye ubuhanga buhanitse ndetse yahuje imbaraga n’umukobwa Kibasumba Confy nawe uzwiho gukora mu nganzo bikanyura benshi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Musare Paradis ni umusizi, umunyabugeni ukora ibihangano bishushanyije(paintings art ) ndetse akaba n'umwanditsi n'umuririmbyi, ubuhanga bwe buhanitse wabubonera mu gisigo yakoze cyitwa Belle Munganyinka ndetse n'indirimo ye yise naraye i musozi nayo yanyuze abatari bake.

    Mu gisigo cye gishya yateguje abakunzi be yise 'Keza' ni igisigo yakoranye n'umukobwa nawe ukomeje kugaragaza ubuhanga bwe budashidikanywaho mu busizi nyuma yigisigo kiza yakoranye na rumaga bakacyita impanuro.

    Kuri iyi nshuro Musare Pradise yahuje i mbaraga na Kibasumba Confiance biyemeza gukora igisigo bakita 'Keza' ndetse byitezwe ko kizomora imitima ya benshi kubera inkuru ikubiyemo kd yihariye.

    Iki gisigo bakoze kibanda ku nkuru y'umubyeyi wanyuze mu bihe bikomeye ariko agatsinda akarera abo yibarutse akanagumana ubwiza,ubugwaneza n uburanga yahoranye,mu gisigo bashimangira ko batekereje ku mubyeyi wo mu gihe cya none ikaba ariyo mvano y izina Keza ryitiriwe igisigo ryatoranyijwe mu mazina akunzwe kwitwa abakobwa bo muri generation y igihe cya none nka Teta,Kaliza, Gasaro, ineza n'ayandi.

    Mu nteguza yashyize hanze Musare Paradis yateguje abantu ko iki gisigo kizajya hanze kuri uyu wa gatanu taliki 12 Mutarama 2024 avuga ko kizajya hanze mu buryo bw'amashusho yanditse (lyrics video) ikazasohokera kuri YouTube channel ye yitwa Musare na Rosine ari nayo iriho ibindi bihangano bye bikoranye ubuhanga ndetse n izindi mbuga zirimo sportify, Deezer,….

    Source : https://yegob.rw/umusizi-musare-pradis-yateguje-igisigo-gikoranye-ubuhanga-buhanitse-ndetse-yahuje-imbaraga-numukobwa-kibasumba-confy-nawe-uzwiho-gukora-mu-nganzo-bikanyura-benshi/

  • Ruhango : 'Directeur’ w’ishuri akurikiranyweho gusambanya umwarimu w’umugabo mugenzi we yari yacumbikiye #rwanda #RwOT

    Ifatwa ry’uyu muyobozi w’ishuri ribanza, ryabaye tariki 09 Mutarama 2024, nyuma y’uko iki cyaha akekwa kibaye n’ubundi kuri uwo munsi.

    Ni icyaha gikekwa ko cyabereye mu mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana, ubwo uwo muyobozi w’ishuri yacumbikiraga uwo mwarimu.

    Uwatawe muri yombi, afungiye kuri sitasito y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Kabagali mu Karere ka Ruhango mu gihe dosiye ye ikiri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Hari andi makuru avuga ko uyu muyobozi w’ishuri atari ubwa mbere aketsweho icyaha nk’iki, kuko no mu mpera za 2021 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b’abahungu, ariko akaza kurekurwa kuko hari habuze ibimenyetso bimushinja.

    Ingingo y’ 134 y’Itegeko ryerecyeye ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, isobanura ibikorwa bigize iki cyaha aho icya mbere ari 'gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu.'

    Iyi ngingo ikomeza igira iti 'Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ruhango-Directeur-w-ishuri-akurikiranyweho-gusambanya-umwarimu-w-umugabo-mugenzi-we-yari-yacumbikiye

  • Ibidasanzwe wamenya ku mukobwa washatswe na Sadio Mane wavuzwe mu rukundo n’Umunyarwandakazi #rwanda #RwOT

    Sadio Mane ubu ukinira Al Nassr nyuma yo gukinira amakipe nka Liverpool FC na Bayern Munich yakoze ubukwe mu buryo busa n’ibanga kuko iby’ubukwe bwe bitamenyekanye nk’uko ubw’ibindi byamamare bugenda.

    Aisha Tamba ni we mugore wa Sadio Mane

    Ni nyuma y’imyaka itari mike bivugwa ko uyu rutahizamu wanakiniye Southampton yo mu Bwongereza yaba yarigeze acudika bya gisore na gikobwa na Kate Bashabe ku buryo bashoboraga no kuzabana nk’umugabo n’umugore.

    Nubwo nta ho yaba Kate Bashabe cyangwa Sadio Mane bigeze batangariza mu ruhame ko baba hari ubucuti bwihariye buganisha ku kubana bigeze bagirana, uramutse ushakishije kuri interineti, inkuru ziruzuye ko aba bombi baba barakundanaga. Icyakora ahubwo aba baranabihakanaga ubwo babibazwagaho mu bihe bitandukanye.

    Kugeza nibura hagati mu mwaka ushize wa 2023 hari imbuga zivuga ku myirondoro y’abakinnyi zavugaga ibyerekeye Sadio Mane maze ku izina ry’umukunzi we bakandika Kate Bashabe.

    Nta we uzi neza aho iki gihuha cyavuye uretse ko uyu Kate Bashabe ufite inzu icuruza imyambaro izwi nka Kabash Fashion House akanamenyekanaho ibikorwa by’ubugiraneza yasohoye amafoto amugaragaza yasuye aho ikipe ya Liverpool ikorera imyitozo anambaye umwambaro w’iyo kipe, mu gihe Sadio Mane yari akiyikinira.

    Kate Bashabe ubwo yasuraga Anfield Road aho Liverpool yakirira imikino

    Uretse n’ibinyamakuru byo mu Rwanda bimwe bishinjwa gutangaza ibinyoma bigamije gushaka 'viyuzi’, hari na byinshi byo hanze yarwo byanditse iyi nkuru. Hari ababibonaga nk’ishema ry’u Rwanda kuba ruba nk’igihugu nyirabukwe w’umukinnyi uza nibura muri beza batatu mu mupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika muri iki kinyacumi cy’imyaka ishize.

    Impaka zacitse rero ! Nyuma y’aho Sadio Mane wavukiye i Bambali mu cyaro cyo muri Senegal akoreye ubukwe mu ibanga n’umukobwa utarigeze amenyekana mbere witwa Aisha Tamba yakunze afite imyaka 16 nubwo nta we uzi neza igihe bamaze baziranye ku ibanga ryo kubana.

    Sadio Mane n’umugore we

    Binavugwa ko kuva ubwo kugeza ubu Sadio Mane yishyuriye amashuri uyu mukobwa bahuje idini basengeramo rya Isilamu.

    Kuri iki cyumweru ku wa 7 Mutarama 2024 ni bwo bivugwa ko Sadio Mane yasabye anakwa Aisha Tamba, umukobwa w’umugabo w’umuhanga mu gushushanya imbata z’inzu no kubaka (architect).

    Ni ibirori byabereye ahitwa Keur Massar, agace kamwe ko muri Dakar, umurwa mukuru wa Senegal byitabirwa n’inshuti, imiryango n’abakinnyi bamwe bagenzi ba Sadio Mane, iminsi itandatu mbere y’itangira ry’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire guhera ku ya 13 Mutarama uyu mwaka.

    Amakuru avuga ko ijisho rya Sadio Mane ryarabutswe Aisha Tamba ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko maze umutima w’uyu musore- utereye hejuru y’ibihaha bimwirukansa ibilometero birenga 32 ku isaha- utangira guterera mu w’uyu mwari w’ingeso nziza za kiyisilamu unahuje n’imico nk’iy’umukobwa Sadio yavuze ko ari we yifuzaga nk’umugore bashakana.

    Imyaka 16 ni yo umugore yemererwaho n’amategeko ya Senegal kuba yayishyingirwa.

    Yifuzaga umugore usenga neza, utaba ku mbuga nkoranyambaga

    Ubwo yamamaraga cyane muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza igihe yari muri Southampton na Liverpool aho yatwaranye na yo igikombe cya shampiyona na UEFA Champions league, Sadio Mane ntiyigeze ashyira ahagaragara ibyerekeye ubuzima bwe bw’urukundo cyangwa indi mibanire ye n’abakobwa.

    Icyakora mu 2022 Mane yatangaje imimerere n’imitwarire y’umukobwa yumva wamubera umugore nk’uko ikinyamakuru Tribune cyabitangaje.

    Icyo gihe yagize ati 'Nabonye abakobwa benshi bambaza impamvu ndafite umugore, ariko mumbabarire mushobora kuba muta igihe cyanyu. Umugore nzarongora ntabwo azaba ari ku mbuga nkoranyambaga.'

    Mane yongeyeho ati 'Nifuza gushakana n’umugore wubaha Imana kandi usenga neza. Buri wese afite uburyo bwe bwite bwo guhitamo uko akunda.'

    Nta washidikanya ko iki gihe uyu musore. bigaragara ko umusemburo wa melanine utera abantu kugira uruhu rwirabura awufite ari mwinshi ,yashakaga gukomoza kuri Tamba Aisha.

    Aisha Tamba ni we mukobwa Sadio yifuje kuva kera

    Bivugwa ko ubwo Sadio Mane yabonaga bwa mbere Aisha afite imyaka 16 atahise amwegera ngo abe yamusaba ko bakundana icyo gihe nk’uko Sports Brief yabitangaje.

    Ahubwo ngo icyifuzo cyo kubana n’uyu mukobwa yakimenyesheje se wabo usanzwe ari inshuti y’umuryango bikaba ari na byo nyuma byaje kuvamo uguhura kw’aba bombi kugeza igihe bambikaniye impeta.

    Aisha Tamba yavukiye i Casamance, umujyi uhana imbibi na Bambali — icyaro Mane akomokamo ndetse akaba yaranahatanze amafaranga yo kubakisha ibitaro byatwaye £455,000 [ararenga 500.000.000FRW] kandi bitanga serivisi z’ubuvuzi ku duce nibura 34 tungana na Bambali.

    Aha i Bambali kandi Mane yahatanze amafaranga y’inkunga yo kubaka umusigiti, ishuri ryatwaye £250,000, sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli ndetse atanga ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri b’aho, nk’uko bitangazwa na Bayo News Network.

    Ubwo Mane yafunguraga sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli i Bambali aho akomoka

    Yanakoresheje arenga £700,000 ku nyubakwa nshya mu guhindura isura y’icyaro avukamo.

    Sadio yanahaye buri muryango mu gace ka Bambali yavukiyemo inkunga y’ubufasha bungana na €70 (ararenga 95.000FRW) kandi anatanga €400 ku banyeshuri bitwaye neza mu masomo mu Ishuri Ryisumbuye rya Bambali.

    Aisha, umugore wa Sadio Mane, nk’uko Essentially Sports ibitangaza, ni umunyeshuri ku Ishuri rya Cabis riherereye ahitwa Grand Mbao muri Senegal. Bivugwa ko avuga ururimi rwa Mandingo ruvugwa mu bice bimwe bya Senegal na Gambia, rukanaba ururimi umugabo we avuga.

    Aisha ntabwo aba ku mbuga nkoranyambaga, bikaba bivugwa ko azakomeza yitaye ku mashuri ye mu gihe Sadio Mane azatangirana igikombe cya Afurika na Senegal mu mpera z’iki cyumweru.

    Sadio Mane yasanze Cristiano Ronaldo muri Al-Nassr muri Kanama umwaka ushize, avuye muri Bayern yatwaranye na yo igikombe cya shampiyona y’Ubudage icyakora atagiriyemo ibihe byoroshye ku giti cye mbere yo kugurwa miliyoni 34 z’amapawundi yo mu Bwongereza.

    Muri Al-Nassr Mane ahembwa £650,000 (asaga miliyari mu mafaranga y’u Rwanda) ku cyumweru. Yari yagiye muri Bayern mu 2022 aguzwe miliyoni £35 icyakora ntiyahiriwe cyane muri iyi kipe y’i Bavaria aho binavugwa ko atumvikanye na Leroy Sane bakinanaga kugeza n’aho bashatse kurwana.

    Nyuma yo kujya muri Al-Nassr yo muri Arabiya Sawudite, Mane amaze gutsinda ibitego 12 mu mikino 26 yagaragaye akininira iyi kipe akaba yarasubiye muri Senegal mu ntangiriro za Mutarama ngo yitegure igikombe cy’umupira w’amaguru cy’ibihugu bya Afurika.

    Ni igikombe Senegal inahabwa amahirwe yo kucyisubiza nyuma yo gutwara icyo mu 2022 Sadio Mane ari ku ruhembe rw’Intare z’i Teranga za Senegal byanatumye ahabwa igihembo cy’umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyafurika urusha abandi mu 2022, igihembo yari yanatwaye mu 2019.

    Source : http://www.ukwezi.rw/imikino/article/Va-Kuri-Kate-Bashabe-Umukobwa-Sadio-Mane-Yashatse-Yamubengutswe-Afite-Imyaka-16-Amurihira-n-Ishuri

  • Gakenke Inyama zingurube zo munda zinzwi nka mara zabonewe isoko banazihimbira akazina bazita “Zirumuze” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugihe ubundi bumenyerewe ko Amara

    y'ingurube ataribwa hari Abaturage bamwe batuye mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko ikilo cy'amara y'ingurube kigura amafaranga y'u Rwanda 1000, bo bise 'Zirumuze'.

     

    Aba baturage baturiye santere y'ubucuruzi ya Ryabazira bavuga ko aya mara y'ingurube bise 'Zirumuze' ari zimwe munyama zikunzwe kugurwa cyane ariko kurundi ruhande hari Abaturage bemeza ko babangamiwe n'icuruzwa ry'inyama zo mu nda z'ingurube zibagirwa muri iri bagiro ngo kuko bituma bagirwaho ingaruka n'izi nyama, aho bashobora guhura n'inzoka zo munda.

    Source : https://yegob.rw/gakenke-inyama-zingurube-zo-munda-zinzwi-nka-mara-zabonewe-isoko-banazihimbira-akazina-bazita-zirumuze/

  • Rubavu : Abagabo barataka bavuga ko barembejwe n’inkoni za bagore bishakiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rubavu mu murenge wa Rugerero mu kagari kabilizi abagabo bakomeje guta ihohoterwa bakorerwa n'abagore bishakiye.

    batangaje ko bari gufata icyemezo cyo guhunga ingo zabo, babitewe no gukubitwa n'abagore bishakiye.

    ubuyobozi bwa bw'Akarere ka Rubavu buvuga kuri icyi cyibazo buvuga ko hahuguwe abantu 1036 muri gahunda y'ibiganiro 'Sugira muryango'.

    Ni gahunda igamije gutanga ibiganiro ku miryango yagaragayeho ikibazo cy'imibanire mibi.
    Ubuyobozi buvuga ko umuryango wakurikiranwe wongera ugasubirana kabone nubwo waba waratandukanye.

    Bamwe mu baturage bavuga ko nibura umwaka ushize ingo 16 zabanaga mu makimbirane akomeye.

    Source : https://yegob.rw/rubavu-abagabo-barataka-bavuga-ko-barembejwe-ninkoni-za-bagore-bishakiye/

  • Ruhango : RIB imukurikiranyeho gukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato umugabo mugenzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Karambo haravungwa umuyobozi w'ikigo cy'amashuri ukurikiranweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato umugabo mugenzi we.

    nkuko ikinyamakuru IGIHE kibitangaza cyivuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi w'Ikigo cy'Amashuri Abanza giherereye mu Karere ka Ruhango acyekwaho icyaha cyo gukoresha umwarimu imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi ku wa 9 Mutarama 2024, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugabo mugenzi we.

    Uwafashwe afungiwe muri Sitasiyo ya RIB ya Kabagali mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n'itegeko.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-rib-imukurikiranyeho-gukoresha-imibonano-mpuzabitsina-kugahato-umugabo-mugenzi-we/