Blog

  • Muhanga : Inkuru mbi yatashye mu muryango w’umugabo wari umaze iminsi ibiri mu kirombe #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yagwiriwe n’ikirombe ku wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, umurambo we uboneka kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama.

    Ni nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ibiri iri gushakisha uyu mugabo, aho ibikorwa byo kumushakisha byatangiye akimara kugwirwa n’iki kirombe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko uyu mugabo yabonetse kuri uyu wa Gatatu yaritabye Imana.

    Yagize ati 'Hashize iminsi ibiri Polisi itangiye kumushakisha, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo yavanywemo.'

    Iki kirombe cyagwiriwe nyakwigendera, giherereye mu Mudugudu wa Mututu, Akagari ka Rusovu Umurenge wa Nyarusange, cyakorerwagamo ibi bikorwa byo gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi mbere yo gushyikirizwa umurwango we.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Muhanga-Inkuru-mbi-yatashye-mu-muryango-w-umugabo-wari-umaze-iminsi-ibiri-mu-kirombe

  • Abakinnyi 10 barimo aba APR FC na Rayon Sports ntibemerewe gukina umunsi wa 10 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 irasubukurwa hakinwa umunsi wa 16, abakinnyi 10 bakaba batemerewe gukina uyu munsi kubera ko bujuje amakarita.

    Ni nyuma y’akaruhuko k’igice kibanza cya shampiyona, ejo hakaba hazatangira imikino yo kwishyura aho hazaba umukino umwe gusa wo Rayon Sports izakiramo Gasogi United saa 18h00′ kuri Kigali Pele Stadium.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2023 AS Kigali izasura Bugesera ni mu gihe Mukura VS izakira Amagaju FC. Ku Cyumweru ni bwo APR FC izakira Marines.

    Abakinnyi 10 barimo Omborenga Fitina na Mbonyumwami Taiba ba APR FC ndetse na Bugingo Hakim ntabwo bemerewe gukina umunsi wa 16.

    Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 33, Police FC ikagira 31, Musanze 29 ni mu gihe Rayon Sports ya kane ifite 27

    Gahunda y’umunsi 16

    Ku wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024

    Rayon Sports vs Gasogi United

    Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024

    Musanze FC vs Etoile del’Est
    Bugesera FC vs AS Kigali
    Mukura VS vs Amagaju FC
    Gorilla FC vs Etincelles FC

    Ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024

    Sunrise FC vs Police FC
    Muhazi United vs Kiyovu Sports
    APR FC VS Marines FC

    Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 16

    Osaluwe Olise (AS Kigali), Bugingo Hakim (Rayon Sports), Sharif Bayo (Kiyovu Sports), Mbonyumwami Taiba (APR FC), Ngoy Alvin Llunga (Marines FC), Paul Lab Garia (Sunrise FC), Dusabe Jean Claude (Amagaju FC), Fitina Omborenga (APR FC), Tuyisenge Issa (Muhazi United) na Mugabe Robert (Gasogi United)

    Omborenga Fitina ari mu bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 16

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-10-barimo-aba-apr-fc-na-rayon-sports-ntibemerewe-gukina-umunsi-wa-10

  • MU MAFOTO: Ubwoko 20 bw’amasosi aryoshye kuru… – #rwanda #RwOT

    Abahanga mu guteka bavuga ko isosi cyangwa se isupu iri mu biribwa bimaze igihe ku Isi kandi bifite abafana benshi nk’uko Janet Clarkson yabyanditse mu gitabo yise 'Soup: A Global History' kibanda ku mateka y’isosi n’ibihugu bizwiho kugira amasosi aryoshye.

    Ku rutonde rw’amasosi 20 aryoshye ku Isi rwakozwe na CNN hagendewe ku bushakashatsi bwa Janet Clarkson, herekanywe ubwoko bw’amasosi arangajwe imbere n’iyo muri Nigeria yitwa ‘Banga’:

    1. Banga yo muri Nigeria

    Isosi ya mbere izwiho kuryoha cyane ni iyitwa ‘Banga’ iboneka mu gihugu cya Nigeria. Iyi sosi ikaba ikorwa mu ruvange rw’inyama z’ifi n’inka, imbuto za Castor hamwe n’ibibabi bya Beletete ndetse igashyirwamo n’urusenda rwinshi ku buryo umuntu udakunda kurya urusenda cyangwa urutinya atabasha kurya iyi supu ya mbere ku Isi.

    2. Beef pho (phở bò) yo muri Vietnam

    Isosi iza ku mwanya wa Kabiri mu masosi aryoshye cyane ku Isi ni iyitwa Beef pho (phở bò) yo muri Vietnam. Yatangiye kuribwa mu 1930 ndetse iri mu biribwa bimaze igihe kinini muri Asia. Ikorwa hifashishijwe inyama z’inka zidahiye neza, ibirungo nka brisket na tendon ndetse iryoha cyane yongewemo umuceri cyangwa macaroni.

    3. Borscht yo muri Ukraine

    Mu 2022, UNESCO yatangaje ko isosi ya Borscht yo muri Ukraine 'ihuza abantu b’ingeri zose, ibitsina ndetse ku meza' maze ishyira iyi supu ku rutonde rw'umurage ndangamuco udasanzwe ukeneye kurindwa. Yanasabye abatetsi ku giti cyabo bo muri Ukraine gushyiramo uruhare rwabo kugira ngo iyi supu ibe ikimenyetso cy’igihugu mu byo kurya.

    4. Bouillabaisse yo mu Bufaransa

    Iyi sosi benshi bita ‘Isosi y’abarobyi’ kuko ikorwa mu byo kurya byo mu nyanja, yatangiye kuribwa mu Bufaransa mu 1980. Ikorwa mu ruvange rwa Monkfish na Crab ikanogerwamo ibirungo byiganjemo ibiyihindurira ibara. Iyi sosi ngo ikunze kuribwa cyane mu mujyi wa Marseille.

    5. Caldo Verde yo muri Portugal

    Isosi y’umweru ya Caldo Verde muri Portigul niyo iza ku mwanya wa gatanu mu masosi 20 aryoshye ku Isi. Ikorwa mu birayi biseye, ibitunguru by’umweru ndetse igitangaje kuriyo ishyirwamo umuvinyo w’umweru (White Wine) ndetse ikanogerwamo sosiso.

    6. Chorba Frik iboneka mu bihugu nka Algeria, Libya na Tunisia

    Isosi ya Chorba Frik ikunze kuboneka cyane mu bihugu byo mu Majyaruguru y’Afurika nka Libya, Algeria, na Tunisia. Ikorwa mu ngano zitwa ‘Dorum’ zivanze n’ifu y’amababi ya ‘Freekeh’ hamwe n’inyanya n’urusenda. Iyi sosi ngo ikunzwe kuribwa mu gihe cya ‘Ramadan’.

    7. Chupe de Camarones yo muri Peru

    Benshi ntibazi ko ibigori bijya bishyirwa mu isosi! Iyi sosi ya Chupe de camarones yo mu gihugu cya Peru, ikorwa mu ruvange rw’ifu ya ‘Ají amarillo’ amagi hamwe n’ikigori, hakiyongeramo ibirungo bitandukanye bituma irushaho kuryoha.

    8. Gazpacho yo muri Spain

    Isosi ya Gazpacho yo muri Spain izwiho kugira urusenda rwinshi, ikorwa mu ruvange rw’ifu y’ikirungo cya ‘Garlic’, Tungurusumu hamwe n’inyanya. Izwiho kuba yaraturutse mu bihugu by’Abarabu.

    9. Groundnut soup yo muri West Africa

    Isosi ya Groundnut ikunze kuboneka mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba byumwihariko mu gihugu cya Gambia. Iyi sosi ngo ni uruvange rw’inyama z’inka, ifi hamwe n’inkoko bahuriza hamwe na ‘Peanut’.

    10. Gumbo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Ibihugu byinshi byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bihuriye ku isosi ya ‘Gumbo’, ikorwa mu bibabi bya ‘Sassafras’ byumye byongewemo ibirungo bigezweho by’isosi ndetse muri resitora zimwe bayigabura iri kumwe n’umugati.

    11.Harira yo muri Morocco

    Mu gisibo cya Ramadan, abanya-Maroc benshi barya cyane isosi ya Harira igizwe n’uruvange rw’ibirungo nka Cinnamon, Tungurusumu, Turmeric, igashyirwamo kandi n’inyama ziseye.

    12. Kharcho yo muri Georgia

    Iyi sosi ikorwa mu inyama z’inka zongewemo ibirungo biboneka muri iki gihugu nka ‘khmeli suneli, coriander, savory, fenugreek’ hamwe n’urusenda rw’umukara (Black Pepper).

    13. Lanzhou beef noodle soup yo mu Bushinwa

    Nk’uko abashinwa bazwiho kurya cyane makaroni, niyi sosi yabo ya ‘Lanzhou beef noodle soup’ isosi y’inyama n’ibirungo byayo byongewemo makaroni.

    14. Mohinga yo muri Myanmar

    Iyi supu nawe iwawe wayitunganyiriza bitagusabye kujya kuyirya mu maresitora akomeye. Ikorwa mu bitunguru by’umutuku, makaroni ntoya, indimu, seleri hamwe n’ibirungo bitukura biyihindurira ibara hamwe n’amagi.

    15. Menudo yo muri Mexico

    Isupu ya ‘Menudo’ izwiho kuba ivura abantu baraye banyweye inzoga nyinshi bakabyuka umutwe ubarya (Hangover). Ikorwa mu ruvange rw’ibirungo by’isosi hashyizwemo n’ubuki bucye. Iza mu bwoko bubiri ari bwo Menudo Rojo na Menudo Blanco.

    16. Moqueca de camarão yo muri Brazil

    Iyi sosi iboneka cyane mu gace ka Bahia muri Brazil, ikorwa mu ruvange rw’amavuta y’imikindo, ibiryo byo mu nyanjya byitwa ‘Shrimps’, hamwe n’ibibabi by’igiti cya Mangroves, seleri hongewemo urusenda.

    17. Soto ayam yo muri Indonesia

    Ni isosi ivangwamo inyama z’inkoko cyangwa ifi hanyuma hakongerwamo makaroni ntoya hamwe n’amagi. Gusa ngo abenshi bayikunda irimo inyama z’inkoko.

    18. Tom yum goong yo muri Thailand

    Umwihariko w’iyi sosi yo muri Thailand ni uko iba ikozwe n’ibiribwa bituruka mu nyanja byashyizweho ibirungo bisanzwe by’isosi nk’inyanya, urutunguru rutukura ndetse ngo akarusho ni uko ishyirwamo urusenda rwinshi kuburyo abashaka kwivura ibicurane ibafasha.

    19. Tonkotsu ramen yo muri Japan

    Abayapani bateka iyi sosi bifashishije inyama z’ingurube, makaroni, hakongerwamo ibirungo hamwe n’amagi.

    20. Yayla çorbasi yo muri Turkey

    Hari abazi ko Yawurute (Yogurts) arizo kunywa gusa, nyamara muri Turkey banazikoramo isosi. Iyi sosi ya Yayla Corbasi ikorwa muri yawurute y’umweru hamwe n’umuceri useye. By’umwihariko ngo iyi sosi bayitangira ubuntu kwa muganga muri iki gihugu kuko ngo ifasha abarwayi gukira vuba.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138464/mu-mafoto-ubwoko-20-bwamasosi-aryoshye-kurusha-ayandi-ku-isi-138464.html

  • Tiwa Savage na Davido bari bariyemeje kuzakun… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, haravugwa umwuka mubi hagati ya Davido ndetse na Tiwa Savage bahoze ari inshuti magara ndetse barahanye isezerano ryo kuzakundana imyaka irenga 100.

    Usubiye inyuma gato, Tiwa Savage ubwo yazaga muri Nigeria avuye kwiga mu Bwongereza mu mashuri ye yisumuye ndetse na kaminuza, yatuye mu nzu imwe na Davido ndetse icyo gihe ubucuti bwabo bwari cira nikubite.

    Ubwo Tiwa Savage yari mu gitaramo yahuriyemo na Davido, yaramuhamagaye amushimira imbere y’abantu bose avuga ko amushimira kubera ubucuti bagiranye mu myaka 10 yari ishize bamenyanye hanyuma Davido ahita amubwira ko buzamara imyaka irenga 100.

    Umubano wabo wakomeje kuba mwiza ndetse mu mwaka wa 2022 ubwo Davido yapfushaga umwana we, Tiwa Savage yari mu bantu ba mbere bamugezeho bamufata mu mugongo ku bwo kubura umwana we.

    Umubano w’aba bombi wakomeje kugenda neza kugeza ubwo mu mwaka ushize kuwa 23 Ukuboza Tiwa Savage ashyize hanze amashusho ari kumwe n’umugore witwa Sophia Momodu udacana uwaka na Davido.

    Sophia yabyaranye na Davido gusa ariko ntibabana nk’umugabo n’umugore nk’uko benshi babyaranye babana. Sophia yakomeje guhura n’ibibazo kubwo ku ba yarabyaranye na Davido aho yari akunze kurwana n’abandi bakobwa bateretanaga na Davido ndetse Davido nawe aramwirengagiza.

    Ku wa 23 Ukuboza 2023, Tiwa Savage yashyize hanze amashusho ari kumwe na Sophia bishimanye bituma Davido ababara cyane yandikira umwe mu bareberera inyungu Tiwa Savage ababwira ko ababajwe n’ibyo Tiwa Savage yakoze.

    Nyuma y’uko Tiwa Savage abwiwe ibyo Davido yatangaje kuri we, ntabwo byamushimishije na gato hanyuma yandikira Davido amuwira amagambo mabi ndetse amwihaniza kubera ukuntu yamuvuzeho kuri bamwe bamureberera inyungu.

    Amagambo hagati yabo yarakomeje ndetse buri wese ahagarika gukurikirana undi ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo ntabwo byari bihagije kuri Tiwa Savage ahubwo yahise afata iya mbere ajya kurega Davido amushinja iterabwoba ndetse no kumwangisha abantu.

    Ibyo ntibyari bihagije ahubwo na bamwe bo mu miryango batangiye kwivanga muri aya makimbirane harimo uwahoze ari umugabo wa Tiwa Savage wahaye gasopo davido.

    Tunji Balogun uzwi cyane mu myidagaduro yo muri Nigeria nka Tee Billz, akaba azwiho kuba umujyanama w’abahanzi bafite impano ndetse akaba yarabanayeho umugabo wa Tiwa Savage, yahaye gasopo Davido amubwira ko natitonda akarekera kubahuka umuryango we, azamwigisha isomo.

    Yagize ati: “Imiterere y’umugabo wese ni ukurinda umuryango we, kikaba ari nk’igihamya cy’urukundo n’ubwitange ku muryango we. Umaze igihe wubahuka umuryango wanjye kuko ubikoze inshuro zirenze imwe ariko reka nkubwize ukuri naguhaye amahirwe yo kubireka hanyuma wowe ugakomeza ukabirenza ingohe, igisigaye nanjye ni ukukwiyereka kuko umaze kurengera”.

    Kugeza magingo aya, hari bamwe bavuga ko ibi byose ari ugushaka kuvugwa cyane nk’amazina manini ari muri Afurika kugira ngo filime Tiwa Savage ateganya gushyira hanze izaze ihite ikundwa cyane. Ariko n’ubwo ibyo bivugwa, Polisi yo yamaze kwinjira muri iki kibazo. 

    Davido ari mu makimbirane na Tiwa Savage


    Davido yagejejwe imbere y’inkiko ashinjwa gutera ubwoba Tiwa Savage


    Tiwa Savage yamaze kurega Davido mu nkiko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138434/tiwa-savage-na-davido-bari-bariyemeje-kuzakundana-imyaka-100-bari-kurebana-ayingwe-138434.html

  • MTN na Infinix bamuritse Telefone ya Infinix… – #rwanda #RwOT

    Sosiyete ya Infinix Rwanda isanzwe igeza ku banyarwanda Telefone  zigendanye n'igihe ndetse n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga, ifatanije n'ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda maze hamurikwa Telefonie zigezweho kandi zujuje ubuziranenge za Infinix HOT 40 Series.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024 i Kigali kuri Onomo Hotel, hari hateraniye impande zombi, habo abo muri Infinix ndetse na MTN, abafatanyabikorwa, umuhanzi Kenny Sol nka ‘Brand Ambassador,’ aho bamurikiraga itangazamakuru Telefone nshya Infinix yashyize ku isoko.

    Izi Telefone nshya ziri mu moko abiri, hari Infinix HOT 40Pro zigura amafaranga 245,000 Frw ndetse n'iza HOT 40i zigura 135,000Frw.

    Ibiciro by'izi Telefone biratandukanye cyane, ahanini bitewe nuko n'ububiko bwazo butanganya ubushobozi, kuko Hot 40Pro ifite ububiko bwa 256GB +16GB, naho HOT 40i ikaba ifite ububiko bwa 128GB + 8GB.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'iyamamazabikorwa muri Infinix, Bizimana Gilbert yatangaje ko Telefone za Infinix HOT 40 zigenewe abanyarwanda muri rusange byumwihariko urubyiruko rukunda gukina imikino itandukanye,kuko zifite ubushobozi bwo kubika umuriro igihe kirekire kandi zikaba zihuta cyane.

    Akomoza ku cyo iyi Telefone igiye guhindura yagize ati: 'Abantu basanzwe bakina 'Game' bakeneye Telefoni yihuta, bari barahuye n'ikibazo cy'uko izo Telefone zidahari ku isoko, kuko inyinshi zihari nk'iyi twari dufite isimbuye yitwa HOT 30 ntabwo yabikoraga, ariko iyi ikoze mu buryo bwihariye.'

    Uyu muyobozi yasobanuye ko iyi Telefone  nshya ihendutse kuruta izabanje, cyane ko iri muri gahunda ya MTN Rwanda ya 'Macye Macye,' aho uyiguze yoroherezwa akabasha kwishyura mu byiciro, akishyura amafaranga 575 Frw ku munsi kugeza asoje kuyishyura yose mu gihe kingana n'umwaka.

    Umuyobozi w'iyamamazabikorwa muri MTN,Nzabankira Rene yatangaje ko bafitanye imikoranire myiza na Infinix cyane ko iyi sosiyete igira ubwoko bwa Telefone zikomeye. Yatanze urugero rwa Smart7 HD, avuga ko ari imwe muri Telefone  zigurishwa cyane muri gahunda yabon ya 'Macye Macye.'

    Rene yagize ati'Kubona rero bazanye Telefone ya HOT 40i na HOT 40Pro ifite ubushobozi buruta Telefone yagurishwaga cyane muri Macye Macye, ni ikintu kidushimishije cyane.

    Ikindi duhereza abakiliya abakiliya bacu, ni uko niba uri umufatabuguzi wa MTN, igihe uguze iyi Telefone uzajya uhabwa na 5GB z'ubuntu buri kwezi mu gihe cy'amezi atatu ariko ugomba kuzikoresha mu minsi irindwi y'ukwezi gutangira ukimara gutunga iyo Telefone.'

    Uyu muyobozi yavuze ko kuva batangira gahunda ya 'Macye Macye' bakomeje kubona umusaruro ushimishije, kuko kugeza ubu bamaze kubona abakiliya barenga 150,000 mu mwaka umwe gusa. Yaboneyeho no gutangaza ko bateganya kwagura iyi gahunda muri uyu mwaka ndetse no mu yindi iri imbere.

    Yagize ati 'Serivise ya Macye Macye turebye ku isoko cyane ntabwo abantu bigeze bagabanya kuba bafata Telefone. Buri munsi dukomeza tubona umubare w'abazikenera wiyongera. Ariko na none, turisegura ku bibazo bimwe byagiye biba, aho twagiye tubikemura ndetse twasobanuriye n'itangazamakuru uburyo serivise ikora.'

    Kenny Sol uherutse gusezerana n'umukunzi we, Kunda Alliance imbere y'amategeko, niwe 'Brand Ambassador' w'iyi Telefone nshya ya Infinix HOT 40.  Uyu muhanzi yatangaje ko amaze iminsi asinyanye amasezerano na Infinix, ariko ko yashyizwe mu bikorwa ku munsi nyirizina wo kumurika iyi Telefone.

    Abajijwe niba umuhanzi yamamaza ikintu kuko nawe agikoresha, Kenny Sol yagize ati: 'Icya mbere ni akazi, ariko nyine iyo abantu baguhaye amafaranga wabuzwa n'iki se gukoresha icyo kintu? Ntabwo ntegetswe kuyikoresha, ariko Telefone Infinix yasohoye ni  nziza cyane, byanga byakunda umuntu wese ukoresha Telefone mu kazi ka buri munsi ntabwo yabura kuyigura.'

    Uyu muhanzi kandi yahishuye ko ibi bisobanuye ikintu kinini kuri we, kuko ariyo masezerano ya mbere akoranye na kompanyi nini kuva yatangira umuziki, kandi akaba yizeye ko bishobora no kumufungurira amarembo y'andi masezerano afatika.

    Ati'Ni amahirwe tuba twaragize, ariko kandi harimo no gukora kuko tuba twakoze. Kugira ngo kompanyi nini nka Infinix iguhe akazi ni uko hari ikintu kinini baba bakubonamo.

    Kuko aribo banyegereye, banyeretse igikorwa bafite kandi nyuma y'ibyo byose aba ari akazi, ntabwo nigeze ntanga amategeko runaka, bakurikije amasezerano nabahaye nanjye nkurikiza ayo bampaye, ibintu bigenda neza bica mu mucyo.

    Ni iby'abagaciro kuba abahanzi batangiye gutekerezwaho mu bikorwa byo kwamamaza, hari abari baratubanjirije ariko nibura muri kubona ko buri muntu, Bwiza, Niyo Bosco, n'abandi bose bagiye babona amahirwe. Ni ikintu cyiza ku bahanzi kubera ko ni n'ahantu umuntu ashobora kuvana andi mafaranga yo kuba yamufasha muri urwo rugendo, nanashimira kuri ibi bigo bikomeje gutekereza ku bahanzi.'

    Kuri ubu, Telefone nshya za Infinix HOT 40 ziri ku isoko, zikaba ziboneka mu maduka yose ya Infinix na MTN aherereye mu gihugu hose.


    Infinix yamuritse Telefone  ije kubera igisubizo urubyiruko rukunda gukina ‘games’


    Ni Telefone yihuta kandi ibika umuriro



    Bizimana Gilbert, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Infinix

    Nzabankira Rene, ashinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda

    Kenny Sol niwe Brand Ambassador wa Infinix HOT 40

    Yatangaje ko aya ariyo masezerano akomeye agiranye n’ikigo kinini kuva yatangira umuziki

    Yishimiye ko abahanzi bakomeje gutekerezwaho mu bijyanye no kwamamaza kuko bibagirira umumaro

    Ababyinnyi bamaze kwamamara mu Rwanda, nibo bafashije Kenny Sol mu ndirimbo yakoreye Infinix

    MC Brian niwe wayoboye gahunda yose

    MTN yifatanije na Infinix bamurika Telefone nshya ihendukiye buri wese

    Infinix HOT 40 iri ku isoko

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu muhango

    AMAFOTO: NGABO Serge – InyaRwanda

    VIDEO: Doxvisual – InyaRwanda

    “>Reba hano uko byari bimeze ubwo hamurikwaga terefoni igezweho ya Infinix HOT 40

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138463/mtn-na-infinix-bamuritse-telefone-ya-infinix-hot-40i-iri-muri-macye-macye-amafotovideo-138463.html

  • Kenny Sol yavuze ku byo kujya gutura muri Canada #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] agaruka ku makuru amwerekeza kujya gutura hanze y’u Rwanda muri Canada, yavuze ko buri muntu wese yemerewe gutura aho ashaka.

    Uyu muhanzi uheruka gusezerana imbere y’amategeko na Kunda Yvette Alliance, amakuru yavugaga ko nyuma y’ubukwe bazahita bajya gutura muri Canada.

    Nyuma y’uko ejo hashize asinye amasezerano yo kwamamaza imwe muri sociyete za telefoni, yabajijwe ukuri kubijyanye n’aya makuru.

    Kenny Sol yavuze ko nta hantu heza nko gutura mu Rwanda ariko na none umuntu wese afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka.

    Ati “nta hantu ndabona henza nko mu Rwanda. Nimbishaka nzagenda ariko nta kabuza hano ni mu rugo, ni ho ku cyicaro gikuru.”

    Kenny Sol wasezeranye imbere y’amategeko na Alliance Yvette tariki ya 1 Mutarama 2024, abajijwe ibijyanye n’igihe indi mihango y’ubukwe izabera, yavuze ko abantu bazabimenyeshwa.

    Kenny Sol bivugwa ko azajya gutura muri Canada

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kenny-sol-yavuze-ku-byo-kujya-gutura-muri-canada

  • Kigali : Umusaza w’imyaka 64 akurikiranweho gufata kungufu umwana w’imyaka 5. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakanda, Akagari ka Munanira II, hafashwe umusaza ukekwaho gusambanya umwana w'imyaka itanu.

    Nkuko ikinyamakuru 'UMUSEKE' kibitangaza kuvuga ko. mu ijoro ryo kuwa 4 Mutarama 2024, ni bwo abashinzwe umutekano mu Kagari ka Munanira II ko mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bahawe amakuru y'uko hari umwana w'imyaka itanu witwa Ineza Chance ufite imyaka itanu yasambanyijwe na Karinda Steri w'imyaka 64.

    uyu mubyeyi avuga , yahise abona ibimenyetso (amasohoro) ku bibero by'umwana we ariko ahita yihutira kumujyana kwa muganga kuri Centre se Santé ya Kabusunzu. uku gusambanya uy'umwana bicyekwa ko Karinda yabikoze tariki ya 30 Ukuboza 2023, bikabera mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira II, mu Mudugudu wa Gasiza.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umusaza-wimyaka-64-akurikiranweho-gufata-kungufu-umwanya-wimyaka-5/

  • Atakaza ubusugi ku myaka 16- Ibiteye amatsigo biranga umugore kuva abaye umwangavu #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya London yo mu Bwongereza bwagaragaje ko abagore benshi bishima cyane iyo bafite imyaka 34 kuko benshi ari bwo baba bafite umwana nibura wq mbere ndetse bahagaze neza mu bukungu nyuma yo gukora akazi no gusoza amashuri.

    Muri iyi nkuru dukesha Daily Mail turakugezaho ibiranga ubuzima bw’umugore kuva agiye mu mihango, kugeza ku myaka irenga 80 igaragazwa nk’iy’ikigereranyo cy’imyaka y’icyizere cy’ubuzima ku bagore nk’uko bivugwa n’imibare yo mu bushakashatsi butandukanye bwakorewe ku bagore bo mu Bwongereza.

    Birashoboka ko hari ibyasa n’ibitandukana ukurikije ko sosiyeti n’imibereho y’abaturage b’Ubwongereza itandukanye n’iyo mu Rwanda cyangwa Afurika muri rusange, ariko umuvuduko w’iterambere ry’isi by’umwihariko iry’ikoranabuhanga watumye iba 'umudugudu' utuma iyi mibereho idatandukana cyane, cyane cyane ko nk’iyi nkuru ya Daily Mail wayisomera mu cyaro kimwe cyo mu Rwanda aka kanya kimwe n’uko uyisomera aho uri nk’uko n’undi uzi Ikinyarwanda yayisomera i Manchester, New York cyangwa Vancouver.

    Ni kimwe kandi n’uko uzasanga umusaza wo mu Majyaruguru ya London arara atariye ngo kuko Arsenal yanyabitswe 2-0 na Liverpool ubwo bikaba bibaye undim waka wiyongereye kuri 19 imaze idatwara igikombe cya shampiyona agahinda akakanganya n’umufana wayo wibereye za Gishyita ataranakandagira ku kibuga cy’indege i Kanombe.

    12 Ku myaka 12, ni wo mwaka w’ikigereranyo umukobwa ahindukiraho umugore kuko aba umugore anashobora gusama inda no gutwira amaze imyaka 12 n’amezi arindwi — nubwo igihe nyacyo umukobwa aboneraho imihango giterwa n’icyo nyina yayigiriyemo nk’uko abashakakashatsi bo muri Kaminuza ya London babigaragaje.

    Aba bashakashatsi bavumbuye ko utunyangingo sano tugira uruhare rukomeye ku gihe imihango y’abakobwa iziraho bwa mbere na none kandi bikagendana n’imiterere y’umubiri wa buri wese ku giti cye, imibereho abayeho n’ibindi.

    14 Afite imyaka 14, ku kigereranyo ni bwo umukobwa asomana bwa mbere n’umusore.

    Bitekerezwa ko ari bwo ubwo umukobwa aba abayeho mu myaka iteye amakenga cyane, yiyumva nk’inkumi, akarishye kandi ashobora kurakara cyane agaca ibiti n’amabuye. Ibi kenshi ngo biterwa n’amakimbirane agirana na bagenzi be bitewe no kurwanira abasore, ibirungo by’ubwiza yitera cyangwa no kunywa inzoga kuko hari abatangira kuzinywa muri iyi myaka.

    Na none kandi igihe afite imyaka 14, bitewe n’imisemburo iba ari myinshi, iki kiba ari igihe kitoroshye. Ababyeyi bafite abana bari muri iyi myaka y’ubugimbi babajiwe mu nyigo imwe bavuze ko agahinda, umujinya muri bo biba biri ku gasongero kabyo kuri iyi myaka ahanini bitewe no kurwanira na bagenzi babo ubusore, kwigereranya ubwiza, no kunywa inzoga.

    16 Aha nyamukobwa aba amaze umwaka umwe asomanye n’umusore bwa mbere kuko ibi biba afite imyaka 15, nyuma y’aho rero igikurikira gikomeye mu buzima kinashobora kuba ari kimwe mu biza imbere mu byo badapfa kwibagirwa kugeza bashaje ni uko aha ari bwo haba hari amahirwe menshi [niba atari ibyago] yo gutakaza ubusugi bwe, bivuga ko benshi bakora imibonano mpuzabitsina bwa mbere kuri iyi myaka.

    Ni nyuma y’umwaka umwe ugereranije n’igihe abahungu batakarizaho ubumanzi bwabo nubwo ntazi ko mu Rwanda ari uku bimeze.

    18 Nyuma y’imyaka ibiri atakaje ubusugi, ku myaka 18 y’amavuko, hano uyu mugore ukiri muto aba afite ubunararibonye buhagije mu byo guhuza ibitsina ku buryo muri icyo gikorwa aba anashobora kukigereramo ku byishimo byitwa ibya nyuma byo mu ihuzabitsina, ikizwi nko kurangiza k’umugore 'orgasm’.

    Ikigereranyo cy’imyaka umukobwa asomaniraho bwa mbere n’uw’igitsina gabo ni 15, maze nyuma y’umwaka, agatakaza ubusugi nk’ikintu kibaguma mu mutwe cyane

    20 Nubwo iki gihe umukobwa ku kigereranyo aba amaze imyaka ine akora imibonano mpuzabitsina kuri iki cyiciro, mu by’ukuri, yakabaye yarategereje ko agira imyaka 20 ngo abone amahirwe yo guhura n’umukunzi bakundana mu mubano w’urukundo gabo gore wamubyarira ibyishimo n’inyungu mu myaka izaza amaze gukura no kubaka.

    Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Texas basanze ko abakobwa bategereje ko bajya mu by’urukundo bwa mbere igihe bari bafite ubumenyi buruseho bwo mu ishuri, byarangiye bagize imirimo myiza ihemberwa menshi kurushaho kandi bakagira ingo zirangwa n’ibyishimo ugereranije n’abishoye mu mibonano n’urukundo n’abagabo hakiri kare.

    22 Ku myaka 22 ibyo kurya abakobwa bakundaga bakiri abana ntibiba bikibanurira nka mbere.

    Ni igihe uduce two ku rurimi dufasha mu kumva uburyohe dutangira gusa n’utwiyuburura tuba dushya ku buryo uburyo amafunguro yamuryoheraga bishobora guhinduka bituma hari n’ibintu bitamuryoheraga mbere noneho yumva nk’ibinurira.

    25 Ushobora kutamenya umurebeye inyuma ko afite iyo myaka icyakora ku myaka 25 ni bwo umugore aba ahangayitse, atishimye cyane cyane mu byerekeye ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina kuko icyizere aba yifitiye mu byerekeye iyo ngingo kiba ari gike, bitewe no guhangayikishwa n’uko imiterere y’umubiri we idashamaje ndetse no kwigereranya n’abandi bagore n’uko bitwara mu buriri.

    Ku myaka 25 ngo abagore baba bifitiye icyizere gike kabone nubwo bashobora kugaragara nk’uko Taylor Swift yasaga ari muri icyo kigero

    27 Abagore, uretse aka kateye i Kigali aho usanga umwana wa 17 wamaze gutandukana n’abasore 8, ubundi abagore ku kigereranyo bakunda 'fall in love’ inshuro enye mu gihe cy’ubuzima bwabo ndetse benshi 'bagafata umwanzuro' wo kureka kwiruka ku basore ku myaka 27— aho kimwe cya gatatu cyabo ari bo baba bashobora kugira amahirwe yo kugumana n’abakunzi babo ba mbere.

    28 Nubwo abagore benshi baba bari mu rukundo rw’igihe kirekire, ni ukuvuga bafite umugabo bemeranije kubana, bisa n’aho ngo benshi baba bagifite ubushake bukomeye bwo 'gukina’. Aha ngo ni ho benshi baba bashobora guca inyuma abakunzi babo babana.

    29 Ikigero cy’imyaka umugore avanga umutungo n’umukunzi we. Ibi bimuha umwanya wo kujya mu nzu nini kuko benshi baba baratangiye no kubyara, umuryango umaze kuzamo abana.

    Umwaka wa 29 ufatwa nk’umwaka mwiza ajya kubana mu nzu nini n’umukunzi we.

    30 Ntibisobanutse neza ikiza mbere y’ikindi muri iyi minsi — ariko ubundi ku kigereranyo ku mwaka wa 30 bavutse ni bwo abagore benshi bashakaho abagabo mu Bwongereza, nk’uko imibare iva mu kigo cy’ibarurishamibare cyo muri icyo gihugu ibyerekana, gusa kuri iyo myaka ngo ni na yo ku kigereranyo umugore abyariraho umwana wa mbere.

    Aha mu Rwanda, ku myaka 30 hari aho umukobwa byakwitwa ko yagumiwe ariko hari benshi bafite iyo myaka nzi ibyo gushaka bidafite icyo bibwiye cyane, bize, bafite akazi keza, mbese bari aho barategereje, gusa nzi n’ababyaye n’abashatse mbere y’aho gato.

    32 Nyuma y’imyaka yo kugerageza inyogosho no kuzihindagura, ku myaka 32 ni bwo umugore amenya inyogosho imubereye kandi nziza y’umusatsi we.

    34 Uyu ni wo mwaka mwiza ushoboka uruta indi wo kubyariraho. Ukaba ari na wo kigereranyo cy’imyaka abagore benshi bagiriraho ibyishimo kurusha ikindi gihe cyose mu buzima.

    Abahanga mu bumenyi bw’imibanire bakoze ubushakashatsi ku byabaye ku bagore 3.000, babutangaza mu Kinyamakuru cy’Ubuzima n’Imyitwarire (Journal of Health and Social Behaviour) aho basanze ko abagore batinze kugira umwana kugeza icyo gihe bari baragize ibibazo bike mu kubyara (mbere y’uko ariko havuka ibibazo byo kubyara biterwa n’imyaka myinshi), kandi ngo bari bakuze mu buryo bw’amarangamutima, banahagaze neza mu bukungu kurusha ababyaye kare.

    Ikigereranyo cy’imyaka umugore abyariraho umwana wa mbere ni 30 mu gihe 34 ari yo myaka myiza kurusha indi ishoboka yabyariraho kuko agira ibibazo bike mu kubyara kandi akaba anafite agafaranga

    35 Mu gihe bahanganye n’akazi hiyongereyeho no kurera, iki ni cyo gihe cy’imyaka abagore bumva umujagararo w’ubwonko (stress) kurusha ikindi gihe cy’ubuzima bwabo.

    Iyo ubu umugore ataraba umubyeyi nyamara yarabigerageje kenshi, ni kuri iyi myaka benshi baba bashobora kugerageza kubyara bakoresheje uburyo bwo guhuza intanga buzwi nka IVF, nk’uko bitangazwa n’Ikigo Gishinzwe Ibyo Guhuza Intanga z’Abantu n’Uburumbuke.

    38 Nyuma yo gushyira akarenge hasi, ku myaka 38 ni wo mwaka aba ashobora gufata ikiruhuko cy’umwuga cyangwa kujya gutembera mu mahanga.

    Abashakashatsi babonye ko bene iki gihe abagore baba bumva bihagije mu bukungu kandi bahagaze neza ku buryo bashobora gufata ikuruhuko ntibigire ingaruka ku mwuga cyangwa umurimo bakora.

    39 Ikigereranyo cy’imyaka umugore azaba ahembwa umushahara uri hejuru kurusha indi yahembwe, icyakora nk’uko imibare y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ibyerekana, amafaranga ahembwa aba ari make 20% ugereranije n’ayo umugabo bari mu mwanya umwe w’umurimo ahembwa.

    Nk’uko imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare cy’Ubwongereza ibyerekana, 40 ni wo mwaka w’ikigereranyo umugore aba afiteho ibyago byinshi byo gutandukana n’uwo bashakanye byemewe n’amategeko mu gihe abagabo ibyo gukora 'divorce’ yabo ya mbere biba bafite imyaka 43.

    Ku kigereranyo, umugore mu Bwongereza azatandukana n’uwo bashakanye afite imyaka 40 na ho umugabo atandukane n’umugore bwa mbere n’umugore we afite imyaka 40

    47 Birashoboka ko hari abagore barengeje imyaka 50 yewe n’abagejeje kuri 62 uzabona ku Kivu, kuri Pisine cyangwa mu mafoto bambaye bikini ntacyo bibabwiye ariko ubundi imyaka 47 ni yo myaka umugore yumviraho ko ashaje, ko akwiye kureka kwambara akambaro nk’ako akifotoza nk’abakiri bato. Ni kuri iyi myaka kandi abagore bumva ko imigaragarire yabo igenda ihinduka nabi 'byihuse’.

    49 Ni cyo gihe ngo wongere uterure uruhinja ku bagore benshi bo kuri iyi myaka. Iki ni igihe benshi mu bagore baba bafite amahirwe yo kuba nyogokuru ku nshuro ya mbere, nk’uko abashakashatsi bo muri Future Foundation babigaragaza.

    50 Haba uruvange rw’imigisha ku bagore igihe bagize imyaka 50. Inkuru nziza ni uko ari icyo kigereranyo cy’imyaka abagore nta deni baba bafite, kuko imishahara yabo iba igeze yiyongera ari na ko bazungura imirage y’ababyeyi babo. Icyakora kuri iyi myaka, ibimenyetso by’ubukecuru na byo ruba rugeretse, ushobora guhura na we ukamuhamgara uti 'Uraho, mukecuru, urakomeye mbe mukaka'.

    Ni imyaka abagore batangira kumera imvi. Inyigo imwe yatangajwe n’Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza gitangaza ku Bumenyi bw’Uruhu (British Journal of Dermatology) yagaragaje ko ku myaka 50, hagati y’abagore 63 na 78 % bari barameze imvi.

    51 Iki ni cyo kigero cy’imyaka abagore benshi noneho bahagarika kujya mu mihango. Ntabwo ari ibintu bihuriranye gusa n’uko ari cyo kigero cy’imyaka abagore batangira gutekereza ko abagabo batakibareba nka mbere, ndetse bareka no kubamwenyurira nk’ababakunze cyangwa ngo babakingurire imiryango.

    52 Kuri iyi myaka hari abagore nk’umukinniyi wa filimi Demi Moore, uzasanga basa n’inkumi ukibwira rwose ko bakiri mu bwangavu. Saga magazine yagaragaje ko iki ari cyo gihe kuruta ikindi gihe cyose abagore baba biteguye gushyira mu bikorwa igitekerezo cyo kwibagisha uruhu n’ibindi bice by’umubiri (plastic surgery), kuvanaho ibitsike cyangwa bakabyogosha babihindura bakabigira uko bashaka bikaba biri mu biza imbere mu byo bakora muri iki gikorwa, kigakurikirwa no guhindura isura umuntu akikiza iminkanyari n’izindi nenge yibonaho mu isura.

    Ku myaka 52, Demi Moore aragaragara nk’uri mu myaka y’urubyiruko. Bitekerezwa ko iki ari cyo kigero cy’imyaka abagore benshi batekereza kwibagisha ibice by’umubiri

    55 Kuri iki cyiciro mu buzima bwe, umugore yiyumva cyane nk’aho agomba kugirira abandi umumaro. Inyigo yakozwe na Kaminuza ya London yakurikiranye ubuzima bw’abagore 17,000 bavutse mu cyumweru kimwe yasanze ko abakecuru b’imyaka 55 bari mu bakora ku bwinshi inshingano zo kwita ku bakiri bato ndetse n’abakuze bo mu miryango yabo.

    Na none kandi, 55 ni cyo kigereranyo cy’imyaka usangaho abamiliyoneri benshi mu Bwongereza aho 40 ku ijana yabo baba ari abagore.

    58 Ni igihe gishobora kuba cyaratinze ariko noneho cyageze, ariko ku myaka 58 ni igihe abagore ku kigereranyo bwa nyuma bumva ko bafite ububasha ku kugenzura ubuzima bwabo n’akazi, mbese akazi katakiri ikintu kikibatera ubwoba nka hamwe bakiri bato bumvaga ngo umukoresha ageze ku kazi bati 'Turashize.'

    Hari inyigo yerekanye ko iki ari cyo gihe aba bashiki bacu, ba mama cyangwa ba nyogokuru batangira kujya bajya mu biruhuko byo ku manywa bakabijyamo bakizigura, bagatangira kugabanya ibihe bamaraga bakora amasaha y’ikirenga kandi bakagira igihe gikwiriye cyo kwidagadura no kwishimira ubuzima bwabo 'baryoshya'.

    60 Mu gihe noneho bafite igihe gihagije kirenzeho cyo kuruhuka batanahangayikishijwe no gutwita, bisa n’aho gutera akabariro bikomeza kuba igikorwa gikorwa cyane muri iyi myaka y’ubukure. Ni ukuvuga ko bikomeza kubaho cyane kurusha uko umuntu yabitekereza.

    Mirongo itatu na barindwi ku ijana mu bubatse ingo bafite hejuru y’imyaka 60 bakora imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye rimwe mu cyumweru cyangwa se inshuro zirenze imwe, na ho 16% bo bakaba bakora icyo gikorwa inshuro nyinshi nk’uko ubushakashatsi bwabyerekanye.

    63 Imyaka mirongo itandatu n’itatu n’ukwezi kumwe ni cyo kigero cy’imyaka abagore bwa nyuma batangira koroshya ibintu ndetse bakanajya mu kiruhuko cy’izabukuru iyo baba bakiri mu kazi, nk’uko Ishami ry’umurimo n’Ubwizigame bw’izabukuru kibyerekana. Abagabo bo bakomeza kwinjiza amafaranga iyo bafite imyaka 64 n’amezi arindwi.

    65 Bisa n’aho abagore badata icyizere ngo bihebe mu byerekeye urukundo. Inyigo ya Age UK yasanze ko hafi ya buri umwe mu bagore 10 bari hejuru y’imyaka 65 badafite abo bashakanye, ni ukuvuga wenda barapfakaye cyangwa baratandukanye n’abagabo babo baba bacyifuza kwinjira mu mubano mushya gabo gore ubaganisha ku guhuza ibitsina.

    Igihe bafite abo babana bwo, umwe mu bakecuru umunani — 12 ku ijana — yavuze ko yifuza kugerageza ibintu bishya mu buriri hamwe n’umukunzi we.

    82 Ikigereranyo ku cyizere cyo kubaho ku bagore cyarazamutse kigera ku myaka 83 — cyiyongereyeho amezi 12 ugereranije no mu 2002, bakaba bari hejuru y’abagabo hafi imyaka ine kuko babaho bakaramba imyaka 79.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Atakaza-Ubusugi-ku-Myaka-16-Ibiranga-Ubuzima-bw-Umugore-Kuva-Ku-Myaka-12-Kugeza-Ashaje

  • APR yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir #rwanda #RwOT

    APR BBC izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kuba ku nshuro ya kane (BAL 2024) yisanze mu itsinda rya 3 na US Monastir yo Tunisia rya 'Sahara Conference.’

    Ni nyuma ya tombola yabereye Dakar muri Senegal ku cyicaro gikuru cya BAL, ni umuhango wayobowe n’umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall.

    APR BBC yegukanye shampiyona ikaba ari yo izahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, yisanze mu itsinda rya 3 rya 'Sahara Conference’ kumwe n’amakipe ya US Monastir yo muri Tunisia, AS Douane yo muri Senegal na Rivers yo muri Nigeria.

    Iri tsinda rizakinira Dakar muri Senegal kuva tariki ya 4 kugeza 12 Gicurasi 2023.
    Itsinda rya 1 rya Karahari Conference rizakinira Pretoria muri Afurika y’Epfo guhera tariki ya 9 kugeza 17 Werurwe 2023, rigizwe na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, Dynamo BBC y’i Burundi, Petro de Luanda yo muri Angola ndetse na FUS de Rabat yo muri Maroc.

    Itsinda rya kabiri 'Nile Conference’ rigizwe n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri, Al Ahly Benghazi yo muri Libya, City Oilers yo muri Uganda na Bangui SC yo muri Sudani. Iri tsinda rizakinira mu Mujyi wa Cairo mu Misiri tariki ya 19-27 Mata 2023.

    Buri tsinda hazazamuka amakipe 2 bivuze ko ari 6, muri aya matsinda uko ari 3 hazatoranywamo andi makipe 2 muri 3 yabaye 3 ubundi asange ya yandi 6 bibe 8, azahita ahurira i Kigali muri ¼ cya BAL guhera tariki ya 24 Gicurasi kugeza ku wa 1 Kamena 2024.

    APR BBC yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yisanze-mu-itsinda-rimwe-na-us-monastir

  • Zirakosha! Abahanzi nyafurika batunze indege… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari abahanzi benshi bo mu bihugu bya Africa bakirwana n’ubuzima, hari abandi twavuga ko bamaze kugera aho bajya, aho babayeho mu buzima buhenze bakesha ifaranga bibitseho. Nubwo hari abahanzi badatunze ikinyabiziga na kimwe, hari abafite indege bwite zabo!

    Dore abahanzi 5 nyafurika batunze indege bwite zabo zihenze:

    1. P-Square

    Itsinda rya P-Square rigizwe n’abavandimwe b’impanga aribo Peter na Paul Okoye, bari mu bahanzi bateje imbere injyana ya Afro Beat mu myaka yashize ndetse bakanaharurira inzira bagenzi babo. 

    Kuba P-Square imaze imyaka myinshi mu muziki, yanawukuyemo amafaranga menshi kuburyo mu 2012 babaye abahanzi ba mbere muri Nigeria baguze indege bwite mu gihugu cya Saudi-Arabia baguze Miliyoni 31 z’Amadolari.

    2. Black Coffee

    Umuhanzi, akaba n’utunganya indirimbo afatanya no kuba umuvanzi w’umuziki (DJ), Nkosinathi Innocent wamamaye ku izina rya Black Coffee, unayoboye abahanzi bakize muri Afrika y’Epfo. Uyu muhanzi yaguze indege bwite ye mu 2017 yo mu bwoko bwa D-IEMO Raytheon Premier 1A ayiguze asaga miliyoni 28 z’amadolari.

    3. Davido

    Icyamamare mu muziki mpuzamahanga, Davido, ari mubahanzi bacye muri Nigeria batunze indege bwite zabo. Uyu muhanzi ukunze kwiyita ‘Omo Baba Olowo’ bisobanuye ngo ‘Umwana wo mu bakire’, ni na byo koko dore ko mu 2018 Se wa Davido w’umuherwe witwa Adedeji Adeleke yamuhaye impano y’indege bwite yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger 604 ihagaze miliyoni 34 z’amadolari.

    4. Casper Nyovest

    Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuraperi w’umuhanga Refiloe Maele Phoolo wamamaye ku izina rya Casper Nyovest nawe ari mubahanzi bacye bo muri Afrika y’Epfo batunze indege bwite. Uyu muraperi uherutse gutaramira i Kigali yaguze indege ye bwite mu 2019 yo mu bwoko bwa 1984 Gulfstream III Model 1159 ihagaze miliyoni 18 z’amadolari.

    5.Wizkid

    Umuhanzi uri mu bahetse umuziki nyafurika ku bitugu bye, Ibrahim Balogun uzwi cyane nka Wizkid, nawe ari mubahanzi  batunze agatubutse muri Africa ndetse banabigaragaza. Mu 2020 uyu muhanzi yibitseho indege bwite yo mu bwoko bwa Propeller Plane ihagaze miliyoni 27 z’amadolari.

    Ikinyamakuru Daily Africa gitangaza ko muri Africa aba aribo bahanzi 5 babashije kwerekana indege bwite baguze, mu gihe hari abandi bashyirwa mu majwi ko bazitunze gusa batarabyemeza ku mugaragaro barimo nka D’Banj,Diamond Platnumz, Burna Boy, Tiwa Savage, Don Jazzy n’abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138456/zirakosha-abahanzi-nyafurika-batunze-indege-bwite-zabo-amafoto-138456.html