Blog

  • U Rwanda rwahumurije Abarundi barubamo bakekaga ko narwo rwabirukana #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 11 Mutarama 2024, u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, ndetse iki Gihugu cyemeza ko Abanyarwanda bariyo bagomba gutaha.

    Ni icyemezo cyanenzwe na Guverinoma y’u Rwanda yahise ishyira hanze itangazo ivuga ko iki cyemezo kibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

    Ku cyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda baba mu Burundi, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iki Gihugu cyabirukanye kigomba kwizera ko nta Munyarwanda uhagirira ikibazo.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yagize ati 'Ugomba gukora ibishoboka byose umutekano w’Abanyarwanda udashaka ku butaka bwawe ukawubahiriza, ukabaherekeza kugeza igihe binjiriye mu Gihugu cyabo.'

    Yavuze kandi ko nubwo u Burundi bwafata icyemezo nk’iki cyo kwirukana Abanyarwanda, ariko u Rwanda rwo rudashobora kubigenderaho ngo hagiri Umurundi ubigiriraho ingaruka, ngo abe yakwirukanwa.

    Ati 'Guverinoma y’u Rwanda irahumuriza Umurundi wese uri ku butaka bw’u Rwanda ntacyo azaba. Umurundi wese uri kubutaka bw’u Rwanda naryame asinzire akore ibyo yagombaga gukora, turabizi ntacyo bazaba, ntacyo bagomba kwikanga kubera icyemezo Guverinoma yabo yafashe cyo gufunga umupaka.'

    Ku mipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi kuri uyu wa Gatanu hagaragaye irungu ryinshi ubwo abaturage bahageraga bavuye mu Rwanda, bakangirwa kwinjira mu Burundi kabone nubwo babaga ari Abarundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/U-Rwanda-rwahumurije-Abarundi-barubamo-bakekaga-ko-narwo-rwabirukana

  • Aho kuba mu rusengero utekereza akabari, waba mu kabiri utekereza urugesengero – KNC wanenze imigurire ya Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yavuze ko ikipe ye yagaragaje ko hadakina amazina ahubwo hakina abakinnyi.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 aho Rayon Sports yaraye itsindiwe na Gasogi United i Nyamirambo 2-1.

    Ni Gasogi United yari yarakoze impinduka yirukana amwe mu mazina akomeye ariko ikaba yitwaye neza imbere ya Rayon Sports.

    KNC yabwiye itangazamakuru ko byose babikesha kumvisha abakinnyi ko hadakina izina ahubwo hakina umukinnyi

    Ati “ibanga nta rindi ni ugufata abakinnyi bashaka gukora, kumva ko wakinnye umupira wageze iyo ujya, ibintu ukabyica, aho kugira ngo ube mu rusengero utekereza akabari uti pasiteri yarangije nkajya kwinywera, waba mu kabari utekereza urusengero uti Mana wambabariye hungover ko zinyishe.”

    Yavuze ko bakinnye bafite abakinnyi 4 bo mu ikipe y’abato, ariko ubushake bagaragaje ni bwo bwatumye batsinda Gasogi United.

    Agaruka ku mukinnyi w’Umurundi, Hakizimana Adolphe baguze muri Musongati, yavuze ko ari ryo tandukaniro ryo kugura umukinnyi wakinaga no kuzana uje gukora igeragezwa kuko birangira abaye nka rutahizamu wa Rayon Sports.

    Ati “ni myugariro twaguze amasezerano ye muri Musongati kimwe n’abandi bakinnyi 2 dufite bataha izamu n’urema uburyo bw’ibitego, kera twakoraga amakosa, kugura umukinnyi wo mu kwa Mbere aje gukora igeragezwa birangira abaye nk’umwataka wa Rayon Sports mwabonye.”

    KNC kandi yemeje ko nta mukinnyi uzongera kuza kuryama mu ikipe ye, hazajya hakina abashoboye abadashoboye abasezerere.

    KNC yavuze ko hadakina amazina ahubwo hakina abakinnyi ari cyo barushije Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aho-kuba-mu-rusengero-utekereza-akabari-waba-mu-kabiri-utekereza-urugesengero-knc-wanenze-imigurire-ya-rayon-sports

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA KU MUTUNGO UTIMUKANWA – #rwanda #RwOT

    Me. BUREGEYA Aristide, UWASHINZWE KUGURISHA INGWATE ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO GUHERA TARIKI YA 12/01/2024 AZAKOMEZA KUGURISHA MURI CYAMUNARA BINYUZE MU IKORANABUHANGA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N’INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UPI: 5/07105/01/4898 GIHEREREYE MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA, AKARERE KA BUGESERA, UMURENGE WA MAYANGE, AKAGARI KA GAKAMBA, UMUDUGUDU RUKORA.

    UKO CYAMUNARA ZIZAKURIKIRANA ZINYUZE MU BURYO BW’IKORANABUHANGA:

    CYAMUNARA

    IGIHE CYAMUNARA IZABERA (UMUNSI, UKWEZI, UMWAKA

    ISAHA

    IGIHE IZATANGIRA

    IGIHE IZARANGIRIRA

    KU NSHURO 2

    Kuwa 12/01/2024

    Kuwa 19/01/2024

    SAA MUNANI (2HOO’)

    KU NSHUROYA 3

    Kuwa 21/01/2024

    Kuwa 28/01/2024

    SAA MUNANI (2HOO’)


    UMUȚUNGO UGIZWE N’IBI BIKURIKIRA:

     IKIBANZA KIRIMO INZU GIFITE UBUSO BUNGANA NA: 517SQM

     AGACIRO K’UMUTUNGO KANGANANA: 33,008,680 Frw

     INGWATE Y’IPIGANWA KURI UWO MUTUNGO NI: 1,650,434 Frw AHWANYE NA 5% Y’AGACIRO K’UMUTUNGO YISHYURWA KURI KONTI YITWA MINIJUST AUCTION FUNDS IRI MURI BANKI YA KIGALI.

     USHAKA GUPIGANWA AFUNGURA KONTI MURI IECMS, AKUZUZA NEZA IMYIRONDORO YE N’ADERESE YE MU IKORANABUHANGA BINYUZE K’URUBUGA: www.cyamunara.gov.rw

    GUSURA UMIJTUNGO NI BURI MUNSI MU MASAHA Y’AKAZI

    UZABA YATSINDIYE CYAMUNARA AZISHYURA KURI KONTI N O 30299000272 YA BUREGEYA Aristide IRI MURI BANK 0F AFRICA RWANDA LTD.  

    USHAKA IBINDI BISOBANURO YAHAMAGARA TELEFONI IKURIKIRA: 0788760437

    Bikorewe Kigali ku wa 12/01/2024

    Me. BUREGEYA Aristidę, Ushinzwe kugurisha Ingwate


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138518/itangazo-rya-cyamunara-ku-mutungo-utimukanwa-138518.html

  • RPL : Rayon Sports yatangiye imikino yo kwishyura itsindwa na Gasogi United #rwanda #RwOT

    Mu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mutarama 2024, Gasogi United yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino Rayon Sports yari yakiriye.

    Gasogi United ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 30 ku gitego cyinjijwe na Kabanda Serge maze Rayon Sports igerageza kwishyura ariko birayinanira kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiraga bikiri 1-0 maze amakipe yombi ajya kuruhuka.

    Mu gice cya kabiri, umutoza wa Rayon Sports Mohammed Wade yakoze impinduka zigamije kongera imbaraga mu busatirizi ngo arebe ko ikipe ye yakwishyura.

    Aimable Nsabimama wari yatangiranye mu bwugarizi na Rwatubyaye yasimbuwe na Mitima Isaac Arseni Camara wakinaga asatira asimbura Paul Gomis bombi bakinaga umukino wabo wa mbere muri shampiyona muri Rayon Sports.

    Ni mu gihe Heritier Nzinga Luvumbu yinjiye mu kibuga mu mwanya wa Kalisa Rachid hagati.

    Rayon Sports yakoze ibishoboka ngo irebe uko yakwishyura igitego yari yatsinzwe biciye cyane kuri Luvumbu wakinaga hagati nyamara ntibyayikundiraga kugera hafi y’izamu rya Gasogi yugariraga neza.

    Mu gihe hari hakiri icyizere ko Rayon Sports yakwishyura, ahubwo byaje gusubira irudubi ubwo
    ku munota wa 58 Malipangu Theodore yahanahanye neza umupira na bagenzi be nuko acenga Mitima Isaac aha neza Kabanda Serge umupira maze na we awuruhikiriza mu izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Hategekimana Bonheur.

    Byahise biba ibitego 2 bya Gasogi muri uwo mwanya ari na ko cyari kibaye icya 2 cya Kabanda Serge muri uyu mukino.

    Kabanda Serge watsinze ibitego bibiri yaje gusimburwa na Rugangazi Prosper mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports, Iradukunda Pascal yasimbuye Iraguha Hadji.

    Kabanda Serge yatsindiye Gasogi United ibitego 2

    Iminota 90 yarangiye bikiri ibitego 2 bya Gasogi United ku busa bwa Rayon Sports maze umusifuzi Rulisa Patience ategeka ko hongerwaho iminota itandatu y’inyongera.

    Muri iyi mikinota ni bwo Rayon Sports yabonye kufura yateranywe ubuhanga na Luvumbu Heritier umupira winjira mu izamu rya Gasogi maze kiba kimwe cya Rayon kuri bibiri bya Gasogi mbere gato y’uko umusifuzi ahuha mu ifirimbi ye avuga ko umukino urangiye utyo.

    Gasogi United yishyuye neza ibyo Rayon Sports yari yayikoreye mu mikino ibanza ya Rwanda Premier League y’umwaka w’imikino wa 2023-2023 dore ko na yo yari yayitsinze 2-1.

    Uyu mukino wasize Rayon Sports igumye ku mwanya wa 4 wa shampiyona n’amanota 27 mu mikino 16 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33 mu mikino 15 mu gihe Gasogi iri ku mwanya wa 6 ifite amanota 21 mu mikino 16.

    Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Mutarama.

    Source : http://www.ukwezi.rw/imikino/article/RPL-Rayon-Sports-yatangiye-imikino-yo-kwishyura-itsindwa-na-Gasogi-United

  • Imana yakinze ukuboko! Abakinnyi b’ikipe y’i gihugu bari bapfiriye mu kirere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Gambia yari yerekeje mu gikombe cy'Afurika, yasubiye ku butaka igitaraganya nyuma yo kubura umwuka mu ndege..

    Iyi kipe yakoreye umwiherero muri Saudi Arabia, yari yagarutse muri Gambia aho yagombaga gufatira rutemikrere yerekeza muri Côte d'Ivoire aho iki gikombe kigomba kubera guhera ku wa Gatandatu w'iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2024.

    Nyuma y'iminota 9 gusa indege ihagurutse, umupilote yahatirijwe kuyisubiza hasi mu buryo butunguranye, ni nyuma y'uko umwuka (oxygen) mu ndege wari wabuze aho 'cabin oxygen supply' itakoraga.

    Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, myugariro wa Young Boys mu Busuwisi wahoze ukinira Manchester United, Saidy Janko yanenze bikomeye Federasiyo y'umupira w'amaguru muri Gambia.

    Source : https://yegob.rw/imana-yakinze-ukuboko-abakinnyi-bikipe-yi-gihugu-bari-bapfiriye-mu-kirere/

  • Kazungu Denis yishe undi musore witwa Kimenyi Yves? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 5 tariki ya 12 Mutarama nibwo Kazungu Denis ushinjwa ubwicanyi yagejejwe imbere y'urukiko rwa Nyarugenge, gusa urubanza rukaza gusubikwa ku nshuro ya 2.

    Kuri uyu munsi ku rukiko haje umugabo witwa Bahirumwe Jerome, arega Kazungu Denis ko yishe umwana we witwa Kimenyi Yves w'imyaka 31 y'amavuko.

    Uyu mugabo avuga ko uyu mwana we yabuze kuwa 12 Ugushyingo 2021, gusa ngo mbere yo kubura yari yabanje kumusura.

    Uyu mubyeyi avuga ko kuwa 20 Ugushyingo 2021 aribwo abaturanyi ba Kimenyi bahamagaye mushiki we ngo aze gucunga inzu Kimenyi yari asanzwe abamo. Gusa ubwo yahageraga bamubwiye ko ibintu bye byatwawe n'uwitwa Kazungu Denis, akababwira ko Kimenyi yabonye akazi mu mahanga akaba yaragiye kugakora.

    Ababyeyi ba Kimenyi ntibabyizeye koko atari kugenda atababwiye, kuva ubwo batangiye kumushakishiriza impande zose ariko ntibamubona.

    Ubwo uyu mubyeyi yumvaga ko hari umuntu uwitwa Kazungu Denis wicaga abantu, nawe yahise atanga ikirego muri RIB ngo hakorwe isuzuma rya gihanga. kuri ubu baracyategereje igisubizo.

    Ubu urujijo ni rwinshi k'ubumvise inkuru y'uyu mubyeyi bose, bibaza niba koko Kazungu yaba yarishe uyu umwana we.

    Source : https://yegob.rw/kazungu-denis-yishe-undi-musore-witwa-kimenyi-yves/

  • Gasogi United yatsinze Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangiye nabi imikino yo kwishyura ya shampiyona nyuma yo gutsindirwa ku itara rya Kigali Pelé Stadium na Gasogi United ibitego 2-1.

    Ni Rayon Sports yari yakiriye Gasogi United mu mukino w’umunsi 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, akaba ari na wo mukino wafunguraga imikino yo kwishyura.

    Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikaba itari ifite bamwe mu bakinnyi ba yo nka Joackiam Ojera, Simon Tamale na Charles Baale batari bagatangiye imyitozo ni mu gihe Luvumbu watangiye imyitozo atinze yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

    Mu minota ya mbere y’umukino, Rayon Sports wabonaga yashyize igitutu kuri Gasogi United ariko ntiyabasha kureba mu izamu.

    Gasogi United yaje kuyigaranzura ndetse ibona amahirwe akomeye nk’umupira wa Kabanda Serge wakubise igiti cy’izamu ndetse n’imipira 2 ya Lesere Cedric umunyezamu Bonheur yakuyemo.

    Ubwugarizi bwa Rayon Sports wabonaga burimo gusa n’ubuhuzagurika, Gasogi United yaje kubyungukiramo maze ku munota wa 30, Kabanda Serge atsindira Gasogi United igitego cya mbere ku mupira mwiza yari ahawe na Nkubana Marc Govin. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 3, Paul Gomis, Kalisa Rashid na Nsabimana Aimable bavuyemo hinjiramo Alyséne Camara, Héritier Nzinga Luvumbu na Mitima Isaac.

    Izi mpinduka ntacyo zafashije cyane Rayon Sports kuko n’ubundi Gasogi United yakomeje kuyirusha ndetse ku munota wa 56 ibona igitego ariko umusifuzi asifura ko Mugisha Joseph wagitsinze yaraririye.

    Nyuma y’iminota 3 gusa, Gasogi United ku burangare bw’ubwugarizi bwa Rayon Sports, Kabanda Serge yatsindiye Gasogi United igitego cya kabiri.

    Rayon Sports yashatse uko yishyura ibi bitego maze ku munota wa 4 w’inyongera Luvumbu atsindira Rayon Sports impozamarira kuri kufura. Umukino warangiye ari ibitego 2-1.

    Gahunda y’umunsi 16

    Ku wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024

    Rayon Sports 1-2 Gasogi United

    Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024

    Musanze FC vs Etoile del’Est
    Bugesera FC vs AS Kigali
    Mukura VS vs Amagaju FC
    Gorilla FC vs Etincelles FC

    Ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024

    Sunrise FC vs Police FC
    Muhazi United vs Kiyovu Sports
    APR FC VS Marines FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yatsinze-rayon-sports

  • Rurageretse hagati ya Shaddyboo na Uncle Aus… – #rwanda #RwOT

    Niba ukurikirana imbuga nkoranyambaga byumwihariko wabonye cyangwa wumvise intambara y’amagambo hagati y’umushabitsi ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Chadia wamamaye ku izina rya Shaddyboo ndetse n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Austin Lowano wamamaye nka Uncle Austin.

    Aba bombi basanzwe bazwiho ubushuti ariko ubu barapfa ko Uncle Austin yaba yaragambaniye Shaddyboo wari ugiye gukodesha inzu, akayihesha undi muntu.

    Ibi byagiye hanze ku munsi w’ejo ubwo Shaddyboo yakoranyaga abamukurikira ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, akavuga ko Uncle Austine yamugambaniye ubwo yemeranyaga amafaranga yo gukodesha inzu na nyirayo ariko ngo uyu Uncle Austin akamuca ruhinga akayihesha undi muntu utari Shaddyboo kuko ngo afite uko abanye n’uwo nyiri inzu.

    Shaddyboo mu gahinda kenshi, yumvikana arira, avuga ko Uncle Austin atakabaye amuhemukira ngo amwimishe aho abana be barambika umusaya kandi nawe ari umubyeyi.

    Agira ati,”Ndibaza, namukoreye iki gituma anyima aho abana banjye baryama. Birababaje kuko nawe ni umubyeyi, si umusore, afite umwana. Akanyima inzu!

    Ahubwo bitewe n’ukuntu tuziranye , yakabaye abingiramo ngo nyifate none ahubwo arimo kunyima inzu?”.

    Shaddyboo yavuze ko yibaza impamvu Auncle Austin amufitiye urwango bigeze aho amugambanira.

    Avuga ko impamvu Uncle Austin yanze ko akodesha iyo nzu ari uko atamwiyumvishemo bigatuma agira inama nyiri inzu ko yakwima Shaddyboo inzu kuko ngo yajya ahora yisobanura mu nzego z’umutekano kuko ngo uyu mukobwa ahora mu mafuti.

    Uncle Austin akimara kubona ibyo Shaddyboo yatangaje, yamuhaye ubutumwa burebure  ku rubuga rwa WhatsApp, asobanura ko yatunguwe no kubona Shaddyboo atangaza amagambo nkariya, yanavuze ko atazi icyamuteye kuvuga kuriya ndetse ko ntaho ahuriye n’ibyo kwimwa inzu kwa Shaddyboo.

    Auncle Austin yahise afata ubutumwa yandikiye Shaddyboo maze ubushyira kuri X abaza Shaddyboo niba hari ikibazo kindi afite ngo bamuhe ubufasha ariko akareka kumuharabika.

    Shaddyboo nawe yahise aza amusubiza ko gufata ubutumwa yamwandikiye mu gikari akabuzana kuri Twitter ari amatakirangoyi ndetse arimo yishinja icyaha gusa ko ibyo yapanze byose nta na kimwe cyagezweho.

    Intambara yakomeje, Austin ahamya ko Shaddyboo atameze neza ahubwo ko akeye ubufasha mu gihe bikomeje gutya.

    Icyakora Austin yasabye ko bireka kuba agatwiko kamenyerewe ku mbuga nkoranyambaga.

    Ubusanzwe Shaddyboo ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh uzwi mu gukora amashusho y’indirimbo naho Uncle Austin afite umwana yabyaranye n’umugore baje  gutandukana.

    Intambara ya Shaddyboo na Uncle Austin irakomeje

    Shaddyboo ntiyumva ukuntu Uncle Austin amwimisha inzu


    Shadddyboo ashinja Uncle Austin kumugambanira akamubuza gukodesha inzu avuga ko yamuteza Polisi kuko ngo ahora mu makosa

    Uncle Austin avuga ko atazi ibyo Shaddyboo avuga n’aho byabereye ahubwo akemeza ko akeneye ubufasha
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138509/rurageretse-hagati-ya-shaddyboo-na-uncle-austin-bapfa-inzu-138509.html

    • Rayon Sports ikindi kibazo ifite kiri kuyigora, ni ukugera imbere y’izamu ifite umupira wo hasi, kuko bari guterera imipira kure kandi nayo ikagera mu rubuga rw’amahina rwa Gasogi United itagikanye, bisaba ko Luvumbu yinjira mu kibuga.

    • 45″ Umusifuzi yongeyeho iminota 3 y’inyongera kugirango igice cya mbere kirangire.

    • 42″ Hategekimana yongeye gutabara Rayon Sports ku mupira uvuye muri koroneri, Lisere aterekaho umutwe, umupira ugwa mu maguru ya Hategekimana uragaruka

    • Ikintu umuntu yavuga ni uko, Umutoza wa Rayon Sports Amahitamo yakoze yo gushyira Aimable mu mutima w’ubwugarizi, byabaye amahitamo mabi kuko bigaragara ko ari hasi bigendanye n’igihe yaherukiraga mu kibuga. Nsabimana Aimable gukorana na Rwatubyaye byanze ndetse ubonako afite umuvuduko wo hasi.



    • Alain Kirasa utoza Gasogi United, areba uburyo ikipe ye yayidanangiye, bigaragara ko Rayon Sports kuzakugorana bizagorana 

    • Dauda Ibrahima

      Niyitegeka Idrissa

      Udahemuka Jean de Dieu

      Nshimiyimana Marc Govin

      Muderi Akabar

      Lisere Cedric Lisombo

      Hakizimana Adolphe

      Malipangou Christian

      Kabanda Serge

      Henock Yao

      Mugisha Rama Joseph

    • Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga

    • 28″ Igitego cya Gasogi United: Gasogi United yari yakomeje gutanga ibimenyetso byo gushaka igitego, ifunguye amazamu ku mupira uzamukanwe na Muderi Akibar ahereza neza Kabanda Serge, ahita atereka mu izamu nta kuzuyaza
    • 26″ Gasogi United ikaba ihushije ikindi gitego ku mupira wari utewe na Muderi Akibar ariko unyura kuruhande gatoya

    • Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga

    • Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    18″ Gasogi United ihushije igitego cyari cyabazwe, nyuma yaho abakinnyi bagera kuri 3 bari basigaranye n’umunyezamu nyuma yaho Karisa yari atakaje umupira, gusa abakinnyi ba Gasogi United barawusiganira Lisombo awuteye ufata igiti cy’izamu.

    17″ Malipangau ateye kufura neza, ndetse acunze uko umunyezamu wa Rayon Sports yari ahagaze umupira awurenza urukuta ariko Hategekimana ariyandayanda umupira awukuramo

    15″ Selumogo Ali ahawe ikarita y’umuhondo, aba umukinnyi wa mbere ubonye iyi karita muri uyu mukino, ndetse Gasogi ikaba ihawe kufura

    Abakinnyi 11 Rayon Sports igiye kubanza mu kibuga

    Hategekimana Bonheur

    Rwatubyaye Abdul

    Nsabimana Aimable

    Serumogo Ali

    Ganijuru Elie

    Ngendahimana Eric

    Iraguha Hadji

    Kalisa Rachid

    Alon Gomis

    Muhire Kevin

    Tuyisenge Arsene

    Amakipe yombi akaba atangiye umukino asatirana cyane ndetse ubona ko buri kipe ishaka igitego hakiri kare

    08″ Koroneri ya mbere ya Rayon Sports itewe na Tuyisenge Arsene ariko Gomis ashyizeho umutwe urarenga

    05″ Gasogi United ibonye koroneri ya mbere ku mupira urengejwe na Ganijuru ariko bayiteye ntiyagira icyo itanga

    Ikipe ya ya Rayon Sports yambaye amakabutura y’umweru imipira y’ubururu ndetse ndetse n’amasogisi y’umweru. Gasogo United yambaye imipira ya orange, amakubutura y’umukara ndetse n’amasogisi ya Orange

    Gomis abwira umufotozi ati “mfata aka gafoto k’amateka muri Rayon Sports”

    18:00″ Umukino uratangiye: Reka twongere tubahe ikaze bakunzi ba InyaRwanda mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda uri guhuza ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United. Ni umukino ufungurira iyindi mu mikino yo kwishyura

    Abafana by’umwihariko ba Rayon Sports, bakaba babukereye, byumwihariko abicara mu gice cyo hakurya y’ikibuga kidatwikiriye

    17:56″ abakinnyi babanza mu kibuga nabo bakaba bamaze kwinjira ndetse ubu bari gufata amafoto y’urwibutso

    17:55″ Abakinnyi b’abasimbura bakaba bagarutse mu kibuga aho bagiye kwicara ku ruhande, bagategereza 11 babanza mu kibuga

    Iradukunda Pascal yongeye kuzamurwa mu ikipe nkuru, kuva Wade yatangira gutoza Rayon Sports nk’umutoza mukuru

    Rwatubyaye Abdul ni umwe mu bakinnyi bo kwitega mu mikino yo kwishyura, kuko ari kugana ku musozo w’amasezerano ye

    17:45″ Amakipe yombi asubiye mu rwambariro, akaba aribugaruke umukino utangira

    17:30″ Abasifuzi barangajwe imbere na Rurisa bakaba binjiye mu kibuga aho nabo baje kwishyushya.

    17:15″ Amakipe yombi yinjiye mu kibuga, akaba aje kwishyushya mbere y’uko umukino utangira.

    Abakinnyi nka Paul Alon Gomis, Khadime Ndiaye na Alseny Agogo Camara, bose bakaba babukereye.

    Gasogi United nayo ahanini igiye gukoresha abakinnyi yari isanganwe dore ko ahubwo muri aka karuhuko yagabanyije abakinnyi aho kubongera.

    Uyu mukino niwo ugiye gufungurira imikino 120 izakinwa mu mukino yo kwishyura nk’uko byagenze mu mikino ibanza. Umukino ubanza, ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze Gasogi United ibitego 2-1.

    Uyu mukino ugiye gutangira saa 18:00 PM, uraba ari uwa 10 ugiye guhuza aya makipe muri shampiyona, aho mu mikino 9 iheruka, Rayon Sports yatsinzemo imikino 5 inganya 3 itsindwa umukino umwe. Gasogi United iheruka gutsinda Rayon Sports tariki 23 Ukuboza 2022, igitego 1-0, icyo gihe Rayon Sports nabwo ikaba ariyo yari yakiriye.

    Aya makipe agiye guhura arushanwa amanota 9, kuko Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 27, mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa 8 n’amanota 18.

    Gasogi United na Rayon Sports ni umukino ujya kuba amakipe yombi yabanje guterana amagambo yo hanze y’ikibuga, ari nako byagenze muri iki cyumweru cy’uyu mukino.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138517/live-rayon-sports-yakiriye-gasogi-united-mu-mukino-udasanzwe-138517.html

  • Perezida Kagame arahurira na Madamu Samia Suluhu Hassan muri Zanzibar #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze muri Zanzibar kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, nk’uko buatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda.

    Ubutumwa bwatambutse ku rubuga rwa X, Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, bugira buti 'Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Zanzibar, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bwa Zanzibar biba uyu munsi.'

    Ibi birori biba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, biranitabirwa na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.

    Ibi birori kandi biraba birimo Perezida wa Zanzibar akaba n’Umuyobozi w’Akanama k’Impinduramatwara ka Zanzibar, Dr. Hussein Ali Mwinyi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-arahurira-na-Madamu-Samia-Suluhu-Hassan-muri-Zanzibar