Blog

  • Waboneye umudiyasipora wawe indi nzu? – Shaddyboo na Uncle bararebana ay’Ingwe #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, ntacana uwaka n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin ashinja kumwimisha inzu yo gukodesha.

    Shaddyboo aheruka kuvugira kuri Twityer kuri Space ko yahuriye n’uyu muhanzi yafataga nk’inshuti he ku nzu ashaka kuyikodesha ariko agakora ibishoboka byose ngo nyir’inzu ayimwime, aho yamubwiye ko ari indaya kandi mu rugo rwe hazahoramo akavuyo.

    Ati “Yabwiye nyir’inzu ko ndi indaya idashobotse yajya ihora iteza akavuyo ku buryo hajya hahora na Polisi yongeraho ko atizeye ko najya mbasha kuyishyura.'

    Uncle Austin yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yashyizeho ubutumwa aheruka koherereza Shaddyboo amubaza ibyo yumvise abantu bamwoherereje yavuze kuri Uncle Austin.

    Muri ubwo butumwa Uncle Austin agaragaza ko hari inzu bahuriyeho ariko Shaddyboo ntayishime.

    Ati “none se ibintu abantu bari kunyoherereza maze kumva ni ibiki? Byabaye ryari? Gute? Ko njye nta kintu twigeze tuvugana ibi byavuye he? Nta nyir’inzu (landlord) nzi uri kuvuga nzi kuko nta n’umwe njye na we twigeze tuvuganaho.”

    “Inzu nari narafashe warayisuye urayanga uragenda, waje kumpamagara umbaza niba igihari yari akimara kumbwira ko yabonye undi ngo njyende ansubize amafaranga, niko byari bimeze, uwamwishyuye simuzi n’uwayifashe nta we nzi, ni gute ujya kuvuga kuriya nta kintu njye na we cyangwa n’undi njye nigeze mvugana na we? Ko ntazi n’ibyabaye nyuma ni gute munzana mu bibazo byanyu?”

    Shaddyboo na we yahise aza avuga ko byonyine gushyira hanze ubutumwa yamwoherereje ari ubugoryi ariko na none bigaragaza ko ibyo yamwifuzagaho bitabaye.

    Ati “byonyine gushyira hanze ubutumwa wanyoherereje ni ubucucu, gusa bigaragaza ko ibyo wateguraga bitakoze.”

    Yakomeje amubaza niba umudiyasipora yashakiraga inzu yarayibonye cyangwa amufashe kuyimushakira.

    Ati “Waba waraboneye umudiyasipora wawe inzu? Cyangwa ngire iyo nkurangira? Jya kuri bamwe mwavuganaga cyangwa ureke baguhamagare kuri radio usobanure buri kimwe. Nta mutima mubi ariko ntuzongere. “

    Posting on Twitter the message you sent me on WhatsApp is just ridiculous 😂😂. But it will prove that whatever you planned for me didn’t work 😂😂.
    Have you found another house for your Diaspora, or should I suggest another one for you? Go back to those you’ve talked to, or let… https://t.co/3y39AcB3by

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) January 12, 2024

    Shaddyboo ashinja Uncle Austin kumwimisha inzu yo gukodesha

    Uncle Austin yamwigaramye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/waboneye-umudiyasipora-wawe-indi-nzu-shaddyboo-na-uncle-bararebana-ay-ingwe

  • Nta Murundi hano ugomba kuzira icyemezo cya Guverinoma ye-Alain Mukurarinda #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukurarinda arahumuriza Abarundi bari mu Rwanda n'abashaka ku haza ko ari amahoro, ko ntawe uzahagirira ikibazo na kimwe nyuma y'icyemezo cya Leta y'Uburundi cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n'u Rwanda ndetse igasaba Abanyarwanda bariyo gutaha iwabo bwangu.

    Icyemezo cya Leta y'u Burundi ku gufunga imipaka igihuza n'u Rwanda, kije mu buryo butunguranye kandi mu buryo ibivugwa ko aribyo nyirabayazana bitagize aho binyuzwa mu buryo bwa Dipolomasi ngo biganirweho nk'uko hari ibindi byagiye biganirwaho mu bihe bitandukanye, haba hagati y'abakuru b'ibihugu byombi cyangwa se abandi bategetsi.

    Alain Mukurarinda, umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda mu kiganiro yagiranye na Primo Media Rwanda, yagarutse ku guhumuriza Abarundi bari mu Rwanda ndetse n'abifuza kuhaza, baba bahanyura cyangwa batembera ko kuri bo nta cyahungabanya umutekano wabo bitewe n'ibyakozwe n'Abategetsi b'u Burundi.

    Yagize ati' Niba bagomba gukomeza kwirukana Abanyarwanda ni icyemezo bafashe, icyo u Rwanda rusaba ni uko niba bagomba no kubirukana, babirukana mu mutekano. Ku rundi ruhande, nta Murundi hano ugomba kugira icyo abazwa. Nta Murundi hano ugomba kuzira icyemezo cya Guverinoma ye'.

    Akomeza abasaba ko uri mu Rwanda akaba ashaka kuhaguma yahaguma, ufite ibyo ahakora mu nzira zemewe n'amategeko nawe akomeze imirimo, ushaka kwambuka asubira iwabo nawe yambuke ariko aziko nta kugaruka. Ashimangira ko ' Nta kibazo hano Abarundi bafite'. Akomeza avuga kandi ko nk'u Rwanda rwizeye ko ari nako Guverinoma y'Upu Burundi irabigenzereza Abanyarwanda bariyo, ko niba idashaka Abanyarwanda bariyo ibohereza mu nzira y'Amahoro.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukurarinda avuga kandi ko ni biba ngombwa ko Leta y'u Rwanda isabwa kugira uruhare mu gucyura abaturage bayo bari i Burundi, yiteguye kubigiramo uruhare kuko ari Abaturage b'u Rwanda. Asaba akomeje Leta y'u Burundi ko kuvuga ko idashaka Abanyarwanda bitavuze ko igomba kubahohotera.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/12/nta-murundi-hano-ugomba-kuzira-icyemezo-cya-guverinoma-ye-alain-mukurarinda/

  • Kirehe: Gitifu arashinjwa gusenyera umuturage… – #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu gasantire ka Kagese bavuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Nasho buherutse gusenyera umuturage igipangu yarimo kubaka ariko bakavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge yakoreshejwe n’umuturanyi w’uwasenyewe wamutegekaga kubaka uko abishaka ndetse bagasaba ko mugenzi wabo arenganurwa dore ko yari yahawe icyangombwa kimwemerera kubaka.

    Bivugwa ko tariki ya 27 Ukuboza 2023 , Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Nasho, Munyaneza William yajyanye na Dasso bafata abakarani ahitwa ku Murindi wa Nasho bajya gusenya igipangu cya Byaruhanga Theogene warimo kubaka ndetse afite icyangombwa cyo kubaka yahawe n’uyu Murenge wa ndetse  akaba yarubahirije ibyo yari yasabwe nk’uko byanditse mu cyangombwa .

    Abaturage bavuga ko gusenyera Byaruhanga byaturutse ku cyifuzo cya Rugayabahunga Theonestse ushanzwe ari Rwiyemezamirimo bakavuga ko ibyakozwe byabatunguye kuko ubusanzwe mbere yo gusenyera umuturage amenyeshwa ibyo atubahirije, bakavuga bakeka ko Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge ashobora kuba yarabikoze mu nyungu ze bwite bitewe nuko yakoze ibyo  uyu Rwiyemezamirimo yashakaga  .

    Abaturage bavuga batunguwe no gusenyera  Byaruhanga atabizi ndetse adahari mu gihe kandi umukozi  ushinzwe imyubakire mu Murenge wa Nasho  nta bugenzuzi yakoze bugaragaza ko hari amakosa yakozwe mu myubakire mu gihe mbere yo kwemererwa gusana igipangu cyasenywe ushinzwe imyubakire mu Murenge yahageze akareba ahasanwa .

    Umwe mu baturage yabwiye InyaRwanda.com ko ubuyobozi bwasenyeye umuturage mu buryo babona ko Gitifu  yabitegetswe na Rugayabahunga Theonestse uturanye nawe nyamara bigakorwa uwasenyewe adahari .

    Yagize  ati” Niba umuyobozi akoreshejwe n’umuntu ku nyungu ze bwite ubwo ihame ry’imiyoborere myiza batubwira  ryarubahirijwe ?Ubusanzwe tuzi  ko ubuyobozi bugomba kugendera u mategeko  kandi bukarebera abaturage ariko ntabwo byumvikana ukuntu umuyobozi aha umuturage icyangombwa akagaruka akabisenya biturutse ku cyifuzo cy’umuntu ngo ni uko afite amafaranga .

    Undi muturage nawe yavuze ko kuba umuturanyi wabo yasenyewe nyuma y’uko umuturage baturanye yashakaga kwagura inzira iri hagati y’ingo ebyiri bitari bikwiye kuko hari akayira kari gasanzwe .

    Yagize ati ” Byaruhanga yasanye igipangu cye kandi ntiyigeze acyimura n’ubundi aho cyari niho cyagumye kuko yubakiye ku nkingi yari yubakiyeho yubaka bwa mbere . Icyo twabonye hakoze imbaraga umukire afite kuko niba yarerekanye aho azasana ndetse niho yasannye .Turasaba ko ubuyobozi burenganura uwo muturage.”

    Byaruhanga Theogene wasenyewe  yavuze ko ibyo yakorewe ari ihohoterwa agashyira mu majwi Gitifu wamusenyeye adahari.

    Yabwiye InyaRwanda .com ko yasenyewe bitegetswe n’umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Nasho kandi afite icyangombwa cyo kubaka kandi yarubahirije ibyanditswe yahawe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Yagize Ati ” Natunguwe nuko umuntu yampamagaye ambwira ko barimo bansenyeye kandi bitegetswe na Gitifu nawe wampaye icyangombwa ndetse ibyo bansabye gukora bampa icyangombwa narabyubahirije .”

    Byaruhanga Theogene yakomeje agaragaza ko uwo baturanye ariwe wihishe inyuma y’ibyo kumusenyera ndetse ko hari amakuru yahawe n’abantu bamubwiye ko umwe mu bavandimwe ba Rugayabahunga yavuze ko ngo yamuhamagaye amubwira ko Byaruhanga ashobora no gufungwa .

    Yagize ati “Bansenyeye kubera ko umukire twegeranye yashakaga ko bansenyera bitewe  nuko ngo yifuzaga kongera  akayira kari hagati yanjye nawe akagahindura umuhanda.Ndasaba ko ubuyobozi bwampa ubutabera kuko narahohotewe cyane ndetse umugabo watumye Gitifu ansenyera hari amakuru bampaye ko yabwiye uwo bavukana ko ntitonze bashobora no kumfunga nkaba nishinganisha  kuko nshobora no kugira ibindi bibazo nkahohoterwa.”

    Byaruhanga Theogene yatunguwe no gusenyerwa kandi yarubahirije amabwiriza ari mu cyangombwa cyo kubaka yahawe.

    Rugayabahunga yabwiye InyaRwanda.com  ko nyuma yo kutishimira uburyo umuturanyi yubakagamo yagejeje ikibazo cye mu nzego zirimo Akagari ndetse n’umududu ariko ntibakemura ikibazo cye ahitamo kukimenyesha Umurenge wa Nasho .Avuga ko inzira ijya mu gikari cye ari ntoya bityo akaba yarasabaga ko Byaruhanga agomba kuyongeraho sentimetero 40.

    Rugayabahunga avuga ko mbere yo kugeza ikibazo cye ku Murenge, yabanje  mu mudugudu no mu Kagari ariko ntiyakemurirwa ikibazo uko yabyifuzaga .

    Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Nasho , Munyaneza William yabwiye InyaRwanda.com ko impamvu Byaruhanga yasenyewe atubahirije ibyo amabwiriza  .

    Yagize ati ” Yasenyewe n’amategeko ntabwo twamusenyeye kuko afitanye ikibazo n’umuntu .Ikibazo afite ni uko bihuzwa n’ikibazo yari afitanye n’umuntu ,ikibazo bagiranye kiri ukwacyo.Icyo twamusabye  kubaka yubahiriza amategeko, ikibazo afite nuko atekereza ko ashobora kuba abangamirwa ku butaka bwe .Twumvikanye nawe ko tuzajyayo tugahamagara uwo bafitanye ikibazo,bakumvikana ku bijyanye n’imbibi icyo nikimara gukemuka nawe azashyira umutima hamwe amategeko agomba kubahirizwa abantu bakumvikana “

    Gitifu Munyaneza yakomeje ati” Nitumara gukemura ikijyamye n’imbibi ibyo agomba ubaka bizahabwa umurongo  kuko natwe turifuza ko gikemuka burundu .Ikibazo bigaragaye ko ari ubuyobozi bugomba kugikemura twagikemura niyo mpamvu bitabaye ngo tumutererane .Tubirimo neza kugira ngo tumufashe adahungabanye .”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwemeza ko bwatangiye gukurikirana ikibazo cya Byaruhanga ndetse  bwashyizeho itsinda ririmo kugikurikirana nk’uko byemezwa na Rangira Bruno Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe.

      Yagize ati” Nibyo koko ikibazo cy’uwo muturage yakitugejejeho  kandi twashyizeho itsinda ry’abatekenisiye b’Akarere barimo kubikurikirana ,barimo kureba ibyo yari yemerewe n’ibyo yakoze . Hari amategeko agena ibyo kubaka no gukuraho ibyubatswe mu buryo budakurikije amategeko nibyo turimo gusuzuma .”

    Meya Rangira yakomeje avuga ko uwo muturage ntawushobora kumubuza umutekano ndetse avuga ko bagiye gukurikirana niba hari icyatuma atabona umudendezo kubera ikibazo yagiranye n’uwo baturanye.

    Ati”Buri muturage aba afite uburenganzira ku umutekano mu gihe hari abagaragaye ko bawumubuza nabyo birakurikiranwa,uwo muturage  mu bibazo yatugejejeho icy’umutekano ntabwo yakitugejejeho ariko nabyo turabikurikirana tumenye uko biteye .”

    InyaRwanda.com yamenye amakuru ko uwahoze ari Gitifu w’Akagari ka Cyambwe yatanze inzira abaturage bazajya bacamo ibageza ku muhanda munini uri mu gasantire  ka Kagese ndetse Rugayabahunga akaba afite irembo rinini yinjiriramo mu gihe we avuga ko ashaka ko hagurwa akayira kanyura hagati y’urugo rwe na Byaruhanga kajya mu gikari cye .

    Icyangombwa cyo kubaka cyahawe  Byaruhanga Theogene kigaragaza ibyo yasabwaga kubahiriza

    Ibaruwa Byaruhanga Theogene yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe asaba kurenganurwa

    Byaruhanga yavuze ko yarimo gusana igipangu cyangiritse ndetse yubarihirije amabwiriza yahawe 

    hagati y’urugo rwa Byaruhanga Theogene na Rugayabahunga Theonestse hasanzwe akayira gahura n’inzira iri munsi y’ingo zabo 

    Byaruhanga Theogene yatunguwe no gusenyerwa yarubahirije amabwiriza yatanzwe bamuha icyangombwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138495/kirehe-gitifu-arashinjwa-gusenyera-umuturage-akoreshejwe-numukire-138495.html

  • Minisitiri Dr Abdallah yakiriye Bushali ufite… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 22/12/2023 Bushali yatangarije InyaRwanda ko yifuza guhura na Minisitiri Utumatwishima. Yabitangaje ubwo yari abajijwe uko yakiriye kuririmbira abarimo Minisitiri  mu gitaramo cya Yago Pon Dat yamurikiyemo umuzingo we wa mbere yise 'Suwejo'.

    Ubwo yaganiraga na inyaRwanda, Bushali yavuze ko atari azi ko mu bo yaririmbiye hari harimo Minisitiri, avuga ko bimukoze ku mutima asaba ko bazahura. Ni ibintu byakiriwe neza Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima.

    Kuri uyu wa 12 Mutarama 2024 ni bwo Bushali yagize amahirwe yo guhura na Minisitiri Dr Abdallah, ibiganiro byabo bikaba byibanze ku muziki w'uyu muhanzi binatuma yemererwa ubufasha ku muzingo yitegura gushyira hanze.

    Muri iki kiganiro, Bushali yabwije ukuri Minisitiri ko atari amuzi ubwo yitabiraga igitaramo cya Yago ariko ko buriya ari igeno ry'Imana aho yari inzira byagombaga kunyuramo kugira ngo bazahure.

    Minisitiri na we yabwiye uyu muraperi ko akurikiranira ibikorwa bye hafi, ko ari n'umufana we, amubaza impamvu yatinze gushyira hanze umuzingo yise 'Full Moon'.

    Uyu muraperi yabwiye Minisitiri ko hakiri imbogamizi nke ariko hari na kompanyi bari kuganira kugira ngo izamufashe kuyicuruza.

    Minisitiri Abdallah yabwiye Bushali ko biteguye gufasha abahanzi na we arimo amwemerera ubufasha burimo n'ahantu ho kuzamurikira umuzingo we.

    Mu kiganiro kihariye Bushali yagiranye na inyaRwanda nyuma yo guhura na Minisitiri Dr Abdallah, yagize ati: 'Nishimiye guhura na Minisitiri, ni umuyobozi mwiza ndamushimira ku bw'umwanya we, ibiganiro n'inama yangiriye. Ubu icyifuzo nsigaranye ni uko umunsi umwe nazahura na Perezida Kagame numva byazaba ari umugisha ukomeye ndamukunda cyane.'

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Abdallah mu bihe bitandukanye agenda agaragaza ko akurikiranira hafi ibibera mu gihugu bikorwa n'urubyiruko, akanashishikariza gukora cyane no kugira imishinga minini ariko batirengagije gukora cyane ngo bazabashe kuyishyira mu bikorwa bahereye kuri bicye bafite.

    Bushali yakiriwe na Minisitiri Dr Abdallah wamwemereye ubufasha ku muzingo uyu muraperi yitegura gushyira hanzeAkanyamuneza kari kose kuri Bushali wakabije inzozi yakirwa na Minisitiri Dr AbdallahBushali n’abamuherekeje barimo Umukundwa Josue nyiri kompanyi ya Kigali Protocal (uri iburyo) bafashe ifoto y’Urwibutso na Minisitiri Dr Abdallah

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138501/minisitiri-dr-abdallah-yakiriye-bushali-ufite-indoto-zo-guhura-na-perezida-kagame-amafoto-138501.html

  • Abakinnyi 5 Nyarwanda binjiye 2024 bari mu munyenga w’urukundo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uretse kuba bakina bagatanga ibyishimo kuri benshi, nyuma yo gukina bagira umwanya wo gusabana n’abo bakunda, imiryango, inshuti n’abakunzi babo.

    Muri iyi nkuru tugiye kwitsa gato ku bakinnyi batanu binjiye mu mwaka wa 2024 baryohewe n’urukundo ndetse bamwe bakaba bamaranye igihe.

    Benshi muri aba bakinnyi bakaba barakunze kugira urukundo rwa bo ibanga ndetse binagoye kubona amafoto bari kumwe n’abakunzi bihebeye.

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson & Josiane

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, ni umukinnyi wa APR BBC akaba ari mu rukundo na Nkubito Josiane, umukobwa wigaruriye umutima we ndetse urukundo rwa bo rukaba rumaze gutera indi ntambwe aho ajya anamujyana kubera imikino imwe n’imwe.

    Muri Nzeri 2023 ni bwo bwa mbere ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko aba bombi bari bari mu munyenga w’urukundo, binjiye 2024 bahagaze bwuma.

    Nshobozwa na Josiane baryohewe n’urukundo

    Muhire Kevin & Cyuzuzo

    Kapiteni wungirije wa Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi binjiye muri 2024 bahagaze neza mu rukundo na Cyuzuzo Delphine bamaranye imyaka igera mu 10 bakundana.

    Tariki ya 14 Ukuboza 2023 bahisemo gusezerana imbere y’amategeko ndetse indi mihango y’ubukwe isigaye ikaba izaba mu minsi ya vuba.

    Kevin na Cyuzuzo baheruka gusezerana imbere y’amategeko

    Ishimwe Christian & Assouma

    Myugariro wa APR FC wo ku ruhande rw’ibumoso, Ishimwe Christian ni undi mukinnyi winjiye muri 2024 ahagaze bwuma mu rukundo aho ari kumwe na Mugabekazi Assouma.

    Mu ntangiriro za 2023 ni bwo byamenyekanye ko uyu myugariro ari mu rukundo na Mugabekazi Assouma witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

    Ishimwe Christian na Mugabekazi Assouma

    Kwizera Janvier & Lilly

    Umunyezamu wa Police FC, Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu ari mu rukundo na Lilliane uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Lilly.

    Aba bombi iby’urkundo rwa bo byatangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro za 2023 ubwo uyu mukobwa wibera muri Finland yari mu Rwanda aho yagiraniye ibihe byiza na Rihungu.

    Lilly umukobwa w’ikimero gitangaje ndetse wanavuzwe mu rukundo n’abakinnyi batandukanye, gusa byaje kurangira ari Rihungu umwegukanye.

    Aba bombi bakaba binjiranye mu mwaka wa 2024 bameze neza, ibi akenshi babigaragariza ku butumwa banyuza ku mbuga nkoranyambaga za bo.

    Rihungu na Lilly

    Omborenga Fitina & Mbabazi

    Myugariro wa APR FC ku ruhande rw’iburyo, Omborenga Fitina ni umwe mu bantu badakunze gukoresha imbuga nkoranyamabaga cyane ndetse n’ubuzima akunda kubugira ibanga.

    Amakuru avuga ko ari mu rukundo na Kabasinga Mbabazi Faith, gusa aba bombi bikaba bigoye kuba wabona ifoto ya bo bari kumwe, bivuze ko urukundo rwa bo barugize ibanga.

    Ku mazina ye Mbabazi akoresha kuri Instagram, yongeyeho umubare 25 nimero Omborenga yambara muri APR FC, uyu mubare kandi ukaba ari na wo usoza amazina Omborenga akoresha kuri Instagram. Aba kandi bakaba bafitanye n’umwana w’umuhungu w’imyaka 3. Amakuru adafitiwe gihamya neza ni uko muri uyu mwaka bateganya kuba bakora ubukwe.

    Faith na Omborenga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abakinnyi-5-nyarwanda-binjiye-2024-bari-mu-munyenga-w-urukundo-amafoto

  • Barinze ifaranga ryabo! Ibyamamare 10 bidakoz… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihindura isura iyo bigeze ku byamamare dore ko bo usanga banatunze amafaranga menshi. Bamwe mu bagabo bafite amazina akomeye mu myidagaduro bagiye bagaragaza impamvu bahisemo kudashaka abagore gusa bahuriza ku mpamvu zirimo nko kuba batizera igitsinagore, gutekereza ko abagore babakurikiranyeho ifaranga n’ubwamamare ntarukundo babafitiye.

    Dore ibyamamare 10 by’i mahanga byanze gushaka abagore mu rwego rwo kurinda imitungo yabo:

    1. Leonardo DiCaprio

    Icyamamare muri Sinema, Leonardo DiCaprio wubakiye izina kuri filime ya ‘Titanic’, azwiho kuba yarateye umugongo ibyo gukora ubukwe. Uyu mugabo w’imyaka 50 ukunze kuvuga ko yikundira abakobwa bari munsi y’imyaka 25, mu 2014 yavuze ko adashaka gukora ubukwe kuko abizi ko umukobwa wese umugannye aba yishakira ubwamamare n’ifaranga gusa ngo iyo aza kuba atari umusitari ntiyari kurenza imyaka 35 atararushinga.

    2. Rick Ross

    Umuraperi w’icyamamare akaba n’umushoramari, William Leonard Roberts uzwi cyane nka Rick Ross mu muziki, nawe ntakozwa ibyo kurushinga. Uretse kuba yarabyigaramye ku mugaragaro, anakunze kubigarukaho mu ndirimbo ze. Uyu muraperi w’imyaka 47, avuga ko atizera muri rusange ibintu bijyanye n’ubukwe ndetse we avuga ko ari imihango y’abazungu bigishije abirabura.

    3. Jamie Foxx

    Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime w’icyamamare afatanya n’umuziki, Jamie Foxx, ukundwa n’igistina gore, ari mu byamamare bitumva neza akamaro ko gushaka. Uyu mugabo w’imyaka 56 yigeze gutangariza Oprah Winfrey mu kiganiro bagiranye, amubwira ko impamvu atemera iby’ubukwe ari uko yakuriye mu muryango ababyeyi be baratandukanye kera. Ngo yakuze abona ko ibyo gushaka atari ibyo kwizera ahitamo kubyara kuko yifuzaga kuba umubyeyi.

    4. Bill Hemmer

    Umunyamakuru w’icyamamare Bill Hemmer w’imyaka 59 uzwi cyane mu kiganiro ‘America’s Newsroom’ kuri televiziyo ya Fox, nawe yahisemo kudashaka umugore ku mpamvu y’uko adashaka ko yazakora gatanya maze umugore agatwara kimwe cya kabiri cy’umutungo we yakoreye igihe kinini.

    5. Diddy

    Umuraperi w’icyamamare akaba n’umuherwe Sean Combs uzwi ku mazina nka P.Diddy, Diddy, Puffy, n’ayandi. Nubwo atunze agatubutse ariko yagize ubwoba bwo gushaka umugore ngo atazakamumaraho. Yagiye agira abakunzi benshi bamaranye igihe ndetse anafite abana 4 gusa ibyo gukora ubukwe yarabyanze. Ibi biri no mu byamutandukanije na nyakwigendera Kim Porter wamubyariye abana babiri gusa akanga ko bakora ubukwe.

    6. Dan Levy

    Umukinnyi wa filime akaba anazandika ,Dan Levy ukomoka muri Canada akaba n’umwana w’umunyarwenya w’icyamamare Eugene Levy, nawe yateye ishoti ibyo kurushinga. Levy wanigeze kuba ‘Sexiest Man Alive’ mu 2020, yavuze ko ubuzima abayemo atabuzanamo umugore.

    7. 50 Cent

    Curtis Jackson umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime uherutse gutungurana avuga ko atazatera akabariro mu 2024, asanzwe n’ubundi yaranze gushaka umugore. 50 Cent yavuze ko kuba afite umwana bimuhagije adakeneye kuzana umugore kuko ngo yazamurushya cyangwa akaza amushakaho ifaranga.

    8. Owen Wilson

    Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Owen Wilson w’imyaka 55 y’amavuko, mu 2018 yabwiye ikinyamakuru People Magazine ko ntagahunda afite yo gushaka umugore kuko adashaka umuntu wazaza mu buzima bwe afite izindi mpamvu zitari urukundo. Yatanze urugero rw’ibyabaye ku muvandimwe we Luke Wilson washatse umugore akamwaka gatanya rugikubita ndetse akanajyana imitungo ye.

    9. Colin Farrell

    Umukinnyi wa filime ukomeye i Hollywood, Colin Farrell yahisemo gushaka umwana aho gushaka umugore. Avuga ko atizera igitsina gore bitewe nuko ngo kuva yamenyekana ntawe barahura umukunda bya nyabyo ahubwo ngo bose usanga bamushakaho ibyo afite.

    10. Matt Dillon

    Ku myaka 59 umukinnyi wa filime Matt Dillon ntarashaka umugore ku mpamvu avuga ko ari ‘ukwirinda’ ibyamubaho igihe arushinze. Aha avuga ko ibya gatanya no kugabana imitungo abitinya bityo akaba yaranze gushaka umugore ndetse we anavuga ko iby’urukundo nabyo atabyizera.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138497/barinze-ifaranga-ryabo-ibyamamare-10-bidakozwa-ibyo-gushaka-abagore-138497.html

  • Fortran Bigirimana yateguje uburyohe mu gitar… – #rwanda #RwOT

    Umuramyi Bigirimana Fortran ukomoka i Burundi ariko akaba amaze imyaka 10 atuye mu gihugu cy'u Bufaransa hamwe n'umuryango we, yagarutse mu Rwanda gutaramira abanya-Kigali nyuma yo gukora igitaramo cyahesheje umugisha abanya-Canada.

    Mu kiganiro Fortran yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2024, yatangaje ko uyu mushinga yise 'Birakwumvira Live Recording Experience,' hashize imaze imyaka ibiri Imana iwushyize ku mutima we.

    Mu gihe iki gitaramo kibura umunsi umwe gusa ngo kibe, uyu muramyi umaze imyaka 20 mu muziki yatangaje ko nta mpungenge abantu bakwiiye kugira batekereza ko yaba yaratinze kukimenyekanisha, kuko Imana yamutegetse kugikora ku giti cye bitabaye ngombwa ko hiyambazwa abaterankunga nk'uko bisanzwe bimenyerewe.

    Fortran kandi yahumurije abanyarwanda bose bahangayikishijwe n'uko azaririmba indirimbo z'Igifaransa gusa ntibibone mu gitaramo cye, avuga ko indirimbo zose azakora ziri mu ndimi bisangamo arizo Ikinyarwanda n'Ikirundi.

    Yafashe umwanya avuga ku buzima bukomeye yaciyemo bwo kubura ababyeyi akiri muto cyane, ndetse n'imvune ikomeye yagize byamuviriyemo no kwisabira urupfu bitewe n'uko ubuzima bwari bumushaririye cyane. Avuga ko ubwo yari ari mu bitaro, ari bwo Imana yamusuye ikamuha umuhamagaro agenderaho uyu munsi.

    Uyu muramyi ukunze gukoresha amagambo yuzuyemo ihumure, yasobanuye ko aba ashishikajwe no gusubizamo abantu ibyiringiro kuko yanyuze mu bihe bibi azi n'uko biryana.

    Yaboneyeho no gusobanura ko kwinjira mu gitaramo cye yabigize ubuntu kuko adashaka ko kwishyura byaba imbogamizi kuri bamwe, atangaza ko yashyizeho itike y'ibihumbi 20Frw ku bantu bifuza gutera inkunga igitaramo cye yise 'Birakumvira.'

    Uyu muramyi yiseguye ku banyarwanda kuko atashoboye kuzana n’umuryango we bitewe n’ingendo yari amazemo iminsi ndetse n’izindi gahunda z’ubuzima bafite mu Bufaransa.

    Daniella wageze kuri Home Free Hotel ahaberaga ikiganiro n'itangazamakuru akerewe ku bw'impamvu z'umuryango, yavuze ko Fortran arenze kure umuvandimwe kuri bo, bityo ko biteguye kumushyigikira cyane mu gitaramo cye.

    Fortran yavuze ko itsinda rya James na Daniella babaye inshuti ze cyane, ari nayo mpamvu aribo yahisemo gukorana nabo bitewe n'uko nawe yabafashije cyane mu bitaramo baherutse gukorera i Burayi bigatuma nabo bifuza kumushyigikira cyane.

    Fortran Bigirimana azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Azonyambika,’ ‘Ntaco Nzoba,’ ‘Birakumvira’ yafatanyije na Adrien Misigaro, ‘Amahoro’ n’izindi.

    Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera Kicukiro kuri New Life Bible Church, kigatangira ku isaha y'i Saa Kumi n'imwe z’umugoroba. Ni igitaramo yatumiyemo Apotre Dr. Paul Gitwaza afata nk’inshuti ndetse n’umukozi w’Imana ko kubaha nk’uko yabihamirije inyaRwanda.com

    Agiye gukora iki gitaramo mu ntangiriro za 2024 nyuma y'uko gisubitswe kuko cyagombaga kuba mu mpera z’umwaka ushize ku ya 10 Ukuboza 2023, kikaririmbwamo n'abahanzi batandukanye barimo Aime Uwimana, Gaby Kamanzi n'abandi.

    Umuramyi Fortran agiye kongera gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka 5


    Ndayishimiye Christophe, ari gufasha Fortran mu mitegurire y’igitaramo by’umwihariko mu bijyanye n’umuziki


    Edidia, niwe uri guhuza ibikorwa bijyanye n’igitaramo cya Fortran 

    Yateguje abazitabira ko bazumva Imana

    Daniella yasobanuye ko ibitaramo bakubutsemo i Burayi byagenze neza cyane

    Yatangaje ko bagiye mu bihugu 9 ku mugabane w’u Burayi nubwo byose batabashije kubitaramiramo


    Fortran yavuze ko yatumiye Apotre Gitwaza mu gitaramo cye kuko basanzwe ari inshuti cyane


    Fortran yavuze birambuye ku gitaramo agiye gukorera mu Rwanda nyuma y’imyaka 5

    Reba hano amafoto menshi yafatiwe mu kiganiro Bigirimana Fortran yagiranye n’itangazamakuru

    REBA IKIGANIRO FORTRAN BIGIRIMANA YAGIRANYE N’ABANYAMAKURU

    PHOTOS & VIDEO: Freddy RWIGEMA – InyaRwanda  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138496/fortran-bigirimana-yateguje-uburyohe-mu-gitaramo-yatumiyemo-james-na-daniella-na-apotre-gi-138496.html

  • Tshisekedi yibukijwe ko nubwo yatsinze amatora ariko kuganira na M23 bigikenewe #rwanda #RwOT

    Ibihugu byibukije iyi ngingo Perezida Felix Tshisekedi, ni u Bubiligi n’u Bufaransa, mu matangazo yatanzwe na Guverinoma z’ibi Bihugu bwifuriza ishya n’ihirwe uyu mukuru wa RDC.

    U Bufaransa bubinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, bwagize buti 'Twifurije ishya n’ihirwe Perezida wongeye gutorwa ariko tunahamagarira impande zose za politiki ndetse na Sosiyete Sivile muri Congo, gufungura inzira z’ibiganiro, mu gucubya umwuka uri mu Gihugu.'

    Nanone kandi iyi Minisiteri yavuze ko bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo, u Bufaransa bugishyigikiye inzira zashyizweho n’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere, bemeje ko guverinoma ya Congo igomba kuganira n’imitwe yose.

    Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Bubiligi na yo yavuze ko yishimiye kongera gutorwa kwa Felix Tshisekedi, ariko imusaba gukomeza kuyoboka inzira zose zigamije gushakira amahoro uburasirazuba bw’Igihugu cye.

    Ibi Bihugu bikomeje kugaragaza ko byishimiye intsinzi ya Tshisekedi mu gihe abo bari bahanganye mu matora, batemera ibyayavuyemo, ndetse bamwe bakaba bagikomeje gusaba ko yazasubirwamo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Tshisekedi-yibukijwe-ko-nubwo-yongeye-gutorwa-ariko-kuganira-na-M23-bigikenewe

  • Kamonyi : Abigabije igipangu cy’umuturanyi bakagisenya batanze ibisobanuro byamaganiwe kure n’Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024.

    Ni icyaha cyabaye tariki 19 Ukuboza 2023, ubwo abo bantu bazindutse mu gitondo bakajya gusenya igipangu cya Nzeyimana Jean utuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda.

    Ni mu gihe icyo gipangu cyasenywe ari icy’uyu Nzeyimana yaguze mu cyamunara ya Banki izwi nka GT Bank.

    Gusa ngo uyu Nzeyimana yaje guhura n’imbogamizi kuko abana b’uwari nyiri iki gipangu, bashatse kumusohoramo, bamurega no mu nkiko baburanye baratsindwa, ari nabwo bakoraga iki gikorwa cyo kumusenyera.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo aba bakoze bidakurikije amategeko bityo ko ari icyaha cyo gusenya inyubako itari iyawe no kwigomeka ku byemezo by’inkiko.

    Abaregwa bahawe umwanya, bireguye bavuga ko basenyaga urukuta ruri mu butaka bwabo bufite UP1 406,ko butari mu butaka bwagurishijwe muri cyamunara kandi ko bari barabigaragarije inzego z’ubuyobozi.

    Abunganira abaregwa nabo bavuga ko nta cyaha cyakozwe kuko basenyaga umutungo wabo bagamije kuhakorera ibindi bikorwa, bagasaba ko abafunze barekurwa, bagasanga imiryango yabo.

    Umushinjacyaha yabajije abaregwa uko hagurishijwe umutungo w’inzu ariko igipangu cyayo cyigasigara.

    Abaregwa bireguye bavuga ko ibyo batabibazwa kuko byari kuba byarakosojwe n’uwemeza ko ubutaka ari ubwe.

    Abakoreshejwe mu gusenya inyubako uko ari abarindwi nabo bahawe umwanya, bireguye bavuga ko uyu Mukakarangwa Lea, yabahaye akazi maze nabo bakagakora.

    Umwe muri bo uvugwa ko yahawe ikiraka agashaka abasenya, yavuze ko yahawe na Mukakarangwa Lea ikiraka, amwemerera amafaranga 80.000Frw ariko akaza guhabwa 50.000frw, maze nabo batangira akazi.

    Urukiko rwababajije niba batari bazi ko bari kwijandika mu byaha, basubiza ko icyo bari bagamije kwari ugukora akazi, bagahembwa kuko bari bizeye uwakabahaye nabo basaba urukiko kubarekura.

    Ubushinjacyaha bwashinje Mukakarangwa Lea na Eric Mutangana icyaha cyo gusenya inyubako itari iyabo no kwigomeka ku byemezo by’inkiko, bubasabira gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    Ni mu gihe abahawe akazi uko ari barindwi bo bashinjwa ubufatanyacyaha mu gusenya inyubako itari iyabo, bubasabira gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

    Icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 16 Mutarama 2024 saa cyenda z’amanywa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kamonyi-Abigabije-igipangu-cy-umuturanyi-bakagisenya-batanze-ibisobanuro-byamaganiwe-kure-n-Ubushinjacyaha

  • Kazungu wari utegerejwe na benshi mu Rukiko ntiyahageze n’urubanza rwe rurasubikwa #rwanda #RwOT

    Mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hari abantu benshi bari baje kumva uru rubanza ruregwamo Kazungu wavugishije benshi, gusa bategereza ko ahagera baraheba.

    Abamwunganira bo bageze ku cyicaro cy’Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, mu gihe umukiliya wabo we yari ari ku Igororero rya Nyarugenge aho afungiye, aburana hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Uruhande rwa Kazungu ndetse n’ubwunganizi bwe, babwiye Urukiko ko batabonye umwanya wo kwicara ngo bategure bihagije urubanza, bityo ko bifuza igihe cyo kurutegura.

    Kazungu wari uri ku ikoranabuhanga, yabwiye Urukiko ko yari yumvikanye n’umwunganizi we ko basaba ko urubanza rusubikwa kuko batabonye uko bategura urubanza.

    Me Faustin Murangwa wunganira Kazungu Denis yabwiye Urukiko ko nubwo batabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza, ariko ko nyuma y’icyumweru biteguye kuba baburana.

    Ni icyifuzo cyumviswe n’Urukiko, rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza, rurwimurira tairki 02 Gashyantare 2024.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kazungu-wari-utegerejwe-na-benshi-mu-Rukiko-ntiyahageze-n-urubanza-rwe-rurasubikwa