Blog

  • Kapiteni wa Rayon Sports yavuze kuri ba rutahizamu bashya iyi kipe yaguze #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze ko abakinnyi babiri bakina bataha izamu iyi kipe yongeyemo ari abakinnyi beza ariko na none umukino w’uyu munsi ari wo uribwerekane niba koko batarabibeshyeho.

    Mbere yo gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona, Rayon Sports yongeyemo abakinnyi batatu bayobowe na ba rutahizamu babiri; Alsény Camara ukomoka muri Guinea na Paul Gomis ukomoka muri Senegal ndetse n’umunyezamu ukomoka muri Senegal, Khadime Ndiaye.

    Agaruka kuri aba bakinnyi bakina bataha izamu, kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze ko ari abakinnyi bagaragaje ko ari abakinnyi beza mu myitozo ariko bakaba bari bumenye niba bazabafasha ku mukino w’uyu munsi.

    Ati 'Nkurije wenda imyitozo ntabwo umwataka ameze neza nk’uko ubyifuza cyangwa ubishaka ariko mu myitozo bameze neza cyane, bari hejuru uretse wenda ikintu cyo kubura imikino (match fitness) ntabwo twigeze dukina wenda imikino ya gicuti ariko ni abakinnyi bakuru, ni abakinnyi bafite ubunararibonye umusaruro bazatanga ku mukino wa Gasogi United ni ho tugomba guhera tuvuga ko bazadufasha cyangwa se dushobora kuba dufite icyuho.'

    Rayon Sports uyu munsi irakina na Gasogi United saa 18hoo’ mu mukino w’umunsi wa 16 ari na wo ufungura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24, byitezwe ko aba bakinnyi bombi bari bugagaragare mu kibuga ndetse nta gihindutse bakaza no kukibanzamo.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kapiteni-wa-rayon-sports-yavuze-kuri-ba-rutahizamu-bashya-iyi-kipe-yaguze

  • Ibihame by’Imana bizihiye benshi muri Gen Z C… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo cya Gen Z Comedy cyabatijwe Iseka Rusange, cyabaye mu Ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali. Ni igitaramo kimaze kuba ubukombe dore ko cyitabirwa bikomeye kandi kigatanga ibyishimo bisendereye.

    Iki gitaramo cyitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah uri kugaragaza imbaraga mu gushyigikira cyane ibikorwa birimo ubuhanzi. Ni igitaramo cyanyuze benshi, batangira umwaka wa 2024 banezerewe.

    Nyuma yo gutanga ibyishimo binyuze mu mbyino gakondo ku bitabiriye iki gitaramo gisanzwe kiba kabiri ku kwezi, bamwe mu bagize iri torero “Ibihame by’Imana” ari bo Cyogere na Kanyankore Mucyo, basobanuye inkomoko y’izina ryabo rifite amateka akomeye ku mitima yabo.

    Mu gace kiswe “Meet Me Tonight” gatumirwamo abahanga mu buhanzi runaka, ababarizwa mu Itorero Ibihame by’Imana rigizwe n’abasore b’intore, bavuze ko iri zina ryatoranijwe kubera uburemere bwaryo, buganisha ku gukomera, bifuza gukora ibitazibagirana.

    Bagize bati: “Twahisemo izina Ibihame kuko twumvaga iryo zina rikomeye, twakwisanisha naryo tugakomera mu buhanzi bwacu”. Ubwo bagarukaga ku ntego zabo bavuze ko bashinze iri torero bagamije gutanga ubutabazi no gusigasira umuco mu banyarwanda batanga ibyishimo.

    Ku bijyanye n’inama iruta izindi ku rubyiruko n’abandi bose bitabiriye, Ibihame by’Imana basabye urubyiruko kubyaza umusaruro ibitekerezo byabo, kandi bakamenya ko impano zabo ari umutungo ukomeye bafite.

    Iri torero ryavutse mu mwaka wa 2013, rikaba rigaragaramo ibyamamare mu muziki w’u Rwanda nka Ruti Joel. Rimaze kugera kuri byinshi no kwaguka mu gihe bamaze bakora, batanga ibyishimo ku banyarwanda n’abanyamahanga.

    Aba babyinnyi b’intyoza, batarama mu muco w’u Rwanda, benshi bakizihirwa, bavuze ko intego yabo nyamukuru nk’Ibihame by’Imana ni “ugutoza abazatoza u Rwanda rw’ejo”.

    Bagarutse ku gitaramo cyabo bwite bari gutegura cyitwa “Mutarama”, bavuga ko cyashyizwe mu ntangiriro z’umwaka, mu kwezi kwa Mutarama, bagatangira umwaka bataramira benshi bihebeye inyigisho zuzuye umuco, ziba mu bihangano byabo.

    Bahisemo izina Ibihame by’Imana bifuza gukomera bagakora ibifasha abantu

    Umunyamideri Franco Kabano yitabiriye igitaramo cy’urwenya benshi bagaruka ku ruhara rwe

    Muyoboke yitabiriye iki gitaramo

    Benshi bizihiwe mu gitaramo cy’urwenya

    Minisitiri Utumatwishima Abdallah yitabiriye igitaramo cy’abanyarwenya

    Ibihame by’Imana byataramiye abitabiriye iki gitaramo biganjemo urubyiruko

    Benshi babuze aho bicara kubera ubwinshi bw’abantu

    Benshi bizihiwe mu gitaramo cy’urwenya cya Gen Z Comedy cyabatijwe ‘Iseka Rusange’

    AMAFOTO: Freddy Rwigema – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138485/ibihame-byimana-bizihiye-benshi-muri-gen-z-comedy-yitabiriwe-na-minisitiri-utumatwishima-a-138485.html

  • Njye nta mukinnyi kamara ngira – Umutoza wa Rayon Sports wagarutse no ku kibazo yaba afitanye n’abakinnyi b’Abagande #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Mohamed Wade yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye n’abakinnyi b’Abagande bataragaruka muri iyi kipe kandi ko uretse na bo nta n’undi mukinnyi bafitanye ikibazo.

    Ni nyuma y’uko iyi kipe imaze ibyumweru hafi 3 ikora imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 igomba gutangira uyu munsi ku wa Gatanu, abakinnyi batatu b’Abagande bakinira iyi kipe batarayigaragaramo.

    Ba rutahizamu Joackiam Ojera na Charles Baale ndetse n’umunyezamu Simon Tamale ntabwo baratangira imyitozo muri Rayon Sports aho bavuga ko babuze itike ibakura iwabo muri Uganda bagaruka mu Rwanda, bayisabye ubuyobozi bwa Rayon Sports bubabwaira ko bakwitegera bagaruka cyane ko bagiye nta ruhushya bikaba bitari no mu masezerano ya bo.

    Umunya-Mauritania utoza Rayon Sports, Mohamed Wade abajijwe niba atari imbogamizi gutangira shampiyona adafite aba bakinnyi, yavuze ko kuri we abakinnyi bose bangana nta mukinnyi kamara mu ikipe, agomba kwita ku bo afite.

    Ati 'Njye nta mukinnyi w’icyamamare (star) ngira, nta mukinnyi kamara ngira, abakinnyi bose barangana. Ngiye gukinisha abakinnyi mbona, ntabwo najya kwita ku bakinnyi ntarimo kubona, ngomba gukomeza kwita ku bakinnyi ndi kumwe na bo, ngomba gukomeza kwita ku ikipe yanjye, nibagaruka mu kazi bazakina.'

    Abajijwe niba hari ikibazo yaba afitanye n’aba bakinnyi akaba ari yo mpamvu batinze kuza, yavuze ko ntacyo ndetse ko atari umutoza wagirana ibibazo n’abakinnyi.

    Ati 'Njyewe ntabwo ndi umutoza ugirana ibibazo n’abakinnyi, kuva nagera hano nta mukinnyi n’umwe ndagirana na we ikibazo, ntabwo ndi umuntu wagirana ikibazo n’abakinnyi kuko buri gihe mba ku ruhande rw’abakinnyi banjye, nta kibazo mfitanye na bo, nta makuru ya bo mfite.'

    Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 27, irasubukura imikino yo kwishyura ya shampiyona kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024 ikina na Gasogi United saa 18h00′ kuri Kigali Pele Stadium.

    Mohamed Wade yavuze ko nta mukinnyi kamara kandi ko nta n’ikibazo afitanye n’abakinnyi b’Abagande

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/njye-nta-mukinnyi-kamara-ngira-umutoza-wa-rayon-sports-wagarutse-no-ku-kibazo-yaba-afitanye-n-abakinnyi-b-abagande

  • Umuvugizi wa Rayon Sports, Robben NGABO yasubije abakomeje kwibaza uko Gikundiro izikiranura na Gasogi ya KNC idafite abakinnyi bayo 3 b’Abagande harimo na Ojera – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Robben NGABO yahamije ko nta mpungenge batewe no kuba abakinnyi 3 b'Abagande Joackim Ojera, Simon Tamale na Charles Baale batazagaragara ku mukino wa Gasogi United.

    Yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nyuma y'imyitozo ya nyuma abakinnyi ba Rayon Sports bakoze mbere yuko bahura na Gasogi united kuri Kigali Pelé Stadium ku mukino w'umunsi wa 16 wa Shampiyona uzaba kuri uyu wa Gatanu mu masaha y'umugoroba 18h00.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Robben NGABO yahamije ko Nta mpungenge batewe no kuba abakinnyi; Joackim Ojera, Simon Tamale na Charles Baale batazagaragara ku mukino wa Gasogi United.

    Ikiganiro cyose kiri kuri YouTube Ya ‘ISHUSHO TV OFFICIAL’#freshandfun #freshandfun pic.twitter.com/yJb1fGBcN4

    — Ishushotv Official (@ISHUSHOTV) January 11, 2024

    Source : https://yegob.rw/umuvugizi-wa-rayon-sports-robben-ngabo-yasubije-abakomeje-kwibaza-uko-gikundiro-izikiranura-na-gasogi-ya-knc-idafite-abakinnyi-bayo-3-babagande-harimo-na-ojera-videwo/

  • Amakuru ya siporo: APR FC yatewe agahinda n’ikipe ya Mlandege intego yari ifite yo gutwara igikombe cya Mapinduzi Cup ishyirwaho akadomo ityo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru ya siporo: APR FC yatewe agahinda n'ikipe ya Mlandege intego yari ifite yo gutwara igikombe cya Mapinduzi Cup ishyirwaho akadomo ityo.

    Ikipe ya APR FC yaserukiye u Rwanda mu mikino y'igikombe cya Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar muri Tanzania yaraye itsinzwe kuri penaliti 4-2 n'ikipe ya Mlandege FC yo muri Zanzibar mu mikino wari warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 biba ngombwa ko hitabazwa penaliti maze abasore b'ikipe y'Ingabo z'Igihugu ntibahirwa nazo birangira basezerewe batageze ku mukino wa nyuma nk'uko babyifuzaga.

    APR FC yari ifite intego zo kwegukana iki gikombe nk'uko yari yabigaragaje ku mukino wayihuje n'ikipe ya Yanga Africans muri 1/4 iyitsinda ibitego 3-1 mu ijoro rya cyeye ntiyahiriwe n'umukino wayihuje na Mlandege FC ntubwo ubuyobozi bw'iyi kipe ndetse n'abakunzi bayo batigeze bishimira imisifurire y'abasifuzi bayoboye uyu mukino.

    Biteganyijwe ko ikipe ya APR FC yatsindiwe na Mlandege FC muri 1/2 izakinira umwanya wa gatatu n'ubwo hari amakuru avuga ko iyi kipe ishobora kutazigera ikinira uyu mwanya ahubwo igiye kugaruka mu Rwanda kugira ngo ikomeze amarushanwa ya hano imbere mu gihugu.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-ya-siporo-apr-fc-yatewe-agahinda-nikipe-ya-mlandege-intego-yari-ifite-yo-gutwara-igikombe-cya-mapinduzi-cup-ishyirwaho-akadomo-ityo/

  • Agashya: Shaiboub yahawe amafaranga yanga kuyabika ahitamo kuyihera abasifuzi! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agashya: Shaiboub yahawe amafaranga yanga kuyabika ahitamo kuyihera abasifuzi!.

    Mu mukino ikipe ya APR FC yasezerewemo na Mlandege FC yo muri Zanzibar kuri penaliti 4-2 umunya Sudan Shaiboub Eldin ukinira ikipe y'Ingabo z'Igihugu niwe wahawe igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino (Man Of The Match).

    Shaiboub wari kapiteni muri uyu mukino yahawe amafaranga ibihumbi 750,000 by'amafaranga yo muri Tanzania nk'igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi gusa uyu mukinnyi ubwo yahabwaga aya mafaranga yahisemo kuyaha abasifuye umukino ngo dore ko aribo yabonaga bitwaye neza.

    Source: Imfura Jean Luc

    Source : https://yegob.rw/agashya-shaiboub-yahawe-amafaranga-yanga-kuyabika-ahitamo-kuyihera-abasifuzi/

  • Amafoto: Rayon sports yakoze imyitozo yanyuma yitegura Gasogi united idafite abakinnyi barimo Ojera na Charles Bale. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Rayon Sports yakoreye imyitozo ya nyuma mbere yuko ihura na Gasogi united kuri Kigali Pelé Stadium yitegura umukino w'umunsi wa 16 wa Shampiyona uraba kuri uyu wa Gatanu mu masaha y'umugoroba 18h00″

    Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi bashya biy'ikipe barimo Paul Alon Gomis, Khadime Ndiaye na Alseny Agogo Camara.

    ni imyitozo Kandi yagaragayemo abakinnyi babo bari bamaze iminsi badakora imyitozo Luvumbu Heritier na Youssef Rharbi.

    nyuma y'imyitozo Captain w'ikipe yadutangarije ko ikipe imeze neza Kandi yiteguye gutsinda uyu mukino nubwo hari abakinnyi babura barimo OJera Joackim , Charles Bale na Simon Tamale Bose bo mu gihugu cya Uganda batarava iwabo.

    Amafoto ya barimo Paul Alon Gomis, Khadime Ndiaye , Alseny Agogo Camara na Youssef Rharbi.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-rayon-sports-yakoze-imyitozo-yanyuma-yitegura-gasogi-united-idafite-abakinnyi-barimo-ojera-na-charles-bale/

  • Nta mu-Star ngira mu bakinnyi – Umutoza wa Ra… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyitozo isoza iy’icyumweru bitegura guhatana na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona, Mohamed Wade utoza Rayon Sports n’umuvugizi wayo Ngabo Robben babwiye itangazamakuru ko kuba abakinnyi; Ojera, Tamale na Baale badahari bidateye impungenge ndetse bitazabuza ‘Gikundiro’ gutsinda.

    Mohamed Wade yatangiye avuga ko atazi ibibazo bya Ojera, Tamale na Baale ati “Uko mubibona nanjye niko mbibona, ntabwo nzi ikibazo bafite, nshyize imbere gushaka intsinzi. Ndakorana n’abahari kuko niko nsanzwe, nkorana n’abahari.” 

    Mohamed Wade yatangaje ko yemeza ko nta mukinnyi kamara muri Rayon Sports

    Yumvikanishije ko abakinnyi bose bareshya imbere ye, ati “Nta mukinnyi udasanzwe kuri njye, nta mu-Star uba mu ikipe ntoza, bose ni beza, nizeye abakinnyi bahari bazakina neza.”

    Ngabo Robben, Umuvugizi wa Rayon Sports na we yavuze ko abakinnyi bose Rayon Sports ifite ari beza, atanga urugero kuri Iradukunda Pascal ati “Pascal Petit Messi iyo agenda abantu bamwita umu-star kuko akinira ikipe ikomeye, umukinnyi wese wageze muri Rayon Sports aba yabaye umu-star. Abakinnyi bari hano bose ni beza, byanze bikunze tuzatsinda Gasogi United… Ubushize twayitsinze ibitego bibiri mu minota 7, ejo nabwo niyo gahunda.”

    Luvumbu umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports nawe ari mu bakoze imyitozo ya nyuma

    Kapiteni, Rwatubyaye Abdoul na we yikije ku kuba aba bakinnyi bakomoka muri Uganda badahari, avuga ko ibisubizo bihari ari byinshi.

    Yagize Ati “Dufite Arsene na Hadji kandi mu mikino ibanza baradufashije cyane, navuga ko nta kibazo dufite. Hari abakinnyi bashya beza, nubwo tutabonye uburyo bwo gukinana umukino wa gicuti ubona ko bazi icyo gukora. Nyuma y’umukino wa Gasogi United nibwo tuzamenya niba tuvuga ko duhagaze neza koko cyangwa twaba dufite icyuho.”

    Rayon Sports izakina na Gasogi United idafite aba basore bakomoka muri Uganda nubwo bivugwa ko rutahizamu, Joackim Ojera yamaze kugera i Kigali. Ku rundi ruhande, umunyezamu, Simon Tamale yabwiye Ikinyamakuru Isimbi ko agifite ibibazo by’uburwayi bitamwemerera gukora akazi muri iyi minsi, bityo azategereza igihe abaganga bazamubwirira ko ameze neza byuzuye akabona kugaruka mu kibuga.

    Mbere yo gutangira imikino yo kwishyura muri Shampiyona ya 2023-24, Rayon Sports ihagaze ku mwanya wa 4 n’amanota 27, aho irushwa amanota 6 na APR FC iyoboye Shampiyona. Ni mu gihe Gasogi United yo ihagaze ku mwanya wa 8  n’amanota 18.

    Hategekimana Bonheur ashobora kubanza mu izamu rya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu 

    Camara nawe nyuma yo gukira imvune, ni umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu wa Gatanu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138483/nta-mu-star-ngira-mu-bakinnyi-umutoza-wa-rayon-sports-yamaze-impungenge-abafana-138483.html

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa UWIRINGIYIMANA Esther mwene Ntarazama Timothee na Uzamushaka Alphonsine, utuye mu Mudugudu wa Ruhogo, Akagari ka Rudashya, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo UWIRINGIYIMANA Esther, akitwa UMUHUZA Esther mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina ry'uwo twashyingiranywe.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-68/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-68

  • Mo Salah na Victor Osmhen mu byamamare 10 bih… – #rwanda #RwOT

    Igikombe cya Afurika, kizatangira ku itariki 13 Mutarama, gisozwe ku ya 11 Gashyantare uyu mwaka.

    Iyo irushanwa nk’iri rije, aba ari undi mwanya wo kugira ngo abakinnyi bakomoka muri Afurika, bahagararire ibihugu byabo ndetse babiheshe ishema ku ruhando mpuzamahanga.

    Kubera abakinnyi bakomeye bagiye bahagararira ibihugu byabo, ubu bimwe mu bihugu bya Afurika, ntibikiri agafu k’imvugwarimwe kubera ibyo byagezeho. 

    Iyo uvuze Cote D’Ivoire, benshi bumva amazina yakoze ibitangaza mu gikombe cya Afurika nka Yaya Toure, Didier Drogoba ndetse n’abandi. Nuvuga Nigeria, benshi bazumva Joseph Yobo, Johan Obi Mikel cyangwa Jay-Jay Okocha. Ubwo Senegal yo, uzumva Sadio Mane, Demba-Ba, Aliyou Sise ndetse n’abandi.

    Ubwo igikombe cya Afurika  cyatangiye guhumura mu mijyi nka za Yamoussoukro na Abidjan muri Cote D’Ivoire, InyaRwanda.com yabateguriye Abakinnyi 10 bitezweho kuzakora ibitangaza.

    10. Sadio Mane

    Nubwo nta gihe kinini Sadio Mane amaze ashinze urugo, ni umwe mu bakinnyi bitezweho ibitangaza mu gikombe cya Afurika.

    Sadio Mane ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba z’ ikipe y’igihugu ya Senegal. Mu gikombe cya Afurika  cyakinwe muri 2022, yafashije Senegal kucyegukana, icyo gihe yari ahigitse mugenzi we Mo Salah bakinanaga muri Liverpool.

    Kuva Sadio Mane yava muri Liverpool, uburyohe bwo guconga ruhago, bwagiye bumugabanyukamo. Akigera kuri Allianz Arena muri Bayern Munich, yatangiye kubura umwanya, dore ko yanayivuyemo yanduranya. 

    Kuva Sadio Mane yava muri Bayern Munich akajya muri Al-Nassir, ubu asigaye ari agatangaza, dore ko asigaye akinana na kabuhariwe Cristiano Ronaldo.

    Umunya Senegal Sadio Mane, ni umwe mu bakinnyi bitezweho gukora ibitangaza mu gikombe cya Afurika 

    9. Vincent Aboubakar 

    Vincent Aboubakar, ubu ni rutahizamu akaba na Kapiteni wa Beşiktaş J.K yo muri Turkiya.

    Uyu mukinnyi ukinira ikipe y’igihugu ya Cameroon, ni umwe muri ba rutahizamu bateye ubwoba, cyane cyane iyo akina igikombe cya Afurika. Gutsinda ibitego by’ubwenge nibyo bimuranga, mu makipe yose yagiye akinira. 

    Mu gikombe cya Afurika  giherutse, cyanabereye muri Cameroon, Vincent Aboubakar niwe yayoboye ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi. Mu mikino 52 yaranze iryo rushanwa, habonetsemo ibitego 100. Muri ibyo harimo ibitego 8 bya Vincent Aboubakar.

    Vincent Aboubakar uzwiho gutsinda ibitego byiza, niwe witezweho guheka ikipe y’igihugu ya Cameroon 

    8. Sehrou Guirassy

    Sehrou Guirassy, ni rutahizamu ukomoka muri Guinea, akinira VfB Stuttgart yo muri Bundesliga. 

    Impamvu uyu mukinnyi ari mu bateye ubwoba mu gikombe cya Afurika, uyu munya Guinea, muri uyu mwaka w’imikokino wa 2023-24, amaze gukinira VfB Stuttgart imikino 14, yayitsindiye ibitego 17. 

    7. Sébastien Haller 

    Sébastien Haller usanzwe ari kubica bigacika muri Borussia Dortmund yo mu Budage, siwe uzarota isaha igeze ngo ababaze ibihugu bizahura na Cote D’Ivoire, dore ko azaba akinira imbere y’abafana be.

    Sébastien Haller wakuze akinira igihugu cy’u Bufaransa mu bakiri bato, imikino yose yabakiniye yabatsindiye ibitego 25. 

    Nyuma yo gukura akinira u Bufaransa, akimara kuba mukuru, yahinduye imyumvure, ahitamo gukinira ikipe y’igihugu y’ abasokuruza be ya Cote D’Ivoire. Mu mikino 21 amaze kuyikinira, yayitsindiye ibitego 8.

    6. Victor Boniface

    Victor Boniface, ni umunya Nigeria uri kubica bigacika muri Bayer Leverkusen yo mu Budage. Kuri ubu ari muri ba rutahizamu bahanganye na Harry Kane mu gutsinda ibitego byinshi aho mu Budage.

    Nubwo muri uyu mwaka w’imikino nta gitego Victor Boniface aratsindira Nigeria, muri Bayer Leverkusen agaragaza ko ari mwiza uyu mwaka. Mu mikino 16 ya Bundesliga, uyu muhungu afite ibitego 10 na Assists 7.

    5. Victor Osmhen

    Victor Osmhen, nawe ni rutahizamu wa Nigera na Napoli, uri kubica bigacika muri iyi minsi.

    Uyu mukinnyi, usibye kuba ari kurwanirwa n’amakipe akomeye yo ku Isi, aherutse gutorwa nka rutahizamu mwiza ukomoka muri Afurika wa 2023.

    Victor Osmhen uzaba arangaje imbere ubusatirizi bwa Nigeria, yaje ku mwanya wa munani, ubwo hatangwaga Ballon d’Or, igena umukinnyi wahize abandi muri uwo mwaka.

    Nyuma y’uko umwaka w’imikino ushize yatsindiye Napoli ibitego 26, muri uyu amaze kuyitsindira ibitego 7.

    Ikipe y’igihugu ya Nigeria ni imwe mu makipe ateye ubwoba muri iki gikombe cya Afurika, dore ko usibye Victor Osmhen wa Napoli, ifite na Victor Boniface wa Bayer Leverkusen.

    Rutahizamu mwiza ukomoka ku Mugabane wa Afurika , Victor Osmhen azaba ayoboye ubusatirizi bwa Nigeria mu gikombe cya Afurika 

    4. Achraf Hakimi

    Achraf Hakimi, ni myugariro w’ikipe y’igihugu ya Morocco na Paris Saint-Garmain. Uyu mukinnyi ufatwa nka nimero Kabiri mwiza Isi ifite kugeza ubu, nawe ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Morocco muri Cote D’Ivoire.

    Achraf Hakimi na bagenzi be, mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Quatar, baciye agahigo ko kuba abanyafurika  ba mbere bageze muri kimwe cya Kabiri mu mikino y’Igikombe cy’Isi.

    Nubwo ari umukinnyi ukina nka myugaruro, Achraf Hakimi, ntabwo asiba kunyeganyeza inshundura. Kugeza ubu amaze gutsinda ibitego bitanu mu ikipe y’igihugu ya Morocco.

    Myugariro Achraf Hakimi, ni umwe mu bakinnyi bazafasha ikipe y’igihugu ya Morocco mu gikombe cya Afurika 

    3. Andre Onana

    Andre Onana, ni umuzamu wa Manchester United na Cameroon. Uyu muzamu, nubwo atazakina umukino wa mbere igihugu cye kizacakiranamo na Guinea, Onana yitezweho kuzafasha byinshi igihugu cye nyuma yo kugaruka.

    Mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroon muri 2022, Andre Onana yari yasezeye mu ikipe y’igihugu, nyuma yo gushwana na Ligobert Song utoza Cameroon.

    Ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru muri Cameroon, ryaricaye ryongera guhuza ibiganiro na Onana, bityo afata umwanzuro wo kugaruka mu ikipe y’igihugu.

    Umwaka w’imikino ishyize, Andre Onana yatowe nk’umuzamu mwiza ku Isi, nyuma y’uko yafashije Inter Milan kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League. 

    Nubwo yafashwe nk’umuzamu mwiza mu mwaka w’imikino ishyize, muri uyu biragoranye ko Andre Onana azongera gutoranywa mu bazamu beza, dore ko ibihe bitamumereye neza muri Manchester United.

    Kugeza ubu, Onana Andre, ntabwo ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Cameroon iri muri Cote D’Ivoire. Biteganyijwe ko azahagera amaze gufasha Manchester United gukina umukino wa English Premier League, ikipe ye ifitanye na Tottenham Hotspurs ku cyumweru.

    2. Mohammed Kudus

    Mohammed Kudus uri kubica bigacika muri West Ham United yo mu Bwongereza, ni umwe mu bitezweho ibitangaza mu gikombe cya Afurika , ubwo azaba akinira Ikipe y’igihugu ya Ghana.

    Umwaka we wa mbere ari gukina muri English Premier League, ari kuryoherwa nayo kakahava. Mu mikino 24 amaze gukinira West Ham United, inshuro indwi zose yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.

    1. Mo Salah 

    Umunya-Misiri Mohammed Salah w’imyaka 31 y’amavuko, agarutse mu gikombe cya Afurika  ari nk’intare yakomeretse. Byaramubabaje mu gikombe giherutse, ubwo yacyambuwe na mugenzi we bakinanaga muri Liverpool, Sadio Mane.

    Mohammed Salah, ntabwo yigeze amanura urwego rwe rw’ imikinire. Mu mateka y’igikombe cya Afurika, Mohammed Salah amaze gukina imikino 22, yakinnye iminota 1536, amaze gutsinda ibitego 7 na assist 6.

    Mohammed Salah, afite akandi kazi gakomeye ko guhesha ikipe y’igihugu ya Misiri AFCON ku nshuro ya munani, dore ko iyifite inshuro indwi. 

    Mohammed Salah kandi ni umwe mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso muri Cote D’Ivoire, dore ko yamaze kwigarurira imitima y’abafana benshi ubwo yakinaga muri Chelsea, Liverpool na AS Roma.

    Mohammed Salah wa Liverpool, agarutse mu gikombe cya Afurika  ameze nk’ Intare yakomeretse, dore ko icyatambutse cyamuciye mu myanya y’intoki 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138482/mo-salah-na-victor-osmhen-mu-byamamare-10-bihanzwe-amaso-mu-gikombe-cya-afurika-138482.html