Blog

  • Muri Murera nta mikino! Umutoza wa Rayon Sports Muhammedh Wade yeretswe umuryango  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Murera nta mikino! Umutoza wa Rayon Sports Muhammedh Wade yeretswe umuryango.

    Ikipe ya Rayon Sports ku munsi w'ejo tariki 12 Mutarama ku isaha ya 18h:00 kuri Kigali Pele Stadium nibwo yakinnye n'ikipe ya Gasogi United umukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda gusa uyu mukino ntiwahiriye abasore b'umutoza Muhammedh Wade dore ko ikipe ya Gasogi United yabatsinze ibitego 2-1 ibintu byababaje cyane abakunzi ba Rayon Sports ndetse bikaba bivugwa ko byagize ingaruka mbi ku mutoza Wade.

    Inkuru dukesha umunyamakuru wa RBA Nkurunziza Emmanuel Ruvuyanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:'Rayon nyuma yo kunyagirwa na Gasogi United biravugwa ko umutoza w'umusigire Muhammedh Wade yaba yeretswe umuryango'.

    Aya makuru yatangajwe na Ruvuyanga ndetse bandi bantu benshi nta kintu ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports burayavugaho.

    Source : https://yegob.rw/muri-murera-nta-mikino-umutoza-wa-rayon-sports-muhammedh-wade-yeretswe-umuryango/

  • Umufana yarize nk’uruhinja rw’amezi 3 nyuma yo kubona Gasogi United itambaza umupira imbere ya Rayon Sports yafataga nk’ikipe ya mbere mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana yarize nk'uruhinja rw'imyaka 3 nyuma yo kubona Gasogi United itambaza umupira imbere ya Rayon Sports yafataga nk'ikipe ya mbere mu Rwanda

    Nyuma y'umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo n'ikipe ya Gasogi United, umwe mu bafana yagaragaye arimo kurira cyane ubona ko afite agahinda gakomeye k'ikipe ye yafataga nk'ikipe ya mbere mu Rwanda.

    Uyu mufana ugaragara mu mashusho yafashwe na bagenzi bacu akomeje kubaza benshi bitewe n'amarira yagaragaje.

    Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu biragoye ko yatwara igikombe bijyanye nandi makipe Ari imbere ye bihanganye cyane arimo APR FC na Police FC ubona ziyubatse cyane kuyirusha.

    Source : https://yegob.rw/umufana-yarize-nkuruhinja-rwamezi-3-nyuma-yo-kubona-gasogi-united-itambaza-umupira-imbere-ya-rayon-sports-yafataga-nkikipe-ya-mbere-mu-rwanda/

  • Ikipe ya APR FC itaragera hano mu Rwanda yaciye ibintu nyuma yo kumenya ikipe irimo kwitoza ishaka kuzahana kubera nayo ubugome yayikoreye ikanayitwara ibikombe 2 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC itaragera hano mu Rwanda yaciye ibintu nyuma yo kumenya ikipe irimo kwitoza ishaka kuzahana kubera nayo ubugome yayikoreye ikanayitwara ibikombe 2

    Ikipe ya APR FC imaze igihe kigera ku byumweru 2 mu gihugu cya Zanzibar aho yari yaragiye gukinira imikino ya Mapinduzi Cup ikaviramo muri 1/2 ikuwemo na Mulndege FC nubwo ivuga ko yibwe cyane.

    Iyi kipe yashatse uko yagaruka hano mu Rwanda mu buryo bwihuse ariko indege ziba ikibazo biza gufatwaho umwanzuro ko izahagera ku munsi wejo ku cyumweru.

    Nubwo APR FC itarimo gukina iyi mikino ya Mapinduzi Cup iracyakora imyitozo aho ubuyobozi bwayo buvuga ko bashaka guhana cyane ikipe ya AS Kigali yamaze igihe kitari gito iyitsinda ndetse hamwe inayitwara ibikombe byikurikiranya, harimo icy'Amahoro ndetse na Super Cup 2022.

    Ku rundi ruhande AS Kigali nayo imaze iminsi ibonye umuyobozi wayo Shema Fabrice nayo ngo yiteguye neza kuko ikibazo cy'amafaranga bari bafite ngo cyarakemutse bameze neza ahubwo ngo APR FC igomba kuza yikandagira.

    Izi kipe zizahura mu gikombe cy'amahoro mu cyumweru gitaha dore ko tombora yabaye izi kipe zisanga zizahurira muri 1/8 kirangiza.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-itaragera-hano-mu-rwanda-yaciye-ibintu-nyuma-yo-kumenya-ikipe-irimo-kwitoza-ishaka-kuzahana-kubera-nayo-ubugome-yayikoreye-ikanayitwara-ibikombe-2/

  • Hakozwe igerageza ry’amatora azaba bwa mbere ahujwe ya Perezida n’Abadepite #rwanda #RwOT

    Iri gerageza ryakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024.

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko iki gikorwa cy’igerageza ry’amatora ahujwe gifasha kumenya neza umwanya bifata mu gutora kabiri (2), (Perezida wa Reubulika n’abadepite).

    Nanone kandi iki gikorwa cy’igerageza, kigamije kumenya umwanya wo kubarura amajwi mu cyumba cy’itora, no kureba ibikenewe byose byazafasha kugirango amatora azagende neza.

    Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, azaba mu mpeshyi y’uyu mwaka tariki 15 Nyakanga 2024, akazaba abaye ku nshuro ya mbere ahujwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Hakozwe-igerageza-ry-amatora-azaba-bwa-mbere-ahujwe-ya-Perezida-n-Abadepite

  • Joachiam Ojera nyuma yo gukorogana mu mukino wejo hakozwe ikintu kerekana ko uyu mukinnyi yarangije gusibwa mu bakinnyi ba Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Joachiam Ojera nyuma yo gukorogana mu mukino wejo hakozwe ikintu kerekana ko uyu mukinnyi yarangije gusibwa mu bakinnyi ba Rayon Sports

    Mu mukino ikipe ya Gasogi United yatsinzemo ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-1 hagaragayeko umukinnyi wari umaze igihe muri Rayon Sports Joachiam Ojera yamaze gusibwa mu bakinnyi ba Rayon Sports.

    Ubusanzwe ikipe ya Rayon Sports abakinnyi benshi b'iyi kipe bambara inyambaro iriho amanimero yabo ndetse n'amazina yabo. Rutahizamu Joachiam Ojera asanzwe yambara nimero 30 ndetse yanditseho amazing ye ariko ku munsi wejo twabona IRADUKUNDA Pascal yinjira mu kibuga yambaye iyi nimero.

    IRADUKUNDA Pascal nubwo yinjiye mu kibuga yambaye iyi nimero 30 yari inanidtseho n'amazina ye benshi batangira kwibaza niba Koko iyi nimero yaramaze guhabwa uyu mwana ukiri muto Kandi Joachiam Ojera atararangiza amasezerano muri iyi kipe nubwo nawe yanze kugaruka gukora akazi.

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na Gasogi United bisa nkaho iyi kipe yavuye ku gikombe kuko kuba APR FC iyi imbere yayirusha amanota arenga icyenda naho Police FC ikayirusha 8 byagorana cyane.

     

    Source : https://yegob.rw/joachiam-ojera-nyuma-yo-gukorogana-mu-mukino-wejo-hakozwe-ikintu-kerekana-ko-uyu-mukinnyi-yarangije-gusibwa-mu-bakinnyi-ba-rayon-sports/

  • Amashirakinyoma ku kwirukanwa kwa Mohamed Wade urimo kurebana ayingwe n’abakunzi ba Rayon Sports byanatumye umwe mu bayobozi b’iyi kipe akubitwa umutwe n’umufana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashirakinyoma ku kwirukanwa kwa Mohamed Wade urimo kurebana ayingwe n'abakunzi ba Rayon Sports byanatumye umwe mu bayobozi b'iyi kipe akubitwa umutwe n'umufana

    Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino ufungura shampiyona n'ikipe ya Gasogi United ukarangira itsinzwe ibitego 2-1 umuyobozi wa Gasogi United agataha yivuga imyato kubera uko ikipe ye yitwaye.

    KNC uyobora Gasogi United nyuma y'umukino yatangaje ko atashye ababaye kubera adatumye abafana ba Rayon Sports bataha atabangishije ibara ry'ubururu kubera ko atayitsinze ibitego byinshi.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwarakaye cyane ndetse bamwe mu banyamakuru bagahita batangaza ko Umutoza Mohamed Wade yamaze kwirukanwa ariko ukuri ni uko inama igomba guhuza ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse na bamwe mu bavuga rikijyana igomba kuba uyu munsi ari naho harafatirwamo uyu mwanzuro.

    Biravugwa ko Mohamed Wade amahirwe menshi ari bwirukanwe ariko amakuru dufite ni uko kugeza ubu umwanzuro utarafatwa ahubwo nyuma y'umukino ikipe ya Rayon Sports WFC irakina na AS Kigali WFC uri uyu munsi nibwo haratangazwa icyiraba cyavuye mu nama iraba umukino urangiye.

    Uku kwitwara nabi kwa Rayon Sports byaviriyemo SG w'iyi kipe Namenye Patrick gukubita umutwe n'umufana nubwo aya makuru naruhande ruragira icyo rubitangazaho mu buryo bweruye ariko iki kikaba ari nacyo cyatumye benshi bemeza ko Umutoza yirukanwe

     

    Source : https://yegob.rw/amashirakinyoma-ku-kwirukanwa-kwa-mohamed-wade-urimo-kurebana-ayingwe-nabakunzi-ba-rayon-sports-byanatumye-umwe-mu-bayobozi-biyi-kipe-akubitwa-umutwe-numufana/

  • Butoyi Jean wa RBA akaba perezida wa AJSPOR na King Bernard wabaye SG wa Rayon batorewe kujya muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino mu Kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) akaba na perezida w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR), Butoyi Jean yatorewe kuba visi perezida wa Komisiyo y’Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane muri FERWAFA.

    Itangishaka Bernard uzwi nka King wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports, ba we yatorewe kuba visi perezida wa Komisiyo y’Ubugenzuzi n’Iyubahirizamategeko muri FERWAFA.

    Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024 ni bwo habaye Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA yigaga ku ngingo 3.

    Harimo kwemeza Ingengo y’imari ya 2024, amatora y’abagize inzego zigenga za FERWAFA no kwemeza Komiseri wa Komisiyo y’Imisifurire.

    Kwemeza Ingengo y’Imari ya 2024

    FERWAFA iteganya kuzakoresha 9.932.725.243 Frw nk’ingengo y’imari ya 2024. Aya mafaranga iteganya ko 46% azava muri Minisiteri ya Siporo, 42% azava muri FIFA, 3.7% azava muri CAF, 1.41 azava muri BLARIRWA, 0.68 azava muri PSG, 1.21% azava mu bikorwa bya FERWAFA byinjiza amafaranga ni mu gihe 4.02% azava mu bandi bafatanyabikorwa FERWAFA iteganya.

    Ibikorwa aya mafaranga azakoreshwamo;
    Muri uyu mwaka FERWAFA iteganya kuzakoresha 9.932.725.243 Frw, muri yo miliyari 5,73 Frw azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru, miliyari 2,2 Frw azajya mu bikorwa bya FERWAFA birimo no guhemba abakozi mu gihe andi miliyari 2 Frw ari yo azakoreshwa mu kugura ibikoresho bya hoteli ya FERWAFA no kubaka ibibuga bine.

    Iri Shyirahamwe ryateganyije ko uyu mwaka amakipe y’igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu 2024 arimo imikino ya CECAFA, amajonjora ya CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 n’icy’Isi cya 2026, imikino ya gicuti, gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi, CECAFA U-23 n’imikino y’Amavubi y’Abagore, azakoresha miliyari 2.41 Frw (umwaka ushize yari miliyari 2.5 Frw), akaba azava muri miliyari 5.73 Frw yagenewe amarushanwa n’iterambere rya ruhago.

    Abanyamuryango badatinze bakaba bahise bemeza iyi Ngengo y’Imari.

    Komisiyo y’Imisifurire

    Komite Nyobozi ya FERWAFA yavuze ko Komisiyo y’Imisifurire itari ifite Komiseri, bahisemo ko Komiseri aba Hakizimana Louis.

    Uyu yahoze ari umisifuzi mpuzamahanga wabisezeye kumugaragaro muri 2022.

    Komisiyo zigenga

    Komisiyo y’ubugenzuzi n’iyubahirizamategeko

    *Niwemugeni Chantal (perezida)
    *Itangishaka King Bernard (visi perezida)
    *Kabarisa (membre)
    *Barahira Jermie (membre)
    *Uwimana Yvette (membre)

    Komisiyo y’amatora:

    *Rugera Jean Claude (perezida)
    *Nkunzimana Bernard (visi perezida)
    *Musanabaganwa Christine (membre)
    *Iradukunda Irene (membre)
    *Uwanziga Eugenie (membre)
    *Nyiraneza Fabiola

    Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane;

    *Munyankumburwa Jean Marie (perezida)
    *Butoyi Jean (visi perezida)
    *Mukakarangwa Delphine (umunyamategeko)
    *Gasasira Djafar (umunyamategeko)
    *Murekatete Fifi (umunyamategeko)
    *Nzabahimana Augustin Neto (umunyamategeko)
    *Uwera Mireille Marceline (umunyamategeko)

    Aba banyamategeko bamwe bazaba bashinzwe kureberera inyungu z’abakinnyi abandi iz’amakipe.

    Komisiyo y’Imyitwarire

    Mabano Jules (perezida)
    Twizeyeyezu Marie (visi perezida)
    Ntirenganya Frederick (membre)

    Komisiyo itanga ibyangombwa ku makipe;

    Rukundo Eugene (perezida)
    Musoni Camille (Visi perezida)
    Benimana Richard (membre)
    Kayumba Fred (membre)
    Nkurikiyinka Julien (membre)

    Komisiyo Mbonezabupfura;

    Komisiyo ishinzwe sitati z’abakinnyi;

    King Bernard yatorewe kujya muri Komisiyo y’Ubugenzuzi n’iyubahirizamategeko

    Butoyi Jean yatorewe kujya mu rwego rushinzwe gukemura amakimbirane muri FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-w-imikino-wa-rba-akaba-perezida-wa-ajspor-na-king-bernard-wabaye-sg-wa-rayon-batorewe-kujya-muri-ferwafa

  • TECNO yamuritse telefoni nshya “Spark 20 Seri… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wo kumurika 'TECNO Spark 20 Series' aho TECNO Mobile Rwanda yashyiraga ku mugaragaro telefoni ebyiri arizo TECNO Spark 20 na TECNO Spark 20 Pro+ zombi zifite ubushobozi budasanzwe mu kubika umuriro, gufotora no kubika ibintu byinshi.

    Ni umuhango wabereye kuri Televiziyo y'igihugu (RTV) no ku ishami ryayo KC2 binyuze mu kiganiro cy'imikino 'Sports Corner' kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2023. Telefoni zamuritswe ntizisanzwe kuko zifite umwihariko aho zidasaza ngo zihindure isura y’uruhu rwazo nk’uko bisanzwe bizwi ku zindi telefoni iyo umuntu ayikoraho cyane.

    Izi telefoni kandi zifite umwihariko wo kuba zifite camera zidasanzwe. TECNO Spark 20 ifite 50MP [Megapixels] za camera y’inyuma na 32 MP za camera y’imbere. TECNO Spark 20 Pro+ yo ifite Megapixels 108 za camera y’inyuma na Megapixels 32 za camera y’imbere. Ibi bizifasha gufata ifoto n’amashusho meza.

    Izi telefoni zombi zamuritswe na TECNO Mobile Rwanda imaze kuba ubukombe ku isoko rya telefone, zifite indahuzo zazo zihariye (Charge) zihutisha umuriro ku buryo budasanzwe. Izi telefoni kandi zifata umuvuduko wa internet ya 4G. Zikaba zifite ububiko buhagije

    Nyuma yo kuzimurika ku mugaragaro, hatangajwe icyamamare cyo kuzigeza ku banyarwanda. Alyn Sano ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Say Less”, “Fake Gee” na” Boo and Bee” ni we wahise yerekwa itangazamakuru n’abanyarwanda ko ari we ugiye kwamamaza izi telefoni zikagera kure [Brand Ambassador].

    Uyu muhanzikazi ku ikubitiro yahise ahabwa telefoni yo mu bwoko bwa TECNO Spark 20 Pro+ ndetse atangira kwifotoza izo telefoni. Alyn Sano yatangaje ko nta muntu n’umwe ikigo cya TECNO kitareze mu buryo bwa telefoni kuko ngo umuntu wese yakuze atunze Tecno.

    Ku bw’ibyo yavuze ko ari iby’igiciro cyinshi kuba yagiriwe icyizere agahabwa aka kazi kandi ko yiteguye kugakora neza. Icyakora ikijyanye n’amasezerano n’iki kigo yirinze kubivugaho.

    Muri iki gikorwa cyo kumurika Spark 20 Series, hanatangajwe ubufatanye bwa TECNO n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika mu kino y’igikombe cya Afurika 2023. Bakaba banatangaje ko hazatoranywa umunyamahirwe umwe mu bazagura izi telephone nshya maze akazajya kureba umukino wa yuma w’igikombe cya Afrika muri Côte d’Ivoire.

    TECNO kandi yatangaje ubufatanye na sosiyete y’itumanaho ya Airtel aho ubu umuntu uzajya ugura telephone ya TECNO azajya abona na simukadi iriho Gigabite 15 z’ubuntu mu gihe cy’ukwezi.

    TECNO yamuritse telefoni ebyiri icyarimwe 'Tecno spark 20 series' zifite ubushozi budasanzwe mu kubika umuriro

    Izi telefone zifata amashusho n'amafoto akeye cyane

    Spark 20 Pro+ ni telefone ijyanye n’igihe

    Spark 20 ni nziza cyane

    Alyn Sano yagizwe Brand ambassador wa Tecno spark 20 series ahita ahabwa spark 20 pro+

    Alyn Sano yari yabanje gutanga integuza


    Alyn Sano yishimiye kuba ‘Brand Ambassador’ wa TECNO

    Niba ukunda ifoto icyeye nkurangiye TECNO Spark 20 na TECNO Spark 20 Pro+

    Mucyo Eddie ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Tecno Rwanda

    Umuhanzikazi w’icyamamare mu Rwanda, Alyn Sano niwe Band Ambassador wa TECNO

    TECNO yamurikiye telefone zayo nshya mu birori bikomeye byabereye kuri RTV na KC2

    TECNO Spark 20 Series yageze ku isoko

    TECNO Spark 20 Pro+ ifite ikoranabuhanga rihambaye

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y’IKI GIKORWA CYABEREYE KURI RBA

    AMAFOTO: Freddy Rwigema – InyaRwanda

    VIDEO: TECNO MOBILE RWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138529/tecno-yamuritse-telefoni-nshya-spark-20-series-alyn-sano-agirwa-brand-ambassador-amafoto-138529.html

  • Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1 hafungurwa imikino y'igice cyo kwishyura ya Primus National League #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024 nibwo hakinwe umukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda, Primus National League 2023-2024.

    Mu mukino wafunguye ikiciro cy'imikino yo kwishyura wabereye kuri Kigali Pele Stadium, uhuza Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1.

    Rayon Sports yaherukaga gutsinda Gasogi United mu mikino ibiri iheruka 2-1 kuri buri mukino, yatangiye nabi imikino yo kwishyura itsindwa ibitego bibiri byose byatsinzwe na Kabanda Serge.

    Ku ruhande rw'iyi kipe izwi nka Gikundiro, igitego kimwe cyo kwishyura cyatsinzwe na Heritier Nzinga Luvumbu ku munota wa nyuma w'umukino.

    Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino yawukinnye ibura bamwe mu bakinnyi bayo bakomoka mu gihugu cya Uganda bakiri mu birihuko, abo ni umunyezamu Simon Tamale, ba Rutahizamu Joackiam Ojera na Charles Bbaale.

    Gutsindwa uyu mukino kwa Rayon Sports byatumye iguma ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona y'u Rwanda aho ifite amanota 27, Gasogi United uo kuri ubu iri ku mwanya wa 7 n'amanota 21.

    Kugeza ubu ikipe ya APR FC iracyayoboye n'amanota 33 irakurikirwa na Police FC ifite amanota 31 ku mwanya wa Kabiri.

    Etoile de l'Est yo iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n'amanota 10, irakurika AS Kigali ya 15 ifite amanota 15.

    Uko indi mikino y'umunsi wa 16 iri bukinwe mu mpera z'icyumweru:

    The post Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1 hafungurwa imikino y'igice cyo kwishyura ya Primus National League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yatsinzwe-na-gasogi-united-2-1-hafungurwa-imikino-yigice-cyo-kwishyura-ya-primus-national-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yatsinzwe-na-gasogi-united-2-1-hafungurwa-imikino-yigice-cyo-kwishyura-ya-primus-national-league

  • Musa Esenu yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umugande wahoze akinira Rayon Sports, Musa Esenu yabonye ikipe nshya ya Masafi Al-Junoob SC yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

    Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi yari asoje amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports ariko iyi kipe ntibumvikane ku kuba bakongera amasezerano.

    Amakuru avuga ko uyu rutahizamu wari uyoboye ubusatirizi bwa Gikundiro mu myaka 2 itambutse, yamaze kumvikana n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq ya Masafi Al-Junoob SC kuyikinira mu mezi 6 ari imbere aho azajya ahembwa ibihumbi 3 by’amadorali.

    Esenu wifuzwaga na Gasogi United ntabwo byakunze ko ayisinyira kubera ko uyu mukinnyi wagombaga gusoza amasezerano ye tariki ya 30 Mutarama 2024, Rayon Sports yamubwiye ko imurekura ariko akaba atemerewe gusinyira ikipe yo mu Rwanda.

    Imikino yo kwishyura ya 2021-22 yatsindiye Rayon Sports ibitego 7 ni mu gihe umwaka w’imikino wa 2022-23 muri shampiyona yatsinze ibitego 9. Ubu mu gice kibanza cya shampiyona ari afite ibitego 4.

    Musa Esenu yabonye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musa-esenu-yabonye-ikipe-nshya