Blog

  • Amashirakinyoma ku kwirukanwa kwa Mohamed Wade urimo kurebana ayingwe n’abakunzi ba Rayon Sports byanatumye umwe mu bayobozi b’iyi kipe akubitwa umutwe n’umufana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashirakinyoma ku kwirukanwa kwa Mohamed Wade urimo kurebana ayingwe n'abakunzi ba Rayon Sports byanatumye umwe mu bayobozi b'iyi kipe akubitwa umutwe n'umufana

    Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino ufungura shampiyona n'ikipe ya Gasogi United ukarangira itsinzwe ibitego 2-1 umuyobozi wa Gasogi United agataha yivuga imyato kubera uko ikipe ye yitwaye.

    KNC uyobora Gasogi United nyuma y'umukino yatangaje ko atashye ababaye kubera adatumye abafana ba Rayon Sports bataha atabangishije ibara ry'ubururu kubera ko atayitsinze ibitego byinshi.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwarakaye cyane ndetse bamwe mu banyamakuru bagahita batangaza ko Umutoza Mohamed Wade yamaze kwirukanwa ariko ukuri ni uko inama igomba guhuza ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse na bamwe mu bavuga rikijyana igomba kuba uyu munsi ari naho harafatirwamo uyu mwanzuro.

    Biravugwa ko Mohamed Wade amahirwe menshi ari bwirukanwe ariko amakuru dufite ni uko kugeza ubu umwanzuro utarafatwa ahubwo nyuma y'umukino ikipe ya Rayon Sports WFC irakina na AS Kigali WFC uri uyu munsi nibwo haratangazwa icyiraba cyavuye mu nama iraba umukino urangiye.

    Uku kwitwara nabi kwa Rayon Sports byaviriyemo SG w'iyi kipe Namenye Patrick gukubita umutwe n'umufana nubwo aya makuru naruhande ruragira icyo rubitangazaho mu buryo bweruye ariko iki kikaba ari nacyo cyatumye benshi bemeza ko Umutoza yirukanwe

     

    Source : https://yegob.rw/amashirakinyoma-ku-kwirukanwa-kwa-mohamed-wade-urimo-kurebana-ayingwe-nabakunzi-ba-rayon-sports-byanatumye-umwe-mu-bayobozi-biyi-kipe-akubitwa-umutwe-numufana/

  • Butoyi Jean wa RBA akaba perezida wa AJSPOR na King Bernard wabaye SG wa Rayon batorewe kujya muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino mu Kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) akaba na perezida w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR), Butoyi Jean yatorewe kuba visi perezida wa Komisiyo y’Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane muri FERWAFA.

    Itangishaka Bernard uzwi nka King wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports, ba we yatorewe kuba visi perezida wa Komisiyo y’Ubugenzuzi n’Iyubahirizamategeko muri FERWAFA.

    Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024 ni bwo habaye Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA yigaga ku ngingo 3.

    Harimo kwemeza Ingengo y’imari ya 2024, amatora y’abagize inzego zigenga za FERWAFA no kwemeza Komiseri wa Komisiyo y’Imisifurire.

    Kwemeza Ingengo y’Imari ya 2024

    FERWAFA iteganya kuzakoresha 9.932.725.243 Frw nk’ingengo y’imari ya 2024. Aya mafaranga iteganya ko 46% azava muri Minisiteri ya Siporo, 42% azava muri FIFA, 3.7% azava muri CAF, 1.41 azava muri BLARIRWA, 0.68 azava muri PSG, 1.21% azava mu bikorwa bya FERWAFA byinjiza amafaranga ni mu gihe 4.02% azava mu bandi bafatanyabikorwa FERWAFA iteganya.

    Ibikorwa aya mafaranga azakoreshwamo;
    Muri uyu mwaka FERWAFA iteganya kuzakoresha 9.932.725.243 Frw, muri yo miliyari 5,73 Frw azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru, miliyari 2,2 Frw azajya mu bikorwa bya FERWAFA birimo no guhemba abakozi mu gihe andi miliyari 2 Frw ari yo azakoreshwa mu kugura ibikoresho bya hoteli ya FERWAFA no kubaka ibibuga bine.

    Iri Shyirahamwe ryateganyije ko uyu mwaka amakipe y’igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu 2024 arimo imikino ya CECAFA, amajonjora ya CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 n’icy’Isi cya 2026, imikino ya gicuti, gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi, CECAFA U-23 n’imikino y’Amavubi y’Abagore, azakoresha miliyari 2.41 Frw (umwaka ushize yari miliyari 2.5 Frw), akaba azava muri miliyari 5.73 Frw yagenewe amarushanwa n’iterambere rya ruhago.

    Abanyamuryango badatinze bakaba bahise bemeza iyi Ngengo y’Imari.

    Komisiyo y’Imisifurire

    Komite Nyobozi ya FERWAFA yavuze ko Komisiyo y’Imisifurire itari ifite Komiseri, bahisemo ko Komiseri aba Hakizimana Louis.

    Uyu yahoze ari umisifuzi mpuzamahanga wabisezeye kumugaragaro muri 2022.

    Komisiyo zigenga

    Komisiyo y’ubugenzuzi n’iyubahirizamategeko

    *Niwemugeni Chantal (perezida)
    *Itangishaka King Bernard (visi perezida)
    *Kabarisa (membre)
    *Barahira Jermie (membre)
    *Uwimana Yvette (membre)

    Komisiyo y’amatora:

    *Rugera Jean Claude (perezida)
    *Nkunzimana Bernard (visi perezida)
    *Musanabaganwa Christine (membre)
    *Iradukunda Irene (membre)
    *Uwanziga Eugenie (membre)
    *Nyiraneza Fabiola

    Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane;

    *Munyankumburwa Jean Marie (perezida)
    *Butoyi Jean (visi perezida)
    *Mukakarangwa Delphine (umunyamategeko)
    *Gasasira Djafar (umunyamategeko)
    *Murekatete Fifi (umunyamategeko)
    *Nzabahimana Augustin Neto (umunyamategeko)
    *Uwera Mireille Marceline (umunyamategeko)

    Aba banyamategeko bamwe bazaba bashinzwe kureberera inyungu z’abakinnyi abandi iz’amakipe.

    Komisiyo y’Imyitwarire

    Mabano Jules (perezida)
    Twizeyeyezu Marie (visi perezida)
    Ntirenganya Frederick (membre)

    Komisiyo itanga ibyangombwa ku makipe;

    Rukundo Eugene (perezida)
    Musoni Camille (Visi perezida)
    Benimana Richard (membre)
    Kayumba Fred (membre)
    Nkurikiyinka Julien (membre)

    Komisiyo Mbonezabupfura;

    Komisiyo ishinzwe sitati z’abakinnyi;

    King Bernard yatorewe kujya muri Komisiyo y’Ubugenzuzi n’iyubahirizamategeko

    Butoyi Jean yatorewe kujya mu rwego rushinzwe gukemura amakimbirane muri FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-w-imikino-wa-rba-akaba-perezida-wa-ajspor-na-king-bernard-wabaye-sg-wa-rayon-batorewe-kujya-muri-ferwafa

  • TECNO yamuritse telefoni nshya “Spark 20 Seri… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wo kumurika 'TECNO Spark 20 Series' aho TECNO Mobile Rwanda yashyiraga ku mugaragaro telefoni ebyiri arizo TECNO Spark 20 na TECNO Spark 20 Pro+ zombi zifite ubushobozi budasanzwe mu kubika umuriro, gufotora no kubika ibintu byinshi.

    Ni umuhango wabereye kuri Televiziyo y'igihugu (RTV) no ku ishami ryayo KC2 binyuze mu kiganiro cy'imikino 'Sports Corner' kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2023. Telefoni zamuritswe ntizisanzwe kuko zifite umwihariko aho zidasaza ngo zihindure isura y’uruhu rwazo nk’uko bisanzwe bizwi ku zindi telefoni iyo umuntu ayikoraho cyane.

    Izi telefoni kandi zifite umwihariko wo kuba zifite camera zidasanzwe. TECNO Spark 20 ifite 50MP [Megapixels] za camera y’inyuma na 32 MP za camera y’imbere. TECNO Spark 20 Pro+ yo ifite Megapixels 108 za camera y’inyuma na Megapixels 32 za camera y’imbere. Ibi bizifasha gufata ifoto n’amashusho meza.

    Izi telefoni zombi zamuritswe na TECNO Mobile Rwanda imaze kuba ubukombe ku isoko rya telefone, zifite indahuzo zazo zihariye (Charge) zihutisha umuriro ku buryo budasanzwe. Izi telefoni kandi zifata umuvuduko wa internet ya 4G. Zikaba zifite ububiko buhagije

    Nyuma yo kuzimurika ku mugaragaro, hatangajwe icyamamare cyo kuzigeza ku banyarwanda. Alyn Sano ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Say Less”, “Fake Gee” na” Boo and Bee” ni we wahise yerekwa itangazamakuru n’abanyarwanda ko ari we ugiye kwamamaza izi telefoni zikagera kure [Brand Ambassador].

    Uyu muhanzikazi ku ikubitiro yahise ahabwa telefoni yo mu bwoko bwa TECNO Spark 20 Pro+ ndetse atangira kwifotoza izo telefoni. Alyn Sano yatangaje ko nta muntu n’umwe ikigo cya TECNO kitareze mu buryo bwa telefoni kuko ngo umuntu wese yakuze atunze Tecno.

    Ku bw’ibyo yavuze ko ari iby’igiciro cyinshi kuba yagiriwe icyizere agahabwa aka kazi kandi ko yiteguye kugakora neza. Icyakora ikijyanye n’amasezerano n’iki kigo yirinze kubivugaho.

    Muri iki gikorwa cyo kumurika Spark 20 Series, hanatangajwe ubufatanye bwa TECNO n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika mu kino y’igikombe cya Afurika 2023. Bakaba banatangaje ko hazatoranywa umunyamahirwe umwe mu bazagura izi telephone nshya maze akazajya kureba umukino wa yuma w’igikombe cya Afrika muri Côte d’Ivoire.

    TECNO kandi yatangaje ubufatanye na sosiyete y’itumanaho ya Airtel aho ubu umuntu uzajya ugura telephone ya TECNO azajya abona na simukadi iriho Gigabite 15 z’ubuntu mu gihe cy’ukwezi.

    TECNO yamuritse telefoni ebyiri icyarimwe 'Tecno spark 20 series' zifite ubushozi budasanzwe mu kubika umuriro

    Izi telefone zifata amashusho n'amafoto akeye cyane

    Spark 20 Pro+ ni telefone ijyanye n’igihe

    Spark 20 ni nziza cyane

    Alyn Sano yagizwe Brand ambassador wa Tecno spark 20 series ahita ahabwa spark 20 pro+

    Alyn Sano yari yabanje gutanga integuza


    Alyn Sano yishimiye kuba ‘Brand Ambassador’ wa TECNO

    Niba ukunda ifoto icyeye nkurangiye TECNO Spark 20 na TECNO Spark 20 Pro+

    Mucyo Eddie ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Tecno Rwanda

    Umuhanzikazi w’icyamamare mu Rwanda, Alyn Sano niwe Band Ambassador wa TECNO

    TECNO yamurikiye telefone zayo nshya mu birori bikomeye byabereye kuri RTV na KC2

    TECNO Spark 20 Series yageze ku isoko

    TECNO Spark 20 Pro+ ifite ikoranabuhanga rihambaye

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y’IKI GIKORWA CYABEREYE KURI RBA

    AMAFOTO: Freddy Rwigema – InyaRwanda

    VIDEO: TECNO MOBILE RWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138529/tecno-yamuritse-telefoni-nshya-spark-20-series-alyn-sano-agirwa-brand-ambassador-amafoto-138529.html

  • Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1 hafungurwa imikino y'igice cyo kwishyura ya Primus National League #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024 nibwo hakinwe umukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda, Primus National League 2023-2024.

    Mu mukino wafunguye ikiciro cy'imikino yo kwishyura wabereye kuri Kigali Pele Stadium, uhuza Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1.

    Rayon Sports yaherukaga gutsinda Gasogi United mu mikino ibiri iheruka 2-1 kuri buri mukino, yatangiye nabi imikino yo kwishyura itsindwa ibitego bibiri byose byatsinzwe na Kabanda Serge.

    Ku ruhande rw'iyi kipe izwi nka Gikundiro, igitego kimwe cyo kwishyura cyatsinzwe na Heritier Nzinga Luvumbu ku munota wa nyuma w'umukino.

    Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino yawukinnye ibura bamwe mu bakinnyi bayo bakomoka mu gihugu cya Uganda bakiri mu birihuko, abo ni umunyezamu Simon Tamale, ba Rutahizamu Joackiam Ojera na Charles Bbaale.

    Gutsindwa uyu mukino kwa Rayon Sports byatumye iguma ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona y'u Rwanda aho ifite amanota 27, Gasogi United uo kuri ubu iri ku mwanya wa 7 n'amanota 21.

    Kugeza ubu ikipe ya APR FC iracyayoboye n'amanota 33 irakurikirwa na Police FC ifite amanota 31 ku mwanya wa Kabiri.

    Etoile de l'Est yo iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n'amanota 10, irakurika AS Kigali ya 15 ifite amanota 15.

    Uko indi mikino y'umunsi wa 16 iri bukinwe mu mpera z'icyumweru:

    The post Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1 hafungurwa imikino y'igice cyo kwishyura ya Primus National League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yatsinzwe-na-gasogi-united-2-1-hafungurwa-imikino-yigice-cyo-kwishyura-ya-primus-national-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yatsinzwe-na-gasogi-united-2-1-hafungurwa-imikino-yigice-cyo-kwishyura-ya-primus-national-league

  • Musa Esenu yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umugande wahoze akinira Rayon Sports, Musa Esenu yabonye ikipe nshya ya Masafi Al-Junoob SC yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

    Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi yari asoje amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports ariko iyi kipe ntibumvikane ku kuba bakongera amasezerano.

    Amakuru avuga ko uyu rutahizamu wari uyoboye ubusatirizi bwa Gikundiro mu myaka 2 itambutse, yamaze kumvikana n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq ya Masafi Al-Junoob SC kuyikinira mu mezi 6 ari imbere aho azajya ahembwa ibihumbi 3 by’amadorali.

    Esenu wifuzwaga na Gasogi United ntabwo byakunze ko ayisinyira kubera ko uyu mukinnyi wagombaga gusoza amasezerano ye tariki ya 30 Mutarama 2024, Rayon Sports yamubwiye ko imurekura ariko akaba atemerewe gusinyira ikipe yo mu Rwanda.

    Imikino yo kwishyura ya 2021-22 yatsindiye Rayon Sports ibitego 7 ni mu gihe umwaka w’imikino wa 2022-23 muri shampiyona yatsinze ibitego 9. Ubu mu gice kibanza cya shampiyona ari afite ibitego 4.

    Musa Esenu yabonye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musa-esenu-yabonye-ikipe-nshya

  • Rayon Sport igaritswe na Gasogi ya KNC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yakomeje mu mikino yo kwishyura ubwo ni ku munsi wa 16 wa shampiyona.

    Ku ikubitiro umukino wabimburiye iyindi ni umukino wa Rayon Sport yakiriye ikipe ya Gasogi United y'umuherwe KNC.

    Igice cya mbere kirabgiye Rayon Sport igaritswe na Gasogi United ku gitego kimwe ku busa kuri Kigali Pele Stadium.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-igaritswe-na-gasogi-ya-knc/

  • Rayon Sports igize amahirwe – Perezida wa Gas… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryatambutse, ni bwo ikipe ya Gasogi United yakoze igisa ni kwihaniza ikipe ya Rayon Sports, iyitsinda ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.

    Ibitego byose bya Gasogi United, byatsinzwe na Kabandi Serge, mu gihe igitego cy’impozamarira cya Rayon Sports cyatsinzwe na Luvumbu.

    Nyuma y’uyu mukino mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Gasogi United yatangaje ko Rayon Sports yagize amahirwe yari kuba yatsinzwe ibitego byinshi. 

    Yagize ati: “Uriya mwana Kabanda Serge namurwanyeho, mvuga ko ariwe rutahizamu mwiza mu Rwanda uhari ariko udahabwa amahirwe, dufata icyemezo cyo gusezerera Maxwell kugira ngo akine. 

    Gusa icyo navuga, Rayon Sports igize amahirwe, abakinnyi bacu bose ntabwo bari bakabonye ibyangombwa. Rayon Sports ndabashimira birwanyeho bakabaye batsinzwe ibitego byinshi.”

    KNC yakomeje avuga ko asaba abakinnyi be kugira gahunda kuko izina ridakina. Ati” “Ndasaba ko abakinnyi bagira gahunda bakumva ko izina ridakina”. 

    “Mwabonye abakinnyi bitwaga ko bafite amazina twasezereye, muri iyi kipe ku ntebe y’abasimbura hariho abakinnyi 4 bo mu ikipe nto, ubu gahunda ya Gasogi United ntabwo ari ahantu ho kuryama ngo abantu bahagonere.”

    Gasogi United nyuma yo gutsinda Rayon Sports, yahise ifata umwanya wa 7 n’amanota 21, mu gihe Rayon Sports ikiri ku mwanya wa 4 n’amanota 27.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KNC YATANGARIJEMO IBI BYOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138527/rayon-sports-igize-amahirwe-perezida-wa-gasogi-united-video-138527.html

  • Abofisiye bakuru ba RDF n’abo mu Bihugu 10 basangizanyije umuco w’iwabo #rwanda #RwOT

    Ni ibirori bibaye ku nshuro ya 11, byaranzwe no kumurikirana umuco mu ngeri zinyuranye nk’imirire, imyambarire ndetse no mu mbyino.

    Iki gikorwa cyateguwe n’abasirikare 49 bo mu rwego rw’Abofisiye bakuru bo mu Bihugu 11 byo ku Mugabane wa Afurika bari gukurikirana amasomo yo kuyobora inzego za gisirikare ku nshuro ya 12.

    Ni igikorwa kigamije guhamya imikoranire hagati y’Ingabo ndetse no gusangizanya ibyo abandi bazi.

    Umuyobozi w’iri shuri rya Rwanda Defence Force Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba wayoboye ibi bikorwa mu izina ry’Umugaba Mukuru wa RDF, yavuze ko uyu munsi w’umuco ari ngombwa kuko utuma abanyeshuri basangiza indagagaciro.

    Ati 'Nanone kandi ni umunsi wo kugaragaza uruhare rw’umuco mu guhanahana ibitekerezo n’ubumenyi.'

    Ibihugu byitabiriye iri murika, harimo Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, South Sudan, Tanzania, Uganda, Zambia ; ndetse n’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Abofisiye-bakuru-ba-RDF-n-abo-mu-Bihugu-10-basangizanyije-umuco-w-iwabo

  • Umutoza wa Rayon Sports wizeye gutwara APR FC igikombe, yavuze ko akorera mu bihe bigoye #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, umunya-Mauritania, Mohamed Wade yavuze ko amanota 9 APR FC yabarusha iramutse itsinze umukino wa yo w’umunsi wa 16 atari amanota menshi kuyakuramo ari ibintu byoroshye.

    Ni nyuma yo gutsindwa na Gasogi United 2-1 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona ya 2023-24 waraye ubereye kuri Kigali Pele Stadium.

    Uyu mutoza yavuze ko amaze igihe akora mu buryo bugoye aho nta wundi mutoza afite umufasha ariko kuba yaragizwe umutoza mukuru akaba agiye gushaka uwamwungiriza akaza bagafatanya.

    Yongeye no kwitsa no ku bakinnyi b’Abagande bataraza (Ojera, Tamale na Charles Baale) aho yagize ati “ntabwo ibihe ntozamo byoroshye, abakinnyi ku munota wa nyuma baragenda ngo bagiye mu kiruhuko, ikiruhuko cya Noheli ni iki? Bafite amasezerano bagmba kuyubaha.”

    Agaruka ku kuba niba abona mu gihe APR FC yatsinda umukino wa yo w’umunsi wa 16 ikabarusha amanota 9 igikombe kitaba kigiye, yavuze ko atari byo kuko amanota 9 ari amanota make kuyakuramo byashoboka cyane.

    Ati “Amanota 9 ni imikino 3, amanota 9 ni imikino 3, ni byo cyangwa si byo? Kubera iki? Amanota 9 ni imikino 3 kandi hasigaye imikino 14.”

    Nyuma yo gukina umunsi wa 16, Rayon Sports iracyari ku mwanya wa 4 n’amanota 27, Musanze ya 3 ifite 29, Police FC ya 2 ifite 31 ni mu gihe APR FC ya mbere ifite 33. Aya makipe yose ayiri imbere ntabwo arakina umunsi wa 16.

    Mohamed Wade ntiyemera ko igikombe cyagiye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-wizeye-gutwara-apr-fc-igikombe-yavuze-ko-akorera-mu-bihe-bigoye

  • America yahise itanga umuburo ku Banyamerika kubera ifungwa ry’imipaka y’u Burundi n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko u Burundi bufashe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda kubera umwuka mubi umaze iminsi wubuye hagati y’Ibihugu byombi, aho u Burundi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara, ariko rwo rukabihakana.

    Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda yahise ishyira hanze itangazo ry’umuburo ku Banyamerika baba mu Rwanda.

    Iri tangazo rivuga ko ari iry’umuburo ku Banyamerika, rigira riti 'Nta makuru dufite y’igihe iri fungwa rizamara. Ni yo mpamvu tubagira inama yo gukurikiranira hafi itangazamakuru ryo mu Rwanda kugira ngo mumenye byinshi kuri iki kibazo n’ibishya bishobora guhinduka.'

    Leta Zunze Ubumwe za America zitanze uyu muburo, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yo idahwema guhumuriza abaturarwanda ko nta gishobora guhungabanya umutekano warwo kuko inzego z’umutekano zihora ziri maso kuba zaburizamo icyaza gishaka gutoba ituze ry’Abaturarwanda.

    U Rwanda kandi rwahumurije Abarundi bari mu Rwanda ko nta mpungenge bagomba kugira nubwo Igihugu cyabo cyirukanye Abanyarwanda, rwo rukavuga ko bakwiye kuryama bagasinzira ndetse bagakomeza ibyo basanzwe bakora nta nkomyi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/America-yahise-itanga-umuburo-ku-Banyamerika-kubera-ifungwa-ry-imipaka-y-u-Burundi-n-u-Rwanda