Blog

  • Amashirakinyoma ku rukundo rwa Kate Bashabe n… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe amazina ye ni Catherine Bashabe ariko yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Kate Bashabe. Yatangiye urugendo rwo kumenyekana 2011 ubwo yitabiriga amarushanwa y’ubwiza ya Miss MTN ndetse yitabye Miss Rwanda ariko akaza kuyikuramo. Aha yahakuye igikundiro ndetse n’ubwamamare.


    Kate Bashabe ubuzima bwe bw’urukundo si kenshi bwagiye hanze nubwo inkuru zibivugaho zitaburaga cyane ko ari icyamamare. Icyakora cyabaga ari ikibazo cy’igihe abantu bakabona ko nta rukundo arimo.

    Muri 2019 n’ibwo hakwirakwiye inkuru y’uko uyu munyarwandakazi ari mu rukundo n’uwari rutahizamu wa Liverpool yo mu Bwongereza icyo gihe, Sadio Mane.

    Ni inkuru yabaye kimono ku mbuga nkoranyambaga ariko ikwirakwijwe n’itangazamakru ryo mu gihugu cya Senegal aho uyu mukinnyi akomoka.

    Iyi nkuru byumwihariko yanditswe n’ikinyamakuru Feeling Dakar mu mashusho cyasakaje, cyavugaga ko Sadio Mane ari mu kibatsi cy’urukiko na Kate Bashabe.


    Ibi babikuraga ku ngendo za hato na hato, Kate Bashabe yakoreraga mu Bwongereza ubwo uyu mukinnyi yakinaga muri Liverpool bikiyongeraho kuba, Sadio Mane aribwo yasangizaga abamukurikira, indirimbo ‘Slowly’ ya Meddy.

    Icyakora aba bose bakomeje kubihakana kugeza ubwo mu ntangiriro za 2024, Sadio Mane yarushingaga na Aisha Tamba ukomoka mu Burundi.

    Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, Kate Bashabe yongeye guhamya ko atigeze akundana na Sadio Mane ndetse ko amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga afite akantu kanditseho amagambo y’urukundo, bitari ukuri.

    Ikibazo cyagiraga kiti “Byigeze kugaragara urimo gufana Sadio Mane ndetse ufite akantu kanditseho amagambo y’urukundo. Sadio Mane muraziranye?”.

    Kate Bashabe mu gusubiza yagize ati “Reka mpera kuri ayo magambo y’urukundo, ntago aribyo, ni ibintu bongeyemo (edit) ngo birimo amagambo y’urukundo ntago aribyo. Ibyo bihuha byatangiye nagiye kureba umukino wa Liverpool, mu by’ukuri nanje byarantunguye nk’uko nawe ubyumva, ntago nakundanye nawe.

    Narabivuze kuva mbere ariko abantu bakomeza bivugira ibyo bashaka ariko nta rukundo rwanjye nawe rwabayeho, ni ibyo, sinzi aho byavuye kugirango bifate iriya ntera ahantu hose bamenye ngo turakundana”.


    Ibi abivuze nyuma y’uko muri izi ntangiriro, uyu rutahizamu aherutse kurushinga n’umukunzi we Aisha Tamba wo mu Burundi.


    Kate Bashabe yahakanye ibyo gukundana na Sadio Mane


    Kate Bashabe avuga ko yahimbiwe urukundo na Sadio Mane


    Sadio Mane aherutse kurushinga n’umukunzi we Aisha Tamba wo mu Burundi

    Kate Bashabe yajyaga ajya kureba imikino y
     Liverpool

    Sadio Mane yakiniye Liverpool kandi Kate Bashabe arayifana

    Sadio Mane aherutse kurushinga na Aisha Tamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138556/amashirakinyoma-ku-rukundo-rwa-kate-bashabe-na-sadio-mane-uherutse-kurushinga-138556.html

  • RIP Maria Gahigi! Inkuru y’akababaro ku bakunzi b’ikipe ya APR FC yapfushije umufana wayo ukomeye cyane -Ifoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya kandi atari meza ku bakunzi b'ikipe ya APR FC yavuze umuwe mu bayeyi ndete akaba n'umufana w'iyi kipe.

    Ni amakuru batangaje muri iki gitondo babinyujije ku rukuta rwayo rwa X rwahoze ari (Twitter).

    Yagize ati:'Iruhuko ridashira k'umubyeyi akaba yari n'umukunzi ukomeye wacu Maria Gahigi. Imana imwakire mu bayo🤍🖤'.

    Source : https://yegob.rw/rip-maria-gahigi-inkuru-yakababaro-ku-bakunzi-bikipe-ya-apr-fc-yapfushije-umufana-wayo-ukomeye-cyane-ifoto/

  • Ntamuhanga yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntara y'uburengerazuba bw'u Rwanda mu Karere ka Rusizi umugabo witwa Ntamuhanga Jean Marie w'imyaka 50 y'amavuko yagwiriwe n'igice cy'ubwiherero yaviduraga, mu Mudugudu wa Rukuraza, Akagari ka Kizura, Umurenge wa Gikundamvura, arapfa.

    Ntamuhanga yakoraga akazi ko gucukura ubwiherero no kuvidura ubwuzuye.

    Ubwiherero yaviduraga bwahitanye ubuzima bwe ni ubwa koperative y'abahinzi b'umuceri ya COPRORIKI ikorera mu Murenge wa Gikundamvura, yabuviduraga afatanyije n'abandi 6, yahawe amafaranga y'u Rwanda 80.000.

    Umuyobozi wa COPRORIKI Hamenyimana Oscar, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko  yazanye nabo bagombaga kumufasha, batangira akazi saa mbiri z'ijoro, bageze mu ma saa kumi z'igitondo ni ho ubwiherero bwamutengukiyeho, arapfa.

    Source : https://yegob.rw/ntamuhanga-yitabye-imana/

  • Abafana ba Rayon Sports bari kuvunjisha ibyis… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru turi gusoza, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona. Uyu mukino ntabwo warangiye neza ku ruhande rwa Rayon Sports, kuko yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1.

    Uyu mukino abafana ba Rayon Sports bari babukereye ndetse bitabiriye ku bwinshi, kuko bari baje kwirebera ikipe yabo ndetse no kkwirebera abakinnyi bashya iyi kipe yari iherutse gusinyisha.

    Bigendeye ku buryo ikipe yatsinzewemo, bamwe mu bafana batashye barira, abandi bavuga ko ikipe yabo iri gutsindwa kubera umutoza wayo ukinisha nabi abakinnyi, ndetse akaba atazi no gusoma umukino.

    Nyuma y’uyu mukino, kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya Rayon Sports y’abagore, yamanutse mu kibuga aho yakinaga umukino w’ishiraniro muri shampiyona.

    Rayon Sports y’abagabo ntabwo yatangiye umwaka neza nyuma yo gutsindwa nabi na Gasogi United 

    Iyi kipe yaje gutsinda AS Kigali WFC ibitego 2-1 ndetse ihita ifata umwanya wa mbere, hari n’amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuko AS Kigali ariyo kipe yabagoraga.

    Abafana ba Rayon Sports bari kuvunjisha ibyishimo

    Abafana nyuma yo kubona ikipe yabo ibababaza bahisemo kwimurira ibikorwa byabo by’imifanire mu ikipe y’abagore.

    Ubwo umukino w’ikipe ya Rayon Sports y’abagore wari ugeze ku munota wa 70, bamwe mu bafana ba Rayon Sports batangiye kuririmba ko ikipe ya Rayon Sports isigaye ari iya bagore,ndetse abandi bakavuga ko umutoza ubu ari Rwaka atari Wade.

    Nubwo mu bagabo bitameze neza, ariko mu ikipe y’abagore igikombe barakigera amajanja 

    Ngirinshuti Evode ufana Rayon Sports, aganira na InyaRwanda ubwo umukino wa Rayon Sports y’abagore wari urimbanyije, yavuze ko atazongera gutanga amafaranga mu ikipe y’abagabo.

    Yagize Ati” Ubu mfite ibihumbi 250 FRW byanjye ngiye kibigabanya abakinnyi ba Rayon Sports y’abagore kuko niyo kipe dusigaranye. Nta mafaranga nakongera gutanga muri Rayon Sports y’abagabo kuko n’ubuyobozi ntabwo buyitayeho.

    Nahimana ngo bakunze kwita Macari, nawe yunze mu rya Evode yemeza ko ikipe ubu yo gufana ari Rayon Sports y’abagore. Yagize ati” Rayon Sports y’abagore ubu niyo kipe twizeye, niyo kipe ikwiye gukomerwa amashyi, ureke iriya ifite umutoza utazi no gusimbuza. Agahinda iri kuduteza ntacyo tuzajya tujya kukivuza kuri bashiki bacu kuko ntibadutenguha.”

    Kuri uyu mukino umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidere yari yabukereye ndetse ubona ko atewe ishema n’ikipe y’abagore ndetse umusaruro wavuye ku mukino wa Gasogi United asa n’uwawibagiwe. 


    Rwaka Jean Claude ubanza ibumoso, niwe mutoza mukuru wa Rayon Sports WFC, ndetse akaba aherutse kwanga kuza mu ikipe y’abagabo kubera ibibazo birimo 

    Rayon Sports y’abagore ku bigaragara ni nayo ubuyobozi bw’umuryango buri gushoramo amafaranga dore ko ari nayo iheruka kugura icyitwa umukinnyi 

    Abafana bari babukereye, ndetse bazanye n’ibikoresho byo gufana nk’uko babikora mu bagabo 

    Muri Rayon Sports amata ari kuguranwa itabi 


    Ngo burya ntaho utashakira ibyishimo icya mbere ni umwanzuro 

    Mukeshimana Dorothe yaraye asaruye amafaranga yari akunze guhabwa abakinnyi ba Rayon Sports y’abagabo, ariko bakaba muri iyi minsi batari gushimisha abafana 

    Matic usanzwe areba Rayon Sports yicaye ahatwikiriye kuri uyu wa gatandatu yigabije izuba afana bashiki be umukino urinda urangira 


    Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports y’abagore n’ubuyobozi baje gushimira abafana bari baje kubatera ingabo mu bitugu 

    Abafana ba Rayon Sports ubwo bari baje kureba ikipe y’abagore, bitonganyaga bavuga ko Wade utoza abagabo arutwa na Rwaka 

    Reba ibihe byaranze umukino wa Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC

    Bamwe mu bafana ba Rayon Sports ku wa 5 bari bavuye i Nyamirambo barira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138552/abafana-ba-rayon-sports-bari-kuvunjisha-ibyishimo-amafoto-video-138552.html

  • Kamonyi-Kagame Cup: Imirenge y'Umujyi yabujije iy'icyaro ibyishimo by'igikombe impande zose #rwanda #RwOT

    Haba mu bakobwa, haba mu bahungu, imirenge ibiri muri itatu igize Umujyi w'Akarere ka Kamonyi yatsinze imirenge y'icyaro bahuriye ku mukino wa nyuma w'Umupira w'amaguru mu gikombe'Umurenge Kagame-Cup'. Abitabiriye imikino, bahawe ubutumwa bubakangurira kwitwararika basigasira ubuzima, kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga, ubusambanyi n'ibindi bibakururira mu gukora ibyaha.

    Mu bahungu, ab'Umurenge wa Rugalika nyuma y'uko muri kimwe cya kabiri bari basezereye ab'Umurenge wa Kayumbu, ku mukino wa nyuma wabahesheje igikombe basezereye abahungu b'Umurenge wa Mugina, itaha ityo nta gikombe.

    Mu kibuga cya Ruyenzi ahabereye iyi mikino ya nyuma ya Kagame-Cup, byari ishiraniro.

    Ni mu gihe mu bakobwa, ab'Umurenge wa Gacurabwenge basezereye abakobwa b'Umurenge wa Mugina, isubira mu mayaga ityo nta gikombe haba mu bahungu ndetse n'abakobwa. Ni nawo Murenge wari wabashije kugeza amakipe abiri; Abahungu n'Abakobwa ku mukino wa nyuma wa Kagame-Cup.

    Haba mu bakobwa n'Abahungu, ikipe yatwaye igikombe yahawe igikombe ndetse igenerwa ibihumbi magana atatu by'u Rwanda, mu gihe ikipe yabaye iya Kabiri haba Abahungu cyangwa Abakobwa, buri imwe yahawe ibihumbi Magana abiri y'u Rwanda.

    Bajya bavuga ko ibyishimo bihenda, hakaba n'abatamenya icyatsi bikozemo.

    Igikombe Umurenge wa Rugalika utwaye muri Kagame-Cup, kije gisanga umuhigo baherutse kwesa( nta kwezi kurashira), ubwo bahigaga Imirenge yose yo mu Gihugu bagahesha Akarere ka Kamonyi Inka y'Ubumanzi n'iyayo, nyuma y'ibikorwa by'Urugerero aho bubatse inyubako z'Igihango cy'Urungano zizajya zitangirwamo Serivise zitandukanye, ahari kandi n'ikibuga gikomatanije imikino y'amaboko, hakaba isomero, icyumba kinini cy'inama cyangwa se Ubukwe n'ibindi.

    Nyuma y'umukino wa nyuma muri Kagame-Cup ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi w'Akarere, Dr Nahayo Sylvere yahaye ubutumwa abitabiriye irushanwa baba abakinnyi, abayobozi batandukanye bitabiriye n'abafana muri rusange.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

    Mu butumwa bwo kubungabunga amagara birinda ibiyobyabwenge, Dr Nahayo Sylvere yagize ati' Ntabwo wabasha gukina umupira nk'uyu ng'uyu ufite ikibazo mu mubiri kijyanye n'Ibiyobyabwenge, ariyo mpamvu dusaba by'umwihariko urubyiruko kwitwararika cyane. Ni mwe maboko n'imbaraga z'Igihugu cyacu, ni mwe bayobozi, ni mwe mufite igihe kinini cyo gukorera Igihugu cyacu. Ni byiza ko mwumva agaciro Igihugu kibaha, Ubuyobozi bubaha!. Imiryango irabakeneye, Igihugu kirabakeneye mugerageze mwitware neza ku gira ngo mukomeze gutanga umusanzu wanyu mu kubaka Igihugu'.

    Yakomeje asaba urubyiruko kuva mu nzira mbi zibashora mu biyobyabwenge bitandukanye, birinda kandi kunywa inzoga zitandukanye zibangiriza ubuzima. Abato yabibukije ko inzoga atari izabo, ariko kandi n'abakuru abibutsa kunywa nkeya abashoboye bakazireka ahubwo bagashyira imbere umurimo unoze.

    Ibyishimo usanga ari byose mu baturage baje kureba iyi mikino.

    Yibukije ndetse asaba abana b'Abakobwa kwirinda ingeso mbi zo kwishora mu busambanyi kuko bibangiriza ubuzima bikica ahazaza habo. Yabibukije ko aribo babyeyi, ba Mama b'ejo bazarerera Igihugu bagafasha Umuryango Nyarwanda.

    Dr Nahayo Sylvere, yanibukije abakuze kwirinda gushuka abana, abibutsa ko inshingano bafite ari ukubafasha kuzaba abo Igihugu gikeneye, ab'Umumaro kuri bo, ku miryango yabo n'Igihugumuri rusnage. Yabwiye aba bakuze bashuka, bagashoraba abana mu ngeso mbi, bakabahohotera ko amategeko atihanganira uwo ariwe wese wangiza abato cyangwa se ukora ibinyuranije n'amategeko.

    Amakipe yatsinze ni nayo azaserukira Akarere mu marushanwa ya Kagame-Cup ku rwego rw'Igihugu, aho azahura n'andi azaba aserukiye uturere twayo. Basabwe kwitegura neza, ishyaka berekanye bakazanaryerekana bakina n'utundi turere. Bizejwe inkunga y'ubuyobozi mu gutegura imikino bafite imbere.

    Ifoto y'abakinnyi ba Rugalika n'abayobozi mbere y'uko umukino utangira.
    Mugina n'abayobozi bafata ifoto mbere y'itangira ry'umukino.

     

    Icyo Gitifu wa Rugalika yabwiraga Meya cyo si…..
    Mugina bajyaga inama y'icyabafasha gutsinda…
    Rugalika, inama zo gutsimbarara ku ntsinzi zagibwaga impande zose.
    SP Marie Gorette Uwanyirigira ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'Abaturage, mu kiruhuko cy'igice cya mbere yatanze ubutumwa bukangurira buri wese kwirinda ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge no kugendera kure ikitwa icyaha.
    Gacurabwenge mu bakobwa ishyikirizwa igikombe.
    Rugalika mu bahungu ishyikirizwa igikombe.
    Abakobwa ba Mugina babaye aba kabiri.
    Byari ibyishimo ku bakobwa ba Gacurabwenge bamaze guhabwa igikombe cya Kagame-Cup, ari nabo bazahagararira Akarere.
    Ku rundi ruhande, Rugalika nabo byari ibyishimo ku ntsinzi ibahesheje kujya guhagararira Akarere muri Kagame-Cup.
    Meya Dr Nahayo Sylvere, umwe mu bayobozi ukunda intsinzi kandi akaba hafi y'abayishaka. Uyishaka mujyanamo kandi yishimye urabibona.
    Ba Gitifu b'Imirenge uko ari 12 bashimiwe kwitabira nubwo hari abataragaragaye ku kibuga ku mukino wa nyuma.
    Bamwe muri ba Gitifu b'imirenge.

    Gorette Murekatete, umwe mu bakozi b'Akarere ubarizwa mu ishami ry'imiyoborere, agaragara kenshi mu mikino nk'iyi no mu bibazo by'abaturage cyane aho Meya ari. Ntajya ahisha kwishima iyo bihari.

    Abasifuzi na bamwe mu bafashije imigendekere y'irushanwa'Umurenge Kagame-Cup '.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/14/kamonyi-kagame-cup-imirenge-yumujyi-yabujije-iyicyaro-ibyishimo-byigikombe-impande-zose/

  • Clapton Kibonke yabazwe #rwanda #RwOT

    Mugisha Emmanuel wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Clapton Kibonke, Gatogo n’ayandi yabazwe nyuma y’iminsi ari mu Bitaro.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kibonke yagize ati “kubagwa byagenze neza. Imana irakiza.”

    Uyu mugabo akaba yari amaze iminsi arembeye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal aho yari arwaye indwara y’ubuhumekero.

    Kibonke akaba yamaze kubagwa ndetse bikaba byagenze neza, nubwo akiri mu bitaro yizeye gukira vuba agakomeza akazi ke ka filime.

    Kibonke usanzwe ari n’umunyarwenya, yamenyekanye muri filime zitandukanye nka ‘Seburikoko’ ari na yo akinamo yitwa Kibonke, filime ye bwite y’uruhererekane yitwa ‘Umuturanyi’ akinamo yitwa Gatogo.

    Clapton Kibonke yabazwe

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/clapton-kibonke-yabazwe

  • Abakinnyi 10 bakomeye batari babona ikarita y… – #rwanda #RwOT

    Umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu bihuza abantu baturuka ahantu hatandukanye, bafite imico itandukanye gusa ukaba umukino w’ishyaka kandi ukinwa abakinnyi bakoranaho akaba ariyo mpamvu usanga hari bamwe bakora amakosa aremereye.

    Niyo mpamvu ugira amategeko awugegenga aho iyo umukinnyi akoze ikosa ridakomeye cyane ahabwa ikarita y’umuhondo, yakongera gukora irindi naryo rikomeye ariko bitari cyane agahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, ubundi bikabyara itukura agahita asohorwa mu kibuga.

    Hari nuwo usanga ariko akoze irikomeye cyane agahita ahabwa ikarita y’umutuku byihuse, ubundi agasohoka mu kibuga ubwo bagenzi be bagasigara bakina ari 10.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi 10 bakomeye batigeze bahabwa ikarita y’umutuku mu buzima bwabo bw’umupira w’amaguru:

    10. Michael Carrick 

    Umukinnyi w’Umwongereza wakinaga mu kibuga hagati yakinnye umukino we wa mbere mu mateka mu 1997 mu ikipe y’abato ya West Ham United. Nyuma yaje gukomereza n’ubundi muri iyi kipe ariko y’abakuru maze muri 2008 yerekeza muri Manchester United.

    Mu ikipe y’amashitani atukura, muri 2008 yahise atwarana nayo igikombe cya UEFA Champions League. Michael Carrick yakinnye muri iyi kipe kugeza muri 2011. Yayivuyemo ayikiniye imikino 300 ndetse ari mu banyabigwi bayo bijyanye n’uburyo yakinagamo. Ni umwe mu bakinnyi batigeze babona ikarita y’umutuku mu buzima bwabo bw’umupira w’amaguru.

    9.Gary Lineker 

    Umwe muri ba rutahizamu beza umupira w’amaguru w’u Bwongereza wagize ni Gary Lineker. Agikina muri Leicester City yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino inshuro 5 ndetse mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri rusange inshuro 2.

    Uyu mugabo usigaye ari umunyamakuru, usibye kuba yarakiniye Leicester City kandi yakiniye Tottenham Hotspur na FC Barcelona, gusa bijyanye n’uburyo yakinagamo ntabwo yigeze ahabwa ikarita y’umutuku kugeza asezeye kuri ruhago burundu.

    8. Joao Mouthino 

    Umwe mu bakinnyi bakinye igihe kirekire mu ikipe y’Igihugu ya Portugal harimo Joao Mouthino. Mu makipe yakiniye harimo AS Monaco, FC Porto na Sporting CP ndetse yanakinanye n’abakinnyi bakomeye b’abanya-Portugal barimo Cristiano Ronaldo, Pepe na Deco. Yarinze asezera kuri ruhago burundu adahawe ikarita y’umutuku.

    7.Xavi Hernandez 

    Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Espagne, Xavi Hernandez yakunze kuba intangarugero ku bakinnyi bashya bijyanye n’ikinyabupfura yagiraga mu kibuga ndetse n’uburyo yakinagamo kugeza n’aho arinda asezera umupira w’amaguru adahawe ikarita y’umutuku.

    Xavi Hernandez yakiniye FC Barcelona imikino 767 none ubu ni umutoza wayo naho ikipe y’igihugu yo yayikiniye imikino 133.

    6.Ryan Giggs 

    Ryan Giggs ukomoka muri Wakes, yakiniye ikipe ya Manchester United kuva mu mwaka wa 1990 kugeza muri 2014 atwarana nayo ibikombe bitandukanye birimo 13 bya Premier League, 2 bya UEFA Champions League ndetse anafatwa nk’umunyabigwi wayo.

    Uyu mugabo wakinaga mu kibuga hagati, nyuma yo gusezera kuri ruhago adahawe ikarita y’umutuku na rimwe, yahise aba umutoza wungirije muri Manchester United nyuma atoza ikipe y’igihugu ya Wales, gusa ubu nta kipe afite atoza.

    5.Raul Gonzalez

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Espagne wakiniye ikipe ya Real Madrid kuva mu 1994 kugeza muri 2010 agatwarana nayo ibikombe 6 bya shampiyona na 3 bya Champions League ndetse akaba muri 2008 yaragizwe umukinnyi wa La Liga, nawe aza mu bakinnyi batigeze bahabwa ikarita y’umutuku.

    Raul Gonzalez wakinaga nka rutahizamu kuri ubu ni umutoza aho atoza ikipe ya Real Madrid y’abatarengeje imyaka 19.

    4.Philip Lahm 

    Philip Lahm wahoze akinira FC Bayern Munich ari na kapiteni wayo agatwarana nayo ibikombe 7 bya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage ndetse na kimwe cya Champions League, ntabwo yigeze ahabwa ikarita y’umutuku mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru.

    Uyu mukinnyi wakinaga nka myugariro ku ruhande rw’ibumoso cyangwa uruhande rw’iburyo yanafashije ikipe ye y’igihugu y’u Budage gutwara igikombe cy’Isi cya 2014 batsinze Argentine ku mukino wa nyuma.

    3. Michel Platin 

    Uyu munyabigwi w’umupira w’amaguru yakinaga mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira, akaba yaranyuze mu makipe nka Nancy, Saint-Etienne na Juventus kuva mu 1982 kugeza mu 1987.

    Michel Platin yanakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ndetse mu bihembo yatwaye ku giti cye harimo Ballon d’Or 3, ibintu bihita bimugira umukinnyi wa 3 watwaye Ballon d’Or nyinshi nyuma ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

    Nubwo uyu mukinnyi yakoze ibi byose, ariko afite n’ikindi kintu yari yihariye cyo kugira ikinyabapfura mu kibuga, ibintu byatumye asezera kuri ruhago atarahabwa ikarita y’umutuku.

    2.Andreas Iniesta

    Andreas Iniesta yakiniye ikipe ye y’igihugu ya Espagne ndetse n’ikipe ya FC Barcelona akina mu kibuga hagati none kuri ubu ari gukinira ikipe ya Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Uyu mugabo afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bo mu kibuga hagati Isi y’umupira w’amaguru yagize kandi batagira amahane mu kibuga dore ko nawe aza mu bakinnyi bakomeye batigeze bahabwa ikarita y’umutuku. 

    Andreas Iniesta akina muri FC Barcelona yatwaranye nayo ibikombe 9 bya shampiyona na 4 bya Champions League naho mu Ikipe y’igihugu atwarana nayo igikombe cy’Isi cya 2010.

    1. Karim Benzema

    Rutahizamu ukomoka mu Bufaransa, Karim Benzema kuva yatangira gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ntabwo yigeze ahabwa ikarita y’umutuku.

    Karim Benzema kuri ubu ukinira Al Ittihad yo muri Arabia Saudite, yamenyekanye cyane akinira ikipe ya Real Madrid guhera muri 2009 kugeza mu mpeshyi y’umwaka ushize aho yayikiniye imikino 439, ayitsindira 238 ndetse anatwarana nayo ibikombe birimo 4 bya shampiyona na 5 bya Champions League.

    Uyu mukinnyi yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa guhera mu mwaka wa 2007 kugeza mu mwaka ushize ndetse yanatwaye igihembo cya Ballon d’Or ya 2021-2022.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138521/abakinnyi-10-bakomeye-batari-babona-ikarita-yumutuku-mu-mateka-138521.html

  • Senderi yakoze indirimbo yerekana urugendo rw… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo avuga ko yatuye abakiri bato mu rwego rwo kubafasha kumenya amateka, amahoro, umutekano u Rwanda rufite. Ati “Rubyiruko, murinde ibyagezweho, kuko hari ababyitangiye.”

    Uyu muhanzi avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ‘kugira ngo nyikorere amajwi n’amashusho mu rwego rwo kwereka abana bakiri bato kumenya aho urugamba rwatangiriye’.

    Akomeza ati “Bakamenya n’amateka y’ibigwi by’abana bato batari gito, batanze ubuzima bwabo kugira ngo u Rwanda rwongere kugira ijambo.”

    Muri iyi ndirimbo, Senderi agaragazamo ibice bitandukanye bigaragaza amateka yo kubohora Igihugu.

    Agaragaza muri macye uduce turimo: Kagitumba, Matimba, Nyagatare, Gikoba, Gishuro, Karama, Ngarama, Rebero, CND, Mont Kigali, mu Birunga, n’ahandi hagaragaza urugamba rwo kubohora u Rwanda, bagahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni indirimbo ashyize hanze mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza imyaka 30 yo Kwibohora. Uyu muhanzi asaba abakiri bato gukomera ku muco w’ubutwari, no gusura ahagaragaza amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA SENDERI HIT NSHYA 


    Senderi Hit yasabye urubyiruko kuzirikana ibyo Inkotanyi zakoze kandi rugaharanira kuzirikana ibyagezweho

    Senderi yikije ku rugendo Inkotanyi zanyuzemo mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza imyaka 30 ishize rwibohoye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138538/senderi-yakoze-indirimbo-yerekana-urugendo-rwo-kubohora-igihugu-ayitura-abakiri-bato-video-138538.html

  • Rayon Sports WFC ihojeje amarira abakunzi ba Gikundiro bose baraye bababajwe na Gasogi United yabatsinzwe ibitego 2-1 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports Women Football Club yatanze ibyishimo ku bakunzi bayo baraye bababajwe na Rayon Sports y'abagabo yaraye itsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024, nibwo Rayon Sports WFC yatsinze AS Kigali Women Football Club ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 13 wa shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu bagore.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-wfc-ihojeje-amarira-abakunzi-ba-gikundiro-bose-baraye-bababajwe-na-gasogi-united-yabatsinzwe-ibitego-2-1/

  • Wade wa Rayon Sports na we ashobora guhambirizwa atamaze kabiri #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi mike agizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports, Mohamed Wade biravugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwaba bwafashe umwanzuro wo kumusezerera.

    Wade wageze muri Rayon Sports nk’umutoza wungirije gutagirana na shampiyona ya 2023-24, guhera mu Kwakira 2023 yatozaga nk’umutoza mukuru w’agateganyo.

    Uyu mutoza wari ufite amasezerano y’umutoza wungirije, yasoje igice kibanza cya shampiyona ari ku mwanya wa kane n’amanota 27, inyuma ya APR FC ya mbere yari ifite 33.

    Ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje gufata umwanzuro wo kumugira umutoza mukuru agatoza imikino ya shampiyona ya 2023-24 akayirangiza.

    Gusa bisa n’aho bitagenze neza kuri uyu munya-Mauritania nyuma yo gutsindwa na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16 ari na wo wafunguraga imikino yo kwishyura ya shampiyona.

    Bivugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwababajwe cyane no gutsindwa na Gasogi United 2-1 ndetse bubona ko Wade nakomezanya iyi kipe izava mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona vuba.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mutoza, hakaba harimo harebwa uburyo batandukana ntibigire ingaruka ku ikipe, ni mu gihe barimo no gutekereza ku musimbura we.

    Mohamed Wade nta minsi afite muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/wade-wa-rayon-sports-na-we-ashobora-guhambirizwa-atamaze-kabiri