Blog

  • Real Madrid yatsibuye FC Barcelona yegukana… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru saa tatu z’ijoro ubera kuri sitade yaa Al-Awwar Park iherereye i Riyadh muri Arabia Saudite.

    Ikipe ya Real Madrid yatangiye umukino iri hejuru ihita ifungura amazamu hakiri kare ku munota wa 7 ku gitego cya Vinicius Junior ahawe umupira na Jude Bellingham.

    Uyu mukinnyi ukina anyura ku ruhande rw’ibumoso wari umaze igihe adakina kubera imvune, Vinicius Junior ku munota wa 10 yahise atsinda igitego cya 2 ahawe umupira na Rodrigo.

    Nyuma yo gutsindwa ibitego 2 byihuse, FC Barcelona yatangiye kureba uko yakwishyura maze ku munota wa 33 Roberto Lewandowski yishyuramo kimwe ariko bidatinze nyuma y’iminota 6 gusa Vinicius Junior atsinda icya 3 kuri penariti.

    Mu gice cya kabiri abakinnyi ba FC Barcelona baje bakina ubona nta cyizere, bigeze ku munota wa 64 Umunya-Brazil Rodrigo yatsinze icya 4. Umukino waje kurangira Real Madrid igaritse FC Barcelona ku bitego 4-1 ihita yegukana igikombe cya Super Cup ya Espagne.

    Kugira ngo Real Madrid igere ku mukino wa nyuma yari yasezereye Atletico Madrid iyitsinze ibitego 5-3 naho FC Barcelona yo yari yasezereye Osasuna iyitsinze ibitego 2-0.

    Igikombe giheruka cyo cyari cyatwawe na FC Barcelona ikaba yari yatsinze n’ubundi Real Madrid ku mukino wa nyuma ibitego 3-1.

    Real Madrid yegukanye igikombe kiruta ibindi muri Espagne

    Vinicius Junior yatsinze ibitego 3 wenyine 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138580/real-madrid-yatsibuye-fc-barcelona-yegukana-igikombe-kiruta-ibindi-muri-espagne-138580.html

  • Muvara Ronard wa REG VC yatereye ivi Umuhoza… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye mu ijoro cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama, ubera mu mujyi wa Kigali ku Gishushu, ahazwi nka Amata n’Ubuki Hotel.

    Muvara Ronard usanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, yari amaze igihe gisaga imyaka 7 ari mu rukundo na Umuhoza Mariam, kuko batangiye gukundana ubwo bose bigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Rusumo High School. 

    Muvara Ronard uzwiho kurekura ibiro bikomeye cyane, yatangiye gukina umukino wa Volleyball nk’ibizamutunga kuva mu 2013, ubwo yakiniraga ikigo cya Rusumo High School, ahava mu 2017, yerekeza muri APR VC, ayikinira umwaka umwe 2018/19, ahava herekeza muri Gisaga 2020, ayivamo 2023. Aherutse gusinyira REG VC, aho azaba ari umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri shampiyona y’u Rwanda.

    Muvara Ronard ubwo yiteguraga kwambika impeta Umuhoza Mariam 

    Umuhoza Mariam nawe ati ‘Yego ndabyemeye’

    Muvara ati ‘Ngwino dufatanye urugendo rw’ubuzima’

    Umuhoza Mariam akiri umunyeshuri mu mashuri makuru

    Muvara na Umuhoza urukundo rwabo rwatangiye bakiri abanyeshuri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138581/muvara-ronard-wa-reg-vc-yatereye-ivi-umuhoza-mariam-bamaranye-imyaka-7-bakundana-amafoto-138581.html

  • Africon2023 : Itsinda A, uku niko bihagaze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gikombe cya Afurika cyiri kubera muri Cotê D'Ivoire hamaze gukinwa imikino yo mw'itsinda A ifungura irushanwa.

    kwikubitiro habanje umukino wahuje ikipe ya Cotê D'Ivoire na Guinea Bissau warangiye ikipe ya Cotê D'Ivoire itsinze ikipe ya Guinea Bissau ibitego bibiri kuri zero , n'ibitego byatsinzwe na Bakinnyi  babiri batandukanye harimo umukinnyi wa  Al Nassr Seko Fofana  ku munota wa 4′, ikindi gitego cyatsinzwe n'umusore ukinira  Red star Belgrade Jean-Philippe Krasso ku munota wa 58′, umukino uza kurangira.

    Seko Fofana watsinze igitego gifungura umukino yambaye nimero 8

    Jean-Philippe Krasso watsinze igitego cya Kabiri cya Cotê D'Ivoire yambaye nimero 11

    uyu munsi tariki ya 14 Mutarama 2024 hari hateganyijwe umukino wagombaga guhuza Nigeria na Guinea Equatorial.

    ni umukino watangiye kw'isaha ya 16h00 zo mu Rwanda, utangira amakipe yombi yatakana ikipe ya Guinea Equatorial yaje kubona igitego gitsinzwe na Ivan Salvador ku munota wa 46′ w'umukino maze Victor Osimhen ahita acyishyura ku munota wa 48′ w'umukino.

    Ivan Salvador watsindiye Guinea Equatorial igitego ku munota wa 46′

    Victor Osimhen ufite umupira wambaye na mask niwe watsindiye Nigeria igitego cyo kwishyura 

    Uko Amakipe akurikirana ubu.

    1• Cotê D'Ivoire 3 points.
    2• Nigeria 1point.
    3• Guinea Equatorial 1 point.
    4• Guinea Bissau 0 point.

    Imikino izakurikiraho mw'itsinda A

    Tariki ya 18 Mutarama 2024
    • Equatorial Guinea izakina  Equatorial Guinea 14h00′

    mu gihe Ivory Coastizakina na Nigeria 17h00′

    Source : https://yegob.rw/africon2023-itsinda-a-uku-niko-bihagaze/

  • Harimo igikombe cy’Isi! Minisitiri wa Siporo… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro ‘KICK OFF’ cya Televiziyo Rwanda cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Mutarama 2024.

    Aurore Mimosa Munyangaju yavuze ko muri rusange u mwaka wa 2023 warangiye neza hari ibikorwa byinsi u Rwanda rwagezeho mu rwego rwa siporo byo kwishimira harimo na gahunda y’iterambere ry’abato.

    Yagize ati”Wenda nahera ku bikorwa by'iterambere ry'abato. Nk’uko twese tubizi ni gahunda itarangira ,ni gahunda ikomeza, ni gahunda tuzakomeza gushyiramo imbaraga. 

    Ngira ngo uyu munsi icyo twakagombye kwishimira cyane ni imbaraga zashyizwemo mu iterambere ry'abato, uyu munsi iyo urebye amakipe makuru mu mupira w'amaguru yasabwe gushyiraho icyiciro cy'abato ku buryo nabo babona umwanya wo gukina no kuba bagaragaza impano zabo. Ariko hanatangiye amarushanwa y'abato mu mumupira w'amaguru y'abatarengeje imyaka 15 na 17.

    Ikindi twavuga ni mu yindi mikino itari umupira w'amaguru nko muri Basketball twavuga ko hashyizweho icyiciro cya 2 . 

    Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka wa 2024 bagomba gushyiramo imbaraga ibi bikorwa bigamije guteza imbere abakiri bato bigakomeza ndetse kandi hakanashyirwa imbaraga mu marerero y'ababigize umwuga.

    Minisitiri wa siporo,yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ariko anavuga ko hari ayo ruzakira. 

    Ati”Ikindi navuga ni ukwakira amarushanwa mpuzamahanga ariko ntabwo twakwakira gusa tutitabira. Ngira ngo mu nzego zose za siporo, mu mashyirahamwe yose ya siporo agera kuri 35, muri 2024 tugiye dufite imikino tuzitabira . 

    Haba ku rwego rw'Afurika, haba ku rwego rw'Isi tuzakomeza tuyitabire ariko ntabwo twabura no kuvuga ko tuzanakira amarushanwa mpuzamahanga.

    Mu marushanwa mpuzamahanga tuzakira navuga,ejo bundi mu kwa 02 tuzatangira twakira EAC Games,mu kwezi kwa 02 dufitemo Tour du Rwanda tumaze kumenyera yazamuye urwego.Nabwo twumva ko tugomba gushyiramo imbaraga cyane mu bakinnyi b'Ababanyarwanda bagomba kuzayakina.

    Ukwezi kwa 04 kurangira dufite umukino nyafurika wa Gymnastics uzaba ari ubwambere tuwakiriye.Nk’uko tubimenyereye ukwa 5 dufitemo,Basketball African League(BAL) igomba gusorezwa mu Rwanda tukaba tunibutsa ko noneho muri uyu mwaka harimo ikipe nshyashya ya APR BBC ariyo igomba kuzahagararira u Rwanda .

    Ngira ngo twagiye tubona izindi kipe mbere zihagararira u Rwandaariko ariko yo ni ubwa mbere izaba igiye kuruhagararira . 

    Noneho mu kwezi kwa 06 dufite Kigali Peace Marathon yo tumaze kuyimenyera tukanibutsa ko Peace Marathon ku rwego rw’Isi yazamutse. Uyu munsi iri rushanwa rikaba rifite abantu bakina ku rwego rw'Isi baza kuryitabira.

    Mu karere ka Rubavu tuzakira IRONMAN 70.3 izaba ari ku nshuro ya 3 u Rwanda ruzaba rwakiriye iri rushanwa. 

    Tugana mu kwezi kwa 8 kwa 9 dufitemo Rwanda Mountain Gorilla,uyu ni umukino w'abasiganwa mu mamodoka tuzongera nanone kuyakira. 

    Muri Tennis nabwo tuzakira Rwanda open,ni irushanwa rigeze ku rwego rwiza kuko naho tubonamo abakinnyi babigize umwuga baturutse ku Isi hose baza bakaryitabira. 

    Ariko nanone muri Tennis hari n'irindi rushanwa rya Davis Cup naryo duteganya kwakira ngira ngo n'umwaka ushize twararyakiriye.

    Ngira ngo ahandi navuga ni mu mupira w'amaguru,tuzakira igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho.Habayeho umwanya wo kumyekanisha iki gikorwa haba ku rwego rw'Afurika no ku rwego rw'Isi. Aha tuzabona abakinnye umupira w'amaguru ku rwego rukomeye bazaza guhurira mu Rwanda mu Kwezi kwa 09.

    Muri uyu mwaka nanone tuzakira inama y'inteko rusange y'ishyirahamwe ryo gusiganwa mu ma modoka ku rwego rw'Isi,ahangaha twavuga ko hazaberamo no gutanga ibihembo.

    Aurore Mimosa Munyangaju yasoje avuga ko kwakira aya marushanwa bizagirira umumaro abakiri bato babona abo bafatiraho icyitegererezo, bikazongera umutungo w'igihugu ndetse no ku muntu wese uzabonamo akazi.

    Usibye ibi kandi n'abakinnyi bazabigiriramo amahirwe yo kuba bashyiramo imbaraga bigatuma babona amakipe hanze ndetse n’amashyirahamwe y'imikino itandukanye mu Rwanda akaba azigiramo uko imikino itegurwa n’ibindi bitundakanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138573/harimo-igikombe-cyisiminisitiri-wa-siporo-yavuze-ibikorwa-bya-siporo-biteganyijwe-mu-2024–138573.html

  • Rayon Sports yamaze kurangizanya n’umutoza mushya uje gusimbura Mohamed Wade utakiri kumvikana n’abakinnyi bakomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kurangizanya n'umutoza mushya uje gusimbura Mohamed Wade utakiri kumvikana n'abakinnyi bakomeye

    Hashize iminsi micye bivugwa ko Umutoza Mohamed Wade agomba kwirukanwa bijyanye n'imyitwarire ye ubwo yari Umutoza wa Rayon Sports ariko ibye bisa nkaho byarangiye.

    Amakuru dufite ni uko Mohamed Wade yamaze gutandukana na Rayon Sports nyuma y'inama yabaye ku munsi wejo yiga ku myitwarire ye ndetse iyi kipe ikaba yanamaze kurangizanya n'umutoza mushya.

    Amakuru YEGOB dufite ni uko Rayon Sports yamaze kurangizanya na Jimmy Ndayizeye ukomoka mu gihugu cy'u Burundi ndetse werekanye ko ari Umutoza mwiza ubwo yatozaga hano mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yamaze-kurangizanya-numutoza-mushya-uje-gusimbura-mohamed-wade-utakiri-kumvikana-nabakinnyi-bakomeye/

  • APR FC yageze mu Rwanda idafite umutoza w’aba… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, nibwo ikipe ya APR FC yageze mu Rwanda ikubutse i Zanzibar, aho yari yaritabiriye imikino ya Mapinduzi Cup. Byari biteganyijwe ko indege izanye ikipe ya APR FC igera mu Rwanda ku isaha ya 13:40 PM, ariko iza gukererwaho iminota 50 kuko yageze i Kanombe saa 14:30 PM abakinnyi na Staff basohoka mu kibuga cy’indege saa 15:00 PM.

    Bamwe mu bafana ba APR FC bari baje kuyisanganira ku kibuga cy’indege ndetse bitwaje indabo.

    Mu bantu batagarukanye n’ikipe harimo, Kazungu Clever, Tony Kabanda, Mugabo Alex Kagimbura ukinira Heroes FC ndetse na rutahizamu wayo ukiri mu igerageza bita Sanda, gusa bikaba biteganyijwe ko baza muri ijoro ryo kuri iki cyumweru.

    Tariki 29 Ukuboza 2023, nibwo ikipe ya APR FC yerekeje muri Zanzibar aho yari yitabiriye imikino ya Mapinduzi Cup ndetse byari ku nshuro ya mbere.

    Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 24, yari mu itsinda rya kabiri, aho yari kumwe na Simba SC, Singida Fountain Gate zo muri Tanzania, ndetse na JKU SC yo muri Zanzibar. Umukino wa mbere APR FC yatsinzwe na Singida ibitego 3-1, umukino wa kabiri itsinda JKU SC ibitego 3-1, naho umukino wa gatatu inganya na Simba SC.

    Victor Mbaoma na Apam nibo basohotse mbere y’abandi bose

    APR FC hise izamuka mu itsinda ari iya kabiri, ihura na Yanga African muri 1/4 iyitsinda ibitego 3-1. Mu mikino ya 1/2 APR FC yanganyije na Mlandege FC ubusa ku busa, gusa isezererwa penariti 4-2.

    Kuri uyu wa mbere APR FC irahita ikomeza imyitozo, yitegura imikino y’igikombe cy’Amahoro aho kuri uyu wa gatatu izakina n’ikipe ya AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium.

    Niyibizi Ramadhan ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri iyi mikino 

    Niyomugabo Claude niwe wari Kapiteni wa APR FC mu mikino ya mapinduzi Cup

    Col Richard Karasira uyobora APR FC, abafana bari bazanye indabo nk’ikimenyetso cy’urukumbuzi 

    Nshimiyimana Ismail ni umwe mu bakinnyi bakinnye iminota myinshi muri APR FC mu mikino ya Mapinduzi Cup 

    Ishimwe Pierre wakuyemo penariti ku mukino wa 1/2 APR FC yakinnye 


    AMAFOTO: Ngabo Serge

    VIDEO: Yaka Pro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138571/apr-fc-yageze-mu-rwanda-idafite-umutoza-wabanyezamu-amafoto-video-138571.html

  • Habaye impanuka iteye ubwoba y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yaguye munsi y’umuhanda ihetse umucanga -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntara y'amajyepfo ho mu karere ka Kamonyi mu masaha ya saa Saba z'amanywa habereye impanuka iteye ubwoba y'imodoka yo mu bwoko bwa HOWO.

    Iyo modoka yari ihetse umucanga iri kumanuka iba irenze umuhanda igwisha urubavu umucanga uhita umeneka.

    Abaturage bari aho hafi bahise birukanyira kureba ibibaye gusa ku bw'amahirwe nta muntu yahitaye ku bari bayirimo.

     

    Source : https://yegob.rw/habaye-impanuka-iteye-ubwoba-yimodoka-yo-mu-bwoko-bwa-howo-yarenze-umuhanda-ihetse-umucanga-amafoto/

  • Perezida Kagame yavuze impamvu ibihugu byo mu… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru taliki 14 Mutarama 2024 muri Convention center mu masengesho yo gusabira no gusengera igihugu aba buri mwaka.

    Aya masengesho azwi nka 'National Prayer Breakfast' ategurwa n'umuryango Rwanda Leaders Fellowship akaba yitabirwa n’Abayobozi batandukanye mu nzego za leta, abanyamadini, abikorera n'abandi.

    Perezida wa Repubilika y’u Rwanda wari wayitabiriye mu ijambo rye yavuze ko abantu ari bamwe bareshya ndetse ko Abanyarwanda bonyine aribo bahitamo aho bageza u Rwanda.

    Ati “Abantu ni bamwe barareshya imbere y'Imana ntabwo basumbana kandi ugomba kubyemera ukabiheraho bikanagutera imbaraga akaba arinabyo bikuyobora mu bikorwa byawe.

    Kuba wenda twarashoboye gutera intambwe ntabwo turagira aho tugera, turacyafite urugendo rurerure ariko aho tugeze hose byari uguhitamo.

    Byari ugukora, byari no kwemera ntabwo ari kimwe muri ibyo ngibyo gusa cyagira aho kikugeza ahubwo ni byose hamwe.

    Iyo urebye u Rwanda aho ruvuye n’ibyo runyezemo n’aho ruri n’aho rushaka kugera,nta muntu n'umwe w'aho ari ho hose ku isi, ushobora kuba ari we uhitamo aho avana u Rwanda, uko arutwara n'aho arugeza, nta n'umwe, usibye Abanyarwanda ubwabo na kwa kwemera no gukorana n'abandi ariko aritwe turi imbere.

    Umukuru w’Igihugu ageze ku mpamvu ibihugu byo mu Majyepfo(Global South) bikennye yagize ati “Muzi muri politiki mpuzamahanga hasigaye hari Global north cyangwa Global South turimo ,Global South ivuze Afurika ubwo harimo u Rwanda n'abandi.Mwibwira ko igisuzo  kigomba gusubiza ibibazo dufite nk'u Rwanda cyaba ikihe nubwo bireba igice cy'isi kinini

    Impamvu Global North ikize cyane kurusha Global South,kuki turi abakene kurusha Global north kandi aritwe dufite ubutunz  buruta ubundi. 

    Mwibwira ko ari ikibazo cy'Imana se ariyo yagiteye,ni twebwe. Imana yo yaraduhaye yakoze ibyayo turangije ibyo yaduhaye tubipfusha ubusa.

    Twumvise nabi ukwemera.  Twumva ko twemera ibyo dutunze bikaba bituri imbere twarangiza tukiyicarira ,tukibwira ko ibyo dufite ubwabyo nta nicyo dukoze bidutunga cyangwa bikaduteza imbere”.

    Aya masengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana ategurwa n’Umuryango, Rwanda Leaders Fellowship ni ku nshuro ya 29 yabaye.

    Perezida Kagame yari yitabiriye amasengesho yo gusengera no gusabira igihugu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138561/perezida-kagame-yavuze-impamvu-ibihugu-byo-mu-majyepfo-bikennyeanashimangira-ko-abantu-bar-138561.html

  • Nta kuzuyaza Rayon Sport yeretse amarembo umutoza w’ayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sport yafashe umwanzuro wo gutandukana nu wari umutoza wayo Mohamed Wadeu komoka muri Mauritania!

    Ni nyuma y'aho iyi kipe yinjiye mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

    Iyi kipe yirukanye uyu mutoza nyuma yo kugaragaza umusaruro muke nyuma yo gutsindwa na Gasogi United mu mukino ufungura shampiyona.

    Dore urugendo rwa Rayon Sports na Mohamed Wade rwarangiye nyuma y'aho umwe yavunishaga undi.

    Wade akurikiye umutoza we mukuru Zelfani, agiye nta mutoza wungirije kuko ntiyigeze asimbuzwa, asize nta mutoza w'abanyezamu, asize Abagande 3 (Ojera, Baale na Tamale) ntawuzi akanunu kabo.

    Tariki ya 8/10/2023 nibwo Zelfani yatandukanye na Rayon Sports nyuma y'iminsi mike inaniwe gusubiza ikirenge mu matsinda, atsinze umukino umwe muri 4 ya shampiyona (1W 3D).

    Wade yafashe inkoni y'ubushumba atoza imikino 12 ya shampiyona harimo uwo aheruka gutsindwamo na Gasogi United 2-1.

    Yatsinzwe imikino 3 atsinda 6 anganya 3 (6W 3D 3L)

    Hari amakuru ko umutoza wungirije we yari kuboneka mu ntangiriro z'iki cyumweru none agiye mbere ye.

    Nubwo umutoza Ivan Mannaerts ari mu #Rwanda nta kanunu ko yasubira muri Rayon Sports gahari.

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19/1/2024 Rayon Sports irakira Gorilla FC banganyije mu mukino ubanza.

    Source : https://yegob.rw/nta-kuzuyaza-rayon-sport-yeretse-amarembo-umutoza-wayo/

  • Bruce Melodie na The Ben barayoboye! Indirimb… – #rwanda #RwOT

    Zimwe muri izo ndirimbo zatumye muri ibi bihugu byombi havumbukamo impano zitandukanye ziramenyekana cyane muri Afurika ndetse zinatuma umuziki w’ibi bihugu byombi waguka ku ruhando mpuzamahanga. Ibi byose bigaragaza urwego umuziki nyarwanda umaze kwigaruriramo isoko ryo muri Uganda. Gusa ariko hari abahanzi nyarwanda bagiye bakorana indirimbo n’abahanzi benshi batandukanye bo muri Uganda.

    Mu 2016: Dj Pius wari ku gasongero mu muziki nyarwanda, yafatanyije na Chameleon bifashishije umu Producer Paddy Man abafasha gukora indirimbo bise ‘Agatako’, iyi ndirimbo kuri ubu imaze kugira abarenga miliyoni bamaze kuyireba ku rukuta rwa YouTube. Ntibyarangiriye aho kuko Pius yongeye guhuza imbaraga  na Radio & Weasel bakora indirimbo bise ‘Play It Again’, indirimbo yakozwe na Producer Eli Arkhis.

    “>

    Undi muhanzi wagerageje gukorana n’abahanzi benshi bo muri Uganda, bagakora indirimbo zirenze, ni Bruce Melodie. Uyu muhanzi yakoze Guwe Nze afatanyije na Pallaso, ikaba yarakozwe na Producer Temp. Melodie kandi yarongeye akorana na Sheebah Karungi indirimbo bayita ‘Embeera Zo’, ikaba yarakozwe na Producer Artin Pro. 

    Ntibyigeze birangirira aho kuko yongeye (Melodie) gukorana n’itsinda rya B2C indirimbo bise ‘Cuvy Neighbour’, ikaba yarakozwe na Producer Element afatanyije na Nessim. Bruce Melodie yongeye kwikoza muri Uganda areba mu bahanzi bose bahari asanga umuhanzi uhari akwiye gukorana nawe indirimbo ari Eddy Kenzo, bahita bakorana indirimbo bayita ‘Nyoola’ ikaba yarakozwe na Madebeats. Melodie kandi yongeye gukorana indirimbo na Daddy Andre bayita ‘We Made It’.

    “>

     Abandi bahanzi Nyarwanda bakoranye n’abagande, ni Charly na Nina. Ubwo aba bakobwa bari ku gasongero mu muziki Nyarwanda, baje nk’itsinda ry’abakobwa batigisa Afurika icyo gihe barebererwaga inyungu na Muyoboke Alex. Icyo gihe bahise bikoza muri Uganda basaba Geostedy guhuza imikoranire y’indirimbo, n’uko haza kuvamo indirimbo yabaye akasamutwe muri Afurika y’iburasirazuba bise ‘Owooma’ nayo yakozwe na Producer Nessim.

    Ntabwo byarangiriye aho kuko aba bakobwa nyuma yo kubona ko batangiye kwigarurira isoko ryo muri Uganda, bahakorera ibitaramo ubutitsa ndetse ari nako indirimbo zabo zicurangwa cyane mu tubari twa Uganda, barongeye bikozayo basaba rurangiranwa mu muziki wa Uganda, Bebe Coo, ko bakorana indirimbo. Icyo gihe nawe yabonaga abo bakobwa bari ku muvuduko uteye ubwoba nuko ntiyazuyaza kubima collabo, bahita bakorana iyo bise ‘I Do’ yakozwe na Producer Ronnie.

    “>

    Rurangiranwa muri muzika nyarwanda, The Ben, nawe ntabwo yigeze atangwa no kwigarurira isoko ryo muri Uganda kuko nawe yahubakiye ibigwi bikomeye. Icyo gihe byari mu mwaka wa 2018, umuhanzi Ben ari ku gasongero mu muziki Nyarwanda no mu Karere muri rusange. Umuhanzikazi Sheebah Karungi nawe wari mu bayoboye muri Afurika, akibikubita amaso, yasanze aramutse yegereye uyu muhanzi akamusaba ko bakorana indirimbo byazamubyarira inyungu ikomeye mu muziki we. Icyo gihe bahise bajya mu biganiro ndetse nyuma y’igihe gito cyane bahise bashyira hanze indirimbo bise ‘Binkolera’, ikaba yarakozwe na Producer Nessim.

    Ntabwo byarangiriye aho kuko ubwo byari mu mwaka wa 2020, The Ben  yaje gukorana indirimbo n’Umuhanzikazi Rema bise ‘This Is Love’. Iyi ndirimbo kugeza ubu, ni iya kabiri imaze kurebwa cyane ku muyoboro wa YouTube w’uyu muhanzikazi.

    Icyo gihe mbere y’aho gato mu mwaka wa 2019, itsinda rya B2C naryo rimaze kureba urwego The Ben ariho, bahise bagira igitekerezo cyo gukorana nawe, nuko bahita bakorana indirimbo bise ‘No You No Life’, ikaba nayo yarakozwe na Producer Nessim.

    “>

    Icyo gihe byari mu mwaka wa 2014, nibwo itsinda rya Radio & Weasel ryari riyoboye ku mugabane wa Afurika, ryamanutse mu Rwanda, ryitegereza abahanzi bose bari mu Rwanda, ariko bashaka uwo bakorana indirimbo. Icyo gihe umuhanzi Kid Gaju uzwiho kugira ijwi ry’umwimerere nawe yari ateye ubwoba kandi ubona ko ashoboye. Icyo gihe bahise bajya mu mishinga yo gukora indirimbo, birangira bashyize hanze iyo bise ‘Tornado’, ikaba yarakozwe na Producer Wonder.

    Nyuma y’aho gato mu mwaka wa 2022, Kid Gaju nawe yikojeje muri Uganda a yegera Cindy Sanyu, nuko bakorana indirimbo bise ‘Gahunda’ indirimbo ikaba nayo yarakozwe na Nash Wonder.

    “>

    Abandi bahanzi nyarwanda bakoranye n’abagande indirimbo zigakundwa muri Afurika hose, ni Urban Boys na Jackie Chandiru. Icyo gihe byari mu mwaka wa 2012, itsinda rya Urban Boys ryari  riyoboye muzika Nyarwanda mu matsinda yari ahari.

    Icyo gihe bakoranaga na Muyoboke Alex ariwe wabarebereraga inyungu mu bya muzika. Bitewe no kugira ikipe ihagaze neza yaba mu mutwe no mu mufuka, baje kubona ko igihugu cyose bamaze kugifata ni uko baza kugira igitekerezo cy’uko bagomba no kwambuka umupaka bakajya no gushaka isoko ryo mu Karere. Bahise bajya muri Uganda bakorana n’umuhanzikazi Jackie Chandiru indirimbo bise ‘Take It Off’ yakozwe na Magic Washington.

    Ntibyarangiriye aho kuko baje no kongera gukorana n’itsinda Radio & Weasel indirimbo bise ‘Pete Kidole’.

    “>

    Azawi nawe yifashishije abarimo Mike Kayihura bakorana indirimbo bise ‘Elevated’

    “>

    Mu mwaka wa 2013, Bebe Cool nawe yaje mu Rwanda yifashisha Alpha Rwirangira mu ndirimbo bise ‘Come to me’.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138488/bruce-melodie-na-the-ben-barayoboye-indirimbo-zatigishije-afurika-zihuriyemo-abahanzi-nyar-138488.html