Blog

  • Nshuti Innocent agiye gusohoka muri APR – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nshuti Innocent wakinaga mu ikipe ya APR FC ndete no mu ikipe y'igihugu Amavubi yabonye ikipe nshya muri Leta Zunze ubumwe za Amerika One Knoxville SC.

    Iyi kipe ya One Knoxville SC isanzwe ikina muri USL League One,icyo umuntu yakwita nk'icyiciro cya 3 muri Leta zunze ubumwe za Amerika,yashinzwe muri 2021,ikaba ikinira kuri sitade yitwa Regal Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 3000.

    Nshuti Innocent bikaba byitezwe ko niyitwara neza azongerwa amasezerano dore ko yari yayisinyiye imyaka ibiri.

    Source : https://yegob.rw/nshuti-innocent-agiye-gusohoka-muri-apr/

  • Ifungwa ryimipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Iyi inkuru yakozwe hashingiwe ku bihe bitambutse byari byiza mu buryo bugaragarira buri umwe mu myigaduro y'u Burundi n’u Rwanda bifatwa nk’impanga kandi buri gihugu cyungukiraga ku kindi mu buryo bumwe  cyangwa ubundi.

    Tariki ya 11 Mutarama 2024 yasize u Burundi butangaje ko bufunze imipaka yose ibuhuza n'u Rwanda n'itangazo ryashyizwe hanze nyuma y'inkuru zari zimaze iminsi mu itangazamakuru zagaragazaga ko hari ibitagenda hagati y'ibihugu byombi.

    Ibi bikaba ahanini byarashingiye ku ijambo rya Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye ashinja u Rwanda gufasha umutwe w'inyeshyamba za RED Tabara wateje umutekano muke muri iki gihugu.

    Ibi ariko Guverinoma y'u Rwanda yagiye yumvikana ibihakana inshuro zitari nkeya, tukaba twifuje kugaruka gato ku buryo umwanzuro wafashwe n'igihugu cy'u Burundi uzagira ingaruka zitari nziza ku bikorwa by'umuziki w'ibihugu byombi.

    Nubwo itangazo ryatanzwe n'u Burundi risa n’iridasobanura neza ingingo ziherekeza ifungwa ry'imipaka zirimo ibirebana n’ubuhahirane ariko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'iki gihugu asa n'uwagaragaje ko nta muntu wemerewe kwinjira mu Burundi ava mu Rwanda uretse Umurundi waba ataha.

    Ibi bikaba ari imbogamizi umuntu yavuga ko itoroshye ku ruganda rw'umuziki rwari ruhagaze neza aho abahanzi b'Abarundi bagiye biyambaza bakaniyambazwa nabo mu Rwanda mu bikorwa byatanze umusaruro ufatika yaba mu ndirimbo cyangwa ibitaramo.

    Uretse ibyo kandi hari ibirori byagendaga bitumirwamo abavanzi b'umuziki [DJ] n’ababyinnyi baturuste ku mpande zombi kimwe n'ibitaramo byaberaga mu bihugu byombi.

    Ikirenze kuri ibyo ugasanga byahagurukije Abarundi niba byabereye mu Rwanda ubundi Abanyarwanda mu gihe byabereye i Burundi.

    Mbega hari imikoranire yagiye itanga inyungu zifatika cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rimaze gutera imbere, hakaza kandi no kuba mu bihembo bitangirwa mu Rwanda, Abarundi bari batangiye kujya batekerezwaho ibintu bigaragaza ubuvandimwe.

    Uretse ibyo ku ruhande rwo gutunganya indirimbo abahanzi b'Abarundi wasangaga ahanini bakunda gukorana nabo mu Rwanda, Abanyarwanda nabo ugasanga bajya gufatirayo amashusho ndetse nyinshi mu ndirimbo zimaze iminsi zisohoka zakunzwe zagiye zifatirwayo.

    Ibi byiza byose bimaze iminsi biba bikaba bigoranye kumenya umurongo biza kuba bifite mu minsi igiye kuza mu gihe imipaka ku ruhande rw'u Burundi iruhuza n'u Rwanda yakomeza gufungwa.

    Gusa ntawakirengagiza ko Abanyarwanda bari bamaze iminsi bahurira n’isanganya mu Burundi aha twavuga nko mu gihe kitari cya kure ubwo Chriss Eazy yajyaga gutaramira i Burundi.

    Abari baherekeje uyu muhanzi barimo Junior Giti usanzwe areberera inyungu z’uyu muhanzi batawe muri yombi bamara amasaha arenga ane bahatwa ibibazo n’inzego z’iperereza zo mu Burundi hari ku wa 31 Ukuboza 2023.

    Umunyarwenya Nyaxo na we yatawe muri yombi mu Ukuboza 2023 amara igihe kitari gito afunganwe n’abo bari kumwe ntabwo hasobanuwe neza icyo yaziraga ariko ntabyo byumvikanisha urwicyekwe rumaze iminsi i Burundi.

    Si ubwa mbere u Burundi bufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda kuko ubwo yaherukaga gufungwa ikaza gufungurwa muri 2022 yamaze imyaka igera kuri itanu ifunze ibintu byahungabanije imibereho y’abaturage b’impande zombi mu buryo bumwe n’ubundi.

    Abahanzi batandukanye mu Rwanda bamaze iminsi bajya gutaramira mu gihugu cy’u Burundi mu bitaramo byatanze ibyishimo byimbitse 

    Ababyinnyi b’abanyarwanda bagiye bataramira mu Burundi mu bihe bitandukanye 

    Umubano w’abahanzi wari wifashe neza bakorana mu buryo bunyuranye bugamije guteza imbere umuziki

    Indirimbo zitandukanye zagiye zikomeza gukorwa ku muvuduko wo hejuru mu gihe imipaka yari imaze ifunguye 

    Kuba u Burundi bwarafunze imipaka ntawe wuzi neza aho bigana gusa bikomeje byateza igihumbo kitoroshye mu myidagaduro yari yifashe neza ku mpande z’ibihugu byombi

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE YALAMPAYE YA KIVUMBI NA KIRIKOU AKILI

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO YA DOUBLE JAY, KIRIKOU NA BRUCE MELODIE

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO YA DRAMA T FT DRAMA T

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138540/ifungwa-ryimipaka-i-burundi-iruhuza-nu-rwanda-igihombo-gikomeye-ku-myidagaduro-yibihugu-by-138540.html

  • Kuvuguruzanya hagati y’u Burundi na Congo kuri RED-Tabara yabaye nyirabayazana y’ifungwa ry’imipaka y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’umwaka ushize, Perezida Ndayishimiye yavuze ko umutwe wa RED Tabara ufashwa n’u Rwanda ndetse ko ari ho uba, ngo rukaba wuwuha ibiro byo gukoreramo n’amafaranga.

    Ibi biri no mu byatumye iki Gihugu gifunga imipaka igihuza n’u Rwanda mu cyumweru gishize.

    Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yemeje ko uyu mutwe wa RED Tabara ufite ibirindiro muri iki Gihugu cya Congo.
    Yabitangaje ubwo yari kumwe n’Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, Bintou Keita ; bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru.

    Lutundula yagize ati 'RED Tabara ni umutwe w’inyeshyamba z’i Burundi kandi abawugize bahungiye ndetse bakaba banari ku butaka bwa Congo.'

    Yanavuze kandi ko i Dar es Salaam muri Tanzania haherutse kubera inama yahuje abakuriye iperereza mu Bihugu birimo Congo, u Burundi, u Rwanda, Tanzani na Uganda, baganira kuri uyu mutwe uherutse kugaba igitero mu Burundi.

    Yagize ati 'Nagira ngo mbabwire ko mbere y’uko amatora aba, intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga bigari ukorera i Nairobi yamvugishije ambwira ko hari bamwe mu barwanyi b’umutwe wa RED-Tabara bemeye gutaha mu Gihugu cyabo bakomokamo, asaba ko twafasha kubasubizayo. Twatanze igisubizo cyiza.'

    Ubwo u Rwanda rwahakanaga aya makuru y’ibirego rwashinjwaga n’u Burundi, rwavuze ko ntaho ruhuriye n’umutwe uwo ari wo wose urwanya ubutegetsi bwa kiriya Gihugu, ndetse rwibutsa ko abarwanyi ba RED Tabara bafatiwe ku butaka bwarwo, bashyikirijwe u Burundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Kuvuguruzanya-hagati-y-u-Burundi-na-Congo-kuri-RED-Tabara-yabaye-nyirabayazana-y-ifungwa-ry-imipaka-y-u-Rwanda

  • Ubuyobozi bwa APR FC bwigaramye umutoza wa bwo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira bwanyomoje ibyo umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe aheruka gutangaza ko batazasubira muri Mapinduzi Cup.

    Nyuma y’uko APR FC isezerewe na Mlandege ntigere ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup, ntabwo babyakiriye neza aho bavuze ko bibwe n’abasifuzi babangiye igitego bakanabima penaliti.

    Icyo gihe umutoza w’abanyezamu ba APR FC, Ndizeye Aime Desire ni we wagiye mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ko batazagaruka muri iri rushanwa.

    Icyo gihe yagize ati “Ndashaka mutangarize Abanya-Zanzibar, Abanya-Tanzania ko twebwe ubutaha tutazagaruka muri iri rushanwa bikimeze gutya, amakipe araza buri gihe bikaba bimeze gutya? Ntihari amakipe yaje umwaka ushize akibirwa aha akaba yaranze kugaruka? Twebwe si ubwa mbere tuje? Kuki abasifuzi batasifuye neza? Iki ni igisebo.”

    Ejo hashize ku Cyumweru, tariki ya 13 Mutarama 2024, ubwo abakinnyi n’abatoza bari bageze i Kigali bavuye muri Zanzibar, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yabwiye itangazamakuru ko ibyo Ndanda yavuze atari byo ashobora kuba yarabitewe n’umujinya.

    Ati “Umwe mu batoza, Ndada, ibyo yavuze ntabwo ari byo. Twe tuzajyayo nibadutumira kuko ndategereza ibyo yavuze hari impamvu zabiteye cyane ko Umutoza Mukuru atari ameze neza ku buryo yaganiriza itangazamakuru. Ibyo bihura n’ibya Shaiboub (…) ariko Ndanda ni uburakari bwabimuteye.'

    APR FC yari yitabiriye iri rushanwa bwa mbere ikaba yarageze muri 1/2. Ryaje kwegukanwa na Mlandege yatsinze Simba SC 1-0 ku mukino wa nyuma.

    APR FC yagarutse mu Rwanda aho igiye gukomeza kwitegura shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro aho igomba gukina na AS Kigali ku wa Gatatu muri 1/8.

    Chairman wa APR FC yanyomoje umutoza w’abanyezamu, Ndanda

    Ndanda yari yavuze ko batazongera kwitabira Mapinduzi Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwigaramye-umutoza-wa-bwo

  • U Rwanda rwasoje imikino ya gicuti mbere yo gutangira Igikombe cy’Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yakinnye umukino wa nyuma wa gicuti mbere yo gutangira igikombe cy’Afurika ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2024 kizabera mu Misiri kugeza tariki ya 27 Mutarama 2024.

    Ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 14 Mutarama 2024, u Rwanda rukaba rwarakinnye na Maadi SC yo mu Misiri yashinzwe mu 1921, ibarizwa mu gace ka Maadi muri Cairo.

    Byari biteganyijwe ko u Rwanda rukina na Congo Brazaville ariko ntibyakunda kuko iki gihugu kitaragera mu Misiri ari nayo mpamvu rwahise rukina na Maadi SC.

    Ni umukino wabereye muri Gymnase iri mu Gicumbi cy’Imikino (Sports Center) i Cairo ari n’aho Tolip Inn Hotel u Rwanda rucumbitsemo iri.

    Iminota ya mbere y’umukino, abasore b’u Rwanda bari bayobowe na kapiteni Jean Paul, Mbesutunguwe, Emmy bafashije u Rwanda kuguma mu mukino ndetse barawuyobora kugeza ku munota wa 11 aho byagendaga imbere ya Maadi.

    Nyuma y’iyi minota, Maadi yigaranzuye u Rwanda ndetse isoza igice cya mbere iyoboye n’amanota 21-17.

    Ntabwo u Rwanda rwatangiye neza igice cya kabiri kuko iminota 10 ya mbere, amanota 4 barushwaga yari amaze kuzamuka yabaye 7.

    Ku munota wa 16 w’igice cya kabiri u Rwanda rwagize amahirwe umukinnyi wa Maadi akurwa mu kibuga iminota 2 kubera ikosa yari akoze, gusa ntacyo byarufashije kuko rwananiwe kugabanya ikinyuranyo Maadi yari isigaye ari abakinnyi 6 yabashizemo.

    Abasore ba Bagirishya Anaclet bakomeje gushaka uko bagabanya iki kinyuranyo biranga umukino urangira ari 38 ya Maadi SC kuri 31 y’u Rwanda.

    Indi mikino 2 u Rwanda rwakinnye, rwaraye rutsinzwe na Misiri B 38-33 ni mu gihe umukino wa mbere rwari rwatsinzwe na Zohour Sporting Club 38-25.

    U Rwanda muri iki gikombe kigiye kuba ku nshuro ya 26 akaba ari ubwa mbere rugiye kukitabira, ruri mu itsinda rimwe na Zambia, Cape Verde ndetse na DR Congo. U Rwanda rukaba ruzatangira igikombe cy’Afurika rukina na Cape Verde.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwasoje-imikino-ya-gicuti-mbere-yo-gutangira-igikombe-cy-afurika-amafoto

  • Abatoza 2 hahabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko uwari umutoza mukuru wa Rayon Sports, Mohamed Wade ahagaritswe, biravugwa ko ubu Ndayizeye Jimmy na Ivan Minnaert ari bo bashobora kuvamo umutoza w’iyi kipe.

    Umunya-Mauritania, Mohamed Wade wari ufite amasezerano y’umutoza wungirije, mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira yagizwe umutoza mukuru.

    Nyuma y’umukino umwe w’umunsi wa 16 yatsinzwemo na Gasogi United ku wa Gatanu, Rayon Sports yahise imuhagarika ejo hashize ntiyakoresheje imyitozo aho yakoreshejwe n’umutoza ushizwe kongerera imbaraga abakinnyi, Lebitsa Ayabonga.

    Bivugwa ko iyi kipe iri mu biganiro n’abatoza batandukanye barimo Ndayizeye Jimmy utoza Le Massager Ngozi.

    Uyu mugabo w’imyaka 47, watoje amakipe nka Espoir FC y’i Rusizi, Académie Tchité FC y’iwabo ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Rayon Sports ibona ari we mahitamo meza.

    Uretse uyu mutoza kandi, Rayon Sports inatekereza kuba yaha akazi Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wahoze ayitoza.

    Minnaert umaze iminsi mu Rwanda ushaka ikipe yajyamo, na we ahabwa amahirwe cyane ko ari na we wanditse amateka muri iyi kipe ayigeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup muri 2018.

    Ndayizeye Jimmy aravugwa muri Rayon Sports

    Minnaert na we arahabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-2-hahabwa-amahirwe-yo-gutoza-rayon-sports

  • Rayon Sports nyuma yo kubona Umutoza Mohamed Wade ashobora kuzabageza kure bakamwishyura akayabo bakoze igikorwa gishobora koroshya ibintu byihuse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports nyuma yo kubona Umutoza Mohamed Wade ashobora kuzabageza kure bakamwishyura akayabo bakoze igikorwa gishobora koroshya ibintu byihuse

    Ku wa gatanu ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino n'ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1, abakunzi ndetse n'ubuyobozi bwa Rayon Sports butaha bubabaye cyane ndetse bihita bitangira kuvugwa ko Umutoza yirukanwe.

    Nyuma yaho ubuyobozi bwakoze inama yo kwiga kuri Mohamed Wade bivugwa ko atarimo no kumvikana n'abakinnyi bakomeye ba Rayon Sports ndetse inama ifatwamo n'umumwanzuro wo gutandukana n'uyu mutoza.

    Amakuru YEGOB ywamenya ni uko kuri uyu wa mbere ubuyobozi bwa Rayon Sports burakorana inama na Mohamed Wade bamumenyesheko bagomba gutandukana ndetse ahubwo baganire ku kuba batandukana mu buryo bw'ubwumvikane hagati y'impande zombi.

    Ikipe ya Rayon Sports yaraye isubukuye imyitozo yitegura umukino w'igikombe cy'amahoro bazakinamo n'ikipe ya Interforce ubanza ugomba kuba kuri uyu wa kabiri.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-nyuma-yo-kubona-umutoza-mohamed-wade-ashobora-kuzabageza-kure-bakamwishyura-akayabo-bakoze-igikorwa-gishobora-koroshya-ibintu-byihuse/

  • Real Madrid yihereranye FC Barcelona iyatsinda umuba w’ibitego umunya Brazil Vinicius Junior atsinda ibitego birenga bibiri  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Real Madrid yihereranye FC Barcelona iyatsinda umuba w'ibitego umunya Brazil Vinicius Junior atsinda ibitego birenga bibiri.

    Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne mu ijoro rya cyeye yaraye yihereranye mukeba wayo FC Barcelona mu gikombe kiruta ibindi mu gihugu cya Espagne 'Super Cup' maze iyitsinda ibitego 4-1 abakunzi ba FC Barcelona baririra mu myotsi.

    Uyu mukino wabereye mu gihugu cya Arabie Saoudite aho rutahizamu Vinicius Junior ukinira ikipe ya Real Madrid yatsinzemo ibitego bitatu muri bine Real Madrid yatsinze FC Barcelona.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Real Madrid ni rutahizamu Vinicius Junior watsinze ibitego bitatu wenyine aho icya mbere yagitsinze ku munota wa 7 icya kabiri agitsinda ku munota wa 10 icya gatatu agiterekamo ku munota wa 39 w'umukino mu gihe igitego cya kane cyatsinzwe na mugenzi we w'umunya Brazil Rodrygo ku munota wa 64 w'umukino.

    Impoza marira y'ikipe ya FC Barcelona yatsinzwe na rutahizamu karundura Robert Lewandowski ku munota wa 33 w'umukino.

     

    Source : https://yegob.rw/real-madrid-yihereranye-fc-barcelona-iyatsinda-umuba-wibitego-umunya-brazil-vinicius-junior-atsinda-ibitego-birenga-bibiri/

  • Kate Bashabe yarabyaye bigirwa ibanga? – #rwanda #RwOT

    Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa b’ibimero bikurura benshi bityo bikaba imbarutso yo kwibaza ku buzima bwite bw’uyu mwari umaze kuba umugwizatunga.

    Mu mwaka wa 2023 hakwirakwiye inkuru y’uko Kate Bashabe yaba yaribarutse imfura ye ariko akabigira ubwiru.


    Ibi byavuzwe nyuma y’uko yerekanye inzu y’akataraboneka yujuje. Inzu yavugishije benshi bitewe n’ubwiza ifite.

    Mu ‘Amakuru’ ya Radiyo Rwanda, ubwo yabazwaga niba koko yaribarutse imfura ye n’umugabo utaratangajwe.


    Ikibazo cyagiraga kiti “Hari n’amakuru avuga uko ushobora kuba warabyaye?”.


    Kate Bashabe yasubije agira ati “Oya nta mwana mfite, ntago ndabyara, nimbyara nzabibabwira”.


    Kate Bashabe kandi yavuze ko iki ari igihe cyo kudaha agaciro ibihuha n’amakuru badahagazeho cyangwa se bivaniye kuri nyirubwite.


    Kate Bashabe yahakanye amakuru avuga ko yabyaye



    Ikimero cya Kate Bashabe kivugisha benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138564/kate-bashabe-yarabyaye-bigirwa-ibanga-138564.html

  • Nyagatare : Umuyobozi mu z’ibanze ukekwaho ruswa ya 70.000Frw byamenyekanye atari ubwa mbere #rwanda #RwOT

    Uyu mukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kiyombe, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize we n’umusore w’imyaka 24 ukekwaho kumuha iyo ruswa.

    Amakuru avuga ko uyu mukozi yahawe iyo rushwa ngo yandike mu bitabo byo gusezerana utaruzuza imyaka yo gushyingirwa mu mategeko.

    Aya makuru yemejwe na RIB icumbikiye aba bombi kuri sitariyo yayo ya Karama kugira ngo dosiye yabo itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Amakuru avuga ko uyu mukozi w’Umurenge atari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha cya ruswa, kuko no muri Kanama 2019 ubwo yari umukozi mu Murenge wa Musheri na bwo yatawe muri yombi azira icyaha nk’iki, ariko akaza kurekurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare.

    Icyo gihe, uyu mukozi we n’abandi bagiye baka abaturage amafaranga buri umwe 1 200 Frw kugira ngo bandikishe abana mu Irangamimerere kandi nta kiguzi byasabaga.

    Ni mu gihe mu mpera za 2020 na bwo yakurikiranyweho icyaha cyo gumba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, na bwo aza kurekurwa kuko hatabonetse ibimenyetso bihagije

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyagatare-Umuyobozi-mu-z-ibanze-ukekwaho-ruswa-ya-70-000Frw-byamenyekanye-atari-ubwa-mbere