Blog

  • Kamonyi : Uherutse kugaragaza umujinya w’umuranduranzuzi byarangiye yishe umugore we #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Celestin w’imyaka 45 akekwaho kwica umugore we na we w’imyaka 45 babanaga mu Mudugudu wa Giheta mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira.

    Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Musambira, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yavuze ko ubuyobozi nabwo bwatunguwe n’iki gikorwa cyakozwe n’uyu mugabo kuko uyu muryango utari uzwiho amakimbirane.

    Yagize ati 'Ntabwo bari basanganywe amakimbirane, kuko no ku rutonde rw’abo dufite abo bataruriho.'

    Ni mu gihe bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko uyu muryango wo wahoraga mu ntonganya, ndetse ko uyu mugabo mu cyumweru gishize yatashye afite umujinya mwinshi asakuza kugira ngo asembure umugore we barwane, ariko umugore akamwihorera, bikarangira atemye amateke.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasabye abaturage ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we ku buryo igihe hagize ubona igishobora kuvamo ibibazo nk’ibi bagomba kwihutira kubimenyesha inzego.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kamonyi-Uherutse-kugaragaza-umujinya-w-umuranduranzuzi-byarangiye-yishe-umugore-we

  • Izindi mbogamizi z’ingutu ziravugwa mu mugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira bava mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zivuguruye amasezerano agamije iyi gahunda yo kohereza abimukira.

    Ibi byakozwe nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano ya mbere ariko Guverinoma y’iki Gihugu ikavuga ko igiye gukora ibishoboka byose ku buryo ntakindi kintu kizakoma mu nkokora uyu mugambi.

    Nubwo habarwa abimukira ibihumbi 17 binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ubu habarwa abari hagati ya 700 n’ibihumbi bitanu, bazwi aho baherereye mu gihe abandi bitazwi aho bari.

    Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yakunze kuvuga ko aya masezerano agiye gushyirwa ku rwego rwo kuba ntacyayanyeganyeza ku buryo hari hari icyizere ko abimukira ba mbere bazoherezwa mu mezi macye ari imbere.

    Gusa mu Cyumweru gishize, Abadepite 50 mu Nteko y’u Bwongereza bamaganye uyu mushinga, bavuga ko utasesenguranywe ubushishozi.

    Izindi mbogamizi zivugwa muri iyi gahunda, ni ikibazo cyo kuzakura abimukira mu bigo bacumbikiwemo ngo bagere aho bagomba gufatira indege izabageza mu Rwanda, aho bivugwa ko iyi gahunda ishobora kuzakomwa mu nkokora n’imyigaragambyo ya bamwe muri bo.

    Nanone kandi hifuzwaga ko hakoreshwa indege za Gisirikare kugira ngo abo bimukira babashe koherezwa, arimo igisirikare cy’u Bwongereza, kikaba cyaravuze ko kitabyinjiramo.

    Hanavugwa indi mbogamizi yo kuba u Rwanda rutararangiza kwitegura bihagiye nko gushaka abanyamategeko bazunganira abashaka ubuhungiro muri dosiye zabo.

    Mu masezerano aherutse gusinywa kandi, harimo ko hagiye gushyirwaho urwego rwihariye ruzakurikirana ibibazo by’aba bimukira n’inzira zo gushaka ubuhungiro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Izindi-mbogamizi-z-ingutu-ziravugwa-mu-mugambi-wo-kohereza-mu-Rwanda-abimukira-bava-mu-Bwongereza

  • Umugore wa Sadio Mane yatangaje ko amafaranga… – #rwanda #RwOT

    Taliki 07 z’uku kwezi ni bwo umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Senegal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite yatunguranye aba ashatse uyu mugore ukiri muto wo mu byaro byegeranye n’aho yavukiye, Bambali muri Senegal.

    Nyuma y’uko Aisha Tamba akoze ubukwe na Sadio Mane, yaganiriye n’ikinyamakuru Daily Mail avuga ko kuba yarashakanye n’umugabo uzwi ndetse ufite amafaranga bitazigera bimuhindura.

    Yagize ati “Ndimo kureba imbere ubuzima bwanjye bushya kandi nzi ko buzaba butandukanye cyane. Ariko nta gitutu numva mfite kubera ko ubwamamare n’amafaranga bya Sadio Mane ntabwo bizampindura. Ibi ntabwo ari byo binshishikaje. Nzakomeza kuba umuntu wicisha bugufi nkurikije ukuri kwanjye.

    Ntabwo menyereye kwitabwaho cyane kuko turi umuryango ubaho ubuzima bw’ibanga cyane. Ntabwo dukunda kwiyerekana no kuvuga ku buzima bwacu bwite. Ndi hasi cyane ku isi, uku ni ko narezwe, kandi nta kintu kizahinduka kubera ko nakoze ubukwe. Ariko ubu ndishimye cyane kuba ndi Madamu Sadio Mane Mane”.

    Abajijwe ku byo kuba azi umugore wa Cristiano Ronaldo ukinana na Sadio Mane muri Al Nassr, Georgina Rodriguez bashobora kuzajya bahura cyane namara gusanga umugabo we, yavuze ko ari ubwa mbere amwumvise bitewe nuko atajya akoresha imbuga nkoranyambaga.

    Kuri ubu Aisha Tamba ari ku ishuri aho yagiye gukora ibizamini ariko nabirangiza biteganyijwe ko azahita asubira iwabo kwitegura ubundi Sadio Mane yava mu mikino y’igikombe cy’Afurika bagahita bajyana muri Arabia Saudite.

    Ikipe y’igihugu ya Senegal ifite igikombe cy’Afurika giheruka cya 2021 irakina umukino wayo uyu munsi saa kumi na Gambia mu itsinda C.

    Umugore wa Sadio Mane yavuze ko atazahindurwa n’ubwamamare bw’umugabo we

    Sadio Mane yatangiye neza umwaka wa 2024 akora ubukwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138586/umugore-wa-sadio-mane-yatangaje-ko-amafaranga-atazamuhindura-anemeza-ko-atazi-umugore-wa-c-138586.html

  • Uko Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bit… – #rwanda #RwOT

    Duhereye muri Kenya, ikipe ya Gormahia ku wa Gatandatu yatsindaga ikipe ya F.C. Kariobangi Sharks igitego 1-0 muri shampiyona. Sibomana Patrick yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino naho Emery Bayisenge we ntabwo yigeze akina.

    Gormahia FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 40, ikaba izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Tusker.

    Muri Tanzania ikipe ya Singida Fountains Gate FC ikinamo rutahizamu w’Umunyarwanda, Kagere Meddie ku wa Gatatu w’icyumweru gishize yasezerwaga na Simba SC mu mikino ya 1/2 muri Mapinduzi Cup kuri Penaliti.

    Ntabwo uyu mukinnyi wakiniye Amavubi yabanje mu kibuga nk’ibisanzwe ariko yaje kwinjiramo asimbuye ndetse aza no kwifashishwa mu gutera Penaliti ariko birangira ayirase bituma ikipe ye isezererwa gutyo.

    Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo aribwo Singida Fountain Gate FC izasubira mu kibuga ikina na Tabora United muri shampiyona.

    Ku wa mbere w’icyumweru gishize ikipe ya AS Far Rabat yo muri Morocco ikinamo myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Imanishimwe Emmanuel Manguende yanyagiye FUS Rabat ibitego 4-1 muri shampiyona.

    Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yabanje mu kibuga nk’ibisanzwe ariko umukino ugiye kurangira arasimbuzwa. Kuri ubu AS Far Rabat iri ku mwanya wa 1 muri shampiyona n’amanota 33.

    Muri Algeria mu ikipe ya USM Klenchela ku wa Gatandatu yatsindaga US Souf ibitego 2-0 muri shampiyona. 

    Manishimwe Djabel ukinira muri USM Klenchela ntabwo yabanje mu kibuga ariko yinjiyemo asimbuye ku munota wa 76,kuri ubu iyi kipe iri kumwanya wa 2 muri shampiyona n’amanota 22, ikaba izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu ikina na NC Magra.

    Kuri Hakim Sahabo usanzwe ukina mu ikipe y’abato ya Standard de Liege mu Bubiligi akomeje kwitwara neza ahabwa umwanya mu ikipe nkuru ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi n’ubundi.

    Ku mukino wa gicuti banganyijemo na Borussia Dortmund ibitego 2-2 ku wa Kabiri, uyu mukinnyi yabanje mu kibuga gusa nyuma aza gusimbuzwa. 

    Ku wa  Gatanu no mu mukino bakinnyemo na Luzern bakayitsinda ibitego 2-1, nabwo yabanje mu kibuga aza gusimbuzwa mu gice cya kabiri.

    Andi makipe yo hanze akinamo Abanyarwanda aracyari mu biruhuko ntabwo arasubukura imikino.

    Hakim Sahabo ukomeje kwitwara neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138584/uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cyumweru-gishize-138584.html

  • Yaciye agahigo mu marushanwa yubwiza! Amatek… – #rwanda #RwOT

    Marsh afite imyaka 22 yavukiye muri Fort Smith, Arkansas kuri Mike na Whitney Marsh, afite umuvandimwe we Heidi, nyina umubyara yishwe na Kanseri y'urwagashya ubwo yarafite imyaka 17.

    Byatumye uyu mukobwa atangira ubukangurambaga bwo kurwanya  Kanseri y'urwagashya. Ahita atangiza umuryango wa Whitney Marsh mu guha icyubahiro  nyina witabye Imana.

    Uyu mukobwa yize amashuri yisumbuye muri Southside, aho yasoreje mu mwaka wa 2019 yagiye agaragaza urukundo rwo gukunda amasomo y’ibirebana no kuguruka mu kirere.

    Yaje kwinjira mu gisirikare kirwanira mu kirere mu gace ka El Paso County muri Colarado aho yasoreje mu ishami rya Astrophysics mu mwaka wa 2023.

    Yasoreje ku ipeti rya 2nd Lt akomereza mu ishuri rya Harvard Kennedy, aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu ishami rya Public Policy.

    Mu mwaka wa 2023 yegukanye ikamba rya Miss Academy, irushanwa ry'ubwiza rigamije guteza imbere abasirikare b'abari n'abategarugori babarizwa mu barwanira mu kirere.

    Aha hari nyuma yo kwitabira amarushanwa y'ubwiza anyuranye arimo nka Miss Colaradoyanegukanye byamuhesheje kwitabira amarushanwa y'ubwiza ya Miss America, aca agahigo kuba umusirikare ukiri mu kazi wegukanye iri kamba.

    Irushanwa rya Miss America 2024, ryasorejwe ahazwi nka Dr Phillips Center mu gace ka Orlando muri Leta ya Florida ku wa 14 Mutarama 2024, yabanje kugera muri Top 11 na Top 5 birangira anaryegukanye.

    Nka Miss America 2024, Marsh yabaye umukobwa wa mbere uva muri Colorado ubashije kwegukana iri kamba.

    Uyu mukobwa yahise ahabwa asaga Miliyoni 64 Frw [Angana n'ibihumbi 50 by'amadorali] hakiyongeraho no kumurihira amasomo.Byari ibyishimo kuri Miss Marsh uhwo yatangazwaga ko ari we wegukanye ikamba rya Miss AmericaIrushanwa rya Miss America, Marsh yegukanye rimaze imyaka 102 n’ibiri ritangiye kuko ryatangiye mu 1921Miss Marsh amaze kwitabira amarushanwa y’ubwiza atandukanye nubwo ari umusirikare kandi uri mu kaziYabaye Miss America mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2024 bivuze ko ari we uzahagarira Leta Zunze Ubumwe za Amerika  muri Miss WorldUyu mukobwa yakuze  ko akunda amasomo arebana n’ibirebana n’ikirere, byanamutumye yinjira mu gisirika mu mutwe   w’ingabo zirwanira mu KirereMu marushanwa y’ubwiza ni gake wasanga umusirikare ukiri mu kazi yayitabiye kandi akabasha no kuyegukana Marsh yabaye urugero rwiza ku bandi bakobwa usanga bakora imyuga yihariye ko ushobora kuyikora kandi ugakomeza no gukora ibyo ukunda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138594/agahigo-mu-marushanwa-yubwiza-amateka-ya-2nd-lt-marsh-wabaye-nyampinga-ari-umusirikare-wa–138594.html

  • RDC : Umunyapolitiki wakunze kwikoma Abatutsi anabatuka ibyabashenguye yatsindiye kuba Umudepite #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye tariki 20 Ukuboza 2023, aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Congo, yatangaje ibyavuye mu matora y’Abadepite.

    Ishyaka UDPS rya Perezida Felix Tshisekedi watsinze amatora ya Perezida, ni na ryo ryagize imyanya myinshi mu Nteko Ihshinga Amategeko.

    Umunyapolitiki Justin Bitakwira Bihona-Hayi ari mu babonye imyanya mu Nteko, mu gihe uyu mugabo azwiho kuvuga imvugo ziremereye ku Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

    Ni kenshi yagiye yumvikana avuga ko Abatutsi badakwiye kuba muri Congo, ahubwo ko bakwiye kwirukanwa bakajya kuba mu Gihugu cyabo.

    Nyuma y’amatora yo mu kwezi k’Ukuboza, Bitakwira yagize ati ' 'Ntekereza ko uwabaremye ari we waremye dayimoni. Ntabwo nigeze mbona ubwoko bubi nka bwo.'

    Uyu munyapolitiki ushyigikiye cyane Perezida Tshisekedi, yabaye Minisitiri w’iterambere ry’Icyaro ndetse akaba yarabaye n’Umudepite.

    Imvugo z’u Rwanda yakunze kuvuga, zatumye anafatirwa ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Buryayi, byo kudakorera ingendo mu Bihugu bigize uyu muryango.

    Gusa ibi bihano yafatiwe mu kwezi k’Ukuboza 2022, ntacyo byamukosoyeho, kuko ubwo yaniyamamazaga mu matora aheruka, na bwo atahwemye kuvuga nabi Abanyekongo b’Abatsutsi by’umwihariko Abanyamulenge.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/RDC-Umunyapolitiki-wakunze-kwikoma-Abatutsi-anabatuka-ibyabashenguye-yatsindiye-kuba-Umudepite

  • Biravugwa ko Abanyarwanda mu Burundi bari guhigwa hasi hejuru ndetse hari n’ababuriwe irengero #rwanda #RwOT

    Aya makuru aturuka i Burundi avuga ko hari Abanyarwanda benshi bari mu Burundi bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’uko iki Gihugu barimo gifashe icyemezo gikarishye.

    Ikinyamakuru SOS Media Burundi gikorera mu Burundi, gitangaza ko bamwe mu bafashwe bajyanywe gufungwa n’Urwgeo rw’Igihugu rushinzwe iperereza mu Burundi.

    Iki kinyamakuru kivuga kandi ko abandi Banyarwanda bafungiye muri Kasho za Polisi muri Komini ebyiri ari zo iya Mugina n’iya Rugombo iri ku mupaka.

    Abanyarwanda 38 bamaze gufatwa na Polisi yo muri Komini Mugina, bakuwe mu bice binyuranye byayo kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize ubwo hanafungwaga imipaka.

    Naho muri Komini ya Rugombo ikora ku mupaka, hamaze gufatwa abanyarwanda 58 bafashwe hagati yo ku wa Kane no ku wa Gatanu, ariko ubuyobozi bwo bukemeza ko hafashwe 46 barimo 20 bafashwe ku wa Kane na 26 bafashwe ku wa Gatanu, ngo bakaba barafashwe kuko badafite ibyagombwa.

    Ifatwa ry’aba Banyarwanda rije rikurikira icyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, ndetse no gusaba Abanyarwanda bari muri iki Gihugu gutaha.

    Ni icyemezo cyanenzwe na Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko kidakwiye kuko kibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse kikaba gihonyora amasezerano wo kwishyira hamwe mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Biravugwa-ko-Abanyarwanda-mu-Burundi-bari-guhigwa-hasi-hejuru-ndetse-hari-n-ababuriwe-irengero

  • Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru dushoje nibwo mu Rwanda hakinwaga umunsi wa 16 wa Rwanda Premier League, mu mikino yakinwe, Rayon Sports na Police ntabwo zitwaye neza kuko zose zaratsinzwe.

    Kuwa Gatanu, nibwo kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Gasogi United ihatakariza itsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe.

    Ni ibitego bibiri byose bya Gasogi United byatsinzwe na Kabanda Serge, ku ruhande rwa Rayon Sports yo yatsindiwe na Héritier Nzinga Luvumbu.

    Kuwa Gatandatu, ikipe ya Mukura VS yo yatsinze Amagaju ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino wabere kuri Sitade y'Akarere ka Huye.

    I Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Gorilla FC yahatsindiye ikipe ya Etincelles FC ibitego bibiri kuri kimwe.

    I Musanze, Etoile de l'Est yo mu karere ka Ngoma yakuye inota rimwe ku ikipe ya Musanze FC nyuma yaho banganyije ubusa ku busa.

    Ni nako ku ikipe ya Bugesera FC yanganyaga n'ikipe ya AS Kigali ubusa ku busa, ni umukino wabereye mu karere ka Bugesera.

    Kuri ki cyumweru, ikipe ya Police FC yari yasuye ikipe ya Sunrise FC ihatsindirwa ibitego bibiri ku kimwe.

    Ku ruhande rwa Sunrise FC, ni ibitego byatsinzwe na Brian Ssali ndetse na Munyagihugu Patrick naho ku ruhande rwa Police FC yo yatsindiwe na Hakizimana Muhadjiri.

    Ikipe ya Muhazi United yari yakiriye ikipe ya Kiyovu SC umukino ubera mur karere ka Ngoma, amakipe yombi akaba yarasoje anganya igitego kimwe kuri kimwe.

    Undi mukino w'umunsi wa 16 wagombaga kuba wari buhuze ikipe ya APR FC na Marines FC , uyu mukino ntabwo wakinwe kuko ikipe y'ingabo z'igihugu aribwo yageze i Kigali avuye muri Zanzibar mu mikino ya Mapimduzi.

    Kugeza ubu APR FC irayoboye n'amanota 33, Police FC ku mwanya wa kabiri n'amanota 31, ikipe ya As Kigali iri ku mwanya wa 15 n'amanota 15 naho Etoile de l'Est iri ku mwanya wanyuma n'amanota 11.

    The post Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-na-police-fc-mu-makipe-atarahiriwe-numunsi-wa-16-wa-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-na-police-fc-mu-makipe-atarahiriwe-numunsi-wa-16-wa-shampiyona-yu-rwanda

  • AMAFOTO: Umukinnyi w’ikipe y’igihugu yambitse impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na REG VC, Muvara Ronald yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we, Umuhoza Mariam bamaze igihe bakundana.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024 aho Muvara yasabye Mariam kuzamubera umugore igihe basigaje ku Isi bakazakimarana undi arabyemera.

    Aba bombi bagiye gutangira urugendo rushya nyuma y’uko guhera 2013 kugeza 2017 biganaga Rusumo High School. Ni ikigo kiri mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe.

    Muvara Ronald na Umuhoza Mariam bamenyanye hagati y’umwaka wa 2013 na 2017 ubwo aba bombi biganaga ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe.

    Muvara w’imyaka 28 yakiniye APR VC kugeza 2019 ubwo yahitaga ajya muri Gisagara VC ayikinira kugeza 2022 ari nabwo yajyaga muri REG VC akinira kugeza uyu munsi.

    Ronald yambitse Mariam impeta ya fiançailles

    Baziranye kuva kera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-umukinnyi-w-ikipe-y-igihugu-yambitse-impeta-umukunzi-we

  • Amakuru mashya ku bakinnyi 7 b’ikipe ya Rambura WFC bakubiswe n’inkuba bakaba bari barembeye mu bitaro – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024 nibwo bamwe mu bakinnyi b'ikipe ya Rambura WFC bari mu bitaro bya Byumba muri mu karere ka Gicumbi nyuma y'uko bakubiswe n'inkuba ubwo bari mu mukino wabahuzaga na Inyemera WFC.

    Nta n'umwe witabye Imana, gusa harimo abakomeretse bahise bajyanwa kwitabwaho kwa muganga.

    Abakinnyi bose bari bagize ikibazo ku mukino wahuje Inyemera WFC na Rambura WFC bakajya mu bitaro kubera gukubitwa n'inkuba, bamaze gusezererwa nyuma yo koroherwa.

     

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ku-bakinnyi-7-bikipe-ya-rambura-wfc-bakubiswe-ninkuba-bakaba-bari-barembeye-mu-bitaro-amafoto/