Blog

  • Abakozi nabafatanyabikorwa ba Samsung 250 ba… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka wa 2018, ikigo cya Samsung 250 cyiyemeje kugeza ku banyarwanda ibikoresho by'ikoranabuhanga kandi by'umwimerere birimo ibya Samsung, iPhones, ndetse n'ibindi utasanga ahandi mu Rwanda.

    Ku isaha y'i saa mbili z'igitondo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024, ni bwo abakozi bose ba Samsung 250 bari bahagurutse ku cyicaro gikuru cy'iri duka mu Mujyi wa Kigali, berekeza i Rubavu mu Ntara y'i Burengerazuba, aho bari bagiye kwishimira umusaruro bagezeho mu mwaka ushize, ari nako bafata ingamba nshya zizabayobora mu mwaka mushya wa 2024 umaze ibyumweru bibiri gusa utangiye.

    Mu masaha ya saa tanu n'igice, nibwo aba bakozi bari bageze ku iduka rya Samsung 250 riherereye mu mujyi wa Musanze, aho bahuriye n'abafatanyabikorwa bakomeye barimo umunyarwenya ukunzwe mu Rwanda, Dogiteri Nsabi, umunyamakuru w'imikino kuri Radio na Televiziyo Rwanda, Leagan Rugaju, umunyamakuru wa BTN Tv, Ndahiro Valens Papi, Murindahabi Irene umenyerewe kuri Youtube, ndetse n'abayobozi bakuru b'iki kigo.

    Ubwo bageraga i Musanze, bakiranwe urugwiro n'abakozi bakora kuri iri shami, Nsabi n'abanyamakuru bari kumwe bahabwa umwanya basusurutsa abari aho, baboneraho no kwamamaza ibicuruzwa bya Samsung 250.

    Nyuma yo kuganira ku ntego y'uru rugendo, aba bose biyongereyeho abakozi b'i Musanze bahagurukanyeyo berekeza i Rubavu, ahabereye ibikorwa by'imyidagaduro bitandukanye birimo gusangirira hamwe, gusabana, kuganira, gutembera mu bwato mu kivu, gukina imikino irimo 'Agati,' gushimira abitwaye neza, guhana impano hagati y'abakozi n'abayobozi ndetse n'ibindi.

    Umuyobozi mukuru w'iki kigo kimaze kwagura amashami atandukanye mu Rwanda, Habiyambere Jean yatangaje ko iki gikorwa gisanzwe kiba buri mwaka, kikaba kigamije guhuza abakozi bose ndetse n'abafatanyabikorwa bagafata umwanya bakaganira uko umwaka wagenze, bagasangira bishimira ibyagezweho, ari nako bategura imigambi y'umwaka mushya.

    Yagize ati: 'Uyu munsi rero ni umunsi dusanzwe dukora, aba ari umwanya wo kuganira n'abakozi, tugashimira abitwaye neza, ndetse hakabaho no guhwitura abatarakoze neza. Ikindi turebera hamwe ibyo twakoze; twagombaga kugera he, twageze ahagana he? Ubundi twabikoraga turi abakozi ku giti cyacu gusa, ariko twavuze ngo n'abafatanyabikorwa ni byiza ko baza uyu munsi tugasangira tukishimira ibikorwa twakoze kuko nabo baba barabigizemo uruhare.'

    Uyu muyobozi yasobanuye ko muri rusange icyo uyu munsi wari ugamije, ari ukurebera hamwe ibyagezweho mu byari byiyemejwe, ibitaragezweho ndetse n'impamvu yatumye bitagerwaho ijana ku ijana, hagamijwe kurebera hamwe uko byagerwaho mu mwaka mushya.

    Samsung 250 bishimira ko nubwo mu gutangira bahuye b'imbogamizi za Covid-19, bamaze kugera ku musaruro ushimishije harimo gufungura amashami atandukanye mu gihugu, iryo mu Giporoso, ku Gisimenti, mu mujyi wa Musanze ndetse n'icyicaro gikuru giherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya KCT mu muryango wa 18.

    Umwe mu bakozi ba Samsung 250 umaze imyaka itatu ayicururiza witwa Umurerwa Hyguette, yatangarije InyaRwanda ko iki gikorwa kibafitiye akamaro kanini nk'abakozi kuko kibafasha gusabana ndetse bakarushaho kumenyana kuko baba bahuye baturutse ku mashami yose.

    Irakoze Tonny nawe ukorera iki kigo, yagize ati: 'Nibwo bwa mbere nje muri iyi gahunda. Uyu munsi usobanuye byinshi, kuko ni umunsi abantu bahura batakoze bakarebera hamwe ibyo bagezeho, bakagira ingamba nshyashya bafata, byarangira bagasabana  kugira ngo bigaragare ko ari umuryango kuruta akazi.

    Ingamba ninjiranye mu mwaka mushya ni ugukorana ingufu. Nk'uko igihugu cyacu gikorera ku mihigo, natwe muri Samsung 250 ntabwo twasigaye dukorera ku mihigo. Ubushobozi bwanjye ngiye kubwongera kugira ngo umwaka utaha nimba nkikora hano, nzajye nibuka ko haribyo nakoze byinshi.'

    Bamwe mu bakozi n'abayobozi bahembewe ko bahize abandi mu mwaka ushize, basobanuye ko kuba bahawe ibihembo babikesha gukora cyane ndetse no gukunda ibyo bakora.

    Mu gusoza, umuyobozi mukuru wa Samsung 250 yashimiye abafatanyabikorwa badahwema gushyigikira ibikorwa byabo umunsi ku wundi, by'umwihariko itangazamakuru ribyamamaza bikagera kure.

    Ku isaha y'i saa tatu n'igice, nibwo ibikorwa byaranzwe n'ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru byaberaga mu Karere ka Rubavu byari bihumuje. Nk'uko bisanzwe, abakozi bagarukanye akanyamuneza kavanze n'umunaniro mu Mujyi wa Kigali.

    Iduka rya Samsung 250 rifite imihigo ikomeye ryifuza kugeraho muri uyu mwaka, irimo gufungura amashami abiri mashya hagati yo mu mujyi wa Rubavu,  i Rusizi n'i Huye n'ahandi bitewe n'aho bazahitamo gutangirira.

    Muri izi ntangiriro z'umwaka iri duka rifitiye ibikoresho bishya byinshi by'ikoranabuhanga biherekejwe n'andi mahirwe menshi birimo telefone za Samsung S23, iPhone 15 n’ibindi. Umuyobozi waryo, Jean yasabye abakiliya babo kuba maso bakamenya gushishoza kuko hari benshi bakomeje kwiyitirira ibicuruzwa byabo.

    Mu tundi dushya bari gutegurira abakilya babo, harimo kuba uzajya arambirwa igikoresho yakoreshaga yarakiguze muri Samsung 250, azajya agisubizayo bakamuhindurira agahabwa ikigezweho nyuma yo kongeraho amafaranga macye.

    Kuri ubu kandi abari kugura ibikoresho muri iri duka, bari guhabwa amahirwe yo gutombora ibyiza binyuranye birimo amatike yo kujya Dubai, moto, imitaka yo kwitwikira n'ibindi.

    Dore amwe mu mafoto mafoto y’ingenzi yaranze uyu munsi:










    Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze urugendo rw’abakozi n’abafatanyabikorwa ba Samsung 250  

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA: InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138604/abakozi-nabafatanyabikorwa-ba-samsung-250-basangiye-banafatira-hamwe-ingamba-zumwaka-mushy-138604.html

  • Gufata ku nda, kuyobora indi manda – Perezida… – #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, kibera ku cyicaro ry’umuryango wa Rayon Sports giherereye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Ziniya. Ni ikiganiro cyatangiye ku isaha ya saa 15:25 gikerereweho iminota 25 kubera imvura yabanje kugwa. 

    Perezida wa Rayon Sports yatangiye aha ikaze itangazamakuru ndetse agaruka ku makipe ane aba mu muryango wa Rayon Sports, mu buryo bwo kwinjiza neza itangazamakuru mu kiganiro.

    Mu buryo bwimbitse Uwayezu Jean Fidele yatangiye agaruka ku buzima bw’ikipe ya Rayon Sports y’abagabo ndetse yemeza ko itarava ku gikombe, ari nako aboneraho asaba imbabazi abafana.

    Yagize ati: “Duhereye ku ikipe y’abagabo, twatangiye imikino yo kwishyura, gusa twitwara nabi kuko twaratsinzwe. Nk’ikipe nkuru ishaka igikombe duhora dushaka gutsinda, ariko ntabwo byaduhiriye”. 

    “Ndasaba imbabazi abafana kuko ntibishimye, kandi natwe ntabwo twishimiye. Turacyarwana kuko igikombe ni isiganwa. Turi gucyemura ibitameze neza, gusa nongera kubasaba imbabazi kandi ntibazacike intege.”

    Uwayezu Jean Fidele yakomeje avuga ku kibazo cy’umutoza mushya ndetse n’ikibazo cy’umutoza Wade wari wasigaranye ikipe. Yagize ati” Umutoza Wade aza yasinyiye kuba umutoza wungirije kandi ubu niyo masezerano agifite. Umutoza mukuru akigenda twamusabye gutoza mu gihe tugishaka umutoza mukuru, kandi yarabikoze.

    Inshingano rero ziba mu byo wasinye kuko ni byo bigena ibyo utegetswe gukora. Niba yarishyizemo kumva ko ari umutoza mukuru akaba atakwemera kungiriza, azatubwira icyo ashaka dukurikize amasezerano”.

    Ku bijyanye n’umutoza mushya, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko “twabanje gutinda kubona umutoza mukuru, ariko muri iki cyumweru tuba twamubonye ubundi azungirizwe na Wade.”

    Agaruka ku kibazo cy’abakinnyi bakomoka muri Uganda batinze kugaruka mu kazi, yavuze ko atazi impamvu batinze ndetse ko babahamagaye bakababura kandi ikipe ikaba itari gufata umwanzuro wo kujya kubahiga nk’uhiga inyamaswa.

    HANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CY’IKIGANIRO


    Aha twari tugeze mu ma saa 16:15 PM gusa Perezida wa Rayon Sports yari agikomeza kuganira n’itangazamakuru ndetse abari mu cyumba cy’uruganiriro bari bagifite byinshi byo kubaza.

    Uko iminota yiyongeraga, niko Perezida Uwayezu Jean Fidele yahinduraga imivugire kugera n’aho yaje kugaruka ku buryo bahangana n’amakipe hafi ya yose ahabwa amafaranga na Leta ariko Rayon Sports ikaba ntacyo ibona.

    Ni imvugo yavuze ababaye ndetse ubona mu maso hahindutse. Yagize ati” Natwe Leta niduhe amafaranga. Ese ubundi kuki batayaduha? Naho twari amabuye, guhangana n’amakipe ahabwa amafaranga. Natwe turi ikipe nk’izindi, Rayon Sports ikoresha amafaranga igenda isarura mu ngo n’ahandi hatandukanye. Natwe nibaduhe amafaranga, ubundi bazatugaye.”

    Hakomeje gushakishwa umutoza Mohamed Wade azungiriza 

    Ntabwo yarekeye aho, kuko Perezida wa Rayon  Sports wari umaze amasaha 2 ari kuvuga, yaje kugaruka ku bantu batifuriza ineza ikipe kubera ko ntacyo bakiyiryamo. 

    Yagize ati: 'Rayon Sports uko yabagaho twese turabizi wajyaga kubona ukabona umuntu, azanye umukinnyi. Hari igihe abantu bose bigeze kuza mu nama ngo bafite abakinnyi.

    Ubu rero ibintu muri Rayon Sports byarahindutse. Uwo SG ku mukino wa Gasogi United, umufana yaraje ashaka kumukubita kuko abari bafite akaboko muri Rayon Sports bazana abakinnyi bakariramo icyo bitaga injyawuro nagisanzemo, ubanza iryo jambo ntari nanarizi. Aho dushyiriye ibintu ku murongo dukora ibintu neza, abari bafite akaboko nabavanagamo injyawuro, birabababaza, ariyo mpamvu yo gushaka kurwana.”

    Uwayezu Jean Fidele yasoje avuga ko kwiyamamariza indi manda 'bizaterwa n’abafana kuko nibumva bakinkeneye, nanjye nkabona mfite umwanya nziyamamaza, ariko nibambwira ngo narakoze ntabwo bashaka ko dukomezanya, nanjye nzabashimira nikomereze.'

    KANDA HANO UREBE IGICE CYA KABIRI CY’IKIGANIRO 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138618/gufata-ku-nda-kuyobora-indi-manda-perezida-fidele-yiniguye-atanga-mwiriwe-na-mwaramutse-yo-138618.html

  • Nshuti Innocent wa APR FC yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent yamaze gusinyira ikipe nshya ya One Knoxville SC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi kipe ikina mu cyiciro cya gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2024, ni bwo yemeje ko yamaze gusinyisha Nshuti Innocent.

    Nshuti Innocent ntabwo yajyanye na APR FC muri Mapinduzi Cup kubera ko yari yaramaze kumvikana n’iyi kipe arimo yitegura kuyerekezamo.

    Uyu rutahizamu akaba yarakuriye mu irerero rya APR FC aho yaje kuzamurwa muri APR FC nkuru 2016, 2018 yahise ajya gukina muri Tunisia muri Stade Tunisien, yamazemo umwaka umwe ahita agaruka muri APR FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Nshuti Innocent yabonye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nshuti-innocent-wa-apr-fc-yabonye-ikipe-nshya

  • KNC Perezida wa Gasogi United yishongoye kuri Rayon Sports avugaka amagambo asesereza abakunzi bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kakooza Nkuliza Charles Perezida wa Gasogi United yishongoye kuri Rayon Sports aheruka gutsinda ibitego 2-1.

    Yagize ati: Ntekereza ko ikibazo gihari, bashobora guhindura umutoza bazaba bahinduye icupa ariko byeri izaba ari yayindi.

    Iyi Rayon Sports niyo baduhuza imikino 5 yikurikiranya najya nyitsinda buri mukino nongeyeho igitego kimwe'.

     

    Source : https://yegob.rw/knc-perezida-wa-gasogi-united-yishongoye-kuri-rayon-sports-avugaka-amagambo-asesereza-abakunzi-bayo/

  • Ubwo buterahamwe bugarutse … Unkubise wahava ujya muri ‘morgue’ – Perezida wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko abantu bagerageje gukubita umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye ari we bibayeho uwabikoze na we yahava ari umurambo.

    Ni mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku buzima bwa buri munsi iyi kipe irimo kunyuramo.

    Yavuze ko hari abantu batishimiye uburyo ikipe iyobowemo kuko batakibona aho bamenera ngo bayiryemo amafaranga mu nzira zitari nziza.

    Abo ngo ni bo birirwa bakora amanama hirya no hino muri Kigali bacura umugambi wo kumukubita n’umunyamabanga we, Patrick Namenye.

    Ati “Amanama arabera La Galette, amanama arabera kwa Kamari Tamu Tamu, amanama arabera he… yo gushaka kuza gukubita perezida Jean Fidele wa Rayon Sports na Patrick ngo ni uko dutsinzwe mu kibuga? 1994 murayibuka? Ngo indege yaraguye bica Abatutsi barenga miliyoni, none ngo turatsinzwe bakazamuka Jean Fidele na SG badukubite? Muri Stade muri VIP?”

    Yakomeje avuga ko abaheruka kubigerageza ari we babikoze uwabikoze yahava ajya muri Morgue (uburuhukiro bw’abapfuye).

    Ati “iyo bahansanga ngo bankubite, nava aho njya muri Polisi kuvuga ngo nakoze ibi kubera nitabaraga cyangwa banyendereje ariko unkubise wahava ujya muri morgue, morgue murayizi?”

    “Ubwo buterahamwe bugarutse muri Stade ngo uje gukubita abantu kubera ko ikipe itsinzwe? Mu Rwanda ubuyobozi bwarahindutse.”

    Atangaje ibi nyuma y’uko nyuma y’umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabaye tariki ya 12 Mutarama 2024, Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1, bivugwa ko hari umufana wa Rayon washatse gukubita umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye nubwo hari andi makuru avuga ko yanamukubise.

    Perezida wa Rayon Sports yavuze ko hagize umukubita yahava ari umurambo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubwo-buterahamwe-bugarutse-unkubise-wahava-ujya-muri-morgue-perezida-wa-rayon-sports

  • Godfrey Legend yacyeje The Ben wamwinjije mu… – #rwanda #RwOT

    Godfrey Legend wabaye n’umunyamakuru mu bijyanye n’Iyobokamana, akamara imyaka 7 atumvikana mu muziki, ariko ubu akaba awugarukanyemo imbaraga aho yateguje indirimbo nyinshyi ziri mu Cyongereza, ahamya ko agarutse ndetse akaba ari igihe cye cyo gukorera Imana mu muziki.

    Yavuze ko indirimbo ye nshya “Don’t cry” ari ‘amashimwe akomeye kuri njye n’umuryango wanjye’. Kuba atangiye umwaka wa 2024 ashyira hanze indirimbo nshya, ibintu bimaze gukorwa n’abahanzi mbarwa mu Rwanda, Godfrey Legend yavuze icyo bisobanuye ku muziki we.

    Ati “Indirimbo yanjye nyituye imfura yanjye yitwa Joshua, bivuze ko ntangiranye umwaka n’indirimbo nshya mu mutima wanjye; ngirango iryo jambo turisanga cyane muri bibiliya yera mu gitabo cya zaburi rigira riti: “Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya naza neberu n’inanga’.

    Uyu muramyi w’umuhanga wo guhangwa amaso, avuga ko mu kuyandika yisunze icyanditswe kiri muri Yesaya: 40:1 aho kivuga kiti “Muhumurize abantu banjye”; bityo asobanura muri iyi minsi ya none nta handi umuntu yaruhukira atari muri Yesu.

    Ati “Niwe utanga umunezero mu mutima amafaranga n’ibindi by’agaciro dushaka kugira ngo tubeho bidatanga umunezero usibye Yesu wenyine uturemamo icyizere agatanga n’ ihumure mu mutima”.

    Yabajiwe umwihariko w’iyi ndirimbo ye asubiza ko “urebye nta mwihariko udasanzwe indirimbo yanjye ifite imeze nk’izindi ndirimbo musanzwe mwumva; gusa ngira ngo uranzi kuva cyera ndi umuramyi nkunda indirimbo zituje kuko ziramfasha cyane”.

    Godfrey Legend yashimye Producer Santana Souce wamukoreye iyi ndirimbo, ati “Arashoboye, niwe wantunganyirije iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, kandi Imana nica inzira ndateganya gukorana nawe igihe kirekire naramukunze ni umwana mwiza azi ibyakora”.

    Avuga ko nubwo asohoye amajwi gusa, azi neza ko amashusho nayo ari ngombwa, akaba ateganya gushyira hanze video yayo vuba aha, ati “Ndizera ko izabera benshi umugisha”. Yanahishuye ko mu 2024 afite imishinga myinshi cyane ateganya gukora.

    Ati “Ndashaka gukorera Imana kurusha mbere kuko aya ni amahirwe yandi mpawe benshi tungana ntabwo bakiriho, abandi b’urugano rwanjye ndimo ndabasengera ngo baze kwa Yesu Kristo kuko araryoshye erega ibibengerana byose si zahabu”.

    Avuga ko Gospel igeze ahantu hashimishije kuko “yateye imbere ugereranyije na cyera ku buryo bamwe mu bahanzi hano iwacu bakora Gospel music batunzwe n’impano zabo, ibi tugomba kubishimira igihugu cyacu kuko gifite Good Leadership”.

    Uyu mugabo wabayeho umunyamakuru wa Rc Nyagatare, yabajijwe niba yarabivuyemo burundu. Ati “Nigeze kubaho umunyamakuru igihe kimwe, ni byo nza kubihagarika njya mu zindi nshingano, ariko igihe nikinyemerera nzabisubiramo kuko ndabikunda cyane”.

    Godfrey Legend yashyize hanze indirimbo nshya yanditse yisunze Yesaya 40:1-2

    Godfrey Legend yanagarutse ku muhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] biganye mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Kayonza mu ishuri ryitwa Groupe Scolaire de Gahini, ahishura byinshi abantu batari bazi kuri uyu muhanzi w’icyamamare mu Rwanda na Africa.

    Nk’umuntu biganye mu kigo kimwe, agatangira umuziki amureba n’amaso ye, bagasengana, bakarara mu nyubako imwe (Dortoire), avuga ko hari byinshi azi kuri The Ben ndetse akaba ashima Imana ku rwego rwiza amaze kugeraho yaba mu muziki no mu buzima busanzwe burimo no gushinga urugo.

    Yavuze ko The Ben ari umuntu ugira ubuntu bwinshi, akaba yitonda bidasanzwe ndetse akaba akunda no gufasha. Avuga ko ari inshuti ye cyane “kuko mu gihe twiganaga namukuyeho ‘inspiration’ zijyanye n’umuziki wo kuramya Imana”. Yahishuye ko hari ubwo yajyaga ashima Imana, agasaba The Ben ko baririmbana indirimbo y’Imana.

    Abazi The Ben kuva kera, bazi ko yatangiriye muzika muri Gospel. Nawe ubwe akunze kubigarukaho akavuga ko igihe kimwe azakorera Imana. Ni ibintu Godfrey Legend ashimangira mu kwizera kwe, akavuga ko The Ben azakorera Imana, akaba ari ibintu avuga atarya indimi dore ko ari na The Ben wamwigishije amajwi.

    Nzaramba Godfrey ari we Godfrey Legend anavuga ko kuba The Ben akunze kuganzwa n’amagaramutima agasuka amarira yaba mu rusengero n’igihe ari mu ruhame, abibona nk’umuhamagaro [wo kuririmbira Imana] uba urimo kumugurumanamo. Ati “Ni umuhamagaro uba urimo kumwataka. Umwanya arimo ntabwo ari wo yakabaye arimo”.

    Yavuze ko “twagiranye ibihe byiza byo gukorera Imana igihe twiganaga” ndetse yigeze no kumugabira inka. Yasoje amwifuriza ishya n’ihirwe mu rugo rwe rushya dore ko aherutse kurushinga na Miss Pamella Uwicyeza, anamuhamagarira kugaruka mu murimo w’Imana kuko “gukorera Yesu ntako bisa”.

    Godfrey Legend yatuye imfura ye indirimbo nshya yise “Don’t cry”

    REBA INDIRIMBO “DON’T CRY” YA GODFREY LEGEND WINJIJWE MU MUZIKI NA THE BEN

    REBA INDIRIMBO Y’IMANA “THANK YOU” THE BEN YAKORANYE NA TOM CLOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138600/godfrey-legend-yacyeje-the-ben-wamwinjije-mu-muziki-anagaruka-kuri-dont-cry-yatuye-imfura–138600.html

  • Perezida wa Rayon Sports yasabye imbabazi Aba… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kiri kubera ku cyicaro cy’umuryango wa Rayon Sports, Perezida w’uyu muryango yasabye imbabazi avuga ko umukino batsinzwe nabo wabababaje.

    Yagize Ati”Duhereye ku ikipe y’abagabo, twatangiye imikino yo kwishyura, gusa twitwara nabi kuko twaratsinzwe.

    Nk’ikipe nkuru ishaka igikombe duhora dushaka gutsinda, ariko ntabwo byaduhiriye.Ndasaba imbabazi abafana kuko ntibishimye, kandi natwe ntabwo Twishimiye.

    Turacyarwana kuko igikombe ni isiganwa. Turi gucyemura ibitameze neza, gusa nongera kubasaba imbabazi  kandi ntibazacike intege.”

    Uwayezu Jean Fidele yemeje ko batarava ku gikombe cya shampiyona 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138611/perezida-wa-rayon-sports-yasabye-imbabazi-abafana-138611.html

  • Shaddyboo na Uncle Austin ni nde wakoresheje… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye guterana amagambo kwa Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddyboo ndetse na Austin Luwano (Uncle Austin) bapfa ko uyu munyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin yitambitse uyu mugore ubwo yajyaga gukodesha inzu, akayihesha undi nyamara ngo yakabaye abimugiramo ngo ayegukane.

    Ni inkuru zabaye kururukururu by’umwihariko ku rubuga rwa X (Twitter) aho aba bateraniraga amagambo, kugeza ubwo Uncle Austin yavuze ko Shaddyboo n’akomeza kwangiza izina rye kuri uru rwego, bashobora kwiyambaza ubutabera.

    Icyakora nyuma y’ibyo, Uncle Austin yahise ashyira hanze indirimbo nshya “It’s Owkeey” benshi batangira kuvuga ko ibibazo bye na Shaddyboo byari byarapanzwe, ibizwi ku izina ry’Agatwiko’.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Uncle Austin yateye utwatsi abavuga ko yari yagambanye na Shaddyboo kugira ngo batwikire iyi ndirimbo nshya nk’uko bisanzwe bikorwa muri Showbiz. Yagize ati “Njyewe ntabwo nkiri mu myaka yo gutwika, oya rwose. Dukeneye gukora ibintu byiza bidakeneye gutwika'.

    Uncle Austin yavuze ko ari abantu bagiye mu matwi Shaddyboo ariko bagenzuye basanga ni abantu babateranyije. Yagize ati 'Ni abantu bamugiye mu matwi kuko twabajije n'uwo nyiri inzu dusanga ntabyo azi'.

    Austin yavuze ku byo kuba Shaddyboo yaba yaramwifashishije kugira ngo yongere avugwe cyane ko yari amaze iminsi agerwa amajanja ko yazimye. Uncle Austin yagize ati 'Njyewe ntabwo mbyumva kimwe n'abavuga ko yashaje, ntabwo nzi igihe cyo gusaza k’umuntu.

    Kuba yaba yarankoresheje ngo avugwe byo simbizi, icyo nzi cyo ni uko twiyunze'.

    Yavuze ko bavuganye kuri telefoni bagacoca ibibazo byabo ndetse bagapanga uko bahura ariko ku bw'akazi kenshi Austin ntiyabasha kubahiriza gahunda.

    Icyakora Uncle Austin abajijwe niba bariyunze ku rwego yanamwakira, bagakora ikiganiro, yabihakaniye kure avuga ko ntacyo baba bavugaho kuko ngo we yakira abahanzi kandi we ntaririmba. Ati 'Naba mwakira ngo akore iki? Njyewe nakira abahanzi kandi we ntaririmba'.

    N'ubwo ibi bimeze bityo, bamwe mu baba mu ruganda rw'imyidagaduro, bemeza ko bombi bungukiye muri iyi ntambara y'amagambio ndetse bagahamya ko bari babyumvikanyeho, bitaba ibyo ukaba wari umugambi w'umwe muri bo.

    Umwe uzwiho gusesengura amakuru y'imyidagaduro ariko utifuje ko tuvuga izina, yagize ati 'Biragaragara ko kari agatwiko. Ubuse ntureba ko bose babyungukiyemo? Shaddyboo ntiyari akivugwa none yongeye kwandikwaho kandi na Uncle Austin arimo kurebwa cyane kuri Youtube.

    Ni urubanza rw'abana, babiganiriyeho cyangwa umwe akaba yarakoresheje undi. Nonese Shaddyboo wabonaga bitarimo kugorana kugira ngo avugwe koko?'.

    Uyu musesenguzi, yavuze ko bose babyungukiyemo kandi nta gikuba cyacitse muri showbiz. Yavuze ko na ba Diamond Platnumz ari byo byabagize ibyamamare [gutwika].

    Kugeza ubu indirimbo 'It's Owkeey' yashyize hanze, imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi mirongo ine na bitanu [45k] mu masaha atandatu gusa.

    Shaddyboo na Uncle Aistin bamaze iminsi batongana

    Shaddyboo yongeye kugarukwaho mu bitangazamakuru nyuma y’igihe bimugora

    Uncle Austin yahise ashyira hanze indirimbo nshya

    Kanda hano usome inkuru bifitanye isano

    Reba indirimbo ya Uncle Austin yise “It’s Owkeey”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138610/shaddyboo-na-uncle-austin-ni-nde-wakoresheje-undi-138610.html

  • Kamonyi-Musambira: Abaturage batangatanze Umugabo ukekwaho kwica anize uwo bashakanye #rwanda #RwOT

    Umugabo Hakizimana Celestin w'imyaka 45 y'amavuko utuye mu Kagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, ahagana ku i saa sita n'igice z'ijoro ryakeye yatawe muri yombi n'abaturage ndetse n'irondo bamushyikiriza RIB. Bamushinja kwica anize umugore we witwa Nyiranteziyaremye Donatha bari bafitanye abana batandatu.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b'Akagari ka Cyambwe by'umwihariko bamwe mu baturanyi b'uyu muryango, bavuga ko uyu mugabo yari umuntu utapfa kumenya ibye n'umugore. Gusa ngo uyu mugabo ntabwo yajyaga akunda kuba mu rugo cyane bitewe ahanini n'uko iyo yabaga yatwaye imyaka cyangwa se itungo akagurisha, yagendaga akazagaruka haciye igihe.

    Ibijyanye n'icyo uyu mugabo yaba yajijije umugore we, abaturage babivuga kwinshi. Hari abavuga ko baba bapfuye Igifenesi, abandi bakavuga ko baba bapfuye ingurube kuko uyu nyakwigendera ngo yari amaze kuremererwa ndetse no kurambirwa ibyo umugabo yakoraga asahura urugo, ibyakarutunze akabimara abyishimishamo wenyine.

    Christine Nyirandayisabye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko uyu muryango batari bawufite mu miryango bari baziho kubamo amakimbirane. Avuga ko nta wabivugaga, baba bo ubwabo nk'umugabo n'umugore, yemwe n'abaturanyi bose ngo ntawatangaga amakuru.

    Ku bijyanye n'imibanire y'uyu muryango nk'umugabo n'umugore, Gitifu yagize ati' Mu by'ukuri mu bantu twari dufite b'abanyarugomo cyangwa se umuryango urangwamo amakimbirane twebwe ntabo twari dufite. Ariko impamvu ahari tutari tumufite ni uko ngo yagendaga akamara igihe adahari, yaza yatwara nk'ikintu umugore ngo akicecekera'.

    Gitifu Nyirandayisabye, avuga ko yababajwe n'ibi byago byatewe n'uyu mugabo wambuye umuzima umugore we bashakanye bakanabyarana, ariko kandi ngo nibura ashima ko abaturage bamutangatanze bakamufata atarahunga, bakamwizanira kuri RIB.

    Gitifu Christine Nyirandayisabye, asaba abaturage b'Umurenge wa Musambira gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha no kugira ngo bafashe ubuyobozi koroherwa no gukurikirana imiryango ibana mu makimbirane. Ahamya ko imiryango nk'iyo iba igomba kuganirizwa kuko batamenyekanye kubitaho bigoye. Asaba kandi ko ababana bakabona badashobokanye, bananiranywe ko aho kuvutsanya ubuzima cyangwa gukorerana ibyangwa n'amategeko batandukana mu mahoro.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/15/kamonyi-musambira-abaturage-batangatanze-umugabo-ukekwaho-kwica-anize-uwo-bashakanye/

  • Ariko abategetsi b'u Burundi bita Perezida Kagame 'umwanzi ', bajya bibuka ko biteranya n'amateka? #rwanda #RwOT

    Nta gihugu kigira akaga nk'ikiyoborwa n'abategetsi batazirikana ko'akahise gategura akazoza(umugani w'ikirundi), ngo bibuke ko amagambo n'ibikorwa byabo bizabashora mu rubanza n'amateka. Nguko uko iyo Perezida w'uBurundi, Evariste Ndayishimiye (Jenerali NEVA) aza kwibaza, akisubiza mbere yo gutsindwa na kamere, byari kumufasha kwigengesera mu mvugo no mu ngiro, ntiyiteranye n'ejo hazaza.

    Iyo aza kwiha umwitozo woroshye, akibaza tumwe muri utu tubazo, byari gutuma atekereza kabiri, ntabe 'bavugirije'.

    1. Igihe kajugujugu y'u Rwanda yajyaga kuzimya isoko rikuru rya Bujumbura, rwari urwango Perezida Kagame yari afitiye Abarundi, cyangwa umwanzi yari CNDD-FDD yatwitse iryo soko nkana, igamije gutikiza imitungo y'Abatutsi n'abandi batari abayoboke bayo, nk'uko amaperereza mpuzamahanga yigenga yaje kubigaragaza?

    2. Ubwo Perezida Kagame n'abayobozi bakuru hafi ya bose mu Rwanda bitabiraga imikino inyuranye yabereye i Bujumbura nyuma gato y'aho CNDD-FDD igiriye ku ngoma, burya rwari urwango, cyangwa yari agamije gushimangira umubano mwiza hagati y'abaturanyi, no gufasha uBurundi kwereka amahanga ko nabwo bufite icyerekezo cy' ubutegetsi buhamye?(Nubwo kwari ukwibeshya).

    3. Igihe u Rwanda rwashyigikiraga ko u Burundi buba kimwe mu bihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, ndetse RUKANABWISHYURIRA IMISANZU, Jenerali NEVA yabibonyemo urwango rwa Perezida Kagame, cyangwa kwari ukubukura mu bwigunge, nabwo bugasusiruka mu ruhando rw'amahanga? Kwibagirwa cyangwa kwirengagiza ineza wagiriwe, ugeze ahakomeye, nta bupfura bubirimo, ariko nta n'igitangaje, burya ngo 'ugirirwa ineza n'uwo yigiriye aba agra Imana'.

    4. Ese ubwo ingabo z'u Rwanda zatabaraga abasoda b'u Burundi bari muri Santarafrika bamaze guterwa n'inyeshyamba, ndetse zimaze kubicamo 3, Jenerali NEVA abibonamo ubuhemu? Uwatekereza giswa yakwicuza ubwo butwari, ariko nta musirikari wa RDF warangwa n'ubugwari bwo gutererana abari mu kaga

    5. Ese, ubwo muri Nyakanga 2021, uRwanda rwashyikirizaga uBurundi abarwanyi 19 ba RED-TABARA rwari rwafatiye ku butaka bwarwo, Jenerali NEVA na CNDD-FDD ye, babibonyemo urwango cyangwa ubugwari? Kongo yabaye indiri y'abamutera ntacyo NEVA ayishinja, ahubwo niyo'somambike'.

    6. Ko hari Abarundi, barimo n'ibikomerezwa mu butegetsi, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Burundi hakaba interahamwe, ibigarasha, abajenosideri ba FDLR, za FLN n'abandi bagizi ba nabi bakingiwe ikibaba n'uBurundi, Jenerali NEVA yari yumva na rimwe Perezida Kagame amwita umugambanyi, ko ahubwo uRwanda rurinda imbibi zarwo, rugahora rwiteguye ko uzarenga wa murongo utukura azabera abandi akarorero?

    Perezida Ndayishimiye rero, irinde guhotorana, ahubwo wubake dipolomasi ihamye, na politiki ikemura ibizazo uhereye mu mizi, aho gushaka uwo ubyegekaho.

    Kubahana nibyo bizagufasha guhangana n'ingorane udacishijwemo, ngo buri wese abone ko ukiri inyigaguhuma aho rwahinanye.

    Irinde guhubuka mu mvugo no mu bikorwa, dore watangiye kunyuranyaa mu mashyi no mu mudiho. Jya wibuka ko amagambo yawe y'uyu munsi, ariyo azakubera urubanza ejo n'ejobundi.

    Reka kugendera kuri politiki ya hutu-pawa. N'abo uyigana ntiyabaguye neza, dore isi bayimarishije ibirenge bahunga, nka Gahini amaze kwica Abeli. Ubwinshi bw'ibitekerezo byiza, byuzuzanya kandi bidashingiye ku bwoko, nibyo byatumye abandi batera imbere.

    Reka politiki ya cyana , ya munyangire. Wikwiyahura mu myumvire ipfuye ya Tshisekedi, wirengagije ko 'wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe'.

    The post Ariko abategetsi b'u Burundi bita Perezida Kagame 'umwanzi ', bajya bibuka ko biteranya n'amateka? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ariko-abategetsi-bu-burundi-bita-perezida-kagame-umwanzi-bajya-bibuka-ko-biteranya-namateka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ariko-abategetsi-bu-burundi-bita-perezida-kagame-umwanzi-bajya-bibuka-ko-biteranya-namateka