Blog

  • Uko imitwe yapfubanye Aruna Moussa Madjaliwa muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ntabwo ibintu byifashe neza hagati ya Rayon Sports na Aruna Moussa Madjaliwa washatse ko bamwirukana bigafata ubusa.

    Muri Nyakanga 2023 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’Umurundi wakiniraga Bumamuru FC yasinyiye Rayon Sports.

    Icyo gihe byabanje kugorana kuko yari yabwiye Rayon Sports ko asoje amasezerano ya Dauphins Noirs yo muri DR Congo muri Bumamuru FC.

    Nyuma byaje kugaragara ko hari amasezerano ya Dauphins Noirs agifite, ibiganiro bitangira bushya baramugura.

    Ni umukinnyi wakiniye Rayon Sports kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

    Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse.

    Ni nyuma yo kwatabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Burundi yakinnye na Gabon na Gambia.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yagiriwe inama na bamwe mu bantu ba hafi ye yo gushaka uburyo yatandukana na Rayon Sports bakamushakira indi kipe nziza.

    Bamubwiraga ko perezida wa Rayon Sports nta mikino agira we yashaka uburyo yiyenza kuri iyi kipe, akanga kongera gukina ababwira ko yavunitse bazahita bamwirukana.

    Ibi yarabigerageje ariko Rayon Sports na yo yari yamaze kubimenya iramwihorera ndetse ikajya imuhemba kimwe n’abandi, imitwe ye yanga gukora.

    Uwahaye amakuru ISIMBI avuga ko uyu mukinnyi nta kibazo afite cy’imvune yamubuza gukora imyitozo ndetse n’ikimenyimenyi ko nyuma y’itariki ya 28 Mutarama 2024 ubwo isoko rizaba rifunzwe, abona atirukanywe azahita atangira imyitozo muri Rayon Sports.

    Aruna Moussa Madjaliwa yashatse gutandukana na Rayon Sports biranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-imitwe-yapfubanye-aruna-moussa-madjaliwa-muri-rayon-sports

  • Ikipe ya APR FC yamaze kubabarira umukinnyi wari umaze iminsi mu bihano kubera kwigaragambya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yamaze kubabarira umukinnyi wari umaze iminsi mu bihano kubera kwigaragambya

    Ikipe ya APR FC ku munsi wejo hashize yatangiye imyitozo hano mu Rwanda nyuma yo kuva mu gihugu cya Zanzibar aho yakinaga igikombe cya Mapinduzi.

    Iyi kipe mu myitozo yasubukuye hari harimo abakinnyi batandukanye banjyanye na APR FC mu gihugu cya Zanzibar ndetse na bamwe mu basigaye mu gihugu cy'u Rwanda. Muri abo bakinnyi basigaye mu Rwanda harimo Ombarenga Fitina wasizwe hano mu Rwanda nawe yakoze imyitozo.

    Ombarenga Fitina gusigwa hano mu Rwanda ntajyane n'abandi Zanzibar ubuyobozi bwatangaje ko bwahisemo kugenda butamujyanye kugirango arunutswe ariko YEGOB twamenye ko uyu musore yakoze igisa nko kwigaragambya.

    Ombarenga Fitina wari kapiteni, uko byagenze yarahamagawe ngo agaruke mu myitozo ngo avuga ko kugaruka ari ukubahohotera kubera ko ngo abakinnyi b'abanyamahanga batari bakaza Kandi ngo bose ni abakinnyi bamwe. Mu bakinnyi yavugaga harimo Victor Mbaoma ndetse n'abandi icyo gihe batari bakaje ariko ubuyobozi bubifata nabi ndetse baranamusiga.

    Kugeza ubu Ombarenga Fitina, yamaze kubabarira ndetse atangira gukorana imyitozo n'abandi bakinnyi n'ikipe ya APR FC bitegura umukino na AS Kigali uri kuri uyu wa kabiri.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-yamaze-kubabarira-umukinnyi-wari-umaze-iminsi-mu-bihano-kubera-kwigaragambya/

  • KNC wakoze mu gikomere ikipe ya Rayon Sports yashyize igorora abakunzi ba Ruhago harimo n’abakunzi ba Gikundiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    KNC wakoze mu gikomere ikipe ya Rayon Sports yashyize igorora abakunzi ba Ruhago harimo n'abakunzi ba Gikundiro

    Kakooze Nkuruza Charles uyobora ikipe ya Gasogi United yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports uko imeze kugeza ubu yoroshye ku buryo niyo bahura imikino 5 yikurikiranye itapfa kumutsinda ahubwo yajya ayitsinda yongera ibitego buri mukino.

    Ibi uyu muyobozi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro akora buri munsi kuri Radio One yanagarutse ku mikino iyi kipe ye ifite mu gikombe cy'amahoro, avuga ko abafana bazajya binjirira ubuntu kugirango akomeze gushimira abakunzi ba Gasogi United.

    Umukino w'ubuntu ikipe ya Gasogi United izaheraho ni uwuri kuri uyu wa Kane n'ikipe ya Muhazi United ugomba kubera kuri Kigali Pele stadium aho Gasogi United isanzwe yakirira imikino yayo.

     

     

    Source : https://yegob.rw/knc-wakoze-mu-gikomere-ikipe-ya-rayon-sports-yashyize-igorora-abakunzi-ba-ruhago-harimo-nabakunzi-ba-gikundiro/

  • Nkunda Bruce Melody! Mukezangango yavuze ku n… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, yagarutse ku muco mubi wafashe intera wo gusenya urugo kurusha  kurwubaka rugakomera, ndetse benshi bakirengagiza ko ibibazo bahura nabyo mu ngo zabo bigatuma basenya  na kera byabagaho ariko gusenya bikitwa ishyano, bityo benshi bakubaka izikomeye.

    Nk’uko yabikomojeho, hagendewe ku mateka yaranze abanyarwanda, ingo zubakwaga hashingiwe ku ndangagaciro na kirazira, bigatuma umugore n'umugabo birengagiza ibyabatanya kuruta ibyabahuza.

    Didier Mukezangango yagarutse ku muryango w'ubu, ushingwa hagendewe ku bintu bitandukanye rimwe na rimwe bidafite agaciro nk’amafaranga, byaganisha ku gusenya.

    Ati ' Ikibazo gihari ni abantu b’ubu batumva neza impamvu bagiye gushaka. Bakwiye kwibaza bati ese ngiye gushaka kubera iki,ngiye gushaka kugira ngo marire iki uwo tugiye kubana, ese nzarinda gute urugo, kuko nizo nshingano z'umuntu ugiye gushaka'.

    Akomeza ati ' Ibintu byose byarahindutse ku buryo ibishingirwaho umuntu aba umugore cyangwa umugabo bitakaza agaciro, hagashingirwa ku bitagira umumaro.Ikibazo gihari ni ukujya gushaka urebeye ku bintu urebesha amaso. Urugo ni umushinga w'Imana'.

    Yagarutse ku basenya ingo zabo bagendeye ku bukene, avuga ko gukena kwa mbere biva mu mutwe no kwigereranya n'abandi, babona bafite bike ukurikije abandi babazengurutse, bakibyita abakene.

    Yagarutse ku byamugoye ashaka umugore, atangaza ko guhuza imyumvire ye n'umugore we byamugoye ku rwego rukomeye, ariko aza gusanga kubaka ariho bishingiye.

    Ati ' Ikintu cya mbere kigorana ni uguhuza imyumvire yawe n'iyuwo mwashakanye, kuko usanga ari nacyo gituma benshi batandukana, rero nicyo kintu kigora, nina cyo cyamfashe igihe kinini niga”.

    Yatanze inama ku bantu bose bifuza gushinga urugo, ko babanza kwitegura kuba ababyeyi no guhitamo abo bazabana nabo badahubutse, kuko urugo rushobora guhinduka isoko y'ibyishimo cyangwa umubabaro'.

    Yibukije abantu ko gushinga urugo bagendeye ku bigaragarira amaso gusa, bitaramba ahubwo bisenya.


    Yatanze inama ku rubyiruko agira ati ' Kubaho si uguhangana, cyane cyane mu rushako. Iyo ugiye gushaka uba wiyemeje gushyira itafari ku rushako rwiza ntabwo uba ugiye kugerageza.

    Urubyiruko nabagira inama yo kutabaho bagerageza ahubwo bakabaho biyemeza'

    Yakomeje ati ' Ntimushingire ku birebeshwa amaso, mushingire ku bushobozi mufite bwo kubaka urugo rudashingiye ku mafaranga”.

    Mukezangango wihebeye umuziki, yatangaje ko akunda  umuhanzi Bruce Melody ndetse ko yishimira intera agezeho mu muziki yaguka. Ubuzima bwe n'abagize umuryango we, bakunda gufatanya baririmba mu rukundo.

    Ati ' Umuhanzi nyarwanda nkunda Igitangaza Bruce Melody. Uriya mugabo uburyo akora, indirimbo akora, uburyo yatangiye, uburyo abaho, uburyo afite ubushake bwo kugira icyo ahindura ku muziki nyarwanda kandi cyiza butuma mukunda'.


    Di4di (Didier na Diane) ni umuryango wiyemeje gutanga inama, zishingiye ku mibanire n'imyitwarire iranga abashakanye, ndetse n'inyigisho zafasha urubyiruko rukeneye kubaka ahazaza habo, binyuze mu biganiro n'izindi nzira zitandukanye.

    Di4di batanga inama ku bashakanye nuko bakubaka ingo zigakomera

    Yavuze ko urugo rwiza ari umugisha 

    Didier ashishikariza urubyiruko kudatinya gushaka ahubwo bagashaka bafite intego

    “>KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MUKEZANGANGO DIDIER YAGIRANYE NA INYARWANDA TV

    “>

    VIDEO:@ Director Yaka_Pro-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138616/nkunda-bruce-melody-mukezangango-yavuze-ku-ngingo-zisenya-zikanubaka-urugo-video-138616.html

  • “Hagize ubigerageza yahava ajya mu buruhukiro bw'abapfuye”! Uwayezu Jean Fidele Perezida wa Rayon Sport – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko abantu bagerageje gukubita umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye ari we bibayeho uwabikoze na we yahava ari umurambo.

    Ni mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga ku buzima bwa buri munsi iyi kipe irimo kunyuramo.

    Yavuze ko hari abantu batishimiye uburyo ikipe iyobowemo kuko batakibona aho bamenera ngo bayiryemo amafaranga mu nzira zitari nziza.

    Abo ngo ni bo birirwa bakora amanama hirya no hino muri Kigali bacura umugambi wo kumukubita n'umunyamabanga we, Patrick Namenye.

    Yakomeje avuga ko abaheruka kubigerageza ari we babikoze uwabikoze yahava ajya muri Morgue (uburuhukiro bw'abapfuye).

    Ati 'iyo bahansanga ngo bankubite, nava aho njya muri Polisi kuvuga ngo nakoze ibi kubera nitabaraga cyangwa banyendereje ariko unkubise wahava ujya muri morgue, morgue murayizi?'

    'Ubwo buterahamwe bugarutse muri Stade ngo uje gukubita abantu kubera ko ikipe itsinzwe? Mu Rwanda ubuyobozi bwarahindutse.'

    Atangaje ibi nyuma y'uko nyuma y'umukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wabaye tariki ya 12 Mutarama 2024, Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1, bivugwa ko hari umufana wa Rayon washatse gukubita umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye nubwo hari andi makuru avuga ko yanamukubise.

    Source : https://yegob.rw/hagize-ubigerageza-yahava-ajya-mu-buruhukiro-bwabapfuye-uwayezu-jean-fidele-perezida-wa-rayon-sport/

  • Ingano y’amafaranga Joachiam Ojera ashaka guha Rayon Sports ngo yigendere ikomeje kwibazwaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ingano y'amafaranga Joachiam Ojera ashaka guha Rayon Sports ngo yigendere ikomeje kwibazwaho

    Rutahizamu w'umugande ukinira ikipe ya Rayon Sports Joachiam Ojera ushaka gusohoka muri iyi kipe yasekeje abantu nyuma y'amafaranga ashaka guha Rayon Sports kugirango yigendere Kandi yo yaramutanzeho menshi.

    Hashize iminsi Ojera ataragaruka mu myitozo nyuma yo guhabwa ikiruhuko ngo ajye gusura abavandimwe mu gihugu cya Uganda. Uyu musore yahamagarwaga n'ubuyobozi ariko kwitaba telephone ntabikore kugeza aho yeruye akavuga ko ashaka gutandukana na Rayon Sports.

    Ojera yaje kuvugana na Namenye Patrick usanzwe ari SG wa Rayon Sports ndetse amusaba ko yatandukana na Rayon Sports nubwo ubuyobozi butabyumva. Uyu musore twamenye amakuru ko yabwiye ubuyobozi ko ashaka guha Rayon Sports milliyoni 5 gusa ariko ubuyobozi bw'iyi kipe bwabyumviye kure buramwangira.

    Ojera ushaka kwerekeza mu buhinde yaguzwe n'abafana ba Rayon Sports milliyoni zirenga 17 asinya umwaka umwe none ashaka gusohoka muri iyi kipe mu mezi 5 yonyine atanatanze nibura 1/2 cy'amafaranga yaguzwe.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ingano-yamafaranga-joachiam-ojera-ashaka-guha-rayon-sports-ngo-yigendere-ikomeje-kwibazwaho/

  • Indirimbo 20 zigezweho mu Karere zahuriwemo n… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka micye cyane itagera kuri ibiri abahanzi nyarwanda bagiye bakorana  indirimbo kandi zagiye zitanga umusaruro ku mpande zombi.

    Abahanzi bakomeje kugaruka cyane baturuka mu gihugu cy'u Burundi bakoranye n'abahanzi nyarwanda.

    Abo barimo Double Jay, Kirikou Akili, Alvin Smith, Vania Ice, Big Fizzo na B Face. Mu gihe abanyarwanda barimo Kivumbi King, Bwiza, Alyn Sano, Isimbi Dee, Kenny Sol, Davis D na Bruce Melodie.

    Indirimbo zakozwe uretse kuba zifite umusaruro mwiza ku mbuga zicururizwaho umuziki nka You Tube, ariko usanga zaranafashe mu mitima y'abakunzi b'umuziki Nyarwanda na Ndundi.

    Ibi bikaba bigaragarira mu bitaramo, ibirori n'uburyo zigenda zikinwa kuri Radiyo na Televiziyo.

    Ntawamenya ariko niba bizakomeza kugenda nk’uko byari bimeze mu gihe u Burundi bwaba bukomeje gufunga imipaka ibuhuza n'u Rwanda yari igiye kumara imyaka 2 ifunguye.

    Twabegeranirije zimwe mu ndirimbo zigezweho zigera kuri 20 zikomeje kugira igikundiro cyo hejuru.

    Indirimbo 20 zigezweho z'Abanyarwanda n'Abarundi

    Yalampaye-Kivumbi King ft Kirikou Akili

    Inzoga n'ibebi-Double Jay&Kirikou Akili ft Bruce Melodie

    Lala-Kirikou Akili ft Chriss Eazy

    Ndakwikundira-B Face ft Alyn Sano

    Truth or Dare (Remix)-Davis D ft Big Fizzo

    Akadaje-Alvin Smith ft Juno Kizigenza

    X Love-Isimbi Dee ft Drama T

    Too Much-Juda Muzik ft Alvin Smith

    Cakula-DJ Phil Peter ft Drama T&Daddy Andre

    Your Love-DJ Paulin ft Drama T&Juno Kizigenza

    Pyramid-Kevine Kade ft Drama T&Kivumbi King

    No Body-Bwiza ft Double Jay

    Energy-Don Brighter ft Social Mulla, Vania Ice&D-One

    Quality-Kenny Sol ft Double Jay

    I Dey-Vania Ice ft Kivumbi King

    Gutwika-Alvin Smith ft Da Rest

    Turajana-Alvin Smith ft Bwiza

    Medecine-Wiz Designer ft Kenny Sol

    Body-D One ft Social Mulla

    Loaded Gun-Riderman ft B Face

    Indirimbo zitandukanye zagiye zihuriramo abahanzi nyarwanda n’abahanzi ndundi zikomeje kunyura abatari bacyeKirikou Akili na Kivumbi King bari mu bahanzi bahuje imbaraga mu bihugu nk’u Burundi n’u RwandaDouble Jay ari mu bahanzi bakoranye n’abanyarwanda banyuranye barimo Bwiza Abahanzi nyarwanda bakunze kwiyambazwa cyane mu bitaramo bitandukanye i Burundi, n’Abarundi bakaza mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138614/indirimbo-20-zigezweho-mu-karere-zahuriwemo-nabanyarwanda-nabarundi-video-138614.html

  • Messi yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 15 Mutarama nibwo mu murwa mukuru w’u Bwongereza i Londres haberaga ibirori byo gutanga ibihembo bitandukanye bya FIFA ku bakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize wa 2023.

    Igihembo kiba gitegerejwe kurusha ibindi ni icy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu bagabo. Byarangiye cyegukanwe na Lionel Messi unaheruka kwegukana Ballon d’Or ye ya 9.

    Mu matora yakozwe n’abatoza, abanyamakuru, abafana ndetse n’abakapiteni b’abamakipe y’ibihugu, uyu mukinnyi yanganyije na Erling Haaland amajwi aho buri umwe yagize amajwi 48 ariko nk’uko bigaragara byarangiye hagendewe ku kintu cyo kwegukana igikombe cy’Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar.

    Muri aya majwi Lionel Messi yabonye, yiganjemo abakapiteni b’amakipe y’ibihugu naho abandi benshi bitoreye rutahizamu wa Manchester City. 

    Nubwo uyu munya-Argentine yegukanye iki gihembo ntabwo yari ahari, akaba yagifatiwe n’umunyabigwi Thierry Henry.

    Umukinnyi waje nyuma y’aba babiri banganyije amajwi, ni Kylian Mbappé wa Paris Saint-Germain we akaba afite amajwi agera kuri 35.

    Mu mwaka ushize Lionel Messi akiri muri Paris Saint-Germain yatsinze ibitego 9 muri Paris Saint-Germain anatwarayo igikombe cya shampiyona.

    Nyuma yuko yerekeje muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Inter Miami ho mu mikino 7 yakinnye yatsinzemo ibitego 7.

    Kuri Erling Haaland mu marushanwa yose yatsinze ibitego 52 anatwarana na Manchester City ibikombe 3 birimo icya Premier League, Champions League na FA Cup.

    Mu bindi bihembo byatanzwe mu bagore, Ununya-Espagne Aitana Bonmati ukinira FC Barcelona niwe wagizwe umukinnyi mwiza kurusha abandi. 

    Umutoza mwiza yagizwe Pep Guardiola naho umunyezamu mwiza agirwa Ederson wa Manchester City. 

    Mu bagore, umutoza mwiza yagizwe Sarina Wiegman utoza ikipe y’igihugu y’u Bwongereza naho umunyezamu mwiza aba Mary Earps ukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Manchester City.

    Lionel Messi niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA muri 2023

    Uburyo abakinnyi 3 ba mbere batowe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138625/messi-yegukanye-igihembo-cyumukinnyi-mwiza-wa-fifa-muri-2023-ahigitse-haaland-138625.html

  • U Burayi buhise busaba u Burundi n’u Rwanda kwicara ku meza y’ibiganiro #rwanda #RwOT

    Icyumweru kigiye kuzura u Burundi bufunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda, ndetse Guverinoma y’iki Gihugu ikaba yarasabye Abanyarwanda bariyo gutaha.

    Ni icyemezo cyanenzwe na Guverinoma y’u Rwanda, yahise ishyira hanze itangazo ivuga ko kibabaje, kandi ko gihabanye n’amahame yo kwihuza dore ko Ibihugu byombi bisanzwe bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo, wasabye Guverinoma z’Ibihugu byombi, kuganira byihuse kugira ngo zifate umuti amazi atararenga inkombe.

    Umuyobozi Mukuru w’uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika, Rita Laranjinha yagize ati 'Turifuza ko habaho ibiganiro mu maguru mashya hagati y’u Rwanda n’u Burundi kugira ngo hashakwe umuti w’ibibazo.'

    Rita Laranjinha yakomeje avuga ko nubwo u Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda, ariko nta nyungu iki Gihugu gishobora kubigiramo, ahubwo ko ari ugukoma mu nkokora urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aherutse gutangaza ko iki Gihugu cyo kigikomeye ku nzira ya dipolomasi n’ibiganiro.

    U Burundi bwafunze iyi mipaka nyuma yo gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba igitero mu Burundi ukica abantu 20.

    Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kuvuga ko abagize uyu mutwe bari mu Rwanda ndetse ko bafashwa muri buri kimwe.

    Ni mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo, ivuga ko uyu mutwe ufite ibirindiro muri iki Gihugu, ndetse ko haherutse kubaho ibiganiro byari bigamije gutuma abagize uyu mutwe bataha mu Gihugu cyabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/U-Burayi-buhise-busaba-u-Burundi-n-u-Rwanda-kwicara-ku-meza-y-ibiganiro