Blog

  • Babiri turabafite turi kubakoraho iperereza- Umuvugizi wa RDF yasobanuye iby’abasirikare ba FARDC #rwanda #RwOT

    Itangazo rya RDF ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko abo basirikare batatu binjiye mu Rwanda banyuze mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

    RDF yavuze kandi ko baje bafite imbunda yo mu bwoko AK-47 ndetse n’amasasu 105, ndetse umwe muri bo akagerageza kurasa abasirikare b’u Rwanda, na bo bagahita bamusubiza, akahasiga ubuzima.

    Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga yagize ati 'Babiri muri bo bafashwe n’abasirikare bacu, ariko umwe muri bo yagerageje kurasa tuza kumurasa, ariko abandi babiri turabafite.'

    Yavuze ko abafashwe bari kubazwa ibibazo mu rwego rw’iperereza. Ati 'Ibya ngombwa ni uko twafashe abo basirikare, kandi turimo kubakoraho iperereza, ibindi turaza kubibagezaho.'

    Brig Gen Ronald Rwivanga yaboneyeho gusaba abantu kudaha agaciro andi makuru akomeje kuvugwa ku by’aba basirikare, kuko ubuyobozi bwa RDF buza gutanga ibirambuye kuri bo nyuma y’iperereza riri gukorwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Babiri-turabafite-turi-kubakoraho-iperereza-Umuvugizi-wa-RDF-yasobanuye-iby-abasirikare-ba-FARDC

  • Rwanda : Nyuma y’icyumweru kimwe umuntu wa kabiri yishwe n’impanuka n’urukuta rwaguye #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka y’urukuta rw’inzu yariho yubakwa, yabereye mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke.

    Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko uru rukuta rwagwiriye abantu bane bari mu bikorwa byo kubaka ahagiye kujya sitasiyo y’ibikomoka kuri Peteroli.

    Ubwo iyi mpanuka yari imaze kuba, abaturage benshi bahuruye baza gutabara, aho bageragezaga gukura amatafari n’ibitaka byari byagwiriye abantu.

    Iyi mpanuka ibaye nyuma y’icyumweru kimwe, mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo habereye indi nkayo y’umukingo wagwiriye nabwo abantu bane, umwe akahasiga ubuzima.

    Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 08 Mutarama 2024.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rwanda-Nyuma-y-icyumweru-kimwe-umuntu-wa-kabiri-yishwe-n-impanuka-n-urukuta-rwaguye

  • RDF yemeje ko abasirikare 3 ba FARDC binjiye mu Rwanda umwe akicwa arashwe #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe n’Ingabo z’u Rwanda RDF mu itangazo zashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024.

    Iri tangazo rivuga ko abo basirikare batatu binjiye mu Rwanda banyuze mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ku isaha ya saa saba n’iminota icumi z’ijoro.

    Iri tangazo rya RDF rigira riti 'Abasirikare babiri ari bo Sgt Asman Mupenda Termite w’umyaka 30 na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28, batawe muri yombi n’uburinzi bwa RDF, bufatanyije n’irondo.'

    RDF kandi yavuze ko aba basirikare bari bitwaje imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47 ndetse na magazine enye zarimo amasasu 105.

    Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko undi musirikare umwe, we yishwe arashwe ubwo na we yarasaga mu bari bacunze umutekano.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/RDF-yemeje-ko-abasirikare-3-ba-FARDC-binjiye-mu-Rwanda-umwe-akicwa-arashwe

  • Rulindo : Umwana wafatiwe n’uburwayi budasobanutse ku ishuri yitabye Imana bitunguranye #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwa Niyomufasha Marie, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024 ku isaaha ya saa saba z’amanywa.

    Amakuru avuga ko yafashwe akubita umunwa ku ntebe, agahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya kuko yari yaguye muri Coma, ariko agejewe ku Ivuriro ahita yitaba Imana.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanya ku Bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

    Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi wa G.S Binaga, Murebwayire Alphonsine wavuze ko ari inshuro ya mbere bari babonye nyakwigendera afatwa n’ubwo burwayi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rulindo-Umwana-wafatiwe-n-uburwayi-budasobanutse-ku-ishuri-yitabye-Imana-bitunguranye

  • Ngororero : Umugabo yafatanywe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitanu ahita amanika amaboko #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 38 yafatwe utu dupfunyika ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024 nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ihawe amakuru n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu, bavuze ko hari moto iturutseyo kandi ko bakeka ko itwaye ibiyobyabwenge.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ari abaturage bo mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, bahamagaye Polisi bavuga ko hari umugabo uhetswe kuri moto bicyekwa ko agemuye urumogi kandi ko agiye kunyura mu Karere ka Ngororero.

    Yagize ati 'Abaturage bamaze kuduha amakuru yizewe y’aho iyo moto igiye kunyura, abapolisi bahise bajya mu muhanda bayitegerereza mu kagari ka Rususa ko mu murenge wa Ngororero, ari naho baje kuyifatira mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).'

    Yakomeje ati : 'Bakimara kubahagarika bagatangira gusaka igikapu cyarimo uru rumogi, nibwo uwari utwaye moto yahise ayikubita ikibatsi aracika, mugenzi we w’imyaka 38 y’amavuko, bamusangana udupfunyika 5,000 yahise yiyemerera ko ari urwe, kandi ko asanzwe akorana n’uriya mumotari bahurira mu karere ka Rubavu, akamufasha kurushyira abakiriya be mu Karere ka Muhanga no mu Mujyi wa Kigali.'

    SP Karekezi yashimiye uruhare rw’abaturage mu gufatanya na Polisi gukumira ibyaha batanga amakuru.

    Yagize ati : 'Duhora tugira inama abanywa, abacuruza, abatunda n’undi wese wivanga mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ko usibye kuba bigira ingaruka k’ubifatiwemo, binagira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange, ari nayo mpamvu dushima abaturage batanze amakuru kuko barengeye abantu benshi bari kuzanywa turiya dupfunyika 5000 tw’urumogi rukabagiraho ingaruka ndetse zikagera no ku bandi badafite aho bahuriye narwo.'

    SP Karekezi yagaragaje ko uyu mugabo afashwe hatarashira ukwezi mu karere ka Rusizi hafatiwe ibilo 108 n’udupfunyika 500 tw’urumogi ndetse n’urundi rungana n’udupfunyika 9,000 rwafatiwe mbere yaho gato mu Karere ka Rubavu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ngororero-Umugabo-yafatanywe-udupfunyika-tw-urumogi-ibihumbi-bitanu-ahita-amanika-amaboko

  • Byasabye izindi mbaraga kugira ngo Andre Onana abashe gutuza mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Cameroon – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byasabye El Hadji Diouf kugira ngo Onana abashe gutuza

    Uyu munyezamu yababajwe no kuba Rigobert Song ataramuvugishije n'ijambo na rimwe ubwo yageraga mu mwiherero wa Cameroun.

    Si ibyo gusa kandi avuga ko ndetse yababajwe no kuba ataramukoreshe mu kipe yanganyije na Guinéa Conakry.

    Source : https://yegob.rw/byasabye-izindi-mbaraga-kugira-ngo-andre-onana-abashe-gutuza-mu-mwiherero-wikipe-yigihugu-ya-cameroon/

  • Ikipe ya AS Roma yatandukanye na José Mourinho bitunguranye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Roma yatandukanye nuwari umutoza wayo mukuru.

     

    José Mourinho wageze muri AS Roma muri Nyakanga tariki 1 , 2021 nyuma yo gutandukana na Tottenham Hotspur muri 2019 yirukanwe na AS Roma kubera ikibazo cy'umusaruro mucye yatangiranye uyu mwaka w'imikino.

     

    José Mourinho mu mikino 6 yaramaze gutoza yaramaze gutsindamo 1 gusa yanaherukaga gukina na AC Milan yatsinze AS Roma ibitego 3 kuri 1.

     

    José Mourinho mu mwaka 2 yari amaze muri AS Roma yayifashije kwegukana igikombe cya UEFA Conference League 2021-2022, iba ikipe ya mbere yo mu Butaliyani yegukanye igikombe gitegurwa na UEFA nyuma y'imyaka 12.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-as-roma-yatandukanye-na-jose-mourinho-bitunguranye/

  • Ntibisanzwe! Ibiciro byo kwinjira ku mukino urahuza Rayon Sports na Interforce FC byakubitswe ishoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntibisanzwe! Ibiciro byo kwinjira ku mukino urahuza Rayon Sports na Interforce FC byakubitswe ishoka.

    Uyu munsi tariki 16 Mutarama 2024 nibwo ikipe ya Interforce FC irakira Rayon Sports mu mukino wa 1/8 w'igikombe cy'Amahoro urabera kuri Kigali Pele Stadium aho umuntu ufite inote y'igihumbi ashobora kureba uyu mukino akaba ari bintu bidakunze kubaho igihe Rayon Sports yakinnye gusa n'ibiciro byashyizweho n'ikipe ya Interforce FC kubera ko ariyo yakiriye umukino.

    Dore uko ibiciro byo kwinjira ku mukino urahuza Interforce FC na Rayon Sports bihagaze:

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzwe-ibiciro-byo-kwinjira-ku-mukino-urahuza-rayon-sports-na-interforce-fc-byakubitswe-ishoka/

  • Amakuru yerekeza Victor Mbaoma muri Simba SC yashyizweho akadomo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru yerekeza Victor Mbaoma muri Simba SC yashyizweho akadomo.

    Rutahizamu Victor Mbaoma ukinira ya APR FC hashize iminsi hari amakuru amwerekeza mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania gusa ibye byaje gushyirwaho akadomo ku munsi w'ejo ubwo ubuyobozi bw'ikipe ya Simba SC bwatangaza ko basinyishije rutahizamu w'imyaka 25 y'amavuko Freddy Michael Kouablan ukomoka mu gihugu cya Côte D'Ivoire.

    Ubwo Simba SC yatangaza aya makuru byahise bigararagaza neza ko nta gahunda ihari yo kuba bagura rutahizamu w'ikipe ya APR FC Victor Mbaoma nk'uko byari byagiye bivugwa mu minsi yashyize.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-yerekeza-victor-mbaoma-muri-simba-sc-yashyizweho-akadomo/

  • Ishingiye ku buhamya bwabo! Ibintu 5 byagejej… – #rwanda #RwOT

    Ibaye indirimbo ya kabiri aba bombi bakoranye nyuma y'imyaka umunani ishize bakoranye indirimbo bise 'Ntacyo Nzaba' yamamaye mu buryo bukomeye, ahanini biturutse ku butumwa bakubiyemo n'uburyo yagiye ifasha Abakristu mu bihe bitandukanye.

    Meddy yashyize iyi ndirimbo ku muyoboro we wa Youtube mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024 ahagana saa yine z'ijoro.

    Ubwo yateguzaga iyi ndirimbo, yavuze ko ari inkuru yo kwakira agakiza kwe yakubiye mu ndirimbo imwe. Yavuze ko nyuma y'imyaka umunani ishize akoranye igihangano cyiza na Adrien Misigaro 'igihe kigeza kugira ngo dutangize urundi rugendo'.

    Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Cedric naho amashusho (Video) yakozwe na Yannick. Amashusho bayafatiye mu bice bitandukanye bya Amerika.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu bitanu byatumye aba bahanzi bombi bongera gukorana indirimbo ihimbaza Imana.

    1.Indirimbo ya mbere bakoranye yarakunzwe mu buryo bukomeye

    Aba bahanzi bombi basanzwe bafitanye indirimbo bakoranye bise 'Ntacyo Nzaba' yakunzwe mu buryo bukomeye. Yatumye izina rya Adrien Misigaro rikomera mu buryo bukomeye, kugeza ubwo yagiye imuhesha ijambo cyane cyane mu bitaramo yagiye aririmbamo.

    Yagiye hanze tariki 6 Mata 2015, ubu imibare igaragaza ko imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 6 ku rubuga rwa Youtube. Ni imwe mu ndirimbo zagizwemo uruhare na Producer Lick Lick, umwe mu ba Producer bamaze igihe kinini.

    Iyi ndirimbo ntabwo iri kuri shene ya Youtube ya Meddy cyangwa se Adrien Misigaro, ahubwo iri kuri shene ya Press One Entertainment.

    Ubwo bashyiraga hanze iriya ndirimbo 'Ntacyo Nzaba', Meddy yavuze ko bayikoze mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.'

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka 'Slowly', yanavuze ko iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo gukomeza Abanyarwanda no kwishimira urugendo rw'iterambere Imana yateresheje abanyarwanda n'u Rwanda.

    Adrien Misigaro yavuze ko ariwe wagize igitekerezo cyo gukorana indirimbo 'Ntacyo nzaba' hanyuma agisangiza mugenzi we Meddy biyemeza kuyikorana.

    2.'Niyo ndirimbo' bakoranye ishingiye ku buzima bw'abo bw'agakiza

    Adrien Misigaro yabwiye InyaRwanda ko bakoranye iyi ndirimbo kuko ishingiye ku rugendo rwabo rwo kwakira agakiza no kwisanga mu muziki w'indirimbo ziramya zigaha ikuzo Imana.

    Muri iyi ndirimbo hari aho bitsa bumvikanisha 'Uko Yesu yadusanze niko yadukunze. Ntabwo adusaba guhinduka kugirango abone kudukunda. Uko yasanze ni nako yankunze ubu ndumva nisanze muri we.'

    Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y'Imana.

    Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n'aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu iby'imiraba.

    3. Bombi basanzwe ari inshuti z'igihe kirekire kuva bakiri bato

    Aba bahanzi bombi bubatse ubushuti bumaze imyaka irenga 15. Ibi byose bigaragazwa n'ibikorwa bombi bagiye bahuriramo ndetse n'ibirori n'ibindi.

    Meddy yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye amafoto ari kumwe na Adrien Misigaro, yaba mu bukwe bwe ndetse no mu bihe byo gukora imyitozo ngororamubiri.

    Adrien Misigaro avuga ko yamenyanye na Meddy mbere y'uko ajya gutura muri Amerika, biri mu byatumye ubushuti bwabo bukomera cyane.

    Ati 'Meddy ni inshuti yanjye, ku buryo imishinga myinshi twagiye dukorana yatworoheye bitewe n'uko duhuza cyane muri studio. Kandi twembi duhuriye ku guhimbaza Imana.'

     

    4.Kuba bombi batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Iyi ndirimbo bise 'Niyo ndirimbo' batangiye kuyikoraho kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2023, kuva ku kuyandika kugeza ku kuyifatira amashusho yayo.

    Mu 2023, Adrien Misigaro yagiye aza mu Rwanda mu bikorwa binyuranye by'ivugabutumwa ndetse n'iby'umuryango yashinze yise 'Each One Reach One'.

    Yigeze no kunyura mu Rwanda agiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa by'uyu muryango.

    Icyo gihe yazanye n'abo mu muryango we mu biruhuko byari bigamije gutembera u Rwanda. Adrien avuga ko n'ubwo yari muri izi ngendo, ariko yakomezaga gukorana na Meddy bya hafi mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyi ndirimbo.

    5.Kuba muri iki gihe Meddy yarinjiye muri Gospel mu buryo bweruye

    Adrien Misigaro anavuga ko iyi ndirimbo yumvikanisha ku gipimo cyo hejuru ubusabane Meddy ari kugirana n'Imana muri iki gihe.

    Yabwiye InyaRwanda ati 'Yego! Ni urugendo Meddy ari kugirana n'Imana muri ibi bihe. Ariko kandi nanjye ni urugendo nagiranye n'Imana kuva umunsi nayimenye kugeza n'ubu. Ariko kandi n'abandi benshi barisanga kuko ari bwo buzima bwabo.'

    Mu gitero cya kabiri, Adrien aririmba agira ati 'Iyo ari wowe uvugishije amatwi yanjye, numva nyuzwe, iyo ntumbiriye aho uri honyine numva ishimwe rinyuzuye.'

    Ku wa 29 Ugushyingo 2023, The Ben yabwiye itangazamakuru ko icyemezo Meddy yafashe cyo gukora 'Gospel' gikomeye, ariko amuzi nk'umuhanzi ukorera Imana kuva na kera, kurusha mu ndirimbo zisanzwe zizwi nka 'Secular'.

    Ati “Ni ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya na Meddy ni uko Meddy yahoze ari ‘Gospel’, Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel na mbere y’uko abivuga ko agiye gukora Gospel.”

    Akomeza ati “Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu byinshi by’ubumana ndetse ni wa muntu umpamagara akambwira ati ese wakurikiye iyi video…'

    Ashimangira ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi nk’umuntu ukunda Imana, kandi mu bihe bitandukanye yamufashije nawe kuyiyegereza.


    Meddy yahuje imbaraga na Adrien Misigaro bakorana indirimbo ihimbaza Imana bise 'Niyo ndirimbo'


    Meddy yongeye gukorana indirimbo na Misigaro nyuma y'indirimbo bise 'Ntacyo Nzaba'


    Adrien Misigaro yavuze ko indirimbo 'Niyo ndirimbo' ishingiye ku rugendo rw'abo rwo kwakira agakiza


    Adrien na Meddy bubatse ubushuti bukomeye bwagejeje ku bikorwa bikomeye bishamikiye ku muziki n'ibindi


    Ikipe yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'iyi ndirimbo ihimbaza Imana hagati ya Meddy na Adrien 


    Meddy ari kumwe na Jay Rwanda aho bari bitabiriye ibiterane by’ivugabutumwa

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO' YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138628/ishingiye-ku-buhamya-bwabo-ibintu-5-byagejeje-ku-ndirimbo-ya-meddy-na-adrien-misigaro-vide-138628.html