Blog

  • Umukinnyi wahawe igihembo wahize abandi yamenyekanye nubwo bidashimishije ku bakunzi b’ikipe imwe ikomeye hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wahawe igihembo wahize abandi yamenyekanye nubwo bidashimishije ku bakunzi b'ikipe imwe ikomeye hano mu Rwanda

    Ubuyobozi bwa Rwanda Premier league bwamaze gutanga igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2023.

    Bari abakinnyi batandukanye bagombaga gukurwamo umukinnyi umwe barimo Victor Mbaoma, Hertier Luvumbu Nziga ndetse na Muhadjiri Hakizimana. Kugeza ubu igihembo cyahawe Victor Mbaoma watakira ikipe ya APR FC.

    Mu matora yabaye ku mbuga nkoranyambaga uwari ufite amajwi menshi kurusha abandi yari Hertier Luvumbu Nziga benshi bibazaga niba ari we urahabwa iki gihembo ariko byarangiye atari we ugihawe.

    Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri bigirwamo uruhare na Kompanyi ikomeye hano mu Rwanda icyuruza ibijyanye no gutega ku mikino itandukanye ku isi.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wahawe-igihembo-wahize-abandi-yamenyekanye-nubwo-bidashimishije-ku-bakunzi-bikipe-imwe-ikomeye-hano-mu-rwanda/

  • Hasobanuwe icyatumye hasenywa inyubako z’ahahoze ari kwa 'Bamporiki’ #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama, 2024 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’inzu bivugwa ko ari iza Bamporiki zirimo gusenywa.

    Ni inzu iherereye mu Mudugudu wa Radari, mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    Umujyi wa Kigali uvuga ko izo nzu nshya zubatswe nta ruhushya, kandi zubakwa hejuru y’ibyobo by’amazi (Septic tank/Fausse septique), ndetse bazubaka ku ruzitiro (fence), ibintu ngo bishobora guteza impanuka.

    Umwe mu baturage batuye muri uriya mudugudu wa Radari, yabwiye UMUSEKE ko inzu Kompanyi yitwa Nyungwe House N’Iwacu Gakondo Ltd ikoreramo, zahoze ari iza Bamporiki ariko aza kuzigurisha umuntu uba muri Zambia.

    Imvaho Nshya yo na yo yanditse kuri iki kibazo, ivuga ko yamenye ko uwaguze iyo hoteli, yashakaga kuyihindura ikagirwa ibitaro, ariko ko Umujyi wa Kigali utari wamusubiza ku bijyanye n’uburenganzira bwo kubaka.

    Ibaruwa Imvaho Nshya ifitiye kopi yanditswe tariki 05 Mutarama 2024 n’Umujyi wa Kigali, igaragaza ko hari inyubako nshya yongewe kuri iyo hotel itabifitiye uruhushya.

    Urwandiko rwandikiwe Umuyobozi wa Nyungwe House Ni iwacu Gakondo Ltd, rugaragaza ko inyubako zirimo gusenywa zubatswe mu buryo butubahirije ibiteganywa n’amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire.

    Amabwiriza avuga ko iyo wubatse ibintu by’akajagari usabwa kubikuraho, utabikuraho inzego zibishinzwe zikabikuraho, ukazirengera ikiguzi cyabyo.

    Ubugenzuzi bwakozwe tariki 03 Mutarama 2024 bushimangira ko hari ibitari bisanzwe ku nyubako byongeweho nta ruhushya.

    Ba nyiri hoteli basabwe guhagarika imirimo yose y’ubwubatsi, kandi banikuriraho inyubako nshya zose zongeweho mu gihe kitarenze iminsi itatu.

    Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo kuvanaho akajagari, nk’uko wabisobanuye ikiguzi cyabyo kikazishyurwa na ba nyiri Kompanyi.

    Uretse ibikorwa byasenywe hariya hahoze ari kwa Bamporiki, Umujyi wa Kigali uvuga ko mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi, Umudugudu wa Musave, hakuweho ibyubatswe n’umuturage avuga ko ari uruganda rwo gutunganya imbaho nta ruhushya rwo kubaka afite.

    Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango hakuweho inzu n’uruzitiro byubatswe ahantu bitemerewe kubakwa, kandi bitaranasabiwe uruhushya.

    Ivomo : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Hasobanuwe-icyatumye-hasenywa-inyubako-z-ahahoze-ari-kwa-Bamporiki

  • America yongeye kugaragaza uko yifuza ko iby’u Rwanda na Congo byakemuka #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda uri i Davos mu Busuwisi, mu nama Mpuzamahanga y’Ubukungu ya World Economic Forum, ahuye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken bakagirana ibiganiro.

    Mu butumwa bugufi, Blinken yanyujije ku rubuga rwa X, yagize ati 'Ikiganiro cyanjye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, cyibanze ku muhate wacu wo gusaba impande zose kuyoboka inzira za dipolomasi mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.'

    Nanone kandi ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za America, bwasohoye itangazo rivuga ku byaganiriweho ubwo Perezida Kagame yahuraga na Blinken.

    Iri tangazo rigira riti 'Baganiriye uko haterwa intambe mu kongera imbaraga zigamije kugabanya umwuka mubi mu Burasirazuba bwa Congo. Umunyamabanga wa Leta ya America yagaragagaje ko hakenewe ko buri ruhande mu zivugwa rutera intambwe mu gukemura ikibazo.'

    Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yakunze gusaba iy’u Rwanda n’iya RDC ko zayoboka inzira za dipolomasi mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’Ibihugu byombi.

    Ni mu gihe ubutegetsi bwa Congo bwo butabikorwa, ahubwo bukaba bwarakunze kuvuga ko bwifuza gushoza intambara ku Rwanda nk’uko bitahwemye kuvugwa na Perezida Felix Tshisekedi.

    Ibi kandi byanatumye u Rwanda na rwo rwitegura aho na rwo rutahwemye kuvuga ko ingabo zarwo ziryamiye amajanja ku buryo ziteguye kuburizamo uwashaka guhungabanya umutekano warwo aho yaba aturutse hose.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/America-yongeye-kugaragaza-uko-yifuza-ko-iby-u-Rwanda-na-Congo-byakemuka

  • Rayon Sports inyagiye Interforce FC ihoza amarira aba rayon bari bafite ku ikipe yabo n’ubuyobozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports inyagiye Interforce FC ihoza amarira aba rayon bari bafite ku ikipe yabo n'ubuyobozi

    Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubera kuri Kigali Pele Stadium. Watangiye Rayon Sports yataka cyane nubwo nta mutoza yari ifite mukuru.

    Yatangiye itsinda igitego ku munota wa 5 gitsindwa na Youseff Rharb, ku munota wa 54 Hertier Luvumbu Nziga naho Mvuyekure Emmanuel Manou aza abisoza atsinda ibitego 2 biba bibaye 4-0.

    Ibi bisa nkaho bigiye guhoza amarira abakunzi ba Rayon Sports nyuma y'ibirimo kuvugwa cyane, bijyanye nibyo umuyobozi wayo yatangaje ndetse ni uko imaze iminsi irimo kwitwara mu kibuga.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-inyagiye-interforce-fc-ihoza-amarira-aba-rayon-bari-bafite-ku-ikipe-yabo-nubuyobozi/

  • Rayon Sports idafite umutoza yanyagiye Interf… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wabereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium utangira ku isaha ya saa 18:00 PM, mu gihe wari uteganyijwe kubera kuri sitade ya Bugesera FC, ariko bikaza guhinduka kubera ubusabe bwa Interforce FC. 

    Amakipe yombi yatangiye umukino ashaka kwitwara neza mu mukino ubanza, ariko Rayon Sports ku munota wa gatatu gusa ihita ifungura amazamu ku gitego cya Youssef.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Hhadime

    Rwatubyaye Abdul

    Ganijuru Elie

    Mitima Isaac

    Kanamugire Roger

    Mucyo Didier

    Youssef Rharb

    Luvumbu nzinga

    Camara

    Muhire Kevin

    Tuyisenge Arsene

    Ikipe ya Interforce FC isanzwe yitwara neza mu cyiciro cya kabiri, yagerageje kwinjira mu mukino gusa kugera imbere y’izamu bikayigora, igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye n’igitego 1-0 bwa Interforce FC.

    Abakinnyi 11 Interforce FC yabanje mu kibuga

    Iradukunda Moriah

    Mugisha Irakoze

    Kalisa Samuel

    Irakarama Donathien 

    Nshimiyurugwiro Kevin

    Ishimwe Claude

    Habumuremyi Ramon

    Kamanzi Abubakal

    Igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka, Youssef ava mu kibuga hinjira Bugingo Hakim

    Ku munota wa 51, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Luvumbu kuri kufura yateye yari inyuma y’urubuga rw’amahina umupira awutera neza urusha imbaraga umunyezamu wa Interforce FC uruhukira mu izamu. 

    Ku munota wa 58, Rayon Sports yakoze impinduka, Bavakure Ndekwe Felix ajya mu kibuga asimbuye Luvumbu Nzinga, Iradukunda Pascal asimbura Tuyisenge Arsene.

    Hategekimana uyu munsi ntabwo yabanje mu izamu n’ubwo ku mukino wa Gasogi United ari we wari wakoze

    Habura iminota 5 gusa ngo umukino urangire, Mvuyekure Emmanuel yatsinze igitego cya gatatu ku mupira yatereye hanze y’urubuga rw’amahina. Ku munota wa 92, Mvuyekure Emmanuel yaje gutsinda igitego cya kane kiba icya kabiri cye, ndetse umukino urangira Rayon Sports itsinze Interforce FC ibitego 4-0. 

    Mitima Isaac yari yabanje mu kibuga nyuma yaho umukino wo kuri Gasogi United yari yabanje ku gatebe 

    Youssef yaje kugira ikibazo cy’imvune, akina igice cya mbere gusa 

    Ganijuru  Ishimwe yari yongeye kubanza mu kibuga 

    Rayon Sports yakinnye nta mutoza wa mbere nta n’uwa kabiri 

    Staff ya Inteforce FC yagerageje ariko biranga 

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI 

    AMAFOTO: Ngabo Serge

    VIDEO: Munyantore Eric

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138664/rayon-sports-idafite-umutoza-yanyagiye-interforce-amafoto-video-138664.html

  • Rutahizamu wa APR FC FC yahigitse abarimo Luvumbu yegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama yahigitse abakinnyi barimo Héritier Nzinga Luvumbu wa Rayon Sports yegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi.

    Ni ibihembo byatanzwe uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 ubwo hahebwaga umukinnyi witwaye neza mu kwezi k’Ukuboza 2023.

    Igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi cyari gihanganiwe na Victor Mbaoma wa APR FC, Héritier Nzinga Luvumbu wa Rayon Sports, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC na Bigirimana Abedi wa Police FC.

    Cyaje kwegukanwa na rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama akaba yahembwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

    Hahembwe kandi igitego cy’ukwezi aho ibitego 4 ari byo byari bihanganye. Igitego cya mbere Hakizimana Muhadjiri yatsinze Musanze FC muri 3-0 bayitsinze tariki ya 12 Ukuboza, igitego Kategeya Elie wa Mukura VS (ubu yamaze kugurwa na APR FC) yatsinze Gasogi United mu mukino bayitsinze 4-2 tariki ya 9 Ukuboza 2023. Igitego umunya-Ghana ukinira Mukura VS, Samuel Pimpong yatsinze Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu mukino bayinyagiyemo 4-1 ndetse n’igitego Sharif Bayo wa Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports tariki ya 12 Ukuboza 2023 mu mukino banganyije 1-1. Kategeya Elie ni we waje kwegukana iki gihembo ahigitse bagenzi be.

    ‘Save’ y’ukwezi, iki gihembo cyari gihanganiwe n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Jimmy Djihad iyo yakoze ku mukino wa Rayon Sports, Niyonkuru Pascal wa AS Kigali ku mukino wa Rayon Sports, Sebwato Nicholas wa Mukura VS ku mukino wa AS Kigali ndetse na Simon Tamale wa Rayon Sports ku mukino wa AS Kigali. Nzeyurwanda Djihad ni we waje kwegukana iki gihembo.

    Igihembo cy’umutoza w’ukwezi kikaba cyegukanywe na Mashami Vincent wa Police FC.

    Yari agihanganiye na Thierry Froger wa APR FC, Afahmia Lotfi wa Mukura VS ndetse na Habimana Sosthene wa Musanze FC.

    Kategeya igitego cye cyabaye icy’ukwezi

    Uwatsindiye ‘Save’ y’ukwezi

    Umutoza w’ukwezi

    Umukinnyi w’ukwezi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-apr-fc-fc-yahigitse-abarimo-luvumbu-yegukana-igihembo-cy-umukinnyi-w-ukwezi

  • Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo ya nyuma mu gihe habura iminota micye ngo bakine umukino wa mbere mu gukuramo mu gikombe cy’Amahoro (AMAFOTO na VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports igiye gucakirana na Interforce FC mu mukino ubanza wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro.

    Ni umukino ugiye kubera kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024. Abakinnyi Gikundiro igiye kubanze mu kibuga.

    #Here2DefendThe🏆

    🔥🔥Ready to fight!!! 🔥🔥 pic.twitter.com/OGpKu1dEqQ

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) January 16, 2024

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-rayon-sports-mu-myitozo-ya-nyuma-mu-gihe-habura-iminota-micye-ngo-bakine-umukino-wa-mbere-mu-gukuramo-mu-gikombe-cyamahoro-amafoto-na-videwo/

  • Israel Mbonyi, The Ben na Bruce Melodie; Ni b… – #rwanda #RwOT

    Iriya gahunda irangwa n'ibikorwa binyuranye birimo no gusabana. Iyo uraranganyije amaso mu bahanzi baririmbye mu birori bya Rwanda Day; bigaragaza ko bagiye babahitamo bashingiye cyane ku bikorwa byabo byabaga bigezweho n'indirimbo zitsa cyane ku muco Nyarwanda, zinagaruka ku gihugu.

    Tariki 3 Ukwakira 2015, Rwanda Day yabereye mu Buholandi, icyo gihe ibirori byasururukijwe n'abahanzi barimo Teta Diana, King James, Masamba Intore, Muyango Jean Marie usanzwe ari umwe mu batoza b'itorero ry'Igihugu, Julienne Gashugi, umukirigitananga Sofia Nzayisenga, Meddy ubarizwa muri Amerika, Ben Kayiranga wamamaye mu ndirimbo 'Freedom', Thierry Haguma na Nyiratunga Alponsine.

    Ku wa 10 Kamena 2017, Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Icyo gihe Teta Diana na King James bongeye kwisanga ku rutonde rw'abaririmbye muri ibi birori.

    Icyo gihe bahuriye ku rubyiniro na Inki, umuhungu wa Muyango Jean Marie bafatanya na Soul T, umuhanzi Mpuzamahanga w'umunyarwanda ubarizwa mu Bubiligi. Ni ku nshuro ya kabiri, ibi birori byari bibereye muri kiriya gihugu.

    Tariki 5 Ukwakira 2019, Rwanda Day yabereye i Bonn mu Budage. Icyo gihe Massamba Intore yongeye kwisanga ku rutonde rw'abasusurukije Abanyarwanda.

    Yahuriye ku rubyiniro na Kitoko Bibarwa wamamaye mu ndirimbo 'Thank you Kagame', itsinda rya Charly na Nina ryamamaye mu ndirimbo zirimo 'Agatege', Jules Sentore, Bruce Melodie waririmbye bwa mbere muri ibi birori ndetse na Igor Mabano.

    Mbere ya 2017, byasaga n'ibyari byaramenyerewe ko hari amazina y'abahanzi bakomeye atagomba kubura mu baririmba muri ibi birori bya Rwanda Day.

    Abahanzi biganzaga cyane muri ibi bitaramo barimo Alpha Rwirangira, Meddy, The Ben, King James, Teta Diana, Masamba n'itorero Urukerereza.

    Ibi byaje guhinduka muri 2019, ubwo abategura ibirori biherekeza Rwanda binjizagamo amasura mashya Bruce Melodie, Igor Mabano n'itsinda rya Charly&Nina.

    Rwanda Day yatangijwe muri 2011, itangirira mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Yakomereje mu Mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2012.

    Muri 2013 yabereye i Toronto ho muri Canada, 2014 ibera i Atlanta n'i Dallas, muri 2015 yabereye mu Buholandi, muri 2016 ibera i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho muri 2017 ibera i Brussels mu Bubiligi.

    Muri Rwanda Day yabereye mu Bubiligi muri Kamena 2017, Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze byagizwemo uruhare n'abanyarwanda batuye mu mahanga.

    Yavuze ati 'U Rwanda rwacu ni mwe abari hano n'abari mu gihugu n'abari ahandi aho ari ho hose mumaze kurugira igihugu cy'agaciro, gifite agaciro bitari mu karere gusa ahubwo ku Isi hose.”

    Imibare ya Banki Nkuru y'u Rwanda yatangajwe mu 2019, yerekana ko amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu Rwanda yiyongereye ku gipimo cya 158%. Yavuye kuri Miliyoni 98.2 z'amadorali mu 2010 agera kuri Miliyoni 253 z'amadorali mu 2018.

    InyaRwanda igiye kugaruka kuri bamwe mu banyamuziki bashobora kuzaririmba no kuzacuranga mu birori bya Rwanda Day 2024. Hari abamaze kwemezwa, ndetse batangiye no gufashwa kubona ibyangombwa kugira ngo bazabashe kujya muri Amerika.

    Rwanda Day 2024 izaba tariki 02 n’iya 03 Gashyantare 2024, ibere muri Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


    1.Dj Toxxyk

    Ni umwe mu ba Dj bihagazeho mu Rwanda, kuva mu myaka itanu ishize. Kuko yakujije izina rye, ndetse anazamura igiciro usabwa kugira ngo umutumire.

    Uyu mugabo amaze kugaragara mu bitaramo binyuranye, hose atanga ibyishimo bisendereye. Ni we wacuranze mu gitaramo cya Kendrick Lamar, abantu bataha bamwirahira.

    Ni umwe mu bamaze kwemezwa ko azacuranga mu birori bya Rwanda Day bizabera i Washington.

    Muri Kamena 2023, uyu mugabo yataramiye muri Leta ya Arizona muri Amerika, nyuma akomereza urugendo rw'ibitaramo bye muri Canada.


    2.Massamba Intore

    Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore yakunze kuza imbere mu bahanzi baririmbye muri Rwanda Day mu bihe bitandukanye.

    Yaba ari wenyine, cyangwa se yajyanye n'itorero ry'Igihugu ‘Urukerereza’ asanzwe abereye umutoza.

    Muri iki gihe ari kwitegura kujya kuririmba mu birori bizafasha Abanyarwanda batuye muri Amerika kwizihiza umwaka mushya wa 2024, bizaba tariki 20 Mutarama 2024.

    Ibi biramuhesha amahirwe yo kuzagaruka cyane ku rutonde rw'abahanzi bazaririmba muri Rwanda Day.


    3.Ruti Joel

    Ni umwe mu bahanzi bakiri bato mu myaka, ariko wagutse cyane mu njyana gakondo. InyaRwanda ifite amakuru avuga ko ari mu bahanzi batangiye ibiganiro biganisha ku kuba yataramira muri Rwanda Day.

    Uyu muhanzi muri Mutarama 2023, yasohoye Album 'Musomandera' yatuye umubyeyi we. Iriho indirimbo nka 'Cunda', 'Amaliza' n'izindi zakomeje izina rye.

    Aherutse kuvuga ko yakozwe ku mutima n'uburyo bakiriye Album, byanatumye yiyemeza gukora igitaramo cyo kuyimurika cyabaye tariki 26 Ukuboza 2023 mu Intare Conference Arena.

    Ruti Joel wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Igikobwa' bizaba ari ubwa mbere aririmbye muri Rwanda Day.

    4. The Ben

    Amakuru avuga ko The Ben azaririmba muri Rwanda Day yatangiye gucaracara nyuma y'ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella bwabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku wa 23 Ukuboza 2023.

    The Ben amaze iminsi mu kwezi kwa buki n'umugore we Pamella mu Mujyi wa Cairo ndetse no mu Mujyi wa Mombassa muri Kenya.

    Bagiye muri kiriya gihugu nyuma yo kugirana amasezerano yo kwamamaza na sosiyete ya Airtel ikorera mu Rwanda.

    Amakuru avuga ko The Ben yitegura kugaruka mu Rwanda, mu gihe ari mu myiteguro yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Rwanda Day.


    5.Dj Sonia

    Ni umwe mu bakobwa bigaragaje cyane mu 2022 ndetse na 2023; asanzwe ari Dj wihariye w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), yaba kuri Magic Fm no kuri Radio Rwanda.

    Ibi byamuhesheje kujya gukorera ibitaramo muri bimwe mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAC). Uyu mukobwa amaze gucaranga mu bitaramo n'ibirori bikomeye birimo n'ibyitabiriwe na Perezida Paul Kagame.


    6.King James

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ganyobwe' ntiyasibye ku rutonde rw'abanyamuziki baririmbye muri Rwanda Day aho yagiye ibera mu bihugu bitandukanye.

    Indirimbo ze n'imyitwarire ye yagiye ituma agirirwa icyizere n'abahitamo abahanzi baririmba muri Rwanda Day, akisanga ku rutonde buri gihe.

    Bitewe n'ibihugu amaze kuririmbamo, no kuba amaze igihe ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe bitandukanye, bimuha amahirwe menshi, cyane cyane mu bijyanye no kubona 'Visa' yamufasha kujya muri kiriya gihugu.


    7.Bruce Melodie

    Bruce Melodie aherutse gukabya inzozi ze ataramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ye ya mbere, binyuze mu bitaramo yahuriyemo na Shaggy.

    Uyu muhanzi wo muri Jamaica bakoranye indirimbo 'When she's around' yakunzwe mu buryo bukomeye, kugeza ubwo banafatanyije kuyiririmba mu bitaramo bya 'Jangle Bell'.

    Ibi bitaramo byabereye mu Mujyi irimo New York byafashije Bruce Melodie kubona 'Visa' mu buryo bworoshye yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Hari amahirwe menshi yo kwisanga ku rutonde rw'abazaririmba muri Rwanda Day hashingiwe ku bikorwa bye n'ibindi.


    8. Jules Sentore

    Yifashishije indirimbo ‘Inkuru y’abahungu’, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore yagaragaje ko yiteguye kongera gutarama muri Rwanda Day.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Icyeza’ yavuze ko Rwanda Day ari umunsi mwiza, uhuza abayobozi b’igihugu ndetse n’abanyarwanda batuye mu mahanga, bagasabana kandi bakaganira.

    Yavuze ati “Muze duhurireyo, maze dutarame! Dutaramane n’abayobozi bacu maze dukomeze kwesa imihigo.”

    Jules Sentore yashishikarije abantu gukomeza kwiyandikisha kwitabira Rwanda Day, avuga ko bizaba ari umunsi wo kwishimira ibyo u Rwanda rugezeho, gusabana n’ibindi.

    Si ubwa mbere Jules Sentore, azaba aririmbye muri Rwanda Day kuko muri 2019 yatanze ibyishimo mu yabereye mu Budage.


    9.Israel Mbonyi

    Ni umwe mu bahanzi bafite imbuga nkoranyambaga zikurikirwa cyane n'ibihangano byumvwa ku kigero cyo hejuru, ku buryo hari abavuga ko ari we nimero ya mbere mu Rwanda muri iki gihe.

    Indirimbo ye 'Nina Siri' iri guca uduhigo muri iki gihe, ahanini biturutse ku kuba iri mu rurimi rw'igiswahili ruvugwa n'abantu barenga Miliyoni 600 ku Isi.

    Aherutse kwandika andi mateka avuguruye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana, nyuma yo gukora ku nshuro ya kabiri igitaramo cya Noheli cyujuje BK Arena.

    Aramutse ashyizwe ku rutonde rw'abazaririmba muri Rwanda Day, ntibwaba ari ubwa mbere ataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko yahageze mu bihe bitandukanye.


    10.Shaffy

    Indirimbo ye yise 'Bana' yakoranye na Chriss Eazy ukorera umuziki mu Rwanda, yatumye abantu bongera kumuha ijisho, ku buryo izamuka uko bucyeye n'uko bwije mu bijyanye n'imibare y'abantu bayireba ku rubuga rwa Youtube.

    Nawe agaragaza ko yatunguwe n'uburyo abantu bayiyumvisemo. Ariko kandi yakozwe bigizwemo uruhare na Producer Element, Christopher, Junior Giti n'abandi bagize uruhare mu myandikire y'ayo.

    Shaffy kuba asanzwe atuye muri Amerika, biramuhesha amahirwe menshi yo kuzaririmba muri iki gikorwa kizabera muri Leta ya Washington.

    Guverinoma ivuga ko Rwanda Day izaba tariki 2-3 Gashyantare 2024 mu Mujyi wa Washington ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Rwanda Day isobanurwa nk’igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n’ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu n’ibindi.

    Ni umunsi kandi urangwa n’ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n’abandi bagasabana bijyanye n’umuco Nyarwanda.

    Imibare igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu 2011, yagiye yitabirwa n’abari hagati ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni uguteza imbere ubumwe, ibiganiro n’ubufatanye bw’Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.

     

    Kitoko Bibarwa, umuhanzi w'umunyarwanda utuye mu Bwongereza ku wa 5 Ukwakira 2019 yaririmbye muri Rwanda Day mu Budage



    Itsinda rya Charly na Nina ubwo ryaririmbaga muri Rwanda Day mu 2019


    Ubwo mu 2019, Bruce Melodie yaririmbaga bwa mbere muri Rwanda Day


    Ubwo umuhanzi Igor Mabano yaririmbaga muri Rwanda Day mu 2019 


    Ubwo abarimo Igor Mabano, King James, Jules Sentore, Charly&Nina, Bruce Melodie berekezaga muri Rwanda Day mu 2019 

    Muri 2011, Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Chicago. Icyo gihe Alpha rwirangira afatanyije n'umucuranzi Mihigo Chouchou basusurukije abitabiriye 

    Miss Jojo na Massamba muri 2011 muri Rwanda Day yabereye muri Chicago

     

    Kitoko muri 2011 ataramira mu Mujyi wa Paris 

    Umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro [Uri hagati] ubwo yasusurutsaga abitabiriye Rwanda Day i Dallas mu 2014



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138647/israel-mbonyi-the-ben-na-bruce-melodie-ni-bande-bashobora-kuririmba-muri-rwanda-day-138647.html

  • U Rwanda rwasoje imyitozo ya nyuma, rwiteguye gukora amateka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Handball isoje imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa mbere w’igikombe Cy’Afurika kizatangira ku munsi w’ejo rukina na Cape Verde muri.

    Ni imyitozo yabaye saa 14h00′ ibera muri Gymnase ya mbere ya Cairo Stadium yakira abantu ibihumbi 20 akaba ari na yo u Rwanda ruzakiniraho na Cape Verde ejo saa 14h00′.

    Abakinnyi bose uko ari 18 u Rwanda rwahagurukanye bakaba bameze neza, bariteguye nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune.

    Umutoza Bagirishya Anaclet, yavuze ko bameze neza kandi biteguye gukora amateka.

    Ati “imyitozo yose yageneze neza, turayisoje kugeza aka kanya nta mvune dufite abakinnyi bameze neza, biteguye ejo gutangira igikombe cy’Afurika kugira ngo banakore amateka mashya ku Rwanda kuko ari ubwa mbere tugiye gukina iki gikombe.”

    Yakomeje avuga ko nubwo Cape Verde ari ikipe nziza ariko na none itabateye ubwoba.

    Ati “ntabwo Cape Verde ifite amateka hambaye muri iri rushanwa, ni ku nshuro ya 3 igiye kwitabira ariko inshuro zose 2 yajemo zabanje, yaje itungurana ikora ibidasanzwe, natwe rero birashoboka ko dushobora gukora ibidasanzwe tukagira amateka twubaka.”

    Anaclet yavuze ko bagize amahirwe yo kureba imikino ya Cape Verde yaba amarushanwa ndetse n’imikino ya gicuti, bagerageje kwiga amayeri yabo akaba yizeye ko ejo abakinnyi biteguye kuyitsinda.

    Iki gikombe kigiye kuba ku nshuro ya 26 kizatangira tariki ya 17-27 Mutarama 2024, kizabera muri Gymnase 2 zose ziri muri Cairo Stadium

    U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Zambia, Cape Verde ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwasoje-imyitozo-ya-nyuma-rwiteguye-gukora-amateka-amafoto

  • Umukinnyi wa Police FC yari yivuganye abashinzwe umutekano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'Icyiciro cya mbere y'umupira w'amaguru, wahuje Sunrise FC na Police FC wabereye kuri sitade uzwi nka Gologota, myugariro w'ikipe y'Abashinzwe umutekano yari yivuganye abasifuzi.

    Nyuma y'uyu mukino wabereye kuri sitade izwi nka Gologota iherereye mu karere ka Nyagatare, ukirangira ntabwo bamwe mu bakinnyi ba Police FC bishimiye bimwe mu byemezo by'abasifuzi.

    Umwe mu bagaragaje uburakari bwinshi, ni myugariro Ndizeye Samuel wasagariye abasifuzi basifuye uyu mukino ndetse bikaba bivugwa ko yaba yarakubise uwari ushinzwe umutekano ku kibuga.

    Haracyategerejwe umwanzuro wa komisiyo Ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Ferwafa, nyuma y'isesengura rizaba ryakozwe.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-police-fc-yari-yivuganye-abashinzwe-umutekano/