Blog

  • Rayon Sports yakinnye nta mutoza na mba, dore… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama, nibwo ikipe ya Rayon Sports yari yakiriwe na Interforce FC mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro. Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 18:00, Rayon Sports yatsindiwe na Youssef, Luvumbu Nzinga, na Mvuyekure Emmanuel watsinze ibitego 2.

    Uyu mukino, Rayon Sports yagiye kuwukina nta mutoza mu bakuru ifite, kuko yaba umutoza mukuru ndetse n’umwungiriza batari bahari.Ibi byaje nyuma yaho  umutoza Zelfani wari umutoza mukuru yirukaniwe mu mwaka ushize, umutoza Mohamed Wade wari watangiye shampiyona ari umutoza wungirije gusa nyuma aza guhabwa ikipe, ariko nawe mu ntangiriro z’iki cyumweru akaba yarahagaritswe.

    Ibi byatumye kuri gahunda Rayon Sports yahaye abasifuzi, nta mutoza mukuru wari uhari, ndetse n’umutoza wungirije. Iyo urebye ku rupapuro usanga imyanya ibiri ya mbere bayisimbutse, hajyaho Nzeyimana Ramadhan umutoza w’abanyezamu ariko na we w’agateganyo, Ayabonga Lebitsa ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Mujyenama Charles umuganga, Nshimiyimana Jean Claude umu “Physiotherapist” na Mujyana Fidele umuyobozi w’ikipe. “Team Manager “

    Ni uku gahunda y’abagize umukino ku ruhande rwa Rayon Sports yari itondetse 

    Gusa ubwo ikipe yari itangiye gukina  Mujyanama Fidele yagaragaye cyane nk’ufite inshingano z’umutoza mukuru, bigendanye n’uburyo yahagurukagamo atanga amabwiriza, ndetse n’aho yari yicaye, Ayabonga nawe yanyuzagamo agahaguruka agatanga amabwiriza nubwo hari aho bisangaga bose bahagurutse.

    Mu gice cya kabiri, Hategekimana Bonheur nawe ntabwo yacikanwe kuko hari aho yatoje ndetse mu buryo bw’imbaraga nyinshi.

    Ayabonga yatangiye yikorera akazi ke bisanzwe ko kongerera abakinnyi imbaraga no kubinjiza mu mukino

    Ni uku ku ntebe y’abasimbura byatangiye bimeze 

    Team Manager Mujyanama Fidele arimo yereka abakinnyi uburyo bagomba gukina bananiza Interforce FC 

    Munyanama Fidele arimo ashaka umukinnyi ugomba kujya kwishyushya 

    Uwa mbere yahise amwohereza nta kuzuyaza 

    Mujyanama niwe wafataga umwanzuro w’abajya mu kibuga n’abasohoka 



    Ayabonga nawe yageze aho ashyiraho ake 

    Umukino wagiye kurangira Umunyezamu Hategekimana ariwe uri gutoza 


    Umusifuzi ati” Hategekimana ihangane ube ugiye ku ruhande 


    Gusa ibi byose byatumye umufana wa Rayon Sports ataha yishimye

    Mvuyekure Emmanuel yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino 

    Umufana uheruka kuririra kuri sitade, ku mugoroba yatashye yishimye 

    Ndimbati yari yaje kwirebera ikipe ye 

    Uwayezu Jean Fidele arimo yitegereza uburyo ikipe ya Rayon Sports abereye umuyobozi ikinamo 

    AMAFOTO: Ngabo Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138672/rayon-sports-yakinnye-nta-mutoza-na-mbadore-uko-buri-umwe-yirwanagaho-amafoto-138672.html

  • Ibyamamare 10 Isi imaze guhomba mu ntangiriro… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe benshi bakiri mu byishimo byo gutangira umwaka mushya wa 2024, hari n'abandi bari mu marira yo kubura ababo bakomeje kwitaba Imana umusubirizo.

    No mu Isi y'imyidagaduro, uyu mwaka utaramara n'ukwezi utangiye umaze gutwara ubuzima bw'ibyamamare byinshi  byafatwaga nk'ibyitegererezo.

    Mu nzego zinyuranye haba muri Sinema, muzika, imideli n'ibindi, umunsi ku munsi humvikana inkuru z'incamugongo z'imfu z'abanyabigwi bagiriye Isi umumaro ukomeye.

    Kuva umwaka watangira hamaze kubura ubuzima ibyamamare byinshi, ariko uyu munsi InyaRwanda yaguteguriye 10 gusa bamaze kwitaba Imana mu minsi 17 gusa y'ukwezi kwa Mutarama 2024:

    1.    Mila De Jesus


    Inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umwe mu bavugaga rikijyana akaba n'umunyamideli, Mila De Jesus yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, itangajwe n'umukobwa we Anna Clara wabinyujije ku rubuga rwa Mila rwa Instagram.


    Mila De Jesus witabye Imana ku myaka 35 y'amavuko ni nyuma y'amezi atatu gusa akoze akoze ubukwe. Uyu mugore wakomokaga muri Brazil yakundaga gusangiza abantu ibiganiro bibafasha kumenya uburyo bakoresha bagatakaza ibiro, yifashishije ubuhamya bwe bw'uko yanganaga mbere ndetse n'uko yaje guhinduka nyuma yo kwibagisha mu 2017.

    Impamvu y'urupfu rw'iki cyamamare ntabwo iratangazwa kugeza ubu.

    2.    Mário Zagallo


    Ku wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2024, nibwo humvikanye inkuru y'urupfu rw'icyamamare muri ruhago akaba umukinnyi rukumbi usigaye mu bakinnye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 1958.

    Umunya-Brésil,Mário Zagallo wanditse amateka akomeye muri ruhago, akaba uwa mbere watwaye Igikombe cy'Isi nk'umukinnyi ndetse n'umutoza, yitabye Imana afite imyaka 92 y'amavuko. Uyu, yegukanye igikombe cy'Isi inshuro enye zose.


    Mu makipe yakiniye harimo Botafogo na Flamengo zo muri Brésil ndetse arazibera n'umutoza mbere yo gukora ako kazi muri Fluminense, Koweït, Al-Hilal n'izindi.

    3.    Franz Beckenbauer


    Umudage Franz Beckenbauer, wafatwaga nk'umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mupira w'amaguru, yitabye Imana ku myaka 78 y'amavuko.

    Mu byo Beckenbauer yibukirwaho kugeza uyu munsi, ni uko yegukanye Igikombe cy'Isi cyo mu 1974 ari Kapiteni w'u Budage bw'Uburengerazuba, akongera kucyegukana nk'umutoza w'iki gihugu mu 1990.


    Franz Beckenbauer wahimbwaga 'Der Kaiser' kandi, yegukanye Ballon d'Or inshuro ebyiri mu 1972 na 1976. Beckenbauer yafashije Bayern Munich gutwara ibikombe bitanu bya Shampiyona y'u Budage ndetse n'ibindi bitatu byikurikiranya byo ku Mugabane w'u Burayi mu 1974, 1975 na 1976.

    4.    Adan Canto


    Umukinnyi wa filime Adan Canto wakunzwe muri filime zirimo nka ‘Designated Survivor’, ‘2 Hearts’, n’izindi nyinshi, yitabye Imana ku myaka 42 y’amavuko azize indwara ya kanseri y’urwagashya.

    Umugore we Stephanie Lindquist Canto yatangarije CNN ko uburwayi bw’umugabo we bwagizwe ibanga ndetse anagaruka ku mpamvu batinze gutangaza amakuru y’urupfu rwe.

    Yagize ati:”Ntabwo Adan ntiyifuzaga ko uburwayi bwe bumenyekana, yashakaga ko biguma hagati y’umuryango we, ni nayo mpamvu ku wa Mbere tutigeze dutangaza ko yatuvuyemo. Twashakaga ko umuryango wacu ubanza ukabyakira tukabona kubitangariza abandi.”


    Urupfu rwe rwatangajwe n’umujyanama we Jennifer Allen wanareberaga inyungu ze, aho yatangaje ko Adan Canto yitabye Imana ku itariki 08 Mutarama 2024 nyuma y’igihe kitari gito arembejwe n’indwara ya kanseri y’urwagashya.

    5.    Georgina Hale


    Umukinnyi wa filime Georgina Hale yitabye Imana ku ya 04 Mutarama 2024, ku myaka 80 y'amavuko.

    Ikigo cy'Abongereza gikora ibijyanye na Filime na Televiziyo, BAFTA nicyo cyatangaje inkuru y'incamugogo y'urupfu rw'umukinnyi wa filime, Georgina Hale wari umaze imyaka 50 muri uyu mwuga.


    Yari azwi cyane ku bikorwa bye byagiye bimuhesha gutsindira ibihembo muri filime za Ken Russell, aho yahawe igihembo cy'umukinnyi mushya utanga icyizere mu kuyobora filime mu 1975.

    6.    Alec Musser


    Alec Musser yamenyekanye nka Del Henry muri filime ” All My Children” yavutse kuya 11 Mata 1973 yitaba Imana tariki 12 Mutarama 2024, ababaza abarimo umuryango,inshuti n’abo babanye muri uyu mwuga byumwihariko  i Hollywood.


    Iyi nkuru y’akababaro yatangajwe na Adam Slander, umunyamerika wamamaye muri filime za Hollywood, avuga ko Alec Musser atagihumeka umwuka w’abazima bitunguranye.

    Iperereza ryaje kugeragaza ko  yapfuye  yirashye  mu mutwe kuko yasanzwe yapfuye  afite n’imbunda mu ntoki, umuryango we ubanza kubigira ubwiro wanga ko bivugwa ko yiyahuye.

    7.    Glynis Johns


    Ku wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, ni bwo umukinnyi wa filime Glynis John wamenyekanye cyane nka Mrs Banks muri filime yitwa 'Mary Poppins' mu 1964, yitabye Imana afite imyaka 100 y'amavuko.


    Uwari ushinzwe kureberera inyungu z'ibikorwa bye, Mitch Clem niwe wemeje inkuru y'urupfu rw'iki cyamamare aho yagize ati ”Uyu munsi ni umunsi utoroshye kuri Hollywood. Ntabwo twababajwe gusa n’urupfu rwa Glynis dukunda, ahubwo tunababajwe n’iherezo rya 'Golden Age of Hollywood'.”

    Golden Age of Hollywood, ni igihe kiri hagati yo mu 1920 no mu 1960, aho Sinema yagize iterambere rikomeye mu buryo bw'umwimerere w'amajwi ndetse n'amafoto.

    8.    Bill Hayes


    Umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane nka Doug Williams muri 'Days of Our Lives,' filime ya Soap Opera yitabye Imana ku ya 12 Mutarama 2024 afite imyaka 98 y'amavuko.


    Bill yaciye agahigo ko kubana n'umukobwa bahuriye muri filime bombi bagakinana bakundana, hanyuma akaza kubigira impamo bagakora ubukwe mu 1974.

    9.    Christian Oliver


    Ubuyobozi bwemeje ko umukinyi wa filime w'imyaka 51, Christian Olivier wagaragaye nka Luca muri filime yitwa 'The Baby-Sitters Club' yagiye hanze mu 1995, yitabye Imana azize impanuka ikomeye y'indege ku ya 4 Mutarama ari kumwe n'abakobwa be Annik w'imyaka 12 na Madita w'imyaka 10 n'umupilote wari utwaye iyo ndege, Robert Sachs.

    10.  Roy Battersby


    Inkuru y'urupfu rw'umuyobozi wa filime, Roy Battersby yatangajwe n'umukobwa we w'umukinnyi wa filime, Kate Beckinsale ku wa 15 Mutarama 2024.

    Mu by'ukuri, Roy wari inkingi ya mwamba muri Sinema, yitabye Imana ku ya 10 Mutarama 2024 ari iwe i Los Angeles ku myaka 87 y'amavuko.


    Muri filime yayobowe zigakundwa cyane harimo, 'A Touch of Frost,' 'Red Mercury,' 'Between the Lines,' 'Eurocops,' n'izindi.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138676/ibyamamare-10-isi-imaze-guhomba-mu-ntangiriro-za-2024-138676.html

  • Edouce Softman agiye gusohora Ep iriho indiri… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 10, avuga ko yari amaze igihe atumvikana mu ruhando rw'abanyamuziki, ahanini biturutse ku gihe yafashe cyo kunononsora buri ndirimbo igize iyi EP ye ashaka gushyira hanze mbere y'uko ukwezi kwa mbere kugana ku musozo.

    Edouce yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwita EP ye 'Genesis' mu rwego rwo kumvikanisha ko bisa n'aho ari bwo agitangira urugendo rw'umuziki we nk'umuhanzi wigenga nubwo amaze imyaka irenga 10 atanga ibyishimo yisunze indirimbo zinyuranye.

    Ati 'Genesis' ubwabyo bivuga itangiriro ni nacyo gisobanuro cya 'EP' yanjye nshaka kubwira abantu bakunda umuziki wanjye n'abakunzi b'umuziki muri rusange ko ubu njye bisa nk'aho ari bwo ntangiye urugendo rw'umuziki wanjye.'

    Akomeza ati 'Ibikorwa byinshi twarabikoze mu gihe cyashize abanyarwanda barabimenya gusa ubu ndabifita nk'urugendo rushya kuri njye. Bitewe n'icyerekezo nshaka guha umuziki wanjye bitandukanye n'uko nawukoraga mbere. Kandi ntekereza ko abankunda bose n'abakunda umuziki muri rusange bazabyishimira.'

    Iyi EP ye iriho indirimbo eshanu, kandi buri yose ifite igisobanuro cyihariye, ariko muri rusange zubakiye ku gusaba kurindwa n'Imana, kuyiramya no kuyamamaza.

    Kuri Edouce, yitondeye buri ndirimbo yita cyane ku buzima abantu banyuramo bwa buri munsi, biri mu byatumye mu ndirimbo 'Balance' ashishikariza abantu kugira amahitamo akwiye mu buzima bwa buri munsi.

    Ati 'EP iriho indirimbo eshanu. Buri ndirimbo iri kuri EP ifite igisobanuro cyayo cyane ko ari EP ntibanze ku ndirimbo z'urukundo cyane. Ni EP iriho indirimbo z'ubuzima busanzwe zizafasha benshi bitewe n'ibyo tubamo mu buzima bwa buri munsi.'

    Hariho indirimbo 'Unyigishe', 'Balance', 'Kind of Love', 'Single Maman', 'Ubu' ndetse na 'Intro' yayo.

    Indirimbo 'Unyigishe' yayikomeye ku nyigisho ya Antoine Rutayisire

    Ku wa 23 Kanama 2022, Rev Past Antoine Rutayisire yigishije ijambo ry'Imana mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Yvan Buravan witabye Imana, wabereye muri Camp Kigali.

    Uyu muvugabutumwa yavuze ko Buravan yamusigiye urwibutso rukomeye, kandi amushimira ubuzima bw'urwibutso yabayeho.

    Yavuze ko atagize amahirwe yo kuganira igihe kinini na Buravan ariko ko byari muri gahunda. Ati 'Njyewe na Yvan Buravan twavuganye rimwe duhuriye kuri Kigali Convention Center. Mu mwanya muto twamamaranye yarambwiye ati 'Pastor tuzashakane 'gusa ntabwo byabaye yagize akazi kenshi. Ntabwo nanje namushatse na we ntiyanshatse none dore duhuriye aha. Ni kintu kibabaje ariko ntakundi'.

    Yigishije ijambo ry'Imana yifashishije amagambo aboneka mu Baheburayo 11: 4-6, yitsa cyane ku kubaho ubuzima bufite intego, no kugira ubwenge bwo gukorera Imana.

    Yungamo ati 'Iyo ubonye umuntu agiye akiri muto nka Yvan Buravan uravuga ngo agiye akare Imana yaturushije kumukunda ariko burya nta muntu ugenda kare, kuko agaciro k'ubuzima si umubare w'imyaka umara ku Isi ahubwo ni icyo uyikoraho.'

    Edouce Softaman avuga ko yakozwe ku mutima n'uburyo Rutayisire yigishije ijambo ry'Imana kugeza ku magambo yasomye muri Zaburi 90:13 hashishikariza buri wese kubara iminsi ye y'ubuzima, maze akagira umutima wo gukorera rurema.

    Uyu munyamuziki avuga ko iyi ndirimbo 'Unyigishe' isobanuye ikintu kinini kuri we, kuko yayandikanye umutima ukunze, no gushishikariza abandi gukorera Imana.

    Akomeza ati 'Iyo ndirimbo n'aho yatangiriye kunzamo bituma nyandika kuko byasaga n'iyerekwa rikomeye kuri njye. Kuko nari maze iminsi numva mu mutima wanjye nifuza kuririmba indirimbo ya gospel mu rwego rwo gufasha abantu. Kuri njye rero ni ndirimbo y'isengesho nagiye nsenga kenshi kandi numva rizafasha n'abandi bantu benshi.' 

    Edouce yatangaje ko agiye gushyira hanze EP yiganjeho indirimbo zigaruka cyane ku kurangamira ingoma y'ijuru 

    Edouce yavuze ko indirimbo 'Unyigishe' yakomotse ku nyigisho ya Pasiteri Rutayise mu muhango wo gusezera kuri Buravan 

    Edouce avuga ko iyi EP ye ari intangiriro y'urugendo rushya rw'umuziki we 

    Edouce yavuze ko mu mpera za Mutarama 2024 ari bwo azashyira hanze EP

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MUMAOMBI’ EDOUCE YASUBIYEMO

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138683/edouce-softman-agiye-gusohora-ep-iriho-indirimbo-yakomoye-kuri-pasiteri-antoine-rutayisire-138683.html

  • Irongera itahe izunguza umutwe? APR FC igiye… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama, ni bwo AS Kigali iri bwakire APR FC mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, ukaba umukino uri bubere ku Kigali Pele Stadium, mukaza kuwukurikira ku InyaRwanda.com, ku buryo bwa Live. 

    Ni umukino usigaye warabaye udasanzwe nyuma yaho AS Kigali kuri ubu ariyo kipe imaze igihe kinini idatsindwa na APR FC kuko imyaka iri gusatira 6.

    AS Kigali yageze mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda Etincelles FC mu mikino y’ibanze. APR FC nk’ikipe iheruka ku mukino wa nyuma, ntabwo yaciye mu ijonjora ry’ibanze, gusa tombora ibaye yahise icakirana na AS Kigali, twavuga ko ari wo mukino ukomeye wa 1/8.

    APR FC imaze imyaka isaga 5 guhura na AS Kigali bitayigwa amahoro!

    Abenshi bakibona tombora uko irangiye, umukino wa APR FC na AS Kigali niwo wahise uza mu mitwe ya benshi bigendanye n’uburyo APR FC itakibasha gutsinda AS Kigali ndetse imyaka ibaye myinshi.

    APR FC ntabwo iri guhirwa no gukina na AS Kigali muri iyi myaka

    Tariki 23 Ukuboza 2018 ni bwo APR FC iheruka gutsinda AS Kigali, bikaba byari mu mukino wa shampiyona. Kuva icyo gihe, muri shampiyona aya makipe amaze guhura inshuro 8, bahura inshuro 1 mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, ndetse bahura inshuro 1 ya Super Cup, ariko APR FC nta nshuro n’imwe iratsinda Abanyamujyi.

    Victor Mbaoma yasoje imikino ya Mapinduzi CUP afite ikibazo cy’imvune, gusa akaba ari umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri APR FC

    APR FC ikubutse muri Zanzibar mu mikino ya Mapinduzi Cup aho yaviriyemo mu mikino ya 1/2, ndetse bikaba byaratumye idakina umukino wa shampiyona w’umunsi wa 16.

    AS Kigali iherutse kubona umutoza mushya ndetse na Shema Fabrice akaba yarongeye kugaruka mu ikipe ku buryo bweruye, umukino ufungura wa shampiyona yakinnye na Bugesera FC ndetse banganya ubusa ku busa.

    Umukino uheruka guhuza aya makipe, ni umukino wa shampiyona aho amakipe yombi yanganyijemo igitego kimwe kuri kimwe

    AS Kigali ntabwo yatangiye neza shampiyona ariko ubu umuntu yavuga ko iri kuzanzamuka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138680/irongera-itahe-izunguza-umutwe-apr-fc-igiye-gucakirana-na-as-kigali-imaze-imyaka-5-idatsin-138680.html

  • Nyina wa Diamond yavuze kuri gahunda yo kwambura abana b’umuhungu we ba Nyina #rwanda #RwOT

    Sanura Kasim [Mama Dangote], nyina w’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko ubwo abana b’ubumuhungu we bazaba bujuje imyaka 7 bagomba kuza kubana na se.

    Ni mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV, televiziyo y’umuhungu we, aho yari abajijwe igihe abana ba Diamond bazazira kubana na se burundu.

    Mama Dangote akaba yavuze ko nibuzuza imyaka 7 bagomba kuza kuba muri Tanzania kubera ko ari ho iwabo.

    Ati “umwana agejeje imyaka 7 ni bwo umufata, iyo bari mu biruhuko baraza, tubakeneye n’ejo baza ariko nibageza imyaka 7 bazaza hano muri Tanzania ni ho iwabo, ni ho kwa se.”

    Nubwo avuga ibi ariko abana babiri Diamond Platnumz yabyaranye na Zari Hassan bamaze kuyuzuza aho Latifah Dangote uyu mwaka yuzuza imyaka 9 n’aho Prince Nillan akaba afite 8.

    Naseeb Jr yabyaranye na Tanasha Donna we akaba azuzuza imyaka 5 muri uyu mwaka ndetse akaba yarakuwe mu ishuri yigagamo muri Tanzania ajya kwiga muri Kenya.

    Nyina wa Diamond yavuze ko abana b’umuhungu we bagomba kuza kuba muri Tanzania

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyina-wa-diamond-yavuze-kuri-gahunda-yo-kwambura-abana-b-umuhungu-we-ba-nyina

  • Nyuma y’umutoza abafana ba Rayon Sports bongeye kugaragaza umukinnyi badashaka ko aguma muri iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umutoza abafana ba Rayon Sports bongeye kugaragaza umukinnyi badashaka ko aguma muri iyi kipe

    Hashize iminsi micye abafana ba Rayon Sports bagaragaje ko badashaka umutoza Mohamed Wade nyuma yo gutsindwa n'ikipe ya Gasogi United.

    Abafana nyuma yo kugaragaza ko batishimiye uyu mutoza byahise binamuviramo gukurwa ku mwanya w'umutoza mukuru asubira ku kuba umwungiriza. Ku munsi wejo hashize abafana nabwo bongeye kwerekena ko badashaka rutahizamu waje ari mushya witwa Alsene Camara.

    Uyu rutahizamu waje mu igeragezwa ariko agahita asinyishwa yajya mu kibuga akerekana ko ntabushobozi bwafasha Rayon Sports afite nawe dushobora kubona yirukanwe cyangwa ubuyobozi bukaguma ku ijambo ryabo dore ko icyo abafana b'iyi kipe bashatse akenshi birangira gikozwe.

    Ibi byagaragaye ku munsi wejo ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ibitego 4-0 Interforce FC byatsinzwe na Youseff Rharb Luvumbu Nziga ndetse na Emmanuel Manou watsinze 2.

     

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yumutoza-abafana-ba-rayon-sports-bongeye-kugaragaza-umukinnyi-badashaka-ko-aguma-muri-iyi-kipe/

  • Abakinnyi ba AS Kigali bashyiriweho akayabo mu gihe baratsinda APR FC imaze iminsi iri mu kwabuki – YEGOB #rwanda #RwOT

    AS Kigali igarukanye amafaranga pee! Abakinnyi ba AS Kigali bashyiriweho akayabo mu gihe baratsinda APR FC imaze iminsi iri mu kwabuki

    Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya APR FC irakina n'ikipe ya AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/8 cy'igikombe cy'amahoro. Ni umukino uratangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubera kuri Kigali Pele Stadium.

    Uyu mukino wakaniwe n'ubuyobozi bw'impande zombi cyane ikipe ya AS Kigali irakira uyu mukino. Ubuyobozi bwa AS Kigali twamenye amakuru ko bwamenyesheje abakinnyi bose ko nibatsinda APR FC barahabwa ibihumbi 250 kuri buri umwe.

    Benshi barahereza amahirwe APR FC bijyanye ni uko imaze iminsi yitwara ndetse imaze n'iminsi irimo gukina irushanwa rya Mapinduzi ryaberaga mu gihugu cya Zanzibar.

    Iyi kipe muri iri rushanwa ntabwo wavuga ko yitwaye nabi dore ko yagarukiye muri 1/2 ihageze itsinze Younga Africans ndetse inganyije n'ikipe ya Simba SC.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-as-kigali-bashyiriweho-akayabo-mu-gihe-baratsinda-apr-fc-imaze-iminsi-iri-mu-kwabuki/

  • Harimo 2 ba APR FC! Abakinnyi begukanye ibihe… – #rwanda #RwOT

    Aba bakinnyi bashyizwe hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri nyuma yuko hari hashize iminsi hari gukorwa amatora ku bakinnyi batandukanye bitwaye neza mu mikino yabaye mu Ukuboza bari bari guhatana.

    Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi bose yagizwe Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Victor Mbaoma akaba yahawe igihembo cya Miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda. 

    Mu mikino 4 yakinnye muri APR VC mu kwezi kwa 12 yatsinzemo ibitego 4 ndetse yanafashije ikipe ye kurangiza uku kwezi iri ku mwanya wa 1 muri shampiyona. 

    Mu bakinnyi yari ahatanye nabo ni Heltier Luvumbu Nzinga wa Rayon Sports, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC na Bigirimana Abedi wa Police FC.

    Umukinnyi watsinze igitego cyiza cy’ukwezi yagizwe Elie Kategaya ukinira APR FC ariko iki gitego yagitsinze akina muri Mukura VS akaba yaragitsinze ikipe ya APR FC.

    Mu bakinnyi yari ahatanye nabo ni Hakizimana Muhadjiri, Samuel Pimpong wa Mukura VS na Sharif Bayo wa Kiyovu Sports. Elie Kategaya yahawe ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Umunyezamu wakoze ‘save’ nziza y’ukwezi yagizwe Nzeyurwanda Djihad ukinira Kiyovu Sports, uyu mupira akaba yarawukuyemo bakina na Rayon Sports ku mukino byarangiye banganyijemo igitego 1-1.

    Nzeyurwanda Djihad nawe yahawe amafaranga ibihumbi 300 Frw akaba yari ahanganye na Niyonkuru Pascal wa AS Kigali, Nicolas Sebwato wa Mukura VS na Simon Tamale wa Rayon Sports.

    Igihembo cy’umutoza w’ukwezi cyegukanywe na Mashami Vincent utoza ikipe ya Police FC. Mu mikino 4 yakinnye mu kwezi kwa 12 yatsinzemo 3 atsindwa 1 akaba yari ahanganye na Thierry Froger wa APR FC, Afahmia Lotfi wa Mukura VS na Habimana Sosthene wa Musanze FC.

    Ibyagendeweho kugira ngo aba bakinnyi bahabwe ibihembo ni amatora yo ku mbuga nkoranyambaga yahawe agaciro ka 20% naho 80% atangwa n’abanyamakuru 2 bahagarariye ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda, abantu 2 ba Rwanda Premier League n’undi umwe uhagarariye abahoze bakinira Amavubi.

    Victor Mbaoma niwe wagizwe umukinnyi mwiza kurusha abandi mu kwezi kwa 12

    Elie Kategaya niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza mu kwezi kwa 12

    Nzeyurwanda Djihad yegukanye igihembo cy’umunyezamu wakoze Save nziza

    Mashami Vincent yagizwe umutoza mwiza kurusha abandi mu kwezi kwa 12

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138668/harimo-2-ba-apr-fc-abakinnyi-begukanye-ibihembo-byukwezi-kwa-12-bamenyekanye-138668.html

  • Twitege kuzabona abasirikarekazi b’u Rwanda m… – #rwanda #RwOT

    Umuntu wese ugendereye u Rwanda usanga kimwe mu bintu ajyana harimo kubona uburyo uburinganire n'ubwuzuzanye bwahawe umwanya, akabona uburyo abari n'abategarugori bari mu nzego zitandukanye zirimo n’izo hejuru zifata ibyemezo.

    Abe kandi mu banyacyubahiro cyangwa n'abashyitsi basanzwe biragoye kumva utavuga ko abanyarwandakazi bafite ubwiza budasanzwe. Bitari cyera, Zarinah Hassan mu mpera za 2023 ubwo aheruka mu Rwanda yavuze ko abanyarwandakazi bamuteye kumva yaba umugabo kubera ubwiza bwabo.

    Mu byiciro byose kandi ni ibintu byigaragaza bityo ukaba wakwibaza niba igihe kizagera umunyarwandakazi wahisemo umwuga wo kurinda abanyagihugu n'ubusugire bw'igihugu mu Ngabo z'u Rwanda [RDF] akaba yakwitabira ibikorwa by'imyidagaduro nk’uko basaza babo bagiye babikora.

    Mu bihe bitandukanye twagiye tubona abasirikare b’abagabo mu muziki ariko ntabwo turabonamo ab’igitsinagore bakora muzika ku giti cyabo.

    Si aho gusa ahubwo no mu marushanwa y'ubwiza ntiturababonamo, kandi abakobwa bo mu Rwanda basigaye bitabira ku bwinshi kujya mu nzego zitandukanye zirimo n'umutekano by'umwihariko igisirikare.

    Ariko se ubundi amarushanwa y'ubwiza ni iki?

    2nd Lt Marsha wegukanye ikamba rya Nyampinga  rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari mu Ngabo zirwanira mu kirere muri iki gihugu

    Amarushanwa y'ubwiza yagiye ashingira kuri gakondo zinyuranye hagashingirwa ku bintu bitandukanye mu guhitamo ukwiriye kwambara ikamba. Akenshi bashingira ku miterere y'umubiri w’abahatana.

    Gusa uko iminsi yagiye yicuma ibintu byagiye bihinduka hongerwamo n'izindi mpamvu shingiro mu kureba ukwiriye kuba Nyampinga, imico, ubuhanga, impano hongerwamo n'ibikorwa by'ubufasha.

    Ibi kandi bikorwa binyuze mu biganiro abahatanye bakora hanifashishwa Akanama Nkemurampaka aho abahatana banyura imbere yako bimurika, nako kakanagira ibyo kababaza.

    Kugeza ubu amarushanwa wavuga ko ayoboye ayandi arimo Miss World, Miss Universe, Miss International na Miss Earth. Ni yo ndoto z’abakobwa benshi ku isi mu bihebeye amarushanwa y’ubwiza na cyane ko ari ku rwego rw'isi.

    Ibinyamakuru bikomeye yaba mu marushanwa abera imbere mu bihugu bitandukanye n’andi ari ku rwego mpuzamahanga usanga biba biri maso kugira ngo bibe ibya mbere mu gutanga akantu ku kandi kuri aya marushanwa.

    Muri ibyo ibikunze kugaruka cyane kuri aya marushanwa birimo CNN, BBC na Reuters. Bijyanye nuko amabwiriza ameze, abahatanye basabwa uburyo bw'imyitwarire bwihariye yaba mu myambarire, imikorere, imivugire, imitambukire n'ibindi.

    Uwegukanye irushanwa afatwa nk'umwamikazi ugasanga anatamirizwa ikamba rikoze mu milinga inyuranye bitewe n'ubushobozi n'urwego rimaze kugeraho.

    Mu bihembo bihabwa uwegukanye irushanwa ry'ubwiza harimo amafaranga atari macye, imodoka, kwishyurirwa amashuri n'ibindi.

    Uretse kwegukana irushanwa, kuryitabira gusa bizana n'amahirwe arimo kubona akazi, abagufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga werekanye n’ibindi. Bijyana n'ubwamamare butuma benshi babona ibiraka byo kwamamaza kompanyi zitari nke

    Ibyo wamenya ku mwuga w'igisirikare

    Ubwiza bw’abanyarwandakazi mu nzego zose buvugisha abatari bacye bagenderera urw’imisozi igihumbi

    Igisirikare kigizwe n'imitwe y'ingabo zitandukanye zirimo izirwanira ku butaka, mu kirere, mu mazi, zose ziba zirimo ibice nabyo birimo iby'ubutasi, inzobere mu birebana n'ikoranabuhanga n'ibindi bizajya n’uko isi igenda yaguka.

    Aba bose usanga icyo baba baratorejwe ari ukurinda ubusugire, indahiro bashyiraho umukono nk'ibyo biyeguriye by'ubuzima bwabo, ukaba ari umwuga uri mu ikomeye ku isi, kandi n’abemera kuwinjiramo bafatwa nk'abadasanzwe.

    Ariko uko iminsi igenda yicuma ibintu bigenda bihinduka ku buryo mu bihugu bimwe na bimwe usanga Ingabo z'Igihugu ziba ziri mu nshingano n'ibikorwa bindi byose bigamije kuzanira ibyiza abanyagihugu.

    Bamwe unasanga bitari ngombwa ko baba mu bigo bya gisirikare, ahubwo baba mu nyubako zisanzwe bijyanirana n'inshingano zabo n'ibihe igihugu kirimo.

    Ni ibintu bitari kure cyane n’uko mu Rwanda bimeze nubwo usanga bimaze gutera imbere cyane mu mikino nk’aho usanga hari ikipe y'imikino y'intoki n'amaguru zikinwa n'Ingabo z'Igihugu.

    Twitege abasirikarekazi mu Rwanda mu marushanwa y'ubwiza nko muri USA?

    Bishobora kuzakunda nk’uko bimaze kugerwaho mu mikino kuzabona abari n’abategarugori bari mu Ngabo z’u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ubwo azaba asubukuwe?

    Mu minsi iza ubwo amarushanwa y'ubwiza azaba asubukuwe mu Rwanda nyuma y'uko yaherukaga kuba muri 2022, mbona abakobwa babarizwa mu Ngabo z'u Rwanda [RDF] nabo bazahabwa amahirwe yo kwiyerekana, umunsi ukazanagera tukabona uwegukanye ikamba kuko barabikwiriye kandi barashoboye nk’uko babigaragaza mu nzego zinyuranye babarizwamo.

    Umunsi byabaye, ntabwo bizaba ari ibintu bidasanzwe kuko kugeza ubu mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bimaze iminsi biba ndetse hari na gahunda y'iki gihugu y'amarushanwa y'abakobwa babarizwa mu Ngabo zacyo y'amarushanwa y'ubwiza aho ababyifuza bose bacyitabira ukuyemo abasivile.

    Kuri ubu umukobwa wambaye ikamba ry'ubwiza muri iki gihugu [Miss America 2024] akaba ari 2nd Lt Madisson Isabella Marsh waryegukanye kuwa 14 Mutarama 2024.

    Ntabwo ari we mukobwa wa mbere uri mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika wegukanye ikamba kuko na Cpt Deshauna Barber yegukanye Miss USA muri 2016, iri kamba naryo rikaba riri mu yihagazeho.Nyuma yo kwegukana amarushanwa atandukanye y’ubwiza 2nd Lt Marsh ubu ni we Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe z’AmerikaAbanyarwandakazi bakomeje kwitabira ku bwinshi umwuga wo kurinda ubusugire bw’igihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138650/twitege-kuzabona-abasirikarekazi-bo-mu-rwanda-mu-marushanwa-yubwiza-nkuko-bimeze-muri-amer-138650.html

  • Hagaragaye amashusho y’ubujura bwakorewe Shakib wa Zari Hassan nyuma y’iminsi mike bibwe imbunda #rwanda #RwOT

    Hamaze kujya hanze amashusho agaragaza uburyo umugabo wa Zari Hassan, Shakib Lutaaya yibiwe muri Supermarket.

    Ni ubujura bwabereye Kampala ubwo yari yinjiranye n’inshuti ye muri Supermarket barimo guhaha.

    Ubwo bari bagiye kwishyura, uyu mugabo yarisatse abura ikofi ye, barayishaka barayibura niko kwibuka ko hari umuntu winjiye ahita asohoka, bahise basohoka bamushaka ariko basanga yarenze.

    Amashusho yagiye hanze arimo akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mugabo yinjira agahagarara iruhande rwa Shakib Lutaaya agahita amwiba ikofi agahita asohoka.

    Byabaye nyuma y’ibyumweru bibiri Zari Hassan atangaje ko arimo gukorana na polisi ya Uganda kugira ngo hamenyekane uwibye imbunda ye.

    Yavuze ko abantu baje bakinjira mu rugo rwe Kampala, bagahambira ushinzwe umutekano bakanamukomeretse ubundi bakabyutsa umuryango we, bakawutoteza bawusaba kubabwira aho imfunguzo z’imodoka ziri.

    Shakib Lutaaya na Zari bamaze iminsi bibasiwe n’abajura

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hagaragaye-amashusho-y-ubujura-bwakorewe-shakib-wa-zari-hassan-nyuma-y-iminsi-mike-bibwe-imbunda