Blog

  • Inkumi yabujije amahwemo umuhanzi Niyo Bosco (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko ubu umuhanzi Niyo Bosco ari mu rukundo n’inkumi ikoresha amazina ya Neza Nabrizza ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu muhanzi ukunzwe na benshi biganjemo urubyiruko kubera imyandikire y’indirimbo ze, amarangamutima afitiye uyu mukobwa yamuganje atangira kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga.

    Ku mugoroba w’ejo hashize, yashyize amashusho kuri Instagram ye yasohokanye n’iyi nkumi ndetse aherekezwa n’amagambo asize umunyu, aca amarenga ko baba bari mu rukundo.

    Nabrizza na we yaje agaragaza ko hari umubano udasanzwe afitanye n’uyu muhanzi, ni ku gitekerezo yatanze kuri ayo mashusho asangira na Niyo Bosco atatinze ku mbuga nkoranyambaga ze kuko yahise ayasiba nyuma y’iminota mike.

    Amakuru avuga ko ari abashinzwe kureberera inyungu ze bamusabye kuyasiba.

    Niyo Bosco yamenyekabye cyane mu ndirimbo ‘Ubigenza Ute?’, ‘Ishyano’, ‘Babylon’ n’inzindi, aheruka gushyira hanze indirimbo nshya ‘Eminado’, indirimbo ye ya mbere kuva yakwinjira muri KIKAC Music.

    Neza Nabrizza uvugwa mu rukundo na Niyo Bosco

    Niyo Bosco yagaragaje ko ari mu rukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/inkumi-yabujije-amahwemo-umuhanzi-niyo-bosco-amafoto

  • Rayon Sports yahaye akazi umutoza wayikiniye #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kwemeza Lawrence Webo nk’umutoza mushya w’abanyezamu b’iyi kipe asimbura umugande, Samuel Mujabi Kawalya baheruka gutandukana.

    Tariki ya 8 Mutarama 2024 ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza w’abanyezamu ba yo, Umugande, Samuel Mujabi Kawalya.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yemeje ko Lawrence Webo wigeze kuyikinira ari umunyezamu ari we mutoza mushya w’abanyezamu ba yo.

    Lawrence Webo akaba ari umunya-Kenya wakiniye Rayon Sports kuva 2006-2009, yayivuyemo nta gikombe abashije kuyihesha.

    Lawrence Webo aje muri Rayon Sports nyuma yo gutoza amakipe nka AFC Leopards ndetse n’ikipe y’igihugu ya Kenya.

    Rayon Sports yamuhaye ikaze

    Lawrence Webo yakiniye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yahaye-akazi-umutoza-wayikiniye

  • U Rwanda ntabwo rwahiriwe n’umukino wa mbere w’igikombe cy’Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatangiye igikombe cy’Afurika kirimo kubera
    mu Misiri, itsindwa na Cape Verde ibitego 52-27.

    Wari umukino wa mbere w’u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cya 2024 kirimo kuba ku nshuro ya 26, akaba ari inshuro ya mbere u Rwanda kandi rwari rukitabiriye.

    Ni igikombe cyatangiye uyu munsi aho kirimo kubera muri Gymnase 2 ziri muri Cairo Stadium, kizasozwa tariki ya 27 Mutarama 2024.

    U Rwanda na Cape Verde byagiye gukina nyuma y’uko muri iri tsinda DR Congo yari imaze gutsinda Zambia ibitego 40-21 mu mukino wabanje.

    Ntabwo u Rwanda rwatangiye neza kuko mu minota ya mbere rwagiye ruhusha uburyo bwakavuyemo ibitego.

    Abakinnyi ngenderwaho nka Mbesutunguwe Samuel wabonaga bamwize cyane ku buryo kureba byabanje kumugora.

    Umunyezamu Arsene yagerageje kwitwara neza aho mu minota 10 ya mbere yakuyemo imipira 4 ikomeye cyane.

    Gusa ntibyabujije ko Cape Verde ikomeza kuyobora umukino aho ku munota wa 15 yari ifite ibitego 14-6.

    Ku munota wa 16, Cape Verde yaje kumara iminota 2 bakina batuzuye nyuma y’uko umukinnyi wa yo ahanwe kubera gukinira nabi Yves Umuhire. Iyi minota u Rwanda rwayibyaje umusaruro rwatsinzemo ibitego 3, Cape Verde nta na kimwe.

    Cape Verde yakomeje kugenda imbere y’u Rwanda n’ibitego by’ikinyuranyo bikomeza kugenda bizamuka. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 24 kuri 13.

    Igice cya kabiri cy’umukino abakinnyi ba 6 ba Cape Verde bahawe iminota 2 hanze y’ikibuga mu bihe bitandukanye.

    Ntabwo byakuze ko u Rwanda rufatirana ayo mahirwe kuko Cape Verde yarurushaga Rwanda kandi narwo abakinnyi nka kapiteni Muhawenayo Jean Paul, Hagenimana Fidele, Yves Kayijamahe, Etienne Ndayisaba na Nshumbusho Maliyamungu bakoze amakosa bahabwa iminota 2 hanze y’ikibuga.

    Ku munota wa 20 w’igice cya kabiri, u Rwanda rwaje gutakaza umunyezamu Uwayezu Arsene waje guhabwa ikarita itukura ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Cape Verde. Umukino warangiye ari 52-27.

    U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2024 rukina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni umukino uzabera muri Gymnase ya 2 ya Cairo Stadium.

    U Rwanda ntirwahiriwe n’umukino wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/U-Rwanda-ntabwo-rwahiriwe-n-umukino-wa-mbere-w-igikombe-cy-Afurika-AMAFOTO

  • Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi i Burundi narwo rwambariye kujya kurwana muri Congo #rwanda #RwOT

    Ni imyitozo rwamazemo ibyumweru bibiri, aho rwayikoreye mu kigo kiri muri Komini ya Mugina mu Ntara ya Cibitoke.

    Amakuru ahari avuga ko iyi myitozo rwahereye muri iyi Komini ikora ku Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari na yo izarufasha kwitwara neza mu butumwa rugiye kujyamo muri iki Gihugu.

    Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza iyi myitozo wabaye mu cyumweru gishize, yamenyesheje izi Mbonerakure ko zigomba kwitegura koherezwa mu butumwa muri Congo kunganira Ingabo z’u Burundi ziriyo mu butumwa.

    Yagize ati 'Ndabasaba gutegereza amabwiriza yo gukiza Igihugu. Ikirenze byose, mwiyemeje kurengera Igihugu cyanyu. Muzazana imbaraga mu gisirikare cyacu hano mu rugo no mu mahanga.'

    U Burundi busanzwe bufite ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirimo izari zagiyeyo mu butumwa bwa EAC, zikagumayo ku masezerano y’iki Gihugu na RDC, ndetse n’izagiyeyo ku bw’ayo masezerano.

    Izi ngabo z’u Burundi, zimaze iminsi bivugwa ko ziri gufatanya na FARDC mu rugamba iki gisirikare cya Leta gihanganyemo n’umutwe wa M23.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Urubyiruko-rw-ishyaka-riri-ku-butegetsi-i-Burundi-narwo-rwambariye-kujya-kurwana-muri-Congo

  • Kamonyi : Abigabije igipangu cy’umuturage bakagisenya bakatiwe banacibwa Miliyoni 40Frw #rwanda #RwOT

    Iby’aba bantu 10 baburanishwaga n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge, byagarutsweho mu minsi ishize ubwo abantu baramukaga mu gitondo, bakajya gusenya igipangu cy’umuturage witwa Nzeyimana Jean.

    Uyu muturage yavugaga ko iki gipangu yakiguze muri cyamunara, ariko ba nyiracyo bakaba bataranyuzwe na byo aho bakomeje kwigomeka ku cyemezo cy’Urukiko, ndetse bo baburanye bavuga ko igipangu basenye ari icyabo.

    Kuri uyu wa Kabiri tairki 16 Mutarama 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwasomye icyemezo cyarwo, ruhamya ibyaha ababikegwaho.

    Mukakarangwa Lea na Mutangana Erique, bari bakoresheje abantu ngo basenye icyo gipangu, ni bo bakatiwe igihano kinini kurusha bagenzi babo baregwa hamwe, kuko bakatiwe gufungwa imyaka itanu no kwishyura ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri muntu.

    Ni mu gihe abandi umunani bo bakatiwe gufungwa imyaka itatu, ndetse no kwishyura ihazabu ya Miliyini 3 Frw kuri buri muntu (bivuze ko bazishyura miliyoni 24 Frw).

    Hiyongeraho kandi Miliyoni 8 Frw y’indishyi yari yaregewe n’umuryango wasenyewe, bityo ko amafaranga baciwe yose hamwe arenga miliyoni 40 Frw.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kamonyi-Abigabije-igipangu-cy-umuturage-bakagisenya-bakatiwe-banacibwa-Miliyoni-40Frw

  • Mu mujinya mwinshi M23 yavuze ku barwanyi bayo bakomeye bishwe na FARDC #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko bivuzwe ko hari abarwanyi babiri bakomeye ba M23 bishwe mu mirwano imaze iminsi ihanganishije uyu mutwe na FARDC.

    Muri abo barwanyi bo ku rwego rwo hejuru bishwe na FARDC, biravugwa ko harimo Colonel Castro Elise Mberabagabo, usanzwe ari mu buyobozi bwa M23, aho yari ashinzwe ubutasi bwayo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, M23 yashyize hanze itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizu w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, ivuga iby’aba bakomando bawo bishwe.

    Iri tangazo rivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku myanzuro yafashwe igamije guhagarika imirwano, kuko kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, bwagabye ibitero ku bari imbere mu rugamba.

    Iri tangazo rigira riti 'Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 ubutegetsi bwa Kinshasa bwongeye kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano ubwo bagabaga ibitero ku barwanyi bacu bari imbere ndetse bakica abakomando bacu babiri.'

    M23 yasoje ivuga ko yumvise neza igisobanuro cy’ubu butumwa yohererejwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bityo ko na yo igiye gusubiza nkayo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Mu-mujinya-mwinshi-M23-yavuze-ku-barwanyi-bayo-bakomeye-bishwe-na-FARDC

  • FARDC na yo yavuze ku musirikare wayo warasiwe na RDF ku butaka bw’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na FARDC kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, rivuga ko abasirikare batatu bari ku burinzi bw’umupaka uhuza RDC n’u Rwanda, bisanze ku butaka bw’u Rwanda bibeshye.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efomi Sylvain rigira riti 'Abasirikare batatu ba FARDC bari ku burinzi bw’Umupaka muremure uhuriweho na RDC n’u Rwanda, bisanze mu buryo bwo kwibeshya ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa 10:00.'

    Rigakomeza rigira riti 'Umwe muri bo yishwe abandi babiri bafatwa n’igisirikare cy’u Rwanda.'

    FARDC ivuga ko abo basirikare ari 2e Classe Assumani Mupenda, 2e Classe Anyasaka Nkoy Lucien ari na we wishwe, ndetse na 2e Classe Bokuli Luto.

    Iki gisirikare cya Congo Kinshasa kivuga ko abasirikare b’impande zombi yaba ab’iki Gihugu ndetse n’ab’u Rwanda bajya bibeshya bakisanga ku butaka bw’Igihugu kimwe kandi ko byari bisanzwe bikemuka hiyambajwe urwego rushinzwe kugenzura imipaka mu karere, ku buryo abafashwe bashyikirizwa Ibihugu byabo.

    Iri tangazo rya FARDC ryasohotse nyuma y’irya RDF ryavugaga ko aba umusirikare warashwe yinjiye na we arasa ku basirikare b’u Rwanda, na bo bagahita bamurasa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/FARDC-na-yo-yavuze-ku-musirikare-wayo-warasiwe-na-RDF-ku-butaka-bw-u-Rwanda

  • Hari gushyirwamo amatara agezweho! Imirimo yo kuvugurura sitade Amahoro igeze ku musozo – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kuvugurura Sitade Amahoro ikagira ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza igeze ahashimishije kuko ubu yamaze gushyirwamo amatara azajya atuma ishobora gukora amasaha 24 mu minsi irindwi.

    Aya matara ashobora kuyiha urumuri ruhagije mu masaha y'ijoro ku buryo yajya ikora amasaha yose y'umunsi nk'uko bigaragara ku mashusho aheruka yafatwa na The New Times.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura iyi sitade, izasozwa kuri Gicurasi 2024.

    Source : https://yegob.rw/hari-gushyirwamo-amatara-agezweho-imirimo-yo-kuvugurura-sitade-amahoro-igeze-ku-musozo-amafoto/

  • Rutahizamu wa APR FC niwe wegukanye igihembo cy’uwitwaye neza kurusha abandi bose mu kwezi gushize k'ukuboza 2023 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma Chukwemeka ni we wegukanye igihembo nk'uwahize abandi bose mu kwezi k'ukuboza 2023.

    Ni ibihembo byatanzwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ndetse n'abaterankunga bayo.

    Iki gihembo Mbaoma yegukanye, giherekejwe n'amafaranga Miliyoni 1Frw.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wa-apr-fc-niwe-wegukanye-igihembo-cyuwitwaye-neza-kurusha-abandi-bose-mu-kwezi-gushize-kukuboza-2023/

  • Umusifuzi w’umunyarwanda yahawe gusifura derby ikomeye mu gikombe cya Afurika mu kibuga hagati – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusifuzi w'umunyarwanda yahawe gusifura derby ikomeye mu gikombe cya Afurika mu kibuga hagati

    Ku munsi wejo igikombe cya Afurika cyizakomeza ikipe ya Guinea Bissau ikina na Guinea Conakry.

    Iyi ni Derby ikomeye cyane kuri uyu mugabane wa Afurika ariko amakuru ahari ni uko izasifurwa na Sam Uwikunda nk'umusifuzi wa 1 mu kibuga hagati.

    Uyu mukino uzaba ku munsi wejo kuwa Kane ku isaha ya saa kumi z'umugoroba mu itsinda rya mbere rizongera ritangire. Abasifuzi 2 b'abanyarwanda nibo bari muri iki gikombe barimo Salima Mukansanganndetse na Uwikunda Sam.

     

    Source : https://yegob.rw/umusifuzi-wumunyarwanda-yahawe-gusifura-derby-ikomeye-mu-gikombe-cya-afurika-mu-kibuga-hagati/