Blog

  • Ihurizo rikomeye kuri APR FC n’umutoza Thierry Froger #rwanda #RwOT

    APR FC igiye kumara ukwezi muri shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro idafite rutahizamu wa yo ngederwaho, Victor Mboama wagiriye imvune muri Zanzibar.

    Uyu rutahizamu uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya 2023-24 aho igeze ku munsi wa 16, yagiriye imvune mu mukino APR FC yatsinzemo Yanga 3-1 wa 1/4 cya Mapinduzi Cup.

    Benshi babonaga ari imvune yoroshye ariko ntabwo uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria yaraye agaragaye ku mukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yaraye itsinzemo AS Kigali 1-0.

    Umutoza Thierry Froger yavuze ko agendeye kuri raporo abaganga bamuhaye, uyu rutahizamu batamufite mu gihe cy’ukwezi kuri imbere.

    Ati “Mfitiye icyizere abaganga, uyu munsi bambwiye agifite ukwezi hanze. Ni irushanwa niko bigenda umuntu atakarizamo byinshi, twatakaje Apam, dutakaza Victor.”

    Ni ihurizo kuri APR FC ndetse n’umutoza Thierry Froger kubera ko uyu mutoza yagaragaje ko na rutahizamu afite w’umusimbura wa Mbaoma, Mbonyumwami Taiba atamwizeye ahubwo ahitamo kuhakinisha Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman usanzwe ukina mu kibuga hagati.

    Imikino 4 uyu rutahizamu ashobora gusiba, harimo uwa Police FC mu mpera z’iki cyumweru, Etincelles FC, Musanze FC ndetse na Sunrise.

    Mbaoma afite ukwezi hanze y’ikibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-rikomeye-kuri-apr-fc-n-umutoza-thierry-froger

  • AFCON: Morocco yatsinze Tanzania, naho DRC ig… – #rwanda #RwOT

    Umukino wa Morocco na Tanzania wabereye kuri Stade Laurent Pokou. Waranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa Morocco, Tanzania yo igaragaza intege nke

    Ikipe y’igihugu ya Morocco, yamanutse mu kibuga Ifite intwaro zayo zose, harimo Achraf Hakimi, Youssef En-Nesyri, Sofyan Amrabat, Hakim Ziyech ndetse n’abandi.

    Morocco yafunguye amazamu ku munota wa 30, ku gitego cya Romain Saiss. 

    Tanzania ikimara kurya igitego cya mbere, abasore bayo bagerageje gushaka ko bakwishyura bakajya kuruhuka banganya, biba iby’ubusa. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Morocco ku kusa bwa Tanzania.

    Mu gice cya Kabiri, Morocco yimye Tanzania umwanya wo kwitekerezaho, iyongera ibindi bitego bibiri, ndetse Tanzania irya ikarita itukura.

    Ku munota wa 77 nibwo Azzedine Ounahi yaboneye Morocco igitego cya Kabiri, naho Youssef En-Nesyri atsinda icya gatatu ku munota wa 80. 

    Ubwo Tanzania yari imaze kurya ibitego bitatu, abakinnyi bayo barimo Ally Samatta, Charles M’Mombwa, Mohamed Husseini, Haji Mnoga na Himid Mao, bahize igitego cy’impozamarira, nuko barakibura.

    Umukino warangiye abasore ba Morocco ari bo bacyuye intsinzi ku bitego bitatu ku busa bwa Tanzania.

    Mu mukino wayo wa mbere, Ikipe y’igihugu ya Morocco yatsinze Tanzania ibitego bitatu ku busa 

    DRC yaguye miswi na Zambia

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia, zibarizwa mu itsinda rya F. Ni ibihugu byombi  byamanutse mu kibuga bizi uburyohe bw’iki gikombe, dore ko buri kipe igifite inshuro imwe.

    Zambia, yafunguye amazamu ku munota wa 23, ku gitego cyatsinzwe na Kings Kangwa. 

    Zambia ikimara gutsinda igitego, byasabye iminota itatu ngo DRC yishyure. Yoane Wissa niwe wishyuriye Congo ku munota wa 27.

    Igice cya mbere, cyarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

    Mu gice cya Kabiri, Abakinnyi ba DRC barimo Bakambu, Theo Bongonda, Charles Pickel, Silas na Mechak Elia winjiye asimbuye, bagumye gushaka igitego cya kabiri, birangira kubuze.

    Ubwo DRC yashakaga igitego cya Kabiri, na Zambia ntabwo yari ituje, kuko Abakinnyi nka Emmanuel Banda, Fashion Sakala, Patson Daka na Rodrick Kabwe, bashakiye Zambia igitego cya Kabiri, nabo biranga.

    Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Kunganya uyu mukino, byatumye Morocco ariyo iba iya mbere mu itsinda, ubwo ifite amanota atatu, naho Tanzania yo ni iya nyuma kuko yatsinzwe na Morocco. Zambia na DRC, zo ziranganya inota rimwe.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaguye miswi na Zambia 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138706/afcon-morocco-yatsinze-tanzania-naho-drc-igwa-miswi-na-zambia-138706.html

  • Ice Spice na Doja Cat mu bazaririmba mu iseru… – #rwanda #RwOT

    Iserukiramuco rya muzika n'ubuhanzi rya Coachella ryagarutse muri Empire Polo Club muri Indio, Calfornia, aho rizaba riba muri 'weekend' ebyiri kuva 12 – 14 Mata na 19 Mata – 21 Mata 2024.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, ni bwo hatangajwe urutonde rw'abanyamuziki bazagasusurutsa imbaga y'abazitabira iserukamuco rya muzika n'ubuhanzi rya Coachella.

    Mu baje mu myanya ya mbere ku rutonde, harimo Tyler, the Creator, Doja Cat, Lana Del Rey, itsinda ry'amabanyamuziki rya No Doubt n'abandi.

    Ku minsi ibiri yo kuwa Gatanu, ni ukuvuga tariki 12 na 19 Mata 2024, biteganijwe ko abarimo Lil Uzi Vert, Justice, Bizarrap, Deftones, ATEEZ, Everything Always, Peggy Gou, Young Miko, Sabrina Carpenter, Lana Del Rey waherukaga kuririmba muri ibi birori  mu 2014 n’abandi aribo bazahurira ku rubyiniro.

    Ni mu gihe ku ya Gatandatu ibiri (tariki 13 na 20 Mata), abazitabira bazasusurutswa n'abarimo Ice Spice, Tyler (the Creator), Blur, Gesaffelstein, Sublime, Jungle, Dom Dolla, Bleachers, Grimes, Jon Batiste n'abandi.

    Iminsi ibiri yo ku Cyumweru tariki 14 na 21 Mata, izayoborwa na Doja Cat afatanyije na J Balvin, Jhené Aiko, Khruangbin, Carin León, John Summit, Lil Yachty, DJ Snake, LUDMILLA, the Rose n'abandi.

    Itsinda rya No Doubt na ryo riri kuri uru rutonde, rigiye kongera guhura nyuma y'imyaka isaga icyenda.

    Amatike yo guhera ku madolari 499 yo kwinjira muri iri serukamuco yo muri weekend zombi yashize muri Kamena 2023.

    Nk’uko ikinyamakuru Variety kibitangaza, ngo Dua Lipa na Shakira nabo bagombaga kugaragara muri iri serukamuco, ariko Dua Lipa aza kwikura ku rutonde ku bw’impamvu z’igihe, mu gihe abategura ibirori bahise bemeza Shakira.

    Iri serukamuco rya muzika, ni rimwe mu maserukamuco manini muri Amerika y’Amajyaruguru.

    Coachella, ni iserukamuco ngarukamwaka ry’umuziki n’ubuhanzi ribera muri Empire Polo Club muri Indio muri Leta ya Calfornia, mu kibaya cya Coachella mu butayu bwa Colorado. 

    Ryatangijwe bwa mbere na Paul Tollett na Rick Van Santen mu 1999. Kuri ubu, ritegurwa na Goldenvoice, ishami rya AEG Presents.


    Doja Cat, Tyler The Creator, na Lana Del Rey mu bazataramira abazitabira iserukamuco rya Coachella 2024

    Iserukamuco rya Coachella ryagarutse   

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138698/ice-spice-na-doja-cat-mu-bazaririmba-mu-iserukamuco-rya-coachella-2024-138698.html

  • Abasirikare ba RDF basoje imyitozo yisumbuye irimo n’iy’Abaparakomando (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Isozwa ry’iyi myitozo ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024 mu kigo cya Gisirikare cya Nasho Basic Military Training giherereye mu Karere ka Kirehe, ari na cyo aba barikare batorejwemo.

    Muri iki gikorwa cyo gusoza iyi myitozo, abasirikare bagaraje imwe muri yo, irimo iyo kumanuka ku migozi mu ndege ndetse n’iy’urugamba rwo ku butaka.

    Muri uyu muhango, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari waje ahagarariye Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame, yashimiye aba basirikare basoje iyi myitozo.

    Gen Mubarakh Muganga yibukije aba basirikare kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose.

    Yanabibukije kandi ko iyi myitozo yisumbuye bahawe, ari iyo kubafasha gukomeza gufasha RDF kuzuza inshingano zayo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Abasirikare-ba-RDF-basoje-imyitozo-yisumbuye-irimo-n-iy-Abaparakomando-AMAFOTO

  • Kamonyi: Fr. Ramon KabugaT.S.S yakundishije benshi TVET binyuze mu imurikabikorwa-Open day #rwanda #RwOT

    Mu ishuri rya Fr. Ramon Kabuga T.S.S riherereye mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi ryigisha Tekinike, imyuga n'Ubumenyi ngiro, kuri uyu wa 16 Mutarama 2024 mu mateka bakoze imurikabikorwa( Open day). Hari hagamijwe gusobanura gahunda ya 'TVET', aho abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe byimbitse ndetse bakerekwa imyigishirize ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyi ngiro ndetse n'amahirwe ku babyiga. Abatahaga TVET agaciro bahavuye ariyo mahitamo.

    Iki gikorwa cya'OPEN DAY'-Imurikabikorwa mu ishuri ryitiriwe Fr. Ramon Kabuga T.S.S, cyanitabiriwe n'ibigo 4 by'amashuri byegeranye bifite icyiciro rusange. Hari kandi abatumirwa mu nzego zitandukanye, bamwe mu babyeyi ndetse n'abaturiye ikigo.

    Buri kiciro mu biga muri Fr.Ramon Kabuga T.S.S cyasobanuraga ibyo biga n'umumaro wabyo kuri bo.

    Muri iki gikorwa, abanyeshuri 176 bo muri S3 biga mu mashuri yegeranye na Fr. Ramon Kabuga T. S. S hamwe n'abayobozi n'abarezi babaherekeje, bagiye basura mu matsinda ibyumba byigirwamo amasomo ngiro (workshops, computer lab na studio) bakahasanga abanyeshuri ba Fr. Ramon Kabuga T. S.S babakundishaga ndetse bakabasobanurira ibihakorerwa.

    Nyuma, abanyeshuri ba buri shami muri ane ya TVET muri iki kigo, bagize akanya ko gusobanurira abari aho mu magambo no mu mashusho ibyo biga, akamaro kabyo n'amahirwe menshi ayo mashami atanga ku munyeshuri uyakurikiranye akayarangiza neza.

    Abiga ubwubatsi berekanaga ibyo biga, ibibigize n'umumaro.

    Ibigo byitabiriye iri murikabikorwa, byashyikirijwe igitabo kigaragaza amashuri ya TVET ari mu Gihugu, amashami yigisha n'amahirwe atanga. Abanyeshuri basubije ibibazo babajijwe bahembwe icyo gitabo, naho abanyeshuri ba S3 bitabiriye bahabwa buri wese inyandiko (flyer) igaragaza mu nshamake amashami ya TVET. 

    Bamwe mu banyeshuri, baba abiga muri Fr. Ramon Kabuga T. S.S ndetse n'abo mu bigo bine byaje kubiyungaho ngo bibavomeho ubumenyi, bavuga ko basobanukiwe ndetse bakunda kurushaho umumaro w'amasomo y'Imyuga n'ubumenyi ngiro bityo bakaba biteguye kuzabyaza umusaruro ibyo biga, ko kandi kuri bo nta gutega amaboko ahubwo amahirwe bahawe yo kwiga imyuga bazayabyaza umusaruro ku hazaza habo.

    Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie, Umuyobozi wa Fr. Ramon Kabuga T. S.S, avuga ko amashami ya Tekenike( imyuga n'ubumenyi ngiro) ari amashami y'amashuri yisumbuye nk'ayandi yose. Ahamya ko kwiga Tekenike biri mu rwego rwo kugira ngo bakore ibintu binoze, ko kandi kubikora bisaba ko mu mutwe wawe haba hanoze, ubuhanga bwawe n'ubwenge bigomba kuba biri ku rwego rukwiye.

    Akomeza avuga ko aho igihe kigeze, abantu bavuye mu myumvire ya cyera, aho bamwe batumvaga TVET icyo ari cyo, ibyo yigisha ndetse n'ibikubiyemo. Avuga ko aya atari amashuri ajyanwamo abanyeshuri basigaye, batabashije gustinda, ko ahubwo aha ari hamwe mu mashami arema umuntu, akamuha ubumenyi bumufasha kugira umwuga amenya, akawukora kuko yawize ukamubyarira umusaruro, ukamutunga n'abe.

    Icyo gitabo Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie yatangaga, gikubiyemo amashuri ya TVET ari mu Gihugu, amashami yigisha n'amahirwe atanga.

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere Tekinike, Imyuga n'Ubumenyi ngiro ( RTB) ni rwo rwasabye ko ibigo by'amashuri ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyi ngiro/TSS ategura umunsi murikabikorwa hagamijwe ko urubyiruko n'abanyarwanda muri rusange barushaho gusobanukirwa n'amasomo atangirwa muri aya mashuri.

    Kugeza ubu, ikigo cy'ishuri cya Fr. Ramon Kabuga T. S.S, gifite abanyeshuri 470 barimo ab'igitsina Gore 222 ndetse na 248 b'igitsina Gabo. Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie avuga ko ashimishwa no kubona abanyeshuri berekana ko bazi gukora neza kandi bumva ibyo biga.

    Aha, urabonaho amashami ari muri Fr. Ramon Kabuga T. S.S

    Intero ku bitabiriye iyi Open day yari' Nanjye ndi TVET'.

    Munyaneza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/18/kamonyi-fr-ramon-kabugat-s-s-yakundishije-benshi-tvet-binyuze-mu-imurikabikorwa-open-day/

  • The Ben aragisha inama nyuma yo gusekwa cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo umuhanzi w'indirimbo z'urukundo, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yakoze ubukwe na Miss Uwicyeza Pamela nyuma yaho uyu muhanzi aterwa amabuye na benshi.

    Icyatumye The Ben avugwa cyane ni uko mu bukwe uyu muhanzi yagaragaraye afite umusatsi nyuma yaho gato agahita agaragara ntawo afite benshi bakavuga ko wari uwo bashyizeho gusa ngo ahatambukane umucyo.

    Uyu muhanzi abingujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasabye abakunzi be ko bamugira inama. Yafashe ifoto afite umusatsi ayihuza n'indi nta musatsi arabaza ngo ' Nigumire ntamusatsi?'

    Uyu muhanzi yanasohoye indirimbo nshya yitwa 'Ni Forever' yakunzwe na benshi bitewe ni uko yashimagizaga umugore we Uwicyeza Pamela babanye bamaranye igihe bakundana.

     

    Source : https://yegob.rw/the-ben-aragisha-inama-nyuma-yo-gusekwa-cyane/

  • Abakinnyi 11 APR FC ishobora kubanza mu kibuga kuri AS Kigali batarimo kizigenza wabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 11 APR FC ishobora kubanza mu kibuga kuri AS Kigali batarimo uwo benshi baba bitezeho intsinzi

    Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya APR FC irambikana n'ikipe ya AS Kigali, umukino washyuhijwe cyane n'abakunzi b'amakipe yombi nubwo benshi bawuhengekeye kuri APR FC.

    Ikipe ya APR FC irakina uyu mukino idafite abakinnyi barimo Apam Assongwe ndetse na Victor Mbaoma, Taddeo luwanga, bose bafite ibibazo byimvune bakuye muri Mapinduzi Cup Zanzibar usibye Taddeo luwanga gusa.

    Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rwa APR FC baragaragaramo umukinnyi umwe utari uri kumwe n'abandi Zanzibar, Ombarenga Fitina.

    Mu izamu: Pavell Nzilla

    Ba myugariro: Niyigena Clement, Salomon Bindjeme, Niyomugabo Claude, Ombarenga Fitina

    Abo hagati: Nshimiyimana Ismael, Niyibizi Ramadhan, Ruboneka jean Bosco

    Ba rutahizamu: Mbonyumwami thaiba, Mugisha Gilbert, Iradukunda Allain Bacca.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-11-apr-fc-ushobora-kubanza-mu-kibuga-kuri-as-kigali-batarimo-uwo-benshi-baba-bitezeho-intsinzi/

  • Kamonyi: Umuhanda Rugobagoba Mukunguri wari waraciye benshi mu mayaga wasinyiwe gukorwa #rwanda #RwOT

    Abatari bake mu banyamayaga by'umwihariko abafite ibinyabiziga(imodoka), bamwe bari barahisemo kubihungisha abandi baraparika bitewe n'ububi bw'umuhanda wangiritse. Hari na bamwe mu bajyaga muri iki gice cy'amayaga bafite imodoka ntoya bakazisiga Rugobagoba bagatega Moto. Akarere ka Kamonyi kamaze guzinyana na Rwiyemezamirimo ugiye gukora uyu Muhanda wari uhangayikishije benshi.

    Si Abanyamayaga gusa bari bahangayikishijwe n'iyangirika rikomeye ry'uyu Muhanda, ahubwo baba abakora ubucuruzi, baba abajyaga kuhahahira ndetse n'abahagira inshuti, Abavandimwe n'imiryango, benshi bari barahuzwe inzira igana amayaga.

    Ibice bitari bike by'uyu muhanda byarangiritse, hamwe imodoka zihindura inzira ariko bikomeza kwanga.

    Uretse ahanini amakamyo ya HOWO( anashinjwa kuba ariyo yangije cyane uyu muhanda), niyo atabasha kuwuvirira( kureka kujyayo) bitewe n'umucanga. Gusa izi kamyo nazo, haba ubwo zimwe zahaheraga izindi zikagirira ibibazo bitandukanye mu nzira. Ubuhahirane

    Bamwe mu Banyamayaga bafite imodoka ntoya, hari abari baraparitse abandi barazihungisha ndetse abafite zimwe zakoraga mu gutwara abantu n'ibintu, bamwe bazijyana mu bindi byerekezo, bazihungisha Amayaga kubera uyu muhanda. Ubuhahirane n'imigenderanire mu mayaga yari yarazambye kuko benshi batinyaga umuhanda werekezayo nyamara ari kamwe mu duce benshi bajyaga bahahiramo.

    Kuri uyu wa mbere, amakuru intyoza.com ikesha isoko y'amakuru mpamo ayigeraho ni uko ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwasinyanye amasezerano na Kampani igomba gukora uyu muhanda wa Rugobagoba Mukunguri ukongera kuba Nyabagendwa.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi mu kiganiro n'umunyamakuru wa intyoza.com yemeje amakuru y'uko bamaze gusinyana na Rwiyemezamirimo amasezerano agamije ikorwa ry'uyu muhanda wari umaze guca benshi mu Mayaga.

    Yagize ati' Twizera ko nibura mu gihe gito gishoboka rwose umuhanda baba batangiye kuwukora kuko ibyari bikenewe byose byararangiye, amasezerano yarasinywe, nta n'izindi mbogamizi zirimo'.

    Akomeza avuga ko iby'uyu muhanda byari ikibazo nk'ubuyobozi babazwaga kenshi n'abaturage ariko ko baticaye, ahubwo barimo bashaka igisubizo kandi kikaba cyabonetse. Ati' Twari tumaze iminsi tubibazwa n'abaturage kandi biragaragara ko umuhanda warangiritse. Ubutumwa twabaha ni uko umuhanda ugiye gukorwa'.

    Mu gihe imvura yaguye byo biba bigoye.

    Ikorwa ry'uyu muhanda nkuko Dr Nahayo Sylvere abivuga, ni ukuzamura iterambere ry'Amayaga, kuzamura ubuhahirane n'imigenderanire inzira zikongera kuba nyabagendwa mu Mayaga, ariko kandi ngo banitegure kuko hari benshi bazabonamo akazi gatandukanye biteze imbere, bateze imbere imiryango yabo n'amayaga muri rusange. Asaba kandi Abanyamayaga kumva ko ibikorwa by'iterambere bibegerezwa birimo imihanda n'ibindi ari ibyabo, bakwiye kubyishimira no kubibungabunga haba igihe bitangiye gukorwa na nyuma bimaze kurangira kugira ngo birinde icyabyangiza.

    Munyaneza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/17/kamonyi-umuhanda-rugobagoba-mukunguri-wari-waraciye-benshi-mu-mayaga-wasinyiwe-gukorwa/

  • Ayimazemo imyaka 22: Ibyo wamenya kuri Korali… – #rwanda #RwOT

    Hari benshi mu bahanzi impano z'abo zakomeye, biturutse ku kuba baragize urufatiro rwa korali, kuba barabyize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, kuba ari ibintu yakuze akunda akiyemeza kubikora n'ibindi.

    Josh Ishimwe uri mu bahanzi bamaze imyaka itatu mu muziki, ni umwe mu bahanzi u Rwanda rufite banyuze muri korali, kuva mu myaka 22 ishize.

    Uyu munyamuziki wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Reka Ndate Imana' yasubiyemo, ni umwe ku baririmbyi ba korali 'Anointed Choir' iherutse gushyira hanze indirimbo bise 'Yangezeho'.

    Iyi korali igizwe n'abaririmbyi 70, kandi yatangijwe ku mugaragaro mu 2001 ari itsinda ry'abana bakorera umurimo w'Imana mu itorero ADEPR Samuduha.

    Aba bana barimo Josh Ishimwe bagiye bahabwa umwanya wo kuririmba mu bihe bitandukanye mu matorero, bituma impano z'abo zaguka mu buryo bwisumbuye.

    Bamaze kugera mu kigero cy'imyaka 12 y'amavuko barabatijwe, maze Itorero rirabacutsa binjira mu cyiciro cy'abakuru bafite korali y'abantu bakuru.

    Byatumye batangira kuririmba mu matorero yo ku Cyumweru, banahabwa izina rya 'Ingemwezayesu choir'. Ni izina bakomezanyije kugeza ubwo tariki 28 Nzeri 2019, bahisemo gushaka irindi zina bitwa 'Anointed Family' kugeza n'ubu.

    Iri zina barifashe bajyanisha n'intego bihaye yo kwamamza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano bitunganyijwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho, kandi bukagera ku mbibi zose z'Isi, mu ndirimbo zitandukanye; Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n'Igiswahili.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Perezida w'iyi korali, Niyoyukuri Innocent yavuze ko kuba barimo ari abaririmbyi bari hagati y'imyaka 12 n'imyaka 30 y'amavuko, bituma bahuriza hamwe impano bafite mu guhimba no gushyira hanze indirimbo z'abo.

    Babarizwa mu Itorero ADEPR Samuduha, Paroisse Kicukiro Shell, Ururembo rwa Kigali. Innocent ati 'Nk'uko turi benshi turimo impano zitandukanye dufite abafite impano zo guhimba indirimbo, iyo umuntu yahimbye cyangwa yahawe ihishurirwa n’Imana agahimba indirimbo, duhurira hamwe n'kitsinda tukiga ya ndirimbo, tukanahuza ibitecyerezo kugirango irusheho kubanziza kuri twe no ku bazayumva.'

    Niyoyukuri Innocent yavuze ko Josh Ishimwe ari umwe mu baririmbyi b'iyi korali Imana yahagurukije impano ye iramenyekana, ariko ko na n'ubu akibarizwamo.

    Yavuze ko bafite icyizere cy'uko Imana izagenda ikoresha buri umwe icyo yamuhamagariye. Akomeza ati 'Joshua Ishimwe ni umuririmbyi muri twe wakuranye natwe. Twareranwe mu ishuri ryo ku cyumweru nk'uko Imana yabitubwiraga ko izatwagurira Impano zikagera kure.'

    'Nuko na Joshua Imana yamwaguye kandi Inyuma ye hari n'abandi muzabona bo muri twe barigukora umurimo nka Joshua byagutse. Byose n'amasezerano y’Imana ari gusohora. Muri macye n’umuririmbyi turirimbana mu rusengero.'

    Josh Ishimwe yabwiye InyaRwanda ko gukurira muri korali byabaye imbarutso ye yo gukora umuziki w'indirimbo zihimbaza Imana mu njyana gakondo. Avuga ko atibagiwe gakondo ye, kuko buri uko ateranye mu rusengero, anaririmba muri korali yamurenze.

    Avuga ko amaze imyaka 22 atangiranye urugendo n'iyi korali, kandi bamaze gushyira hanze indirimbo 14 zirimo na Album imwe.

    Perezida w'iyi korali, Niyoyukuri Innocent anavuga ko Joshua Ishimwe yagiye arushaho gutanga ubushobozi 'kugirango igihangano kirusheho kuba cyiza kuko afite ubumenyi bwisumbuyeho yahwe ku bw'ubuntu bw'Imana'.

    Iyi korali ariko inabarizwamo abize ibijyanye n'umuziki bakunze gutanga ibitekerezo bijyanye n'ikorwa ry'indirimbo.

    Innocent ati 'Uwahimbye azana igihangano tukagihuriraho kugirango cyirusheho kuba cyiza tukanasenga Imana ikarushaho kutwungura byinshi.'

    'Joshua dukorana mu bikorwa byose tugira nk'umwe muri twe. Umusanzu w'amafaranga, ibiterane dukora icyo korali ikoze cyose Joshua nawe akigiramo uruhare nk'umunyamuryango.'

    Muri iki gihe, Josh Ishimwe ari kwitegura kuririmba mu iserukiramuco 'Iteka African Cultural Festival' rizabera muri Camp Kigali tariki 27 Mutarama 2024.

    Ni igitaramo azahuriramo n'abandi bahanzi barimo Michael Makembe, Itorero Intayoberana, Chorale Christus Regnat, Himbaza Club, Intwari Club na Iteka Band.


    Anointed Family bavuga ko bafite icyizere cy'uko Imana izahagurutsa muri bo undi muramyi nka Ishimwe


    Anointed Family bavuga ko bafite intego yo gukora ibihangano bihamagarira abantu gukurikira Kristo


    Anointed Family basobanura ko bahuriza hamwe urugendo rwo gukora ibihangano by'umwuka


    Josh Ishimwe ni umwe mu baririmba muri Anointed Familyimaze imyaka 22 mu rugendo rw'ivugabutumwa


    Ishimwe avuga ko gukurira muri korali byamuhaye imbaraga zo gukora umuziki gakondo 


    Josh Ishimwe aritegura kuririmba muri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya kabiri

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YANGEZEHO'

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUTANGABUNGINGO'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138702/ayimazemo-imyaka-22-ibyo-wamenya-kuri-korali-anointed-family-yibarutse-josh-ishimwe-138702.html

  • Abafana barimo kugerageza kwitabira, ariko kuberako AS Kigali nta bafana benshi igira, bikaba byatumye sitade irimo abantu bake, biganjemo abafana ba APR FC.

    17:48″ abakinnyi b’abasimbura bagarutse mu kibuga bakaba bagiye ku ntebe y’abasimbura

    17:40″ Amakipe yombi asubiye mu Rwambariro

    Banga yongeye gusubira ku gatebe nyuma yo kwitwara neza muri Zanzibar

    Omborenga Fitina yagarutse mu kibuga nyuma y’iminsi ari mu bihano

    Ishimwe Pierre niwe ugiye kubanza mu izamu rya APR FC

    17:22″ Ikipe ya AS Kigali nayo yinjiye mu kibuga ikaba ije kwishyushya.

    17:18″ APR FC yinjiye mu kibuga, abakinnyi baje kwishyushya. Ishimwe Pierre birashoboka ko ari bubanze mu kibuga kuko umunyezamu wa mbere ntari mu baje kwishyushya

    Ombolenga Fitina akaba yagarutse mu kibuga nyuma yo gusira i Kigali ubwo ikipe yerekezaga mu mikino ya Mapinduzi Cup.

    Ikaze tugendane mu buryo bwa Live

    Ni umukino ugiye gutangira ku isaha ya Saa 18:00 PM, ukabera ku kibuga cya Kigali Pele Stadium. Uyu mukino ugiye gukurikira umukino Gorilla FC imaze gutsindamo Kiyovu Sports ibitego 2-0. Ikipe ya APR FC irashaka gukuraho agahigo kabi ifite kuri AS Kigali kuko imaze imyaka irenga itanu idatsinda itayitsinda mu marshanwa yose.

    Tariki 23 Ukuboza 2018 ni bwo APR FC iheruka gutsinda AS Kigali, bikaba byari mu mukino wa shampiyona. Kuva icyo gihe, muri shampiyona aya makipe amaze guhura inshuro 8, bahura inshuro 1 mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, ndetse bahura inshuro 1 ya Super Cup, ariko APR FC nta nshuro n’imwe iratsinda Abanyamujyi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138699/live-as-kigali-yakiriye-apr-fc-mu-mukino-wishiraniro-138699.html