Blog

  • Inkomoko y’ibyuma by’asaga Miliyari 1 Frw Kan… – #rwanda #RwOT

    Kanye West Ye umuraperi w’umunyadushya, yongeye kuvugisha benshi, nyuma yo kwerekana imitako y’ibyuma yashyize mu menyo ye. Akoresheje Instagram ye, Kanye yeretse abafana be ibi byuma anerekana aho yabibonye bwa mbere akabikunda akumva nawe yabishyira mu menyo ye.

    Mu gihe ibyamamare bitandukanye, bizwiho gushyira imitako itandukanye mu menyo irimo nka ‘Gold Grills’, ‘Gold Slugs’, ‘Diamond Grills’, n’ibindi, Kanye West we yatunguranye ashyiramo ibitamenyerewe bizwi ku izina rya ‘Titanium Metal Dentures’.

    Kanye West yashyize imitako y’ibyuma mu menyo ye

    Uretse kuba iyi mitako y’ibyuma Ye yishyize mu menyo bidasanzwe bikoreshwa n’abantu cyane, ahubwo noneho biranahenze. Nk’uko Daily Mail yabitangaje, yavuze ko ibi byuma Kanye yabitanzeho ibihumbi 850 by’amadolari ($850k). 

    Aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda ni 1,075,151,400.00 Frw. Byumvikane ko abakirigita faranga ari bo gusa babasha kwigondera iyi mitako yo mu menyo.

    Ibi byuma byatwaye Kanye West ibihumbi 850 by’amadolari

    Inkomoko y’iyi mitako Kanye West yashyize mu menyo ye, yagaragaye bwa mbere muri filime yitwa ‘The Spy Who Loved Me’ yasohotse mu 1977 aho hagaragaramo umugizi wa nabi uhigwa na polisi witwa ‘Jaws’ uba wambara ibi byuma mu menyo.

    Iyi mitako y’ibyuma Kanye West yashyize mu menyo ye, yayibonye muri filime

    Uyu Jaws kandi yongeye kugaragara mu gice cya kabiri cy’iyi filime cyitwa ‘Moonraker’ cyasohotse mu 1979. Aha rero ni ho Kanye West Ye yakundiye uyu mugabo Jaws by’umwihariko ngo yamukunzeho ibi byuma yambaraga mu menyo. Ibi kandi Ye yabisangije abafana be kuri Instagram abereka uyu mugabo Jaws wamamaye muri izi filime zombi.

    Umukinnyi wa filime Richard Kiel niwe wakinnye muri izi filime yitwa ‘Jaws’ yambara ibyuma mu menyo ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138714/inkomoko-yibyuma-byasaga-miliyari-1-frw-kanye-west-yashyize-mu-menyo-ye-138714.html

  • Kohereza abimukira mu Rwanda byemejwe n’Umutwe w’Abadepite mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga wemejwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, watowe ku majwi 320 kuri 276, bivuze ko abatoye 'Yego’ ari bo benshi ugeraranyije n’abatoye 'Oya’.

    Mu badepite bakabakaba 60 bo mu ishyaka akomokamo ry’Abakonservateri bawurwanyaga, 11 gusa nibo batoye 'Oya'.

    Mu minsi mike ishize, uyu mushinga wateje impaka z’urudaca mu ishyaka ry’Abakonservateri Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, akomokamo, habamo no kwegura kwa bamwe mu byegera bye.

    Usigaje kuzemezwa n’umutwe wa House of Lords w’Inteko Ishinga Amategeko y’ u Bwongereza mbere y’uko ushyirwa mu bikorwa.

    Bamwe mu bawurwanya bakomeje kuvuga ko batazahwema gukora uko bashoboye kugira ngo udatambuka hatabayeho kuvugururwa ku buryo buhuye n’amategeko mpuzamahanga agendanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

    Ni umushinga wemejwe nyuma y’uko Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda zishyize umukono ku masezerano avuguruye yo kohereza abimukira.

    Aya masezerano yakunze guhura n’ibihato byinshi, bishingiye ku bayarwanya, bavuga ko anyuranyije n’ategeko, ndetse bikaba byaremejwe na zimwe mu nkiko zo mu Bwongereza zirimo urw’Ikirenga rwari ruherutse kuyatesha agaciro, ariko Ibihugu byombi bikemeza kugira ibyo bivugururamo bisubiza impungenge zari zagaragajwe n’uru Rukiko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Kohereza-abimukira-mu-Rwanda-byemejwe-n-Umutwe-w-Abadepite-mu-Bwongereza

  • The Ben yahishuye ko afite ideni ry’umugore we Pamella adashobora kuzishyura – YEGOB #rwanda #RwOT

    The Ben uherutse gusaba no gukwa Uwicyeza Pamella,Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu makuru ya saa 19:00pm kuwa gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki yavuze ko arimo ideni rikomeye afitiye umugore we Uwicyeza Pamella ndetse ashobora no kutazaryishura niho yavuze ko amurimo ideni ryo k'umurinda

    The Ben yagize ati:'Pamella n'umukobwa wihariye,nkunda gutinda k'umutima we cyane afite umutima udasanzwe bituma numva nsabwa kuwurimda,uko kuwurinda niwo mwenda numva azahora ubaho nshobora no kutazawishyura, nukuvuga ngo ndashaka kurinda umutima igihe kiteka rwose'.

    The Ben afitiye ideni Pamella adasohora kuzishyura

    Binyuze mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda The Ben yeruye avuga ko yishimisha kuba inshuti magara n'umuntu bikarangira mubaye umwe, aho yarashatse kuvuga ko byamushimishije kuba inshuti magara na Pamella bikarangira bakundanye ndetse bakaba bagiye kubana akaramata.

    The Ben na Pamella mu bukwe bwabo
    The Ben aha impano Pamella

    Yakomeje kandi ashima Mama wa Pamella nabo mu muryango we kubwo kubakira neza mu gihe bari mu muhango wo gusaba no gukwa The Ben kandi yakomoje k'umwana waririmbye ibihozo bigatuma ababyeyi ba Pamella bagaragaza amarangamutima ndetse anashimira by'umwihariko abitabiriye ubukwe bwabo.

    Pamella afatwa n'amarangamutima akarira
    Umwana w'umukobwa wavuze ibihozo bikariza Pamella n'ababyeyi be
    The Ben mu muhango wo gusaba Pamella

    The Ben kandi yabajijwe niba na Pamella agiye kwerekeza mu muziki bitewe nuko umugore we yamufashije mu ndirimbo ye nshya yise 'Ni forever' abihakana yivuye inyuma icyakora cyo avuga ko Pamella amutera umuhate ukomeye cyane ndetse ko ajya amusaba gukora indirimbo kugirango abantu batazagirango niwe wamubujije gukora.

    Uyu muhanzi utajya asiba kugaragaza ko akunda umugore we Uwicyeza Pamella ndetse yamwimariyemo yasoje ikiganiro yagiranaga na Radiyo y'igihugu ashimangira ko akunda Pamella agira ati:'Ni forever'.

    Source : https://yegob.rw/the-ben-yahishuye-ko-afite-ideni-ryumugore-we-pamella-adashobora-kuzishyura/

  • N’iki abafana ba APR FC na Rayon Sports bapfuye mu ijoro ryashize (Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashije tariki ya 17 nibwo ikipe ya APR FC yakinnye n'ikipe ya As Kigali mu mikino y'igikombe cy'Amahoro.

    Uwo mukino waje kurangira ikipe ya APR FC itsinze As Kigali igitego kimwe ku busa icyo gitego kikaba gikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkorambaga.

    Dore intambara ya abafana ba APR FC na Rayon Sports bari bicanye muri stade bapfa igitego APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza wa ⅛ cy'igikombe cya Amahoro 2023-2024.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/dore-amashusho-agaragaza-intambara-yabafana-ba-apr-fc-na-rayon-sports-bari-bicanye-muri-stade-bapfa-igitego-apr-fc-yatsinze-as-kigali/

  • RIP Maria Gahigi! Nyakwigendera yahawe icyubahiro n’abari muri stade bose -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashije mbere y'uko umukino ubanza w'igikombe cya Amahoro wahuje APR FC na AS Kigali utangira, hafashwe umunota wo kwibuka Maria Gahigi.

    Uwo mu byeyi yari yari umufana ukomeye cyane wa APR FC uherutse kwitaba Imana tariki ya 12 Mutarama 2024.

    Ni amakuru yatangajwe n'iyi kipe yariki ya 14 Mutarama 2024 ku rukuta rwayo rwa X rwahoze ari (Twitter)

     

    Source : https://yegob.rw/rip-maria-gahigi-nyakwigendera-yahawe-icyubahiro-nabari-muri-stade-bose-amafoto/

  • Umwarimu witwa Shema Olivier yarumye umugore we ugutwi arakumira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y'umwarimu witwa Shema Olivier wigishaga mu rwunge rwa mashuri rwa Ntura muri aka karere, warumye umugore we ugutwi agakuraho igice cyako.

    Uyu mwarimu yarumye umugore we witwa Ayinkamiye Adrienne nawe usanzwe ari ushinzwe amasomo mu rwunge rwa mashuri rwa Giheke.

    Amakuru ducyesha Imvaho Nshya avuga ko uyu mugabo yarumye umugore we ubwo bari bari mu mishyamirano amushinja ko amuca inyuma.

    Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko ubwo batabaraga, bageze mu rugo ry'uyu muryango bagasanga umugore adafite agace ke ku gutwi ndetse umugabo yuzuranyeho amaraso ku munwa. Aba baturanyi kandi bakeka ko uyu mugabo ashobora kuba yamize aka gace ku gutwi kuko ntako bigize babona aho kwatakaye.

    Ibi byabereye aho uyu  muryango utuye mu Mudugudu wa Rugombo, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi.

     

    Source : https://yegob.rw/umwarimu-witwa-shema-olivier-yarumye-umugore-we-ugutwi-arakumira/

  • Umwarimu uvugwaho kuruma umugore we ugutwi agacaho agace akomeje kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu witwa Shema Olivier asanzwe yigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ntura muri aka Karere ka Rusizi, mu gihe umugore we Ayinkamiye Adrienne warumwe we asanzwe ashinzwe amasomo muri G.S Giheke.

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugombo, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, ku Cyumweru tariki 14 Mutarama, ubwo abaturanyi b’uyu muryango, basangaga umugore w’uyu mwarimu avirirana ndetse agace ko ku gutwi kavuyeho, mu gihe umugabo we yari afite amaraso ku munwa.

    Umwe mu baturanyi bageze kuri uyu mugore ari kuvirirana, yagize ati 'Icyo twasanze ni uko agace k’ugutwi k’umugore kari kavuyeho, umugabo afite amaraso ku munwa tukibaza niba ako gace yarakariye cyangwa yaragaciriye akakajugunya.'

    Abaturage ndetse n’Umuyobozi w’Umudugudu bahise basaba uyu mugore kujya kwa muganga, kuko babonaga yavuye amaraso menshi, bagakeka ko ashobora kumushiramo, akaba yanagira ibibazo bikomeye.

    Banasabye uyu mugore gutanga ikirego, kuko babonaga amakimbirane yabo ashobora kugera ku rwego rukomeye, ariko abima amatwi, ababwira ko adashaka ko umugabo we bamufunga.

    Umugore yababwiye ko ibibazo byabo bizakemurwa n’imiryango, dore ko bavugwaho kuba bagirana amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umwarimu-uvugwaho-kuruma-umugore-we-ugutwi-agacaho-agace-akomeje-kuvugisha-benshi

  • Perezida Kagame yavuze ko amafaranga u Bwongereza bwahaye u Rwanda rushobora kuzayabusubiza #rwanda #RwOT

    Umukuru w’u Rwanda yabitangarije ikinyamakuru BBC mu kiganiro bagiranye i Davos mu Busuwizi aho Perezida Kagame ari mu nama yiga ku bukungu bw’Isi.

    Muri iyi nama, umunyamakuru wa BBC yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame amubaza ku bijyanye n’amafaranga u Bwongereza bwahaye u Rwanda yagenewe kwita ku bimukira, ariko kugeza ubu hakaba hataroherezwa n’umwe.

    Umukuru w’u Rwanda yasubije umunyamakuru agira ati 'Ni amafaranga yagenewe kuzakoresha kuri abo bantu ubwo bazaba baje. Nibaramuka bataje, dushobora kubasubiza amafaranga.'

    Umunyamakuru kandi yamubajije kuri uyu mugambi ukomeje kuzamo ibibazo, bituma ukomeza gutinda aho bamwe bakomeje kuwamagana.
    Perezida Kagame yamusubije avuga ko atari ikibazo cy’u Rwanda ahubwo ko ari icy’u Bwongereza.

    Bivugwa ko u Bwongereza bwahaye u Rwanda Miliyoni 240 z’ama-Pounds (arenga miliyari 250 Frw) yari agamije kuzakira no kuzita ku bimukira n’abashaka ubuhungiro bazava mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda.

    Gusa iyi gahunda yagiye izamo birantega, aho bamwe mu batayishyigikiye baniyambaje inkiko, zimwe zemeje ko idakurikije amategeko.

    Nyuma y’uko Guverinoma z’Ibihugu byombi zivuguruye amasezerano, ubu hategerejwe ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza itora uyu mushinga, nubwo bamwe mu bayigize bakomeje kuvuga ko n’ubundi ukirimo ibibazo ugikwiye kunozwa kurushaho kugira ngo ugire ingufu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-yavuze-ko-amafaranga-u-Bwongereza-bwahaye-u-Rwanda-rushobora-kuzayabusubiza

  • Mu mafoto 20 ihere ijisho ubwiza n’imiterere ya Keza wabujije amahwemo umuhanzi Niyo Bosco (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, Umuhanzi Niyo Bosco yagiye agaragaza ibyiyumviro bidasanzwe afitiye umukobwa witwa Keza Nabrizza.

    Byatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru ashyira kuri Instagram ye amashusho arimo asangira na we agaherekezwa n’amagambo yo guca amarenga ko bari mu rukundo.

    Aya mashusho ntabwo yatinzeho kuko yahise ayasiba aho byavuzwe ko yabisabwe n’abashinzwe kureberera inyungu ze.

    Kwihangana byanze maze ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024, Niyo Bosco yongera gushyira ifoto y’uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram. Uyu mukobwa mu magambo yaherekejwe n’agatima, yahise avuga ati “urugendo ni bwo rutangiye”, Niyo Bosco na we yahise avuga ati “ubu n’iteka ryose.”

    Niyo Bosco yamenyekabye cyane mu ndirimbo ‘Ubigenza Ute?’, ‘Ishyano’, ‘Babylon’ n’inzindi, aheruka gushyira hanze indirimbo nshya ‘Eminado’, indirimbo ye ya mbere kuva yakwinjira muri KIKAC Music.

    Keza Nabrizza ubugwa mu rukundo na Niyo Bosco

    Niyo Bosco akomeje guca amarenga ko ari mu rukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-mafoto-20-ihere-ijisho-ubwiza-n-imiterere-ya-keza-wabujije-amahwemo-umuhanzi-niyo-bosco-amafoto

  • Ihurizo rikomeye kuri APR FC n’umutoza Thierry Froger #rwanda #RwOT

    APR FC igiye kumara ukwezi muri shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro idafite rutahizamu wa yo ngederwaho, Victor Mboama wagiriye imvune muri Zanzibar.

    Uyu rutahizamu uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya 2023-24 aho igeze ku munsi wa 16, yagiriye imvune mu mukino APR FC yatsinzemo Yanga 3-1 wa 1/4 cya Mapinduzi Cup.

    Benshi babonaga ari imvune yoroshye ariko ntabwo uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria yaraye agaragaye ku mukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yaraye itsinzemo AS Kigali 1-0.

    Umutoza Thierry Froger yavuze ko agendeye kuri raporo abaganga bamuhaye, uyu rutahizamu batamufite mu gihe cy’ukwezi kuri imbere.

    Ati “Mfitiye icyizere abaganga, uyu munsi bambwiye agifite ukwezi hanze. Ni irushanwa niko bigenda umuntu atakarizamo byinshi, twatakaje Apam, dutakaza Victor.”

    Ni ihurizo kuri APR FC ndetse n’umutoza Thierry Froger kubera ko uyu mutoza yagaragaje ko na rutahizamu afite w’umusimbura wa Mbaoma, Mbonyumwami Taiba atamwizeye ahubwo ahitamo kuhakinisha Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman usanzwe ukina mu kibuga hagati.

    Imikino 4 uyu rutahizamu ashobora gusiba, harimo uwa Police FC mu mpera z’iki cyumweru, Etincelles FC, Musanze FC ndetse na Sunrise.

    Mbaoma afite ukwezi hanze y’ikibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-rikomeye-kuri-apr-fc-n-umutoza-thierry-froger