Blog

  • Abahanzikazi nyafurika 10 b’impano n’uburanga… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe kumenyekana mu muziki ntibigisaba kugira impano gusa ahubwo bisaba no kugira ibindi biyiherekeza, bituma abantu barushaho kugukunda. Muri ibi harimo n’uburanga bujyana n’imiterere, ari nabyo bigira uruhare mu kwamamara kw’abahanzikazi. 

    Ni kenshi hakunze kugaragara abahanzikazi bazamuka mu muziki, bakamamara mu buryo bworoshye ariko wareba impano yatumye bazamuka ukayibura ahubwo ugasanga bakundiwe ikimero. Kimwe nuko hari abahanzikazi benshi bafite impano gusa usanga abantu batabakunda cyangwa ngo babiyumvemo bitewe n’uko imiterere yabo idashamaje.

    Ikinyamakuru Daily Africa cyashyize hanze urutonde rw’abahanzikazi nyafurika 10 batangiye 2024 bakunzwe cyane kubera impano n’uburanga bwabo. Ni ukuvuga ngo ni amata yabyaye amavuta kuko bo bafite impano n’uburanga bituma barushaho gukundwa.

    1. Tyla

    Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Tyla Laura Seethal ukomoka muri Afurika y’Epfo, akomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano bye ndetse n’uburanga bwe burangaza abasore benshi.

    Ku myaka 21 gusa Tyla ahatanye mu bihembo bya Grammy Awards 2024 abikesha indirimbo ye ‘Water’ yaciye ibintu. Kuba afite impano n’ubwiza ngo biri mu by’ibanze byamuhaye igikundiro mu bantu.

    2. Tems

    Umuhanzikazi Temilade Openeyi uzwi nka Tems ukomoka muri Nigeria, ari mu bahagaze neza muri iyi minsi. Uyu muhanzikazi uzwiho ubuhanga anafite imiterere ikurura igitsina gabo, ndetse biri mu byatumye akundwa cyane.

    3. Maud Elka

    Umuhanzikazi Maud Elka uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi  ya Congo wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Songi Songi’ yakoranye na Hiro nyuma akayisubiranamo na Ali Kiba, ari mu bahanzikazi b’ikimero batitiza Umugabane wa Afurika.

    4. Ayra Starr

    Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamamaye ku izina rya Ayra Starr, ni umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria uri mubagezweho ku rwego mpuzamahanga. Kuba azwiho kugira ijwi ryiza,anazwiho kuba uburanga bwe bwaratumye akundwa byihuse dore ko nawe yivugira ko hari abareba cyane ku bwiza bwe aho kwita ku byo ari kuririmba iyo ari ku rubyiniro.

    5. Nadia Nakai

    Umuraperikazi Nadia Nakai Kandava wo muri Afurika  y’Epfo unafite inkomoko muri Zimbabwe, nawe ari mu banyamuziki bakurura igitsina gabo. Nadia Nakai ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Rap muri Afurika, azwiho kugira uburanga n’ikimero gikurura benshi.

    6. Gyakie

    Jacqueline Acheompong wamenyekanye ku izina rya Gyakie akoresha mu muziki, ni umuhanzikazi wo muri Ghana. Ku myaka 24 ayoboye urutonde rw’abahanzikazi b’ikimero muri Afruka . Gyakie yatangiye umuziki mu 2019 ndetse yamamara cyane mu 2021, mu ndirimbo ‘Forever’ yakoranye na Omah Lay wo muri Nigeria.

    7. Tiwa Savage

    Umuhanzikazi Tiwa Savage ku myaka ye 43 y’amavuko,ntimubuza kuba hari benshi arusha ikimero bakiri bato. Uyu mubyeyi w’umwana umwe uburanga bwe butangaza benshi, bibaza ibanga akoresha kuba agifite itoto mu gihe agezemo.

    8. Wendy Shay

    Wendy Asiamah Addo wamamaye mu muziki ku izina rya Wendy Shay, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Ghana. Uyu mukobwa w’imyaka 27 azwiho kugira uburanga bukurura benshi.

    9. Vitoria Kimani

    Victoria Kimani, umuhanzikazi ukomoka muri Kenya winjiye mu muziki mu 2016, yagiye akundwa na benshi kubera ikimero cye cyatumye akurirwa ingofero n’abarimo Sarkodie, watangariye ubwiza bwe.

    10.Yemi Alade

    Umuhanzikazi Yemi Alade ukunzwe cyane muri Nigeria uri no mu bagize uruhare mu kuzamura injyana ya Afro Beat, niwe uza ku mwanya wa Cumi mu bahanzikazi bafite impano n’uburanga bakomeye muri Afurika mu ntangiriro za 2024.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138708/abahanzikazi-nyafurika-10-bimpano-nuburanga-bukurura-benshi-mu-2024-amafoto-138708.html

  • Akari ku mutima wa Ben na Chance bagiye gutar… – #rwanda #RwOT

    Imyaka 7 irashize kuva Ben na Chance batangiye kuririmbana nk’umugabo n’umugore. Indirimbo batangiriyeho ni “Ririmbira Umwami” yageze hanze mu 2016. Icyo gihe inyaRwanda yabanditseho inkuru ivuga ngo “Couple ya Ben na Chance abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries batangiye kuririmba ku giti cyabo”.

    Beretswe urukundo rwinshi, babera benshi icyitegererezo mu muziki wa Gospel dore ko nyuma yabo twatangiye kubona andi ma ‘couples’ menshi yateye ikirenge mu cyabo nka James na Daniella, Papi Clever na Dorcas, Zabron na Deborah, Rene & Tracy n’abandi. Kuri ubu umugabo ushatse umugore uzi kuririmba, bahita baririmbana nka couple.

    Ben na Chance bazwi nk’inzu yo kuramya Imana [House of Worship] ni abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries, bakaba abakristo muri Foursquare Gospel church. Chance yahamije ko kuririmbana nka ‘Couple’ bazabikomeza na cyane ko biri mu muhamagaro wabo n’iyerekwa bafite ry’uko inzu yabo izakorera Imana.

    Chance ufatwa nk’ishyiga ry’inyuma muri Alarm Ministries nayo ifatwa nk’umubyeyi w’andi matsinda yose mu Rwanda, yagize ati: “Tuzakomeza kuririmba nka couple, twembi dusengera Foursquare. Vision ni ukubaka ubwami bw'Imana uhereye mu rugo (Njye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka) Joshua 24: 15”.

    Mu rugendo rw’umuziki bamazemo imyaka 7 nka couple, Ben na Chance bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Yesu Arakora” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 6 kuri Youtube, “Amarira”, “Impano y’ubuzima”, “Mu nda y’ingumba” n’izindi. Indirimbo zabo bazinyuza kuri shene ya Youtube yitwa Ben & Chance Ministry.

    Igitaramo cyabo cya mbere bagikoze kuwa 20 Gicurasi 2018, muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe bamurikaga album yabo ya mbere bise ‘Izina rya Yesu Rirakomeye’. Ni igitaramo Ben na Chance batumiyemo Aline Gahongayire, Bigizi Gentil (Kipenzi), Healing Worship Team na Alarm Ministries.

    Ben na Chance bavuga ko bafite indirimbo nyinshi zirenga 100 zitari zatunganywa muri studio, bagiye gutaramira bwa mbere muri Canada. Mu kiganiro na inyaRwanda, Mbanza Chance yemeje aya makuru anavuga uko bakiriye gutumirwa. Ati “Amakuru niyo, kandi byaradushimishije cyane kuko hari abakunzi ba Kristo bariyo bahoraga bifuza ko tujyayo”.

    Ntiyatangaje amakuru menshi kuri uru rugendo rwabo muri Canada, gusa amakuru twabonye ni uko batumiwe n’Umuryango Heart of Worship in Action Foundation washinzwe ndetse ukaba uyoborwa na Willy Gakunzi Makunzi usanzwe nawe ari umuramyi akaba n’umwanditsi w’ibitabo.

    Ni ibitaramo byiswe “Canada Tour” bizakorwa mu nsanganyamatsiko ivuga ngo “Let’s Worship Together with Ben & Chance” [Mureke turamye Imana turi hamwe na Ben na Chance]. Amatariki n’aho ibi bitaramo bizabera, bizatangazwa mu minsi iri imbere, gusa inyaRwanda yamenye ko bizaba muri Gicurasi hatagize igihinduka.

    Ben na Chance bamaze imyaka 7 kuva batangiye kuririmbana nk’umugabo n’umugore

    Ben na Chance bateguje ibitaramo bizenguruka Canada

    Ben na Chance bagiye guhesha umugisha abakunzi babo batuye muri Canada

    REBA INDIRIMBO “YESU ARAKORA” YA BEN NA CHANCE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138726/akari-ku-mutima-wa-ben-na-chance-bagiye-gutaramira-muri-canada-nyuma-yimyaka-7-baririmbana-138726.html

  • Arababaje cyane! Umukinnyi wa APR FC yarwaje nyina umubyara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Arababaje cyane! Umukinnyi wa APR FC yarwaje nyina umubyara

    Ku munsi wejo hashize ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa mbere n'ikipe ya AS Kigali mu gikombe cy'amahoro, urangira ikipe ya APR FC itsinze igitego 1-0 bigoranye cyane.

    Uyu mukino, umutoza Thierry froger yari yawukozemo impinduka nyinshi harimo kubanzamo umuzamu Ishimwe Pierre, Charles Bienvenue ndetse n'abandi batandukanye.

    Amakuru twamenye ko impamvu umuzamu Ishimwe Pierre yabanje mu kibuga ni uko Pavel Nzilla yerekeje iwabo mu gihugu cya DRCo kureba mama we urwaye.

    Ubuyobozi bwa APR FC bwahaye ikiruhuko uyu musore ngo ajye kureba mama we ariko kugeza ubu ntiharamenyekana igihe azagarukira mu myitozo n'abandi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/arababaje-cyane-umukinnyi-wa-apr-fc-yarwaje-nyina-umubyara/

  • Musa Esenu ntakiri kubarizwa muri Rayon Sports ukundi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wabarizwaga mu ikipe ya Rayon Sports Musa Esenu yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa BUL FC yo mu cyiciro cya mbere,i Bugande.

    Uyu musore wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports ,yasubiye muri iyi kipe yari yavuyemo aza mu Rwanda .

    BUL FC kuri ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 33.

    Source : https://yegob.rw/musa-esenu-ntakiri-kubarizwa-muri-rayon-sports-ukundi/

  • APR FC igiye kugura umufana ukomeye uzafatanya na Rujugiro gutitiza umujyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC igiye kugura umufana ukomeye uzafatanya na Rujugiro gutitiza umujyi

    Mu ijoro rya cyaye nibwo kimwe mu bitangazamakuru bikomeye mu gihugu cy'uburundi cyagiranye ikiganiro na Nahimana Asina usanzwe ari umufana ukomeye wa Vital'O, uyu mufana yemeza ko ashobora kuba umufana wa APR FC.

    Mu kiganiro uyu mu mama ufite izina rya Shanga yagiranye na Akeza Sports, yavuze ko amaze iminsi aganira n'ikipe ya APR FC kugirango abe umukunzi wayo. Uyu mufana yabengutswe na APR FC ubwo bari muri Mapinduzi Cup agakomeza gufana iyi kipe yo mu Rwanda nyuma yaho Vital'O yari imaze kuvamo.

    Ikipe ya APR FC kugeza ubu ntacyo iravuga kuri iki kintu gusa isanzwe ifite abafana bakomeye hano mu Rwanda Kandi benshi barimo Rujugiro ndetse n'abandi batandukanye.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-igiye-kugura-umufana-ukomeye-uzafatanya-na-rujugiro-gutitiza-umujyi/

  • PSG yazanye amayeri mashya kuri Kylian Mbappe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko bivuzwe ko ikipe ya Real Madrid yaba iri gusoza ibyo kuresha Kylian Mbapp ufite amasezerano i Paris azarangira mu kwa Gatandatu, PSG nayo yazanye amayeri mashya.

    Kuri ubu biravugwa ko Paris Saint-Germain yiteguye kujya ihemba uyu musore million €100 ku mwaka, mu gihe yaba yemeye kongera amasezerano.

    Bivuze ngo Mbappe yajya ahembwa arenga million €2 ku cyumweru, amafaranga atarigeze ahembwa undi mukinnyi ku mugabane w'u Burayi.

    Source : https://yegob.rw/psg-yazanye-amayeri-mashya-kuri-kylian-mbappe/

  • Ibyishimo by’intsinzi muri APR FC bijemo kidobya nyuma yo gutsinda AS Kigali, Thierry Froger yabwiwe ko rutahizamu we Victor Mbaoma azamara ukwezi adakina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC,Thierry Froger avuze ko abaganga bamubwiye inkuru mbi ko rutahizamu Victor Mbaoma azamara ukwezi adakina kubera imvune.

    Mbaoma ariyongera kuri Apam Bemol nawe wavunitse. Ni nyuma yo gutsinda AS Kigali FC igitego 1-0. Ku cyumweru APR FC izahura na Police.

     

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-byintsinzi-muri-apr-fc-bijemo-kidobya-nyuma-yo-gutsinda-as-kigali-thierry-froger-yabwiwe-ko-rutahizamu-we-victor-mbaoma-azamara-ukwezi-adakina/

  • The Ben na Pamella bagarutse i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ku wa 09 Mutarama 2024 ni bwo The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bafashe rutemikirere berekeza i Cairo mu Misiri aho bari bagiye gutangirira ukwezi kwa buki.

    Ku wa 10 Mutarama 2024, aba bombi bahise bahaguruka i Cairo berekeza i Mombasa mu gihugu cya Kenya ari na ho bamaze iminsi.

    Amakuru InyaRwanda yamenye kandi yizewe ni uko aba bombi bamazeyo icyumweru bagahita bagaruka i Kigali akaba ari ho barimo kubarizwa ubu.

    Umwe mu bantu ba hafi waganiriye na InyaRwanda ariko utifuje ko dutangaza amazina ye yagize ati “Baragarutse. Baje mu ijoro ry’ejo hashize (tariki 17) ubu bari mu rugo”.

    Amakuru kandi InyaRwanda ifite, ni uko baje huti huti kugira ngo bakusanye ibyangombwa byo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America aho The Ben azataramira muri Rwanda Day 2024 izabera i Washington DC.

    The Ben ni umwe mu bahanzi bazaririmba muri ibi birori byo guhura kw’abanyarwanda batuye i mahanga ndetse akaba yifuza kujyana n’umugore we Uwicyeza Pamella igihe ibyangombwa byaba bibonekeye igihe. Rwanda Day izaba ku wa 03 Gashyantare 2024.

    The Ben na Pamella bakoze ubukwe ku wa 15 na 23 Ukuboza 2023

    The Ben yambariwe na Tom Close mu gusezerana imbere y’Imana

    Inkuru bifitanye isano
    Reba indirimbo The Ben yaririmbiye umukunzi we akanamushyira mu mashusho yayo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138711/the-ben-na-pamella-bagarutse-i-kigali-138711.html

  • Perezida Akufo-Addo yahaye ikaze ibitaramo by… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, mu kiganiro cyabereye i Davos muri Switzerland yahuriyemo na Perezida Kagame n'abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda z'umushinga wa Global Citizen mu Mujyi wa Accra muri Ghana.

    Perezida Akufo yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe kuri Ghana kuba igiye kongera kwakira ibi bitaramo, kuko mu 2022 byahabereye biherekejwe n'iserukiramuco.

    Avuga ko banejejwe no kuba ibi bitaramo bigiye kubera muri Ghana nyuma y'uko bibereye mu Rwanda mu Ukuboza 2022.

    Akomeza ati 'Tunejejwe no kwifatanya n'u Rwanda mu guhindura ahazaza h'umuturage w'Isi imyaka myinshi, amasoko menshi, kuzenguruka Afurika kandi utegereza ingaruka zizakomeza mu myaka iri imbere. Uyu munsi, twishimiye iyi ntambwe ikomeye kuri Ghana.'

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ibitaramo bya Move Afrika mu Ukuboza 2023 byasize urwibutso rudasaza, bishimangirwa n'igitaramo umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar yakoreye i Kigali mu Rwanda ku bufatanye na Global Citizen.

    Umukuru w'Igihugu, yavuze ko Kendrick Lamar yisunze ubuhanga bwe n'umuziki yasigiye abanya-Kigali n'abandi ibyishimo by'urwibutso.

    Yanashimye Kendrick Lamar ku bwo kwifatanya n'abahanzi barimo Zuchu, Bruce Melodie, DJ TOXXYK, Sherrie Silver, Ariel Wayz, Kivumbi King ndetse na Bruce The 1st

    Akomeza ati 'Twishimiye ko yafashe umwanya wo kwifatanya n'abahanzi baho. Afurika ifite impano. Kenshi na kenshi, icyo babuze ni inama hamwe n’inkunga.'   

    Mu 2022, Global Citizen yakoreye ibitaramo bikomeye muri Ghana binyuze mu iserukiramuco 'Global Citizen Festival: Accra'. Guverinoma ya Ghana yatangaje ko ririya serukiramuco ryinjiye arenga Miliyoni 150 z'amadorali, binyuze muri za Hoteli zakiriye abantu, ibikorwa by'ubwikorezi, kwamamaza, umutekano n'ibindi.

    Imibare igaragaza abantu barenga 5000 binjiye muri Ghana bitabiriye iri serukiramuco, abarenga 1000 bahabwa akazi, kandi abakenera Hoteli biyongereye ku kigero cya 75%.

    Ikigo pgLang kizategura imikorere y’umushinga wa Move Afrika mu myaka itanu iri mbere, kuva mu 2023 kugeza mu 2028.

    Umushinga ugizwe n'ubukangurambaga buyobowe n’abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by’ingenzi birimo:

    Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n'abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n’ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y’ubukungu ku bisekuruza bizaza no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

    Move Africa yubakiye ku bukangurambaga n'ibikorwa bya Global Citizen byayibanjirije ku Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen: Mandela 100, yazanye Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, South Africa mu 2018; Global Citizen Live: Lagos yagaragayemo Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti's New Africa Shrine mu 2021 n’Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye Usher, SZA, Stormzy, na TEMS muri Black Star Square mu 2022.

    Buri mwaka, ibindi bihugu bizajya byiyongera ku ngengabihe y'aho Move Afrika izajya ibera, hagamijwe kwagura ibikorwa bikagera mu bihugu bitanu bitarenze umwaka wa 2025.

    Mu kugeza ubunararibonye budasanzwe ku bafana n'abahanzi, Move Afrika izashyiraho ibikorwa bishya by'imyidagaduro bigera ahantu hatandukanye, yongere abahanzi mpuzamahanga n'abo mu karere bashaka kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu karere, kandi hubakwe ubushobozi mu mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika aho ibi bitaramo bizajya bibera.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138709/perezida-akufo-addo-yahaye-ikaze-ibitaramo-bya-move-afrika-muri-ghana-nyuma-yo-kubera-i-ki-138709.html

  • Perezida Kagame yavuze kuri Kendrick Lamar n… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 17 Mutarama 2024, Perezida Kagame yifatanyije na mugenzi we wa Ghana, Perezida Nana Akufo-Addo  mu imurikwa ry'iki gihugu nka kimwe mu bizajya byakira ibitaramo ngarukwamwaka bya Move Afrika.

    Mu ijambo rya Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kuba igihugu cya mbere cyatangirijwemo ibi bitaramo,agaragaza ko byari byiza byumwihariko ko Kendrick Lamar yishimiwe cyane.

    Perezida Kagame yagize ati'Mu kwezi gushize, u Rwanda rwatewe ishema no kwakira ifungurwa ku mugaragaro ry'ibitaramo bya Move Afrika, ku bufatanye na Global Citizen. Bitarimo gukabya, Kendrick Lamar yanyeganyeje Umujyi wose wa Kigali binyuze mu buryo yaserutsemo.'

    Akomoza ku buryo Afurika ifite impano,anagaragaza ariko imbogamizi igihari Perezida Kagame ati'Twishimiye kuba yaragize umwanya wo guhura n'abahanzi bacu. Afurika ifite impano. Kurusha uko abantu babibona, icyo babura ni ubujyanama n'ubufasha.'

    Yagaragaje kandi ko ibi bitaramo ari inzira nziza y'iterambere ati'Umurongo Global Citizen yihaye wo guteza imbere abakozi binyuze mu ruhererekane rw'ibitaramo uzasiga ubukungu bw'ingirakamaro mu Karere.'

    Perezida Nana wa Ghana na we yagaragaje ko yishimiye kuba iki gihugu kigiye kongera gukorana na Global Citizen baherukaga kugirana imikoranire muri 2022 ubwo iki gihugu cyakiraga Global Citizen Festival;Accra, iserukiramuco ryashowemo asaga Miliyari 19Frw [Miliyoni 15 z’amadorali].

    Nyuma y'u Rwanda na Ghana kugera muri 2025 buri mwaka hazajya hiyongeraho ikindi gihugu mu bizajya byakira ibitaramo bya Move Afrika.

    Ghana igiye kwakira Move Afrika nyuma y'ibikorwa bitandukanye bya Global Citizen birimo Global Citizen Festival: Mandela 100 yaririmbyemo Beyonce, Jay Z, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin ikabera muri Johanesburg ho muri Afurika y’Epfo  hari mu 2018.

    KANDA HANO UKURIKIRE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME UBWO GLOBAL CITIZEN YATANGIZAGA IMIKORANIRE NA GHANA I MOVE AFRIKA

    “>

    Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwishimiye imikorere ya Global CitizenPerezida Nana wa Ghana yashimiye Global Citizen bagiye kongera kugirana imikoranirePerezida Kagame yavuze ko byari ibihe byiza ubwo Kendrick Lamar yataramiraga i KigaliPerezida Kagame yashimiye ubuyobozi bwa Global Citizen bwatangije ibikorwa by’iterambere rishingiye ku bitaramoUmwaka wa 2025 uzasiga ibitaramo bya Move Afrika byatangirijwe mu Rwanda bizanakomeza kuhabera buri mwaka bisigaye byakirirwa mu bihugu bigera kuri 5

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138710/perezida-kagame-yavuze-kuri-kendrick-lamar-nuburyo-afurika-ikungahaye-mu-buhanzi-video-138710.html