Blog

  • U Rwanda rwiteguye gusubiza Ubwongereza amamiliyoni yabwo #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul yavuze ko yiteguye gusubiza Ubwongereza amamiliyoni y'amadolari u Rwanda rwahawe mu gihe imanza zo kwanga amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda zakomeza.

    Leta y'Ubwongereza yahaye u Rwanda Miliyoni 240 z'Amapawundi, mu gihe ayandi agera kuri Miliyoni 50 ari mu nzira ariko kugeza ubu bikaba nta mwimukira n'umwe urava mu Bwongereza ngo yoherezwe mu Rwanda.

    Ubwo Perezida Kagame yabazwaga ikibazo kerekeranye n'ayo mafaranga, yasubije ati ' Azakoreshwa mu gihe gusa abo bantu bazaba baje. Bataje, dushobora gusubiza ayo mafaranga'.

    Muri ayo masezerano, Leta y'Ubwongereza iteganya kohereza abashaka ubuhungiro mu Rwanda kugira ngo amadosiye yabo yigirwe yo. Abakoherezwa, bashobora kutabona uburenganzira bwo kubona ubuhungiro mu Bwongereza.

    Avugana na BBC dukesha iyi nkuru, mu gihe yari mu nama yerekeye ubukungu ku Isi( World Economic Forum), Perezida Kagame yitandukanije n'icyahindutse amakimbirane ya Politiki mu Bwongereza.

    Perezida Kagame, ibi abivuze mu gihe Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza, Rishi Sunak ari mu bibazo mu matora y'inteko ishingamategeko ku mushinga we wo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Minisitiri w'Intebe, yemeza ko umugambi we wo kohereza bamwe mu basaba ubuhungiro akabajyana mu Rwanda bizafasha guca intege abimukira bashaka kwambuka Manche bari mu mato mato mato.

    Uyu mugambi wo kohereza aba bimukira mu Rwanda, abo mu ishyaka ry'aba Travailliste( Labour Party) bavuga ko ari umugambi uzatwara amafaranga menshi kandi ntacyo uzashyika ho, kandi ko bashobora kutawushyira mu bikorwa mu gihe batsinda amatora.

    Minisitiri w'Intebe Sunak kandi, ahanganye na bamwe mu ntumwa za rubanda bo mu ishyaka ry'aba Conservateurs( Conservative Party), bavuga ko amategeko adahashya bikwiye kandi Leta igomba kwitegura kwirengagiza amategeko mpuzamahanga kugira ngo indege zitwaye abimukira zitangire kuguruka zerekeza Kigali.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/18/u-rwanda-rwiteguye-gusubiza-ubwongereza-amamiliyoni-yabwo/

  • Gasogi United yatsinze Muhazi United mu mukin… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino usoza imikino ibanza y’igikombe cy’Amahoro, ukaba umukino wari uteganyijwe kuba tariki 16 Mutarama ariko uza kwimurwa. Ku munota wa mbere Gasogi United yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Lisele Cedric Lisombo Malipangou Christian Theodore ayitera neza cyane umupira uruhukira mu izamu.

    Abakinnyi 11 Muhazi United yabanje mu kibuga

    TWAGIRAVEZU Amani (GK)
    NOUWIMANA Louis Romeo (C)
    SIACA Conte
    KARANZII Joseph
    MBANZA Caled
    NDAVISHIMIVE Richard

    JOSEPH Sackey

    MUTIJIMA Janvier
    MUHAMED Kyune
    TWIZERIMANA Onesme
    DUSHIMIMANA Jean

    Ku munota wa 26 Muhazi United yarimo izamuka neza yaje kubona uburyo bw’igitego ku mupira wazamukanwe na Twizerimana Onesme awuhereza Mutima Janvier ateye mu izamu umusifuzi yemeza ko yaraririye. 

    Ku munota wa 38 nabwo, Muhazi United nabwo yabonye uburyo bw’igitego ku mupira wari uvuye muri koroneri Twizerimana Onesme ateretseho umutwe ari wenyine, umupira ucakuruhande gato.

    Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga

    DAUDA Ibrahima Bareli
    NIYITEGEKA Idrissa
    UDAHEMUKA J.de Dieu
    NSHIMIYIMANA Marc Govin
    MUDERI Akbar
    Lisele Cedric Lisombo
    HAKIZIMANA Adolphe
    Malipangou Yawanendji Theodore Christian
    KABANDA Serge
    Henock Yao
    MUGISHA RAMA Joseph

    Ku munota wa 42″ Kabanda Serge yatsindiye Gasogi United igitego cya kabiri ku mupira waturutse mu kibuga hagati ugana mu izamu rya Muhazi United awutanga Amani ahita atereka mu izamu.

    Igice cya mbere cyarangiye Gasogi United iyoboye n’ibitego 2 amakipe yombi ajya kuruhuka. Mu gice cya kabiri Muhazi United yagitangiranye imbaraga nyinshi ndetse ishaka igitego nibura kimwe.

    Twizerimana Onesme yaje kuva mu kibuga nyuma yo guhusha ibitego byinshi, ariko Gasogi United impinduka zosa yakoraga ntacyo byayifashaga. Mu minota 10 ya nyuma Gasogi United yongeye kwigaranzura Muhazi United.

    Ku munota wa 86″ Gasogi United yahushije igitego cyari cyabazwe nyuma yaho Marc Govin yazamukanye umupira mu ruhande rw’iburyo, acenga umunyezamu, ahereza Lisele Cedric wari usigaranye izamu wenyine, ashatse gushota adahagaritse umupira ujya hanze.

    Iminota 90 y’umukino irangiye, umusifuzi yongeyeho iminota 3, Gasogi United yahushijemo ibitego 2, umukino urangira nta mpinduka zibaye. Uyu wari umukino usoza imikino ibanza y’igikombe cy’Amahoro, mu mpera z’iki cyumweru hakaba hari bugaruke imikino ya shampiyona.

    Ikipe ya Gasogi United na Muhazi United bagomba gukina imikino 3 yikurikiranya kuko ku cyumweru Muhazi United izakira Gasogi United mu mukino wa shampiyona, naho mu cyumweru hagati, nabwo Muhazi United yakire Gasogi United mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro. 

    Alain Kirasa atsinze umukino wa kabiri wikurikiranya nyuma yo gutsinda Rayon Sports ayirusha cyane 

    Ruremesha Emmauel ntabwo umukino wamworoheye, akaba ategereje umukino wo kwishyura 

    Twagirimana Amani ntabwo umukino wamworoheye n’uko yabikekaga 

    Malipangou yongeye kwerekana ko ari umwe muri ba nimero 10 bahagaze neza mu Rwanda 

    Mudaheranwa Hadji aganira na KNC perezida wa Gasogi United 

    Abafana bari bicaye mu gice kimwe kubera imvura yagwaga 

    Kabanda Serge yagoye cyane ikipe ya Muhazi United cyane nk’uko yabikoze ku mukino wa Rayon Sports uheruka, ubu akaba afite ibitego 3 mu mikino 2 aheruka gukina 

    Perezi wa Muhazi United byageze aho biramucanga arumirwa 

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    AMAFOTO: Ngabo Serge

    VIDEO: Munyantore Eric

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138746/gasogi-united-yatsinze-muhazi-united-mu-mukino-wubuntu-amafoto-video-138746.html

  • Musa Esenu muri Iraq byanze asubira mu rugo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wakiniraga Rayon Sports, Musa Esenu yamaze gusubira mu ikipe y’iwabo muri Uganda, ni nyuma y’uko kujya muri Iraq byanze.

    Musa Esenu wari usoje amasezerano ye y’imyaka ibiri, yari yamaze kumvikana na Masafi Al-Junoob SC yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

    Uyu rutahizamu wagombaga kuyisinyira amezi 6, byaje kurangira abuze ibyangombwa.

    Musa Esenu akaba yamaze gusinyira Bull FC y’iwabo muri amasezerano y’imyaka ibiri.

    Si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe kuko na 2022 ubwo yazaga muri Rayon Sports ni yo yakiniraga, yari ayimazemo imyaka 3.

    Musa Esenu yasubiye muri Bull FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musa-esenu-muri-iraq-byanze-asubira-mu-rugo

  • Umuhanzi Bruce Melodie yinjiye mu mikoranire n’ikipe ya Basketball #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iyi kipe ya United Generation Basketball kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024.

    Iri tangazo rivuga ko iyi kipe yinjiye mu mikoranire n’Umuhanzi w’izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no ku Isi.

    Bivugwa ko uyu muhanzi Bruce Melodie ndetse n’itsinda rimureberera inyungu, bashoye amafaranga muri iyi kipe muri iyi mikoranire binjiyemo.

    Ubuyobozi bw’iyi kipe, buvuga ko iyi mikoranire, igaragaza umuhate w’umuhanzi Bruce Melodie mu kugira uruhare mu kuzamura urubyiruko.

    Bruce Melodie na we nk’uko yabyitangarije, yavuze ko gushora imari muri iyi kipe, bigamije gushyigikira uruhare mu iterambere ry’urubyiruko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzi-Bruce-Melodie-yinjiye-mu-mikoranire-n-ikipe-ya-Basketball

  • Ibifite agaciro gakabakaba 4.000.000Frw byatikiriye mu iturika rya Gaze #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tairki 17 Mutarama 2024, mu Mudugudu w’Amajyambere mu Kagari Musezero mu Murenge wa Gisozi.
    Iyi gaze yaturikiye mu nzu yari ituwemo n’umuturage, yahise ishya igakongoka, ibyarimo byose bigashya.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko iyi Gaze yaturitse ubwo bari bayitetseho, ndetse ko Polisi ifatanyije n’abaturage batabaye ubwo inzu yari itarashya yose.

    Iyi nzu yahiriyemo ibikoresho birimo Telefone, Televiziyo yo mu bwoko bwa Flat, matola ebyiri, ivalisi y’imyenda yuzuye, intebe imwe, n’amafaranga ibihumbi 50Frw.

    Ibi bikoresho byahiriye mu nzu kubera iturika ry’iyi gaze, byose bifite agaciro ka 3 800 000 Frw.

    ACP Rutikanga avuga ko inzu yahiye nta bwishingizi yari ifite bw’inkongi, ku buryo nyuma y’impanuka sosiyete y’ubwishingizi yamwishyura ibyangiritse.

    ACP Rutikanga agira inama abantu zo kujya bitwararika igihe batetse, ndetse mbere yo guteka kuri Gaze bakabanza bakagenzura niba ifunze neza kugira ngo birinde ibyago byo kuba yabaturikana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ibifite-agaciro-gakabakaba-4-000-000Frw-byatikiriye-mu-iturika-rya-Gaze

  • Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni yongeye gufungirwa iwe #rwanda #RwOT

    Uyu munyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine wanabaye umuhanzi, ni kenshi yagiye afungirwa iwe ubwo yabaga yateguye imyigaragambyo ariko inzego zikaburizamo imyigaragambyo ye.

    Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, Bobi Wine n’abayoboke be ndetse n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, baramukira mu myigaragambyo.

    Gusa Bobi Wine we ntibyamuhiriye kuko igisirikare n’igipolisi, byaramukiye iwe, bikagota urugo rwe bikamubuza gusohoka.

    Mu butumwa yatanze ku mbuga nkoranyambaga ze, Bobi Wine yavuze ko asa nk’wafungiwe iwe.

    Yagize ati 'Uruhuri rwAbasirikare n’abapolisi bagose urugo rwanjye basa nk’abamfungiye mu nzu.'

    Gusa Bobi Wine yakomeje avuga ko nubwo we atabashije kujya mu Myigaragambyo 'ariko imyigaragambyo yo irarimbanyije.'

    Yaboneyeho guhita atanga ubutumwa ku butegetsi bwa Uganda, ati Musane imihanda yacu ! Murekure imfungwa za Politiki ! Mureke Uganda yibohore !'

    Bobi Wine, usanzwe ari umunyapolitiki wagiye agaragaza ingufu, kubera uburyo ashyigikiwe, yakunze gufungirwa iwe mu rugo inshuro nyinshi, by’umwihariko ubwo yiyamamazaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Bobi-Wine-utavuga-rumwe-n-ubutegetsi-bwa-Museveni-yongeye-gufungirwa-iwe

  • Iwacu Gretta ntiyitabiriye Miss Global iri ku… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryatangiranye n'uku kwezi ryabereye muri Vietnam na Cambodia. Abakobwa bamaze ibyumweru birenga bibiri bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo icyo kwiyerekana mu mwambaro gakondo wa buri wese mu gihugu cye, muri bikini, mu makanzu maremare, mu kwerekana impano buri wese afite n'ibindi bitandukanye.

    Iwacu Gretta w'imyaka 23 yari mu bakobwa bagombaga kwitabira ndetse ni bwo bwa mbere yari agiye guserukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga, gusa mu Rwanda yagiye muri Miss Earth Rwanda na Miss Global Beauty Rwanda. Yiga muri kaminuza mu ishami ryo kubungabunga amashyamba.

    Ntabwo amahirwe yo kugenda yamukundiye nk'uko InyaRwanda yahawe amakuru, kuko yaje kubura ibyangombwa iminsi irushanwa ryari kuberamo iramufata birangira atitabiriye.

    Iri rushanwa rirasozwa kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024 mu birori bibera mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodia. Umuhango wo gutanga ikamba urayoborwa na Miss Universe Thailand – Anntonia Porsild afatanyije n'umukinnyi wa filime Nico Locco ukomoka muri Canada.

    Abakobwa barenga 80 nibo bitabiriye iri rushanwa, mu gihe hari gushakishwamo Miss n'ibisonga bye.

    Uri bwegukane ikamba rya Miss Global 2023 arahembwa 20.000 $ [agera kuri miliyoni 25 Frw] mu gihe ibisonga bine bya mbere, buri umwe arahabwa impano ifite agaciro k'amadorali 1000. Haratangwa izindi mpano zigera ku munani aho buri umwe uzayegukana azahabwa amadorali 250.

    Uretse ibyo, abakobwa bitabiriye bazagenda babona amahirwe yo gukorana n'ibigo bitandukanye bikomeye ku Isi, babyamamariza cyangwa bibafasha ibindi bikorwa bijyanye n'ubucuruzi no kwiga kaminuza ku buntu.

    Iwacu Gretta ntabwo yabashije kwitabira irushanwa rya Miss Global riri kugana ku musozo 

    Abakobwa bitabiriye irushanwa bamaze iminsi bakora ibikorwa bitandukanye. Aha bari basuye inyamanswa Abakobwa muri iri rushanwa biyerekanye mu buryo butandukanye burimo n’umwambaro wa bikiniIri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa baturutse mu bice bitandukanye by’isi n’u Rwanda rwagombaga kwitabira ariko bikaza kwanga ku munota wa nyuma Abakobwa bagiye biyerekana mu myambaro irimo iya gakondo y’iwaboUmuhango wo gutanga ikamba uri kuyoborwa na Miss Universe Thailand Anntonia Porsild afatanyije na Nico Locco ukomoka muri Canada

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138741/iwacu-gretta-ntiyitabiriye-miss-global-iri-kugana-ku-musozo-amafoto-138741.html

  • Bruce Melodie na Coach Gael bashoye imari mu… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024 bagaragaje ko bishimiye icyerekezo cy’abatangije ikipe ya UGB [United Generation for Basketball], bityo banzura kuyishoramo imari.

    Bavuze ko 'Umuhanzi w'icyamamare muri Afurika y'Iburasirazuba, Bruce Melodie hamwe n'itsinda rimufasha mu bushabitsi batangiye ishoramari mu ikipe ya Basketball, United Generation for Basketball ibarizwa mu cyiciro cya mbere.'

    Bagaragaza ko bishimiye kuba bagiye kugira uruhare mu iterambere ry'urubyiruko bati: 'Iyi nzira isobanuye umuhate Bruce Melodie n'ikipe imufasha bafite mu kugira uruhare mu iterambere ry'urubyiruko binyuze muri siporo n'uburezi.'

    UGB yatangijwe na Shampiyona Aimable na Nizeyimana muri LDK [Lycee De Kigali] bagamije guhindura ikipe yo mu mashuri yisumbuye imwe mu zikomeye mu gihugu. 

    Icyerekezo cya UGB cyaje gushimwa na Bruce Melodie n'itsinda rye mu buryo bw'ubucuruzi bemeranya gukomezanya urugendo.

    Bruce Melodie yishimiye cyane gufatanya na UGB muri uru rugendo batangiranye kuva kuri uyu wa Kane. Yagize ati: 'Kuba umwe muri UGB, ikipe igamije guteza imbere urubyiruko ni ikintu gikomeye.'

    Itangazo ryashyizwe hanze rigaragaza ko Bruce Melodie n’itsinda rye bamaze gushora imari muri UGBCoach Gael na Bruce Melodie bagaragara ko bishimiye ishoramari rishya batangiye by’umwihariko rije gufasha urubyirukoMu bihe bitandukanye Bruce Melodie na Coach Gael bitabira imikino itandukanye ibera muri BK ArenaUGB yatangirijwe muri Lycee de Kigali hagamijwe guteza imbere Basketball y’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138737/bruce-melodie-na-coach-gael-bashoye-mu-ikipe-ya-basketball-yitwa-ugb-138737.html

  • Umucyo ku nkuru z’urukundo zivugwa kuri Niyo… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu ijoro ryo ku wa Kabiri 2024 ni bwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko Niyo Bosco yaba ari mu rukundo n’inkumi yitwa Keza Nabrizza,.

    Aya makuru yarakomeje akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ariko ukuri kwayo gukomeza gushidikanwaho. Ni amakuru yavugaga ko Niyo Bosco na Keza baba banategura gushinga urugo mu gihe kiri imbere.

    Ibi byose byavaga ku mashusho yabagaragazaga basohokekeye ahantu heza. Aya makuru yashidikanyijweho, ku buryo bamwe bagiye kure bavuga ko ari ibimenyerewe mu myidagaduro bizwi nko “Gutwika”.

    Benshi bavugaga ko kuva asinye muri Kikac Music, yari akeneye gukora inkuru itigisa imyidagaduro nyarwanda akongera guhabwa umwanya nk’uko byahoze mbere by’umwihariko ubwo yabarizwaga muri MIE Empire y’umunyamakuru Irene Mulindahabi.

    Nyuma y’ibyo byose Niyo Bosco yongeye gushimangira ko ari mu rukundo ubwo yongeraga gusangiza abamukurikira ifoto y’uyu mukoba maze akandikaho amagambo y’urukundo.

    Uyu mukobwa nawe yatangiye kujya aho batangira ibitekerezo ashyiramo umutima asa n’uca amarenga ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

    Mu kiganiro na InyaRwandanda, Niyo Bosco yahamije aya makuru nubwo atigeze atangaza byinshi. Niyo Bosco yagize ati “Ibyo mwabonye ni biriya, nibyo. Mwebwe mubwire abanyaRwanda ukuri kw’ibyo mwabonye, hatabaho kudutekerereza”.

    Niyo Bosco abajijwe ibyo kuba byaba ari amayeri yo kwamamaza EP ye yise “New Chapter” ndetse ko hari amakuru avuga ko ariya yari amashusho y’indirimbo yafatwaga, yabaye nk’ubiteye utwatsi.

    Yagize ati “Nonese uri muri video y’indirimbo, we ntiyaba umukunzi? Kuba ndimo ndategura EP se bivuze ko ntajya mu rukundo?”.

    Niyo Bosco yavuze ko ntakabuza urukundo rushobora kubaho kandi n’ibikorwa bya muzika bigakomeza’. Abajijwe ku bijyanye n’ubukwe ndetse n’igihe amaze akundana n’uyu mukobwa, yavuze ko byinshi azabitangaza mu minsi iri imbere mu kiganiro.

    Icyakora InyaRwanda yari isanzwe ifite amakuru ko Niyo Bosco na Keza ari inshuti bisanzwe ndetse bamwe mu nshuti zabo batunguwe no kubona bivugwa ko bari mu rukundo.

    Umwe mu baganirije InyaRwanda, yagize ate “Njyewe mperuka inshuti, sinamenye igihe bakundaniye rwose. Icyakora muri iyi minsi, birashyushye rwose wagira ngo bari basanzwe bari mu rukundo bucece”.

    Niyo Bosco kuva yatangira umuziki, yari ataragaragara cyangwa ngo yumvikane mu rukundo n’umuntu uwo ariwe wese.



    Niyo Bosco na Nabrizza bakomeje gushyira benshi mu rujijo


    Nabrizza uvugwa mu rukundo na Niyo Bosco

    Niyo Bosco kuva yagera muri Kikac Music amaze gushyira hanze indirimbo yise “Eminado”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138734/umucyo-ku-nkuru-zurukundo-zivugwa-kuri-niyo-bosco-138734.html

  • Ignace Rusagara turakwiyamye, reka kudutera ishozi utwereka ubwo bwambure bwawe #rwanda #RwOT

    Burya koko uko inkende irushaho kurira no gusatira ubushorishori bw'igiti, niko inarushaho kwerekana ubwambure bwayo, bugatera ishozi abagize akaga ko kubureba.

    Uku ni nako bimeze kuri Ignace Rusagara(wiyita Marie Rose), ukomeje kudutera umwaku atwereka ubusa bwe, ngo aravugira cya kimoteri cy'abanyamwanda, agatsiko k'ibyihebe bya RNC.

    Burya ariko koko 'ibisa birasabirana'. Nta kuntu Ignace Rusagara ataba umumotsi wa Kayumba Nyamwasa, dore ko wagirango ubuhemu babwonse mu ibere rimwe. Isoni bombi bazisize kwa ntawutumundi!

    Ubusanzwe nta gitangaje kuba ikigarasha cyarangwa n'isoni nke. Icyatungurana cyaba ari ukubona ikigarasha cyikebutse, kikabona ko ibyo kirimo bidakwiye umuntu muzima mu mutwe.

    Ariko se koko umuntu abura ubwenge, akabura n'ubumubwira ko avuye mu bwiherero yiyanduje, ko akwiye kujya kure y'abandi ngo atabatera ishozi?

    Ntibyumvikakana uburyo umuntu nka Ignace Rusagara, nawe ubwe wiyiziho amafuti aruta ay'ingurube, atinyuka kujya mu itangazamakuru ngo afite icyo yabwira abantu! Buriya se yumva kwibonekeza ngo ni umuvugizi w'ibigarasha bimukuraho icyasha, cyangwa bishimangira ko RNC ari icukiro ry'imyanda inuka ikanahumanya?

    Mu nyandiko umusomyi wa Rushyashya yatugejejeho muri Kamena 2020, yatweretse bidasubirwaho ubuhemu bukabije bwa Ignace Rusagara. Icyo gihe yari ataranagirwa inshyanutsi ngo ni umuvugizi, ariko kubera ko Kayumba Nyamwasa n'ibindi byihebe bigenzi bye ameze nka Bihehe bavugiriza induru iti 'ngizo impundu mporana', yumvise Ignace Rusagara ariwe wujuje ubusembwa busabwa kugirango aserukire iryo cukiro mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri iyo nkuru , hagaragajwe uburyo muw' 2015 Rusagara n'ibindi bisambo birimo Faustin Murindangabo bahimbye inyandiko-mvugo z'urubanza rwa Gacaca rutigeze ruhaho, maze bagurisha ikibanza cy'uwitwa André Sebatware, giherereye ku Kimihurura, ahahoze Kigali Night mu Karere ka Gasabo. Ni ubutaka bwaguzwe na Skol Rwanda ngo uwo André Sebatware yishyure imitungo yangije cyangwa yasahuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byahe byo kajya ko nta rukiko rwayimuryoje.

    Mu buriganya yafashijwemo n'umukozi mukuru muri Skol Rwanda, sheki yanditswe kuri Faustin, aho kwandikwa ku karere ka Gasabo kari kaguze ubutaka, maze abanyoni bigabanira asaga miliyari yari avuye muri icyo cyamunara. Abiswe ba nyir'imitungo yagombaga kwishyurwa bakenyejwe rushorera, bajugunyirwa utuvungukira tutageze no kuri miliyoni imwe y'amanyarwanda. Kubera kwibwa bamwe muri bo ni nabo batanze aya makuru, ndetse Ignace Rusagara na Faustin Murindangabo barabifungirwa, mbere y'uko Rusagara atoroka ubutabera, agahungira muri Canada anyuze muri Uganda. Aho muri Canada niho yirirwa akorongera, atuka uRwanda n'abayobozi barwo, yibeshya ko abo aduhira mu matwi batazi amahano yakoze mu Rwanda.

    Nguwo rero Rusagara Ignace warumbiye umuryango n'igihugu, kugeza ubwo abavandimwe baterwa isoni no kuvuga ko bafitanye isano n'uwo munyaburiganya.

    Si ibyo gusa. Kubera ko Ignace Rusagara yize amategeko muri ULK( uretse ko kuyiga, kuyamenya no kuyakurikiza ari ibintu bitandukanye), abo yambuye udufaranga ngo arabafunguriza ababo bafunzwe na Gacaca ntibagira umubare. Abumvise yiyita umuvugizi wa RNC, impirimbanyi muri demokarasi n'uburenganzora bwa muntu, batugezeho bifuza gutanga ubuhamya ku bujura Rusagara yabakoreye. Agahinda uwo mutindi yasize mu mitima yabo, baba aba yabeshye kuzababuranira, baba n'abo n'ubu agicuza utwabo ngo azabageza i Burayi n'Amerika, abo yasize ateye inda yarangiza akagenda abasebya ngo yaryamanye nabo nk'indaya zigurisha, tuzakabagezaho mu minsi iri imbere.

    Muri make, uyu Ignace Rusagara uko avuze atera ishozi abamuzi neza. Icyo twamusaba ni ukwicarira umurizo mu muheno we, akareka gutoneka imitima y'abo yahemukiye. Ukuri kuratinda ntiguhera, hari umunsi uzagera amateka n'ubutabera bikamwibutsa ko udashobora kubeshya abantu bose igihe cyose.

    The post Ignace Rusagara turakwiyamye, reka kudutera ishozi utwereka ubwo bwambure bwawe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ignace-rusagara-turakwiyamye-reka-kudutera-ishozi-utwereka-ubwo-bwambure-bwawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ignace-rusagara-turakwiyamye-reka-kudutera-ishozi-utwereka-ubwo-bwambure-bwawe