Blog

  • Umutoza wa APR FC Thierry Froger yigize ntibindeba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger yeruye avuga ko abakinnyi bose bagomba kongerwa muri iyi kipe nta ruhare na rumwe agomba kubigirimo.

    Hari nyuma y'umukino ubanza wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro aho yaraye atsinze AS Kigali 1-0 cya Ruboneka Bosco.

    Thierry Froger ababijwe niba hari abakinnyi azongeramo muri uku kwezi kwa Mutarama mu rwego rwo gukomeza kongerera imbaraga ikipe ye, yavuze ko bitamureba ko ahubwo bireba ubuyobozi kuko ari bwo bugura abakinnyi.

    Ati 'ibyo ntabwo bindeba kuko ubuyobozi ni bwo bugura abakinnyi.'

    Abajijwe niba mu bakinnyi 4 iyi kipe yajyanye mu irushanwa rya Mapinduzi Cup nta we bazanyisha, yavuze ko nabyo byabazwa ubuyobozi.

    Isoko rito ry'abakinnyi mu Rwanda rikaba rizafungwa tariki ya 28 Mutarama 2024, APR FC ikaba ari imwe mu makipe atarongeramo umukinnyi n'umwe, ni mu gihe bivugwa ko Sanda Soulei wari mu igeragezwa ari we ushobora gusinyishwa n'iyi kipe.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-thierry-froger-yigize-ntibindeba/

  • Umukinnyi wakiniye Kiyovu yisanze mu ikipe ik… – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru y’isinya rya Shavy Babicka muri Toulouse, yabaye kimomo mu ijoro ryo ku itariki 18 Mutarama. Ni inkuru yasamiwe hejuru n’ibinyamakiru byo mu Bufaransa, byavuze ko Shavy Babicka ari imbaraga zikomeye Toulouse yongereye mu kibuga hagati.

    Shavy Babicka yamenyekanye muri Kiyovu yo mu Rwanda kuva muri 2018 kugera muri 2021. Uyu mukinnyi azwiho gukina bidasanzwe mu kibuga hagati, akaba yarafashije Kiyovu kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro cya 2020, bagakurwamo na AS Kigali.

    Akiva muri Kiyovu, Shavy Babicka yongeye kumvikana mu ikipe ya Aris Limassol nayo ikina icyiciro cya mbere mu gihugu cya Cyprus.

    Toulouse yishyuye Aris Limassol Miliyoni 2.7€, kugira ngo yegukane umunya Gabon Shavy Warren Babicka wakiniye ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda.

    Shavy Warren Babicka wambitswe nimero 80 mu mugongo, abaye umunya Gabon wa Kane ugiye gukinira Toulouse, abandi banya Gabon bayikiniye, ni Pierre-Emerick Aubameyang, Mario Lemina na Denis Bouanga.

    Babicka wanyuze muri Kiyovu, mu mwaka w’imikino wa 2022-23, yafashije ikipe ya Aris Limassol gutwara Super Cup yo muri Cyprus.

    Shavy Babicka wakiniye Kiyovu yo mu Rwanda, ubu yasinyiye Toulouse yo mu Bufaransa

    Shavy Babicka muri Kiyovu na Bagenzi be

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138756/umukinnyi-wakiniye-kiyovu-yisanze-mu-ikipe-ikomeye-mu-bufaransa-138756.html

  • Uko Mbibona: Gorilla Games na RPL birashe ama… – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya mbere kuva mu 2018, ubwo AZAM TV yari ikibitanga. Tariki 7 Ukuboza umwaka ushize, ni bwo ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, bwasinyanye amasezerano na Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Gorilla Games arimo kuzajya ihemba abakinnyi bitwaye neza mu kwezi ndetse n’umwaka.

    Ni amasezerano azamara imyaka itatu ibi bikorwa, aho bazajya bahemba umukinnyi mwiza w’ukwezi umutoza mwiza w’ukwezi ndetse n’umunyezamu mwiza w’ukwezi. Umukinnyi mwiza azajya ahabwa Miliyoni 1 Frw, naho umunyezamu n’umutoza bahabwe ibihumbi 300 Frw.

    Iyi gahunda yo guhemba abitwaye neza, ni umushinga mwiza kuko ibihugu hafi ya byose ku Isi bigira uyu muhango usibye mu Rwanda wari umaze imyaka utabaho. Gorilla Games yafashe iya mbere mu gutanga ibihembo, ku bwanjye mbona yaragize huti huti kuko umushinga wayo ntunoze.

    Aba nibo begukanye ibihembo ku nshuro ya mbere bihatanirwa 

    Ubwo habaga umuhango wo gusinya amasezerano, ubuyobozi bwa Gorilla Games uburyo bwasobanuyemo uko umukinnyi mwiza, umutoza mwiza bazajya batorwa, byahise bigaragaza ko bishobora kuzateza ibibazo mu minsi iri imbere.

    Uko amatora yagenze

    Uko abegukanye ibihembo bakurikiranye mu bakinnyi

    Victor Mboama yagize amanota 31.5, Nzinga Luvumbu agira amanota 25.8 naho Hakizimana Muhadjri agira amanota 23.6.

    Igitego cyiza

    Igitego cya Kategaya Elie cyagize amanota 33.1, igitego cya Hakizimana Muhadjri kigira amanota 28, igitego cya cya Sharif Bayo kigira amanota 19.5.

    Umutoza mwiza

    Mashami Vincent yagize amanota 30.2, anganya na Thierry Froger Afhmia Lotfi afite amanota 21.9

    Save nziza

    Nzeyurwanda Djihad yagize amanota 27.5, Sebwato Nicholas agira amanota 27.3, Tamale Simon agira amanota 24.5

    Ibyagenderwagaho hatorwa umukinnyi mwiza

    Kugira ngo umukinnyi ahige abandi, harebwe ibintu bigera kuri 4, Inshuro yagaragaye mu kibuga, ibitego yatsinze, imipira yatanze ivamo ibitego umwanya ikipe iriho, ndetse no kwihanganirana (Fair Play).

    Ibyagendeweho hatorwa umutoza mwiza

    Imikino yatsinze, imikino yatakaje, imikino yanganyije, umwanya ikipe ihagazeho, ndetse no kwihanganirana.

    Tukiri kuri ibi byagendeweho, twavuga ko ku mukinnyi mwiza, usibye umwanya ikipe ya APR FC irusha Police FC, nta kintu na kimwe Victor Mboama arusha Hakizimana Muhadjri cyari gutuma amutwara igikombe.

    Aba bakinnyi bombi bakinnye imikino 4, Hakizimana Muhadjri atsinda ibitego 5 atanga imipira 3 ivamo ibitego, mu gihe Victor Mboama yatsinze ibitego 4 gusa ntiyagira umupira uvamo igitego atanga.

    Ubundi umukinnyi w’ukwezi bigenda gute ngo aboneke?

    Nk’uko byagenze ku nshuro ya mbere, abateguye ibi bihembo, batoranyije ibitangazamakuru bisanzwe bikurikira shampiyona ndetse basaba ko babaha umukinnyi mwiza w’ukwezi, umutoza mwiza igitego byiza, ndetse na Save nziza. Ntabwo ari aba gusa kuko n’amakipe akina icyiciro cya mbere umutoza na Kapiteni bagombaga gutanga ibyo byiciro twavuze haruguru.

    Nyuma yo kubona ibi, abateguye ibihembo bahise batoranyamo abahatana 4 bigendanye n’abatowe cyane. Nyuma haje kujyaho amatora rusange harimo ay’abafana yabereye ku mbuga nkoranyambaga ndetse hatoranywa abanyamakuru 2 mu muryango w’abanyamakuru ba siporo, abantu babiri baba mu muryango w’abakanyujijeho mu Rwanda, ndetse n’akanama kashyizweho n’abateguye ibi bihembo. Aba bose uruhare bagize ni rwo rwavuyemo ababonye ibihembo kuri uyu wa Kabiri.

    Duhereye ku bitangazamakuru byasabwe gukora ijonjora rya mbere, abateguye ibihembo gukusanya ibihembo byarabananiye bitabaza inzira y’ubusamo. Ntabwo umuntu utegura ibihembo yakabaye adafite ubushobozi bwo kuzenguruka ahantu hose habereye imikino ngo uvuge ko ibyo bihembo bizaza bifite ubuziranenge.

    Nibura Gorilla Games na Rwanda Premier League bakabaye bafite abakozi 8 bajya kuri buri mukino wabaye ubundi bagakusanya amakuru, y’imikino yabaye mu kwezi ubundi bakayashyira hanze, abanyamakuru bagatora bigendeye ku buryo babibonye. 

    Kubwira umunyamakuru wenda warebye imikino yose yo mu mujyi wa Kigali ngo ashake Save nziza ntiyayibura ariko ushobora gusanga hari iyakorewe i Ngoma ipfuye ubusa kandi ariyo yari ikaze.

    Bamwe mu bakozi bategura ibihembo, ntibazi iyo biva n’iyo bijya

    Ntabwo wakumvisha abantu uburyo kimwe mu bitego byiza byari gutoranywamo igitego cy’ukwezi bafashe ifoto ya Gerard Ndayogenje bakayishyira ku gitego cya Samuel Pimpong kandi bikaguma uko abantu bakituriza.  

    Luvumbu Nzinga yashyizwe mu bakinnyi beza nta gitego ndetse nta n’umupira uvamo igitego. Mu kwezi k’Ukuboza, ikipe ya Rayon Sports yakinnye imikino 4, umukino wa mbere ikaba yaratsinze Bugesera FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Bugingo Hakim ahawe umupira na Mvuyekure Emmanuel. Umukino wa kabiri Rayon Sports yatsinze Muhazi United ibitego 2-0, harimo igitego cya kufura ya Muhire Kevin, n’igitego cya Musa Esenu ku mupira yahawe na Tuyisenge Arsene. 

    Umukino wa gatutu, Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1, igitego cya Muhire Kevin ku mupira wa Youssef Rharb. Umukino wa 4, Rayon yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1, igitego cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku mupira yahawe na Ojera Joachim.

    Luvumbu yagiye mu bakinnyi bitwaye neza nta gitego na kimwe yatsinze, ndetse nta n’umupira uvamo igitego 

    Biragoye kumva uburyo akanama gategura amatora katabonye iri kosa, yewe n’iyo abanyamakuru cyangwa abandi batora bamushyiramo kuko ibyo nta cyaha kirimo kubera ko haba harimo n’abafana be, cyereka niba akanama gafata umwanzuro nako kari kabaye umufana wa Luvumbu.

    Amajwi y’abafana ashatse yakurwamo

    Abashinzwe gutegura ibi bihembo bahaye abafana uruhare rwa 20%, gusa mbona 20% abafana bashatse bayamburwa. Hari abashobora kunyumva nabi, ariko kugira ngo ubone umukinnyi mwiza bisaba kuba ushyize amarangamutima ku ruhande mu buryo bwa burundu.

    Reka twibaze ku mufana wagiye kuri Instagram gutora nk’uko bizwi, APR FC na Rayon Sports nizo kipe zifite abafana benshi mu Rwanda mu gihe rero uhaye uruhare abafana mu matora, bivuze ko abafana b’aya makipe bazabogamira ku bakinnyi n’abatoza babo. Bizagorana kubona umukinnyi mwiza mu ikipe y’Amagaju FC (Ni urugero), yatsinze umukinnyi wa Rayon Sports kubera iyo mpamvu.

    Niba Gorilla Games na Rwanda Premier League bashaka gukuza imbuga nkoranyambaga zabo nibashyireho ibintu byinshi, ariko uruhare rw’abafana rugabanuke.

    Umushinga wo gutanga ibihembo ni mwiza ariko uburyo bwo gushaka intoranwa bukwiriye kuba bufite umurongo ugezweho ndetse bikaba byashorwamo amafaranga aho kubyegeka kuri rubanda. 

    Ku munsi wo gusinya amasezerano, ubuyobozi bwa Gorilla Games na Rwanda Premier League bwavuze ko buri muntu wese yemerewe kuzana amashusho azifashishwa mu gutanga ibihembo, ibintu umuntu yakwibazaho kuko abo bantu bavuze ni rubanda nta n’umwe bafitanye amasezerano y’imikoranire.

    Ese umunsi i Rusizi cya ngwa i Rubavu hazabera igitego cyiza cyangwa Save nziza, ntihagire ufata iryo shusho ngo arizane, ntihazaba hari amakuru atagezweho, bikaba byateza itangwa ry’ibiyembo bitujuje ireme?

    Aho guha umukinnyi Miliyoni ku bintu bitakusanyirijwe amakuru ku buryo buhagije, byaruta ukamuha ibihumbi 500 Frw, ubundi andi ibihumbi 500 Frw, ukayashora mu bakozi batuma akazi koroha kandi kagatanga amakuru yizewe.

    Samuel ukinira Mukura ntabwo ifoto ye ariyo yakoreshejwe ahubwo bakoresheje iya mugenzi we Ndayogenje, ndetse babirekera uko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138732/uko-mbibona-gorilla-games-na-rpl-birashe-amano-ku-mwuzo-wa-mbere-mu-gutanga-ibihembo-byaba-138732.html

  • Meddy yazirikanye abakunzi be,anabateguza iki… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Mutarama 2024 nyuma y'umwaka nta ndirimbo ashyira hanze yasangije abantu ubutumwa bukomeye ahamya ko Imana yamuhinduriye ubuzima mu buryo bwiza agenda yunganirwa n'inshuti ye magara Adrien Misigaro.

    Ibi byongeye gushimangira ko uyu muhanzi wakomeje gukoresha ibimenyetso ko yasezeye umuziki w'Isi koko yamaze kwinjira byimbiste mu muziki wo kuramya ngo guhimbaza Imana.

    Nyuma y'uko iki gihangano yise 'Niyo Ndirimbo' gikomeje kugenda gifata imitima ya benshi, yagaragaye mu mashusho mato ayiririmba abantu babinyujije mu nyunganizi bamurata amashimwe ku bw'amahitamo yatoye abandi basaba Mimi Mehfira umugore we gukomeza kumushyigikira.

    Mu butumwa Meddy yongeye kuri aya mashusho yagize ati'Bazavuga ngo ubwo Meddy ari hano, Yesu turi kumwe.' Asa n’ukomoza ku kuba agiye kuba ingabo ikomeye y'umukiza Yesu Kristo.

    Arangije akangurira abamukurikira ko ntarirarenga nabo bafata umwanzuro bagakurikira Yesu ati'Mutinyuke kwamamaza inkuru nziza, muhagararire Yesu.'

    Agaragaza ko abamaze kwemera atari bake kuko igihe cy'ubutsinzi cyegereje kandi ko kugeza ubu ntacyo Isi irabona asaba abantu kuzirikana amagambo avuga.

    Meddy kugeza ubu ni we muhanzi ufite abamukurikira benshi mu Rwanda akaza kandi no mu bamaze guca agahigo mu Karere ko kugira indirimbo y'umuhanzi umwe imaze kurebwa inshuro nyinshi ku rubuga rwa You Tube.

    KANDA HANO UREBE UNUMVE ‘NIYO NDIRIMBO’

    “>

    Meddy  yafatanije na Adrien Misigaro bashyira hanze indirimbo yumvikanisha ko nta rukundo rubaho rwasumba urw’Imana Byitezwe ko mu bihe bitari ibya kure Meddy ashobora gushyira hanze indirimbo yise ‘Blessed’ imaze imyaka irenga ibiri yamamazwaAheruka kumvikana ahamya ko mbere yo kumva ko agomba gushyira imbere iby’ingoma y’ijuru yagize inzozi yumva ijwi ryatumye ahita afata umwanzuro

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138760/meddy-yazirikanye-abakunzi-beanabateguza-ikintu-gikomeye-138760.html

  • Habura amasaha macye ngo Tshisekedi arahire biravugwa ko muri Congo hashobora kuba imyigaragambyo ya rurangiza #rwanda #RwOT

    Perezida Felix Tshisekedi watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yaabye mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, azarahira kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024.

    Gusa ubu ikiri kuvugwa cyane, ni imyigaragambyo yateguwe n’abatavuga rumwe na we, bari banahanganye mu matora, barimo umunyemari Moïse Katumbi waje anamukurikiye mu majwi.

    Mu bateguye imyigaragambyo kandi, hairmo Martin Fayulu na we wagize amajwi ya gatatu, wari wanahanganye na Tshisekedi ubwo yatorerwaga manda ye ya mbere.

    Aba bombi ntibemera ibyavuye mu matora, ndetse ishyaka rya Moïse Katumbi ryo rikaba ryaranavuze ko ari we watsinze amatora, kandi ko ryiteguye guhangana n’uwo ari we wese washaka kubahuguza intsinzi yabo.

    Abayoboye b’aba banyapolitiki, n’ubundi baherutse gukora imyigaragambyo ariko yagiye ikomwa mu nkokora n’inzego z’umutekano, ziherutse no guheza mu rugo Moïse Katumbi zagose urugo rwe n’ibibunda bya rutura.

    Tshisekedi agiye kurahirira manda ya kabiri mu gihe Igihugu cye cyugarijwe n’ibibazo uruhuri, birimo intambara imaze iminsi ihanganishije FARDC na M23.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Habura-amasaha-macye-ngo-Tshisekedi-arahire-biravugwa-ko-muri-Congo-hashobora-kuba-imyigaragambyo-ya-rurangiza

  • Musanze : Guhima uwo bashakanye byatumye umugabo yadukira inzu ye arayisenya #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’icyemezo cyafaitwe mu Nteko y’Abaturage yabaye ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, yari yemeje ko uyu mugabo we n’umugore we wa kabiri, bava mu nzu babamo bakayisigira umugore wa mbere w’uwo mugabo, wavuze ko ari we bayubakanye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru, avuga ko uwo mugabo afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, nyuma yo guteza imvururu mu muryango.

    Ati 'Uyu mugabo yashatse umugore wa mbere batandukanye ashaka undi. Umugore wa mbere akaza avuga ko inzu bayubakanye adakwiye kuyizaniramo undi mugore kandi bafitanye umwana, ubuyobozi bukabwira uwo mugabo ko niba yarahisemo gushaka undi mugore agomba kumushakira ahandi'.

    Arongera ati 'Umugabo na we akavuga ati, aho kugira ngo musige muri iriya nzu nayisenya kuko ninjye wayiyubakiye, nibwo uwo mugabo kubera n’inzoga yari yanyoye yafashe icyemezo, atangiye gusenya inzu, ubuyobozi bwiyambaje inzego z’umutekano ziramufata ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Muhoza'.

    SP Mwiseneza arashishikariza abaturage kwirinda gufata ibyemezo bishobora gutera amakimbirane no kuba byatera impfu, abasaba kujya babimenyesha ubuyobozi cyangwa bakagana inkiko.

    Ati 'Icyo nabwira abaturage ni uko igihe ugize ikibazo cyo kutumvikana n’uwo mwashakanye, udakwiye gufata icyemezo nk’iki uyu mugabo yafashe, gusenya inzu, gutema amatungo bijya bibaho, gutema imyaka cyangwa se kurwana bagakomeretsanya bishobora gutera impfu, ukwiye kugana ubuyobozi bukabagira inama'.

    Arongera ati 'Iyo byanze ugana inkiko, nibyo bivamo icyemezo kirambye kandi kidafite ingaruka, naho iteka ryose iyo ushatse gufata ibyemezo bishingiye kuri kamere bigira ingaruka zitari nziza'.

    Ivomo : Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Musanze-Guhima-uwo-bashakanye-byatumye-umugabo-yadukira-inzu-ye-arayisenya

  • DJ Brin wimyaka 15 ukataje mu kuvanga umuzik… – #rwanda #RwOT

    Umwuga wo kuvanga umuziki ukomeje gukura ari na ko abawukora ubahindurira ubuzima yaba abakobwa n'abahungu.

    Dj Brin, umwana muto w'imyaka 15 kuko yabonye izuba kuwa 26 Kamena ni umwe mu bakomeje kwigaragaza.

    Niba umaze iminsi ubona amashusho atandukanye abahanzi banyuranye basuye Sherrie Silver Foundation ukabona uburyo abantu bizihiwe, yaba baririmba cyangwa babyina, DJ Brin ari mu babigizemo uruhare binyuze mu buryo bwo kuvangavanga umuziki.

    DJ Brin mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda yagize ati: 'Mu myaka ibiri maze ntangiye umwuga wo kuvanga umuziki maze kumenyana n'abantu benshi.'

    Avuga kandi ko yatewe ibyishimo no kubona ari kuvanga umuziki ahantu hari The Ben, Bruce Melodie na Element.

    Akomoza ku kiganiro yagiranye na Element babashije kuganira ati'Yambwiye ko ibyo nkora ari byiza kandi ejo ari heza.'

    Kuri ubu DJ Brin yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Kabiri i Nyamata ariko ibirebana no kuvanga umuziki akaba yarabyize muri Innovation DJ Academy.

    Umwuga we akaba awuhuza n'amasomo asanzwe mu buryo bwiza aho amasaha menshi ayaharira kwiga cyane mu minsi y'imibyizi ubundi mu mpera z'icyumweru akaba ari bwo akora iby’akazi ko kuvanga umuziki.

    DJ Brin yasabye abantu gukomeza kumushyigikira anagaragaza ibyishimo yatewe no gucurangira abarimo The Ben na Bruce MelodieYakomoje ku mpanuro yahawe na Element anashimira Sherrie Silver ukomeje kumufasha umunsi ku wundi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138740/dj-brin-wimyaka-15-ukataje-mu-kuvanga-umuziki-yakomoje-ku-mpanuro-yahawe-na-element-138740.html

  • Prince Kiiz yavuze impamvu Bruce Melodie na S… – #rwanda #RwOT

    Muri 2022 tariki 22 Ugushyingu ni bwo umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo 'Funga Macho' iri mu ndirimbo zakunzwe cyane ndetse yanegukanye igihembo cy'indirimbo nziza mu bihembo bya The Choice Awards 2022.

    Iyi ndirimbo yari yarakozwe na Producer Prince Kiiz wabarizwaga muri kompanyi '1:55 am y'umushoramari Karomba Gael umaze kwamamara ku izina rya Coach Gael.

    Icyakora Prince Kiiz yahise ava muri iyi nzu ahubwo abisikana na mugenzi we Element wajyaga muri 1:55 am avuye muri Country Records ari nabwo uyu Kiiz yerekezaga i Nyamirambo muri iyi Country Records.

    Nyuma y'igihe kigera ku mwaka, Bruce Melodie yakeneye gusubiramo ya ndirimbo hamwe n'umunya Jamaica Shaggy, birangira bitabaje Prince Kiiz ngo ayibakorere mu buryo bw'amajwi nk'uko yari yakoze iya mbere.

    Benshi bibajije impamvu Bruce Melodie yagiye gushaka Producer ahandi kandi muri kompanyi akoreramo bafite Element.

    Mu kiganiro Prince Kiiz yagiranye na InyaRwanda, yasobanuye uko yakoranye na Bruce Melodie na Shaggy.

    Umunyamakuru yamubajije niba hatarabayeho gutekereza Element ngo babe bamusaba ko abaha iby'ibanze [data] ngo abyange cyangwa abyemere.

    Kiiz yagize ati 'Ibyo biba mu Banyarwanda aho umuntu bamukura mu kintu cye ntanamenye uko byagenze. Ariko kuri iyi nshuro hari harimo umunya America. Iyo biramuka bibaye byari kuba bitemewe n'amategeko kandi byari gusaba ko mbasinyira'.

    Prince Kiiz yabajijwe niba iyo asabwa kuyitanga atari kuyitanga. Kiiz yagize ati 'Ntekereza ko ukuntu yari ikoze byari bihagije ku buryo iyo hajyamo ibindi bitekerezo bitari gukunda. Uko yari ikoze yari ihagije'.

    Ni amagambo yasamiwe hejuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko uyu musore yaba arimo kwishyira ku rwego atariho kuko ngo Element ari mukuru we mu mwuga.


    Prince Kiiz ubarizwa muri Country Records niwe wabaye Producer w’umwaka muri IMA Awards 2023


    Element amaze kubaka izina mu gutunganya amajwi y’indirimbo no kuziririmba


    Bruce Melodie yahisemo gukorana na Prince Kiiz atera umugongo Element

    Kanda hano urebe ibitekerezo abantu banyuranye batanze ku byo Kiiz yatangaje

    Reba ikiganiro twagiranye na Producer Prince Kiiz

    Reba When She’s Around ya Bruce Melodie na Shaggy

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138747/prince-kiiz-yavuze-impamvu-bruce-melodie-na-shaggy-bamwitabaje-bagatera-umugongo-element-138747.html

  • Abakinnyi 5 ba filime bafite ubwiza bukurura… – #rwanda #RwOT

    Twaguteguriye urutonde rw'abakinnyi ba filime bakunzwe, bafite ubwiza karemano, ndetse badakunze kwisiga ibintu bibongerera ubwiza bizwi nka 'Make Up' bihindura isura y'umuntu.

       1.     Scarlet Johansson


    Uretse ubwiza ni umuhanga mu gukina filime nk’uko byagarutsweho cyane


    Scarlet Ingrid Johansson ni umukinnyi wa filime yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu gace ka Manhattan gaherereye mu mujyi wa New York. Uyu mukinnyi wa filime ufite uburanga karemano, ni umwe mu bagore bakurura igitsinagabo, akaba yaravutse tariki 22 Ugushyingo 1984.

    Johansson watandukanye n'abagabo batatu, yakunzwe muri filime zirimo The Avengers, Lucy, Lost in Translation, Black Widow, Rough Night, The Prestige n'izindi nyinshi. Mu mwaka wa 2018 na 2019 yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi bahembwaga agatubutse.

         2.      Margot Robbie


    Margot Robbie akunzwe muri filime Barbie ikinamo umunyarwanda witwa Ncuti Gatwa


    Margot Elise Robbies ni umukinnyi wa filime ukomoka muri Australia akaba n'umuhanga mu gutunganya filime. Ubwiza bw'uyu mugore bwavuzweho n'abatari bacye, batangaza ko mu bice bye arinda cyane harimo igice cyo mu maso. Bimwe akora harimo kwirinda izuba ko rimwangiriza uruhu, gututubikana n'ibindi.

    Yabonye izuba tariki 2 Nyakanga 1990, avukira ahitwa Dalby muri Australia, akundwa muri filime zirimo Barbie, Mary Queen of Scots, Suicide Squard, Focus, About Time, Babylon n'izindi. Uyu mugore utegerejwe muri filime yitwa “My Big Ass” afite ubwiza karemano butangaje.

         3.     Jennifer aniston


    Amaze gukura ariko akomeza kuba mwiza kubera kwiyitaho


    Anniston Jennifer wamamaye muri filime y'uruhererekane ya 'Friends' aracyafite ubwiza bukurura abantu ku myaka 54. Yavukiye muri Los Angeles, Califonia, muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Anniston yakunzwe muri filime zirimo Murder Mystery 2, Life of Crime, The Switch, Unity, Five n'izindi. Yigeze atangaza ko yakora buri kimwe mu kwita ku bwiza bwe kugira ngo ahore asa neza kugeza apfuye.

         4.     Úrsula Corberó ” Tokyo”


    Yakunzwe muri filime zirimo Lacasa del Papel “Money Heist” n’izindi


    Uyu mugore wamenyekanye nka Tokyo muri filime y'uruhererekane yiswe Lacasa del Papel, ni umwe mu bagaragaye ko ari beza kandi bafite ubwiza karemano, budakenera kwisiga ibirungo ku mubiri.

    Tokyo uri gukina muri filime 'Lift' yahuriyemo n'abarimo Kevin Hart, akunze kwigaragaza yitwara nk'igitsinagabo, ariko ubwiza bwe bukomeza gukurura igitsinagabo.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Espagne, yabaye ibyishimo bya benshi binyuze muri filime zirimo Snake Eye, Lacasa del Papel, Lift n'izindi.

         5.     Jennifer lowrence


    Ni umwe mu bagore basaruye agatubutse mu mwuga wa sinema

    Jennifer Shrader lowrence w'imyaka 33 yavukiye muri Kentucky muri America, yamamara mu mwuga wo gukina filime no kugira filime ze bwite zamwinjirije agatubutse.

    Ubwiza bwa Jennifer butuma benshi bifuza kuba inshuti ye, ndetse abagabo bakamukunda.

    Yakunzwe muri filime zirimo The Hunter Games, Passengers, American Hustler, Bad Blood n'izindi. Bitangazwa ko ubwiza bwe bwiyongera bitewe no kwiyitaho no kumenya uburyo bwiza yiyitaho atiyangije.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138743/abakinnyi-5-ba-filime-bafite-ubwiza-bukurura-igitsinagabo-138743.html

  • Gatanya muri Mutarama! Ingo 10 zibyamamare z… – #rwanda #RwOT

    Gatanya, ni umwe mu myanzuro abantu benshi batavugaho rumwe kuko hari abavuga ko ari ubugwari, abandi bakavuga ko aho kugira ngo abantu bagere aho bahitamo kwicana kuko bananiwe kumvikana bakwiye guhana gatanya mu mahoro buri wese agaca inzira ye.

    Muri uyu mwaka ukiri mu ntangiriro, hari ibyamamare hirya no hino ku isi byamaze gufata uyu mwanzuro, ndetse bamaze no kuva mu nkiko nyuma, banabitangariza abafana babo ku mugaragaro.

    Mu ngo nyinshi z'ibyamamare zamaze gushyirwaho iherezo rugikubita mu 2024, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zarangije kuba amateka:

    1. Rachel Lindsay & Bryan Abasolo

    Aba bombi basabye gatanya ku ya 02 Mutarama 2024 nyuma y'imyaka ine babana nk'umugabo n'umugore, bavuga ko kudahuza bidasubirwaho ariyo mpamvu yo gutandukana kwabo.

    2. Prince Leka & Princess Elia

    Nyuma y'imyaka isaga umunani igikomangoma Leka II n'igikomangomakazi Elia bo muri Albania, biyemeje gutandukana ariko bagakomeza kurerana umwana wabo w'umukobwa, Geraldine, ufite imyaka itatu y'amavuko.

    Tariki 15 Mutarama 2024, nibwo Igikomangoma Leka yatangaje ko we na Elia bafashe umwanzuro wo gutandukana, avuga ko 'hashingiwe ku kuba urushako rwabo rutagikurikiza inshingano, bombi bahisemo kubikemura mu bwumvikane, babinyujije mu nzira zemewe n'amategeko.'

    3. AJ & Rochelle McLean

    Nyuma yo gutandukana bakongera gusubirana, aba bombi baje gushyingiranwa mu 2011, ariko uyu mwaka ugitangira bahise batangaza ko basabye gatanya.

    Babinyujije ku mbuga zabo za Instagram ku ya 01 Mutarama 2024, batangaje ko mu by'ukuri bari bamaze umwaka wose batabana, ariko ko noneho bahisemo gushyira akadomo ku rushako rwabo ku mugaragaro.

    Aba bombi bavuze ko intego yabo nyamukuru ari ukurerera hamwe abana babyaranye, Elliott w’imyaka 11 na Lyric w’imyaka 6.

    4. Austin & Catherine McBroom

    Iyi 'couple' y'ibyamamare yakurikirwaga n'abatari bacye ku muyoboro bari bahuriyeho wa Youtube bise “The ACE Family,” batangaje ko bafashe icyemezo cyo kurangiza urugendo rw'urushako bari bamazemo imyaka 11 ku ya 11 Mutarama 2024.

    Austin yanditse kuri Instagram ati: “Twese twemeranijwe gutandukana ariko tuzakomeza gufatanya nk'ikipe ku bijyanye n’abana bacu.”

    5. Sam Feher & Kory Keefer

    Sam Feher yemeje muri uku kwezi kwa Mutarama 2024 ko yatandukanye na Kory Keefer nyuma yo gukundana umwaka n’igice.

    6. Anderson Paak & Jaylyn Chang

    Anderson Paak yasabye ubutane n'umugore we, Jaylyn Chang, nyuma yimyaka irenga 13 bashakanye. Aba bombi, biyemeje gukomeza kurerera hamwe abahungu babo babiri, Soul Rasheed na Shine Tariq.

    7. Lisa Bonet & Jason Momoa

    Nyuma y'imyaka ibiri batabana nk'umugabo n'umugore, Lisa Bonet na Jason Momoa biyemeje gutandukana ku mugaragaro. Ku ya 8 Mutarama, nibwo Bonet yatanze ikirego mu rukiko rw’intara ya Los Angeles kugira ngo arangize isezerano yagiranye n’umugabo we Momoa.

    8. Kim Marlowe & Fabrice Morvan

    Kim niwe wasabye gatanya ku wa 08 Mutarama 2024. Nubwo itariki basezeraniyeho itazwi neza, Fabrice yigeze gutangaza ko yari amaze igihe kini abana n'umugore we ndetse n'abana babo bane.

    9. YG & Saweetie

    Ku ya 15 Mutarama 2024, nibwo aba baraperi bombi batangaje ko bahisemo gutandukana mu kinyabupfura nyuma y'igihe kitageze ku mwaka bakundana.

    10. Armie Hammer & Marina Gris

    Gris yatangaje ko isezerano yagiranye n’uyu mukinnyi wa filime ryo kumubera umugore ryarangiye ku ya 11 Mutarama.

    Mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram yaragize ati: 'Icyemezo twafashe cyo gushyingirwa hamwe na gahunda z’ejo hazaza twari dufitanye byose byari bishingiye ku mbaraga, gushyigikirana, no kwita ku bandi. 

    Icyemezo cyo gutandukana, nubwo kitoroshye cyafashwe mu bugwaneza no kubahana, ibyo bikaba byerekana ko urugendo rwacu rwarangiye neza.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138735/gatanya-muri-mutarama-ingo-10-zibyamamare-zimaze-gusenyuka-mu-2024-amafoto-138735.html