Blog

  • Biravugwa ko u Burundi buri kwegereza ku mupaka w’u Rwanda abasirikare benshi bitwaje intwaro #rwanda #RwOT

    Icyumweru kirashize u Burundi bufunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda nyuma y’uko iki Gihugu gishinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara.

    Iki Gihugu kandi cyahise gitegeka Abanyarwanda bakirimo gutaha vuba na bwangu, ndetse bamwe muri bo batangira guhigwa bukware, aho bamwe kugeza ubu bafungiye ahantu hatazwi.

    Amakuru ahari ubu, avuga ko iki Gihugu cyamanuye abasirikare benshi hafi y’u Rwanda bari mu ishyamba rya Kibira muri Komini za Mabayi na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke, ahahana imbibi n’u Rwanda.

    Ikinyamakuru SOS Médias Burundi gikorera mu Burundi, kiratangaza ko abo basirikare b’u Burundi ndetse n’abapolisi, bakomeje kugaragara mu mirima y’umuceri iri muri Kibira.

    Hari n’andi makuru avuga ko aba basirikare ndetse n’abapolisi baje bitwaje intwaro zirimo n’iziremereye.

    Umwe mu batanze amakuru yabwiye SOS Médias Burundi ati 'aba bantu bitwaje imbunda nyinshi binjiye i Kibira bahereye ku gasozi ka Ruhembe muri zone ya Bumba no ku dusozi twa Rutorero na Gafumbegeti two muri zone Butahana muri komini za Bukinanyana na Mabayi.'

    Abatuye muri ibi bice batangiye gutahwa n’ubwoba, bavuga ko babona hari ikibyihishe inyuma, ku buryo isaha n’isaha hashobora kuba imirwano.

    Muri iri shyamba rya Kibira kandi ryakunze kumvikanamo inyeshyamba zirimo n’izo mu mitwe irwanya u Rwanda, zijya ziryitwikira zikinjira mu Rwanda zigahungabanya umutekano warwo.

    U Burundi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara, ariko rwo rukabitera utwatsi, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’umutwe uwo ari wo wose urwanywa u Burundi.

    Guverinoma ya Congo Kinshasa kandi iherutse kwemeza ko uyu mutwe wa RED Tabara, usanzwe ufite ibirindiro muri iki Gihugu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Biravugwa-ko-u-Burundi-buri-kwegereza-ku-mupaka-w-u-Rwanda-abasirikare-benshi-bitwaje-intwaro

  • Kicukiro : Umusore ukekwaho kuba ari igisambo yarashwe ubwo yashakaga gukubita abashinzwe umutekano #rwanda #RwOT

    Byemejwe n’ Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, wavuze ko uyu musore yarashwe ubwo we n’abo bari kumwe bashatse gukubita abashinzwe umutekano.

    SP Sylvestre Twajamahoro yagize ati 'Bashakaga kubakubita, haza kuraswamo umwe, abandi barirukanka.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze kandi ko atari ubwa mbere kuri iyi Kompanyi hageragejwe gukorwa ubujura bw’ibikoresho.

    Uyu musore yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, ahagana saa munani z’igitondo, ntiyahise amenyekana imyirondo ye, ndetse hahise hatangira iperereza ryo kuyimenya.

    Iyi kompanyi y’ubwubatsi ya Real Construction, isanzwe ifite ibikorwa mu Mudugudu wa Nyabigugu mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Gahanga.

    SP Sylvestre Twajamahoro, yaboneyeho kugira inama abantu bashobora kujya bahura n’ibibazo nk’ibi by’ubujura kujya bahita biyambaza Polisi.

    Yagize ati 'Turabakangurira kugira nimero za telefone z’ubuyobozi bw’aho batuye cyane cyane iza sitasiyo z’ahantu batuye kugira ngo igihe bagize ikibazo habeho gutanga amakuru mu buryo bwihuse.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kicukiro-Umusore-ukekwaho-kuba-ari-igisambo-yarashwe-ubwo-yashakaga-gukubita-abashinzwe-umutekano

  • Haramenyekana icyemezo ku rubanza rwagarutsweho cyane ruregwamo umunyemari Dubai n’uwabaye 'Mayor’ #rwanda #RwOT

    Uyu mudugudu uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, wagaragayemo inyubako zangiritse kubera uburyo zubatswe hatujujwe ibipimo ngenderwaho.

    Uyu munyemari Dubai wazubatse akazigurisha abantu, yatawe muri yombi nyuma y’uko izi nyubako zigarutsweho na Perezida Paul Kagame, avuga ko bitumvikana uburyo umuntu yasondeka abantu akabaha inzu zishyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Yatawe muri yombi hamwe n’abarimo Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo ndetse n’abandi bahoze mu buyobozi muri aka Karere, nka Nyirabihogo Jeanne d’Arc, Mberabahizi Raymond na Bizimana Jean Baptiste.

    Gusa bamwe mu baregwa muri uru rubanza, baje kurekurwa by’agateganyo ariko uyu munyemari Dubai we yakomeje gufungwa.

    Akurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ni mu gihe kandi aba bahoze ari abayobozi bo bakurikiranyweho ibyaha nko gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite gihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

    Mu iburanisha ryabaye mu Ukuboza 2023, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dubai n’abo bareganwa ko nibahamwa n’ibyo bakurikiranyweho, we yazahanishwa gufungwa imyaka irindwi (7) n’ihazabu ya Miliyoni Frw 3.

    Biteganyijwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije uru rubanza, rusoma umwanzuro warwo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Haramenyekana-icyemezo-ku-rubanza-rwagarutsweho-cyane-ruregwamo-umunyemari-Dubai-n-uwabaye-Mayor

  • APR FC yasinyishije rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

    Umunya-Cameroun ukina asatira anyuze ku ruhande ndetse akaba yanakina inyuma ya ba rutahizamu, Sanda Soulei wari mu igeragezwa muri APR FC bivugwa ko yamaze guhabwa amasezerano muri iyi kipe.

    Uyu mukinnyi yazanye na bagenzi be batatu, Abdourame Alioum, Kada Moussa na Aboubacar Moussa.

    Uko ari bane bajyanye n’iyi kipe mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar kugeragerezwayo.

    Amakuru avuga ko muri aba bakinnyi bose, ubuyobozi bwa APR FC bwashimye uyu Sanda Soulei ndetse n’umutoza yashimye imikinire ye cyane ko ari na we yahaye umwanya munini mu irushanwa.

    Gusa ntabwo umutoza Thierry Froger yifuza kugira byinshi abivugaho, ubwo yari amaze gutsinda AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro, yabajijwe niba hari umukinnyi azongeramo, avuga ko ibyo byabazwa ubuyobozi.

    Andi makuru kandi avuga ko aba bakinnyi bandi APR FC itanyuzwe n’urwego rwa bo ariko na none ishobora kubasinyisha ikabatiza mu yandi makipe.

    Sanda Soulei yahawe amasezerano muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasinyishije-rutahizamu-mushya

  • U Rwanda rwatakaje umukino wa kabiri mu gikombe cy’Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwatakaje umukino wa kabiri mu gikombe cy’Afurika cya Handball nyuma yo gutsindwa na DR Congo ibitego 38-20.

    U Rwanda rwatangiye neza umukino aho rwatsinze ibitego 4 DR Congo itarabasha kureba mu izamu. Harimo 2 bya Mbesutunguwe, Yves na Kubwimana.

    DR Congo yaje kugagaruka itsinda ibitego 5 u Rwanda rutsinze kimwe, byari ku munota wa 7 aho amakipe yombi yanganyaga 5-5.

    Ku munota wa 15, u Rwanda rwari rumaze kurushwa ibitego 2, byari 9-7.

    DR Congo yakomeje kurusha u Rwanda irugenda imbere aho igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 18-11.

    U Rwanda ntabwo rwahiriwe n’intangiriro z’igice cya kabiri, iminota 10 ya mbere rwari rumaze gutsindwa ibitego 7-3. Byari bimaze kuba 25-14.

    DR Congo ikaba yakomeje kurusha u Rwanda ndetse iza gutsinda ku bitego 38-20.

    Gutakaza uyu mukino bivuze ko u Rwanda rutabashije kugera muri 1/4, rukaba rusigaje umukino usoza itsinda na Zambia ku Cyumweru.

    Aya makipe uko ari abiri (u Rwanda na Zambia) akaba agomba guhura n’andi makipe 6 yo mu yandi matsinda atarabashije kugera muri 1/4 akine mu irushanwa ryitwa “President Cup”, rikinwa n’amakipe atarabashije kurenga amatsinda.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatakaje-umukino-wa-kabiri-mu-gikombe-cy-afurika-amafoto

  • Amakuru mashya ku bakinnyi 3 b’Abagande bakinira Rayon Sports baherutse kwanga kuza mu ikipe yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'abanya-Uganda Joackiam Ojera, Charles Bbaale na Simon Tamale bakoze imyitozo ya nyuma muri Rayon Sports yitegura Gorilla FC.

    Ni mu mukino w'Umunsi wa 17 wa Shampiyona uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu saa 18h00.

    Aba basore bombi hari amakuru yari yavuzwe ko badashaka kugaruka muri Rayon Sports nyuma yaho ku mukino Gikundiro yatsinzwemo na Gasogi United, aba basore bari bibereye i wabo muri Uganda banze kuza mu ikipe yabo.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ku-bakinnyi-3-babagande-bakinira-rayon-sports-baherutse-kwanga-kuza-mu-ikipe-yabo/

  • Abatega imodoka rusange mu mujyi wa Kigali barabyinira ku rukoma nyuma y’aho bisi 100 ziheruka kugera mu Rwanda zatangiye kubatwara – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abatega imodoka rusange mu mujyi wa Kigali, baramwenyura nyuma y'uko kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, imihanda y'Umujyi wa Kigali yatangiye kugendwamo na bisi zitwara abagenzi rusange 100 ziheruka kugera mu Rwanda. Ni mu gihe izindi ziri mu nzira ziva mu gihugu zaguriwemo.

    Izi bisi 100 zo mu cyiciro cya mbere zahawe kampani 8 zashoboye kuzuza ibisabwa mu ipiganwa ari zo: Yahoo Car Express, Remera Transport Cooperative, Nyabugogo Transport Cooperative, City Centre Transport Cooperative, S.U Direct Services, Jali Transport, 4G Ju Transport Ltd na RITCO.

    Buri Bisi ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 70 kandi zije ziyongera ku zindi modoka zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

    Source : https://yegob.rw/abatega-imodoka-rusange-mu-mujyi-wa-kigali-barabyinira-ku-rukoma-nyuma-yaho-bisi-100-ziheruka-kugera-mu-rwanda-zatangiye-kubatwara-amafoto/

  • Umukino murawuzi igisigaye ni ugutsinda – Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri yibutsa ikipe y’igihugu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza mbere yo gukina DR Congo, yibukije abakinnyi b’ikipe y’igihugu ko bagomba gushaka intsinzi kuko umukino wo bawuzi.

    Ni mbere y’umukino wa kabiri w’igikombe cy’Afurika cya Handball kirimo kubera mu Misiri kuva tariki ya 17 Mutarama 2024 aho u Rwanda rugiye gukina na DR Congo.

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Dan Munyuza akaba yasuye ikipe y’igihugu mbere y’uyu mukino abibutsa ko kuba baravuye mu Rwanda ari uko umukino bawuzi, igisigaye ari ugushaka intsinzi.

    Ati “ibyo kuza mu marushanwa byo mwaraje kandi umukino murawuzi, igisigaye ni ugutsinda kandi dushyigikiye ko mutsinda.”

    Yakomeje kandi abibutsa ko bagomba kumenya ko abanyarwanda aho bari hose babashyigikiye.

    Ati “iyo ikipe y’igihugu yaserukiye igihugu abanyarwanda bari hanze y’igihugu, yaba abari mu gihugu baba babashyigikiye kandi babifuriza gutsinda, baba babari inyuma.”

    Dan Munyuza yababwiye ko umukino batsinzwemo na Cape Verde yawurebye abasaba gukosora amakosa bawukozemo.

    Yanabijeje ko n’indi mikino bazakina azayireba kandi hari n’abanyarwanda baba Cairo bazaza kubashyigikira.

    U Rwanda rugiye gukina umukino wa 2 mu itsinda A na DR Congo, ni mu gihe ruzasoza ku Cyumweru rukina Zambia.

    Ambasaderi CG Dan Munyuza asuhuza abakinnyi

    Perezida wa FERWAHAND, Alfred na Ambasaderi Dan Munyuza

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    CG Dan Munyuza yasabye ikipe y’igihugu gutsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-murawuzi-igisigaye-ni-ugutsinda-ambasaderi-w-u-rwanda-mu-misiri-yibutsa-ikipe-y-igihugu-amafoto

  • Perezida wa Gorilla FC Hadji yatangaje umubare w’ibitego agomba gutsinda Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni njyewe ukeneye impyiko kurusha Rayon Sports! Perezida wa Gorilla FC Hadji yatangaje umubare w'ibitego agomba gutsinda Rayon Sports nkuko bamaze iminsi babikora

    Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu irakina n'ikipe ya Gorilla FC, mukino uratangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubere kuri Kigali Pele Stadium.

    Uyu mukino wakaniwe cyane n'ikipe ya Gorilla FC bijyanye nibyo Perezida wayo Hadji Mudaheranwa yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yahamagarwaga na Radio One ya KNC.

    Mu magambo uyu muyobozi yatangaje, yavuze ko amanota 3 ari Gorilla FC iyakeneye cyane kuruta Rayon Sports ndetse anavuga ko kuba yaravuye mu ikipe ya Rayon Sports ntabwo bituma uko bazajya bahura azajya ayiha amanota uko yishakiye ahubwo iyo wagiye mu rugo rwawe ibyo mu muryango uvukamo ubishyira ku ruhande ugakunda ibyawe.

    KNC yaje kubaza Hadji ati ' Ese ko hari igihe papa wawe ashobora kugira ikibazo cy'impyiko ukaba wayimuha ntabwo wowe ariko bimeze?'

    Hadji yamusubije amubwira ko hari igihe ari wowe uba ufite icyo kibazo cy'impyiko kuko kugeza ubu ni njyewe ukeneye impyiko kurusha Rayon Sports.

    Mudaheranwa Hadji yaje guhita atangaza ko abakinnyi bose bakomeye ba Gorilla FC bahari Kandi bameze neza kuruta iminsi ishize ahubwo ahita avuga ko bagomba gutsinda Rayon Sports Kandi ibitego bitari munsi ya 2 nkuko ngo bamaze iminsi babikora.

    Umukino uheruka ikipe ya Gorilla FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu gikombe cy'amahoro naho ikipe ya Rayon Sports yo yatsinze ikipe ya Interforce FC ibitego 4-0, bivuze ko uyu mukino uraba ukomeye.

     

    Source : https://yegob.rw/perezida-wa-gorilla-fc-hadji-yatangaje-umubare-wibitego-agomba-gutsinda-rayon-sports/

  • Imitoma iraca ibintu kwa Bushali n’umugore we… – #rwanda #RwOT

    Bushali uherutse  guhura na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr.Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wanamwemereye ubufasha muri gahunda arimo yo gutegura kumurika umuzingo [Album] yise 'Full Moon'.

    Yongeye gutigisa imbuga  nkoranyambaga asangiza abamukurikira ibihe byiza yagiranye n'umugore we Pontensiano, mu butumwa bw'amafoto yaherekesheje amagambo y'ubwenge asobanura ko umugabo ufite umugore umwumva abayuzuye.

    Ibintu abakundana n'abafite ingo cyane ab’igitsina gabo bagakwiye kumviraho nk'ibanga rikomeye bibiwe na mugenzi wabo wamaze kurushinga cyangwa uri mu rukundo.

    Mu magambo ye Bushali yagize ati'Umugabo abayuzuye igihe afite umugore umwumva.'

    Ni amagambo yakiriwe n'abakunzi b'uyu muraperi ariko byumwihariko akora ku mutima wa Pontensiano wagize ati'Ndagukunda kurusha ikindi cyose mugabo wanjye.' Bushali na we ahita yongera kumuhamiriza ko amukunda cyane.

    Aba bombi baherukaga kugarukwaho cyane mu bihe bitari ibya kure ku wa 06 Mutarama 2024, ubwo bitabiraga bombi ubukwe bwa Uwase Muyango wabaye Miss Photogenic 2019 na Kimenyi Yves umunyezamu wanyuze mu makipe menshi kandi ujya witabazwa no mu ikipe y'igihugu, Amavubi.

    Bushali yatangaje ko umugabo wese abayuzuye igihe afite umugore umwumvaUmugore wa Bushali yamuhamirije ko amukunda kurusha ikindi icyari cyose ku IsiBushali n’umugore we baherukaga guserukana mu birori by’ubukwe bwa Muyango na Kimenyi bwitabiwe n’ibyamamare bitandukanyeBushali aritegura kumurikira abakunzi be umuzingo yitiriye imbuto y’umwana Imana yabahaye we na PontensianoBushali akomeza kugaragaza ko yihebeye Pontensiano kandi ko umuryango uza imbere  ya byose mu buzima

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138766/imitoma-kwa-bushali-numugore-we-iraca-ibintu-amafoto-138766.html