Blog

  • Amafoto! Umutoza uje guheka Rayon Sports ku bitugu yageze i Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, Umufaransa Julien Mette yageze mu Rwanda aho yaje gutoza ikipe ya Rayon Sports.

    Amakuru agera ku InyaRwanda dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mutoza hari ibyo ataremeranya na Rayon Sports gusa ngo ibiganiro birakomeza kuri uyu wa Gatandatu ku buryo azahita asinyira iyi kipe.

     

    Source : https://yegob.rw/amafoto-umutoza-uje-guheka-rayon-sports-ku-bitugu-yageze-i-kigali/

  • Hitabajwe abashinzwe mutekano! Abafana ba Rayon Sports bahaye amafaranga Hértier Luvumbu wabahejesheje amanota atatu – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wahuje Rayon Sports na Gorilla FC, warangiye Gikundiro itsinze Gorilla FC igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu wabo Hértier Luvumbu Nziga.

    Nyuma yo gutsinda igitego rukumbi ku mukino rukumbi muri uyu mukino, Nzinga Luvumbu yahawe amafaranga n'abakunzi ba Rayon Sports maze ayatoragura aherekejwe n'abashinzwe umutekano.

    Nyuma yo gutsinda igitego rukumbi ku mukino rukumbi wahuje Rayon Sports na Gorilla FC, Nzinga Luvumbu yahawe amafaranga n’abakunzi ba Rayon Sports.#ishushotvsports #freshandfun pic.twitter.com/5SvJGRQ6Tl

    — Ishushotv Official (@ISHUSHOTV) January 19, 2024

    Source : https://yegob.rw/hitabajwe-abashinzwe-mutekano-abafana-ba-rayon-sports-bahaye-amafaranga-hertier-luvumbu-wabahejesheje-amanota-atatu-videwo/

  • Igitego kimwe ni cyo cyatumye amanota atatu abona nyirayo hagati ya Rayon Sports na Gorilla FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Héritier Nzinga Luvumbu cyafashije Rayon Sports kubona intsinzi imbere ya Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda 2024

    Igitego kimwe rukumbi cya Héritier Nzinga Luvumbu cyafashije Rayon Sports kubona intsinzi imbere ya Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2023-24.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, ubera kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00'.

    Wari umukino wa mbere w'abakinnyi 3 b'Abagande Joackiam Ojera, Charles Baale na Simon Tamale, ni nyuma y'uko iyi kipe yatangiye imikino yo kwishyura itabafite aho bari bakiri iwabo muri Uganda.

    Muri bo, Joackiam Ojera ndetse na Charles Baale bakaba bari babanje mu kibuga ni mu gihe Simon Tamale yabanje ku ntebe y'abasimbura.

    Source : https://yegob.rw/igitego-kimwe-ni-cyo-cyatumye-amanota-atatu-abona-nyirayo-hagati-ya-rayon-sports-na-gorilla-fc/

  • Agezweho muri Siporo: APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’umunyamahanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho muri Siporo: APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w'umunyamahanga.

    Ikipe ya APR FC ihagaze neza muri shampiyona y'u Rwanda ndetse no mu mikino y'igikombe cy'Amahoro yamaze gusinyisha rutahizamu mushya w'umunya Cameroon wataka aciye mu mpande witwa Soulei Sanda wari amaze iminsi mu igeragezwa muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.

    Uyu musore wagaragaje ubuhanga bwe ubwo ikipe ya APR FC yari mu irushanwa ry'igikombe cya Mapinduzi Cup byatumye ahabwa amasezerano y'imyaka ibiri akinira APR FC nk'uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/agezweho-muri-siporo-apr-fc-yasinyishije-rutahizamu-mushya-wumunyamahanga/

  • Bruce Melodie yavuze ku kiganiro yagiranye na… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yaganiriye n'itangazamakuru mu kiganiro cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa 19 Mutarama 2024 hagamijwe ahanini gusobanura ibirebana n'ubucuruzi bushingiye kuri siporo binjiyemo n'itsinda risanzwe rimufasha na UGB [United Generation Basketball].

    Uyu muhanzi yagarutse kuri byinshi birimo uko azahuza ibyo asanzwe akora nk'umuziki ndetse n’ibyo yinjiyemo byo gushora imari muri Bastetball aho yiyongereye ku mubare w'abahanzi bacye mu Rwanda binjiye mu ishoramari.

    Kuri iyi ngingo niho yahereye avuga ko ikiganiro yagiranye n’umuhanzi nyarwnda mugenzi we, King James, ubwo bahuriraga muri Rwanda Day cyatumye yumva ko agomba kwinjira mu bucuruzi.

    Bruce Melodie ati: 'Umuntu wa mbere wabivumbuye ni King James.' Aha yavuga ku muhanzi byahiriye ibyo guhuza umuziki n'ubucuruzi.

    Akomeza avuga ko King James yamubwiye ko azasubira muri Rwanda Day mu yindi sura ati: 'King James ndabyibuka yarambwiye ngo ntabwo nzasubira muri Rwanda Day nk’umuhanzi, nzasubirayo nk’umucuruzi.'

    Ibi ni byo byatumye Bruce Melodie yumva ko na we agomba gutangira kureba uburyo yakwinjira mu bucuruzi, agaragaza ko guhura na Coach Gael byamutije umurindi wo gukomeza guhuza ubushabitsi n'umuziki.

    Ikipe ya Basketball, Bruce Melodie na Coach Gael bashoyemo imari, yatangiriye muri LDK [Lycee De Kigali] ikomeza kwiyubaka kugera ubwo igeze mu cyiciro cya mbere, ubu ikaba yarasoje umwaka w'imikino ushize iri ku mwanya wa 8 mu makipe 14.

    Bruce Melodie yatangaje ko King James na Coach Gael bamubereye inzira ikomeye yamwinjije mu bucuruziBruce Melodie n’itsinda risanzwe rimufasha mu muziki binjiye mu mikoranire na UGBBruce Melodie yatangaje ko yakuze akina umukino wa Basketball ariko akaza kubireka nyuma y’uko akandagiwe ino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138794/bruce-melodie-yavuze-ku-kiganiro-yagiranye-na-king-james-muri-rwanda-day-cyatumye-yinjira–138794.html

  • Rayon Sports yatsinze Gorilla FC mu mukino wagaragayemo Abagande bari barabuze (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Héritier Nzinga Luvumbu cyafashije Rayon Sports kubona intsinzi imbere ya Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, ubera kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′.

    Wari umukino wa mbere w’abakinnyi 3 b’Abagande Joackiam Ojera, Charles Baale na Simon Tamale, ni nyuma y’uko iyi kipe yatangiye imikino yo kwishyura itabafite aho bari bakiri iwabo muri Uganda.

    Muri bo, Joackiam Ojera ndetse na Charles Baale bakaba bari babanje mu kibuga ni mu gihe Simon Tamale yabanje ku ntebe y’abasimbura.

    Rayon Sports yatangiye umukino ishaka igitego ariko ibanza kugorwa na Gorilla FC. Akagozi k’iyi kipe kaje gucika ku munota wa 40 ubwo Heritier Nzinga Luvumbu yatsindaga kufura ku ikosa ryari rikorewe Joackiam Ojera.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye barema andi mahirwe ariko ubusatirizi bw’iyi kipe bwari buyobowe na Charles Baale bagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Gorilla FC iba yishyuye iki gitego ku munota wa 70 ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye yirambuye umupira awukura mu nguni. Umukino warangiye ari 1-0.

    Rayon Sports yahise igira amanota 30 ikaba ku mwanya wa 3, inganya na Musanze FC ya 4, Police FC ya kabiri ifite 31 ni mu gihe APR FC ya mbere ifite 33.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-gorilla-fc-mu-mukino-wagaragayemo-abagande-bari-barabuze-amafoto

  • Abakinnyi 11 Rayon Sports ishobora gukoresha uyu munsi barimo abo benshi bari barakuyeho amaso – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 11 Rayon Sports ishobora gukoresha uyu munsi barimo abo benshi bari barakuyeho amaso

    Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya Gorilla FC yakaniye cyane ku buryo ishaka kongera kubaza abakunzi ba Gikundiro batumva ukuntu ikipe yabo imeze iki gihe.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports nabwo burimo gukora ibishoboka byose kugirango ikipe yongere imere neza dore ko amakuru ahari ni uko Baraza kwerekana umutoza mushya uyu munsi uturutse i Burayi.

    Abakinnyi iyi kipe iraza gukoresha uyu munsi babanje mu kibuga dushobora kubonamo Simon Tamale, Charles Bbaale ndetse na Joachiam Ojera bari bamaze iminsi muri Uganda iwabo baranze kugaruka mu myitozo.

    Mu izamu: Hategekimana Bonheur

    Ba myugariro: Mitima Issac, Rwatubyaye Abdul, Serumogo Alli, Bugingo Hakim

    Abo hagati: Muhire Kevin, Hertier Luvumbu Nziga, Roger

    Ba rutahizamu: Mvuyekure Emmanuel, Joachiam Ojera, Iraguha Hadji

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-11-rayon-sports-ishobora-gukoresha-uyu-munsi-barimo-abo-benshi-bari-barakuyeho-amaso/

  • Batatu begukanye Miliyoni 2.5 Frw muri Level… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, MTN Rwanda na Inkomoko basoje gahunda bamazemo iminsi ya 'Level Up Your Biz,' bahemba ba rwiyemezamirimo bose uko ari batandatu amafaranga azabafasha gukomeza kwagura ibikorwa byabo.

    Ba rwiyemezamirimo babashije kugera ku cyiciro cya nyuma bahawe umwanya bavuga amasomo bigiye mu mahugurwa bamaze amezi atatu bahabwa, arimo kumenya gushaka amasoko, kwandika buri munsi ibyakozwe, gufata neza abakiliya, gucunga neza umutungo w’ikigo n’ibindi.

    Muri rusange bashimiye Inkomoko yabunguye ubumenyi bw’ingirakamaro, babizeza ko haba ubumenyi ndetse n’ubushobozi bahawe bagiye kubyifashisha mu kurushaho guteza imbere imishinga yabo.

    Bashimiye kandi Minisiteri y'Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi idahwema kubatekerezaho no gushyigikira ibikorwa byabo, igamije kubateza imbere binyuze muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwihangira imirimo.

    Umwe mu bakozi ba Inkomoko uri no mu bahuguye aba ba rwiyemezamirimo, yavuze ko bishimiye cyane intambwe uru rubyiruko rwateye, ariko na none abibutsa ko urugendo aribwo rugitangira, aboneraho no kubasaba kujya gushyira mu bikorwa ubumenyi babahaye.

    Muri batandatu babashije kugera ku cyiciro cya nyuma, batatu ba mbere nibo babashije kwegukana igihembo gikuru cya miliyoni 2,500,000 Frw. Abo, ni Niyomwungeri Anitha washinze kompanyi ya Inzora Agrotourism ikora ubuhinzi bushingiye ku bukerarugendo,;

    Muhire wayoboye ikigo gifite urubuga na ‘Application’ bifasha abanyeshuri bo mu Rwanda kubasha gutangira amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, gukorama amasuzumabumenyi n’ibindi bizamini cya Examira Group Ltd, ndetse na Muhire Janvier washinze ikigo cya Rainbow Health Food Ltd gitunganya ibikomoka ku buhinzi bikorwamo ifu y’igikoma y’abana ikungahaye ku ntungamubiri. 

    Nk’uko byari biteganijwe, abasigaye barimo uwatangije ikigo cya Cover Soko Ltd, uwashinze uruganda rw’imideli rwa Urugero Fashion Ltd, ndetse n’uwatangije Ingoga Auto Ltd bahawe miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yashimiye ba rwiyemezamirimo bose uko ari batandatu babashije gutsinda muri iyi gahunda bahize abarenga 600 bari batangiranye nayo. Yashimiye kandi Inkomoko ku bw'umusanzu wabo mu kubakira abakiri bato ubushobozi, avuga ko yizeye ko ibikorwa byabo bigiye kurushaho kwaguka.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Inkomoko, Madamu Aretha Rwagasore yatangaje ko icyo bakeneye kuri aba ba rwiyemezamirimo aruko bagenda bagashyira mu bikorwa ubumenyi babahaye mu gihe cy’amezi atatu, burimo ibijyanye no gucunga neza umutungo, kwamamaza, gushaka amasoko, ibijyanye n’imisoro, ndetse n’ibindi.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye MTN Rwanda na Inkomoko Entrepreneur Development batekereje guteza imbere urubyiruko kuko nka Minisiteri nabo aricyo kibaraje inshinga, ashishikariza n’ibindi bigo guhagurukira gushyigikira abakiri bato bifuza kugera kure.

    Yagize ati: “Reka nshimire Inkomoko na MTN kuri iki gikorwa no kudutumira. Icyo ngira ngo mbwire urubyiruko nuko igihugu cyo kiratekereza kikabona ko urubyiruko rugomba kubona ubushobozi. MTN ifite amahirwe menshi iduha kuko ni imwe muri kompanyi zikomeye zitanga akazi ku rubyiruko rwinshi. Icyo twifuza nuko aba bahembwa bava kuri batandatu bakiyongera.”

    Gahunda ya ‘Level Up Your Biz’ imyaka itatu itangijwe mu Rwanda, yafashije abayitabiriye kubasha guhanga imirimo mishya, ndetse n’igishoro mu bucuruzi bwabo kirushaho kwiyongera. 

    Inkomoko, ni kimwe mu bigo bikomeye muri Afurika gikora ibijyanye no kuzamura ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abaturuka mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, cyibanda ku rubyiruko rukizamuka. Iki kigo cyashinzwe mu 2012 mu Rwanda, gitangijwe na Julienne Oyler na Sara Leedom.  Mu byo bakora harimo gutanga igishoro, amasomo ajyanye n’ubucuruzi, guhuza ba rwiyemezamirimo bakiri bato n’ibigo bikomeye n’ibindi.

    Uyu munsi hasojwe gahunda ya ‘Level Up Your Biz’ yabaga ku nshuro ya gatatu

    Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima Abdallah n’umuyobozi muri Inkomoko, Aretha Rwagasore

    Ba rwiyemezamirimo bato babashije kugera ku cyiciro cya nyuma

    Batatu ba mbere bahawe miliyoni 2.5 Frw

    Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashimye iki gikorwa

    Uwase Assoumpta uhagarariye Urugero Fashion Ltd yashyikirije Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi impano yari yamugeneye

    Ba rwiyemezamirimo bahembwe bashishikarijwe gushyira mu bikorwa amasomo bahawe

    Kanda hano urebe amafoto yose yaranze umuhango wo gusoza icyiciro cya gatatu cya gahunda ya ‘Level Up Your Biz’

    AMAFOTO: Dieudonne Murenzi – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138778/batatu-begukanye-miliyoni-25-frw-muri-level-up-your-biz-yasojwe-na-minisitiri-utumatwishim-138778.html

  • Ashley yegukanye ikamba rya Miss Global ahabw… – #rwanda #RwOT

    Miss Global yegukanwe na Ashley wo muri Puerto Rico mu gihe Iwacu Gretta wagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa atabashije kuryitabira.

    Abakobwa batanu babashije kugera mu cyiciro cyavuyemo uwegukanye ikamba nabo mu bihugu birimo Vietnam, Phillipines, Thailand na Samoa.

    Melendez wegukanye iri kamba yumvikanya agira ati'Ndizera ko dufite imbaraga zo gukoresha amajwi yacu, dufite amahirwe yo guhindura ubuzima, dufite imbaraga zo kubaka ubumwe. Turi umwe.'

    Aha akaba yasaga nukomoza ku kuba ikamba yegukanye rizamufasha gusohoza ibyo yiyemeje, uyu mukobwa w'imyaka 26 yaherukaga kumvikana agira ati'Miss Global yifuza guteza imbere abari n'abategarugori. Ubu rero natwe nicyo turi gukorera twerekana ko Puerto Rico dushoboye.'

    Igisonga cya mbere cya Miss Global kikaba cyabaye Haylani Kuruppu wo muri Samoa, Igisonga cya Kabiri kiba Chonnikan Supittayaporn wa Thailand, Igisonga cya Gatatu kiba Pearl Hung wa Phillipine naho Doan Thu wa Vietnam aba Igisonga cya Kane.

    Iri rushanwa rikaba ryitabirwa n'abakobwa bafite imyaka kuva kuri 18 kugera kuri 35, kimwe mu bihembo nyamukuru Melendez yegukanye kikaba ari Miliyoni zisaga 25Frw.

    Ashle Melendez yegukanye ikamba rya Miss Global 2023 imaze ikinyacumi itegurwaMiss Marie Sherry Anne Tomes wo muri Phillipines ni we wambitse ikamba AshleyIgisonga cya mbere cya Miss Global 2023 Haylani wo muri SamoaIgisonga cya Kabiri cya Miss Global 2023 Chonnikarkan wo muri ThailandIgisonga cya Gatatu, Pearl Hung wo muri PhillipinesIgisonga cya Kane, Doan Thu wo muri ThailandAbakobwa batanu begukanye amakamba arimo irya Miss Global 2023 ryegukanwe na Ashley Melendez

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138768/ashley-yegukanye-ikamba-rya-miss-global-ahabwa-asaga-miliyoni-25frw-amafoto-138768.html