Blog

  • Harimo uwamwishyuje Miliyoni ku ndirimbo 1: U… – #rwanda #RwOT

    Niba ujya wumva indirimbo za Bruce Melodie umunsi ku munsi, uzisanga wumva amazina amwe y’abazikoze (Producers). Iyi ni ingeso uyu muhanzi afite kuva mu mwaka wa 2012 ubwo yatangiraga urugendo rwa muzika kugeza ubu.

    Bruce Melodie amaze gukora indirimbo n’abahanga mu kuzikora (Producers) bake ugereranyije n’ingano y’indirimbo akora. Icyakora avuga ko abantu bagira ibyo bapfa ndetse ko aba producers yagiye akorana nabo, bagiye bagira ibyo bapfa bagatandukana.

    Bruce Melodie yavuze ko atangira urugendo muri 2012, yatangiranye na Producer Fazzo Pro ariko nyuma y’igihe bakaza kugira ibyo bapfa, n’ubwo atigeze avuga ibyo aribyo. Uyu Fazzo ni we wamukoreye indirimbo zirimo “Telefoni” yamwinjije mu muziki n’izindi.

    Undi yakomejeho ni producer Piano the groove man. Uyu muhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo, Bruce Melodie yavuze ko yamucitseho ubwo yamucaga akayabo k’amafaranga.

    Bruce Melodie yagize ati “Uyu we yanciye amafaranga menshi sinababeshya. Umuntu wanciye Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda! Nahise muvaho ndagenda rwose”.

    Bruce Melodie yavuze ko Piano yamuciye Miliyoni ku ndirimbo imwe ubwo bari muri 2014 kandi uyu muhanzi avuga ko yari acyishakisha. Mu mvugo ye ati: “Uwo nawe tuba tubonye icyo dupfa”.

    Piano the groove man niwe wakoze indirimbo “Ntujyuhinduka” na “Ntundize” ziri mu zakunzwe cyane.

    Undi mu producer Bruce Melodie yavuze bakoranye ni Nyakwigendera Junior Multsiysyem. Yavuze ko bakoranyeho igihe gito ariko nyiyavuga niba hari icyo baba barapfuye cyahagaritse imikorere.

    Junior Multsiysyem yakoreye Bruce Melodie indirimbo zirimo “Wancitse Vuba” yakoranye na Riderman muri 2016 iri no mu zakunzwe cyane.

    Bruce Melodie yavuze ko yahise ahura ndetse acudika na Made Beats, batangira yumva adafite icyizere ko bazakorana indirimbo ngo zikundwe, gusa aza gutungurwa n’uko bakoranye indirimbo zidasanzwe zirimo “Kungora”, “Katerina”, “Izina” n’izindi.

    Bruce Melodie yavuze ko muri 2019 na 2020 ari bwo Made Beats yatangiye kumuburira umwanya birangira yize undi mutwe. Yavuze ko yahise yiga umutwe wo gushaka undi mu Producer ariko agashaka amaraso mashya, ibintu byatumye avumbura impano ya Element.

    Bruce Melodie na Element bakoranye neza, bakora indirimbo nyinshi zirakundwa ariko mu 2023 nawe agatangira kumuburira umwanya, birarangira azanye Prince Kiiz ari nawe uri ku ibere muri iyi minsi.

    Element yamukoreye indirimbo zirimo “Saa moya”, “Zanzibar”, yakoranye na Harmonize, ‘Katapilla” n’izindi. Yavuze ko akimara kubona Element atangiye kumuburira umwanya bitewe n’akazi kenshi, yaribajije ati “Nawe nizaniye?”.

    Ibintu byatumye ahura na Prince Kiiz wamukoreye indirimbo “Funga Macho”. Bruce Melodie yavuze ko iyi ndirimbo yamufunguriye amaso akabona ko umuziki wavamo amafaranga mu buryo bushoboka.

    Aba ba Producers Bruce Melodie yavuze ni abo yagiranye imikoranire y’igihe kinini n’ubwo atari bo bonyine yakoranye nabo nka Bob Pro, Motifu wo muri Kenya n’abandi.

    Fazzo big producer niwe winjije Bruce Melodie mu muziki nyuma baza gushwana 

    Piano The Grooveman niwe waciye Bruce Melodie akayabo ka Miliyoni bituma amucikaho


    Nyakwigendera Junior Multisystem nawe yakoreye indirimbo Bruce Melodie


    Made Beats bakoranye afite icyizere gike nyuma biza gucamo


    Bruce Melodie yavumbuye Elrment nyuma y’uko Made Beats atari akimubonera umwanya uhagije

    Prince Kiiz ubu niwe uri ku ibere rya Bruce Melodie nyuma y’uko Element atangiye kubura umwanya

    Bruce Melodie na Coach Gael ubwo bari bagiye kwerekana ikipe baherutse gushoramo imari 

    Reba ikiganiro twagiranye na Bruce Melodie

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138801/harimo-uwamwishyuje-miliyoni-ku-ndirimbo-1-uko-bruce-melodie-yacitse-ku-ba-producer-yazamu-138801.html

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tanzania iri mu gikombe cy’Afurika, CAF yamwirukanye muri iri rushanwa atoje umukino umwe gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu ya Tanzania yirukaniwe mu mikino y'Igikombe cy'Afurika azira amagambo yatangaje.

    Adel Amrouche uri gutoza Tanzania, yirukanwe muri AFCON nyuma y'amagambo yatangaje ko Morocco igena igikorwa mu mupira wa Afurika, CAF imuhanisha kumara imikino 8 adatoza.

    Ni amagambo yatangaje nyuma y'umukino Morocco yabatsinzemo ibitego 3-0. Yahise anahagarikwa n'Ishyirahamwe rya ruhago muri Tanzania (TFF).

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wikipe-yigihugu-ya-tanzania-iri-mu-gikombe-cyafurika-caf-yamwirukanye-muri-iri-rushanwa-atoje-umukino-umwe-gusa/

  • Gakenke : Umunyeshuri umwe yaburiye ubuzima mu nkongi y’umuriro yibasiye ishuri #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024 ahanga saa cyenda, ubwo inkongi yibasiraga iri shuri bikekwa ko yatewe n’ibibazo by’insinga z’amashanyarazi.

    Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenge, Mukandayisenga Vestine ; watangaje ko uwahitanywe n’iyi nkongi, ari umunyeshuri wagezweho bwa mbere n’uyu muriro.

    Yagize ati 'Byabaye saa cyenda z’ijoro, ni mu icumbi abahungu bararamo, urebye ni amashanyarazi yabiteye. Uwo byamanukiyeho bwa mbere yahise yitaba Imana, undi ni uwarwaye umugongo nyuma yo kwitura hasi bamusohokeraho babyigana ubwo bahungaga.'

    Uyu muyobozi yavuze kandi ko uwari uturanye n’uyu munyeshuri witabye Imana, na we yahise agira ikibazo cy’ihungabana, na we akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

    Yaboneyeho kwihanganisha ababyeyi ba nyakwigendera, abanyeshuri biganaga ndetse n’abanyeshuri bo muri iki kigo cyabereyemo iri sanganya.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Gakenke-Umunyeshuri-umwe-yaburiye-ubuzima-mu-nkongi-y-umuriro-yibasiye-ishuri

  • Roberto yambitse impeta yurukundo Salom bas… – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, ubwo uyu musore yahurizaga hamwe inshuti ze n'abavandimwe mu birori byabereye mu Busanza maze yambika impeta y'urukundo uyu mukobwa batangiye kuririmbana mu 2019.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Salome yavuze ko batangiye itsinda nk'abantu babiri bagamije gukora umuziki w'indirimbo zihimbaza Imana, ariko ko uko imyaka yagiye yicuma, ubushuti bwabo bwaragutse kugeza ubwo mu 2022 bisanze mu rukundo.

    Uyu mukobwa yavuze ko yagiye abona ibimenyetso byashimangiraga ko uyu musore yamukunze, ariko ko hari n'abafana babo babafataga nk'abavandimwe bitewe n'ibihe by'umuziki n'ubuzima busanzwe bagiye banyuramo.

    Yavuze ati 'Twatangiye gukundana mu mwaka wa 2022, ariko ibijyanye no gukora nk'itsinda twatangiye kuririmbana mu mwaka wa 2019.'

    Akomeza ati 'Nari nsanzwe mbizi (ko ankunda). Ariko yatinze kubivuga, navuga ko twese twari tubizi ko dukundana, icyaburaga kwari ugutera intambwe.'

    Salome asobanura ko ingingo y'urukundo yihariye, kuko batangiye biyumva nk'abavandimwe, kugeza ubwo ubushuti bwabo bwarandaranze havamo urukundo.

    Ku wa 5 Ugushyingo 2023, aba bombi bamuritse Album y'abo ya mbere bise 'Icyaha' iriho indirimbo zakunzwe nka 'Umwungeri mwiza', 'Dufite Imana', 'Byinira Imana', 'Ivu rihoze'. 'Rukundo', 'Ihorere', 'Umwiza ubaruta', 'Murengezi', 'Icyaha' yitiriwe iyi album n'izindi.

    Iyi album bayise 'Icyaha' kubera ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugamije guhindura abantu babaganisha ku Mana.

    Muri iyi ndirimbo bibutsa ibikubiye mu Ijambo ry'Imana benshi badaha umwanya bitewe n'imihibibikano ya buri munsi. Banibutsa gusobanukirwa ingaruka z'icyaha, hagamijwe kukireka no kuzinukwa igisa nka cyo.

    Roberto na Salomé ni itsinda rimaze gushinga imizi mu muziki wiganjemo uw'indirimbo zisingiza Imana ndetse n'izivuga ku buzima bw'abantu muri rusange.

    Iri tsinda ryavutse mu 2020 ku gitekerezo cyo kwagura muzika ya Kiliziya Gatolika, ndetse no kwamamza ivanjiri binyujijwe mu kuririmba.

    Salome&Roberto bigeze kubwira InyaRwanda ko 'Imyaka yose ishize dukorana twageze kuri byinshi bitandukanye, birimo nko kuba indirimbo zacu hari abo zifasha kugarura icyizere cy'ubuzima, zikabarinda kwiheba kandi zikanabafasha gusenga, ndetse na nyuma yo kwitegereza ukuntu icyorezo cya Covid-19 cyari cyarateye abantu ubwoba ariko ubu kikaba kimaze gucogora.' 

    Roberto yambitse impeta Salome nyuma y’igihe benshi bazi ko ari abavandimwe bahuriye ku gukora umuziki 

    Salome avuga ko yakozwe ku mutima no kwambikwa impeta n’umusore banyuranye muri byinshi 

    Salome yavuze ko batangiye gukundana mu 2022 nyuma y’igihe cyari gishize batangiye urugendo rw’umuziki 

    Inshuti z’aba bombi zabashyigikiye ku ntambwe nshya bateye mu rugendo rwabo rw’umuziki


    Kuva muri 2019, aba bombi bari mu muziki w’indirimbo zihimbaza 

    Roberto na Salome basanzwe ari abanyamuziki bakorera muri Kiliziya Gatolika    

    KANDA HANO UREBE UBWO ROBERTO YAMBIKAGA IMPETA SALOME

     “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NDI UMUKRISTU'

     “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'YEZU WANDOKOYE'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138813/roberto-yambitse-impeta-yurukundo-salome-basanzwe-baririmbana-amafoto-138813.html

  • Irebere abakobwa APR igiye guserukana muri shampiyona, umutoza Kamasa ahiga ibikomeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru w’ikipe ya APR y’abagore ya volley ball, Peter Kamasa, yatangaje ko ikipe ye yiteguye kandi ko imeze neza muri shampiyona y’uyu mwaka 2024 itangira uyu munsi tariki ya 20 Mutarama 2024.

    APR yarangije ku mwanya wa kabiri inyuma ya Rwanda Revenue Authority Volleyball Club y’abagore muri shampiyona ishize.

    Ubu APR WVC yakajije umurego mu myiteguro yo guhatana ikegukana shampiyona y’uyu mwaka.

    “Twiteguye neza kandi nishimiye cyane abakinnyi ndetse n’akazi k’ikipe mfite ubu.” Peter Kamasa

    APR WVC iratangira shampiyona Ku wa Gatandatu, 12h00′ ikina na Ruhango Volleyball Club mu gihe umukino wa kabiri uzakinwa ejo ku Cyumweru ihangana na East Africa University of Rwanda, imikino yombi izakinirwa muri Gymnasium UR.

    Agaruka kuri iyi mikino Kamasa yagize ati 'Twiteguye igihembwe gishya. Dufite ibihagije mu.byumweru bike bishize. Abakinnyi bameze neza kandi bazamutse muri shampiyona nshya.'

    Agiye gutangirana shampiyona amaraso mashya nka Ernestine Akimanizanye (setter wavuye muri RRA), Claire Nishimwe (opposite wavuye na we muri RRA) hamwe na Diane Mpuhwezimana wavuye muri St Aloys.

    Kamasa yiteguye gukora amateka agatwara igikombe cye cya mbere nk’umutoza mukuru nyuma yo gutwara igikombe hamwe na RRA na REG nk’umutoza wungirije.

    Kamasa yatangiye gutoza mu 2017 ubwo yari atangiye gutoza amakipe y’ibigo nka APR y’abagabo RRA WVC, REG VC muri 2019, RwandaAir, Kirehe VC na ESSA Nyarugunga.

    Kamasa kandi yanakinnye uyu mukino wa Volley nko muri Gahini Secondary School, Group Scolaire de Butare, Umubano Blue Tigers, Universite Libre de Kigali (ULK), na Rukinzo yo mu Burundi.

    Abakinnyi APR WVC izakoresha muri shampiyona

    Abakinnyi n’abatoza ba APR WVC

    Itsinda ry’abatoza ba APR WVC

    Uhereye ibumoso, umutoz mukuru Peter Kamasa, Team Manager Adeline Mukasine, umuganga Gisele Uwimana, umutoza wungirije Yvette Cyuzuzo n’umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga, Richard Rwamahungu

    Marie Divine Nyirahabimana (ibumoso), Yvonne Bayija(hagati) na Claire Nishimwe (iburyo)

    Flavia Dusabe (ubanza ibumoso), Albertine Uwiringiyimana (hagati), Esperance Mushimiyimana (iburyo)na Donatha Musabyemariya (uryamye)

    Valentine Munezero mu mugongo wa Benitha Mukandayisenga (bari ibumoso) Penelope Musabyimana mu mugongo wa Seraphine Mukantambara Baby (bari iburyo)

    Judith Kabatesi ukina nka Libero

    Munezero Valentine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/irebere-abakobwa-apr-igiye-guserukana-muri-shampiyona-umutoza-kamasa-ahiga-ibikomeye-amafoto

  • Umutoza mushya wa Rayon Sports ukomoka mu Bu… – #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza w’imyaka 43 yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu yakirwa n’abarimo Umuvugizi wa Rayon Sports, Roben Ngabo.

    Murera yari imaze igihe idafite umutoza Mukuru nyuma yaho taliki 10 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka ushize itandukanye na Yamen Zelfani.

    Ikimara gutandukana n’uyu munya-Tunisia, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwahisemo kuba buhaye inshingano z’umutoza mukuru, Umunya-Mauratania, Mohammed Wade wari usanzwe afite izo kungiriza ariko kubera umusaruro we utari mwiza buza kwisubiraho.

    Amakuru agera ku inyaRwanda avuga ko Julien Mette yabaye asinyishijwe amasezerano y’amezi 6 ashobora kongerwa bijyanye n’uko azitwara. 

    Uyu mugabo ntabwo ari mushya mu bijyanye no gutoza. Hagati ya 2016-17 yatoje Tongo FC Jambon yo muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo, hagati ya 2018-19 atoza ikipe ya Association Sportive Otohô nayo muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo, naho hagati ya 2019-22 aba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Djibouti ariko kuri ubu yatozaga muri Association Sportive Otohô.

    Mu bikombe yegukanye, muri 2019 na 2023 yegukanye ibikombe bya shampiyona ari mu ikipe ya Association Sportive Otohô ndetse kandi mu mwaka ushize yagizwe umutoza w’umwaka.

    Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports ntabwo iri ahantu heza muri shampiyona kuko iri ku mwanya wa 4 n’amanota 30 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota 3 kandi yo igifite imikino 2 itarakina.

    Reba HANO amashusho yerekana ubwo Julien Mette yagera ku kibuga cy’indege 

    Umutoza mushya wa Rayon Sports, Julien Mette ubwo yageraga ku kibuga cy’indege akakirwa n’abarimo Umuvugizi wa Rayon Sports, Roben Ngabo 


    Rayon Sports yemeje umutoza mushya 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138808/umutoza-mushya-wa-rayon-sports-ukomoka-mu-umufaransa-yageze-i-kigali-video-138808.html

  • Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko k… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga impanuro ku rubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye ibiganiro byari bigamije kubereka uburyo bwiza bwo guhitamo imyuga ibabereye 'Career Orientation Fair', byabereye mu mujyi wa Kigali muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatanu, aho urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na kaminuza rwahawe impanuro.

    Hirya no hino mu gihugu, hagaraga urubyiruko rurangiza amashuri ariko rukagorwa no kugira icyo rwakwerekezaho amaboko ngo rukore.

    Bamwe muri bo bakomeza guhanga amaso Leta bayisaba akazi, mu gihe imirimo Leta itanga ari mike cyane ugereranyije n'ikenewe.

    Ni na yo mpamvu politiki ya Leta ishishikariza abaturarwanda guhanga akazi, ari na yo ntego nyamukuru y'iri huriro. 

    Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, mu ijambo yagejeje ku rubyiruko, yarwibukije ko bagomba kugira amahitamo meza y’imyuga bazakora izabatunga ejo hazaza kandi bakibuka kurangwa n’ubutwali bwaranze Inkotanyi zabohoye igihugu.

    Minisitiri w’Urubyiruko Dr.Utumatwishima yibukije urubyiruko kugira amahitamo meza y’imyuga bazakora ejo hazaza

    Yagize ati: ”Mugomba gukoresha amahirwe mwahawe mugahitamo neza imyuga izabafasha. Mufite amahirwe yo kuba ubuyobozi bwaragejeje uburezi kuri bose, ntawuhejwe kandi babaha iby’ingenzi mukeneye byabafasha. Biri mu nshingano zanyu rero gukoresha ayo mahirwe muhitamo neza”.

    Yibukije urubyiruko ko ibi biganiro bibaye habura iminsi micye ngo hizihizwe umunsi w’Intwali wizihizwa ku itariki 1 Gashyantare buri mwaka, ndetse arugezaho insanganyamatsiko.

    Minisitiri Utumatwishima yakomeje agira ati: ”Ni amahirwe ko ibiganiro nk’ibi bibaye tugiye kwizihiza umunsi w’Intwali. Insanganyamatsiko iragira iti: ‘Ubutwali mu banyarwanda agaciro kacu’, ndabibutsa ko mugomba kurangwa n’ubutwali aho muri hose no mu byo mukora byose. Mujye mugira ubutwali bwaranze Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muharanire ko mutera ikirenge mu cyabo kandi murangwe n’indangagaciro nyarwanda”.

    Yasabye urubyiruko kurwangwa n’ubutwali hamwe n’indangagaciro nyarwanda

    Yasoje ababwira ko mu kugirango bazagire ejo hazaza heza kandi bahisemo neza, hari ibintu bitatu byabafasha. Yagize ati: ”Ikintu cya mbere nababwira kingenzi ni ukuguma ku ishuri ntimurivemo. Mwibukeko kandi amashuri atarangira kuko ku Isi duhora twiga, rero namwe mukomeze mwige. Icya kabiri ni ugukoresha amaboko mu kiga imyuga yabafasha. Icya gatatu ni ukwiga ibikenewe bitanga akazi ku isoko ry’umurimo”.

    Madamu Juliana Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda, yasabye urubyiruko kudacika intege

    Uretse izi mpanuro Minisitiri w’urubyiruko yabahaye, Ms.Juliana Lindsey uhagarariye umuryango wa UNICEF mu Rwanda nawe yibukije urubyiruko kudacika intege. Mu magambo ye yagize ati: ”Ntakibazo kuba uyu munsi utaramara guhitamo icyo uzakora ejo hazaza. Ntakibazo ko mu nzira wahura n’ibigusubiza inyuma cyangwa watsindwa gusa ntimugacike intege. Nimwe ejo hazaza h’igihugu kandi turabizeye ko muzakigeza kuri byinshi byiza.

    Muri iri huriro habayeho umwanya b'ibiganiro nyunguranabitekerezo, aho bamwe mu bagiye bakora ibikorwa by'indashyikirwa baganirije urubyiruko ku bunararibonye bwabo ry'inzira banyuzemo yabagejeje ku nzozi zabo.

    Hatanzwe ibiganiro nyunguranabitekerezo, aho urubyiruko rwigishijwemo byinshi

    Mu batanze ibiganiro harimo Dr. Darius Gishoma ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Mej. Col. Vincent Mugisha wigishije urubyiruko kugira ubutwali, Delphine Ingabire wize ubuganga gusa akaba akora akazi ko gusiga amarangi, hamwe na Marie France Niragire wamamaye nka Sonia muri filime nyarwanda.

    Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali rwitabiriye ibiganiro byo kubigisha ibijyanye no guhitamo imyuga ibabereye

    Umunyeshuri witwa Niyibizi Athanase witabiriye ibi biganiro aturutse mu karere ka Gasabo, wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye yatangarije InyaRwanda ko ibi biganiro ari ingirakamaro. Yagize ati: ”Izi mpanuro twahawe tuba tuzikeneye kandi zadufunguye amaso. Dufite ubushake kandi tuzabukoresha duhitamo neza ku myuga tuzakora ejo hazaza”.

    Umuhanzi Ruti Joel yataramiye urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro

    Si izi mpanuro zonyine uru rubyiruko rwahawe kuko banahawe umwanya baridagadura, byumwihariko abahanzi bakomeye mu Rwanda babataramiye biratinda. Ruti Joel, Bwiza hamwe na Danny Nanone bahaye ibyishimo urubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye ibi biganiro bya ‘Carrer Orientation Fair’.

    Umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho mu Rwanda, nawe yataramiye uru rubyiruko

    Umuraperi Danny Nanone uri mu bihe byiza mu muziki, yahaye ibyishimo urubyiruko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138800/minisitiri-utumatwishima-yasabye-urubyiruko-kugira-amahitamo-meza-no-kurangwa-nubutwali-138800.html

  • Umutoza wa Rayon Sports yageza mu Rwanda n’ingamba zikomeye, akomoza k’umunyezamu wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umufaransa, Julien Mette yaraye ageze mu Rwanda aho aje gutoza Rayon Sports, avuga ko azakora ibishoboka byose akayihesha igikombe muri uyu mwaka.

    Yaraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, akaba asanze Rayon Sports ku mwanya wa 3 n’amanota 30 irushwa na APR FC ya mbere amanota 3 ariko yo ikaba ifite imikino 2 itarakina.

    Akigera ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Mette yabwiye itangazamakuru ko azakora ibishoboka byose agahesha iyi kipe igikombe muri uyu mwaka.

    Ati “Nishimiye kuba hano, nishimiye kuba umwe mu bagize Rayon Sports, ikipe nini ifite abafana benshi, ndakeka nshobora gufasha uko nshoboye Rayon Sports gutwara igikombe uyu mwaka w’imikino.”

    Yavuze ko impamvu yahisemo kuza mu Rwanda ari uko ari igihugu byoroshye kubamo, cyorohereza buri muntu kubona Visa.

    Yakomeje avuga ko kandi guhitamo Rayon Sports ari uko ari ikipe ikomeye, nkuru ifite amateka muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Ati “Rayon Sports ni ikipe nkuru ifite amateka, ikipe izwi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, natoje muri Djibouti naho bazi Rayon Sports ndetse no muri Congo bazi Rayon Sports.”

    Julien Mette akaba yanakomoje ku munyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila avuga ko kuba yaraje muri iyi shampiyona ari uko yongeye kongera kujya ikurura abakinnyi bakomeye.

    Ati “Umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila yari mu ikipe yanjye ni umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Congo, hari imyaka shampiyona y’u Rwanda yakururaga abakinnyi nk’abo muri Congo, ari shampiyona yubashywe.”

    Yavuze ko kandi hari amakipe abiri akomeye APR FC na Rayon Sports ariko ikunzwe cyane akaba azi ko ari Rayon Sports.

    Julien Mette w’imyaka 42 watozaga AS Otohô yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatoje muri Congo Brazzaville muri Tongo FC Jambon mu 2016 mbere yo kunyura no mu Ikipe y’Igihugu ya Djibouti.

    Nk’umutoza yatwaye lgikombe cya MTN Ligue 1 cya Championnat ya Congo mu 2019 na 2023.

    Ubwo yari ageze i Kanombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Umutoza-wa-Rayon-Sports-yageza-mu-Rwanda-n-ingamba-zikomeye-akomoza-k-umunyezamu-wa-APR-FC

  • Uganda : Umusirikare muto wihaye ipeti riremereye asimbutse amaranka 9 byamukozeho #rwanda #RwOT

    Uyu musirikare watawe muri yombi yitwa Private Kyambadde nk’uko tubikesha Igisirikare cya Uganda mu butumwa cyatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

    UPDF yagize iti 'Private Kyambadde yiyitiriraga kuba Ofisiye mukuru wa UPDF w’ipeti rya Major. Ari muri gereza yacu ndetse azisobanura ku birego byo kwiyitirira uwo atari we ndetse no ku bindi bikorwa binyuranyije na disipulini ya UPDF.”

    Uyu musirikare yatawe muri yombi n’igisirikare akorera cya UPDF, kivuga ko kitazi igihe uyu musirikare yizamuriye mu mapeti akiha iryo ashoboza kuzarinda ava mu gisirikare atagezeho kuko hagati y’iryo afite n’iryo yihaye bihabanye cyane.

    Ubusanzwe ipeti rya Private ni ryo rito ribaho mu gisirikare cya Uganda, mu gihe irya Major ari ryo ribanza mu mapeti y’urwego rw’Abofisiye bakuru.

    Ugereranyije hagati y’aya mapeti, harimo ikinyuranyo cy’amapeti agera mu icyenda, kugira ngo umuntu ave kuri iri asanganwe agere ku ryo yari yarihaye.

    UPDF ivuga ko iri gukora iperereza ku cyateye uyu musirikare muto mu mapeti kwiha ipeti ryo hejuru, ubundi akazashyikirizwa Urukiko rwa Gisirikare kuko ibi yakoze bigize icyaha cy’umwuga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Uganda-Umusirikare-muto-wihaye-ipeti-riremereye-asimbutse-amaranka-9-byamukozeho

  • Hasobanuwe icyatumye hasubikwa isomwa ry’umunyemari Dubai #rwanda #RwOT

    Isomwa ry’urubanza rwa Dubai n’abo baregwa hamwe ryari riteganyijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, ariko ntiryabaye.

    Urukiko rwavuze ko kubera uburebure bwa dosiye, umwanditsi warwo akiri kwandika imyanzuro, bityo ko icyemezo kitari gusomwa kuri uyu munsi byari byateganyirijweho.

    Dubaci aregwa hamwe na Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, ndetse n’abandi bahoze mu buyobozi nka Nyirabihogo Jeanne d’Arc, Mberabahizi Raymond na Bizimana Jean Baptiste.

    Bakurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kiregwa Dubai, ndetse n’icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, kiregwa aba bahoze ari abayobozi.

    Ubwo urubanza rwapfundikirwaga mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2023, Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko kuzahamya ibyaha Dubai n’abo baregwa hamwe, rukabakatira gufungwa imyaka irindwi (7) n’ihazabu ya Miliyoni Frw 3.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Hasobanuwe-icyatumye-hasubikwa-isomwa-ry-umunyemari-Dubai