Blog

  • Yatangiriye mu mbaho n’ingurube! Ibikorwa bi… – #rwanda #RwOT

    Imyaka 13 ishize ari mu muziki, uyu munyamuziki ayifitemo ibikorwa bifatika, bigizwe n'ibikombe binyuranye yagiye yegukana, ibitaramo yaririmbyemo n'ibindi.

    Uyu muhanzi agaragaza ko yinjiye mu muziki mu 2011, kuva icyo gihe arakataza mu bikorwa bye by'umuziki, ariko aza kubihuza n'uruhande rwo gushora imari mu bindi bikorwa.

    2018 wabaye umwanya udasanzwe kuko ari bwo yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, kuva ubwo aranzika mu bikorwa bye.

    Mu 2023 yahagarariye u Rwanda mu bihembo bya Trace Awards, ndetse abasha no kwegukana igikombe. Ni umwaka udasanzwe kandi kuri we, kuko yataramiye bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo yahuriyemo na Shaggy.

    Muri iyi myaka yose yagiye akora ibikorwa byo gushora imari mu bikorwa birimo nka Televiziyo, ndetse aherutse gutangaza ko yinjiye mu bafatanyabikorwa b'ikipe ya Basketball ya UGB [United Generation Basketball].

    InyaRwanda igiye kugaruka kuri bimwe mu bikorwa bizwi uyu mugabo w'i Kanombe, asanzwe akora.

    1.Bruce Melodie yinjiye mu ishoramari rya Basketball

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, Bruce Melodie yatangaje ko afatanyije n'ikipe bakorana muri 1:55 AM irangajwe imbere na Karomba Gaël wamamaye nka Coach Gaël, batangiye imikoranire n'ikipe ya United Generation Basketball (UGB) nk'umushoramari akaba n'umufatanyabikorwa wayo.

    Iyi kipe ya UGB yashinzwe hamagijwe guteza imbere no gushyigikira urubyiruko rwiyumvamo impano zo gukina umukino wa Basketball.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, bavuze ko Bruce Melodie n’ikipe bakorana banyuzwe n’intego z’iyi kipe biyemeza gushyira itafari ryabo ku rugendo rw’iyi kipe.

    Bakomeza bagira bati “Ubu bufatanye bugamije kuzamura impano z’urubyiruko, kubafasha gukurikira inzozi zabo no kugira uruhare mu guteza imbere imyidagaduro na siporo muri rusange”.

    Bruce Melodie yavuze ko yishimiye gutangira imikoranire na United Generation Basketball (UGB), kandi yasanze basangiye ishyaka ryo guteza imbere urubyiruko.

    Ati 'Ntabwo turi hano gushora imari, turi hano kugira ngo tuzamure UGB ku rwego rwiza mu irushanwa kugeza ku gikombe cya shampiyona.'

    Umunyemari Coach Gael, avuga ko intego n’icyekerezo cy’iyi kipe byatumye bifuza kugirana imikoranire nayo. Yavuze ko ishoramari ryabo rirenze gukorana n’iyi kipe, ahubwo barajwe ishinga no kubaka ibigwi bizasiga amateka.

    Yavuze ko intego yabo ari ugutsinda, kandi iyi kipe ikaza imbere mu zegukana ibikombe, mu rugendo rwo guteza imbere siporo n’ubukerarugendo.

    Iyi kipe isanzwe ihagararariwe na Jean Luc Cyusa, wungurijwe na Mugarura Kenny, usanzwe ari Murumuna wa Coach Gael.

    2. Bruce Melodie yamuritse Televiziyo 'Isibo Tv'

    Imyaka ine irashize Bruce Melodie atangaje ko yinjiye mu ishoramari rya Televiziyo, ni nyuma y'uko ku wa 18 Mutarama 2020, afatanyije na Kabanda Jean de Dieu wari umujyanama we bamuritse Televiziyo yabo bise 'Isibo Tv' [I TV].

    Iyi Televiziyo yari yatangiye gukora kuva muri Nzeri 2019 iri mu igerageza, nyuma imurikwa ku mugaragaro muri Mutarama 2020.

    Kuva icyo gihe yatangiye kugaragara kuri StarTimes kuri shene ya 121, nyuma muri 2022 bitangazwa ko yatangiye no kugaragara kuri Canal+.

    Atangiza iyi televiziyo, yavuze ko bashingiye ku kuba bashaka gufasha urubyiruko. Ati 'Iyi televiziyo ni iy'urubyiruko, ni iyacu twese. Twatekereje kuyitangiza kuko twabonye hari icyuho, twashakaga ko urubyiruko rwidagadura.'

    Ishingwa ry'iyi Televiziyo, ryakurikiwe n'amakuru yavugaga ko uyu muhanzi atari we washinze Isibo Tv, ahubwo ko yifashishijwe kugira ngo imenyekane.

    Kuva iyi Televiziyo yashingwa, ibikorwa bya Bruce Melodie byahawe umwanya w'imbere kuri Televiziyo.

    3.Yatangije 'Label' yise 'Igitangaza'

    Mu bihe bitandukanye, Bruce Melodie yumvikanye avuga ko ashaka gushyira itafari ku rugendo rw'umuziki w'abandi bahanzi, mu rwego rwo kugaragaza uruhare.

    Mu ijoro ryo ku wa 12 Gicurasi 2020, Bruce Melodie yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gufasha abahanzi bashya mu muziki biciye muri Label yise Igitangaza yatangije.

    Yavuze ko yiyemeje kubikora mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe, kugira ngo nawe abe ageze aho ageze ubu ari umwe mu bahanzi bakora badasubira inyuma.

    Ati 'Nkuko kugira ngo tugere aho turi ubu hari abadufashe akaboko niyo mpamvu natwe guhera ejo muzatangira kumva abahanzi bashya twasinye amasezerano y'imikoranire.'

    Umuhanzi wa mbere yatangaje ni Kenny Sol. Bruce Melodie amutangaza yaragize ati: 'Imana ihe umugisha urugendo rushya dutangiye ku mugaragaro, kandi nizeye ko dufatanyije tuzabasha kugera kure hashoboka.' Nyuma yatangaje ko yasinyishije Juno Kizigenza.

    Hashize umwaka umwe, Bruce Melodie yatangaje ko yatandukanye na Juno Kizigenza na Kenny Sol kubera 'igihe cyari kigeze cyo kwikorana ari bonyine'.

    Aba bahanzi bombi bakimara kuva muri Label ya Bruce Melodie, bakoze ibikorwa bifatika, kandi ibihangano byabo birakundwa cyane.

    Juno Kizigenza aherutse kumurika Album yise 'Yaraje', ni mu gihe Kenny Sol aherutse gushyira hanze Extended Play (EP) ye yise 'Stronger than Before'.

    4.Asanzwe akora ubworozi

    Mu 2017, Bruce Melodie yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gukora ubushabitsi mu bworozi bw'ingurube ndetse no kubyaza umusaruro imbaho.

    Ni 'Business' atakunze kugarukaho cyane, ariko yavuze ko byagiye bimufasha kwiteza imbere n'umuryango we ndetse no mu bikorwa bye by'umuziki.

    Yasobanuye ko ahuriza hamwe imbaho, hanyuma akazikoramo ikindi kintu ajyana ku isoko. Ibijyanye no kuba akora ubworozi bw'ingurube, ntiyakunze kubivugaho cyane.

    Ubwo Bruce Melodie yari kumwe na Kabanda Jean de Dieu wabaye umujyanama we mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Isibo Tv 

    Coach Gael yatangaje ko bumva neza intego z'ikipe UGB ari nayo mpamvu biyemeje kwinjira mu bufatanye 

    Bruce Melodie yavuze ko gukorana na UGB bishamikiye ku ntego bihaye yo guteza imbere Sports ndetse n'imyidagaduro muri rusange 

    Bruce Melodie yashoye imari mu gushinga Label, ibikorwa birimo ubworozi bw'ingurube no gukora imbaho


    Itangazo rigaruka ku ishoramari Bruce Melodie na Gael bakoze mu ikipe ya UGB 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHEN SHE’S AROUND’ YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138777/yatangiriye-mu-mbaho-ningurube-ibikorwa-bine-bruce-melodie-amaze-gushoramo-imari-138777.html

  • Cristiano Ronaldo yavuze amakipe 3 aha amahir… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku w Gatanu tariki 19 Mutarama ubwo yari mu birori byo gutanga ibihembo bya Globe Soccer Awards, aho yanegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi ku Isi, umukinnyi mwiza wo mu Burasirazuba bwo hagati ndetse n’icy’umukinnyi wakunzwe n’abafana kurusha abandi.

    Ari muri ibi birori, yabajijwe ku makipe abona azegukana igikombe cya Champions League ya 2023-2024 dore ko n’imikino yayo iri muri 1/8.

    Cristiano Ronaldo yavuze ko Manchester City ariyo aha amahirwe menshi yo kuba yakongera kugitwara, ati: “Ndatekereza ko Manchester City ifite amahirwe menshi yo kongera gutwara igikombe cya Champions League y’uyu mwaka”.

    Andi makipe 2 abona azahangana na Manchester City, yavuze ko ari Real Madrid isanzwe ifite ibikombe 14 bya Champions League ndetse na FC Bayern Munich yo isanzwe ifite 6.

    Kuva Cristiano yakwerekeza muri Al Nassr yo muri Arabia Saudite ntagikina imikino ya UEFA Champions League, ariko ayifitemo amateka ahambaye. Ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Champions League, bigera kuri 140 ndetse yanatwaye ibikombe bya Champions League inshuro 5.

    Cristiano Ronaldo yavuze ko abona Manchester City ariyo ifite amahirwe menshi yo kuzongera kwegukana igikombe cya Champions League ariko anavuga ko FC Bayern Munich na Real Madrid nazo aziha amahirwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138839/cristiano-ronaldo-yavuze-amakipe-3-aha-amahirwe-yo-kuzatwara-igikombe-cya-champions-league-138839.html

  • Miss Muheto natitabira Miss World bizabazwe a… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 16 Werurwe 2022 ni bwo hashyizwe akadomo ku irushanwa ry'ubwiza rya Miss World 2021 ryaberaga muri Puerto Rico, ikamba ryegukanwa na Karolina Bielawska wo muri Poland.

    Icyo gihe u Rwanda rwaritabiye ruhagarariwe na Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace, nubwo rutabashije guhirwa ngo rwegukana ikamba.

    Nyuma yaho gato kuwa 19 Werurwe 2022, Nshuti Divine Muheto yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori by'agatangaza byabereye mu Intare Arena.

    Kuwa 09 Gicurasi 2022 haje gushyirwa hanze itangazo rya Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yabaye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterembere ry'Ubuhanzi rihagarika irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda biza no gutangazwa ko n’andi marushanwa yose y'ubwiza yahagaritswe.

    Ibi byaturutse ku iperereza ryarimo rikorwa n'ubugenzacyaha bw'u Rwanda ku byaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina Prince Kid [Ishimwe Dieudonne], Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yari ifite mu nshingano Miss Rwanda yari akurikiranweho.

    Kuva icyo gihe ariko hakomeje kugaragazwa ubushake bwo kuba amarushanwa yasubukurwa, inshingano zo gukurikirana ibyo zihabwa Inteko y'Umuco harimo no gukurikirana imishinga n'ibihembo by’abakobwa begukanye muri Miss Rwanda 2022.

    Nubwo hari ibyakozwe bikanamenyekana nko kuba Inteko y'Umuco yaragize uruhare mu kuba Miss Muheto yabona imodoka ye, ariko nta bindi bintu bifatika byigeze bimenyekana yakoze.

    Kimwe mu bindi byari byitezwe ko bagomba gukurikirana harimo ko Miss Muheto yajya guhagararira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza ya Miss World 2023 nk’uko biri mu byo yari yemerewe.

    Gusa ikigaragara ni uko bishobora kuzarangira u Rwanda rutitabiriye aya marushanwa azasiga hamenyekanye uwegukanye ikamba rya Miss World 2023 mu birori bizabera mu Buhinde kuwa 09/03/2024.

    Kuwa 10 Gicurasi 2022 ni bwo hatangajwe ko inshingano zo gutegura Miss Rwanda no gukurikirana gahunda y'imishinga y'abakobwa, bihawe Inteko y'Umuco mu gihe cy'umwaka.

    Kuva icyo cyemezo gifashwe igihe yari yahawe kirenzeho iminsi 255. Wakwibaza impamvu inshingano zo gutegura Miss Rwanda n'ibirebana n'isubukurwa ry’andi, zikomeje kugenda biguru ntege.

    Haribazwa ikibura ngo Miss Muheto azabe ari mu bakobwa bazaba bari mu Buhinde muri Gashyantare muri Miss World. Miss Muheto natitabira Miss World, bikwiriye kuzabazwa Inteko y’Umuco kuko ikomeje kuryumaho ku nshingano yahawe.

    Amarushanwa y'ubwiza afite inkomoko mu bihe bya cyera ku bw'ingoma z'abami ariko by'umwihariko kuva atangiye gutegurwa mu buryo bugamije iterambere ry’abayitabira hashize ikinyejana kirenga.

    Uretse kureba ubwiza bw’abitabira amarushanwa kuri ubu hakozwe amavugurura anyuranye atuma n'umuryango mugari uyagiriramo inyungu binyuze mu mishinga y'abayitabira.

    Hari kandi no kuba ari umwanya mwiza ku bafite ibikorwa byabo wo kwamamaza n'izindi nyungu zitandukanye nyinshi zishamikiye kuri aya marushanwa z’ibifatika n'ibidafatika birimo no gutinyura abayitabira.

    Iminsi ibaye 672 Miss Muheto yambaye ikamba uhereye igihe yaryegukanaga kuwa 19 Werurwe 2022Miss Ingabire Grace uheruka guhagararira u Rwanda muri Miss World 2021 ni we wambitse ikamba Miss Muheto DivineKuva kuwa 10 Gicurasi 2022, Inteko y’Umuco yahabwa inshingano zo gukurikirana isubukurwa ry’amarushanwa y’ubwiza nta bikorwa bifatika irakora Byari ibirori by’agatangaza ubwo Miss Muheto yegukanaga ikamba agiye kumara imyaka 2 yambaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138831/miss-muheto-natitabira-miss-world-bizabazwe-abahawe-inshingano-bakaryumaho-138831.html

  • Fiston Bujambi waminuje mu muziki yahuje imba… – #rwanda #RwOT

    Fiston Bujambi ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo (Songwriter), Producer akaba n'umuramyi (Worship Leader). Atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Indiana hamwe n'umuryango we. Asengera mu Itorero rya LifeWay Free Methodist. Arubatse afite umugore n'umwana umwe.

    Urugendo rwe mu muziki uko rwatangiye kugeza uyu munsi wa none, rwabera benshi urugero rwiza rw’inyungu iri mu kuramba mu byo ukunda. Yatangiye gucuranga mu rusengero afite imyaka 10 y’amavuko, ubu ageze ku rwego rwo gukorana indirimbo n’icyamamare muri Afrika nka Christina Shusho.

    Yize amashuri y’umuziki, ndetse afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza “Bachelor’s Degree mu mu muziki 'Commercial Music Recording and Production” yakuye muri Kaminuza ya Liberty University muri Virginia. Akunze kwigisha abantu gusoma umuziki ndetse akora na Production. Ubu akora umuziki nk’umwuga, ni bwo buzima bwe.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Fiston Bujambi amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yadutangarije byinshi ku ndirimbo ye nshya yakoranye n’umunyabigwi mu muziki wa Gospel ari we Christina Shusho. Yatangiye agira ati: “Indirimbo yanjye nshya yitwa 'Utanishikilia” mu kinyarwanda isobanura 'Uzankomeza'.

    Uyu muramyi ukora umuziki asobanukiwe neza kuko yawize, yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoranye n’umuhanzi w'umu-Tanzania uzwi cyane Christina Shusho. Indirimbo twayikoreye mu rugo iwanjye ubwo Shusho yarimo akora Tour muri USA. Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo: Narimo mvuga ko mu buzima bwanjye nta wundi usa na Yesu”.

    Arakomeza ati “Ni we wampaye ubuzima kandi azi ibyanjye byose. Ino ndirimbo kandi ivuga hejuru y’isezerano ry'Imana y’uko nubwo ryatinda rizasohora. Ndifuza ko ino ndirimbo yafasha umuntu wese umaze iminsi arindiriye isezerano, Imana iri kumwe nawe kandi izagukomeza mu rugendo”.

    Yavuze ko nyumba y’iyi ndirimbo imwinjije byeruye mu muziki, afite indi arimo gutunganya izasohoka mu mpera z'ukwezi kwa gatatu (Werurwe). Ati “Ndimo gutegura Live Recording nzakorera hano mu mujyi wa Indianapolis mu mpeshyi (Summer).”

    Fiston asobanura ko umuziki wa Gospel ari uburyo bwiza bwo kwamamaza ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Avuga ko uyu muziki ukomeje gutera imbere mu buryo bugaragara, nubwo hakiri imbogamizi ku banyempano bashya.

    Aragira ati “Gospel music muri iyi minsi mbona yarateye imbere cyane nubwo hakiri imbogamizi z’uburyo ku bahanzi bamwe bifuza kugaragaza impano zabo ariko njyewe mbona hari improvement nini cyan’e.

    Uyu muramyi wo guhangwa amaso, yavuze ko yiyemeje gukora umuziki mu buryo bw’umwuga na cyane ko ari byo yize. Ati “Nk’uko nabivuze hejuru kubera ko music ariyo nigiye mu ishuri kandi mfitiye impamyabushobozi (Diploma) mbikora nka full time”.

    Fiston Bujambi mu mboni za The Ben ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda

    Fiston wavukiye muri Repubulka Iharanira Demokarasi ya Kongo, agakurira mu Rwanda ari naho yize muri APADE, afite indirimbo nyinshi kandi zakunzwe zirimo Ugusenga, Namupenda, I'm born again n'izindi. Nk’umuntu wize umuziki, akunzwe gukorana cyane n’abahanzi batandukanye mu bijyanye no gucuranga.

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda mu myaka yashize, The Ben yavuze ko yabashije kubonana kenshi na Fiston Bujambi, akaba yaramusanganye impano ikomeye yo kuririmba anicurangira, ubwa mbere baririmbanye hakaba hari mu muhango wo guha igihembo cy’icyubahiro Lit Gen Romeo Dallaire, umuhango The Ben nawe yari yatumiwemo.

    Fiston Bujambi hamwe na Christina Shusho bakoranye indirimbo

    Fiston Bujambi ari mu bahanzi bacye baminuje mu bijyanye n’umuziki

    Yateguje ibikorwa byinshi mu muziki yihebeye akanawiga muri Kaminuza

    Fiston Bujambi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango we

    REBA INDIRIMBO “UTANISHIKILIA” YA FISTON BUJAMBI FT CHRISTINA SHUSHO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138838/fiston-bujambi-waminuje-mu-muziki-yahuje-imbaraga-na-christina-shusho-baririmbana-utanishi-138838.html

  • Kwa Bugesera imikino yaruse amanota naho AS K… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Mutarama 2024 saa cyenda ni bwo imikino yo ku munsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere yakomeje gukinwa. 

    Kuri sitade y’akarere ka Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yari yahakiriye Musanze FC. 

    Umukino warangiye Bugesera itsinzwe ibitego 2-1 bituma ikomeza kujya ahantu habi kuko kuri ubu iri ku mwanya wa 15 n’amanota 16 mu mikino 17 imaze gukina.

    Ibitego bya Musanze FC byatsinzwe na Kokoete ku munota wa 9 ndetse na Solomon Adeyinka ku munota wa 82 naho Dushimimana Olivier aza atsinda 1 cya Bugesera FC ku munota wa nyuma.

    Undi mukino wakinwaga, kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya AS Kigali yazukiye kuri Kiyovu Sports iyikubita igitego 1-0 cyatsinzwe na Iyabivuze Osee ku munota wa 39. Kuri ubu AS Kigali yahise iva ku mwanya ubanziriza uwa nyuma yari iriho iba ifashe uwa 13 n’amanota 19.

    Kuri sitade y’Akarere ka Ngoma ikipe ya Etoile de l’Est nayo yari yakiriye Sunrise FC birangira banganyije ibitego 2-2. 

    Ku ruhande rwa Sunrise FC, byatsinzwe na Yafess Mubilu ku munota wa 6 ndetse na Nzabonimana Prosper ku wa 90 naho ku ruhande rwa Etoile de l’Est byatsinzwe na Gabriel Godspowe ku munota wa 12 na Sadick Sulley kuwa 77.

    Imikino ya shampiyona yo ku munsi wa 17 izakomeza gukinwa ejo ku cyumweru aho ikipe ya Muhazi United izakina na Gasogi United, Marine FC ikine na Mukura VS naho Police FC ikine na APR FC.

    Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga

    Iyabivuze Osee yishimira igitego yatsinze 

    AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0

    Umutoza mushya wa Rayon Sports, Julien Mette yari yagiye kureba umukino wa AS Kigali na Kiyovu Sports 

    Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis ‘General’ nawe yari ari kuri uyu mukino 

    Perezida w’icyubahiro wa AS Kigali, Shema Fabrice (iburyo) yicaranye na Mudaherenwa  Hadji Yussuf bareba umukino 

    Amafoto: Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138840/kwa-bugesera-imikino-yaruse-amanota-naho-as-kigali-itorera-agatege-kuri-kiyovu-sports-amaf-138840.html

  • Volleyball : APR Woman volleyball club yiteguye ite shampiyona? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tariki ya 20 Mutarama 2024 haratangira shampiyona y'umukino wa volleyball mu kiciro cya mbere mu Rwanda mu bagabo n'abagore.

    Mu makipe agomba gukina iyi shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore harimo na APR Women volleyball Club itozwa n'umutoza Peter KAMASA.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru yatangaje ko ikipe ye imeze neza kandi yiteguye gutwara igikombe cya shampiyona ya 2024, iyi kipe muri shampiyona ishize ya 2023 yari yabaye iya kabiri , iya mbere yari RRA volleyball Club (Rwanda Revenue Authority Volleyball Club).

    Yagize ati;'Twiteguye neza kandi dufite ibisabwa byose kugirango dutware igikombe, abakinnyi bameze neza kandi bazamutse muri shampiyona'

    Ikipe ya APR Women volleyball Club ku munsi w'ejo ku wa gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2024 izakina na Ruhango women Volleyball Club ku isaha 12h00″, ku munsi wo ku cyumweru APR Women Volleyball Club izakina na East African University Rwanda, imikino yombi izakinirwa mu kibuga cyahariwe imikino y'intoki ndetse n'imyidagaduro cya Kaminuza (Gymnasium UR).

    APR Women Volleyball Club yongeyemo abakinnyi 3 barimo Claire NISHIMWE na Ernestine AKIMANIZANYE bombi bakuye muri RRA VC na Diane MPUHWEZIMANA bakuye muri St Aloys.

    Abakinnyi ikipe ya APR Woman Volleyball club izakoresha muri uyu mwaka w'imikino.

    Setters/Passeuses

    • Diane Mpuhwezimana
    • Ernestine Akimanizanye

    Left attackers

    • Seraphine 'Baby'
    • Mukantambara Yvonne Bayija
    • Valentine Munezero (Kapiteni)
    • Benitha Mukandayisenga
    • Penelope Musabyimana

    Opposite

    • Claire Nishimwe
    • Divine Nyirahabimana

    Center players/Fixeuses

    •  Albertine Uwiringiyimana,
    • Flavia Dusabe,
    • Donatha Musabyemariya
    • Esperance Mushimiyimana

    Liberos

    • Beatrice Uwamahoro
    • Judith Kabatesi

    Abatoza bazatoza ikipe ya APR Women Volleyball Club

    • Umutoza mukuru: Peter Kamasa
    • Umutoza wungirije: Yvette Gihozo Cyuzuzo,
    • Ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi: Richard Rwamahungu,
    • Umuhanga w'ikipe: Gisele Uwimana
    • Ushinzwe kumenya ubuzima bw' ikipe: Adeline Mukasine.

     

    Source : https://yegob.rw/volleyball-apr-woman-volleyball-club-yiteguye-ite-shampiyona/

  • As Kigali itoraguje amashashi Kiyovu Sports mu mihanda y’i Nyarugenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 20 Mutarama 2024 nibwo shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yakomeje ku munsi w'ayo wa 17.

    Umukino wari utegerejwe na benshi ni umukino wahuje amakipe yo mu mujyi wa Kigali ariyo Kiyovu Sports yakiriwe n'ikipe ya As Kigali.

    Uwo mukino waje kurangira ikipe ya As Kigali itsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa.

    Indi mikino yabaye harimo.

    — Étoile de l'Est 2-2 Sunrise

    — Bugesera FC 1-2 Musanze FC

    Source : https://yegob.rw/as-kigali-itoraguje-amashashi-kiyovu-sports-mu-mihanda-yi-nyarugenge/

  • Kiyovu Sports bikomeje kwanga Abarakare bayizukiyeho bava mu murongo utukura, Musaze ku mwanya wa 2 #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports ikomeje kugongwa n’ikibazo cy’amikoro, yongeye gutakaza undi mukino imbere ya AS Kigali yahimbwe abarakare.

    Umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wari wakomeje nyuma y’uko ejo hashize Rayon Sports yatsinze Gorilla FC 1-0.

    Uyu munsi nabwo yakomeje hakinwa imikino 4 harimo uwa Kiyovu Sports na AS Kigali.

    AS Kigali yagize igice kibanza cya shampiyona kibi kubera amikoro n’ubuyobozi, aho benshi banayihimbye abarakare, yaje gusa n’iva mu murongo utukura nyuma yo gutsinda 1-0 Kiyovu Sports na yo ubu yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro.

    Iki gitego cyabonetse ku munota wa 40 gitsinzwe na Iyabivuze Ose, ntabwo Kiyovu Sports yaherukaga guhemba ukwezi kwa 10 yabashije kukishyura.

    Indi mikino yabaye, Musanze FC yatsindiye Bugesera FC iwayo 2-1 ihita inafata umwanya wa 2 n’amanota 33 inganya na APR FC ya mbere.

    Amagaju FC yatsindiye Etincelles FC i Rubavu 1-0 ni mu gihe Sunrise FC yanganyije na Etoile del’Est 2-2.

    Imikino y’umunsi wa 17 izakomeza ejo, APR FC izakina na Police FC, Marines FC na Mukura VS, Muhazi United yakire Gasogi United.

    AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-bikomeje-kwanga-abarakare-bayizukiyeho-bava-mu-murongo-utukura-musaze-ku-mwanya-wa-2

  • MU MAFOTO: Reba uburanga bwihariye bw’abakobw… – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Miss World Organisation, bwamaze kwemeza ko irushanwa rya Miss World rigiye kongera kuba, ndetse ibikorwa bijyanye na ryo bikaba bizarangira mu kwezi gutaha tariki 18. 

    Abakobwa bahataniye iri kamba, ni abakobwa bahagarariye ibihugu 120 hirya no hino ku isi.

    Muri abo, harimo na Hannah Karema, Nyampinga wa Uganda wamaze kugaragaza ibyishimo n’ishema yatewe no kwemererwa kuzahagararira igihugu cye mu irushanwa ry’ishiraniro mu bwiza ku rwego rw’Isi.

    Reba hano amwe mu mafoto y’abakobwa batoranirijwe kuzitabira irushanwa rya Miss World rizabera mu Buhinde rigasozwa tariki 09 Werurwe 2024:

    Hannah Karema wa Uganda

    Jasmine Stringer niwe uhagarariye Australia

    Ewa Jakubiec wa Pologne

    Yanina Gomez uhagarariye Paraguay muri Miss World 2024

    Tracy Nabukeera niwe uzaserukira Tanzania

    Albertina Haimbala ahagarariye Namibia

    Alida Tomanic niwe ugiye guserukira Slovenia

    Amira Afli wa Tunisia

    Nandini Gupta azaserukira Ubuhinde

    Chiara Esposito agiye guhagararira Ubutaliyani

    Saroop Roshi wa Malaysia

    Eliise Randmaa wa Estonia

    Paula Perez Sanchez niwe uzahagararira Espagne muri Miss World 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138826/mu-mafoto-reba-uburanga-bwihariye-bwabakobwa-bazitabira-miss-world-2024-138826.html

  • Miss Naomie mu magambo akomeye yifurije umukunzi we isabukuru nziza #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yifurije umukunzi we Michael Tesfay isabukuru nziza y’amavuko mu magambo make ariko afite igisobanuro gikomeye.

    Michael Tesfay, umukunzi wa Nyampinga warushije abandi ubwiza mu Rwanda 2020, buri mwaka tariki ya 20 Mutarama akaba yizihiza isabukuru y’amavuko.

    Kuri iyi nshuro akaba yifurijwe isabukuru nziza n’umukunzi we aheruka kwambika impeta ya fiançailles, Miss Nishimwe Naomie mu magambo aryoheye amatwi ariko na none afite igisobanuro gikomeye.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Naomie yagize ati “isabukuru nziza mutima wanjye, uri umugisha wanjye.”

    Tariki ya 1 Mutarama 2024 ni bwo aba bombi bagaragaje ko binjiye mu mwaka mushya mu yindi sura ubwo bashyiraga hanze amafoto Michael Tesfay yambika impeta y’urukundo Miss Nishimwe Naomie.

    Naomie yifurije umukunzi we isabukuru nziza

    Bombi baryohewe n’urukundo

    Ubwo Michael Tesfay yambikaga Naomie impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/miss-naomie-mu-magambo-akomeye-yifurije-umukunzi-we-isabukuru-nziza