Blog

  • Rusizi : Igikekwaho kuba intandaro y’inkongi yibasiye inzu yahiriyemo ibifite agaciro ka Miliyoni 15Frw #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yahiye, iherereye mu Mudugudu wa Mbagira mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024.

    Nta muntu wagiriye ikibazo muri iyi nkongi yibasiye iyi nzu ya Nyirahabiyambere Mwadjum, kuko abari bayirimo bakijijwe n’amaguru ubwo inkongi yadukaga, bakagerageza kuzima bafatanyije n’abaturanyi ariko bikaba iby’ubusa.

    Abaturanyi bageze aho batabaza inzego z’ibanze, nazo zishyiraho akazo, ari nab wo Polisi yazaga izanye kizimyamoto, ariko isanga yakongotse irayizimya kugira ngo iyi nkongi idafata izinzi nzu ziyegereye.

    Nubwo hahise hatangira iperereza ry’icyateye iyi nkongi, ariko birakekwa ko ari ibibazo by’amashanyarazi.

    Iyi nzu yari isakaje amabati 80, ibaye iya kane yibasiwe n’inkongi y’umuriro muri aka gace mu gihe cy’amezi abiri.

    Iyi nkongi yibasiye inzu y’umuturage mu Ntara y’Iburengerazuba, ku munsi mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gakenke, na ho hadutse inkongi yibasiye ikigo cy’Ishuri, yo yanahitanye ubuzima bw’umwana w’umunyeshuri wigaga muri iri shuri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rusizi-Igikekwaho-kuba-intandaro-y-inkongi-yibasiye-inzu-yahiriyemo-ibifite-agaciro-ka-Miliyoni-15Frw

  • Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Youssef Rharb wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Bwa mbere rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Maroc, Youssef Rharb yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe na Issay Fatima.

    Amakuru avuga ko ari ubukwe bwabaye mu mpera z’Ukuboza 2023 ari na yo mpamvu yatinze kugaruka gutangira akazi kuko yari yasabye uruhushya.

    Youssef akaba yasangije abamukurikira amafoto y’ubukwe bwe na Fatima aho yaherekejwe n’amagambo meza y’urukundo.

    Ati “Imana ishimwe kuba ngaragaye mu buryo bwanjye, no kuba ari wowe ngiye kumarana na we ubuzima bwanjye. Imana ishimwe ku bw’iyi ntambwe twateye turi kumwe, guhera ubu tugiye gufatana ibiganza twakira ibiza byose turi kumwe. Ndagukunda.”

    Youssef Rharb yakiniye Rayon Sports bwa mbere mu mwaka w’imikino wa 2021-22, bidateye kabiri yahise atandukana na yo, yaje kugaruka muri iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2023-24 aho yayisinyiye muri Nyakanga 2023.

    Youssef yakoze ubukwe na Fatima

    Yamwambitse impeta y’urudashira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-utabonye-y-ubukwe-bwa-youssef-rharb-wa-rayon-sports

  • Abimazemo imyaka irenga 20! Byinshi ku mutoza… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yavutse tariki 28 Ukuboza mu 1981 avukira ahitwa Saint-André-de-Cubzac mu Bufaransa.

    Julien Mette yatangiye gutoza akiri muto afite imyaka 22 gusa ahera mu makipe yo kumashuri atandukanye n’ubundi y’iwabo mu Bufaransa.

    Mu 2006 yahise ajya gutoza mu ikipe ya FC Libourne ikina shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bufaransa,atoza abana b’iyi kipe haba mu batarengeje imyaka 15 ndetse na 19.

    Nyuma Julien Mette yakomereje mu ikipe y’abato ya Blanquefort ndetse na Jeunesse Villenavaise. Mu 2016 ibyo gutoza abakiri bato yahise abivamo ajya kuba umutoza Mukuru mu ikipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo,Tongo FC.

    Mu mwaka yahamaze ntabwo ibintu byagenze neza kubera ko iyi kipe yarangirije ku mwanya wa 14 mu makipe 20 muri shampiyona maze muri Mata 2017 aza gusezera kuri aka kazi.

    Mu ntangiriro za 2018 Julien Mette yahise agirwa umuyobozi wa siporo(sporting director) mu ikipe ya AS Otoho ndetse ubwo yari kuri izi nshingano iyi kipe yabashije gukina imikino ya CAF Champions League.

    Nyuma y’umwaka gusa uyu mutoza yahise ahabwa akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Djibouti asimbuye Umunya-Tunisia wayitozaga witwa Noureddine Gharsalli wari wirukanwe nta mukino atsinze mu mikino 5 yari amaze gutoza.

    Julien Mette akigera ku nshingano zo gutoza ikipe y’igihugu ya Djibouti yatangiye neza atsinda umukino we wa mbere ndetse ananganya umukino we wa 2 yakinagamo na Eswatini mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Quatar.

    Nubwo yatangiye neza ariko indi mikino 6 yakurikiyeho yahise ayitsindwa bituma aza no kwirukanwa muri 2021. 

    Julien Mette nyuma yo kwirukanwa n’ikipe y’igihugu ya Djibouti yahise asubira muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo gutoza ikipe ya AS Otoho anayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Ubwo yatwaranaga iki gikombe na AS Otoho yagize anagirwa umutoza mwiza w’umwaka witwaye neza kurusha abandi. 

    Uyu mutoza wageze mu Rwanda ku wa Gatanu nijoro,aje gutoza ikipe ya Rayon Sports atari uko AS Otoho yamwirukanye ahubwo mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ubuzima bwo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo bugoye dore ko butamwereraga kubonana n’umuryango we nk’uko abyifuza akaba ariyo mpamvu yaretse gukomeza kuyitoza.

    Ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu, Julien Mette ufite Licence UEFA A yarebye umukino we wa mbere wa shampiyona aho ikipe ya AS Kigali yatsindaga Kiyovu Sports igitego 1-0. Nk’uko amakuru abivuga yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi 6 narangira azongerwa andi masezerano y’igihe kirekire bijyanye n’uko azitwara.

    Julien Mette,umutoza mushya wa Rayon Sports

    Amaze imyaka irenga 20 ari muri uyu mwuga wo gutoza

    Julien Mette arikumwe n’umunyamabanga wa Rayon Sports,Namenye Patrick ku munsi w’ejo barebye umukino AS Kigali yatsinzemo Kiyovu Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138857/abimazemo-imyaka-irenga-20-byinshi-ku-mutoza-mushya-wa-rayon-sports-138857.html

  • Yateguje abakunzi be!Akari ku mutima wa The B… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2024 wabaye uw’amata n’ubuki kuri The Ben wawutangiranye indirimbo nshya ndetse iherekeza ubukwe bwe n’umugore we Uwicyeza Pamella.

    Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abantu bari bategereje igihe kinini ko uyu muhanzi akora mu nganzo. Iyi ndirimbo yahise akora amateka yo kurebwa n’abantu bangana na Miliyoni mu minsi ine, agahigo kari karakozwe na “Why” The Ben yakoranye na Diamond Platnumz ndetse na “My Vow’ ya Meddy.

    Kuri ubu iyi ndirimbo yujuje Miliyoni eshatu y’abayirebye mu gihe kingana n’ukwezi, iza yiyongera ku ndirimbo nke zo mu Rwanda zari zarabikoze zirimo “Dusuma’ ya Meddy na Otile Brown, ‘Why’ ya The Ben na Diamond Platnumz, “My Vow’ ya Meddy na ‘Fou de toi’ ya Element, Ross Kana na Bruce Melodie nazo zabashije gukora aya mateka.

    The Ben mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yishimiye uko abantu bamwakiriye nyuma y’igihe kinini adashyira hanze indirimbo ye bwite.

    Ati “Abantu banyakiriye neza, nubwo n’ubundi nari nsanzwe mpari (araseka).

    Urumva nari nsanzwe nkora indirimbo ziganjemo izo nahuriyemo n’abandi bantu, mu myaka itatu irenga, nari ntarakora indirimbo njyenyine. Urumva ko abantu bari bakumbuye uwo The Ben.


    Rero abantu banyakiriye neza, ‘Ni Forever’ bayakiriye neza. Ni nayo mpamvu nyine barimo kuyireba umunsi ku munsi”.


    The Ben abajijwe ikigiye gukurikira kuri iyi ndirimbo, yagize ati “Ni byinshi, nababwiye ko uyu mwaka wa 2024 uzaba urimo ibikorwa byinshi bya The Ben. Ku wa 14 Gashyantare 2024 mfite igitaramo gikomeye muri Uganda, rero byinshi biraje vuba aha kandi ndanahura n’abanyarwanda muri Rwanda Day. Tuzagirana ibihe byiza”.

    The Ben yatangiye umwaka afite urugo 


    The Ben ari myiteguro yo gutaramira abazitabira Rwanda Day ndetse afite igitaramo gikomeye i Bugande

    Reba Ni forever yujuje miliyoni eshatu mu kwezi

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138854/yateguje-abakunzi-beakari-ku-mutima-wa-the-ben-nyuma-yuko-ni-forever-yujuje-miliyoni-3-138854.html

  • Mu irushanwa rya Kagame Cup ikipe y’umurenge yaciye izindi mu rihumye izana Abanyekongo none ibyo bari kubakorera si iby’i Rwanda -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntara y'uburengerazuba ho mu karere ka Rusizi Ab' i Kamembe muri Rusizi basaba Rwanda Local Gov kubarenganura.

    Ni nyuma y'uko ikipe y'uyu Murenge itsindiwe muri 1/2 cya Kagame Cup n'iy'uwa Nkombo, bagahita batanga ikirego ko Nkombo yakinishije Abanyekongo.

    Ibi mu mategeko bavuga ko bitemewe, none umukino wa nyuma uregereje batarasubizwa.

    Source : https://yegob.rw/mu-irushanwa-rya-kagame-cup-ikipe-yumurenge-yaciye-izindi-mu-rihumye-izana-abanyekongo-none-bari-kurira-ayo-kwarika-amafoto/

  • Amafoto : Yousef Rahab n’umukunzi we, w’ikizungerezi bambikana impeta bemeranwa kubana.. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon sports Yousef Rahab yashyize hanze amafoto y'ubukwe n'umukunzi we Issay Fatima.

    uyu musore ukomoka mu gihugu cya Morocco mu mpera z'umwaka ushize nibwo yakoze ubukwe ubwo yari mukiruhuko cyiminsi mikuru mu gihugu cyiwabo.

    gusa kuva yava iwabo yaratarigera ashyira hanze ifoto y'ubukwe bwe nimwe.

    Amafoto Yousef Rahab yashyize hanze amafoto y'ubukwe n'umukunzi we Issay Fatima

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yousef-rahab-numukunzi-bambikana-impeta-bemeranwa-kubana/

  • AMAFOTO:Ibirori byisabukuru yamavuko ya Mic… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'umugoroba wa tariki 20 Mutarama 2024 habura amasegonda make ngo 21 Mutarama zigere ni bwo Miss Nishimwe Naomie yashyize amafoto agaragaza ibyishimo bagiriye mu munsi mukuru w'umukunzi we Michael Tesfay.

    Ku mbuga nkoranyambaga kandi zabo bahuriye mu itsinda rya Mackenzie nka Brenda, Kathia na Kelly Madla naho harimo hagenda hanyuzwaho amashusho anyuranye yerekana uko byifashe mu birori by'umunsi w'amavuko wa Michael.

    Hakaba kandi hari nyuma gato y'uko Miss Naomie ashyize hanze ubutumwa bwo kwifuriza umukunzi we Michael Tesfay isabukuru amwibutsa ko yamuronkeyemo umugisha ati'Umunsi mwiza w'amavuko, mutima wanjye uri umugisha wanjye.'

    Uyu mukobwa yongeye gutomora umukunzi we amubwira ko amukunda cyane Michael Tesfay na we atazuyaje yagize ati'Ndagukunda cyane mukundwa, niteguye gukomeza kwizihizanya izindi sabukuru na we.'

    Aba bombi baherukaga mu biruhuko muri Zanzibar hari mu bihe byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Miss Nishimwe Naomie iba buri mwaka kuwa 05 Mutarama, muri 2023 bwo bakaba barasohokeye muri aya matariki i Dubai.

    Ku wa 01 Mutarama 2024, Michael Tesfay akaba ari bwo yambitse impeta y'integuza Miss Nishimwe Naomie anatangaza ko afitiye amatsiko urugo rwabo.

    Byari akanyamuneza ku ruhande rwa Michael Tesfay wizihizaga isabakuru n’umukunzi we bari mu bihe byizaMiss Naomie yabwiye Michael Tesfay ko ari umugisha kuri we anongera gushimangira ko yamwihebeyeInshuti n’abavandimwe ba Miss Naomie nka Kelly Madla umugore wa Lt David bitabiye ibi biroriUrukundo rwa Miss Naomie na Michael rumaze gushinga imizi ndetse byitezwe ko mu bihe bya vuba bazahuza imiryangoBaheruka mu biruhuko bya 2024 muri Zanzibar nyuma y’uko muri 2023 bari bagiye i Dubai mu bihe by’intangiriro z’umwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138852/amafotoibirori-byisabukuru-yamavuko-ya-michael-witegura-kurushinga-na-miss-naomie-138852.html

  • Titi Brown yeruye ko agifite ihungabana, avuga uwanzuro yafashe (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi abiri afunguwe, umubyinnyi Ishimwe Thierry [Titi Brown], yavuze ko agifite ihungabana yatewe n’abantu bityo ko ari yo mpamvu yahisemo kugabanya abantu bamusura.

    Uyu mubyinnyi wari wafuzwe azira gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akanamutera inda, akaba yari amaze imyaka 2 afunzwe.

    Ubwo ikinyamakuru ISIMBI cyamusuraga iwe i Gikondo, yavuze ko agifite ihungabana yatewe n’abantu, akibatinya ku buryo yahisemo kugabanya abamusura kuko yasanze hari abatagenzwa na kamwe.

    Ati “Muri iyi minsi ntabwo nsurwa cyane ndacyagira cya gihunga cy’abantu, ndacyikanga abantu. Nabwo ndabohokera abantu. Mbere iwanjye hahoraga abantu , rimwe na rimwe aba bantu ndi kuzana iwanjye hari nk’uwaza akavuga ati kumbe Titi ni ibi bintu amaze kugeraho? Reka nze nzamwereka.'

    'Ntabwo navuga ko abantu batansura ariko ni bake cyane babarika. Haza ababyinnyi nabo tugakorera imyitozo hanze tukinjira tugiye kurya nyine.'

    Yahishuye ko kongera kubohokera abantu bizamutwara igihe ngo kereka amaze nko kubona umuntu uza mu buzima bwe bakubakana.

    Uyu mubyinnyi kandi yagarutse ku bamutega iminsi ko abanyarwanda bamuharaye ko iminsi ibariwa ku ntoki bakamurekura.

    Ati'Abantu bakomeje kuntega iminsi ngo abanyarwanda baraharara bazahita bakureka, njyewe ntabwo biriya bintu njya mbyizera. Ubundi nta muntu wanga umuntu ukora, iyo ukora rwa rukundo rw’abantu bakomeza kugushyigikira. Yego impuhwe zishobora gushira, ariko byibuze basangiza abandi ibyo ukora.'

    Uyu musore yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17, bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

    Ku itariki 3 Ukuboza 2021, Urukiko rwategetse ko Titi Brown afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.

    Kuva icyo gihe Titi Brown yatangiye kujuririra iki cyemezo kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2023 itariki yagiriweho umwere kuri iki cyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Titi Brown yavuze ko agifite ihungabana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/titi-brown-yeruye-ko-agifite-ihungabana-avuga-uwanzuro-yafashe-video

  • General ni Commissioneri w’amamodoka uwo ntiyatunga ikipe! Umufana wa Kiyovu Sports n’uburakari bwinshi [Video] – YEGOB #rwanda #RwOT

    General ni Commissioneri w'amamodoka uwo ntiyatunga ikipe! Umufana wa Kiyovu Sports n'uburakari bwinshi [Video]

    Umwe mu bafana bazwi cyane ba Kiyovu Sports witwa Azizi yatagaje ko Ndirimana Jean Francois Regis uzwi nka General ntamafaranga yabona yatunga Kiyovu Sports.

    Mu magambo ye, yavuze ko uyu perezida ari commissioner w'amamodoka, Kandi ayo mafaranga ntabwo ngo yatunga ikipe ahubwo akwiye kuyirekura.

    Yagize ati' General ntamafaranga afite. Wowe urafata umukene ngo ntayobore ikipe? Ni commissioner w'amamodoka, urumva ayo mafaranga yatunga ikipe. Njyewe nkunda perezida umpereza intsinzi. Kiyovu Sports ntihembwa, ntamyitozo ifite, ubwo se uwo Yaba perezida'

    Uyu ni umwe mu bavuze bafana Kiyovu Sports ariko iyo uganiriye n'abandi benshi bakubwira agahinda kabo baterwa n'iyi kipe itarimo kwitwara neza muri iki gihe.

    Kiyovu Sports iheruka gutsindwa na Gorilla FC ibitego 2-0 ariko kuri uyu wa Gatandatu ntabwo yongeye gutsindwa na AS Kigali ari nabyo byatumye benshi bibaza ku hazaza hayo itarimo kubona instinzi.

     

    Source : https://yegob.rw/general-ni-commissioneri-wamamodoka-uwo-ntiyatunga-ikipe-umufana-wa-kiyovu-sports-nuburakari-bwinshi-video/

  • Philip Mulryne wabiciye bigacika mu Bwongerez… – #rwanda #RwOT

    (Mat 9: 9-17) Lewi yari yaraciriweho iteka n’Abafarisayo bashingiye ku mwuga we. Nyamara Yesu we yamubonagamo umutima witeguye kumwakira. Igihe Yesu yabwiraga Lewi ati “Nkurikira', yahise asiga byose, arahaguruka aramukurikira.

     (Luka 5:27) Ntiyigeze ashidikanya cyangwa ngo abaze ibibazo. Nta nubwo yigeze atekereza ku murimo wari umutunze yari agiye kugurana ubukene n’umuruho-Kuba yari agiye kujya abana na Yesu yumvaga bimuhagije.

    Uko byagendekeye Lewi, ari nawe waje kwitwa Matayo, nibyo byabaye kuri Philip Mulryne, umunya Ireland wamamaye mu makipe yo mu Bwongereza, harimo na Manchester United.

    Philip Mulryne usengera muri Kiliziya Gaturika, yiyemeje kuba umupadiri nyuma yo gusanga ibyo yakuraga mu mupira w’amaguru bitamuha kwisanzura guhagije no gukorera Imana.

    Si bwo bwa mbere Philip Mulryne yinjiye mu mirimo yo gukorera Imana, dore ko ubwo yakiniraga Norwich City na Cardiff City zo mu Bwongereza, yari umuhereza, ukomeye cyane.

    Bamwe mu bakinnyi ba ruhago iyo bayiretse, usanga baguma gukora ibifite aho bihuriye nayo, nko kuba abatoza n’ibindi. Ntabwo ari ko byagenze kuri Philip Mulryne, we yayobotse amashuri yo kumufasha kuzavamo Umusasaridoti.

    Philip Mulryne ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru, yavuze ko uyu ari umwanzuro ukomeye yafashe, kandi ngo ntateze gusubira inyuma.

    Philip Mulryne yagize ati “Biragoye gushyira hasi ibihe nk'ibi. Navuga ko mu mwaka wa nyuma ndi muri Norwich ari bwo byanjemo nubwo ntabyitagaho, gusa narabibonaga ko ntishimiye imibereho nari mfite.

    Hari igihe nabayeho nta hantu mfite ho kuba. Bintera kuba mu masengesho kenshi, ntangira gusenga bihoraho mbona ko ariwo mutuzo nari nkeneye. Mu mupira ugera ku gasongero nubwo hari igihe uba uri hasi ariko aho ndi ndatuje.'

    Padiri Philip, urugendo rwo gukina umupira w’amaguru, yarutangiye muri Manchester United mu bakiri bato. Akimara gukura, yakomereje muri Norwich City na Cardiff City nazo zo mu Bwongereza. Ku myaka 31 y’amavuko, nibwo yatangiye byeruye urugendo rwo kuba Umusasaridoti.

    Kuri ubu yabigezeho neza afite imyaka 46 y’amavuko. Ubwo yari Faratiri, muri 2017 Philip Mulryne yakoze neza inshingano zo kuyobora ikigo cya St. Mary's Priory Church.

    Philip Mulryne wamenyekanye muri Manchester United n’andi makipe yo mu Bwongereza, yabaye Umusasaridoti

    Gukunda Imana, Philip Mulryne yabitangiye ubwo yari umukinnyi. Yatangiye ari umuhereza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138843/philip-mulryne-wabiciye-bigacika-mu-bwongereza-yahisemo-kwiha-imana-138843.html