Blog

  • APR FC yongeye guhana ikipe ya Police FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yongeye guhana ikipe ya Police FC.

    Mu mukino utari woroshye wabereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium saa 18h00 warangiye ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda itsinze Police FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 66 w'umukino.

    APR FC ikomeje kuyoboza inkoni y'icyuma andi makipe dore ko iri ku mwanya wa mbere n'amanota 36 aho ifite umukino w'ikirarane izakinamo n'ikipe ya Marine FC bivuze ko iwutsinze yagira amanota 39 ni mu gihe ikurikirwa na Police FC ifite amanota 31 aho Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 ifite amanota 30.

     

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yongeye-guhana-ikipe-ya-police-fc/

  • Abafana ba APR FC batoranyije umukinnyi umwe bamukandira akanyenyeri abandi babarebera ku ruhande – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana ba APR FC batoranyije umukinnyi umwe bamukandira akanyenyeri abandi babarebera ku ruhande

    Kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa shampiyona n'ikipe ya Police FC umukino urangira ikipe ya APR FC ibonye intsinzi.

    Ni umukino watangiye ikipe ya Police FC irimo ikangata cyane nkuko benshi bayihaga amahirwe yo kubona amanota 3 bijyanye n'abakinnyi bakomeye APR FC yaburaga barimo Bindjeme ndetse na Mbaoma.

    Ikipe ya APR FC n'umutoza wayo Thierry froger wabonaga ko bakina ibintu by'abantu bakuru Kandi bigaragaza ko bashaka kubona igitego biza no kugenda neza mu gice cya kabiri bahita bakibona gitsinzwe na Ruboneka jean Bosco wari wakinishijwe aca kuruhande.

    Iki gitego kimwe ku busa ni nacyo cyatandukanyije impande zombi nubwo ikipe ya Police FC yakomeje gukoresha imbaraga nyinshi ariko ukabona ko ibyo bakina ntabwo byatanga igitego na kimwe birangira gutyo APR FC ibonye intsinzi bikomeza kuyiha amahirwe yo gutwara igikombe.

    Nyuma y'umukino abafana b'ikipe ya APR FC baje guhamagara Ruboneka jean Bosco watsinze iki gitego bamuhereza amafaranga nubwo mu byukuri atari we waagize umukino mwiza kurusha abarimo Sharaf Eildin Shaiboub ndetse na Bacca wanamuhaye umupira wavuyemo iki gitego.

     

     

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-apr-fc-batoranyije-umukinnyi-umwe-bamukandira-akanyenyeri-abandi-babarebera-ku-ruhande/

  • Manizabayo Eric na Nirere Xaverine begukanye isiganwa ry'umunsi w'intwari 'Heroes Cycling Cup' #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Kigali hakinwe irushanwa ry'Ubutwari ryiswe 'Heroes Cycling Cup', ni irushanwa ryegukanywe na Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo na Nirere Xaverine.

    Nirere Xaverine ukinira Team Amani yatsinze mu bagore bakinnye ibilometero 88 naho Ntirenganya Moses wa Les Amis Sportifs ayobora mu ngimbi zakinnye iyo ntera.

    Mu bangavu bakoze intera y'ibilometero 55, hatsinze Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team.

    Manizabayo Eric 'Karadiyo' ukinira Benediction Club mu Bagabo na Nirere Xaverine wa Team Amani mu Bagore, begukanye Isiganwa ry'Umunsi w'Intwari 'Heroes Cycling Cup' ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2024.

    Uko abasiganwa bakurikiranye muri biri kiciro:

    Abari munsi y'imyaka 23:

    1. Muhoza Eric (Team Amani)
    2. Mugalu Shafik (May Stars)
    3. Awet Aman (UCI Team)

    Abakuru-

    1. Manizabayo Eric (Benediction Cycling Club)
    2. Muhoza Eric (Team Amani)
    3. Mugalu Shafik (May Stars)

    Abahungu bakiri bato:

    1. Ntirenganya Moise (Les Amis Sportifs)
    2. Nshimiyimana Phocas ( Benediction Cycling Club)
    3. Imanizabayo Jean de Dieu (Sina Gerard Cycling Club)

    Abagore bakuru:

    1. Nirere Xaverine (Team Amani)
    2. Mwamikazi Djazila (Ndabaga Women Cycling Team)
    3. Nzayisenga Valentine (Benediction Cycling Club)

    Abangavu:

    1. Umutoni Sandrine ( Bugesera Cycling Team)
    2. Mukamuhire Irene (Friends of Nature)
    3. Uwiringiyimana Liliane  (Friends of Nature)

    The post Manizabayo Eric na Nirere Xaverine begukanye isiganwa ry'umunsi w'intwari 'Heroes Cycling Cup' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/manizabayo-eric-na-nirere-xaverine-begukanye-isiganwa-ryumunsi-wintwari-heroes-cycling-cup/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=manizabayo-eric-na-nirere-xaverine-begukanye-isiganwa-ryumunsi-wintwari-heroes-cycling-cup

  • Amafoto : Abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’Africa 2023. (AFCON2023) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni igikombe cyiri kubera mu gihugu cya Cotê D'Ivoire aba nibyo bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri iki gikombe cya Afurika 2023.

     

    • Emilio Nsue uyu ni umukinnyi wa Equatorial Guinea, w'imyaka 34 wavukiye mu gace ka Palma de Mallorca, muri Spain akana akinira Ikipe

    Intercity yo muri Spain amaze gutsinda ibitego 3. niwe mukinnyi watsinze hattrick yambere muri iki gikombe cya Afurika ubwo bakinaga na Guinea Bissau.

    Emilio Nsue ari kwishimira Igitego yatsinze Guinea Bissau 

    • Baghdad Bounedjah uyu ni umukinnyi w'imyaka 32 ukinira Algeria ndetse n'ikipe ya Al Sadd amaze gutsinda ibitego 3.

    Baghdad Bounedjah ari kwishimira Igitego yatsinze Burkina Faso 

     

    • Kudus Mohammed ni umukinnyi w'imyaka 24 w'ikipe y'igihugu ya Ghana ndetse na  West Ham United yo mu Bwongereza amaze gutsinda ibitego 2 .

    Kudus Mohammed ari kwishimira Ibitego yatsinze Egypt 

     

    • Lamine Camara ni umukinnyi w'imyaka 20 ukinira Ikipe y'igihugu cya Senegal na  Metz yo mu gihugu cy'u Bufaransa afite ibitego 2.

    Lamine Camara ari kwishimira Ibitego yatsinze Gambia 

    • Mostafa Mohamed ni umukinnyi w'imyaka 26 ukinira Ikipe y'igihugu ya Egypt ni kipe ya

    Nantes yo mu gihugu cy'u Bufaransa nkintizanyo ya Galatasaray afite ibitego 2.

    Mostafa Mohamed ari kwishimira Igitego yatsinze Ghana

      • Gelson Dala umukinnyi w'imyaka 27 ukinira Ikipe y'igihugu ya Angola n'ikipe ya Al-Wakrah yo muri Quatar afite ibitego 2 , yatsinze ititego 2 mu mukino umwe gusa mugihe kungana n'iminota 5 gusa.

    Amafoto Gelson Dala ari kwishimira Igitego yatsinze Mauritania 

     

    Source : https://yegob.rw/amafoto-abakinnyi-bamaze-gutsinda-ibitego-byinshi-mu-gikombe-cyafrica-2023-afcon2023/

  • Shangazi wari umufana ukomeye wa APR FC yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Kanzayire Console uzwi nka Shangazi, wari umufana ukomeye cyane w’ikipe ya APR FC yitabye Imana azize uburwayi.

    Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko uyu mubyeyi yitabye Imana.

    Shangazi wabarizwaga mu itsinda rya ‘Online Fan Club’ akaba yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho yari arwariye.

    Uyu mubyeyi akaba yari amaze igihe arwaye ikibyimba mu muhogo aho mu ntangiriro za 2022 yarimo ashaka ubufasha bwo kujya kwivuriza mu Buhinde kuko mu Rwanda bari bamubwiye ko batabasha kumuvura.

    Yamaze igihe arwiye i Kanombe, nyuma aza kujya mu rugo aba ari ho arwarira, yaje kongera kuremba asubira mu bitaro ubu akaba ari ho yaguye.

    Shangazi umukunzi wa APR FC yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shangazi-wari-umufana-ukomeye-wa-apr-fc-yitabye-imana

  • RIP Kanzayire! Inkuru y’incamugongo ku bakunzi b’ikipe ya APR FC iri kwesurana na Police FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP Kanzayire! Inkuru y'incamugongo ku bakunzi b'ikipe ya APR FC iri kwesurana na Police FC.

    Hasohotse inkuru itari nziza ku bakunzi b'ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC y'uko umukunzi wayo ukomeye cyane witwa Kanzayire Consolée benshi bari bazi ku izina rya Shangazi yitabye Imana azize uburwayi.

    Kanzayire Consolée bitaga Shangazi yabarizwaga muri Online Fan Club Zone 5 akabaye yitabye Imana nyuma y'igihe arwaye.

    Source : https://yegob.rw/rip-kanzayire-inkuru-yincamugongo-ku-bakunzi-bikipe-ya-apr-fc-iri-kwesurana-na-police-fc/

  • U Rwanda rwatsinze umukino wa mbere mu gikombe cy’Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u ya Handball yatsinze umukino wa mbere mu gikombe cy’Afurika ibitego 36-25 bya Zambia isoza ku mwanya wa 3 mu itsinda A.

    Uyu munsi ni bwo u Rwanda rwakinnye umukino usoza itsinda A mu gikombe cy’Afurika cya Handball kimaze iminsi kibera mu Misiri muri Cairo Stadium.

    Muri Gymnase ya 2, u Rwanda rwakinnye na Zambia zihatanira umwanya wa 3, ni nyuma y’uko zombi zatsinzwe imikino ya DR Congo na Cape Verde.

    Ikipe ya 3 muri itsinda ikaba yari ifite amahirwe yo guhura n’ikipe ya 4 mu itsinda C muri ‘President Cup’ igikombe gihatanirwa n’amakipe atarabashije kugera muri 1/4, ni mu gihe ikipe ya kane izahura n’iya 3 mu itsinda C.

    Umukino watangiye amakipe yombi afungana cyane aho igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 3 gitsinzwe na Zambia.

    Kuva icyo gihe Zambia yagiye igenda imbere y’u Rwanda kugeza ku munota wa 10 ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yamaze kujya imbere ifite ibitego 6-4.

    Binyuze mu basore b’u Rwanda nka Mbesutunguwe, Kubwimana na Yves babyaje umusaruro amahirwe babonye, byatumye u Rwanda rukomeza kugenda imbere ya Zambia ndetse ruzamura ikinyuranyo cy’ibitego, amakipe ajya kuruhuka, u Rwanda ruyoboye n’ibitego 18-12.

    Abasore b’u Rwanda bakaba mu gice cya kabiri bihagazeho bakomeza kongera ikinyuranyo cy’ibitego, umukino urangira u Rwanda rutsinze ibitego 36-25.

    Mbesutunguwe Samuel wafashije cyane u Rwanda muri uyu mukino akaba yatowe nk’umukinnyi w’umukino akaba ari na we watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino.

    Ndayisaba Etienne w’u Rwanda na Syakwayi Prichard wa Zambia buri umwe akaba yatsinze ibitego 7.

    Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwasoje ku mwanya wa 3 mu itsinda n’aho Zambia isoza ku mwanya wa nyuma ni mu gihe Cape Verde na DR Congo zigiye gukina zishakamo uyobora itsinda.

    U Rwanda muri President Cup rukaba ruzahura na Ganon yabaye iya nyuma mu itsinda C n’aho Zambia ihure na Libya yabaye iya 3.

    U Rwanda rwatsinze Umukino wa mbere mu gikombe cy’Afurika cya Handball

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatsinze-umukino-wa-mbere-mu-gikombe-cy-afurika-amafoto

  • M23 yafashe ingamba nyuma y’isanganya ryahitanye Abakomando bayo mu bitero bimaze iminsi #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru kiri kugana ku musozo, cyabereye kibi umutwe wa M23 kubera ibitero bya rurangiza by’indege wagiye ugabwaho birimo icy’igiherutse guhitana abakomando bayo babiri bari basanzwe bafite imyanya mu buyobozi bw’uyu mutwe.

    Aba bakomando ba M23 barimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi bw’uyu mutwe basize ubuzima mu gico batezwe na FARDC yongereye ingufu n’ingabo za SADC, bishwe ubwo bari bagiye kuganiriza abaturage.

    Mu mpera z’iki cyumweru, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, umutwe wa M23 washyizeho igihe ntarengwa cyo kuba ibikorwa byahagaze mu bice ugenzura.

    Ibi bikorwa byo muri Rutshuru, bizajya bihagarara kuva saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, birimo ingendo zo mu muhanda, iby’ubucuruzi, amasengesho, ndetse no gutwara abagenzi mu modoka no kuri moto, utubari, amasoko ndetse n’ibikorwa by’amasengesho.

    Ni icyemezo M23 ivuga ko kigamije kurushaho gucungira neza umutekano abaturage n’ibyabo, aho cyatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/M23-yafashe-ingamba-nyuma-y-isanganya-ryahitanye-Abakomando-bayo-mu-bitero-bimaze-iminsi

  • IFOTO : General Patrick Nyamvumba yitabiriye igitaramo 'Mutarama Turatarama’ #rwanda #RwOT

    Igitaramo cy’Itorero Ibihame by’Imana, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, cyagaragayemo ibikorwa binyuranye, birimo imbyino gakondo, ndetse n’umukino ushushanya ibigwi byo kwagura u Rwanda no kururasanira.

    Muri iki gitaramo cyabereye ahazwi nka Camp Kigali, cyari kibaye ku munsi wa kabiri, aho kuri uyu wa Gatandatu cyagarukaga ku butwari bw’abagize ibikorwa byatumye u Rwanda rugera aho rugeze uyu munsi.

    Cyari gifite umwihariko w’abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, bari baje kwihera ijisho imbyino gakondo, aho bari baherekejwe na Genera Patrick Nyamvumba wabaye Umugaba Mukuru wa RDF.

    Ni igitaramo kandi cyagaragazaga umuco n’amateka by’u Rwanda, bibumbatiye ukubaho kw’Abanyarwanda, by’umwihariko kurangwa n’ubutwari.

    Photos/Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/IFOTO-General-Patrick-Nyamvumba-yitabiriye-igitaramo-Mutarama-Turatarama