Blog

  • Umukinnyi wa Rayon Sports yibarutse umwana bigoranye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon Sports yibarutse umwana bigoranye cyane

    Kuri uyu munsi nibwo umuzamu w'ikipe ya Rayon Sports Hategekimana Bonheur n'umudamu we basohotse mu bitaro nyuma yo kwibaruka umwana bigoranye cyane.

    Umudamu wa Hategekimana Bonheur yibarutse umwana bigoranye cyane kuko ubwo yabonaga umwana we yahise agira ibibazo ndetse agumishwa mu bitaro kugirango akomeze kwitabwaho n'abaganga.

    Uyu muzamu wa Rayon Sports ntabwo yagaragaye ku mukino iyi kipe yakinnye kuwa gatanu icyumweru gishize bitewe ni uko yari yahawe ikiruhuko ngo ajye kwita ku mugore we gusa bigenda neza babonye umwana muzima ndetse n'umudamu ubu ameze neza.

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-rayon-sports-yibarutse-umwana-bigoranye-cyane/

  • Isi igeze habi! : Musanze ababyeyi biyiciye umwana wabo bamuziza kubiba Amafaranga akayagura imigati. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka musanze haravungwa itabwa muriyombi ry'ababyeyi bishe umwana bamujijije kubiba amafaranga ibihumbi 10frws.

    Ibi byabereye mu murenge wa Gatare nkuko TV 1 Rwanda ibitangaza ivuga ko aba babyeyi bakubise uyu mwana wabo paka ashizemo umwuka bamujije ko yabibye amafaranga ibihumbi icumi by'amanyarwanda akayaguramo imigati.

    Aba babyeyi bivungwa ko RIB yahise ibata muriyombi ngo bakurikiranyweho icyo cyaha.

    Source : https://yegob.rw/isi-igeze-habi-musanze-ababyeyi-biyiciye-umwana-wabo-bamuziza-kubiba-amafaranga-akayagura-imigati/

  • Kayonza : Umugabo yatamajwe n’imari ye yo mu ipantalo nyuma yo gufatirwa mu buriri bw’abandi #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Gahushyi mu Kagari ka Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu, aho umugabo nyiri urugo yatahaga azi ko agiye kwinezeza n’umugore we bari basanzwe babanye neza, asanga ibyishimo yari agiye kumuha ari kubihabwa n’undi mugabo.

    Aya makuru yemejwe na Bagirigomwa Djafari uyobora Umurenge wa Rwinkwavu, wavuze ko ifatwa ry’uyu mugabo, ryaturutse kuri nyiri rugo.

    Yagize ati 'kwa kundi umugabo aba adahari, umugore rero yatumyeho umugabo wari ihabara rye aza kumureba iwe mu rugo. Wa mugabo rero yaje gutaha nijoro asanga bari kwiha akabyizi mu buriri bwe.'

    Uyu muyobozi avuga ko ubwo uyu mugabo yasangaga uburiri bwe bwatashyemo undi mugabo, yahise atabaza irondo ryaje rigahita rifunga icyumba, ubundi hakiyambazwa RIB, yahise ijyana abo bombi basambanaga.

    Yagize ati 'Bagumyemo kugeza inzego z’umutekano zihageze tubajyana kuri RIB.'

    Gucana inyuma mu bashakanye muri aka Karere, ni bimwe mu bibazo bikunze kuzamura amakimbirane mu miryango, ndetse bamwe bakaba bavuga ko bikomeje gufata intera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kayonza-Umugabo-yatamajwe-n-imari-ye-yo-mu-ipantalo-nyuma-yo-gufatirwa-mu-buriri-bw-abandi

  • Huye : Ahaherutse kuboneka imibiri 39 habonetse indi 24 #rwanda #RwOT

    Ni imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, aho iyi 24 yabonetse kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ndetse hakaba hakomeje imirimo yo gushakisha indi.

    Iyi mibiri yabonetse ahari hubatse igikoni cy’umuturage wo muri aka gace, nyuma y’amezi atatu n’ubundi habonetse indi yo yagaragaye mu kwezi k’Ukwakira 2023.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko nyiri uru rugo rwabonetsemo imibiri, yatawe muri yombi.

    Yagize ati 'Hashingiwe ku iperereza ryakomeje gukorwa n’amakuru yagejejwe ku bugenzacyaha, ejo hatangiye ibikorwa byo gushaka indi mibiri. Habonetse 24.'

    Ange Sebutege yavuze kandi ko no kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024, hakomeje ibikorwa byo gushakisha imibiri, kuko bikekwa ko hari indi nk’uko amakuru ava mu baturage abitangaza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Huye-Ahaherutse-kuboneka-imibiri-39-habonetse-indi-24

  • Imbamutima za Michael watunguwe na Miss Naomi… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Michael yagize ati'Niyumvise nk'umunyamugisha kwizihizanya isabukuru yanjye  n'abantu nubaha kandi b'igikundiro.'

    Akomeza agira ati'Ndashaka kubashimira mwese kuba mwaraje byihariye Miss Naomie wabiteguye. Abanyifurije isabukuru mwese ndabashimiye ni ibyo kwishimira.'

    Uwavuga ko ibirori bya Michael Tesfay byihariye impera z'icyumweru gishize ntiyaba abeshye kuko ku wa 20 Mutarama 2024 ari bwo uyu musore yizihizaga isabukuru y'amavuko.

    Miss Naomie bitegura kurushinga yamuhundagaje imitoma myinshi amubwira ko ari umugisha kandi amukunda cyane undi na we aramushimira.

    Mu busanzwe Michael Tesfay akaba yaravukiye Toronto muri Canada ku babyeyi b'abanya-Canada ari naho yigiye amasomo ya Kaminuza y'icyiciro cya Kabiri.

    Mu gihe yasoreje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Scotland kuri ubu akaba afite imishinga inyuranye agenda akoraho byumwihariko ifitanye isano n'ubuzima.

    Michael Tesfay yagaragaje ibyishimo bikomeye yatewe n’ibirori yateguriwe n’umukunzi weAbavandimwe ba Miss Naomie, Brenda na Pamella bitabiye ibirori by’isabukuru ya MichaelGato yari yateguriwe ibi birori byasusurukijwe n’umuziki mwiza wa ucuranzwe na Saxophone Michael yashimiye buri umwe wagize uruhare mu birori by’isabukuru ye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138871/imbamutima-za-michael-watunguwe-na-miss-naomie-amafoto-138871.html

  • Edouce Softman yazirikanye umubyeyi we kuri E… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ni bwo uyu muhanzi yasohoye iyi EP ye ya mbere nyuma y'igihe cyari gishize ayiteguza abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

    Iyi EP ye iriho indirimbo eshanu, kandi buri yose ifite igisobanuro cyihariye, ariko muri rusange zubakiye ku gusaba kurindwa n'Imana, kuyiramya no kuyamamaza.

    Kuri Edouce, yitondeye buri ndirimbo yita cyane ku buzima abantu banyuramo bwa buri munsi, biri mu byatumye mu ndirimbo 'Balance' ashishikariza abantu kugira amahitamo akwiye mu buzima bwa buri munsi.

    Ati 'EP iriho indirimbo eshanu. Buri ndirimbo iri kuri EP ifite igisobanuro cyayo cyane ko ari EP ntibanze ku ndirimbo z'urukundo cyane. Ni EP iriho indirimbo z'ubuzima busanzwe zizafasha benshi bitewe n'ibyo tubamo mu buzima bwa buri munsi.'

    Hariho indirimbo 'Unyigishe', 'Balance', 'Kind of Love', 'Single Maman', 'Ubu' ndetse na 'Intro' yayo. EP ye yakozwe na ba Producer banyuranye barimo Knox Beat, Santana Souce, Pastor P ndetse na Bob Pro.

    Edouce Softman avuga ko yahimbye indirimbo 'Genesis' yanitiriye EP ye, ashaka kubwira abafana n'abakunzi b'umuziki muri rusange, ko ari bwo agitangira urugendo rw'umuziki we.

    Avuga ati 'Ibikorwa byinshi twarabikoze mu gihe cyashize abanyarwanda barabimenya gusa ubu ndabifata nk'urugendo rushya kuri njye bitewe n'icyerekezo nshaka guha umuziki wanjye bitandukanye n'uko nawukoraga mbere kandi nizeye ko abankunda bose n'abakunda umuziki muri rusange bazabyishimira.

    Muri rusange iyi EP iriho indirimbo 5. Buri ndirimbo iriho ifite igisobanuro cy'ayo, kuko atibanze cyane ku ndirimbo z'urukundo nk'uko asanzwe abikora.

    Uyu muhanzi avuga ko yakoze iyi ndirimbo 'Balance' nyuma yo kubona bamwe mu rubyiruko bishoye mu gukoresha ibiyobyabwenge barimo n'inshuti ze za hafi.

    Ati 'Narabibonaga rimwe na rimwe. Ugansa nanjye birimo kungiraho ingaruka, ubwo nari nicaye rero nibwo nagize igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Balance'.

    Kuri we avuga ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kubwira urubyiruko kugenzura neza ubuzima babayemo, cyane cyane bakirinda ibiyobyabwenge n'ubusinzi.

    Yavuze ko benshi mu rubyiruko bishora mu ngeso mbi ahanini biturutse ku bantu bagendana. Akomeza ati 'Iyi ndirimbo nayikoze kandi mu rwego rwo gufasha Igihugu muri gahunda yo gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga n'izindi ngeso.'

    Mu ndirimbo ye yise 'Single Mama' avuga ko yayanditse ashaka kuyitura umubyeyi we ndetse n'abandi babyeyi bose bagerageje kwirwanaho bakita ku miryango y'abo 'badafite abagabo ndetse nta n'ubundi bufasha bahawe'.

    Ati 'Hari benshi birwanyeho kandi biteza imbere. Babashije kurera abana b'abo, babishyurira amashuri kandi babaho neza.'

    Akomeza ati 'Mama wanjye rero bitewe n'ubwo buzima bwose twabanyemo tumaze kubura Papa yabaye umunyembaraga ukomeye akomeza gufasha umuryango. Reero iyi ndirimbo nyituye ababyeyi bose bitaye ku miryango y'abo. Ni abantu bakomeye kandi b'abanyembaraga mu buzima bwa benshi.'

    Indirimbo 'Unyigishe' yayikomeye ku nyigisho ya Antoine Rutayisire

    Ku wa 23 Kanama 2022, Rev Past Antoine Rutayisire yigishije ijambo ry'Imana mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Yvan Buravan witabye Imana, wabereye muri Camp Kigali.

    Uyu muvugabutumwa yavuze ko Buravan yamusigiye urwibutso rukomeye, kandi amushimira ubuzima bw'urwibutso yabayeho.

    Yavuze ko atagize amahirwe yo kuganira igihe kinini na Buravan ariko ko byari muri gahunda. Ati 'Njyewe na Yvan Buravan twavuganye rimwe duhuriye kuri Kigali Convention Center. 

    Mu mwanya muto twamamaranye yarambwiye ati 'Pastor tuzashakane 'gusa ntabwo byabaye yagize akazi kenshi. Ntabwo nanje namushatse na we ntiyanshatse none dore duhuriye aha. Ni kintu kibabaje ariko ntakundi'.

    Yigishije ijambo ry'Imana yifashishije amagambo aboneka mu Baheburayo 11: 4-6, yitsa cyane ku kubaho ubuzima bufite intego, no kugira ubwenge bwo gukorera Imana.

    Yungamo ati 'Iyo ubonye umuntu agiye akiri muto nka Yvan Buravan uravuga ngo agiye akare Imana yaturushije kumukunda ariko burya nta muntu ugenda kare, kuko agaciro k'ubuzima si umubare w'imyaka umara ku Isi ahubwo ni icyo uyikoraho.'

    Edouce Softaman avuga ko yakozwe ku mutima n'uburyo Rutayisire yigishije ijambo ry'Imana kugeza ku magambo yasomye muri Zaburi 90:13 hashishikariza buri wese kubara iminsi ye y'ubuzima, maze akagira umutima wo gukorera rurema.

    Uyu munyamuziki avuga ko iyi ndirimbo 'Unyigishe' isobanuye ikintu kinini kuri we, kuko yayandikanye umutima ukunze, no gushishikariza abandi gukorera Imana.

    Akomeza ati 'Iyo ndirimbo n'aho yatangiriye kunzamo bituma nyandika kuko byasaga n'iyerekwa rikomeye kuri njye. Kuko nari maze iminsi numva mu mutima wanjye nifuza kuririmba indirimbo ya gospel mu rwego rwo gufasha abantu. Kuri njye rero ni ndirimbo y'isengesho nagiye nsenga kenshi kandi numva rizafasha n'abandi bantu benshi.' 


    Edouce Softman yashyize hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Genesis’ 

    Edouce yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukorera indirimbo umubyeyi we bitewe n’ibihe banyuranyemo 


    Edouce yavuze ko indirimbo ‘Unyigishe’ yakomotse kuri Pasiteri Rutayisire

    KANDA WUMVE INDIRIMBO 'UNYIGISHE' YA EDOUCE SOFTMAN

    “>

    KANDA WUMVE INDIRIMBO 'BALANCE' YA EDOUCE SOFTMAN

    “>

    KANDA WUMVE INDIRIMBO 'KIND OF LOVE' YA EDOUCE SOFTMAN

    “>

    KANDA WUMVE INDIRIMBO 'UBU' YA EDOUCE SOFTMAN

    “>

    KANDA WUMVE INDIRIMBO 'GENESIS' YA EDOUCE SOFTMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138874/edouce-softman-yazirikanye-umubyeyi-we-kuri-ep-ya-mbere-yasohoye-138874.html

  • Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza mu Ntara y’Amajyepfo akurikiranyweho guha ruswa Umugenzacyaha #rwanda #RwOT

    Ifungwa ry’uyu muyobozi Ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Ntara y’Amajyepfo, Kabera Vedaste, ryatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwagize ruti 'RIB yafunze Kabera Vedaste, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo. Akurikiranweho guha ruswa Umugenzacyaha wakurikiranaga dosiye aregwamo n’ umugore we ku byaha byo kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera.'

    Uyu muyobozi Ushinzwe Imibereho myiza mu Ntara y’Amajyepfo, Kabera Vedaste ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe hagitungandwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Urwego rw’Ubugenzacyaha rukomeza rugira ruti 'RIB irongera gukangurira abaturarwanda kwanga ruswa no kuyirwanya, ndetse no kujya batanga amakuru aho bayikeka kuko igira ingaruka mbi ku iterambere ry’Igihugu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umuyobozi-ushinzwe-Imibereho-myiza-mu-Ntara-y-Amajyepfo-akurikiranyweho-guha-ruswa-Umugenzacyaha

  • Mu Rwanda hategujwe ko hagiye kugwa imvura nyinshi irenze iyari isanzwe #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iki Gigo cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Rwanda Meteorology) kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024.

    Ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 10 na 120 ni yo iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu, uretse mu bice by’Intara y’Amajyaruguru no mu turere twa Nyagatare na Gatsibo hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe ihagwa. Ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice, iri hagati ya milimetero 10 na 50.

    Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’ibiri n’itandatu, iteganyijwe cyane cyane kuva tariki ya 24 kugeza mu mpera z’ukwezi. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’inyanja y’u Buhinde.

    Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye

    Imvura iri hejuru ya milimetero 100 ni yo nyinshi iteganyijwe mu Burasirazuba bw’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, no mu Burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

    Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, no mu burengerazuba bw’Uturere twa Huye na Karongi.

    Imvura iri munsi ya milimetero 20 ni yo nke iteganyijwe mu Majyaruguru y’Akarere ka Nyagatare no mu bice by’Uturere twa Musanze na Burera. Ibice byinshi by’Intara y’Amajyaruguru, iby’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kamonyi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40, naho mu bice bisigaye by’Igihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 80.

    Umuyaga uteganyijwe

    Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda, ni wo uteganyijwe muri iki gice cya gatatu cya Mutarama 2024.

    Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda, uteganyijwe mu bice by’Uturere twa Gatsibo, Nyagatare, Gicumbi, Musanze, Burera, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Karongi na Gisagara. Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.

    Ubushyuhe buteganyijwe

    Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mutarama 2024, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda. Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, uturere twa Bugesera, Gatsibo na Nyagatare, mu burengerazuba bw’Uturere twa Ngoma na Rwamagana, mu burasirazuba bw’Akarere ka Kamonyi no mu kibaya cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwinshi, buri hagati ya dogere Selisiyusi 27 na 28.

    Mu majyaruguru y’Uturere twa Nyabihu na Musanze, niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.
    Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka mu gice cya gatatu cya Mutarama mu Rwanda hose.

    Meteo Rwanda iragira inama abantu muri rusange ko imirimo y’ubuhinzi yiganje muri iki gihe, harimo gusarura no kwanika igomba gukorwa hitawe cyane ku makuru y’iteganyagihe atangwa buri munsi, naho ingaruka zirimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe mu majyepfo y’uburengerazuba by’Igihugu, ahateganyijwe imvura nyinshi iri hejuru ya milimetero 80.

    Meteo Rwanda kandi iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba, gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

    Amakarita akurikira aragaragaza birambuye ingano y’imvura, ubushyuhe n’umuvuduko w’umuyaga biteganyijwe muri buri karere.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Mu-Rwanda-hategujwe-ko-hagiye-kugwa-imvura-nyinshi-irenze-iyari-isanzwe

  • Ibyo Perezida Ndayishimiye yavugiye muri Congo byashimangiye ko yayobotse Tshisekedi mu mugambi ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Ndayishimiye yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, aho yari ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwitabira irahira rya mugenzi we Felix Tshisekedi.

    Mu kiganiro yagiranye n’urubyiriko rurenga 500 i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ngo urubyiruko rw’u Rwanda rumeze nk’imbohe.

    Yagize ati 'Ndabizi neza ko nta bibazo biri hagati y’abaturage, ahubwo ikibazo ni abayobozi babi. Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n’abaturage b’u Rwanda na bo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.'

    Ni imvugo kandi yigeze no kuvugwa na Perezida Felix Tshisekedi na we ubwo yaganiraga n’urubyiruko umwaka ushize, ndetse akaba yaragiye ashimangira izi mvugo mu bihe bitandukanye avuga ko yifuza gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

    Ibi byose barabivuga mu gihe u Rwanda ruza mu Bihugu bya mbere biyobowe neza, ndetse abaturage barwo bishimira imiyoborere bihitiyemo kuko idahwema kubateza imbere no kubazanira amahirwe anyuranye.

    Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi mvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye, bayamaganiye kure, bavuga ko imvugo nk’izi zidakwiye.

    Amabasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitumvikana kuba umuyobozi nk’uyu wahawe inshingano z’urubyiruko ajya ku karubanda akavuga amagambo nk’aya.

    Yagize ati 'Ni ibintu birenze kure gutandukira inshingano yahawe muri Gashyantare 2023, ahubwo ni no gutandukira cyane amahame yatumye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushingwa.'

    Perezida Ndayishimiye yatangaje iyi mvugo nyuma y’igihe gito Igihugu cye gifunza imipaka igihuza n’u Rwanda, nyuma y’uko kirushinje gufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba ibitero mu Burundi.

    Gusa u Rwanda rwamaganiye kure ibi birego ndetse runenga icyemezo cyafashwe n’u Burundi cyo gufunga imipaka, ruvuga ko gihabanye n’amahame yo kwihuriza hamwe kw’Ibihugu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Ibyo-Perezida-Ndayishimiye-yavugiye-muri-Congo-byashimangiye-ko-yayobotse-Tshisekedi-mu-mugambi-ku-Rwanda

  • Sahabo Hakim akomeje gukora amateka, Bizimana Djihad atangira neza – Uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru zagendekeye neza bamwe mu banyarwanda bakina hanze yarwo, ni mu gihe abandi amanota 3 yabuze nka Hakim Sahabo ku myaka 18 yazamuwe mu ikipe nkuru ya Standard de Liège ariko umukino we wa mbere muri shampiyona arawutsindwa.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Manishimwe Djabel – USM Khenchela

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 19 Mutarama 2024, USM Khenchela ya Manishimwe Djabel mu cyiciro cya mbere muri Algeria yanganyije na NC Magra 1-1, ni umukino Djabel yari ku ntebe y’abasimbura. Nyuma y’umunsi wa 14 iyi kipe ni iya 3 n’amanota 23 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n’amanota 33.

    Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge – Gor Mahia

    Gor Mahia ya Sibomana Patrick Papy na Emery Bayisenge muri Kenya, yakomeje gushimangira umwanya wa mbere n’amanota 43 nyuma y’uko ku Gatandatu tariki ya 20 Mutarama yatsinze Tusker FC 1-0. Papy na Emery babanje ku ntebe y’abasimbura.

    Ntwari Fiacre – TS Galaxy

    Ntwari Fiacre ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024 yabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino wa gicuti ikipe ye ya TS Galaxy yanyagiyemo Chornomorets Odessa 4-0.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo ntabwo yagize intangiriro nziza mu ikipe ya Standard Liege nkuru.

    Sahabo wakiniraga abato b’iyi kipe, yazamuwe mu ikipe nkuru ndetse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize abanza mu kibuga ndetse akina iminota 90 mu mukino batsinzwemo na Kortrijk 1-0.

    Nyuma y’umunsi wa 21 iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 23, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 51.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 baraye bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye itsinzemo STVV 2-1. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 51 nyuma y’umunsi wa 21.

    Emeran Noam – Groningen FC

    Uyu munsi Groningen ya Emeran Noam irakina na Ajac II muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Buholandi. Ntabwo umukino iyi kipe iheruka gutsindamo Excelsior 2-0 yawukinnye yari ku ntebe y’abasimbura. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n’amanota 32 ku rutonde ruyobowe na Willem II na 49.

    Bizimana Djihad – Kryvbas FC

    Djihad na Kryvbas FC batangiye neza imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine batsinda Piast Gliwice 2-0. Bakomeje kuyobora shampiyona n’amanota 34.

    Hakim Sahabo yakinaga umukino we wa mbere muri shampiyona mu ikipe nkuru

    Djihad n’ikipe ye batangiye imikino yo kwishyura ya shampiyona batsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sahabo-hakim-akomeje-gukora-amateka-bizimana-djihad-atangira-neza-uko-abakinnyi-b-abanyarwanda-bitwaye-mu-mpera-z-icyumweru-gishize