Blog

  • Ese Police FC ko itabishaka ni nde uherekeza… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ikomeje kwanikira andi makipe muri shampiyona y’u Rwanda yakabaye ari mbisi, ariko amakipe akaba yasiganiye guhangana nayo. Kuva APR FC yatangira gukina icyiciro cya mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, nta mwaka n’umwe iyi kipe iba idahatanira igikombe cya shampiyona ku buryo bweruye, ndetse n’ikimenyi menyi niyo kipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona muri iyo myaka yose.

    Buri mwaka rero usanga hari ikipe nibura igomba kuba ihanganiye na APR FC igikombe, rimwe ikaba yagitwara, cyangwa se APR FC ikaba yagitwara ariko wenda iyo kipe yayigoye.

    Police FC ikipe yakabaye isigara ku rugo, igahangana na APR FC, ariko ikaba iri kuvoma yanga 

    Kuva APR FC yabona izuba,Rayon Sports niyo kipe yakunze guhangana nayo cyane, ndetse niyo kipe iyikurikira mu bikombe. Amakipe nka Atraco FC, Mukura Victory Sports Kiyovu Sports, na AS Kigali yagiye abuza amahwemo ku gikombe cya shampiyona, ndetse rimwe na rimwe ikagera ku mukino wa nyuma itarizera igikombe. Dufashe nk’urugero, mu mwaka w’imikino 2011/2012, APR FC yarinze igera ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona, itarizera igikombe kubera Police FC, ikaba icyo gihe yaregukanye igikombe ifite amanota 52 naho Police FC ifite amanota 50, ndetse na Mukura ifite amanota 49.

    Ka dufate imyaka ya vuba

    Kuva mu mwaka w’imikino 2019-20, nibwo Rayon Sports yatangiye gusubira inyuma, ndetse imbaraga zikanga APR FC zikomeza kubura. Icyo gihe, Shampiyona yarangiriye ku munsi wa 23 kubera COVID-19. Icyo gihe APR FC yari ifite amanota 57 Rayon Sports ifite amanota 50 dore ko APR FC icyo gihe yari itaranatsindwa.

    Nyuma y’iyi shampiyona, habaye igisa n’impinduka, dore ko ikibazo cy’ubukungu bwari bwaribasiye Rayon Sports itagifite umugongo uhangana na APR FC. Icyo gihe, Shema Fabrice wari warageze muri AS Kigali 2018, yatangiye kugura abakinnyi benshi kandi bakomeye, ku buryo bari gukora buri kimwe muri shampiyona y’u Rwanda.

    Kiyovu Sports yatangiye kubura umutwe Mvukiyehe Juvenal aba yinjiye mu ikipe, ndetse atangira kugura abakinnyi bakomeye barimo Kimenyi Yves, Babuwa Samson, ndetse n’abandi.

    Urugamba APR FC yarwanaga na Rayon Sports, rwatangiye kwimukira kuri AS Kigali iba ikipe ihagararariye ayandi mu guhangana na APR FC. Shampiyona ya 2020/21 yabaye mu matsinda, irangira APR FC inganya amanota 19 na AS Kigali gusa iyirusha umubare w’ibitego. Ikikwereka ko ibintu byari bikomeye, Espoir FC niyo yabaye iya gatatu, Rayon Sports iza ku mwanya wa 7.

    Rayon Sports, ikipe rukumbi izi ubwenge bwo guhangana na APR FC ndetse ikanyuzamo bikayihira 

    Shampiyona ya 2021/22, Ikipe ya Kiyovu Sports yasigariyeho AS Kigali ihangana na APR FC ariko akagozi gacika ku munsi wa nyuma, kuko APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona n’amanota 66, Kiyovu Sports ifite amanota 65.

    Umwaka wakurikiyeho, Kiyovu Sports ntabwo yanyuzwe, nabwo yagarutse ishaka igikombe cya shampiyona ndetse abantu babonaga ko nta gisibya. APR FC nabwo yegukanye igikombe cya shampiyona inganya amanota 63 na Kiyovu Sports, ariko iyirusha ibitego.

    Reka ne kujya mu byakurikiye iyi Kiyovu Sports yari yitendetse kuri APR FC gusa icyo wamenya ni uko ubuzima bwaje kuyigora ndetse itangira uyu mwaka w’imikino isa n’itariho.

    Police FC niyo yagombaga gusigariraho Kiyovu Sports

    Uyu mwaka w’imikino ujya gutangira FERWAFA yemeje ko umubare w’abanyamahanga wiyongera, ndetse amakipe nka Police FC, APR FC na Marines FC, yagarutse ku bakinnyi b’abanyamahanga.

    Police FC yatangiye kugura neza nk’ikipe ishaka igikombe cya shampiyona izana umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Rukundo Onesme, Bigirimana Abedi wari umukinnyi mwiza muri shampiyona y’u Rwanda, ndetse ndetse yongerera amasezerano Hakizimana Muhadjri.

    Ubu AS Kigali iby’igikombe ntibirimo, iri kurwana no kwigumira mu cyiciro cya mbere 

    Ibi byabaga amakipe nka Kiyovu Sports na AS Kigali zari zimaze iminsi zihagaze neza zarasubiye inyuma, ndetse n’icyizere cyo kuhuma mu cyiciro ubona bizabagora. Rayon Sports nayo yasaga nk’izazamutse, ariko nta muntu wari kuyizera bigendanye n’imiyoborere imaranye iminsi.

    Uko abantu babitekerezaga siko byatangiye, kuko ikipe ya Musanze FC yatangiye neza uyu mwaka w’imikino ndetse iyobora shampiyona iminsi 11 yose, APR FC ifata umwanya wa mbere nyuma yaho.

    Musanze FC niyo yasigara ku rugo ikaba yirengagizwa?

    Ikipe ya Musanze FC navuga ko ari za kipe zitungurana muri shampiyona, nk’uko Mukura yagiye ibikora muri shampiyona mu myaka yagiye itambuka. Nta mateka akomeye Police FC ifite kuri shampiyona kurusha Musanze FC, ariko uyishyize ku munzani wabona ko uyu mwaka Police FC ariyo ifite amahirwe.

    Kiyovu Sports yakanze APR FC imyaka ibiri ishize, ubu nta kiyiraje inshinga usibye gushaka ubuzima buzayifasha mu myaka iri imbere 

    Police FC mu mikino yo kwishyura yaguze Peter Agblevor imukuye muri Musanze FC, ikindi gihamya ko ariyo kipe ifite gahunda kuri shampiyona. Mu mikino yo kwishyura Police FC yayinjiyemo buriye wese ayiha amahiwe gusa siko byagenze.

     Umukino ufungura imikino yo kwishyura, Police FC yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1, abantu batangira kwikangamo. Umukino wa kabiri Police FC nabwo yatsinzwe na APR FC igitego 1-0, bivuze ko Police FC ifite ubusa ku manota 6 mu mikino yo kwishyura.

    Ese Rayon Sports byashoboka ko yaza kwihanganira ubwayo?

    Rayon Sports iri inyuma ho amanota 6 kuri APR FC, kandi APR FC ifite ikirarane cya Marines FC byitezweko azahita aba amanota 9. Ibi bivuze ko Rayon Sports biyisaba ko APR FC itsindwa imikino 3 mu mikino isigaye, kandi na n’ubu ntabwo iyi kipe iratsindwa n’umukino n’umwe. Ibi kandi, ntabwo cyatanga icyizere ko Rayon Sports itazongera gutsindwa umukino n’umwe muri shampiyona, ibintu twavuga ko bigoye, ariyo mpamvu Rayon Sports idafite ubushobozi bwo kwirwanirira.

    Kuri ubu, APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 36 mu mikino 16, Musanze FC amanota 33 mu mukino 17 naho Police FC ikaba iri ku mwanya 3 n’amanota 31. 

    Musanze FC birashoboka ko yakura nk’imfubyi ikarwana mpaka ku munota wa nyuma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138910/ese-police-fc-ko-itabishaka-ni-nde-uherekeza-apr-fc-138910.html

  • Aruna Moussa Madjaliwa yaciye amarenga yo gutangira imyitozo vuba muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi abiri atagaragara mu bikorwa byose bya Rayon Sports, Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa yaciye amarenga ko vuba asubukura imyitozo.

    Ni mu butumwa yanyujije kuri page ye ya Facebook asanzwe anyuzaho amakuru ye yose.

    Mu mwambaro wa Rayon Sports yagize ati “Imana nibishaka tubona vuba.”

    Uyu mukinnyi yaherukaga gukinira Rayon Sports ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

    Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse.

    Ni nyuma yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Burundi yakinnye na Gabon na Gambia.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati winjiye muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023, yabwiye iyi kipe ko afite imvune ikomeye.

    Gusa andi makuru akavuga ko yaba yarabikoze mu rwego rwo kunaniza iyi kipe, nayo ikaba yarakara ikamwirukana cyane ko ari byo yifuzaga ngo bimworohere guhindura ikipe kuko yabwirwaga ko yabonerwa ikipe nziza mu Barabu.

    Uyu mukinnyi bivugwa ko n’ubuyobozi bwa Rayon bwabivumbuye bukamwihorero, nk’uko twabyanditse mu nkuru iheruka, isoko rito ry’abakinnyi rizafungwa le 28 Mutarama 2024, nabona nta mahirwe ahari yo gusohoka muri iyi kipe, azahita atangira imyitozo.

    Madjaliwa yaciye amarenga yo gusubukura imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aruna-moussa-madjaliwa-yaciye-amarenga-yo-gutangira-imyitozo-vuba-muri-rayon-sports

  • Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z'umwaka ushize hasigaye ngerere #rwanda #RwOT

    Aba ni abasirikari basaga 500 b'Abarundi bavanywe muri Kivu y'Amajyaruguru muri Kongo kuva tariki 10 Ukuboza umwaka ushize, bajyanwa mu bigo bya gisirikari binyuranye, birimo icya Mujejuru, Rebero na Cibitoke, bazira kuba barabajije impamvu nyakuri ituma bajya gutakariza ubuzima mu ntambara igihugu cyabo kidafitemo inyungu.

    Amakuru dukesha ibitangazamakuru binyuranye, aravuga ko kuva izo ntwaramuheto zagezwa mu Burundi zatangiye kwicwa urwagashinyaguro, harimo kubicisha inkoni, kubima amazi n'ibyo kurya, ndetse bagatabwa mu byobo rusange bamwe bataranashiramo umwuka.

    Imiryango yabo rero, ndetse n'amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, biratabariza bake bagihumeka, kuko ngo niba ubutegetsi bwa Jenerali NEVA butunamuye icumu, nabo mbarwa basigaye ushatse wababarira iminsi yo kubaho.

    Ayo makuru avuga ko ubu abakirushya iminsi bimuriwe muri gereza mbi cyane ya Muzinda, aho badasurwa, ntibavuzwe, mbese bariho mu buzima burutwa no gupfa ukavaho.

    Abenshi mu bari muri ako kaga, ni abahoze mu gisirikari cyo ku butegetsi bwa Perezida Buyoya, biganjemo abo mu bwoko bw'Abatutsi, ari naho abakurikiranira hafi ibyo mu Burundi bemereza ko uyu mugambi uri muri gahunda ndende ya Hutu-pawa no kwihorera, biranga ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

    Abo mu miryango yabo bagerageje kubaza akanunu k'abavandimwe babo, ndetse ngo banamenye igihe bazagerezwa imbere y'inkiko, ubuyobozi bubasubiza ko abo basirikari bagiye muri RED-Tabara irwanya ubutegetsi, abandi ngo bakaba barahisemo kwifatanya na bene wabo b'Abatutsi bo mu mutwe w'Abanyekongo wa M23.

    Kuva u Burundi bwatangira kohereza abasoda gufatanya na Leta ya Kongo kurwanya M23, abamaze kugwa mu mirwano barabarirwa mu bihumbi, ndetse M23 ikaba idasiba kumurika abo yagize imfungwa z'intambara. Imwe mu mpamvu zituma bahura n'uruva gusenya, ni ukutamenya neza agace barwaniramo, kuba baravangavanzwe n'imitwe yitwara kijura, ariko cyane cyane kubera kutagira impamvu yo kurwana.

    Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kwishongora ku baburiye ababo muri iyo ntambara ireba Abanyekongo ubwabo, ko nta gitangaje kuba umusirikari yagwa ku rugamba, kabone niyo baba benshi, ngo kuko ariyo miterere y'inshingano zabo. Icyo atashoboye gusobanura ariko, ni impamvu Abarundi bambikwa impuzankano(uniform) z'igisoda cya Kongo, aho kwambara umwambaro uranga, ukanatera ishema intwaramuheto z'uBurundi, niba koko zariyemeje kumenera amaraso abaturanyi beza b'Abanyekongo.

    The post Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z'umwaka ushize hasigaye ngerere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-burundi-muri-ba-basirikari-500-bavanywe-muri-kongo-mu-mpera-zumwaka-usize-hasigaye-ngerere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-burundi-muri-ba-basirikari-500-bavanywe-muri-kongo-mu-mpera-zumwaka-usize-hasigaye-ngerere

  • Ibintu 10 umugabo wese agomba gukora akarusha… – #rwanda #RwOT

    Nyamara nubwo bimeze gutyo, ubushakashatsi bugaragaza ko indwara zidakira (umuvuduko w'amaraso udasanzwe, diyabete, n'izindi) zibasira abagabo kimwe n'abagore cyane cyane iyo barengeje imyaka 50.

    Ibi ariko biba bishobora kwirindwa hakiri kare, umugabo aramutse agize ibyo yitaho hakiri kare.

    Dore ibintu 10 buri mugabo agomba gukora kugira ngo arusheho kubaho neza no kugira ubuzima buzira uburwayi:

    1.Gira umuganga

    Uyu si umuganga wo kukuvura gusa igihe warwaye, ahubwo ni umuntu w'inshuti, muganira byose ndetse unabaza ibibazo by'amatsiko igihe ubigize. Haba ubuzima bwite, ubw'imyororokere, ubwo mu mutwe, byose ukamusobanuza. Uko wiyungura ubumenyi niko ubasha kwirinda no kwikingira byinshi.

    2. Reba muganga

    Aha si ukureba muganga mu maso, cyangwa kumugana warwaye gusa ahubwo ni ukumusanga kugira ngo akurebere niba mu buzima byose bimeze neza (medical check-up).

    Usanga abafite imodoka bazikoresha controle technique, nyamara bo bakamara umwaka batanapimishije byibuze ngo barebe isukari mu maraso cyangwa uko umutima utera. Ibi ntibikwiye, ahubwo byibuze rimwe mu mwaka usabwa kureba uko uhagaze.

    3.Shakisha amakuru

    Aya si amakuru asanzwe ahubwo ni amakuru ajyanye n'ubuzima. Wowe ubwawe irinde kwisuzuma mu gihe utize ubuvuzi. Ariko ushobora gusoma ibitabo, kureba kuri murandasi (internet) ibijyanye n'ubuzima byibuze ukaba uzi ngo ni ryari nagakwiye kumera ubwanwa, ni kangahe nagakwiye kunyara ku munsi, kwituma se, n'utundi tuntu tw'ingenzi ku buzima

    4. Hinduranya siporo

    Usanga akenshi abagabo aribo bakunda siporo kurenza abagore gusa nabo bagakora ikosa ryo kwibanda kuri siporo imwe. Ugasanga umuntu ageze aho yaterura ibiro 100 nyamara atabasha kwiruka na metero 100. Undi ugasanga akora pompage 100 nyamara atazi kugenda makeri. Ibi bituma umubiri ugeraho ukamenyera ya siporo ku buryo isigara nta cyo ikumariye. Ni byiza kunyuranya, uyu munsi ugaterura, ejo ukirukanka, ubutaha ugakina volley ball, ubundi ukoga, gutyo gutyo.

    5. Rya uhage

    Abagabo bamwe usanga baribereye inshuti z'agacupa, akarenzaho ka mushikake, bikaba birarangiye. Ibi nyamara ntibikwiye kuko usanga umubiri nta ngufu ufite bityo no kurwara bikaba byakoroha. Usabwa kwita ku byo ufungura, kandi ukarya indyo yuzuye, cyane cyane ukita ku ntungamubiri zirimo, ukareka kuba indiragutumba.

    6. Kuryama ni ngombwa

    Healthline ivuga ko byibuza wagakwiye kuryama amasaha atari munsi ya 7 ku munsi, nyamara usanga benshi kubera akazi, abandi kubera imyidagaduro n'utubari baryama amasaha atanagera kuri 5. Ibi bihungabanya ubudahangarwa bw'umubiri bityo indwara zikakwibasira cyane.

    7. Genzura imikorere y'umutwe

    Hari imvugo ivuga ko abantu bose burya tuba dufite akabazo ku buzima bwo mu mutwe ahubwo bitari ku rwego rumwe. Ibi harimo ukuri n'amakabyankuru. Gusa ni byiza nanone kumenya uko ubuzima bwawe bwo mu mutwe buhagaze. Niba warabaswe n'inzoga, niba mu muryango wanyu habonekamo abantu biyahuye, cyangwa babaswe n'ikintu runaka, ni ngombwa ko nawe wakisuzumisha ku nzobere mu buzima bwo mu mutwe hakiri kare.

    8. Ntugakore imibonano uhubutse

    Iyi ngingo abagabo benshi irabatsinda, kuko bakunze kuvuga ngo 'aho umugabo aterewe niho yitabarira'. Nyamara kandi burya si byiza gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe wasinze, utasinziriye neza, ufite stress cyangwa se udatuje muri rusange. Kurya neza, kuruhuka bihagije nibyo byagakwiye kuza mbere yo gukora imibonano.

    9. Menya uko porositate yawe ihagaze

    Uko umugabo akura niko porositate nayo igenda yaguka ikaba yakurizamo uburwayi na kanseri, uramutse utabigenzuye hakiri kare. Niba utangiye kubona impinduka mu buryo n'inshuro unyaramo, ni byiza kwisuzumisha. Gusa ifunguro ryiza rikungahaye ku ntungamubiri ni urukingo rwa mbere ku ndwara za porositate.

    10. Baho wishimye

    Ntabwo ibyishimo byawe bizava ku byo utunze cyangwa abo mubana, biri muri wowe ubwawe. Nubwo ubuzima bugoye ariko gerageza guhangana n'ishavu n'agahinda, ubeho wishimye. Kumva umuziki ukunda, kuwubyina, kureba umupira, gukora meditation na siporo, ni bimwe mu bituma umuntu yumva anezerewe. Koramo ibyo ushoboye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138893/ibintu-10-umugabo-wese-agomba-gukora-akarushaho-kubaho-neza-138893.html

  • Ibyamamare nyarwanda byinjiranye amavuta muri… – #rwanda #RwOT

    Ukwezi kwa Mutarama kuragenda kugana ku musozo, ab’inkwakuzi bakaba bagusozanije ibikorwa bifatika. Ni ibintu byageze no mu myidagaduro nyarwanda aho aba mbere bamaze gutanga amakuru yihariye y'ibintu byiza bagezeho.

    Hagenimana Jean Paul [Bushali]

    Bushali wasoje umwaka wa 2023 ashyira hanze indirimbo yise 'Ijyeno' ari mu bahanzi bacye bamaze guhura na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima.

    Minisitiri Utumatwishima yabwiye Bushali ko Minisiteri yiteguye gufasha abahanzi bose babyifuza kandi bafite imishinga y'ibyo bifuza gukora.

    Gusa by'umwihariko Minisitiri yemereye Bushali ubufasha bwo kuzamufasha mu imurikwa ry'Umuzingo amaze igihe ategura yitiriye imfura ye 'Full Moon'.

    Guhura kwa Minisitiri Dr Abdallah na Bushali ni ibikomeza gushimangira intambwe ubuhanzi bumaze kugeraho mu Rwanda mu nguni zose.

    Nishimwe Naomie

    Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2020 akaba no mu bakobwa bakunze kugarukwaho cyane mu myidagaduro nyarwanda yinjiranye mu mwaka umugisha udasanzwe.

    Ubwo abantu bari mu byishimo byo kwinjira mu mwaka wa 2024, na we yagaragaje ishimwe rikomeye yatewe no kwambika impeta n'umukunzi we Michael Tesfay, hari kuwa 01 Mutarama 2024.

    Bidatinze aba bombi bahise berekeza mu biruhuko mu birwa bya Zanzibar. Muri uku kwezi kwa Mutarama bafatanije kwishimira isabukuru zabo yaba kuwa 05 Mutarama umunsi Nishimwe Naomie yavutse no kuwa 20 Mutarama uwo Michael Tesfay yavutsemo.

    Ibi byishimo byitezwe ko aba bombi bazabikomezanya bereka imiryango, inshuti n'abakunzi babo batari bacye ibirori by'ubukwe bwabo buteganyijwe mu bihe bya vuba.

    Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie]

    Uyu mugabo uri mu bahanzi bahagaze neza kugeza ubu mu Rwanda umuntu atanashidikanya kuvuga no mu Karere bitewe n'ibikorwa binyuranye amaze gukorana n'abahanzi batandukanye kandi bakomeye, yinjiye mu bushabitsi bushingiye ku bukerugendo muri siporo.

    Hari kuwa 18 Mutarama 2024 ubwo hajyaga hanze itangazo rigaragaza ko we n’abasanzwe bamufasha mu bushabitsi mu muziki barangajwe imbere na Coach Gael bamaze gushora muri UGB [United Generation Baskball] ikipe yatangiriye muri LDK [Lycee De Kigali] mu 1998.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuwa 19 Mutarama muri BK Arena, uyu muhanzi yavuze ko ibyo yinjiyemo bitazabangamira ibyo asanzwe akora anavuga ko yatewe umuhate cyane n'ikiganiro yagiranye na King James winjiye mu bucuruzi unabihuza n'umuziki.

    Uwase Muyango Claudine

    Ntawavuga abinjiranye mu mwaka wa 2024 amavuta ngo arenze ingohi Uwase Muyango watangiye uyu mwaka asezerana mu mategeko ndetse n’imbere y’Imana, n’umugabo we Kimenyi Yves basanzwe babana ndetse banafitanye umwana w'umuhugu. Hari kuwa 04 Mutarama.

    Bidatinze kandi nk’uko umwaka wa 2023 bari bawusoje bateguza abakunzi babo ibirori by'ubukwe bwabo, basezeranye imbere y'Imana banakira imiryango n'inshuti mu birori byabereye kuri Romantic Garden kuwa 05 Mutarama.

    Ibirori by’aba bombi byaririmbyemo abahanzi batandukanye binitabirwa n'abantu b'imbere mu myidagaduro, siporo n'itangazamakuru.

    Rusanganwa Norbert [Kenny Sol]

    Kenny Sol ari mu bahanzi bihagazeho, akaba yarasoje umwaka wa 2023 akorera ibitaramo bitandukanye muri Canada. Yinjiranye mu 2024 ibikorwa byihariye byanyuze abakunzi b'umuziki nyarwanda.

    Hari kuwa 05 Mutarama 2024 ubwo yasezeranaga mu rukiko na Kunda Alliance Yvette bari bamaze igihe bakundana. Amakuru ahari ni uko aba bombi bahise bajya kubana ndetse baritegura kwibaruka.

    Kuwa 10 Mutarama byatangajwe ku mugaragaro ko agiye gutangira kwamamaza telefone ya Hot40 ya kompanyi ya Infinix iri mu zihagezeho mu bucuruzi bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga mu Rwanda.

    Shingiro Aline Sano [Alyn Sano]

    Alyn Sano na we ari mu bahanzi binjianye mu 2024 akanyamuneza nyuma y'uko yari yasoje 2023 nabwo ahagaze neza aho yatumiwe mu bitaramo bikomeye agashyira hanze indirimbo zirimo n’izamuhesheje ibihembo.

    Kuwa 12 Mutarama 2024 ubwo Tecno Mobile Rwanda yamurikaga Tecno Spark 20 Series [Tecno Spark 20 na Spar 20 Pro+], yahise itangaza ko Alyn Sano abaye Brand Ambassador wayo mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha izi telefone nshya.

    Abahanzi bamaze gushyira hanze indirimbo

    Ntawavuga intango za 2024 n'ibyiza ibyamamare bitandukanye bitangiranye ngo yirengagize indirimbo zimaze iminsi zijya hanze ariko by'umwihariko izikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi.

    Muri izo harimo indirimbo ya Kivumbi King yakoranye na Axon, ikaba ari imwe mu ndirimbo zitezweho kuzatigisa umwaka wa 2024 bitewe n'umuvuduko yatangiranye ku mbuga zitandukanye.

    Haraza kandi 'Niyo Ndirimbo' ya Meddy yakoranye na Adrien Misigaro nyuma y'umwaka yari amaze adashyira hanze indirimbo. Ni indirimbo yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki nyarwanda.

    Mu bandi binjije neza abakunzi babo mu 2024 bashyira hanze indirimbo barimo Uncle Austin na Platini P. Tonzi nawe yatangiye umwaka neza, amurikira itangazamakuru Album ya 9 yise “Respect” ndetse ari no gutegura igitaramo cyo kuyimurika kizaba kuwa 31/03/2024.

    KANDA HANO UREBE UNUMVE WAIT YA KIVUMBI NA AXON

    KANDA HANO UREBE UNUMVE NIYO NDIRIMBO YA MEDDY NA ADRIEN


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138891/ibyamamare-nyarwanda-byinjiranye-amavuta-muri-2024-amafoto-138891.html

  • Jado Sinza agiye kumurika Album ya gatatu mu… – #rwanda #RwOT

    Jado Sinza ubarizwa mu Itorero rya ADEPR, ni izina rizwi muri Gospel, akaba akunzwe mu ndirimbo zirimo “Ndategereje' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 241, “Golgotha” yarebwe n'abarenga ibihumbi 209, “Amateka” Ft Bosco Nshuti, “Ongera wivuge”, “Inkuru y'agakiza”  yitiriye Album ye ya gatatu, n'izindi.

    Aririmba ku giti cye no mu matsinda akomeye arimo Siloam Choir ADEPR Kumukenke iri mu makorali akomeje kunyeganyeza bikomeye umuziki wa Gospel mu Rwanda, na New Melodie Choir izwi nka korali y’ibyamamare dore ko ibarizwamo amazina aremereye nka Bosco Nshuti, Neema Marie Jeanne, Jado Sinza, Josue Shimwa n’abandi.

    Kuri ubu Jado Sinza ageze kure imyiteguro y’igitaramo yise “Redemption Live Concert” kizaba tariki 17 Werurwe 2024 muri Camp Kigali. Ni igitaramo yatumiyemo umuramyi ukunzwe muri Tanzania ariwe Harun Laston uzwi nka Zoravo mu muziki. Zorano akunzwe mu ndirimbo nka “Majeshi Ya Malaika”, “Anarejesha” na “Sina Cha Kukurudisha”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Jado Sinza yabajijwe impamvu igitaramo cye yacyise ‘Redemption’ [Gucungurwa], avuga ko “ubusanzwe ndirimba umusaraba n’umurimo wa Kristo yakoze kugira ngo acungure umuntu, byavuyemo kubona agakiza twahawe;

    Nk’uko Ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwo ubugingo buhoraho’.

    Ibyo byose byaciye mu gutanga ubugingo bwe, gusiga ubwiza bwe n’icyubahiro yahoranye, ahinduka umuntu ku bwacu, niyo nkuru mba nshaka kumenyesha abantu. Muri Redemption, hazaririmbwamo indirimbo nyinshi zo gucungurwa”.

    Jado Sinza umuramyi akaba n’umukinnyi wa filime za Gikristo, yavuze ko yatumiye Zoravo bitewe n’urukundo amukunda ndetse bakaba bamaze kuba nk’abavandimwe. Ati “Uriya muramyi ndamukunda, nakunze ukuntu akora. Ni umuntu ubona ko asizwe (Annointed)”.

    Yunzemo ati “Ibintu akora binkoraho kabsa, ni umuhanga ni umunyamuziki mwiza. Ubu yahindutse umuvandimwe, ni inshuri yanjye ni umuvandimwe ku bw’amaraso ya Yesu yatumye tumenyana”.

    Jado Sinza yateguje abazitabira igitaramo cye, “gushima Imana ku bwo gucungurwa kwacu”. Ati “Icya kabri ni ukumurika Album nshya “Inkuru y’Agakiza” iriho indirimbo nka “Ndi Imana yawe”, “Inkuru y’agakiza”, “Urufatiro” izajya hanze mbere y’igitaramo n’izindi”.

    Jado Sinza yinjiye mu muziki mu 2016, atangirira ku ndirimbo yise “Nabaho” aririmbamo ko “Nabaho sindabona umugabo umeze nka Yesu”. Yatangiye kwamamara nyuma yo kwegukana Groove Award mu 2017 mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza ukizamuka (Upcoming Artist). Amaze gukora Album eshatu arizo: “Nabaho”, “Ndategereje” na “Inkuru y’Agakiza”.

    Ubuhanga bwe n’ubutumwa bukomeye buri mu bihangano bye, bituma yiyambazwa mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye. Yaririrmbye mu gitaramo cya Korali Ukuboko kw’Iburyo, mu bukwe bwa Papi Clever na Dorcas, ubukwe bwa Perezida wa Korali Yesu Araje yo mu Badive, Elsa Cluz, n’ahandi.

    Ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu iserukiramuco ritegurwa na Christian Communication, ryatangirijwe i Kigali ku wa 4/11/2018 aho ari mu bahesheje umugisha imbaga y'abitabiriye ibi birori afatanyije na Sam Rwibasira, Bosco Nshuti, Papi Clever, Liliane Kabaganza, Simon Kabera, Dominic Ashimwe na Injiri Bora.

    Uretse kuririmba indirimbo zisingiza Imana, Jado Sinza azwi no muri Filime y’uruhererekane yise 'Ndategereje Series', ivuga ku buzima bwe bwite. Yayanditse ashingiye ku ndirimbo ye yise 'Ndategereje' yakunzwe n'abantu benshi inakora by'umwiharimo ku buzima bw'uyu muhanzi. Yarakunzwe cyane, ikaba yaracaga kuri Tv10.

    Jado Sinza yateguye igitaramo azamurikiramo Album ya gatatu

    Jado Sinza yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Ndategereje” yahimbyemo filime

    Ni umuramyi byahamye akaba na rwiyemezamirimo muri sinema ya Gikristo

    Zoravo wo muri Tanzania ategerejwe mu Rwanda ku butumire bwa Jado Snza

    Zoravo ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Tanzania kubera ibihangano bye bihembura benshi

    Jado Sinza ubwo yaheshwaga umugisha na Dominic Ashimwe

    Jado Sinza yateguje ibihe bidasanzwe abazitabira igitaramo cye

    Jado Sinza amaze gutanga ibyishimo mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye

    REBA INDIRIMBO “NDATEGEREJE” YA JADO SINZA

    REBA INDIRIMBO YA ZORAVO UTEGEREJWE MU RWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138898/jado-sinza-agiye-kumurika-album-ya-gatatu-mu-gitaramo-gikomeye-yatumiyemo-zoravo-138898.html

  • Dezman yahuje imbaraga na Fredy Massamba, umu… – #rwanda #RwOT

    Fredy Massamba asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Azwi cyane mu bihangano bye byibanda ku njyana ya Jazz na Blues.

    Hari abamugereranya n'umunyamuziki Lokua Kanza ahanini biturutse ku bihangano bye n'ubutumwa atambutsa mu ndirimbo no ku mbuga ze.

    Dezman yabwiye InyaRwanda ko yakoranye indirimbo na Freddy Massamba nyuma y'ibiganiro bagiranye ubwo yamusangaga muri studio ari kuyikoraho.

    Ati 'Freddy Massamba yasanze ndi gukora iyi ndirimbo 'Shine Your Light' arayikunda, numvise uburyo yashimye akazi kanjye nk'umuntu umaze igihe kinini mu muziki, yishimira ibikorwa byanjye, noneho musaba ko twahuza imbaraga muri iyi ndirimbo. Ni uku rero igitekerezo cyaje, ntabwo twari twabiganiriyeho mbere ku bijyanye no kuba twakorana iyi ndirimbo, ahubwo ni ibintu byabaye tutabiteguye gusa.'

    Uyu muhanzi avuga ko yari asanzwe azi ibikorwa bya Freddy Massamba, ku buryo 'kuba twarakoranye ari ibintu mfata nk'umugisha kuri njye'.

    Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Didier Touch mu Bufaransa, inononsorwa na studio yo mu Bubiligi iri mu zikomeye.

    'Shine Your Light' iri mu ndirimbo zigize Album ye ya mbere yise 'Ubuheta' izaba iriho indirimbo 10 zirimo nka 'Rwanda Nziza' aherutse gushyira hanze.

    Fredy Massamba yagiye agirana ibiganiro n’ibitangazamakuru bikomeye ku isi. Avuga gukura yumva indirimbo zubakiye ku mudiho wa Rumba biri mu byatumye yifuza gukora umuziki.

    Ariko kandi anavuga ko yakunze umuziki kubera Se, kuko na Nyina yaririmbaga muri korali yitwa Gregorian. Yigeze kuvuga ko yinjiye muri korali afite 14, kuva ubwo yisanga mu muziki.

    Mu 1991 yinjiye mu itsinda rya Tambours de Brazza, bakorana ibitaramo by’umuziki byageze mu bihe bitandukanye byo ku Isi.

    Mu 1997 yahunze igihugu cye kubera intambara. Mu rugendo rwe yakoranye indirimbo n’abarimo Zap Mama, Didier Awadi, Manou Gallo n’abandi.

    Afite album enye ku isoko. Kandi yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Lobelanga’, ‘Mbemba’, ‘Nkembo’, ‘Keriko’, ‘Ntoto’, ‘Zonza’ n’izindi.

    Uyu mugabo ubarizwa mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage aheruka i Kigali muri Mata 2022 mu rugendo rwari rugamije gusura inshuti ze, abo mu muryango we, abanyamuziki n’abandi. Yaherukaga mu rwagasabo mu 2014, bivuze ko hafi imyaka umunani yari ishize atahagera.

    Yabwiye InyaRwanda ko urugendo yakoreye i Kigali rwari runagamije kuhakorera Album ya kabiri yise ‘Ubuheta’ iriho indirimbo nka ‘Rwanda Nziza’ na 'Shine your Light'.

    Asobanura ko iyi album yayise ‘Ubuheta’ kuko ari ayifata nk’umwana we wa kabiri kandi yayituye umukobwa we. Ati 'Ubuheta kuko ari album ya kabiri ni nk'umwana wanjye wa kabiri. Ikindi nayituye umwana wanjye w'umukobwa witwa Hoza Tesire ufite imyaka ibiri.'

    Uyu muhanzi avuga ko indirimbo 'Home Sweet Home' yakoranye na Ras Kayaga iri kuri album 'Magic Hour' yasohotse mu mwaka wa 2020.

    Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu myaka itatu ishize mu gihe cya Covid-19, ubwo abantu bari bigunze batazi neza icyerekezo cy’ubuzima.

    Ni indirimbo avuga ko yanditse biturutse ku rukumbuzi ‘nagiriye iwacu ‘u Rwanda’. Ati “Narayanditse icyo gihe. Ariko kubera Covid-19 sinabashaga kuza mu Rwanda ngo mbashe gukora amashusho y’indirimbo ubwo rero bimfata igihe cyo gutegereza ngo kugirango Coronavirus irangire.”

    Uyu muhanzi avuga ko yabitse umushinga w’iyi ndirimbo kuko yifuzaga gufatira amashusho mu Rwanda, hanyuma atangira gukora ku ndirimbo zigize album ye ya kabiri yise ‘Ubuheta’.    


    Dezman yasohoye amashusho y'indirimbo 'Shine Your Light' yakoranye na Fredy Massamba


    Freddy Massamba asanzwe ari mu bahanzi bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo


    Dezman avuga ko gukorana na Freddy byaturutse ku munsi yamusangaga muri studio ari gukora kuri iyi ndirimbo


    Fredy ari mu bahanzi bakomeye muri RDC kandi bagiye bitabira amaserukiramuco akomeye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SHINE YOURLIGHT'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138899/dezman-yahuje-imbaraga-na-fredy-massamba-umunyamuziki-ukomeye-muri-rdc-video-138899.html

  • Kenya: Abafana ba Arsenal bashimye Imana mu r… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru dusoje ni bwo imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yakomezaga hakinwa umunsi wa 21.

    Kuwa Gatanu, saa munani n’iminota 45 Arsenal yakiriye Crystal Palace kuri Emirates Stadium. Iyi kipe y’abarashi yari imaze igihe ititwara neza dore ko imikino 3 yikurikiranya yari ishize intsindwa ariko umujinya wose yari ifite yaje kuwutura kuri Crystal Palace iyinyagira ibitego 5-0.

    Ni ibitego byatsinzwe na Gabriel Maghalaes ku munota wa 11 ahawe umupira na Declan Rice, Dean Henderson aritsinda ku munota wa 37, ku munota wa 59 Trossard atsinda icya 3 ahawe umupira na Gabriel Jesus maze umukino ugiye kurangira Gabriel Martinelli wari winjiye mu kibuga asimbuye atsinda ibitego 2 wenyine ku mipira yahawe na Eddie Nketiah ndetse na Jorginho.

    Nyuma y’uyu mukino abafana ba Arsenal babonye ibyishimo kugeza n’aho abo mu gihugu cya Kenya, mu mujyi wa Nairobi bagiye gushima Imana mu rusengero ku Cyumweru. Iki gikorwa cyo gushima Imana bagikoreye mu rusengero rwitwa Friends Quaker Church ruri ku muhanda wa Ngong

    Hari amashusho yashyizwe hanze na Televiziyo y’igihugu ya Kenya, akaba yanyujijwe ku rubuga rwabo rwa X yerekana abafana benshi bambaye n’umwambaro wa Arsenal bari gusenga mu resengero ndetse bakaza no gufata umwanya wo gushima Imana.

    Impamvu babikoze ni uko ikipe yabo yari imaze igihe idatsinda none n’igihe itsindiye ikaba yaratsinze ibitego byinshi. Kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 3 muri shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 43 inganya na Manchester City ya kabiri gusa yo ifite umukino w’ikirarane.

    Amashusho yerekana abafana ba Arsenal bagiye gusenga nyuma yo gutsinda Crystal Palace 

    Abafana ba Arsenal bagiye gushima Imana ko batsinze Crystal Palace nyuma y’imikino 3 nta ntsinzi babonaga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138905/kenya-abafana-ba-arsenal-bashimye-imana-mu-rusengero-nyuma-yo-kunyagira-crystal-palace-vid-138905.html

  • Umugabo ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwicana ubugome umugore we #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wo mu Mudugudu w’Agatare mu Kagari ka Higiro, akekwaho kwica umugore we witwa Ayingeneye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024, ahagana saa saba z’ijoro.

    Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko wari usanzwe ubana mu makimbirane n’intonganya zidashira.

    Mu ijoro ryacyeye, ni bwo abaturanyi b’uyu muryango bagiye kureba, basanga umugore yitabye Imana ndetse basanga n’ipiki bikekwa ko yakubiswe n’umugabo we, ikimurimo.

    Rutaganda Jean Félix uyobora Umurenge wa Nyanza, yavuze ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yahise atoroka.

    Yagize ati 'Ubu turi gushaka uko twakurikirana dufatanyije n’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB ngo tumenye inzira yanzumo acika.'

    Nubwo uyu mugabo yatorotse, inzego zishinzwe iperereza zatangiye kurikora, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umugabo-ari-guhigishwa-uruhindu-nyuma-yo-kwicana-ubugome-umugore-we

  • Ifoto y’abakobwa 5 bakomoka mu gihugu cya Cameroon iri guca ibintu bitewe ni uko barakariye ikipe yabo y’igihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifoto y'abakobwa 5 bakomoka mu gihugu cya Cameroon iri guca ibintu bitewe ni uko barakariye ikipe yabo y'igihugu yabuze amanota 3

    Ni ifoto ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ubona abakobwa 5 barakaye cyane ndetse bafite ibindera ry'igihugu cya Cameroon bisa nkaho babona ikipe yabo ikomeje kubatenguha.

    Ikipe y'igihugu ya Cameroon n'imwe mu Makipe arimo gukina igikombe cya Afurika uyu mwaka ariko ubona ko yaje ititeguye neza Kandi benshi barayihaga amahirwe yo gutwara iki gikombe.

    Kimwe mu bikomeje kubabaza abakunzi b'iyi kipe y'igihugu ndetse n'abaturage baho muri rusange ni uko Cameroon kugeza ubu itarabona intsinzi ndetse no gutsindwa kwayo ubona nta cyizere itanga cyo mu mikino igiye gukina.

     

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yabakobwa-5-bakomoka-mu-gihugu-cya-cameroon-iri-guca-ibintu-bitewe-ni-uko-barakariye-ikipe-yabo-yigihugu/