Blog

  • ACP Rutikanga yavuze impamvu nta mupolisi w’u… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 14 Mutarama 2024 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Sous Lieutenat   Madison Marsh yabaye Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika [Miss America 2024].

    Iyi nkuru ikaba yarafashe intera ugereranije n'izindi zari zarayibanzirije z'uko hari abasirikare b’igitsina gore  muri Amerika bagiye bitabira amarushanwa y'ubwiza bamwe bakenegukana amakamba anyuranye.

    Ibi byanatumye InyaRwanda ibategurira  inkuru yibaza niba igihe cyazagera abasirikare bakiri mu nshingano mu Rwanda b'abari n'abategarugori bakagaragara mu bikorwa by'imyidagaduro nk'abasaza babo bahereye mu muziki ariko byumwihariko bakaba banakwitabira amarushanwa y'ubwiza.

    Ubwo ACP Rutikanga yari mu kiganiro cya Isango Star kizwi nka Sunday Night mu kibazo yabajijwe n'umuhanzikazi uri mu bahagaze neza Bwiza unaheruka gushyira indirimbo hanze yise 'To You'.

    Uyu muhanzikazi yamubajije impamvu abantu bari mu nzego z'umutekano ubona bagenda gake mu bikorwa by'imyidagaduro nko kwitabira amarushanwa y'ubwiza no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Mu gusubiza iki kibazo ACP Rutikanga yagaragaje ko byose bishingira ku mahame ya Politiki ya Guverinoma gusa avuga ko bishoboka ko igihe cyazagera hakagira amavugururwa akorwa ibyo nabyo mu Rwanda bigatangira gukorwa.

    Mu buryo bwe ACP Rutikanga yagize ati'Buriya rero tugengwa n’ikintu cyitwa amahame ya Politiki ya Guverinoma [Doctrine] buri gihugu kigira ayacyo, kigira uburyo gishaka guhamo abantu bacyo imyitwarire iboneye, dufite uko twambara dufite uko dufata imbunda dufite uko tugenda, dufite uko duhagarara dufite uko twogosha.'

    Agaragaza uko buri gihugu kigira ibyacyo agira ati'Naguha nk'urugero ugiye nko muri Amerika usanga umupolisi afite ibisage [dread] ubwanwa anishushanijeho [Tattoo] ntakibazo ho biremewe ariko twebwe ntibyemewe kuko niyo mahame ya Guverinoma yacu.'

    Yongeraho ati'Ibyo rero byo kugira Nyampinga kugeza ubu impamvu mvuga kugeza ubu hari igihe bishobora kuzahinduka ntabwo bijyana n'amahame yacu ariko na none hari n’ibyo uharira abandi reka ubwiza hajyemo ba Bwiza nyine.'

    Akomeza agira ati'Nibyo koko barahari beza mu gisirikare mu gipolisi ariko na none kugeza ubu iyo umuntu ahisemo kuza mu gipolisi ni uko abona ariho hamubereye kandi niyo atakizamo ntiyari no kujya muri ayo marushanwa.'

    ACP Rutikanga yagaragaje ariko ko hahoraho impinduka ati'Ariko birashoboka ko igihe kizagera bakavuga bati oya reka duhindure amahame ahinduke twongere dufungure amarembo n'abapolisi bazajye bajya mu marushanwa y'ubwiza.'

    Yavuze ko kandi igihe ibyo byazaba bibaye bazitabira amarushanwa y'ubwiza ku mpande zose ati'Ubwo urumva hajemo kujya mu marushanwa y'ubwiza hazazamo no kujya mu ya Rudasumbwa.'

    ACP Rutikanga yagaragaje ko kuba inzego z’umutekano zitagaragara mu bikorwa by’imyidagaduro cyane ari ukubera amahame Guverinoma igenderaho kugeza ubuBwiza yabarije abari n’abategarugori babarizwa mu nzego z’umutekano

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE TO YOU YA BWIZA

    “>

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138921/acp-rutikanga-yavuze-impamvu-nta-mupolisi-wu-rwanda-uritabira-amarushanwa-yubwiza-138921.html

  • Haravugwa iyegura ry’abayobozi batandatu mu nzego z’ibanze #rwanda #RwOT

    Abavugwa ko banditse basezera, barimo Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Kanyangira Ignace, Umuyobozi w’Imirimo rusange (DM) w’Akarere ka Huye Muhanguzi Godfrey.

    Ikinyamakuru Umuseke, kivuga ko mu bandi bayobozi banditse basezera, barimo Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imali mu Karere ka Rulindo, Mugisha Delice, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo (One Stop Center) mu Karere ka Rulindo, Bavugirije Juvénal, na Niyonsenga, Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka, Imiturire n’ibikorwa remezo mu Karere ka Gicumbi.

    Bivugwa ko aba bayobozi bose bahoze bakorera mu Karere ka Rulindo, bamwe baza kwimurirwa mu bindi bice mu buryo butumvikana, bamwe bohorezwa mu Turere dutandukanye turimo Muhanga, Huye na Gicumbi.

    Andi makuru kandi avuga ko uku kwimurirwa ahandi, byari bigamije gusibanganya ibimenyetso by’inyereza ry’amafaranga y’ingurane z’abaturage bashinjwa gusangira no kunyereza.

    Uwahaye amakuru ikinyamakuru Umuseke, yagize 'Bose bahuriye kuri dosiye imwe, kuko bahaye amafaranga y’ingurane abaturage batayagenewe kandi batari ku rutonde rw’abagombaga kuyahabwa, bikavugwa ko iyo myirondoro y’abahawe ayo mafaranga ari baringa kuko abayahawe nta butaka bahafite.'

    Bikavugwa kandi ko abagombaga kuyahabwa bahafite ubutaka batigeze bayabona kuko bazaga kuyishyuza mu Karere, bakabwirwa ko bayabonye.

    Ni mu gihe kandi aba banditse basezera bigeze gufungwa bashinjwa kunyereza amafaranga y’ingurane, baza kurekurwa by’agateganyo.

    Src : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Haravugwa-iyegura-ry-abayobozi-batandatu-mu-nzego-z-ibanze

  • Hasabwe ko umubiri w’ikirangirire muri ruhago Pelé utabururwa #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Maria do Socorro Azevedo yasabye ko umurambo w’ikirangirire muri ruhago Pelé utabururwa hagausuzumwa neza ko ari se.

    Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé wabaye Minisitiri wa Siporo muri Brazil yitabye Imana tariki 29 Ukuboza 2022 aguye muri São Paulo muri Brazil aho yazize uburwayi.

    Nyuma y’umwaka n’amezi 6 yitabye Imana, habonetse umugore w’imyaka 60 uvuga ko uyu mugabo witabye Imana ku myaka 82 yari se.

    Ni ikibazo uyu mugore yatangiye kugaragaza muri 2019 ariko kuko yari umukene cyane ko yakoraga akazi ko mu rugo abura amikoro yo gushaka uwamuburanira.

    Pelé mbere y’uko yitaba Imana akaba yari yaremereye Maria do Socorro Azevedo ko bazapima DNA akareba niba koko ari umwana we.

    Yaje kwitaba Imana bitabaye ari nayo mpamvu hifashishijwe Edinho Nascimento na Flavia Christina, abana ba Pelé ngo barebe niba bafitanye isano n’uyu mugore ariko basanga ntaho bahuriye.

    Umunyamategeko w’uyu mugore ari we Marcos Fernando dos Santos Sousa, yavuze ko nta kindi gisigaye uretse gutaburura umurambo wa Pelé bakawupima.

    Maria do Socorro Azevedo yabwiye ibitangazamakuru byo muri Brazil ko abamushinja gukurikirana imitungo ya Pelé atari byo ahubwo we akeneye kumenya ukuri amaze imyaka 60 atazi.

    Pelé akaba yarasize umutungo ufite agaciro k’amapawundi miliyoni 78. Muri yo 60% yasize avuze ko uzagananwa n’abana be, 10% ugabanwe n’abuzukuru be 2 ni mu gihe 30% bizahabwa umugore we wa 3.

    Hasabwe ko umurambo wa Pelé watabururwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hasabwe-ko-umubiri-w-ikirangirire-muri-ruhago-pele-utabururwa

  • Abafana batandatu bitabye Imana kubera kwishimira intsinzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana 6 b'ikipe y'igihugu ya Guinea bitabye Imana mu gihe bishimiraga ko batsinze ikipe y'igihugu ya Gambia mu mikino y'igikombe cy'Afuruka cya 2023 iri kubera muri Cote d'Ivoire.

    Nyuma yo gutsinda, abafana b'ikipe y'igihugu ya Guinea bahise bajya mu mihanda yo mu murwa mukuru Conakry kwishimira iyi intsinzi, bamwe bari ku mamoto, abandi bari mu modoka.

    Ubwo ibi byabaga habaye impanuka imodoka ziragongana abafana 6 bahita bitaba Imana naho abandi benshi barakomereka.

    Nk'uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Guinea ryabitangarije BBC, ryemeje aya makuru ndetse rinasaba abafana kujya bitonda mu gihe bishimira intsinzi.

    Source : https://yegob.rw/abafana-batandatu-bitabye-imana-kubera-kwishimira-insinzi/

  • U Rwanda rwamaganye amagambo rutwitsi ya perezida Ndayishimiye #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwamaganye ijambo Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse kuvugira i Kinshasa, akangurira urubyiruko rw'u Rwanda guhirika ubutegetsi bw'Igihugu, ruvuga ko ribiba amacakubiri mu Banyarwanda kandi rikaba intambamyi mu bijyanye n'amahoro n'umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Mu itangazo Guverinoma y'u Rwanda yashize hanze kuri uyu wa Mbere, yavuze ko 'Perezida Ndayishimiye wari uri gukorera mu nshingano afite nk'Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe urubyiruko, amahoro n'umutekano, mu birori byari birimo ibirango by'uyu muryango, yavuze ibintu byinshi bidafite ishingiro ndetse n'ibirego rutwitsi bigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda no gutambamira amahoro n'umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari.'

    Guverinoma yagaragaje ko 'Abanyarwanda baharaniye gushimangira ubumwe n'iterambere ry'Igihugu. Urubyiruko rw'Abanyarwanda rwakira aya mahirwe, ndetse rugira ibintu ibyarwo ku buryo rugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza harwo.'

    Yakomeje ivuga ko 'biteye inkeke kuba umuntu yahamagarira urubyiruko rw'u Rwanda guhirika Guverinoma yarwo, ko ariko kuba byakorwa n'Umuyobozi w'Igihugu cy'igituranyi, abikoreye ku birango by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ari ukudashishoza gukomeye no guhonyora amahame y'uyu Muryango.'

    U Rwanda ruvuga ko 'nta nyungu rufite mu guteza umwuka mubi n'abaturanyi', rugashimangira ko 'ruzakomeza gukora n'abafatanyabikorwa mu Karere no hanze yako mu kwimakaza ituze n'iterambere'.

    Iri tangazo rya Guverinoma y'u Rwanda rije nyuma y'amasaha make, Perezida Ndayishimiye avuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose agafasha urubyiruko rw'u Rwanda kwibohora.

    Itangazo rya leya y'u Rwanda yikoma perezida Ndayishimiye uhamagarira urubyiruko gukuraho ubutegetsi

    Aya magambo ya Ndayishimiye y'ubushotoranyi ku Rwanda, yayavuze ku Cyumweru, tariki 21 Mutarama mu 2024, mu kiganiro yagiranye n'urubyiruko rusaga 500 i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Perezida Ndayishimiye yumvikanye abwira uru rubyiruko ko abaturage bo mu Karere babanye neza, ko ikibazo ari abo yise abayobozi babi.

    Yakomeje avuga ko yiteguye gukomeza urugamba arimo kugeza n'Abanyarwanda batangiye kotsa igitutu ubuyobozi bwabo.

    Ati 'Mu Karere abaturage babanye neza, ndabizi neza ko nta bibazo biri hagati y'abaturage, ahubwo ikibazo ni abayobozi babi. Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n'abaturage b'u Rwanda nabo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw'u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.'

    Iyi mvugo ya Ndayishimiye ishimangira ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda mu cyo yise 'kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa', isa n'iyunga mu ya mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wagiye agaragaza kenshi ko arajwe ishinga no gukuraho ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Mu mpera za 2023 nibwo umwuka mubi wongeye gututumba hagati y'u Rwanda n'u Burundi, nyuma y'uko Perezida Ndayishimiye yumvikanye avuga ko iki gihugu cy'igituranyi gishyigikira Umutwe wa RED- Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

    Ni ibirego u Rwanda rwamaganiye kure, rushimangira ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w'u Burundi, cyane ko ahubwo hari hashize igihe rushyikirije iki gihugu, bamwe mu barwanyi b'umutwe wa RED Tabara barwinjiyemo binyuranyije n'amategeko.

    Kuva icyo gihe Perezida Ndayishimiye asa n'uwiyunze kuri mugenzi we, Félix Tshisekedi, umaze igihe kinini yarijunditse u Rwanda.

    Kugera ubu umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe nturagira icyo utangaza ku byavuzwe na perezida w'u Burundi.

    The post U Rwanda rwamaganye amagambo rutwitsi ya perezida Ndayishimiye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2024/01/23/u-rwanda-rwamaganye-amagambo-rutwitsi-ya-perezida-ndayishimiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwamaganye-amagambo-rutwitsi-ya-perezida-ndayishimiye

  • Umuherwe yajyanye mu nkiko umuganga yasabye ko amwongerera igitsina aho kwiyongera kikagabanuka #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa İlter Türkmen asanzwe akorera Banki y’ahitwa Tekirdağ muri Turkey, ubu rero we n’umuganga Dr. Haluk Soylemez rurageretse, nyuma y’uko amwizeje ko azamubaga igitsina cye kikiyongeraho santimetero 3, ariko ahubwo kikaba cyagabanutseho 1 Cm.

    Aramurega mu nkiko, ndetse akasaba indishyi z’akababaro z’ibihumbi 500 z’amafaranga akoreshwa muri Turukiya anganga n’ibihumbi 16 USD (arenga Miliyoni 17 Frw).

    Uyu mugabo we n’abamwunganira mu nkiko, bavuga ko yabazwe inshuro ebyiri kandi ko ubwo buvuzi bwo kumubaga bwamuteye ububabare bukabije ariko ko yabyihanganiye kuko yari azi ko icyo yifuzaga kizagerwaho, none aho kugira ngo kigerweho cyasubiye inyuma.

    Ngo muri Mutarama 2022, uyu mugabo witwa İlter Türkmens yagiye kwibagisha kwa Dr. Soylemez, aza kuhazaharira cyane, amara ukwezi kose atabasha kugenda, ariko aza kongera kujya kwibagisha.

    Uku kubagwa kose, kwamuteraga ububabare, ariko ngo ikibabaje ni uko ibyo yifuzaga bitabaye nk’uko uwo muganga yabimwizezaga ahubwo igitsina cye kikaba cyararushijeho kuba kigufi.

    Ikindi cyamubabaje ngo ni uko igitsina cye ubu gifite inkovu nyinshi ariko ngo ikibabaje ni uko yifuzaga ko igitsina cye kiva kuri 12 Cm kikagira 15 Cm, none ahubwo ubu ngo gifite 11 Cm.

    Ni mu gihe uyu muganga we avuga ko n’ubundi igitsina cy’uyu muganga cyari gifite izi santimetero, ndetse akisobanura avuga ko impamvu kitabaye kirekire nk’uko yabyifuzaga, ari ikibazo cy’imiterere y’umubiri we, naho kuri we ngo ntacyo atari yakoze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Umuherwe-yajyanye-mu-nkiko-umuganga-yasabye-ko-amwongerera-igitsina-aho-kwiyongera-kikagabanuka

  • Umutoza wa Rayon Sports yanze kurya iminwa avuga ko igikombe cya shampiyona gisigaye mu mibare #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa Rayon Sports, Umufaransa, Julien Mette yavuze ko kwizera gutwara igikombe APR FC itaratsindwa umukino n’umwe bigoye nubwo mu mibare bigishoboka.

    Ni nyuma y’imyitozo yakoresheje ejo hashize yitegura umukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro.

    Julien Mette yavuze ko bigendanye n’amanota APR FC irusha Rayon Sports (iyirusha 6 iramutse itsinze ikirarane cya Marines yaba 9), bigoye kuyitwara igikombe ariko ngo byose biracyashoboka mu mibare.

    Ati “Ntabwo ndi hano kubeshya, bizagorana bigendanye n’ikinyuranyo kirimo nk’uko ubivuze, APR FC ntabwo baratakaza umukino n’umwe, bifitiye icyizere cyinshi, tuzabaha akazi.”

    “Mu mibare birashoboka, ugomba kuba wifitiye icyizere kandi ukizera ko wabikora, twabonye nk’ibyo bidasanzwe mu myaka ishize, ni yo mpamvu twese dukunda umupira w’amaguru, ni ukwizera ko bishoboka ariko ni byo amahirwe ni make.

    Yakomeje avuga ko bidakunze ko yegukana igikombe cya shampiyona agomba kwegukana igikombe cy’Amahoro.

    Ati “ndi hano kwegukana igikombe, bitabaye igikombe cya shampiyona ni icy’Amahoro, tugomba kwegukana igikombe.”

    Julien Mette, ni umutoza mushya wa Rayon Sports wageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2023.

    Biteganyijwe ko umukino we wa mbere awutoza uyu munsi, ni umukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro bari bwakiremo Interforce FC batsinze 4-0 mu mukino ubanza.

    Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko kwegukana igikombe cya shampiyona bigoye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yanze-kurya-iminwa-avuga-ko-igikombe-cya-shampiyona-gisigaye-mu-mibare

  • U Rwanda rwamaganiye kure imvugo rutwitsi ya Perezida w’u Burundi yaruvuzeho #rwanda #RwOT

    Ni amagambo yatangajwe na Perezida Ndayishimiye ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024 ubwo yagiranaga ikiganiro n’urubyiriko rusaga 500 i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Perezida Evariste Ndayishimiye ushinzwe urubyiruko mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda ruboshywe bityo ko rukeneye gufashwa kwibohora.

    Yagize ati 'Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n’abaturage b’u Rwanda nabo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.'

    Aya magambo yahise yamaganirwa kure na bamwe mu Banyarwanda barimo n’abanyapolitiki, yanamaganywe na Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze.

    Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, ritangira rigira riti 'Guverinoma y’u Rwanda yababajwe n’amagambo rutwitsi kandi atari aya kinyafurika ya Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimoye yavugiye mu gikorwa cyabereye i Kinshasa tariki 21 Mutarama 2024.'

    Guverinoma y’u Rwanda kandi ko nka Perezida Ndayishimiye uri mu mwanya mwiza wa Afurika Yunze ubumwe wo guharanira iterambere ry’urubyiruko, amahoro n’umutekano, atari akwiye gushinja u Rwanda ibintu bidafite ishingiro binabiba amacakubiri mu Banyarwanda no mu batuye mu karere k’Ibiyaga Bigari.

    Iri tangazo rigakomeza rigira riti 'Abanyarwanda bakoranye imbaraga mu kunga ubumwe no gusigasira iterambere ry’Igihugu. Urubyiruko rw’u Rwanda rwabyaje umusaruro aya mahirwe, kandi rukomeje kugira uruhare runatanga umusanzu mu kubaka ahazaza heza.'

    Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko umuntu wese uhamagarira urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi bwarwo, ari ibintu bibabaje cyane, ariko kuba byavuzwe n’umukuru w’Igihugu cy’igituranyi, byo ari agahomamunwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/U-Rwanda-rwamaganiye-kure-imvugo-rutwitsi-ya-Perezida-w-u-Burundi-yaruvuzeho

  • Impano ya Marina izabazwe nde hagati ya Muyob… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Marina ni umwe muri bake bafite impano idasanzwe ndetse igaragarira buri wese.

    Icyakora impano y'uyu mukobwa, hari abadatinya kuvuga ko muri iyi minsi itarimo gutanga ibyo yakabaye itanga bitewe n'ubushobozi yerekanye igihe cyatambutse.

    Marina ubwo yinjiraga mu muziki abikesha guhamagara kuri Radio Kiss Fm, agatsindira gukorerwa indirimbo, byabaye ikiraro kuri iyi mpano yari nshya 2017. Yakoranye igihe gito na Uncle Austin, wakoraga ikiganiro yagaragarijemo impano, yerekeza kwa Bad Rama [The Mane music].

    Muri The Mane, urugendo rwabaye ruhire kuko yakoreyemo indirimbo zitandukanye zirakundwa, yegukana ibihembo by'umuhanzikazi mwiza inshuro nyinshi.

    Iyi nzu yafashaga abahanzi yaje gusinyisha abandi bahanzi nka Nyakwigendera Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Calvin Mbanda.

    Uko abahanzi babaga benshi muri iyi nzu, imbaraga zayo zarakendereye kugeza isenyutse , nta muhanzi n'umwe ukiyibarizwamo.

    Gusenyuka kw'iyi nzu, byagize ingaruka mbi kuri Marina wari warasinye igihe kirekire ndetse ari naho ateze amakiriro. Bad Rama wari ufitanye amasezerano maremare n'uyu mukobwa, nawe yanze kuva ku izima ngo avuge ko gufasha uyu muhanzikazi bimunaniye cyangwa se abishoboye, ahubwo akomeza gusunika iminsi avuga ati 'Ndaje, ndagarutse'.

    Ibi byabaye igihe, birangira, Bad Rama avuga ko ubu arimo gufasha abahanzi bo muri Congo batuye muri Amerika kuko ariho asigaye aba.

    Muri icyo ihe cyose, impano ya Marina yasaga n'idafite gikurikirana [bigoye kuba hari uwo wabaza uyu mwari]. Icyakora yirwanagaho, ukabona asohoye indirimbo imwe cyangwa ebyri mu mwaka.

    Inkuru nziza ku bakunzi ba Marina n'ab'umuziki nyarwanda muri rusange, yatashye mu matwi ya benshi ubwo Marina yatangiraga umwaka wa 2024 asohora indirimbo yise 'Ndokose' yakoranye na Ykee Benda wo muri Uganda, ariko byabaye amahire ubwo byamenyekanaga ko Marina yasinye amasezerano yo gukorana na Decent Entertainment ya Alex Muyoboke wagwije ibigwi mu kureberera inyungu z'abahanzi nyarwanda.

    Muyoboke Alex yafashije abahanzi nka The Ben, Tom Close, Urban Boyz, Dream Boyz, Charly na Nina' n'abandi.

    Bikimara kumenyekana ko Muyoboke agiye gufasha Marina, hibajijwe niba Bad Rama uvuga ko we na Marina bafitanye amasezerano yo gukorana, kera kabaye yaba agiye kurekura cyangwa azakomeza akaba  aho ahari [inyuma y'amarido].

    Usibye Bad Rama bizwi ko yashoye imari muri Marina, hari undi ushinjwa Marina ndetse ko bikavugwa ko yaba afite ijambo rinini ku cyerekezo n'ibikorwa bya Marina ariwe Yvan Muziki.

    Yvan Muziki bizwi ko akundana na Marina ariko bo bakavuga ko ari inshuti magara [ubuzima bw'umuntu ni ntavogerwa] bityo ubwo ni inshuti magara.

    Mu kiganiro aba bombi baherutse kugirana na InyaRwanda, bahamije ko Yvan Muziki [inshuti ya Marina] ariyo izabazwa uyu muhanzikazi umunsi umuziki uzaba ugenda biguruntege.

    Yvan Muziki yabajijwe niba bitamukundira ko yashora imari mu izina rya Marina, avuga ko nubwo yabikora, hari ibindi biba bikenewe atapfa kwifasha ariyo mpamvu umuhanzi aba agomba kugira umujyanama ukurikirana ibikorwa bya buri munsi.

    Icyakora, Marina yavuze ko umunsi umuziki we uzaba urimo kujya aho umwanzi awushaka, bizabazwa Yvan Muziki.

    Yagize ati “Inshuti nicyo ziberaho, umunsi muzabona ntarimo gukora, muzabimubaze”.

    Usibye ibyo kuba Marina yarishinganishije, hari n'amakuru avuga ko bitewe n'uko umubano aba bombi bafitanye, Marina ngo nta gikorwa cya muzika yakora atagishije inama uyu muhanzi usanzwe atuye mu Bubuligi ariko urimo kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe.

    Iyo ugeregeje kubaza abantu bo mu myidagaduro, bakubwira ko Alex Muyoboke kugirango ashobokane na Marina, bisaba kuba nta bandi bantu bamuri mu bitugu.

    Umwe yagize ati 'Muyoboke yabasha Marina ariko byasaba ko bamureka akaba we. Agakora ibintu mu buryo bwe, naho ba Yvan Muziki na Bad Rama nibakomeza kumugundira, ntacyo mbijeje'.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Yvan Muziki yavuze ko mbere yo kwemeza imikoranire kwa Marina na Alex Muyoboke, babanje bakabiganiraho ndetse akaba yizeye ko bazakorana neza.

    Marina yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ; ‘Too much, Burigade, Sorry’ n’izindi zituma impano ye ishimwa na benshi kuri ubu akaba aherutse iyo yakoranye Ykee Benda wo muri Uganda.


    Marina aherutse gusinya muri Decent Entertainment ya Muyoboke Alex


    Muyoboke Alex aherutse gusinyisha Marina umaze iminsi adafite aho ahengeka umusaya


    Yvan Muziki avuga ko yabanje kugishwa inama

    Bad Rama avuga ko afitanye amasezerano na Marina y’imyaka 10

    Reba ikiganiro InyaRwanda yagiranye na Marina na Yvan Muziki

    “>

    Reba “Ndokose” ya MARINA NA Ykee Benda wo muri Uganda

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138887/impano-ya-marina-izabazwe-nde-hagati-ya-muyoboke-na-yvan-muzik-138887.html