Blog

  • Perezida Kagame yahishuye uko Tshisekedi yabanje kumuzanaho amacenga ubwo baganiraga kuri FDLR #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19, ubwo yagarukaga ku birebana n’umutekano w’u Rwanda.

    Umutekano w’u Rwanda umaze iminsi ari ingingo ihanzwe amaso, nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi akunze kuvuga ko azashoza intambara ku Rwanda.

    Ni amagambo yavuzwe na Tshisekedi akomeza gushimangira ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bishyize hamwe kugira ngo barwanire uburenganzira bwabo.

    Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, yongeye kugaruka ku mateka y’ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatumye havuka ibirego iki Gihugu gihora gishinja u Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko yavuze ko umuntu ahuje imvugo z’urwango zakomeje kuvugwa n’abategetsi muri Congo ndetse no kuba hari Abanyekongo b’Abatutsi bakomeje kwicwa, hari icyo umuntu yabona kibyihishe inyuma.

    Yagize ati 'hari imvugo ngo 'twohereze aba Batutsi mu Rwanda babe aho bakwiye kuba bari, ngo Kagame ni Umututsi akaba na Perezida w’u Rwanda, nimureke basange Perezida wabo’. Ibi ni byo bibyihishe inyuma.'

    Perezida Kagame yavuze ko abirirwa bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, bibagirwa umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe ukaba ari na wo zingira ry’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

    Ati 'Narabajije nti 'Mushobora kutwegekaho M23, mushobora kudushinja ibyo mushaka, ariko se muravuga iki kuri FDLR ?’ Imaze hafi imyaka 30 mu burasirazuba bwa Congo ?'

    Yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bwabanje kwitarutsa uyu mutwe wa FDLR. Ati 'Hanyuma tubaha amazina, tuti 'dore aba ni abayobozi, umwe babiri,…bari aha n’aha. Rimwe nabwiye Perezida wa DRC, nti 'ese ntabwo uzi ko aba bantu bari aha n’aha, birirwa kuri za bariyeri baka imisoro ?’ Hanyuma aza kwibuka ko biriho, ndavuga nti 'None turi kuvuga iki ? FDLR yabohoje ubutaka bwawe mu burasirazuba bwa Congo, barakusanya imisoro none urambwira ko ntabahari ?’.'

    Gusa abazahirahira guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko uyu mutwe wa FDLR wakomeje kubigerageza, nta na rimwe bashobora kubigeraho.

    Ati 'N’izo nshuti zacu z’ibihangange, nabibabwiye mu ruhame ko 'igihe ari ukurinda ubusugire bw’iki Gihugu twarwaniwe igihe kinini, nta muntu uje kudufasha, ntabwo nzigera nkenera uruhushya rw’uwo ari we wese rwo gukora igikwiye gukorwa mu kwirinda’.'

    Perezida Kagame yaboneyeho kwizeza abaturarwanda umutekano usesuye. Ati 'Mutahe mu rugo musinzire, ntimugire impungenge na nke, ntakintu na kimwe kizambukiranya umupaka n’umwe w’iki Gihugu gito cyacu. Nihagira ubigerageza […]'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-yahishuye-uko-Tshisekedi-yabanje-kumuzanaho-amacenga-ubwo-baganiraga-kuri-FDLR

  • Bigoranye u Rwanda rwatsinzwe na Gabon (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bigoranye u Rwanda rwatsinzwe na Gabon ibitego 37-33 mu gikombe cy’Afurika cya Handball kirimo kubera mu Misiri kuva tariki ya 17 Mutarama, bituma rwisanga mu makipe azahatanira umwanya wa 13-16

    U Rwanda rwakinaga umukino wa 1/4 cya President Cup mu gikombe cy’Afurika, igikombe gihatanirwa n’amakipe atarabashije kurenga amatsinda.

    U Rwanda rwakinaga na Gabon aho iminota ya mbere amakipe yombi yazamukanaga ku bitego.

    Abakinnyi b’u Rwanda baje kugira igisa n’igihunga bituma abakinnyi barimo Mbesutunguwe na Emmy batabyaza amahirwe bagiye babona.

    Gabon wabonaga iri mu mukino yafatiranye aya mahirwe meza isiga u Rwanda, bageze ku munota wa 10 ari ibitego 10-6.

    Iki kinyuranyo cyaje kwiyongera aho ku munota wa 20 cyari kimaze kuba 8, byari 19-11.

    Kuri uyu munota wa 20 u Rwanda rwaje gutakaza umukinnyi Yves Kayijamahe wahawe ikarita itukura.

    Kuva muri iyi minota Gabon wabonaga na yo isa n’iyavuye mu mukino ariko n’ubundi abasore b’u Rwanda wabonaga kureba mu izamu ari ikibazo nubwo babonaga amahirwe, gusa bagerageje kugabanya ikinyuranyo cy’ibitego biva ku 8 bigera kuri 5 kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 22-17.

    Abasore b’u batangiranye imbaraga igice cya kabira bakomeza kugabanya ikinyuranyo, ku munota wa 10 hari hasigayemo ibitego 2, byari 24-22.

    Gusa byaje kugera ku munota wa 20 bya bitego 4 byasubiyemo ari 31-27.

    Binyuze mu bakinnyi nka Kubwimana, Elyse na Mbesutunguwe bagerageje kugumisha u Rwanda mu mukino ariko biba iby’ubusa, byarangiye umukino bawutakaje ku bitego 37-33.

    Gutakaza uyu mukino bivuze ko u Rwanda rugiye guhatanira umwanya wa 13 kugeza kuri 16.

    Ntabwo u Rwanda rwahiriwe n’umukino w’uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-u-rwanda-rwatsinzwe-na-gabon-amafoto

  • Umutoza mushya wa Rayon Sports yabonye imikinire y’umukinnyi yibaza impamvu akina hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu myitozo ya mbere yakoresheje umutoza mushya wa Rayon Sports yabonye imikinire y'umukinnyi yibaza impamvu akina hano mu Rwanda

    Umufaransa urimo gutoza ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu Julien Mette, yatewe ubwoba n'umukunnyi w'iyi kipe bitewe n'ubuhanga bwe.

    Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere iri kumwe n'umutoza mushya, Julien Mette wageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa gatanu icyumweru gishize.

    Uyu mutoza akigera mu Rwanda yatangaje ko yari asanzwe azi Rayon Sports bitewe ni uko iri mu zifite abafana benshi muri aka karere k'Afurika y'ibirasirazuba ndetse no kuba ari yo yageze mu matsinda ibarizwa hano mu Rwanda.

    Mu makuru YEGOB twamenye ni uko Julien Mette mu myitozo ye ya mbere akibona umupira Hertier Luvumbu Nziga atera yahise yameza ko ari umukinnyi w'umuhanga ndetse yibaza ukuntu akina hano mu Rwanda.

    Kuba uyu mutoza yatangarira Hertier Luvumbu Nziga ntibyaba bitangaje bitewe ni uko hano mu Rwanda abantu bose yamaze kubemeza kuko iyo ameze neza akenshi Rayon Sports ibona intsinzi bitayigoye.

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-mushya-wa-rayon-sports-yabonye-imikinire-yumukinnyi-yibaza-impamvu-akina-hano-mu-rwanda/

  • Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk'ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye 'Perezida Kagame' #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, atangiza Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19, yongeye gusaba Abanyarwanda n'abayobozi by'umwihariko gushyira imbere inyungu z'Igihugu, aho guhora basubira mu makosa amwe kubera inyungu zabo bwite.
    Yabibukije ko bataragera aho kudamarara, kuko n'ubwo u Rwanda rwavuye kure, ariko rugifite urugendo rurerure ngo rugere aho rwifuza.

    Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa abantu bashaka kwigisha ibihugu indangagaciro ya demokarasi, kandi na bo bafite ibibazo bahanganye na byo.

    Ibi yabivuze ubwo yatangizaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 23 Mutarama 2024.

    Umukuru w'Igihugu yasabye Abanyarwanda guhaguruka bagaharanira icyo bashaka kuba cyo, aho gutegereza uwakibaha nk'impano kuko idashobora kuramba

    Yagize ati 'Nta mpamvu n'imwe ikwiye kuba iriho yo kugira urwitwazo. Ukwiye guhaguruka, ukarwanirira uwo ushaka kuba we n'icyo ushaka kugeraho. Ntutegereze undi ngo akiguhe nk'impano kuko nta muntu uzabigukorera. Ku Banyarwanda ni nde utarize isomo ko uharanira, urwanira uwo ushaka kuba? Nta wundi ukwiye kuba abiguha, nta wuhari.

    Yagereranyije ibyo abantu bategereza guhabwa n'ikinya gishira mu mubiri, umurwayi agasubira kwa muganga

    Ati 'Biriya bindi bibashuka ni nk'ikinya. Iyo kwa muganga baguteye ikinya ngo utababara, iyo gishize bigenda gute? Ugaruka aho wari. Ibi bindi mwumva babarata, namwe mukumva ko muri ibitangaza cyangwa mukiga imico yabo, bakababwira ngo 'Ntabwo mufite indangagaciro. Tugomba kubigisha indangagaciro'.'

    Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ibi bintu byabasubiza inyuma.

    Agaruka ku kibazo cy'umutekano, Perezida Kagame yogeye gushimangira ko uRwanda rutekanye kuko rurinzwe cyane, kandi ko bizakomeza gukorwa uko bikwiye. Umukuru w'Igihugu ati: 'Igihe cyose bizasaba kurengera ubusugire n'umutekano by'u Rwanda, ntituzazuyaza kubikora, kandi ntawe tuzabisabira uruhushya'.
    Perezida Kagame yongeyeho ati:'Sinsubiza ibitutsi biva mu majyepfo, mu burengerazuba..kuko ntibyica, igihe cyose ibikorwa bitarambuka imbibi z'u Rwanda. Icyakora hari igihe abakora ibyo bazabyicuza. Amaherezo amateka azabereka ko bakoze amakosa akomeye'.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda, ati:'Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk'ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye'.

    The post Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk'ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye 'Perezida Kagame' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umushyikirano-19-ntimugatinye-ibitumbaraye-kenshi-biba-bimeze-nkibipurizo-byuzuyemo-umwuka-wakozaho-urushinge-gusa-ibyari-bibyimbyemo-ukayoberwa-aho-bigiye-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umushyikirano-19-ntimugatinye-ibitumbaraye-kenshi-biba-bimeze-nkibipurizo-byuzuyemo-umwuka-wakozaho-urushinge-gusa-ibyari-bibyimbyemo-ukayoberwa-aho-bigiye-perezida-kagame

  • Abahanzi nyarwanda 10 bakizamuka bakwiye guha… – #rwanda #RwOT

    Imbaduko iri hejuru abahanzi nyarwanda batangiranye umwaka wa 2024, itanga icyizere gifatika cy'uko uyu mwaka uzaba udasanzwe mu mateka y'umuziki nyarwanda n’impano nshya ariko  zigaragaza.

    Uyu mwaka, watangiranye amaraso mashya bigendanye n'umwaka ushize wa 2023 wasohotsemo indirimbo nyinshi zakunzwe zikagera no ku rwego mpuzamahanga zica uduhigo.

    Nubwo buri munsi havuka abahanzi bashya, hari abigaragaje kurusha abandi ndetse banatangiranye umwaka amahirwe indirimbo zabo zigakundwa cyane ndetse zigacurangwa hirya no hino kurusha iz'abahanzi babimazemo iminsi.

    1.     QD

    “>

    Shema Qusay Diaby umaze kumenyekana ku izina rya QD binyuze mu ndirimbo ye imaze kwigarurira imitima ya benshi yise 'Teta,' ni umwe mu bahanzi bakizamuka batangije neza abanyarwanda umwaka mushya, kandi bitezweho ibyiza byinshi bitewe n'impano idasanzwe yibitseho.

    2.     Li John

    “>

    Iradukunda Jean Aimé [Li John] ukomeje kuzamuka neza mu muziki, yatangiranye umwaka indirimbo nshya ikunzwe n'abatari bake yafatanije n'umuvandimwe we yitwa 'Naragusariye.'

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Li John yasobanuye ko yabonye umuvandimwe Pamaa ashoboye umuziki, maze yiyemeza gukorana nawe kugira ngo barusheho gukora ibintu byiza.

    Li John amaze imyaka itatu atangiye kuririmba. Ni mu gihe ibijyanye no gutunganya indirimbo yabitangiye yiga mu mashuri yisumbuye, akomereza muri Uganda aho yabyize mu ishuri, asoje atangira kubikora mu buryo bw'umwuga ahereye ku ndirimbo 'Log Out' ya Marina.

    3.     Aobeats

    “>

    Hatangimana Anani umaze kumenyekana nka Aobeats ni umwe mu bahanzi batangije neza abanyarwanda umwaka, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise 'Uri Keza' yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki nyarwanda.

    4.     Addy d'Afrique

    “>

    Ishimwe Adelaide umaze kumenyekana ku izina akoresha mu buhanzi rya Addy d'Afrique, yamamaye cyane nyuma yo kugaragaza ubuhanga budasanzwe, ubwo yasubiragamo indirimbo y'umuhanzikazi Clarisse Karasira na Mani Martin bise 'Urukerereza.'

    Nyuma yo gushyira hanze ibisigo ndetse n'indirimbo zirimo iyitwa 'Mundangire,' Addy d'Afrique yatangiye umwaka anyura imitima ya benshi mu ndirimbo nziza ya gakondo yise 'Rudasumbwa.'

    5.     Nillan

    “>

    Ntare Senga Moses watangiye kuririmba mu 2018, nawe ni umwe mu bahanzi bakizamuka ukomeje gutanga icyizere mu muziki nyarwanda.

    Uyu musore wiyita Nillan YNB [Ya Ntare] yatangiye neza umwaka, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yakoranye na Mistaek bise 'Credit Card.'

    6.     Manick Yanni

    “>

    Manigabe Delphin ukoresha amazina ya Manick Yanni mu muziki, ari mu bahanzi nyarwanda bakizamuka batangiranye imbaduko mu mwaka wa 2024, kuko yatangiye ashyira ahagaragara indirimbo yise 'Akayobe.'

    Kuri ubu kandi uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko, aritegura no gusubiranamo iyi ndirimbo n'umuhanzi King James wiyemeje kumufasha mu gihe cy'imyaka itanu.

    7.     Da Rest

    “>

    Umuhanzi Ishimwe Prince wahisemo izina rya Da Rest mu muziki, amaze igihe gito atangiye gukora ku giti cye, nyuma yo gutandukana n'itsinda rya Juda Muzik yari amazemo imyaka itandatu.

    Nyuma y'indirimbo zirimo You, Nakupenda, Papa, Mama, Somebody n'izindi, yamaze gushyira ahagaragara n'iyindi nshya yise 'Distance' mu rwego rwo gsuhimangira ko azanye imbaraga zidasanzwe mu mwaka wa 2024.

    8. The Nature

    “>

    Umuhanzi The Nature ukunzwe cyane mu ndirimbo yise ‘Umuvuno,’ ubusanzwe yitwa Mugisha Prince akaba afite imyaka 25 y’amavuko. Uyu musore ufite impano idasanzwe nawe ari mu bitezweho gukomeza kwigaragaza cyane muri uyu mwaka.

    9. Fela Music

    “>

    Abavandimwe bagize itsinda rya Fela Music, Shimye Faida na Ngabo Lucky, ni bamwe mu bahanzi bakizamuka bakomeje kwigaragaza neza mu ruganda rwa muzika nyarwanda. 

    Nyuma y’izirimo Diyama, Infinity, Wasanga n’izindi bakoze mu bihe byashize, aba basore batangiranye 2024 indirimbo nziza bise ‘Utulips.’

    10. Shemi

    “>

    Shemi, ni umwe mu bahanzi b’abahanga bakiri bato u Rwanda rufite. Shema Gibril amaze igihe gito yinjiye mu muziki, ariko kugeza ubu akomeje gutambuka kuri benshi bamaze imyaka myinshi muri uyu mwuga. 

    Mu mwaka ushize, yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘One Time’ na ‘Peace of Mind.’ None 2024 yayitangiye akorana n’umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, Ish Kevin mu ndirimbo bise ‘Big Shaq.’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138908/abahanzi-nyarwanda-10-bakizamuka-bakwiye-guhangwa-amaso-mu-2024-video-138908.html

  • Uko Chorale Christus Regnat na Michael Makemb… – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Institut Français, ari n'aho iri serukiramuco rizabera mu gihe cy'iminsi itatu, ubundi rikomereza muri Camp Kigali ari n'aho rizasorezwa tariki 27 Mutarama 2024.

    Rigiye kuba ku nshuro ya kabiri kandi ritegurwa n'umuryango Iteka Youth Organization ukorera mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti 'Art, a Tool for Humanity.'

    Rifite intego yo kugaragaza impano no kumenyekanisha umuco nyafurika, kugaragaza uruhare rw'umuco mu kongera kubaka no gusigasira ubumwe.

    Muri rusange rirangwa n'ibikorwa birimo imbyino, ubugeni, imyambarire, ikinamico n'ibindi binyuranye bifasha abaryitabira gususuruka.

    Bigaragara ko kuri iyi nshuro rizaririmbamo abahanzi barimo Josh Ishimwe, Michael Makembe, Itorero Himbaza Club, Itorero Intayoberana, Chorale Christus Regnat, Abeza b'Akaranga, Umuti Arts n'abandi banyuranye bazatangazwa mu minsi iri imbere.

    Iri serukiramuco ry'imbyino n'umuco rizatangira tangira tariki 24 Mutarama 2024 kugeza tariki 27 Mutarama 2024; bivuze ko rizamara iminsi ine.

    Umuyobozi wa Iteka Youth Organization, Niyonzima Yannick yavuze ko iri serukiramuco rizarangwa n'ibikorwa birimo kumurika ibihangano binyuranye n'umuziki.

    Yavuze ko rizakomeza kuba buri mwaka, kandi buri gihe bazajya bashingira ku bitekerezo by'abantu mu rwego rwo kuryubaka.

    Yannick anavuga ko umwaka utaha batekereza kuzifashisha abahanzi bo mu bindi bihugu mu rwego rwo kwagura iri serukiramuco.

    Akomeza ati 'Turashaka kwimakaza amahoro, iterambere n'ubumuntu dukoresheje ubuhanzi. Kandi tukarema ubumwe mu bahanzi muri sosiyete no ku Isi yose muri rusange.'

    Akomeza ati 'Ni iserukiramuco rizarangwa no kumurika ibikorwa birimo nk'imyambaro yo muri Afurika, hazaba ibiganiro bigaruka ku muziki n'ubumuntu, bikazasozwa n'igitaramo kizahuriramo abahanzi banyuranye muri Camp Kigali.'

    Michael Makembe utegerejwe muri iri serukiramuco, avuga ko nk'umuhanzi watumiwe yatangiye imyiteguro afatanyije n'ikipe bazakorana izamufasha gucuranga mu buryo bw'umwimerere (Live) no gutanga ibyishimo ku bantu bazaba bitabiriye.

    Uyu muhanzi asanzwe akora umuziki gakondo ushingiye ku muco ariko nanone ukaba umuziki ugezweho uvanze n'ibintu bigezweho.

    Kuri we, amaze igihe kinini cyane yitegura kuririmba muri iri serukiramuco, ndetse yagiye akorana n'abandi bahanzi bazahurira ku rubyiniro.

    Ati 'Ndatekereza ko umunsi tuzakorera igitaramo bizaba ari umunsi w'amateka, cyangwa umunsi wo kwerekana umuco, kandi kwerekana umuziki wihariye, ndakeka bizaba ari ukwigaragaza nk'umuhanzi ku giti cyanjye, kandi nk'umuhanzi uzaba uri muri 'Iteka African Cultural Festival (IACF2024)' bizaba ari umwihariko ku kuntu nzagaragara.'

    Michael Makembe asanzwe yitabira amasezerukiramuco akomeye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Uyu muhanzi avuga ko kuba batumirwa mu bindi bihugu ahanini bituruka ku kuba 'abahanzi bo muri iki gihugu bafite impano zihariye'.

    Yavuze ko ari iby'agaciro kandi ni ikintu gifite imbaraga kuba abasha kuririmbira i mahanga imbere y'abantu benshi batumva neza ururimi rw'ikinyarwanda, ariko kubera umuziki bose bakabasha kwisangamo.

    Uwangizaga Herniette usanzwe ari umuririmbyi wa Chorale Christus Regnat, avuga ko kuva bakwemeza kwitabira iri serukiramuco batangiye imyiteguro ihagije, kugirango bazafashe abazitabira iri serukiramuco kunogerwa.

    Yavuze ati 'Turi Korali ishingiye kuri Kiliziya Gatolika, aka kanya tuje kubera ko mu ndirimbo turirimba harimo n'izirata umuco nyarwanda ariko kandi tunaririmba n'indirimbo zo mu bindi bihugu, ubushize mu gitaramo cyacu mwarabibonye hari n'indirimbo twaririmbye igaragaza umuco w'ibihugu byo muri Afurika.'

    Uwanziga avuga ko bamaze kwitegura mu buryo buhagije, kuko bamaze gusubiramo indirimbo ze bazaririmba. Ati 'Twatangiye imyiteguro, ku munsi nyirizina, ku itariki 27 Mutarama 2024 nzi ko abantu bazishima.'

    Kwinjira ku munsi wa nyuma w'iri serikuramuco ni ukwishyura 5000Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 20,000 Frw muri VVIP, amatike araboneka ku rubuga rwa www.rgtickets.com. 

    Umuyobozi wa Iteka Youth Organization, Niyonzima Yannick yatangaje ko biteguye gukora ibishoboka byose iri serukiramuco rikajya riba buri mwaka mu rwego rwo kugaragaza uko ubuhanzi bugira uruhare mu kubaka amahoro arambye 

    Michael Makembe wanyuze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, yavuze ko yamaze gukora imyiteguro ihagije mbere yo kwitabira iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya kabiri 

    Uwanziga Herniette wo muri Chorale Christus Regnat, yavuze ko nyuma yo gutanga ibyishimo mu gitaramo cyabo bwite, baniteguye gususurutsa abakunzi babo muri iri serukiramuco 

    Iri serukiramuco rizatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, rizasozwa ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 muri Camp Kigali 

    Ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri ‘Institut Français ari n'aho iri serukiramuco rizabera mu gihe cy'iminsi itatu

     

    Uhereye ibumuso: Uwanziga Herniette wo muri Chorale Christus Regna, Yannick Niyonzima uyobora Iteka Youth Organization, ndetse n'umuhanzi Michael Makembe  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ZIRAVUMERA’ YA CHORALE CHRISTUS REGNAT

    “>

    KANDA HANO UREBE UBWO MICHAEL YASUBIRAGAMO INDIRIMBO ‘TAJABONE’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138929/uko-chorale-christus-regnat-na-michael-makembe-biteguye-iserukiramuco-ku-buhanzi-nkigikore-138929.html

  • Mu Kinyarwanda cyiza Gen.Kale Kayihura wayoboye Polisi ya Uganda yavuze icyamutunguye aherutse kubona mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yashyizwe hanze, ubwo Gen (Rtd) Kale Kayihura yavugaga uko yabonye u Rwanda ubwo bazaga mu bukwe bw’abana babo, aho umukobwa we aherutse gushyingiranwa n’umuhungu wa CG (Rtd) Emmanuel Gasana, yavuze ko yatunguwe.

    Mu Kinyarwanda cyiza, Gen (Rtd) Kare Kayihura, yagize ati 'Ejo bundi tujya mu bukwe i Kigali nanyuze hariya i Musanze kuko twagiye n’imodoka. Nari maze nk’imyaka ntajyayo ariko icyantangaje mu myaka micye ubu ngubu ubu Musanze irarutka Kisoro inshuro 10.'

    Yakomeje agira ati 'Njyewe sinumva impamvu, ndabaza abacuruzi, mujyayo, byakumvikana gute Musanze iri hakurya hariya, ubu yaradusize, ikibazo kiri he ?'

    Gen (Rtd) Kale Kayihura wavugaga ko abaturage bo muri Kisoro bakwiye kwibaza iki kibazo kandi bakagishakira igisubizo, yavuze ko bikenewe ko na bo biga umuco w’i Rwanda wo gukora umuganda ukorwa buri kwezi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Mu-Kinyarwanda-cyiza-Gen-Kale-Kayihura-wayoboye-Polisi-ya-Uganda-yavuze-icyamutunguye-aherutse-kubona-mu-Rwanda

  • Kohereza mu Rwanda abimukira bazava mu Bwongereza byongeye kuvukamo imbogamizi #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatowe n’Abasentaeri 214 kuri 171, aho uyu mutwe ufatwa nk’Abasenateri watoye icyemezo cyo gutinzaho iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Aba bashingamategeko batoye iki cyemezo, nyuma y’uko umutwe w’Abadepite uzwi nka 'House of Commons’ bo bari baherutse kwemeza iyi gahunda mu cyumweru gishize ku wa Gatatu.

    Abasesengura ibijyanye n’imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, bavuga ko 'House of Lords’ idashobora kuburizamo iyi gahunda, icyakora ko ishobora kuyitinzaho igihe cy’umwaka wose.

    Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak we yavugaga ko indege izazana abimukira ba mbere igomba gufata ikirere muri uyu mwaka.

    Gusa mu minsi micye ishize, Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko bigoye kwemeza igihe abimukira ba mbere bazohererezwa mu Rwanda.

    Uyu mushinga mushya, wajyanywe na Minisitiri Rishi Sunak nyuma y’uko Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda, zivuguruye amasezerano, zigasubiza impungenge zari zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwari rwatesheje agaciro amasezerano ya mbere.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Kohereza-mu-Rwanda-abimukira-bazava-mu-Bwongereza-byongeye-kuvukamo-imbogamizi

  • Tchabalala mu muryango ugaruka mu ikipe yo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umurundi wakiniraga ikipe ya Al Ta’awon muri Libya, Shabani Hussein Tchabalala yamaze gutandukana n’iyi kipe ku bwumvikane.

    Muri Nzeri 2023 ni bwo uyu rutahizamu yerekeje muri Libya muri iyi kipe ikinamo umunyarwanda, Haruna Niyonzima.

    Nyuma y’amezi 4 akaba yamaze kumvikana n’iyi kipe gutandukana ku bw’umvikane.

    Ni nyuma y’uko iyi kipe itubahurije ibyo bumvikanye mu masezerano harimo no kutamuhembera igihe.

    Amakuru avuga ko nyuma yo gutandukana n’iyi kipe, ubu ibiganiro bigeze kure na AS Kigali yahozemo ngo abe yayigarukamo.

    Tchabalala wakiniye Amagaju FC, Rayon Sports, Bugesera FC mu Rwanda, bivugwa ko nyuma y’uko Shema Fabrice agarutse hafi ya AS Kigali ari umwe mu bakinnyi yifuza ko yagaruka muri iyi kipe.

    Tchabalala mu muryango ugaruka muri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tchabalala-mu-muryango-ugaruka-mu-ikipe-yo-mu-rwanda

  • Umutoza Koukouras agiye kujyana Kiyovu Sports… – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena uyu mwaka uyu mwaka, nibwo Koukouras yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports ubwo Mvukiyehe Juvenal yari akiri Perezida wayo.

    Tariki 14 Ugushyingo, nibwo uyu mutoza yatandukanye na Kiyovu Sports aho yari amaze kuyitoza imikino 10 ikipe ikaba yari ku mwanya wa 5 n’amanota 15.

    Koukouras Petros ajya kugenda, yari yumvikanye iki na Kiyovu Sports

    Kubera ko ubuyobizi bwa Kiyovu Sports aribwo bwifuje gusesa amasezerano bwagombaga kugira icyo buha uyu mutoza kugira ngo batandukane mu mahoro. Kiyovu Sports na Koukouras bumvikanye ko agomba guhabwa umushahara w’amezi 6 ubundi bagatandukana neza.

    Ku ikubitiro, Kiyovu Sports yahaye Koukouras amafaranga angana na Miliyoni  5 z’amezi  abiri kuko ku kwezi yahembwaga Miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

    Kiyovu Sports yumvikanye na Koukouras ko amafaranga y’andi mezi 4 yari asigaye bazayamuha tariki 20 Ukuboza gusa ntabwo babikoze. Muri ayo mafaranga harimo amafaranga y’amazi 2 y’umushahara, andi mezi 2 akitwa amafaranga yo gusesa amasezerano ndetse n’amafaranga yari ragurije ikipe afasha abakinnyi.

    Aganira na InyaRwanda, Koukouras yemeje ko igihe cyo kwishyurwa cyageze akabura amafaranga. Yagize Ati ” Itariki twari twaravuganye zarageze ntihagira igikorwa. Ntabwo nigeze mpamagara Ndorimana kuko tutumvikana mu rurimi, ahubwo nahamagaye Perezida wungirije ndetse mwandikira n’ubutumwa bugufi gusa ntiyigeze ansubiza na n’ubu.”

    Petros Koukouras yemeje ko namara gutanga ikirego muri FIFA, Kiyovu Sports igomba kumwishyura amafaranga y’amazi 6 kuko amasezerano bari bagiranye aricyo yavugaga.

    Umutoza Koukouras avuga ko ibyo yari yakoze kwari ugufasha Kiyovu Sports bagatundana nta manza zibayeho, kuko yabonaga iri mu bihe bigoye, gusa bakaba barabyanze 

    Kiyovu Sports kuri uyu wa kabiri irakina na Gorilla FC mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138922/umutoza-koukouras-agiye-kujyana-kiyovu-sports-mu-nkiko-138922.html