Blog

  • Kiyovu sports idafite umutoza n’umuyobozi yisamye yasandaye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    uyu munsi ku wa 23 mutarama 2024 kw'isaha ya 3h00′ nibwo umukino wahuza Kiyovu sports na Gorilla FC watangira kuri sitade ya Kigali Pele stadium.

    uyu mukino watangiye nta mutoza mukuru wa Kiyovu sports uri kucyibuga ndetse n'umuyobozi w'ikipe ntawuhari bivungwa ko yeguye.

    ni umukino watangiye ikipe ya Kiyovu sports ikoresha imbaraga nyinshi byaje no kuyihira ku munota wa 43′ w'umukino ikaza kubona igitego gitsinzwe na Sharif Bayo Igice cyambere kikarangira ikipe ya Kiyovu sports iyoboye umukino n'igitego cyimwe.

    Nyuma yo kuva mu kararuko ikipe ya Kiyovu sports yakomeje kwataka ishakisha ibindi bitego maze ku munota wa 47′ Fred Muhozi atsindira iyi kipe igitego cya Kabiri, Sharif Bayo wari wayitsindiye igitego cyambere yaje gutsinda ikindi gitego ku munota wa 87′ ikipe ya Kiyovu sports itangira kugira icyizere cyo gukomeza muri 1/4.

    ibi ariko ntibyari bihagije kuko ikipe ya Gorilla FC yari yabonye igitego cyimwe ku munota wa 81′ w'umukino cyasangaga ibitego 2 , Gorilla FC yari yaratsinze Kiyovu sports mu mukino ubanza byaje gutuma ikipe ya Gorilla FC ikomeza bajyendeye kugitego cyohanze kuko amakipe yombi yose yanganyaga igiteranyo kibitego bitatu kuri bitatu.

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-idafite-umutoza-numuyobozi-yisamye-yasandaye/

  • Imbamutima za Cleophas Barore ku nshingano ya… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu  wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 19 muri Kigali Convetion Centre.

    Barore Cleophas ubwo yari ahawe umwanya ngo ayobore ikiganiro kigaruka ku ishusho y'ubukungu bw'igihugu yahise aboneraho ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame avuga ko intebe ye yazamuwe none ubu akaba ari Umuyobozi Mukuru wa RBA.

    Yagize ati'Reka mbanze nshime ,ndabanza gushima kubera ko ni inshuro zigiye zirenze imwe nagiye nyura mu biro bigiye binyuranye. Hari ibiro usanga harimo intebe umuntu agira ahantu akanda ikazamuka cyangwa ikamanuka bitewe n’icyo ashaka.

    Ndabashimira Nyakubahwa Perezida wa Republika ko mu bubasha bwanyu muhabwa n'Itegeko Nshinga, mu minsi ishize haricyo mwakoze Intebe yanjye irazamuka ndabashimiye. Ntabwo nareka kubazirikana rwose mwarakoze cyane, ndashimye kandi hari n'abandi b'impanga zanjye kuri rwa rupapuro nabyo turabishimira'.

    Tariki 14 Ukuboza 2023 nibwo Cleophas Barore yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBA asimbuye Arthur Asiimwe we wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije muri Ambassade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi nama y'Igihugu y'Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa Kabiri izasozwa ku munsi w’ejo,ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.


    Cleophas Barore yashimiye Perezida Kagame  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138946/imbamutima-za-cleophas-barore-ku-nshingano-yahawe-na-perezida-kagame-138946.html

  • Kiyovu Sports yishimiye gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavuze ko bwishimiye gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro cya 2024.

    Ni nyuma yo gusezererwa na Gorilla FC ku giteranyo cy’ibitego 3-3 ariko Gorilla FC igakomeza kuko yabashije gutsinda igitego cyo hanze.

    Umukino ubanza wa 1/8, Gorilla FC yakiriye Kiyovu Sports ndetse inayitsinda ibitego 2-0. Umukino wabaye uyu munsi wo kwishyura Kiyovu Sports yawutsinze 3-1 maze biba 3-3 ariko Gorilla FC ikomeza kubera igitego cyo hanze.

    Nyuma y’uyu mukino, vis perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvubyi Abdul Karim yavuze ko bakiriye neza gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro.

    Ati “Ni amahirwe make, ni amategeko tuviriyemo ku gitego cyo hanze. Nk’ubuyobozi ntabwo tubyakiriye nabi, twagerageje gukina ariko umupira w’amaguru murawuzi birangiye nyine Gorilla ishyizemo igitego, ibyo twatsinze byose biba ubusa. Nk’ubuyobozi tubyakiriye neza, n’abakinnyi tubabwiye ko tugomba gushyira imbaraga muri shampiyona tukareba ko twakwigira imbere.”

    Ni Kiyovu Sports ivugwamo ibibazo bitandukanye bizingiye ku mikoro aho imaze amezi 2 idahemba abakinnyi.

    Bakaba basezerewe perezida w’iyi kipe, Ndorimana Jean François Regis adahari ndetse n’abatoza, umukuru n’umwungiriza we bakaba batatoje uyu mukino aho bivugwa ko hari ibibazo birimo.

    Kiyovu Sports yasezerewe mu gikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yishimiye-gusezererwa-mu-gikombe-cy-amahoro

  • Kiyovu Sports yateye agatebe muri FIFA #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports igiye kongera kwisanga mu Rukiko rwa FIFA nyuma y’uko Umugereki Koukouras Petros wahoze ayitoza agiye kuyitwarayo.

    Iyi kipe isanzwe ifitiye amadeni itarishyura umunya-Sudani, John Mano, Umugande Mutyaba ndetse n’Umurundi Ndikumana Codjifa wanatumye ihanwa ikaba itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kuko yananiwe kwishyura.

    Kuri aba hagiye kwiyongeraho n’uwahoze ari umutoza w’iyi kipe, Umugereki Petros Koukouras watandukanye na yo mu Gushyingo 2023.

    Uyu mutoza wari uzi ibihe ikipe irimo, yemeye kwicarana na yo basesa amasezerano, yari yasabye amezi 2 y’umushahara bivuze ibihumbi 6 by’amadorali, iyi kipe imubwira ko itayabona bumvikana kumwishyura miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bagombaga kumwishyura bitarenze Ukuboza 2023, gusa byarageze ntiyishyurwa yanagira uwo avugisha ntiyitabwe. Yamaze gufata umwanzuro na we wo kugana muri FIFA.

    Koukouras agiye gutwara Kiyovu muri FIFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yateye-agatebe-muri-fifa

  • 'Ushatse ko tunarwana, burya twarwana' Perezida Kagame ku baturanyi baririmba intambara #rwanda #RwOT

    Perezida  Paul Kagame yakomoje ku myitwarire y'Abaperezida b'Uburundi na DRC bamaze iminsi bamwibasira bakanibasira u Rwanda bemeza ko bashaka kuruhirikira ubutegetsi, ashimangira ko yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Uheruka kuvuga ko ashaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda ni Evariste Ndayishimiye uyobora uburundi, uyu yavuze ko Igihugu ayoboye hamwe n'icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazakomeza gukora ibishoboka byose bagakuraho ubutegetsi bw'u Rwanda mu byo yise 'kubohora Abanyarwanda.'

    Ubwo yatangizaga inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19 yateranye kuri uyu wa 23 Mutarama 2024, umukuru w'Igihugu yagarutse kuri izo mvugo yise ibitutsi, avuga ko atigeze asubiza ariko ko hari igihe kizagera abazivuga bakamenya amakosa bakoze.

    Ati 'Ntabwo nigeze nsubiza ibi bitutsi biva mu Burengerazuba no mu Majyepfo, ibyo ntabwo byica. Ariko igihe kizagera bazamenye ko bakoze ikosa rikomeye. Nta muntu dushotora, twakunze no kwanga ko badushotora, n'iyo babikoze turabyirengagiza, ibindi ni amagambo abantu badushyiraho amakosa kuri buri kimwe, batuma twikorera umutwaro wacu n'uw'abandi, tuzi umutwaro wacu, ariko njye gutuma nikorera umutwaro w'abandi, bizaba ikibazo. Ibyo ntibizabaho.'

    Perezida Kagame kandi yagarutse kuri bamwe mu bakomeye bo kuri iyi si bahora bashaka ko ibihugu byo ku isi byose biyoborwa uko bashaka mu byo baba bita 'Demokarasi' yavuze ko uko gushaka kuyobora isi kwabo we atabyemera kuko ahanini abo babishishikariza abandi baba bagamije kwikemurira ibibazo bibugarije.

    Ati 'Isi yose irahangayitse, kimwe no kuri abo batanga amasomo, nabo barahangayitse, hanyuma muri uko guhangayika kwabo bakakubwira gukora ibyo bari guhangana no kugeraho hanyuma bagatangira kukubwira ngo ibyo ni byo kazi ka Demokarasi ariko kuki bitaba n'akazi ka demokarasi mu gihe nanjye ndi guhangana n'iby'iwanjye? Kuki atari bimwe? Ibibazo biri muri demokarasi y'iwawe ni bimwe n'ibiri muri demokarasi y'iwanjye. Ni ibihe bibazo biba byiza ku bindi?'

    Akomeza agira ati 'Twese kuri iyi si dukwiye kwitoza umwitozo wo kwicisha bugufi, tukamenya ko nta muntu waremye undi. Icyo nakora gusa ni ukubabwira ibi, sinshobora kubahindura ariko iyo bigeze munshingano zanjye aho dushobora kuganira. Kandi niba ushaka imirwano twarwana, ibyo si ikibazo.'

    Muri iri jambo rye kandi, umukuru w'u Rwanda yavuze ngo 'Twebwe nk'u Rwanda ntabwo ntabwo twashobora kubaho nk'ukuntu bamwe babaho cyangwa ibyo duhora turwana nabyo. Dufite ibibazo by'umwihariko. Turi agahungu gato, ubukungu bwacu ntitubifite uko twabwifuza, ni buto, ariko nta bantu baba bato, keretse iyo ubyigize, keretse iyo ubishatse, iyo ubishatse ni ko uba, iyo ibyigize ni ko uba, wigize umuntu ushaka guhora asabiriza uzajye usabiriza, niwigira ikigoryi uzabe ikigoryi. Rwose.'

    Ati 'Ariko njye ibyo mvuga n'abo mbwira nari nzi ko u Rwanda dufite icyo dushaka kuba cyo kandi gishoboka nk'uko no mu myaka 30 ishize byagaragaye ko abantu bashobora kuva ikuzimu nk'uko twavuye ikuzimu tukongera tukaba abantu. Kuva ikuzimu ukongera ukaba umuntu ntabwo bipfa kuza gusa, ntabwo ubihabwa n'umuntu, ntawe uza ngo abiguhe, biva mu byo ushaka, biva mu byo ukora.'

    Iyi nama y'Igihugu y'Umushyikirano iteranye mu gihe u Rwanda muri iyi minsi rutorohewe n'Abaturanyi barwo mu Majyepfo no mu Burengerazuba. Abo bombi mu bihe bitandukanye bakunze gutangaza ko bafite gahunda yo gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda by'umwihariko bagashyira mu majwi perezida warwo bamushinja ko ngo ari we 'Kibazo cy'akarere.'

    Guverinoma y'u Rwanda ariko ntiyahwemye kwamagana izo mvugo z'Abo bakuru b'Ibihugu izishinja kuba zitubahiriza inzira za Demokarasi no kuba zigamije gukururira abaturage kwanga ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Intambara yo mu Burasirazuba bwa DRC ihanganishije umutwe wa M23 n'Igisirikare cya Leta gifite abafatanyabikorwa benshi bakiyunzeho iri mu bizamura umwuka mubi hagati y'u Rwanda n'abo baturanyi barushinja gutera inkunga uwo mutwe wa M23 n'ubwo rudahwema kubihakana.

    The post 'Ushatse ko tunarwana, burya twarwana' Perezida Kagame ku baturanyi baririmba intambara appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2024/01/23/ushatse-ko-tunarwana-burya-twarwana-perezida-kagame-ku-baturanyi-baririmba-intambara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ushatse-ko-tunarwana-burya-twarwana-perezida-kagame-ku-baturanyi-baririmba-intambara

  • Ibyago no guhinduka- Perezida Kagame ku myaka… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu ijambo rye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 19, yabereye muri Kigali Convention Center.

    Iyi nama yitabiriwe kandi Madamu Jeannette Kagame, abayobozi mu nzego Nkuru z'igihugu, abanyamuziki, abazwi mu ngeri zinyuranye z'ubuzima, abaturage bo mu bice bitandukanye by'Igihugu n'abandi bagera kuri 1500.

    Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye mu 2003. Ni urubuga Abanyarwanda bahuriramo, bakungurana ibitekerezo.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko afite icyizere cy’uko Abanyarwanda batangiye neza umwaka wa 2024 ndetse biteguye kuwurangiza neza no kuzatangira umwaka wa 2025.

    Yashimye kandi abanyarwanda bitabiriye iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano, agaruka no ku nshuti z’u Rwanda zitabiriye iyi nama igamije kwisuzuma.

    Kagame yavuze ko ‘uyu mwaka Igihugu cyacu gifite byinshi byo gukora’. Avuga ko imyaka 30 ishize ‘tuvuye mu icuraburindi, abacu bishwe twabuze batagira ingano’.

    Yavuze ko n’ubwo hari abijijisha bakagoreka amateka, ukuri kuzwi. Yabwiye abanyarwanda ko nubwo umubare w’abapfobya amateka ari ‘bacye’ ariko ‘ni ikibazo dukwiye guhangana nacyo’.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwihoboye ‘irimo ibyo byago ariko irimo n’igihugu guhinduka kiba igihugu gikwiye kitari ikijyanye n’ayo mateka’.

    Ati “Imyaka 30 irimo ibintu bibiri: Irimo ibyo byago ariko irimo n’igihugu guhinduka kikaba igihugu kindi dukwiye, kitari ikijyanye n’ayo mateka nayo twibuka.

    Kagame yavuze ko muri ibyo bigenda bihinduka mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda n’ubuzima bw’abantu n’imiterere y’Igihugu’ bijyanye n’ukuntu ibisekuru bisimburana.

    Yavuze ko abagejeje imyaka 30 ingana n’iyo u Rwanda rumaze ‘igihugu kibitezeho guhindura igihugu neza’.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagejeje iriya myaka bafite uko barezwe n’imiryango ndetse n’uburyo igihugu cyabareze mu bijyanye na Politiki.

    Ati 'Byose rero biri kuri bo, imyifatire yabo, imyumvire y'inshingano bafite no kumva ko Igihugu ari bo kireba mu myaka yindi 30 iri imbere yacu, bafite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda kurusha ndetse uko twebwe twabigenje.'

    Yabwiye abakiri bato ko uburere bahawe, bibaha impamvu yo kurwanirira igihugu no kumva ko igihugu aribo kireba.

    Ati “Bafite uruhare runini mu guhindura’ ubuzima bw’abanyarwanda, kurusha ndetse batwebwe uko twabigenje… Urwo rubyiruko cyane cyane nibo mbwira. Mugomba kumva uburemere bw’inshingano zanyu nk’abanyagihugu, nk’abantu bakwiriye kuba abantu bazima, biyubaka, bakubaka imiryango yabo, bakubaka n’igihugu.”

    Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye guhanira, no kurwanira uwo ashaka kuba we, kuko nta ‘muntu uzabigufashamo’.

    Yifashishije urugero rw’ikinya batera umurwayi kwa muganga, Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ukwiye kurangazwa n’abantu bamushimagiza, ahubwo akwiye gukora yitekerezaho we ubwe, kandi agaharanira kwiyubaka nk’umuntu.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta muntu n’umwe ufite imbaraga zo guhindura undi, kandi ko nta muntu waremye undi. Yavuze ko igihugu cyose hari ushatse guhangana 'turiteguye, guhangana, ntakibazo.'

    Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibibazo byihariye, ari nayo mpamvu ari Igihugu kidashobora kubaho uko abandi babishaka. Ati “Nta bantu baba bato, keretse iyo ubyigize, keretse iyo ubishatse…”

    Yavuze ko Abanyarwanda bazi icyo bashaka kugeraho, kandi ni ihame badateze gutezukaho. Yavuze ko imyaka 30 ishize igaragaza ko abanyarwanda bavuye i kuzimu, baba abantu, kandi ni ibintu abanyarwanda bagezeho babyifashijemo. 

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutekanye, kandi ruzakomeza kubungunga umutekano w’Abanyarwanda

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi Nama y’Umushyikirano ikwiye kuba umwanya wo kwisuzuma, harebwa aho ‘tuvuye’ kugirango ‘dukomeze tuve ikuzimu tujye i buntu, ibintu twihaye, ibintu twigejejeho’.

    Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze, byagahaye umukoro buri wese wo gukora amasaha arenze ayo abandi bakora.

    Yavuze ko mu buzima bwa buri munsi, buri wese akwiye guhora yisuzuma, areba aho avuye ndetse n’aho ageze, kuko bimufasha kubakira ku ntego ze.

    Umukuru w’Igihugu yasabye abitabiriye iyi nama y’Umushyikirano kubwizanya ukuri, kwisuzuma kandi bihoraho mu rwego rwo kubaka Igihugu.

    Yagaragaje ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubaka, bikwiye guha isomo buri wese ryo kudahora mu makosa, ahubwo agakorana ubushake n’ubushobozi buganisha u Rwanda aheza.

    Kagame yavuze ko ikiremwamuntu gikora amakosa ariko ko iyo umuntu ahora akora akosa akarisubiramo haba hari ikibazo gikomeye, ku buryo hashobora gutekerezwa ko ‘ubikora ubigendereye’.

    Umukuru w’Igihugu yanavuze ko nta gihugu cyatera imbere abantu badakorana, ariko kandi buri wese asabwa gukora mu buryo bw’intangarugero.

    Yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no gutuma abanyamahanga baza mu gihugu, ariko ko bisaba kwitegura mu buryo buhagije mu bijyanye no kubakira.

    Kagame yavuze ko nta kintu bisaba kugirango abayobozi bakore neza kuko ‘biri muri mwe’.

    Ku bijyanye n’umutekano….

    Kagame yavuze ko aho u Rwanda ruvuye n’aho rushaka kugana bikwiye kuba bishingiye ku mutima w’Abanyarwanda.

    Ati 'Kugira ngo ubigereho ntabwo ukora ibintu […], aha mu Rwanda ntabwo Abanyarwanda mucumbitse, ni iwacu, ni iwanyu.'

    Yavuze ko nta munyarwanda ukwiye gukora ibikorwa bye ibirenge bidakora hasi kuko “Abanyarwanda ntabwo mucumbitse, ni iwanyu.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko buri wese uvuga nabi u Rwanda bimugiraho ingaruka, kuko azi neza ko nta muntu n’umwe wavuze nabi u Rwanda ngo bimurwe neza.

    Kagame avuga ko yahaye umukoro abantu wo kumubwira uwavuze nabi u Rwanda byagizeho ingaruka nziza. Ati “Muzamumbwire. Ugahunga Igihugu, ukajya muri Amerika gutwara ikamyo.”

    Yungamo ati 'Muri bo umwe wagize amahirwe, akavuga nibura yavanyemo iki, ni uwuhe? Muzamumbwire. Abanyarwanda nimutaba abantu biha ka gaciro, ni ko muzaba.'

    Yanagarutse ku mvugo z’urwango zikoreshwa na bamwe mu batuye ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Avuga ko ubu mu Rwanda hari impunzi zirenga ibihumbi 10.

    Kagame yavuze ko buri munsi u Rwanda rwakira impunzi ziva muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko iki ari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti urambye, kurusha uko ibihugu byo mu mahanga bihitamo imiryango itageze kuri itanu yo gufasha.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138938/ibyago-no-guhinduka-perezida-kagame-ku-myaka-30-ishize-u-rwanda-rwiyubaka-138938.html

  • Gahongayire yatangiye gufasha mu muziki Cindy… – #rwanda #RwOT

    Cindy Marvine Gateka usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari asanzwe ari umufana ukomeye wa Gahongayire kugeza ubwo yatangiye urugendo rwo gushaka uko bakorana indirimbo, ariko kandi akazakomeza kumufasha mu buryo bwo kwaguka mu mwuka no gushyigikirwa.

    Iyi ndirimbo bafatiye amashusho i Nyamata mu Karere ka Bugesera, yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024.

    Cindy avuga ko iyi ndirimbo yakoranye na Gahongayire usanzwe ari Nyina w'abo ari 'yo ifunguye urugendo rwanjye rw'umuziki nk'umuhanzi'.

    Uyu mukobwa asobanura ko yakuze yiyumvamo impano y'umuziki, ariko kandi atekereza kuyishyigikira akuze. Yavuze ati 'Navukiye mu muryango w'abanyamuziki, kugeza ubwo muri njye niyumvagamo ko igihe kimwe nzabikora mu buryo bw'umwuga.'

    Akomeza ati 'Rero gutangira umuziki nkatangira nkorana indirimbo na Gahongayire, umubyeyi wanjye ni ibintu byampaye imbaraga y'uko nzagera kure.'

    Uyu mukobwa avuga ko afatanyije na Gahongayire banditse iyi ndirimbo 'mu rwego rwo kuvuga gukomera kw'Imana n'ibyo yadukoreye byo gushima'.

    Cindy yakiriye agakiza mu 2012. Kuva icyo gihe atangira urugendo rwo kuririmba muri korali zirimo nka Guérison des ames mu gihugu cy'u Burundi.

    Igihe cyarageze, uyu mukobwa yerekereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z'amasomo, ariko nabwo yiyemezaga gutangira urugendo rw'umuziki.

    Uyu mukobwa amaze iminsi mu Rwanda, ari nabwo yahuraga na Aline Gahongayire akamufasha gutangira urugendo rw'umuziki we no gukuza impano ye.

    Gahongayire yavuze ko muri uyu mwaka ashaka gushyira itafari ku rugendo rw'abandi banyempano nk'imwe mu ntego yihaye.

    Yavuze ati 'Ndashaka gushyira imbaraga cyane cyane muri iki gihe zo gufasha abakiri bato mu muziki ku buryo n'abo impano z'abo zigaragara. Gutangira umuziki kwanjye byaturutse ku gushyigikirwa n'umuryango wanjye, ariko kandi nanjye nagize amaboko yanshyigikiye, rero Cindy natangiye kumufasha muri ubwo buryo.'

    Uyu muhanzikazi uri kubarizwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, yavuze ko guhitamo abahanzi bazakorana azashingira cyane cyane ku bafite impano mu bijyanye no kuririmba, ndetse n'abazafasha kumworohereza. 

    Cindy Marvine Gateka yinjiye mu muziki nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Wondekura Norwa’

    Gahongayire yavuze ko yatangiye urugendo rwo gufasha abanyempano bashya mu muziki 

    Cindy Marvine yashimye Gahongayire wamubereye ikiraro mu rugendo rwe rwo kwinjira mu muziki 

    Gahongayire yavuze ko gukorana na Cindy bitangije urugendo rwe rwo gufasha abakiri bato kwinjira mu muziki 


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WONDEKURA NORWA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138942/gahongayire-yatangiye-gufasha-mu-muziki-cindy-marvine-bakoranye-indirimbo-ya-mbere-video-138942.html

  • Minisitiri w’Intebe Dr.Eduard Ngirente yaraga… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 23 Mutarama 2024 hatangiye  Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro yayo ya 19, Perezida Kagame akaba ari we wayifunguye ku mugaragaro agarariza Abanyarwanda uko igihugu gihagaze cyane yibanda ku mutekano.

    Mu ijambo rya Minisitiri w'Intebe ryibanze ku byagezwemo muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 guhera muri 2017 kugera muri 2024, yatangiye agaragaza ko ibyari biteganyijwe byamaze kugerwaho ku kigero cyiza.

    Yagize ati'Hagiye habaho imbogamizi twahuye nazo nk'Isi yose birimo ihindagurika ry'ibihe ibiza ariko ntabwo byatubujije gushyira mu bikorwa byinshi mubyo twiyemeje.'

    Agaragaza ko mu gihe cy'icyorezo cya COVID19 ubukungu bwasubiye inyuma ku kigero kiri munsi y'ijana ariko ubu bwongeye kuzamuka kugera ku kigero cya 6.9 kandi hari icyizere ko buzakomeza kuzamuka bugasubira hejuru ya 7.

    Minisitri w’Intebe Dr.Ngirente yagaragaje kandi ko imisoro yiyongereye ati'Habayeho  ivugurura mu itangwa ry'imisoro itangwa neza muri iy'imyaka 7 ishize imisoro yikubye inshuro ebyiri guhera muri 2017.'

    Anizeza abanyarwanda kandi ko iri no gukoreshwa neza ati'Kwinjiza amafaranga ni kimwe ariko no kuyakoresha neza ni ikindi.'

    Yongeye kandi kugaragaza ko muri iyi myaka ibikorwa byo korohereza abanyarwanda mu ngendo byashyizwemo imbaraga Guverinoma ifatanije n'abashoramari aho hongewe bisi zitwara abagenzi kugeza ubu izamaze kwishyurwa ari 200, 100 zikaba zaramaze kuhagera gusa izo bateganya ari 340 mu bihe bya vuba.

    Kugeza ubu kandi Minisitri w’Intebe Dr. Edward yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kuzamura ubuhinzi n'ubworozi byanatumye umusaruro wiyongera kuri hegitari uva ku bilo 32 ugera ku bilo 70.

    Yagaragaje kandi ko Miliyari zigera ku 8 zakoreshwaga mu gutumiza imbuto hanze yashowe mu kongererea abatubuzi b'imbere mu gihugu imbaraga ubu izikoreshwa zose zikaba ari iz'imbere mu gihugu.

    Ku birebana  na gahunda y’ubwishingizi mu bworozi n'ubuhinzi yamaze gutangira nubwo Guverinoma igishyiramo nkunganire kandi ubu hari kubakwa uruganda rutunganya amata y'ifu ruzajya rutunganya umusaruro ungana na litiro zirenga ibihumbi 650.

    Mu bikoremezo kandi Minisitiri yagaragaje ko hubatswe imihanda mishya ya Kaburimbo indi iravugururwa, kimwe n'iy’imidengerano yaba mu mujyi no mu bice by'icyaro kimwe n'imiyoboro y'amazi meza yubatswe yaguwe ikanavugururwa, hanubakwa inganda zayo zigera kuri zirindwi.

    Ingo Miliyoni 1.5 nshya muri iyi myaka 7 zagejejweho amashanyarazi byatumye ubu abafite amashanyarazi mu Rwanda bagera kuri 74% bavuye kuri 34%.

    Mu bindi yagaragaje harimo kuba RwandAir yaraguye amarembo itangiza ingendo mu bindi bice bitandukanye birimo Paris, Doha, London, umubare wabakoresha iyi serivisi na wo uriyongera uva ku bihumbi 521 mu 2021 kugera kuri Miliyoni 1,4 muri Nzeri 2023.

    Yagaragaje kandi ko ababyeyi babyarira kwa muganga biyongereye kimwe n'urwego rw'ubuvuzi rurazamuka. Mu gusoza Minisitiri w'Intebe yikije ku bikomeje gushyirwamo imbara.

    Ati'Dushingiye ku Cyerekezo 2050, kigamije gukomeza kuzamura ubukungu bw'Igihugu no guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda, 22 bimwe mu by'ingenzi bizibandwaho birimo kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.'

    Yongeraho ati'Guhanga imirimo myinshi, cyane cyane ku rubyiruko, kongera inganda n'umusaruro wazo, guteza imbere ireme ry'uburezi, guteza imbere ubuvuzi ndetse no kugeza ku baturarwanda ibikorwaremezo bigezweho.'

    Yizeza kandi ko hagiye kongerwa imbaraga mu mikorere ati'Turabizeza ko tugiye kongera imbaraga mu kunoza imikorere n'imikoranire y'inzego ndetse no kurushaho kwegera abaturage, kandi twiyemeje kuzabigeraho.'

    Aboneraho kandi no gushimira Perezida Kagame ati'Mbere yo kurangiza iri jambo, ndagira ngo nongere mbashimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuri uyu mwanya mwari mwangeneye.'

    Minisitiri Dr Edward yagaragaje ko u Rwanda mu myaka 7 ishize hagezwe kuri byinshi mu bukungu, imibereho n’imiyoborere myizaYagaragaje ko nubwo ubukungu bw’Isi n’u Rwanda rurimo bwanyuze mu bihe byo kuzahara kubera ibirimo icyorezo ariko bwongeye kuzahuka ku kigero gishimishijeYagaragaje ko u Rwanda rufite byinshi byo kwishimira kuzamuka ku ishoramari rishingiye ku Bukerarugendo

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138945/minisitiri-wintebe-dreduard-ngirente-yaragaje-ibyagezweho-mu-myaka-7-ishize-138945.html

  • Perezida Kagame yikomye abashaka kwigisha u Rwanda demokarasi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa abantu bashaka kwigisha ibihugu indangagaciro ya demokarasi, kandi na bo bafite ibibazo bahanganye na byo.

    Ibi yabivuze ubwo yatangizaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 23 Mutarama 2024.

    Umukuru w'Igihugu yasabye Abanyarwanda guhaguruka bagaharanira icyo bashaka kuba cyo, aho gutegereza uwakibaha nk'impano kuko idashobora kuramba.

    Yagize ati 'Nta mpamvu n'imwe ikwiye kuba iriho yo kugira urwitwazo. Ukwiye guhaguruka, ukarwanirira uwo ushaka kuba we n'icyo ushaka kugeraho. Ntutegereze undi ngo akiguhe nk'impano kuko nta muntu uzabigukorera. Ku Banyarwanda ni nde utarize isomo ko uharanira, urwanira uwo ushaka kuba? Nta wundi ukwiye kuba abiguha, nta wuhari.'

    Yagereranyije ibyo abantu bategereza guhabwa n'ikinya gishira mu mubiri, umurwayi agasubira kwa muganga.

    Ati 'Biriya bindi bibashuka ni nk'ikinya. Iyo kwa muganga baguteye ikinya ngo utababara, iyo gishize bigenda gute? Ugaruka aho wari. Ibi bindi mwumva babarata, namwe mukumva ko muri ibitangaza cyangwa mukiga imico yabo, bakababwira ngo 'Ntabwo mufite indangagaciro. Tugomba kubigisha indangagaciro'.'

    Perezida Kagame mu nama y'igihugu y'umushyikirano, yavuze ko nta ukwiye kwigisha u Rwanda uko rubaho

    Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ibi bintu byabasubiza inyuma.

    Ati 'Indangagaciro ni iki? Ni ibintu bya bamwe ku Isi, abandi bakabigaburirwa, bagahabwa indangagaciro zo kubatsindagira mu muhogo. Murabyizera? Abantu mwicaye hano, rwa rubyiruko nahoze mvuga, murabyizera? Mukwiye guhangana na byo niba mudashaka gusubira iyo twavuye, mu mateka. Bikwiye kuba bibarakaza.'

    Umukuru w'Igihugu yatangaje ko abashaka guha Abanyarwanda amasomo badafite imbaraga nk'iz'Imana, kuko na bo bafite ibibazo bibugarije, bityo ko badakwiye kwigisha ibyabananiye.

    Yagize ati 'Abo bantu ntabwo bafite imbaraga nk'Imana zo kubwira abantu no kubahatira kugira izi ndangagaciro bashaka n'iyo baba barinaniwe. Isi yose ifite ibibazo n'abo batanga amasomo. Iyo bahura n'ibibazo, bakakubwira gukora ibyo bananiwe kugeraho, bakakubwira ngo 'Ubwo ni ubwiza bwa demokarasi.' Kubera iki bwaba ubwiza bwa demokarasi ndi guhura n'ibibazo? Uri guhangana na demokarasi ariko ibibazo byanjye na demokarasi bikwiye gutandukana n'ibyawe. Gute? Ni ibihe bibazo byiza kurusha ibindi? Byose ni ibibazo. Abantu bakwiye kwiyoroshya. Nta waremye undi.'

    Yatangaje kandi ko Abanyarwanda badashobora kubaho nk'uko abandi babyifuza.

    Ati 'Twebwe nk'u Rwanda ntabwo twashobora kubaho nk'ukuntu bamwe babaho cyangwa ibyo duhora turwana na byo. Dufite ibibazo by'umwihariko. Turi agahugu gato, ubukungu bwacu ntitubufite uko twabwifuza, ni buto ariko nta bantu baba bato keretse iyo ubyigize, keretse iyo ubishaka ko ari ko uba.'

    'Wigize umuntu uzajya uhora asabiriza, uzajye usabiriza. Niwigira ikigoryi, uzaba ikigoryi rwose. Ariko njye, ibyo mvuga n'abo mbwira, nari nzi ko u Rwanda dufite icyo dushaka kuba cyo kandi gishoboka nk'uko no mu myaka 30 ishize byagaragaye ko abantu bashobora kuva ikuzimu, nk'uko twavuye ikuzimu tukongera tukaba abantu. Ntabwo bipfa kuza gusa gusa, nta muntu uza ngo abiguhe. Biva mu byo ukora, biva mu byo ushaka, uko witwara.'

    Inama y'Igihugu y'Umushyikirano izasozwa kuri uyu wa 24 Mutarama 2024.

    The post Perezida Kagame yikomye abashaka kwigisha u Rwanda demokarasi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2024/01/23/perezida-kagame-yikomye-abashaka-kwigisha-u-rwanda-demokarasi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yikomye-abashaka-kwigisha-u-rwanda-demokarasi

  • Bitunguranye Perezida mushya wa Liberia ntiyabashije gusoza ijambo kubera izabukuru #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024 i Monrovia mu Murwa mukuru wa Liberia.

    Kuba Perezida Joseph Boakai ari mu zabukuru ku myaka 79 y’amavuko, ndetse n’ubuzima butameze neza, byabaye ngombwa ko afata akaruhuko mu gihe yarimo ageza imbwirwaruhame ku bitabiriye umuhango w’irahira rye.

    Kubera ubushyuhe bwinshi bwari aho muri Liberia, ngo byagaragaraga ko Perezida Joseph Boakai afite intege nkeya, bimunanira gukomeza kuvuga ijambo ahagaze, birangira arirangije yicaye.

    Mu ijambo rye yagize ati “Turabona ibihe bigoye, turabona byinshi bitagenda, turabona ruswa mu nzego zo hejuru ndetse no mu nzego zo hasi. Ni icyo gituma tuje kugira ngo tubikemure'.

    Perezida Joseph Boakai, yavuze ko bikwiye kongera kubaka ibikorwa remezo byasenyutse, kuvugurura serivisi z’ibanze kuri bose no gutanga amahirwe angana ku Banya-Liberia bose.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Bitunguranye-Perezida-mushya-wa-Liberia-ntiyabashije-gusoza-ijambo-kubera-izabukuru