Blog

  • General wa Kiyovu Sports ikipe yaba yamunaniye akayita #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Ndorimana Jean François Regis [General] yamaze kwegura ku mwanya wo kuyobora Kiyovu Sports nyuma y’ibibazo by’ugarije iyi kipe.

    Uyu mugabo bivugwa nyuma y’ibibazo uruhuri iyi kipe yisanzemo by’amikoro yasanze atabasha kubisohokamo yahisemo kwegura.

    Bivugwa ko yamaze kumenyesha komite Nyobozi ye ko atakiri umuyobozi w’iyi kipe.

    Ibi kandi bigaragarira ku kuba General atarabonetse mu nama itegura umukino wo kwishyura wa Gorilla FC mu gikombe cy’Amahoro yabaye ku wa Mbere ndetse akaba ataranitabiriye uyu mukino.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, visi perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim yavuze ko na we atazi aho General ari.

    Ati “Perezida Ndorimana nanjye sinamubonye ku mukino, nta nubwo yamenyesheje (…) niba yeguye ntabwo mbizi, sindabimenya.”

    Muri Nyakanga 2023 nibwo General yagizwe perezida w’umuryango wa Kiyovu Sports maze muri Nzeri 2023 aza guhirika Mvukiyehe Juvenal wari perezida wa Kiyovu Sports Company LTD wari wamuzanye, ni nyuma yo kumushinja ko yananiwe gutunga iyi kipe yacungirwaga muri Kompanyi ayigarura mu muryango.

    Nyuma yaje no kugirwa perezida wa Kiyovu Sports Company LTD. Gusa kuva icyo gihe yagiye ihura n’ibinazo uruhuri, amaburuwa yasohotse umusubirizo y’abakinnyi bayitsinze muri FIFA kubera kubirukana binyuranyije n’amategeko, kubuzwa kwandikisha abakinnyi bashya kubera bananiwe kwishyura amadeni, ubu ifitiye abakinnyi ibirarane by’amezi 2.

    Biravugwa ko General yamaze kwegura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/general-wa-kiyovu-sports-ikipe-yaba-yamunaniye-akayita

  • Umwarimu wigisha primary muri Rusizi yafashwe ari gusambanya umwana mu ishyamba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwarimu w'imyaka 32 wigisha mu ishuri ribanza rya Mukenke, mu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, ari mu maboko y'ubuyobozi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanyiriza umwana w'imyaka 15 mu ishyamba ry'umuturage riri muri uyu murenge.

    Amakuru ducyesha IMVAHO NSHYA avuga ko uyu mwarimu atari ubwambere yari asambanyije uyu mwana.

    Uwatanze amakuru yavuze ko uyu mwana yabwiye abantu bakuru ko mwarimu yamusambanyije ndetse ko yamusabye ko baza kongera guhurira ku kabari akamugurira fanta ubundi bakajya mu ishyamba riri hafi aho bakongera bagakora imibonano mpuzabitsina ndetse akamuha 1000rwf nkuko yayamuhaye mbere.

    Nkuko umwana yabibabwiye niko byagenze, mwarimu yamuguriye fanta ebyiri, ubundi amwereka ishyamba bajyamo , ku buryo fanta yanyuma umwana yayimaze bari mu gikorwa k'imibonano mpuzabitsina ahagana Saa mbiri z'umugoroba.

    Gusa ku bwamahirwe make ya mwarimu bamwe umwana yabwiye bari babakurikiye, babafatira mu cyuho. Umwarimu yajyanywe ku biro by'akagari naho umwana ahita ajyanywa kwa muganga ngo yitabweho.

    Umuyobozi mukuru w'ikigo uyu mwarimu yigishagaho yavuze ko amakuru yayamenye ahagana Saa tatu z'ijoro kuko umwarimu yafatiwe mu cyuho Saa mbiri z'ijoro.

    Gusa umuyobozi w'ikigo yijeje ababyeyi ko ntagikuba cyacitse, ndetse ko bagiye gushaka uwo baba basimbuje uwo mwarimu mu gihe ibye bitarasobanuka. Yabijeje ko amasomo yigishaga mu mwaka wa 2 atazahagarara.

    Ubwo iyi nkuru yakorwaga, uyu mwarimu yari akiri mu maboko y'ubuyobozi hategerejwe RIB.

    Source : https://yegob.rw/umwarimu-wigisha-primary-muri-rusizi-yafashwe-ari-gusambanya-umwana-mu-ishyamba/

  • Umwarimu arakekwaho gusambanya umwana inshuro ebyiri akamuha 1.000Frw na Fanta #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu yatawe muri yombi ku ya 22 Mutarama 2024 nyuma y’uko akekwaho gusambanyiriza umwana mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Kiziguro mu Murenge wa Nkungu.

    Uyu mwarimu afite imyaka 32, mu gihe umwana w’umukobwa akekwaho gusambanya we afite imyaka 15.

    Umwana wasambanyijwe, wahise ajyanwa ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo yitabweho n’abaganga, yavuze ko uwo mwarimu yabanje kumusambanya ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ubundi akamuha amafaranga igihumbi kugira ngo ntabivuge, akamubwira ko ku munsi ukurikiyeho bazahurira mu isantere akamugurira Fanta ubundi bakongera kubikora.

    Amakuru y’ifatwa ry’uyu mwarimu, yemejwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi wavuze ko inzego zahise zitangira iperereza.

    Yagize ati 'Icyo turi gukora nk’ubuyobozi bw’Akarere, ni ugukurikirana ko uwahemukiwe yitabwaho n’inzego z’ubuzima zibishinzwe ariko noneho n’uwakoze icyaha akaba ari gukurikiranwa na RIB.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umwarimu-arakekwaho-gusambanya-umwana-inshuro-ebyiri-akamuha-1-000Frw-na-Fanta

  • U Burundi bwabaye nk’ubwihunza ibyatangajwe na Perezida wabwo byafashwe nka rutwitsi ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Ndayishimiye yabivigiye i Kinshaka ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rurenga 500.

    Ndayishimiye usanzwe anafite inshingano zo kuzamura urubyiruko mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose ngo agafasha urubyiruko rw’u Rwanda kwigobotora, ngo kuko rumeze nk’urufungiye mu Gihugu cyarwo.

    Ni amagambo yahise yamaganirwa kure n’abanyapolitiki banyuranye, ndetse ku wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024, Guverinoma y’u Rwanda ishyira hanze itangazo yamagana iri jambo 'rutwitsi’ ivuga ko ritari rikwiye kuvugwa n’ufite mu nshingano amahoro n’umutekano n’urubyiruko by’umwihariko akaba Umukuru w’Igihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, Umunyamabanga Mukuru wa Leta mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Jerome Niyonzima, yashyize hanze itangazo avuga ko ibisobanuro byahawe ijambo rya Ndayishimiye, byahimbwe.

    Yavuze ko Ndayishimiye atavuze ko ashaka gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi, ahubwo ko 'yababajwe n’uko urubyiruko rw’u Rwanda rutaboneka mu mahuriro y’akarere kugira ngo ruganire n’abandi, aruhamagarira kujya rwitabira.'

    Iri tangazo rya Jerome Niyonzima rikomeza rivuga ko ubutumwa bwa Ndayishimiye bwakorewe amakabyankuru, hagamijwe kuyobya uburari ku kibazo nyirizina kiri hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

    Muri iri tangazo, u Burundi bwongeye gushinja u Rwanda gufasha abahungabanya umutekano w’iki Gihugu cy’igituranyi, nyamara u Rwanda na rwo ntirwahwemye kubihakana rwivuye inyuma.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/U-Burundi-bwabaye-nk-ubwihunza-ibyatangajwe-na-Perezida-wabwo-byafashwe-nka-rutwitsi-ku-Rwanda

  • Minisitiri w’Ubuhinzi yagaragaje ko gucyurira Abanyarwanda indagara bigiye kuba amateka #rwanda #RwOT

    Dr Ildephonse Musafiri yabivugiye mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ubwo yagarukaga ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, agaragaza uburyo hari gukorwa ibishoboka kugira ngo uyu musaruro wiyongere.

    Nko ku musaruro w’ubworozi bw’amafi, Dr Musafiri yavuze ko hifuzwa ko amafi akoreshwa mu Rwanda agomba kuba yabonetse mu Rwanda, ku buryo atazongera kuva hanze.

    Yagize ati 'Turashaka guca ibintu byo kuzana amafi hanze, ibintu byo kujya baducyurira indagara byateye turashaka kubirandura.'

    Yakomeje anavuga ko ariko abacyurira Abanyarwanda indagara, batazi ko mu Rwanda hari n’isambaza zinaryoha kurusha izo ndagara.

    Ati 'Buriya dufite isambaza mu kiyaga cya Kivu ziryoshye kurusha indagara, kuva Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke, Rusizi hose bararoba buri munsi, tugiye gutuburiramo Tyrapia.'

    Yaboneyeho kugaragaza inkuru nziza ko Guverinoma y’u Rwanda ifitanye umushinga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu kuzamura umusaruro w’amafi, ku buryo mu myaka itanu iri imbere, nta mafi azongera kuva hanze.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Minisitiri-w-Ubuhinzi-yagaragaje-ko-gucyurira-u-Rwanda-indagara-bigiye-kuba-amateka

  • Tuzarwana nk'abadafite icyo batakaza kandi hari uzishyura ikiguzi atari twe-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Atangiza inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 19, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul yahaye gasopo uwo ariwe wese watekereza gushoza intambara k'u Rwanda, arushora mu mateka asharira rwanyuzemo, yiteguye kwivuna umwanzi akarwana nk'udafite icyo atakaza.

    Perezida Kagame yagize ati' aho twari turi mu myaka 30 ishize, nta kibi kurushaho cyatubaho. Binavuze rero ko udushyize mu buryo butuma dutekereza ko dusubiye muri ibyo bihe, ntacyo gutakaza dufite, tuzarwana nk'abadafite icyo batakaza kandi hari uzishyura ikiguzi atari twe'.

    Perezida Kagame, ibi yabivuze asa n'ukomoza ku mvugo z'Abakuru b'Ibihugu by'u Burundi na DR Congo bamaze iminsi bamwibasira, bamushinja kubangamira umutekano w'Akarere, ndetse banageze aho berura ko bashaka gukuraho ubutegetsi bwe. Muri iyi nama, yavuze ko yahisemo kwicecekera aho gusubiza ibyo yise ibitutsi kuko bitica.

    Yagize kandi ati' Mwabonye ko ntigeze nsubiza ibitutsi bituruka mu Majyepfo( Burundi) no mu Burasirazuba( DR Congo), ibyo nti byica ariko hari icyo bazigishwa n'ibihe. Bazabona ko bakoze ikosa rikomeye'.

    Ubwo yavugaga ku ntambara u Rwanda rwashorwamo na DR Congo ifatanije n'inshuti zayo, Perezida Kagame yavuze ko uzabigerageza ashobora kuzabyicuza. Yagize kandi ati' Mu kurengera iki gihugu, mu gihe turwana, mu gihe dutewe, ntawe mbisabira uburenganzira, ntibibaho'. Yakomeje yizeza ko Igihugu gitekanye, kirinzwe, ko kandi ariko bizahora.

    Yakomeje agira ati' Numva hari abashyushye ko ibibera mu burengerazuba no mu majyepfo ngo baba bagerageza kwegeranya bamwe mu Banyarwanda badafite uko bimereye, basakuriza hanze ngo babahinduremo abayobozi b'u Rwanda b'ejo hazaza. Sinzi niba ibyo bishoboka kuko bamwe bazabarambirwa babatwoherereze, cyangwa na njye nzagenda mbizanire, mbagarure mu rugo mbereke ko bakosheje bava hano'.

    Umukuru w'Igihugu, yavuze ku mvugo z'urwango zikomeje guhemberwa mu karere n'abakuru b'ibihugu bituranyi, yaba u Burundi ndetse na DR Congo, ahamya kandi ko hari umugambi wo kwibasira abo mu bwoko bw'Abatutsi, ko kandi hari igisa n'umugambi wo kubahindira cyangwa kubohereza mu Rwanda bitirirwa ko aricyo gihugu cyabo cy'inkomoko. Yavuze ko ibirimo kuba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bisa n'ibyibutsa ibihe bibi u Rwanda n'Abanyarwanda banyuzemo mu myaka 30 ishize.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/24/tuzarwana-nkabadafite-icyo-batakaza-kandi-hari-uzishyura-ikiguzi-atari-twe-perezida-kagame/

  • Mbere yo gucakirana na APR FC, AS Kigali yasinyishije rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

    Mnere yo guhura na APR FC mu gikombe cy’Amahoro, AS Kigali yagaruye rutahizamu w’Umurundi wakinaga muri Libya, Shani Hussein Tchabalala.

    Uyu munsi AS Kigali ikaba ikina na APR FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe Cy’Amahoro aho umukino ubanza APR FC yari yabatsinze 1-0.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu rutahizamu wahoze ayikinira bakaza gutandukana muri Nzeri 2023 ubwo yari agiye muri Al Ta’awon yo muri Libya.

    Ntabwo byakunze ko aguma muri iyi kipe kuko ku Cyumweru nibwo impande zombi zemeje ko zamaze gusesa amasezerano.

    Tchabalala umwe mu bakinnyi ngenderwaho iyi kipe yari ifite, akaba ayigarutsemo mu gihe cy’amezi 6, ni ukuvuga kugeza umwaka w’imikino wa 2023-24 urangiye.

    Shabani Hussein Tchabalala yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Amagaju FC, Rayon Sports, Bugesera FC na AS Kigali.

    Tchabalala yagarutse muri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-yo-gucakirana-na-apr-fc-as-kigali-yasinyishije-rutahizamu-mushya

  • Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024 nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura y'igikombe cy'Amahoro ya 1/8 cy'irangiza, aha Kiyovu SC yasezerewe ndetse na Interforce FC.

    Ni imikino yabereye kuri Kigali Pele Stadium aho guhera ku isaha ya Saa cyenda, ikipe ya Kiyovu SC yatsinze ikipe ya Gorilla FC ibitego 3-1 ariko iza gusezererwa.

    Kiyovu yatsindiwe na Sharif Bayo ibitego bibiri ndetse ikindi gitsindwa na Muhozi Fred, ku ruhande rwa Gorilla FC yo yatsindiwe na Nsengiyumva Mustapfa.

    Nyuma yaho umukino urangiye gutya, Kiyovu yari yatsinzwe 2-0 mu mukino ubanza na Gorilla FC, iyo uteranyije umusaruro w'imikino yombi amakipe yanganyije 3-3 bityo ikipe y'Urucaca yasezerewe ku gitego kimwe yatsindiwe hanze.

    Nyuma y'uyu mukino, guhera ku Isaha ya saa kumi nebyiri ikipe ya Rayon Sports yakiriye Interforce FC umukino urangira Gikundiro itsinzwe ibitego 2-1.

    Ku ruhande rwa Interforce yatsindiwe ibitego bibiri na Irakoze Mugisha naho ku ruhande rwa Rayon Sports yo yatsindiwe na Iraguha Hadji.

    Nubwo Rayon Sports yatsinzwe muri uyu mukino wo kwishyura, Rayon Sports yakomeje ku giteranyo cy'ibitego 5-2 kuko yatsinze umukino ubanza ibitego 4-0.

    Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe niwo wa mbere umutoza wayo mushya Julien Mette yagaragariyeho atoza nyuma yo guhabwa amasezerano muri Gikundiro.

    Kuri uyu wa Gatatu imikino yindi  ya 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro irakomeza muri ubu buryo:

    Mukura VS vs Addax

    Police FC vs Kamonyi FC

    Musanze FC vs Vision FC

    Muhazi United vs Gasogi United

    Marine FC vs Bugesera FC

    APR FC vs AS Kigali

    The post Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yasezerewe-na-gorilla-fc-rayon-sports-itsinda-interforce-fc-mu-mikino-ya-1-8-cyigikombe-cyamahoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yasezerewe-na-gorilla-fc-rayon-sports-itsinda-interforce-fc-mu-mikino-ya-1-8-cyigikombe-cyamahoro

  • M23 yavuze ibyo FARDC n’ingabo z’u Burundi baramutse bakora yamaganye #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryatanzwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024.

    Muri iri tangazo rigaragaza uko ishusho y’urugamba ruhagaze kuri uyu wa Kabiri, uyu mutwe wa M23, wavuze ko kuva mu gitondo abo bahanganye baramutse basuka ibisasu mu bice bituwemo n’abaturage.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Muri iki gitondo saa 09:45′, ubufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa bashimuse abantu 12 (abacuruzi n’abashoferi) muri Katshiru.'

    Umuvugizi wa M23 yakomeje avuga ko aba bantu bashimuswe barimo berecyeza mu mujyi wa Goma ubwo bavaga muri Butembo banyuze Katshiru aho bafatiwe.

    Uyu mutwe wa M23 wasoje uvuga ko ukomeje intego yayo yo gukura ubu butegetsi bwa Congo bukomeje guhonyora uburenganzira bwa bamwe mu banyekongo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/M23-yavuze-ibyo-FARDC-n-ingabo-z-u-Burundi-baramutse-bakora-yamaganye

  • Biravugwa ko Kiyovu Sports nta muyobozi igifite kugeza ubu ndetse n’umutoza yinangiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Kiyovu Sports nta muyobozi igifite kugeza ubu ndetse n'umutoza yinangiye

    Ikipe ya Kiyovu Sports iri mu bibazo kugeza ubu byo kubura intsinzi biterwa no kuba abakinnyi batameranye neza n'ubuyobozi, bivugwa ko iyi kipe uwari umuyobozi wayo yeguye.

    Hashize amezi agera kuri 4 Ndorimana Francois Regis uzwi nka General afashe ikipe ya Kiyovu Sports yeguje Mvukiyehe Juvenal wari umaze kubaka igitinyiro mu bacyeba b'iyi kipe.

    Uyu muyobozi wari uyoboye Kiyovu Sports, biravugwa ko yamaze gusezera bitewe ni uko ngo inama yagombaga gukorwa ni mugoroba ngo ntabwo yigeze ayitabira kandi hagombaga kuvugirwamo ibibazo by'imishahara abatoza batarahabwa.

    Bivugwa ko abakinnyi ba Kiyovu Sports bahawe umushahara ariko abatoza ntibayabona none BIPFUBUSA utoza iyi kipe yamenyesheje ubuyobozi ko umukino ugomba kubahuza na Gorilla FC ngo ntabwo ari buwutoze kereka nahabwa amafaranga.

     

     

    Source : https://yegob.rw/biravugwa-ko-kiyovu-sports-nta-muyobozi-igifite-kugeza-ubu-ndetse-numutoza-yinangiye/