Blog

  • Umutoza mushya wa Rayon Sports yanenze imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ndetse akurira inzira ku murima aba-Rayon bumvako ikipe yabo izatwara igikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa Rayon Sports, Julien Mette, yanze kwizeza abafana b'iyi kipe ko azatwara igikombe ahubwo ko azagerageza guhindura imyitwarire yasanganye abakinnyi.

    Uyu mutoza yabigarutseho ubwo yari amaze gutsindwa na Interforce FC ibitego 2-1, ariko Rayon Sports ikayisezerera ku giteranyo cy'ibitego 5-2 mu mikino yombi, bityo ikerekeza muri ¼ cy'Igikombe cy'Amahoro.

    Abajijwe icyo abafana bamwitegaho, Julien yavuze ko atabizeza igikombe ndetse n'umutoza ubikora aba ari umubeshyi.

    Yagize ati 'Sinasezeranya igikombe, abakora batyo navuga ko ari ababeshyi. Niba umutoza aje agasezeranya Perezida igikombe, ntuzafate uwo mutoza. Icyo nasezeranya ni uguhindura iyi myitwarire nk'iyo nabonye.'

    Source : https://yegob.rw/umutoza-mushya-wa-rayon-sports-yanenze-imyitwarire-ya-bamwe-mu-bakinnyi-biyi-kipe-ndetse-akurira-inzira-ku-murima-aba-rayon-bumvako-ikipe-yabo-izatwara-igikombe/

  • Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yanze kwizeza abakunzi ibisa nko kumanura ibisiga utari umurozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yanze kwizeza abakunzi ibisa nko kumanura ibisiga utari umurozi

    Umufaransa Julien Mette umaze iminsi arimo gutoza ikipe ya Rayon Sports nk'umutoza mukuru nyuma yaho idahisemo gukomezanya na Mohamed Wade.

    Uyu mutoza yakoresheje imyitozo ya mbere ku munsi wo kuwa mbere w'iki cyumweru turimo, umutoza nyuma yayo atangaza ko yatangiye amenya abakinnyi b'iyi kipe kugirango amenye abakomeye azajya akoresha.

    Uyu mutoza yaje gutangaza ko abakunzi ba Rayon Sports atabizeza igikombe cya shampiyona bijyanye na APR FC ibari imbere ndetse gutsinda itarimo guhagarara Kandi ubona ko nta n'ikipe izapfa kuyihagarara imbere.

    Julien Mette yaje kongera ibi kubishimangira akimara kubona ikipe yakinishije ku munsi wejo ntabushobozi bwatuma itwara igikombe, ubwo yatsindwaga na Interforce FC ibi bisa nkaho uyu mutoza yanze kwizeza ibishoboka abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports bijyanye ni urwego yabonye bamwe mu bakinnyi bafite.

    Ntabwo ikipe ya Rayon Sports yavuye ku bikombe byose usibye ko gutwara shampiyona kugeza ubu bigoye cyane kuko ubu hagati yayo na APR FC harimo amanota 6 ndetse n'ikirarane izakina na Marine FC benshi bemeza ko izanayitsinda hagahita hajyamo amanota 9.

    Ibi bivuze ko kugirango ikipe ya Rayon Sports itware igikombe bisaba ko APR FC itsindwa 3 cyangwa ikanganya 2 noneho Rayon Sports byazahura ikayitsindira ariko nabwo Police FC na Musanze FC ziri hagati nazo zikaba zatakaje.

    Rayon Sports kugeza ubu ifite amahirwe mu gikombe cy'amahoro kuko iri mu nzira nziza ndetse ikaba igiye kuzahura n'ikipe hagati ya Musanze FC na Vision FC zirahura uyu munsi, nubwo naho umutoza atagize icyo abizeza.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sports-julien-mette-yanze-kwizeza-abakunzi-ibisa-nko-kumanura-ibisiga-utari-umurozi/

  • FERWAFA yamenyesheje ikipe ya Addax SC ya Mvukiyehe Juvenal ko itazakomeza kwakira imikino y’igikombe cy’Amahoro ku kibuga cy’i Rugende kimeze nk’umurima w’umiceli – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Addax SC ya Mvukiyehe Juvenal, yavuye I Rugende izajya yakirira ku kibuga cya East Africa College I Masaka.

    Umukino urayihuza na Mukura VS uraba kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 niho urabera.

    FERWAFA niyo ya yamenyesheje Addax ko yahinduriwe ikibuga, doreko hari abavugaga ko ikinira mu kibuga kimeze nk'umurima w'umuceli.

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yamenyesheje-ikipe-ya-addax-sc-ya-mvukiyehe-juvenal-ko-itazakomeza-kwakira-imikino-yigikombe-cyamahoro-ku-kibuga-cyi-rugende-kimeze-nkumurima-wumiceli-amafoto/

  • Massamba yataramiye muri Amerika mu gitaramo… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyahujwe n'Umunsi Ngaruka mwaka uzwi nka 'New Year Gala', uhuza Abanyarwanda batuye muri Georgia, Tennesse no mu y'indi mijyi mu rwego rwo kwizihiza umwaka Mushya; imibare igaragaza ko kuri iyi nshuro iki gitaramo kitabiriwe n'abantu bari hagati ya 100 ndetse na 150.

    Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde. Ni mu gihe ibirori byasusurukijwe na Massamba Intore ndetse n’umuraperi Jay Pac usanzwe atuye muri Amerika.

    Mu bandi bitabiriye iki gitaramo, harimo abari mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’abanyarwanda batuye muri Georgia, hari kandi abo mu bindi bihugu nko muri Uganda, Zimbabwe na Kenya bagiye kwifatanya n’abanyarwanda batuye muri Amerika.

    Ibi birori byatangijwe na Herbert Diego wahaye ikaze abitabiriye ndetse anagaruka kuri zimwe muri gahunda bateganya gukora. Ibi birori kandi byanasusurukikwe n’Itorero Irebe ryari riyobowe na Jacques Nyungura ndetse na Nadine.

    Iki gitaramo kandi cyatangiwemo ibihembo ku bantu bitanze mu guteza imbere abanyarwanda batuye muri Atlanta barimo Leila Kabanda, Raissa, Iradukunda Sandrine ndetse na Jacque Nyungura. Aba bombi bashyikirijwe ibihembo na Ambasaderi Mathilde.

    Intore Massamba yaririmbye muri iki gitaramo aherekejwe n’umubyinnyi Icakanzu Contante wamenyekanye cyane mu Itorero Inganzo Ngari. Ni mu gihe umuraperi Jay Pac we yaririmbye mu birori bya ‘After Party’.

    Ni cyo gitaramo cya mbere Massamba yakoreye hanze y'u Rwanda, kuva umwaka wa 2024 watangira, ariko mu 2023 yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye.

    Aherutse kubwira InyaRwanda ko yishimiye gutaramira muri Atlanta. Massamba yaherukaga gutaramira mu bihugu birimo Canada, icyo gihe yaririmbye mu ihuriro ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye muri Amerika ya Ruguru.

    Ibi bitaramo yabihuriyemo n'abarimo The Ben. Iyi nama y'iri huriro yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye n'Ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n'iry'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rw'Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

    Iri huriro ryitabiriwe n'abarenga 2000, haganirwa ku rugendo rw'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho, ndetse habayeho n'umwanya wo guhura kw'abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.

    Urubyiruko rwaganirijwe ku ngingo zinyuranye zirimo gukunda Igihugu, amahirwe ahari mu ishoramari, indangagaciro n'ibindi.

    Massamba Intore ni umuhanzi ubikora kinyamwuga akaba ari umucuranzi, umwanditsi w’ibihangano, umukinnyi akaba ndetse ari umutoza w’imbyino gakondo nyarwanda mu itorero rikuru ry’igihugu, Urukerereza, akaba ari umwe mu bahanzi bamamaye mu Rwanda mu gukora ibihangano byibanda ku muco nyarwanda.

    Massamba ari kumwe n’abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Georgia n’inshuti z’u Rwanda

    Byari ibyishimo bisendereye ku banyarwanda batuye muri Atlanta mu kwizihiza intangiriro z’umwaka wa 2024

    Massamba yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, urukumbuzi rw’abafana ruriyongera

    Massamba Intore yaririmbaga anyuzamo akaramukanya n’abafana b’inganzo ye 

    Ababyinnyi b’itorero Irebe bafashije Abanyarwanda gususuruka mu ndirimbo zubakiye ku muco Nyarwanda

    Umuraperi Jay Pac [Uwa kabiri uvuye iburyo] ari kumwe n’inshuti ze muri ibi birori byihariye


    Umubyinnyi Icakanzu Contante wafashije Massamba Intore muri iki gitaramo muri Amerika

    Abayobozi mu nzego zinyuranye muri Diaspora bagiye bafata ijambo muri iki gikorwa

    Umuraperi Jay C yaririmbye mu birori by’umusangiro byaherekeje iki gikorwa. Yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘We Move’

    Ambasaderi Mukantabana Mathilde [Uri hagati] ari kumwe n’abanyarwanda babarizwa muri Amerika



    Umuhanzi Massamba Intore ari kumwe na Ambasaderi Mukantabana Mathilde


    Icakanzu Contante [Uri iburyo] yafashije Massamba Intore gutaramira Abanyarwanda muri Amerika








    Ambasaderi Makantabana Mathilde yashyikirije ishimwe bamwe mu banyarwanda bahize abandi mu guteza imbere bagenzi babo

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UMUDAMAZERA’ YA MASSAMBA INTORE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138978/massamba-yataramiye-muri-amerika-mu-gitaramo-cyashimiwemo-abanyarwanda-bahize-abandi-amafo-138978.html

  • Kiyovu Sports yatandukanye na ba rutahizamu babiri #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze gutandukana na ba rutahizamu babiri umunya-Liberia, Obediah Mikel ndetse n’Umugande Bryan Kalumba.

    Aba bose bakaba barinjiye muri Kiyovu Sports mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2023-24 utangira.

    Ntabwo byakunze ko babona umwanya wo gukina muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru kubera urwego rwa bo ruri hasi, bakaba baricaranye n’ikipe bemeza gusesa amasezerano.

    Obediah Mikel Mu Gushyingo 2023 yari yandikiye Kiyovu Sports ayishyuza miliyoni 25.

    Muri ayo mafaranga harimo 5,000,000 Frws yagombaga guhita ahabwa agisinya amasezerano, 18 000 000 Frws yagombaga guhabwa shampiyona igitangira ndetse n’amafaranga y’umushahara wa buri kwezi.

    Uyu mukinnyi wari wasinye imyaka 3 akazajya ahembwa ibihumbi 600 Frw ku kwezi, yaje kwicarana n’ubuyobozi bumwemerera kumwishyura amezi abiri y’umushahara, ni ukuvuga miliyoni 1.2 Frw ndetse no kumuha itike y’indege imusubiza iwabo, byose byaragendaga bikagwa muri miliyoni 2 Frw, amakuru avuga ko azahaguruka mu Rwanda ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2024.

    Amakuru avuga ko kandi rutahizamu Bryan Kalumba amaze kumvikana n’iyi kipe gusesa amasezerano yahise yerekeza iwabo muri Uganda ubu akaba ari ho ari.

    Bryan Kalumba yamaze kugera muri Uganda

    Obediah Mikel Freeman Haaland arava mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yatandukanye-na-ba-rutahizamu-babiri

  • Rayon Sports ikubiswe n’impinja abafana bataha bikoma umukinnyi wabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ikubiswe n'impinja abafana bataha bikoma umukinnyi wabo

    Kuri uyu wa kabiri ikipe ya Rayon Sports yakiriye Interforce FC mu mukino wo kwishyura w'igikombe cy'amahoro birangira Rayon Sports itsinzwe irushwa cyane ibitego 2-1.

    Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba utangira ikipe ya Rayon Sports ihuzagurika cyane ndetse iza no gutsindwa igitego hakiri kare cyane ishaka uko ikishyura biranga.

    Mu gice cya kabiri Interforce FC nabwo yatangiye yataka cyane abakinnyi bayo wabonaga barusha cyane Rayon Sports yari yabanje mu kibuga abakinnyi benshi badasanzwe babanzamo ndetse ihita ibona ikindi gitego cya kabiri.

    Rayon Sports nk'ikipe nkuru yaje gukoresha imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri kugirango ibone ibitego byo kwishyura baza kubona amahirwe bahabwa Penalite iterwa nabi na Joachiam Ojera.

    Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Iraguha Hadji wabonaga ko irimo gukomanga cyane birangira ari ibitego 2-1. Ubwo duteranyije umukino ubanza nuwo kwishyura biba bibaye ibitego 5 bya Rayon Sports kuri 2 bya Interforce FC.

    Uyu mukino abafana batashye barakariye cyane Joachiam Ojera wahushije Penalite agatuma bataha banganyije na Interforce FC y'abakinnyi bakiri bato. Ntabwo ari uyu gusa ahubwo abo twaganiriye baribaza icyo Kalisa Rashid yabaye gituma ntamupira muzima agitanga ndetse akagenda atakaza imipira imwe n'imwe yanaviragamo Rayon Sports guhura n'ibibazo.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ikubiswe-nimpinja-abafana-bataha-bikoma-umukinnyi-wabo/

  • Mu ijoro, imodoka yari itwawe n’uwahaze agatama yakoreye impanuka mu kanogo igonga ipoto ya kamera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu batatu bakomerekeye mu mpanuka y'imodoka Jeep Toyota ifite pulaki nomero RAD 068 G, ya kompanyi itwara abagenzi ikorera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki 23 Mutarama 2024 igeze mu Kanogo iturutse mu mujyi, irangirika bikomeye ndetse inagonga ipoto ya 'Camera' y'umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n'umuvuduko waturutse ku businzi, kuko uwari uyitwaye ibipimo byagaragaje ko yari yafashe ku bisindisha.

    Ati 'Uwari uyitwaye yageze mu Kanogo ava mu mujyi ajya i Gikondo, agonga ipoto ya camera y'umutekano irarimbuka n'imodoka igwa igaramye irangirika. Umushoferi yakomeretse byoroheje n'abandi babiri bari kumwe bakorana na we barakomereka, bombi bahise bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kanombe kugira ngo bitabweho'.

    SP Emmanuel Kayigi yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amategeko yawo.

    SP Kayigi avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y'u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza, kandi ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n'imiterere y'umuhanda bagendamo, ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w'ibinyabiziga mu muhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.

    Ati 'Rwose turasaba abashoferi kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kuko biri mu bintu byangiza ubuzima bwabo n'ubw'abandi ndetse bikangiza n'ibikorwa remezo'.

    SP Kayigi asaba abantu kubahiriza gahunda ya Tunywe Less, kuko ifasha buri wese kugenzura no gukora ibyo ashinzwe neza bitamugizeho ingaruka, ariko cyane cyane abatwara ibinyabiziga akabasaba ko bakwiye kureka gutwara imodoka igihe bazi ko basinze, bagashaka abandi babatwara aho kujya guteza impanuka mu muhanda.

    SP Kayigi aributsa abashoferi bose ko bakwiye kwirinda kuvugira kuri telefone igihe batwaye, kuko biri mu bibarangaza bigatuma habaho impanuka.

    Source : https://yegob.rw/mu-ijoro-imodoka-yari-itwawe-nuwahaze-agatama-yakoreye-impanuka-mu-kanogo-igonga-ipoto-ya-kamera/

  • Umunyarwenya Prince Nshizirungu yambitse impe… – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, mu kabari ka Shooters Club, aho Prince n'abanyarwenya bagenzi be basanzwe bakorera ibitaramo by'urwenya mu rwego rwo gufasha abafana b'abo gususuruka.

    Prince usanzwe ari umunyamakuru wa Power Fm, yabwiye InyaRwanda ko yafashe icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we Christelle Gisa, kubera ibihe by'urwibutso by'imyaka icyenda ishize biyemeje gutangiza umuryango mushya.

    Uyu musore yavuze ko imyaka icyenda yabanjirijwe no kuba inshuti zisanzwe, kugeza ubwo ubushuti bwabo bwarandaranze biyemeza gukundana urukundo rwitamuruye, inshuti n'imiryango babiha umugisha.

    Prince yagize ati 'Ni umuntu twahuje byinshi. Twabanje kuba inshuti nyuma twisanga mu rukundo. Navuga ko ari umukobwa udasanzwe mu buzima bwanjye.'

    Akomeza ati 'Nk'uko ubizi mu buzima habamo ibyiza n'ibibi no mu rukundo ni uko bigenda, ariko icyo nishimira ni uko Imana idushoboje, imyaka icyenda ikaba igeze turi kumwe. Ni umukobwa nakunze n'umutima wanjye wose.'

    Prince ni umwe mu banyarwenya bazwi cyane mu itsinda rya 'Comedy Knights', aho akorana n'abarimo Babou, Michael Sengazi, Herve Kimenyi n'abandi banyuranye.

    Amaze kugaragara mu bitaramo by’urwenya birimo nka Kigali International Comedy Festival, Seka Live, Caravane du rire, iserukiramuco ryo muri Kenya yitabiriye n’ibindi bikorwa.

    Kuri we ashingiye ku gihe cy'imyaka irindwi ishize ari mu banyarwenya 'Comedy yatunga umuntu ikakugeza ku rwego rwo hejuru'.

    Uyu musore utuye i Nyamirambo, avuka mu muryango w’abana babiri. Avuga ko kwinjira mu banyarwenya ari impano yakuranye, kuko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yari umusore usakuza cyane kandi uganira.

    Mu mwaka wa 2016, nibwo yinjiye mu gutera urwenya. Kuva ubwo, urugendo rwe ruraguka kugeza n’uyu munsi. Urugendo rw’imyaka irindwi ishize ari mu banyarwenya, avuga ko rutari rworoshye, kuko byamusabye gushyiramo imbaraga nyinshi cyane, kuko ari bwo yari agitangira.

        

    Nshizirungu Prince yashinze ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we Gisa Iliza Christelle

     

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Prince yambitse impeta umukunzi we amutunguye mu birori byabereye muri Shooters Club 

    Prince yavuze ko imyaka icyenda ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa yabanjirijwe no kuba inshuti zisanzwe

     

    Prince yateguje umukunzi we Christelle kurushinga nk’umugabo n’umugore


    Prince na bagenzi be bamaze igihe bakora ibitaramo bifasha benshi gususuruka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138974/umunyarwenya-prince-nshizirungu-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto-138974.html

  • M23 yahanuye imwe muri Drones ziherutse kwica Abakomando bayo #rwanda #RwOT

    Ihanurwa ry’iyi drones ryatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu itangazo ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.

    Iri tangazo riviga ko ikigaragara ari uko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaze gufata icyemezo ko budateze kuganira na M23.

    Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahisemo inzira y’intambara ndetse ko binashimangirwa no kuba buherutse gutumiza drones eshatu zigamije kurimbura M23.

    Gusa ngo ikibabaje ni uko izi drones zikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane z’abasivile.

    Yagize ati 'M23 yahanuye imwe muri drone eshatu. Abambari be nka FARDC, FDLR, abacanshuro, inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi n’ingabo za SADC, zikomeje gutsindwa ku rugamba.'

    M23 kandi yatangaje ko MONUSCO na yo ifasha FARDC muri uru rugamba, kuko indege zayo ari zo zijya gutata amakuru y’aho abarwanyi b’uyu mutwe bari, ikavuga ko ibi bidakwiye gukorwa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

    Bamwe mu barwanyi bakuru ba M23

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/M23-yahanuye-imwe-muri-Drones-ziherutse-kwica-Abakomando-bayo

  • Aba-Rayon banze kuripfana baha Ikinyarwanda Aruna Moussa Madjaliwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Aruna Moussa Madjaliwa binyuze kuri paji ye ya Facebook inyuzwaho amakuru ye, avuze ko vuba agiye kugaruka mu kazi ka Rayon Sports, abakunzi b’iyi kipe bamugaragarije ko batishimiye imyitwarire ye amaze iminsi agaragaza.

    Ni nyuma y’amezi abiri atagaragara mu bikorwa byose bya Rayon Sports, uyu murundi muri butumwa yaciye amarenga ko vuba asubukura imyitozo.

    Mu mwambaro wa Rayon Sports yagize ati “Imana nibishaka tubona vuba.”

    Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n’abakunzi ba Rayon Sports bamweretse ko batamwishimiye ukuntu yataye akazi.

    Bamwe mu mvugo zikomeye yamubwiye ko Rayon Sports yayisanze kandi azayisiga ndetse ko ibyo yakwigira byose agifite amasezerano y’iyi kipe.

    Hari n’abandi batatinye kumubwira ngo nashaka azagaruke cyangwa abireke ariko abamushuka kujya muri APR FC bitazamuhira.

    Nshimyumuremyi Chris ati “Aba Rayon suko duteye mn ubuse urusha umupira luvumbu iyo tugura sefu woe warigutaha utanakinnye match 3? Ntakintu twakwibukiraho nturuta fuadi,makenzi,mbanzumutima,amiss,kareb,shassir …. Twakumbura mbirizi kukurenza Rayon irakurenze nkaha ni Mombasa.”

    Fezaline Ingabire ati “agasuzuguro gusa rayon yatunze abakurenze shyira balloon hasi ukore icyakuzabye”

    Mugabo Junior ati “Bagushuke ntibagushuke vyose izagaruka Kdi uzabanze usabe imbabazi Abafana nabayobizi baguhaye akazi udahari @Rayon sports izabaho uzagenda izagumaho kdi wow uzazima bitewe nuko aho ushaka kujya utazahagirira umugisha ntiwagambanira ikipe y’Imana ngo bikugwe amahoro gusa umenyeko umuriro wakije utazabasha kuwuzumya kuko Abafana urimo gukinisha imitima yabo ntubazi uzabaze aba Rundi benewanyu bahakinnye njwibutse wasinnye imyaka 2 ubwo ushatse wagarura amafranga twakwishyuye ukajya kwangara aho ushaka”

    Girimbabazi Gomez ati “Umvase uziko nakwemeraga kimwe nabandi bareyo bose ariko ngo ushaka kujya mugikona ariko ndakumenyeshako umuntu asiga ikimwirukansa ariko adashobora gusiga ikimwirukankamo uzegere mwene wanyu sedrick hamiss cyangwa se nabandi reyon nikiraro cyagufasha kugera iyo ushaka kujya ariko nawe ndatekereza utakiri umwana🙏🙏👍👍”

    Enock Jaguar ati “Arunoooo waweeee arimoooo agushuka nushake uzahereyooooo uzarebeko Rayon itazatsindaaaaa wigize asyiiiiiiiiii uzarore kizaaa maze tuzarebeeeee”

    Wasoma ibindi bitekerezo birenga 150 hano

    Uyu mukinnyi yaherukaga gukinira Rayon Sports ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

    Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse.

    Ni nyuma yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Burundi yakinnye na Gabon na Gambia.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati winjiye muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023, yabwiye iyi kipe ko afite imvune ikomeye.

    Gusa andi makuru akavuga ko yaba yarabikoze mu rwego rwo kunaniza iyi kipe, nayo ikaba yarakara ikamwirukana cyane ko ari byo yifuzaga ngo bimworohere guhindura ikipe kuko yabwirwaga ko yabonerwa ikipe nziza mu Barabu.

    Uyu mukinnyi bivugwa ko n’ubuyobozi bwa Rayon bwabivumbuye bukamwihorero, nk’uko twabyanditse mu nkuru iheruka, isoko rito ry’abakinnyi rizafungwa le 28 Mutarama 2024, nabona nta mahirwe ahari yo gusohoka muri iyi kipe, azahita atangira imyitozo.

    Madjaliwa ntiyishimiwe n’aba-Rayon muri iyi minsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aba-rayon-banze-kuripfana-baha-ikinyarwanda-aruna-moussa-madjaliwa