Blog

  • Albert Munyabugingo yavuze ahavuye igitekerez… – #rwanda #RwOT

    Ibi Albert Munyabugingo yabivuze ku munsi wa Kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 imaze iminsi ibiri ibera muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 24 Ukuboza 2023 yitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu hamwe n'abandi bayobozi b'igihugu.

    Muri iyi nama hatanzwemo ikiganiro kigaruka ku ruhare rw'urubyiruko mu kugena ahazaza h'u Rwanda. Aha niho Albert Munyabugingo yatanze ubuhamya bw'uko yashinze 'Vuba Vuba Africa Ltd' n’aho yakuye igitekerezo cyo kubikora.

    Yatangiye avuga ko mbere yo gushinga 'Vuba Vuba Africa Ltd', yahoze ari umukozi wa Jumia yakoreraga mu Rwanda nayo igeza ibicuruzwa ku babikeneye. 

    Icyo gihe yatangiye akora muri serivisi zo gufasha abakiriya (Customer Care), gusa kubera gukomeza yiyungura ubumenyi, yaje kugera ku mwanya wo kuyobora Jumia kugeza ihagaze.

    Albert Munyabugingo umwe mu bashinze ikigo cy'ubucuruzi cya 'Vuba Vuba Africa Ltd'

    Ubwo Jumia yafunganga imiryango mu Rwanda, yasabye Albert Munyabugingo ko bajyana gukorera mu bindi bihugu bibiri byo muri Africa nyamara we arabyanga kuko yifuzaga kwikorera ndetse akanatanga umusanzu we mu guteza imbere u Rwanda.

    Albert Munyabugingo yakomeje avuga ko Jumia imaze gufunga, we na mugenzi we witwa Kaneza Innocent bicaye bakaganira ndetse bagashaka umuti wo kuziba icyuho Jumia yari isize bityo babona kugira igitekerezo cyo gushinga ikigo cy'ubucuruzi gitanga serivisi nk’izo Jumia yatanganga ndetse bakanarushaho.

    Avuga ko mbere y'uko aba umukozi wa Jumia na mbere y'uko ashinga Vuba Vuba Africa Ltd, yahoze yifuza kwikorera. Avuga aho yakuye igitekerezo cyo kuba rwiyemezamirimo yagize ati: 'Igitekerezo cyo kwikorera nagikuye mu mpanuro umukuru w'igihugu Perezida Kagama akunda kuduha nk'urubyiruko'.

    Yavuze ko igitekerezo cyo kwikorera yagikuye mu mpanuro za Perezida Kagame akunze guha urubyiruko 

    Yakomeje agira ati: 'Ni kenshi numvise Perezida atubwira gukura amaboko mu mifuka, gukoresha ubumenyi dufite duhanga imirimo yaduteza imbere. Ni aho nakuye igitekerezo cyo kwikorera kuko numvise inama ze ziyongereye ku mahirwe twahawe hamwe no gushyigikirwa'.

    Albert Munyangingo uvuga ko yishimiye ko urubyiruko rwinshi rwamaze kugana inzira yo guhanga imirimo, yavuze ko 'Vuba Vuba Africa Ltd' imaze imyaka 4 ishinzwe kandi imaze no kugera kuri byinshi bishimishije birimo nko guha akazi gahoraho ku bantu 45, abamotari 130 harimo 8% by'igitsinagore. Yavuze kandi ko kugeza ubu bakorera mu mijyi 4 yo mu Rwanda irimo Kigali, Rubavu, Rusizi hamwe na Musanze.

    Albert Munyabugingo yasoje avuga ko ikigo cye gifite intego yo kugeza ibikorwa byacyo mu bindi bihugu byo muri Africa, ndetse ko abanyarwanda baba hanze nabo batekerejweho aho bazajya bohererezwa imbuto ku giciro kiri hasi.

    Yasabye urubyiruko rugenzi rwe gukoresha amahirwe rwahawe no gutinyuka kuko bashoboye. Yasabye abamaze kuba ba rwiyemezamirimo ko bagomba guhora biyungura ubumenyi bakirinda kumva ko bageze iyo bajya kandi ko bakwiye kujya banitabira amarushanwa mpuzamahanga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138994/albert-munyabugingo-yavuze-ahavuye-igitekerezo-cyo-gushinga-vuba-vuba-africa-ltd-138994.html

  • Ibyo abahanzi bifuza kuri Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Utumatwishima yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center.

    Ni mu kiganiro yahuriyemo n'Umuyobozi akaba n'Uwashinze Ikigo Muhisimbi — Voice of the Youth in Conservation, Emmanuel Harerimana; Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ubutabera, Dr. Doris Uwicyeza Picard; Chaste Niwe washinze 'Bridge to Rwanda' na Albert Munyabugingo washinze Vuba Vuba.

    Utumatwishima yavuze ko nka Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi, bafite gahunda yo guhuriza hamwe urubyiruko, Leta ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushakira hamwe uko urubyiruko rwabona akazi.

    Uyu muyobozi yavuze ko hari gutekerezwa uko urubyiruko ruri mu myaka 16 y’amavuko rwabaho mu myidagaduro myiza.

    Utumatwishima anavuga ko hari gutekerezwa uko ‘urubyiruko rwacu rwagira imico myiza’. Ni intego avuga ko bazageraho bafatanyije n’inzego zinyuranye uhereye ku muryango kugeza ku gihugu.

    Yabwiye Perezida Kagame ko abahanzi bishimiye kuba mu 2023 harabereye ibitaramo bikomeye byajemo abahanzi bo mu mahanga. Ati “Bambwiye ko nzabashimira.”

    Ibitaramo byabereye mu Rwanda mu 2023, birimo ibya Giants of Africa, itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards, ibitaramo bya Move Afrika n’ibindi.

    Utumatwishima yavuze ko barajwe ishinga no guteza imbere ubuhanzi n’abahanzi kugira ngo bigirire akamaro Igihugu ndetse n’ababukora.

    Utumatwishima yavuze ko abahanzi nyarwanda bamubwiye ko ibitaramo byabereye i Kigali mu 2023 byabasigiye amasomo akomeye bazubakiraho. Ati “Abahanzi babigiyeho (bigira ku bahanzi Mpuzamahanga) gukora ibitaramo ku rwego mpuzamahanga.”

    Yavuze ko ‘abahanzi babonye y’uko bafite agaciro kuko Nyakubahwa Perezida Kagame akenshi yari ahari’. Akomeza ati “Ahubwo barambwiye ngo n’abandi bayobozi bandi bajye baza mu bitaramo.”

    Utumatwishima yavuze ko abahanzi banishimiye ko ubu ubuhanzi buri muri Minisiteri y’urubyiruko.

    Yavuze ko abahanzi bamubwiye ko bifuza ko inama zose zitegurwa mu gihugu yaba iza Leta n’iz’abafatanyabikorwa bajya bahabwa umwanya bakagaragaza ubuhanzi bwabo yaba bishyuwe cyangwa batishyuwe mu kugaragaza ‘ibyo bashoboye’.


    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima

    Umuyobozi akaba n'Uwashinze Ikigo Muhisimbi — Voice of the Youth in Conservation, Emmanuel Harerimana 

    Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ubutabera, Dr. Doris Uwicyeza Picard 

    Chaste Niwe washinze 'Bridge to Rwanda' 

    Albert Munyabugingo washinze sositeye ya Vuba Vuba 

    Samantha Teta ukora mu Biro by'Umuvugizi wa Guverinoma niwe wayoboye ikiganiro kibanze ku ruhare rw'urubyiruko mu kubaka u Rwanda 

    Abarimo Minisitiri Utumatwishima batanze ikiganiro ku nshingano z'urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138990/ibyo-abahanzi-bifuza-kuri-perezida-kagame-138990.html

  • U Rwanda umujinya wa Gabon rwawutuye Kenya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukurwamo na Gabon muri President Cup, abasore b’u Rwanda baje bariye amavubi maze umujinya bawutura Kenya bayitsinda ibitego 32-24.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinze Kenya ibitego 32-24 mu guhatanira umwanya wa 13-16 mu gikombe cy’Afurika, ihita ijya mu cyiciro cyo guhatanira umwanya wa 13 na 14.

    U Rwanda rwakinaga na Kenya mu guhatanira umwanya wa 13 kugeza ku wa 16 mu gikombe cy’Afurika kirimo kubera mu Misiri guhera tariki ya 17 Mutarama kizasozwa tariki ya 27 Mutarama 2024.

    U Rwanda rwatangiranye imbaraga nyinshi aho umukino wageze ku munota wa 6 rufite ibitego 5-0. Kenya yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 7.

    Abakinnyi b’u Rwanda bakomeje kwitwara neza harimo umunyezamu Uwayezu Arsene wakoze akazi gakomeye cyane.

    Ni nako abakinnyi barimo Mbesutunguwe Samuel, Kubwimana Emmanuel birinze gukora amakosa menshi imbere y’izamu bituma u Rwanda rugera ku munota wa 20 ruyoboye n’ibitego 14-7.

    Abakinnyi b’u Rwanda bari bamaze kwinjira mu mukino neza, bakomeje kuzamura umubare w’ikinyuranyo cy’ibitego aho igice cya mbere cyarangiye barusha Kenya ibitego 9. Byari 19-10.

    Kenya yasoje igice cya mbere ituzuye ifite abakinnyi babri bari hanze bahawe iminota 2, ni nako batangiye igice cya kabiri bangana ariko u Rwanda ntirwabibyaza umusaruro kuko rwatsinzemo igitego kimwe bahita bakishyura.

    Nubwo Mbesutunguwe wari wazonze Kenya mu gice cya kabiri yari yahawe umukinnyi umugendaho, ntibyumubujije kubatsinda ndetse n’ikinyuranyo kirazamu, ku munota wa 10 hari hamaze kugeramo ibitego 12, byari 24-12.

    Kenya yaje kugabanya ibi bitego ariko birangira u Rwanda ruyitsinze ibitego 32-24.

    Mbesutunguwe Samuel akaba ari we waje gutorwa nk’umukinnyi w’umukino aho ari na we watsinze ibitego byinshi, 12.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino u Rwanda rukaba rugomba ku wa Gatanu kuzakina umukino wo guhatanira umwanya wa 13 na 14 n’ikipe iza gutsinda hagati ya Zambia na Congo Brazaville.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-umujinya-wa-gabon-rwawutuye-kenya-amafoto

  • Perezida Kagame yasoje Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasoje Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa, kuko iyo mikorere nta kintu na kimwe yageza ku gihugu ahubwo igihombya. Ni mu gihe yasabye abanyarwanda guhindura imyumvire bakumva ko iterambere rishoboka kandi bagiryejejeho, bagakorera hamwe kandi vuba.

    Umunsi wa kabiri w'iyi nama, waranzwe n'ikiganiro kigaruka gitanga ishusho y'aho ubumwe n'ubwiyunge bugeze. Hatanzwe n'ikindi kigaragaza aho urubyiruko rugeze rugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'igihugu.Yasubije abifuza gukora impinduka mu Rwanda

    'Aho gushaka guhindura ibiri mu Rwanda, kuki utahera ku gukora impinduka mu gihugu cyawe? … mbere na mbere ibyo sibyo, icya kabiri ntibishoboka ko wabigeraho. Ariko nanone, ibyo bikwiriye kuba isomo. Niba ufite abantu bagutekereza gutyo, bakwifuriza kuba uko bashaka, ibyo ntibikwibutsa ko hari icyo ukwiriye gukora cyakugeza ku rundi rwego?'

    'Ese ni ibintu Imana yageneye abantu bamwe ku buryo bumva ko bari hejuru y'abandi? Kandi abo babikora, icyo bashaka ni uko uguma hasi, kandi mu by'ukuri ni wowe wigumishije aho hasi, ntabwo aribo bagushyize hasi.'

    Perezida Kagame ati 'Kuki mwumva ko umuntu yava mu bilometero ibihumbi akaza kukugirira impuhwe? Urwaye iki? Ni iyihe ndwara urwaye? Ibi bimaze imyaka myinshi, twebwe Abanyafurika, icyo dukeneye ni uguhindura imyumvire yacu gusa.'

    'Hanyuma abantu bagatangira kuvuga ngo iki kinyejana ni icyacu, ni ryari kitabaye icyanyu […] niba ari icyanyu, ni gute ushaka kubigaragaza, urabigaragaza mu gusaba cyane?'

    'Mu kuba Isi yose iza hano kukugirira impuhwe? Koko? Iteka ujye wibaza, wowe nk'umuntu ni iki wakora mu guhindura ubuzima bwawe cyagira uruhare mu guhindura igihugu n'umugabane wacu. Kandi hari byinshi wakora, hari byinshi twakora dufatanyije.'

    Mu ijambo risoza iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bafite ubushobozi bwo gukosora ibitagenda neza kuko bidasaba amikoro menshi.

    Ati 'Niba systeme kugira ngo ikore neza bigomba guhana amakuru, kuganira, kumva ikibazo kimwe no gushaka ibisubizo, impamvu binanira abantu kugira ngo bumvikane, ni iki? Kenshi usanga abantu ntibavugana, kandi buri wese, nta minisiteri imwe ishobora gukemura ikibazo…umuyobozi aho ari hose ntashobora gukemura ikibazo wenyine, ntibibaho ntibishoboka.'

    Mu bindi byavugiwe mu nama y'Umushyikirano kandi Minisitiri w'Ubumwe n'Uburere Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, niwe watangiye ageza ku bitabiriye ikiganiro kigaruka ku bumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda.
    Dr Bizimana yagarutse ku musanzu w'Inkiko Gacaca, avuga ko zakoze akazi gakomeye kandi zigatwara amafaranga make. Yasobanuye ko urubanza rumwe, rwatwaraga nibura 50$ y'icyo gihe, bingana n'amafaranga 19500 Frw y'icyo gihe.

    Ni mu gihe mu Rukiko rwa Arusha, umuburanyi umwe yatangwagaho hafi miliyari 2 Frw y'icyo gihe kandi urwo rukiko rusoza imirimo ruburanishije imanza 75 zonyine.

    The post Perezida Kagame yasoje Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yasoje-inama-yigihugu-yumushyikirano-yabaga-ku-nshuro-ya-19-asaba-abayobozi-kwirinda-gukora-ubusa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yasoje-inama-yigihugu-yumushyikirano-yabaga-ku-nshuro-ya-19-asaba-abayobozi-kwirinda-gukora-ubusa

  • Ibinyoma Thierry froger ajya aha itangazamakuru byaba ari byo bituma APR FC yitwara neza? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibinyoma Thierry froger ajya aha itangazamakuru byaba ari byo bituma APR FC yitwara neza?

    Umutoza wa APR FC ukomoka mu gihugu cy'ubufaransa benshi bakomeje gutungurwa no kwitwara neza kwe nubwo bamwe mu bakunzi b'iyi kipe batishimira umupira mu kibuga iyi kipe iba ikina utabaryoheye.

    Umutoza Thierry froger, ujya atanga ikiganiro n'itangazamakuru mbere y'umukino, ajya atangaza bimwe mu bintu ariko byagera mu kibuga bagasanga habayemo impinduka zikomeye ku byo aba yatangaje bisa nkaho aba yajijishije iyo bagiye guhura.

    Thierry froger, mu minsi ishize yigeze gutangaza ko ikipe ya APR FC igiye gukina igihe kingana n'ukwezi nta Pavel Nzilla umuzamu wa mbere ariko tugiye kubona tubona ku mukino ahise amukinisha Kandi ameze neza aranabafasha cyane.

    Uyu mutoza benshi bakomeje kwibaza niba bimwe mu binyoma ajya atangaza niba ari byo bijya bituma abona intsinzi nubwo ntawushidikanya ku bushobozi bwe bijyanye n'imikino amaze adatsinda muri Shampiyona.

    Uyu mutoza mu kiganiro yakoze ku munsi wejo yitegura AS Kigali mu gikombe cy'amahoro uyu munsi, yongeye gutangaza ko abakinnyi be hari abatari bameze neza bituma abaha gukora imyitozo micye kandi bitegura uyu mukino w'igikombe cy'amahoro, uraba utoroshye.

    Kubera Thierry froger amaze igihe atangaza ibintu bigahinduka nyuma bisa nkaho ari bamwe batemera ko imyitozo yakoresheje ari micye. Ese byaba ari gutegura kugirango AS Kigali ize yajenjetse bongeye bayitsinde cyane ko umukino ubanza byarangiye ari 1 cya APR FC 0 bwa Rayon Sports.

     

    Source : https://yegob.rw/ibinyoma-thierry-froger-ajya-aha-itangazamakuru-byaba-ari-byo-bituma-apr-fc-yitwara-neza/

  • Bafashe igice cya milliyoni barakirenza! AS Kigali yashiriweho amafaranga ateye ubwoba kuri buri mukinnyi nibakuramo APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bafashe igice cya milliyoni barakirenza! AS Kigali yashiriweho amafaranga ateye ubwoba kuri buri mukinnyi nibakuramo APR FC

    Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya APR FC irambikana n'ikipe ya AS Kigali, umukino ushyirwa ku rundi rwego kubera amafaranga AS Kigali yashyiriweho.

    Ni umukino uratangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubere kuri Kigali Pele Stadium ahanabereye umukino ubanza watangiye APR FC ibonye intsinzi nubwo yarushijwe ku buryo bukomeye.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice watangaje ko gukuramo APR FC bishoboka ku munsi wejo yaganirije abakinnyi be arangije abatangariza ko nibaramuka batsinze ikipe ya APR FC bakayikuramo barahabwa ibihumbi 600 kuri buri mukinnyi bagomba gukoresha imbaraga nyinshi.

    Kuva uyu muyobozi yagaruka mu ikipe ya AS Kigali ubona ko ubuzima bwongeye kugaruka ndetse no mu myitozo ubona abakinnyi bafite akayamuneza byanatanze umusaruro kuko bamaze iminsi bitwaye neza ubwo batsindaga Kiyovu Sports igitego 1-0.

    AS Kigali yamaze kongera imbaraga mu bakinnyi kuko kugeza ubu yamaze gutangaza ko yasinyishije rutahizamu Hussein Chabani Chabalala wakinaga mu gihugu cya Libya ndetse binavugwa ko ashobora gukina uyu mukino nubwo bitaremezwa neza.

     

     

    Source : https://yegob.rw/bafashe-igice-cya-milliyoni-barakirenza-as-kigali-yashiriweho-amafaranga-ateye-ubwoba-kuri-buri-mukinnyi-nibakuramo-apr-fc/

  • Igipimo cyubumwe nubwiyunge cyazamutseho 12… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, mu kiganiro yatanze mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center, cyagarutse ku rugendo rw'Ubumwe n'Ubwiyunge rw'u Rwanda mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

    Muri iki kiganiro, Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko politiki y'irondabwoko yimakajwe n'abategetsi b'u Rwanda nyuma y'ubwigenge, itahagarariye mu gihugu gusa ahubwo yageze no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka ya 1980.

    Icyo gihe bikozwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda ku bufatanye na Leta ya RDC, hashinzwe ishyirahamwe ryitwaga Magrivi [Mutuelle des Agriculteurs des Virunga] muri Rutshuru na Masisi.

    Yagize ati 'Ryari ryubakiye kuri ya ngengabitekerezo ya rubanda nyamwinshi yakoreshwaga mu Rwanda. Ingaruka zayo zikaba zigikomeje no muri ibi bihe turimo.'

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko mu mateka y'u Rwanda, ubumwe bw'Abanyarwanda bwari umusingi igihugu cyubakiyeho haba mu mibereho, mu mibanire ndetse n'imiyoborere.

    Yavuze ko ubwo bumwe bwasenywe n'Abakoloni kubera inyungu zabo maze bimakaza politiki y'irondabwoko ya “Mbatanye mbategeke”.

    Ati 'Leta zayoboye u Rwanda nyuma y'ubwigenge, zimitse politiki ishingiye ku bumwe bw'abo zitaga rubanda nyamwinshi, yatanyije Abanyarwanda mu buzima bwabo bwose, zinimika irondakarere ritonesha aho abategetsi bakuru bakomokaga.'

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko uburezi bwo mu Rwanda rw'icyo gihe bwakoreshejwe mu gutanya Abanyarwanda, irondakoko n'irondakarere mu mashuri bishyirwa mu itegeko.

    Ni itegeko ryahaga Minisitiri ushinzwe Uburezi, ububasha bwo gushyira 5% abo ashaka mu myanya. Icyo gihe Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri zihariraga 65% mu mashuri no mu kazi.

    Ati 'Iyi mitegekere ishingiye kuri politiki y'igitugu no gutanya Abanyarwanda ni yo yatumye hagati ya 1990 na 1994 Leta ya MRND n'abo babyumvaga kimwe bibumbira mu gatsiko bise Hutu Power aho gushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda, bashishikariza abaturage bamwe kwica abandi, bahitana Abatutsi barenga miliyoni mu mezi atatu gusa.'

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko Jenoside yahagaritswe na FPR Inkotanyi mu 1994 ariko yasigiye u Rwanda ibibazo by'ingorabahizi.

    Byarimo ubwinshi bw'abakoze Jenoside bagombaga gufatwa no gucirirwa imanza, abacitse ku icumu rya Jenoside basabaga ubutabera buboneye kandi bwihuse.

    Hari kandi Abanyarwanda barenga miliyoni 2 bari barahungiye mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda, abari baravanywe mu byabo, inkomere, imfubyi n'abana baburanye n'ababyeyi, bikajyana n'ibikomere byo ku mubiri no ku mutima.

    Muri iki kiganiro yatanze, yavuze ko 'mu mateka y’u Rwanda, ubumwe bw’Abanyarwanda bwari umusingi u Rwanda rwubakiyeho haba mu mibereho, mu mibanire no mu miyoborere. Kubera inyungu zabo abakoloni barabusenye bimakaza politiki y’irondabwoko ya mbatanye mbategeke.”

    Yagaragaje ko Gacaca yagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubumwe bw’Abanyarwanda nk’uko byagaragajwe mu 2018 n’ubushakashatsi bwakozwe ku ruhare rwazo mu kubanisha Abanyarwanda.

    Buriya bushakashatsi bwagaragaje ko 83% by’abemeye uruhare rw’abo muri Jenoside babisabiye imbabazi baniyemeza gutandukana burundu n’ingengabitekerezo yayo.

    Ni mu gihe 85% b’abiciwe bagize ubutwari bwo kubana neza n’ababiciye no gutanga imbabazi ‘n’ubwo yari amahitamo atoroshye’.

    Bizimana yashimangiye ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda cyagiye kizamuka buri mwaka. Ashingiye ku bushakashatsi bwo mu 2010, yavuze ko icyo gihe igipimo cyari kuri 82.3%, n’aho mu 2015 kigera kuri 92.5% n’aho mu 2020 bigera kuri 94.7%. Ibi bisobanuye ubwiyongere bwa 12.4 mu gihe cy’imyaka 10.

    Bizimana yavuze ko ‘ibi ntibyikoze byavuye ku miyoborere myiza y’u Rwanda’. Yavuze ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigaragaza ko 99% by’abanyarwanda bemeza ko bashyize imbere ubunyarwanda bakanakomera ku ndangagaciro zibwimakaza.

    Yavuze ko 94.6% by’abanbyarwanda bemeza ko basobanukiye amateka igihugu cyanyuzemo n’aho 97.1% bemeza ko babanye neza n’abaturanyi.

    Ubushakashatsi bwa RGB bwo mu 2023, bwo bwerekanye ko Abanyarwanda 93.73% bishimira icyizere bafitiye inzego z’umutekano.

    Kuri Minisitiri Bizimana, ni ubwa mbere mu Rwanda abaturage bibonamo inzego z’umutekano bakorana umunsi ku munsi ‘zitabahutuza’.

    Bizimana yavuze ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyazamutse kubera ibyemezo bya Politiki byafashwe birimo: Kuvanaho indangamuntu zanditseho amako zatanyaga abanyarwanda, gusubiza abantu imitungo no gusaranganya amasambu;

    Gushyiraho Ingabo z’u Rwanda zirimo n’abahoze mu Ngabo zakoze Jenoside, gushyiraho imirimo nsimburagifungo ifasha kugorora abihannye bagasaba imbabazi, gushyiraho inzego zirwanya ruswa n’akarengane, kwegereza ubuyobozi abaturage no kwifashisha umuco nyarwanda.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yatanze ikiganiro ku rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda 

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 ari mu bitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano 


    Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima 

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kepler, Nathalie Munyampenda ari kumwe na Fiona Kamikazi ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri I&M Bank


    Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentin; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore  

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda niwe wayoboye ibiganiro by'Umunsi wa Kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano 

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kayitesi


    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera


    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga aganira n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe





    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Viruta [Uri iburyo] aganira n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Francis Gatare












    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umunsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138986/igipimo-cyubumwe-nubwiyunge-cyazamutseho-124-mu-myaka-10-ishize-min-bizimana-138986.html

  • Harimo amarozi na ruswa- Perezida Kagame ku m… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Mutarama 2024, mu Nama y’Igihugu y'Umushyikirano iri kuba ku nshuro yayo ya 19.

    Ubwo hari hagezweho umwanya wo kumva ibibazo bitandukanye, umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, ndetse akaba yaranayakiniye, Jimmy Mulisa, yatanze igitekerezo asaba ko hashyirwaho imbaraga mu marushanwa y'umupira w'amaguru n'indi mikino yo mu mashuri anasaba Perezida Kagame gusubira kuri sitade nk’uko mbere yabikoraga.

    Yagize ati: 'Nakinnye umupira ngera ku rwego rwiza i Burayi ngera no mu bindi b'ibihugu mbona n'ukuntu bagenda babikora. Hari igitekerezo nari mfite numvaga nshaka kubasingiza nk'umuntu waje muri iyi Nama. Cyera hari ukuntu twakinaga umupira mu mashuri, mbona yuko ayo marushanwa asa nk’aho atagihari. Usanga abana barazamutse bagiye mu ikipe y'igihugu ugasanga hari ibyo babuze hari ibyo basimbutse ugasanga nk'umutoza birimo birakugora.

    Icyo ni igitekerezo nshaka gutanga niba bishobotse twagarura ayo marushanwa ku mashuri abana bagakina bakabishyiramo imbaraga. Nk’umuntu wagize amahirwe, nzi neza ko uruganda rukomeye ngira ngo ni urwa siporo hari ukuntu rutanga akazi. Iyo ugiye kureba n'umuntu witwaye neza tuvuge mu mupira w'amaguru amafaranga ushobora kubona ndatekereza ko nta rindi shoramari ushobora gukora”.

    Yakomeje agira ati: 'Ndabyibuka kera hari ukuntu wazaga kudufana, ngira ngo abehuraka kumva Amavubi ejo bundi twatsinze Afurika y’Epfo, ngira ngo tugiye no kujya muri sitade nziza, turagusaba yuko wakongera ukagaruka”.

    Ubwo Perezida Kagame yafataga umwanya ngo asubize ibibazo, yavuze ko icyo kugarura amarushanwa mu mashuri, ababishinzwe babyumvise bagomba kubikurikirana bakabishyira mu bikorwa.

    Ku kijyanye no kutakiga kuri sitade, yagize ati “Ndambyumva hari ibyo bansaba usibye ko nanjye mfite ibyo mbasaba. Hari ubwo nabikurikiranaga nyine, icyatumye kenshi ngabanya kujyayo ni bo byaturutseho, kuko hari ibintu wabonaga bidahindura, imico n'imyumvire y'ukuntu abantu bakwiriye kuba bakurikirana ibintu.

    Ibintu by'imikino, by'amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa, bikajyamo amarozi, gutsindisha amarozi bikajyamo… njye ntabwo nabijyamo niho byageze mbivamo. Njye nkunda siporo ariko sinakwishimira ibintu nk’ibyo bidashira.

    Perezida Kagame kandi yasoje asaba Minisiteri ya Siporo gukurikirana ibibazo bihari bigakemuka.

    Perezida Kagame yavuze ko impamvu atakijya kureba umupira kuri sitade ari ukubera ko urimo ibintu bidasobanutse bya ruswa n’amarozi


    Jimmy Mulisa yasabye Perezida Kagame gusubira kuri sitade kureba imikino nk’uko mbere yabikoraga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138993/harimo-amarozi-na-ruswa-perezida-kagame-ku-mpamvu-atakijya-kuri-sitade-138993.html

  • Igisubizo cya Perezida Kagame kuri Jimmy Mulisa wamusabye kugaruka ku kibuga gushyigikira Amavubi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yabwiye Jimmy Mulisa wamusabye kugaruka gushyigikira ikipe y’igihugu Amavubi nka mbere ko ruswa n’amarozi nibabireka na we azagaruka kuko ari byo byahamukuye.

    Ni icyifuzo Jimmy Mulisa akaba umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu yamusabiye mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ku munsi wa yo wa kabiri wabaye uyu tariki ya 24 Mutarama 2024 muri Kigali Convention Centre.

    Jimmy Mulisa yabanje gutanga igitekerezo cy’uko harebwa ukuntu hagarurwaho irushanwa ryo mu mashuri kuko ubwo ryari ririho ryagiye ritanga akamaro.

    Ati “Kera hari ukuntu twakinaga umupira mu mashuri n’indi mikino, iryo rushanwa risa n’aho ritagihari, usanga umwana arazamutse agiye mu ikipe y’igihugu ugasanga hari ibyo yabuze, hari ibyo yasimbutse ugasanga umutoza birimo birakugora, icyo ni igitekerezo nashakaga gutanga ko bishobotse twagarura iryo rushanwa mu mashuri, abana bagakina bakabishyiramo imbaraga nyinshi cyane.”

    Yashimangiye ko siporo ikozwe neza, umuntu akayigira umwuga nta kindi gishoro yakenera mu buzima bwe.

    “Nk’umuntu wagize amahirwe nzi y’uko uruganda rukomeye ngira ngo ni siporo hari ukuntu itanga akazi kandi ugiye no kureba umuntu witwaye neza, tuvuge nko muri ruhago amafaranga ushobora kubona ndakeka ko nta kundi gushobora wakongera gukora.”

    Yanasabye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ko yakongera kugaruka ku kibuga gushyigikira ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ati “Sinari kurangiza wenda ntakivuzeho, ndabyibuka kera hari ukuntu wazaga kudufana, ngira ngo abaheruka kumva Amavubi ejobundi dutsinda Afurika y’Epfo, tugiye no kujya muri Stade nziza, turagusaba y’uko wakongera ukagaruka.”

    Ku cyifuzo cyo kugarura irushanwa ryo mu mashuri, Perezida Kagame yavuze ko abashinzwe Siporo babyumvise kandi bareba icyo bakuramo cyateza imbere Siporo.

    Ati “Ibyo Mulisa yasabaga, abashinzwe ibya Siporo bakwiye kureba icyo bavanamo cyatuma Siporo itera imbere, bakabikora n’ubundi ni byo bashinzwe, hari ibihari byakabaye bikorwa hari n’ibindi byakongerwamo ikitabwaho kurushaho.”

    Ku cyifuzo cya Jimmy Mulisa cyo kuba yagaruka ku kibuga gushyigikira ikipe y’igihugu Amavubi, yavuze ko uko babimusaba na we hari ibyo abasaba ari byo kubanza kureka ruswa n’amarozi kuko ari byo byamwirukanye ku kibuga.

    “Ibya Perezida kujya gukurikirana iby’umupira nk’uko yawukurikiranaga, ndabyumva ibyo bansaba usibye ko nanjye mfite ibyo mbasaba, icyatumye kenshi ngabanya kujyayo ni bo byaturutseho, hari ibintu wabonaga bidahindura imico n’imyumvire y’ukuntu abantu bakwiye kuba bakurikirana ibintu.”

    “Ibintu by’imikino n’amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa, bikajyamo amarozi, gutsindisha amarozi, bikajyamo… ibyo biraciriritse njye ntabwo nabijyamo, ni ho byageze mbivaho, nibashaka gukora ibintu bizima bakumva ko Siporo ikwiye gukorwa uko ikorwa, ibyo nabibwiye Minisitiri wa Siporo ntabwo imyitwarire nk’iyo yakabaye yihanganirwa.”

    Yakomejeavuga ko niba izindi nzego ibintu bifite uburyo bikorwamo bikagenda neza biciye mu mucyo ntabwo yumva ukuntu abandi banyura mu nzira zidakwiye.

    Perezida Kagame yavuze ko yazaga kureba umupira kuko awukunda ndetse aniteguye gufasha aho bigenda neza, gusa mu gihe bakiri mu nzira zitari zo za ruswa n’amarozi ntabwo azabigarukamo.

    Jimmy Mulisa yasabye Perezida Kagame kugaruka ku kibuga

    Perezida Kagame yavuze ko azagaruka baretse gukoresha ruswa n’amarozi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cya-perezida-kagame-kuri-jimmy-mulisa-wamusabye-kugaruka-ku-kibuga-gushyigikira-amavubi