Blog

  • Imikino y’amakipe 8 yasubitswe, APR FC na Rayon Sports zishobora gucakirana vuba #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kumenyesha amakipe 8 ko imikino yayo y’umunsi wa 18 yasubitswe kubera Igikombe cy’Intwari.

    Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-24 uzakomeza.

    Gusa FERWAFA yamenyesheje amakipe ko imikino y’amakipe 4 yasoje ari aya mbere ku rutonde rwa shampiyona (APR FC, Police FC, Musanze FC na Rayon Sports), aho APR FC yagombaga kwakiramo Etoile del’Est, Police FC igasura Mukura VS, Musanze FC igasura Sunrise FC na Rayon Sports yagombaga gusuramo Amagaju yasubitswe.

    Yavuze ko impamvu nta yandi ari uko aya makipe agomba guhatanira igikombe cy’Intwari kizatangira tariki ya 28 Mutarama 2024.

    Iri rushanwa rizahera muri 1/2, APR FC izacakirana na Musanze FC ni mu gihe Rayon Sports izakina na Police FC, bivuze ko APR FC na Rayon Sports zishobora guhurira ku mukino wa nyuma tariki ya 1 Gashyantare 2024.

    Mu bagore rizakinwa n’amakipe abiri gusa aho AS Kigali izakina Rayon Sports tariki ya 1 Gashyantare 2024, akaba ari na wo munsi hizihizwaho umunsi w’Intwari.

    APR FC na Rayon zishobora guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imikino-y-amakipe-8-yasubitswe-apr-fc-na-rayon-sports-zishobora-gucakirana-vuba

  • Polisi yavuze intandaro y’impanuka ikomeye yaranduye Camera yayo yo ku muhanda #rwanda #RwOT

    Iyi modoka yagonze camera yo ku muhanda, yaturukaga mu Mujyi rwagati mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024.

    Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi mpanuka yaturutse ku muvuduko mwinshi w’uwari utwaye iyi modoka.

    Yagize ati 'Uwari uyitwaye yageze mu Kanogo ava mu mujyi ajya i Gikondo, agonga ipoto ya camera y’umutekano irarimbuka n’imodoka igwa igaramye irangirika. Umushoferi yakomeretse byoroheje n’abandi babiri bari kumwe bakorana na we barakomereka, bombi bahise bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kanombe kugira ngo bitabweho.'

    SP Emmanuel Kayigi yaboneyeho gutanga ubutumwa, agira ati 'Rwose turasaba abashoferi kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kuko biri mu bintu byangiza ubuzima bwabo n’ubw’abandi ndetse bikangiza n’ibikorwa remezo.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Polisi-yavuze-intandaro-y-impanuka-ikomeye-yaranduye-Camera-yayo-yo-ku-muhanda

  • M23 yakoze ibigaragaza ko aho yafashe ikihashinze imizi #rwanda #RwOT

    Ni abayobozi bo mu bice byo muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Aba bayobozi bashyizweho, batangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, ryagiye hanze kuri kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024.

    Iri tangazo rigaragaza ko umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru, ari Prince Mpabuka, akaba azungirizwa na Dr Bolingo Salomon.

    Ni mu gihe Kanyamarere Désiré yagizwe umuyobozi w’umujyi wa Bunagana, Katembo Julien agirwa umuyobozi w’umujyi wa Kiwanja, Maguru Célestin agirwa uwa Rubare.

    Perezida wa M23 kandi yahinduye komite ishinzwe amahoro n’umutekano ayigira ishinzwe iterambere muri iyi Teritwari. Izayoborwa n’abayobozi bashyizweho.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’imbere muri M23, Rukomera Désiré yagizwe umuyobozi w’ishami ry’ubukangurambaga no gushaka abanyamuryango bashya, akazaba yungirijwe na Uzamukunda Pascal ndetse na Kulu Jean-Louis.

    Lawrence Kanyuka usanzwe ari Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, yagumye ku nshingano yo kuyobora ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru. Umwungiriza we ni Balinda Oscar.

    Ishami rishinzwe imari n’umusaruro na ryo ryashyiriweho abariyobora. Aba ni Bahati Musanga uzungirizwa na Nzabonimpa Mupenzi Jean-Bosco.

    Aya mavugurura abayeho nyuma y’iminsi micye umutwe wa M23 upfushije abakomando bawo babiri, barimo uwari usanzwe akuriye ubutasi n’umubano n’abafatanyabikorwa bya M23.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/M23-yakoze-ibigaragaza-ko-aho-yafashe-ikihashinze-imizi

  • Nyuma y’inkongi yibasiye ishuri muri Gakenke i Ngoma naho hadutse iyafashe amacumbi y’abahungu #rwanda #RwOT

    Ni ishuri Gahima AGAPE ryo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, aho inkongi y’umuriro yafashe amacumbi y’abahungu, bwo ku bw’amahirwe ntihagira uwo ihitana kuko yadutse ubwo abanyeshuri barimo basubiramo amasomo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko iyi nkongi yadutse saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024.

    Ati 'Umuriro waturutse mu cyumba abahungu bararamo, ibikoresho byabo harimo ibiryamirwa n’ibitanda birashya, n’ubwo hari bicye byabashije kuvamo. Kizimyamoto yahageze ariko isanga icyumba cyahiye, gusa barazimya kugira ngo umuriro udafata ibindi byumba.'

    Mapambano avuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye iyi nkongi, ariko baza kubimenya mu masaha ari imbere kuko REG yahageze bakaba bagitegereje ibiri buve mu igenzura irimo gukora.

    Ati 'REG yahageze n’ubu yasubiyeyo kureba ibyo ari byo, niba ari ukuba barashyizemo insinga nabi (installation) n’ibindi, kugira ngo tumenye icyaba cyabiteye.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyuma-y-inkongi-yibasiye-ishuri-muri-Gakenke-i-Ngoma-naho-hadutse-iyafashe-amacumbi-y-abahungu

  • Imikino ya shampiyona irimo uwa APR FC na Rayon Sports yasubitswe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imikino ya shampiyona irimo uwa APR FC na Rayon Sports yasubitswe

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo ishyirahanwe ry'umupira w'amaguru ryatangaje ko imikino 8 y'umunsi wa 18 isubitswe kubera igikombe cy'Intwari.

    Amakipe yamenyeshejwe ko atazakina harimo APR FC, Rayon Sports, Musanze FC, Police FC, Amagaju FC, Mukura VS, Etoile De L'est, Sunrise FC.

    Impamvu iyi mikino yasunitswe ni uko amakipe azakina igikombe cy'intwari ni amakipe 4 ayoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu arimo APR FC, Rayon Sports, Police FC na Musanze FC.

    Iki gikombe cy'intwari giteganyijwe kuba tariki 28/01/2024 cyigasozwa ku munsi nyirizina wa tariki 1/02/2024, ubwo bivuze ko bizaba muri iyi wikendi.

     

    Source : https://yegob.rw/imikino-ya-shampiyona-irimo-uwa-apr-fc-na-rayon-sports-yasubitswe/

  • Umukinnyi wa Arsenal ari mu byishimo bikomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe ya Arsenal muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cy'Ubwongereza ukina mu kibuga hagati  uzwi nka Thomas Partey ari mu byishimo byinshi.

    Ni nyuma y'uko we n'umukunzi we Janine Mackson bibarutse imfura yabo y'umukobwa tariki ya 23 Mutarama 2024.

    Uyu mukinnyi ntabwo yabashije kugaragara mu ikipe y'igihugu cye kubera imvune.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-arsenal-ari-mu-byishimo-bikomeye-cyane/

  • Perezida Kagame yavuze uko Umutoza wAmavubi… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Mutarama 2024 ku munsi wa nyuma w'inama y'Umushyikirano yabaga ku nshuro yayo ya 19 muri Kigali Convention Centre.

    Perezida Kagame yasubizaga Jimmy Mulisa wari wamusabye gusubira kuri sitade kureba imikino nk’uko mbere yabikoraga. Yavuze ko impamvu atakijyayo ari ukubera ibintu bya ruswa n'amarozi ndetse n'ibindi bitari byiza bikorwa n'abari mu mupira w'amaguru.

    Usibye ibyo kandi yanatanze urugero ku kuntu yigeze kujya gusura ikipe y'igihugu ubwo yiteguraga amarushanwa ariko umutoza akaza gusezera avuga ko abakinnyi bose mu ikipe nabo bahindutse abatoza bakaba batanga amabwiriza.

    Yagize ati: 'Mbahe urugero rumwe, kera najyaga njya kureba umupira, icyo gihe ndibuka Bihozagara ni we wari Minisitiri wa Siporo. Icyo gihe njya kureba hari hagiye kuba amarushanwa, hari umutoza wavaga mu Burasirazuba bw'u Burayi, nigeze no kumubona yigisha ikipe y'igihugu ya Ghana. Icyo gihe ni we wari hano.

    Njya kubareba, mu biganiro abantu bavuga ibyo bashaka kuvuga, hanyuma uwo mutoza ageze aho mu ijambo rye yasabye, aravuga ati mfite ikintu kimwe nshaka kubabwira kandi mu magambo macye, ati ikibazo kiri hano, icyo gihe yarasezeraga, njye mwantumiye gutoza iyi kipe, murampemba ati ariko ntabwo nshaka kujya mpembwa ntwara amafaranga y'ubusa kuko nta kazi mfite.

    Icyo mvuga ni uko hano utureba iyi kipe y'umupira w'amaguru, nanjye umutoza, uko utureba aha uko tungana, twese turi abatoza. Icyo yashakaga kuvuga yaravugaga ngo buri mukinnyi wese afite ibyo avuga ashaka ko bikurikizwa mu mikino no mu marushanwa kuri iyo kipe y'igihugu cy'u Rwanda.

    Ati rero njyewe mwampemberaga kuba umutoza, nari nziko ari njye mutoza ati ariko n'aba bakinnyi mureba hano bose buri umwe ni umutoza afite amabwiriza ashaka gutanga muri iyi kipe y’igihugu”.

    Perezida Kagame yakomeje agira ati: 'Ubwo icyo bivuze byarumvikanaga ariko niba bikiriho gutyo ni ikibazo, aho buri muntu wese uri mu ikipe nk’iyongiyo nawe ahinduka umutoza, ubwo ntabwo aba acyumva umutoza..Umutoza nta kazi afite rero niyo mpamvu uwo yasezeye. Nanjye niyo mpamvu nasezeye kujya njya kubarera umunsi byahindutse ubwo wenda nzajyayo'.

    Perezida Kagame aheruka kureba umukino w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, kuri stade mu 2016 ubwo yakinaga imikino y'Igikombe cya Afurika cy'Abakina Imbere mu Gihugu (CHAN) yaberaga mu Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139007/perezida-kagame-yavuze-uko-umutoza-wamavubi-yasezeye-kubera-abakinnyi-bihaga-akazi-139007.html

  • Gutungurana mu makipe 7 yamaze kugera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro #rwanda #RwOT

    Mu gihe hasigaye umukino umwe wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, amakipe nka Kiyovu Sports na Musanze, zatuguwe zisezererwa hakiri kare.

    Umukino usigaye ni uwo Mukura VS igomba kwakiramo Addax SC ya Mvukiyehe Juvenal kuko umukino ubanza wabaye uyu munsi Mukura VS iyitsindira iwayo 1-0.

    Ni umukino wakabaye warabaye mu cyumweru gishize ariko ntiwaba kubera ikibuga cyari cyuzuyemo amazi. Mukura VS izakira umukino wo kwishyura.

    Muri 1/8 hakaba habayemo gutungurana gukomeye aho ikipe ya Gorilla FC ejo hashize yasezereye Kiyovu Sports ku giteranyo cy’ibitego 3-3. Umukino ubanza warangiye Gorilla FC itsinze 2-0 uwo kwishyura itsindwa 3-1 ariko ikomeza kubera igitego cyo hanze.

    Ibi ni byo uyu munsi byabaye kuri Musanze FC yatunguwe na Vision FC yo mu cyiciro cya kabiri ikayisezerera.

    Umukino ubanza Vision FC yakiriye inatsinda Musanze FC 2-0, uwo kwishyura wabaye uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2023 i Musanze, Musanze FC yatsinze 3-1 biba 3-3 ariko Vision FC ikomeza kubera igitego cyo hanze.

    Ejo hashize kandi Rayon Sports yateye intambwe igana muri 1/4 nyuma yo gutsindwa na Interforce FC 2-1 mu mukino wo kwishyura ni mu gihe ubanza yari yayinyagiye 4-0, yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 5-2.

    Umukino wari ukomeye muri 1/8 ni uwa APR FC na AS Kigali. Nyuma yo gutsinda 1-0 mu mukino ubanza benshi bibazaga niba APR FC iri buze kugihagararaho mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium uyu munsi.

    Icyizere cyaje kwiyongera ubwo Yannick Bizimana yayitsindiraga icya mbere ku munota wa 26, cyaje kwishyurwa na Osalue Raphael ku munota wa 64 umukino urangira ari 1-1, APR FC ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    Police FC yasezereye Kamonyi FC ku giteranyo cy’ibitego 6-0, bitatu muri buri mukino, Gasogi United isezera Etoile del’Est ku giteranyo cy’ibitego 3-1, umukino ubanza warangiye ari 2-0 uwo kwishyura biba 1-1 ni mu gihe Bugesera FC yasezereye Marines ku giteranyo cy’ibitego 5-2, umukino ubanza 4-0 n’aho uwo kwishyura Marines FC iwutsinda 2-1.

    Uko amakipe azahura muri 1/4

    Rayon Sports vs Vision FC
    APR FC vs Gasogi United
    Addax SC/Mukura VS vs Marines FC
    Police FC vs Gorilla FC

    Musanze FC yatunguwe isezererwa mu gikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gutungurana-mu-makipe-7-yamaze-kugera-muri-1-4-cy-igikombe-cy-amahoro

  • Ibintu bine bisobanura imibereho ya Perezida… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yatanze cyagaragaje uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda yahuriyemo n'Umuyobozi akaba n'Uwashinze Ikigo Muhisimbi — Voice of the Youth in Conservation, Emmanuel Harerimana, Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ubutabera, Dr. Doris Uwicyeza Picard, Chaste Niwe washinze 'Bridge to Rwanda' na Albert Munyabugingo washinze Vuba Vuba.

    Inama ya 19 y’Igihugu y’Umushyikirano yasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, muri Kigali Convention Center.

    Utumatwishima yavuze ko mu rugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubatse yize amasomo ane arimo Kwiyoroshye, Gucunga amarangamutima, Icyizere n’imbabazi ndetse no kudatinya ibibazo umuntu ahuye nacyo.

    1.Kwiyoroshya;

    Utumatwishima yavuze ko amateka agaragaza ko buri wa Gatatu w’icyumweru nyuma ya saa sita, habaga ibikorwa byo kwitoza gusingiza ‘Uwari Perezida na Mama we’.

    Yavuze ko iyo urebye mu bindi bihugu, iyo abayobozi bakuru b’igihugu bagiye gutambuka, kenshi usanga bahekerejwe n’imodoka nyinshi, ku buryo bitangaza abantu benshi- ariko siko bimeze kuri Perezida Kagame.

    Utumatwishima ati “Nyakubahwa Perezida ukuntu mwiyoroshya, twakize uburyo natwe igihe tuzaba turi mu nshingano, ari abato n’abakuru, kwiyoroshya ku rwego mwiyoroshyaho.”

    Yavuze ko kwiyoroshya bijyanye no guca bugufi kuri Perezida Kagame, ku buryo kenshi anasaba ko n’indirimbo zihimbwa zikomoza kuri we, zitsa cyane ku Rwanda.

    2.Gucunga neza amarangamutima;

    Utumatwishima yavuze ko akurikije ibivugwa umunsi ku munsi, birimo abantu batuka u Rwanda n’abantu batuka Perezida Kagame, akanashingira ku kuntu ingabo z’u Rwanda zihora ziteguye ‘ubundi twakabonye nk’ejo mwakatubwiye ngo dukenyere tugende’.

    Yavuze ko iyi mibereho ya Perezida Kagame ari isomo ry’ibihe biri imbere. Bityo ko ‘igihe tuzaba dukomerewe natwe cyera tuzakomeze twige gucunga neza uko dukemura ibibazo nk’uko Nyakubwaha Perezida wa Repubulika abikemura.”

    Uyu muyobozi yavuze ko muri iyi minsi Abanyarwanda bagaragaje uburyo batishimira abo mu bindi bihugu bahora batuka u Rwanda, ku buryo iyo hagira ‘usifura twari kugenda’.

    Akomeza ati “Ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukuntu mu byihanganira mu gakomeza kubaha amateka mpuzamahanga, mukihangana, natwe igihe bizaba bibaye tugomba kwihangana, tukagira urwego ducungaho amarangamutima yacu.”

    Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko iri somo rikomeye, kandi bakwiye kurigira impamba yabo ya buri munsi.

    3.Icyizere n’imbabazi;

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ‘muri iyi mirimo dukora abantu benshi barakosa’ ariko ko Perezida Kagame akomeza kubagirira icyizere n’imbabazi.

    Yatanze ingero z’amakosa anyuranye abayobozi bakora, ndetse Perezida Kagame yabafata akabahana kandi akongera kubagirira icyizere. Ati “Icyizere n’imbabazi mugira, abantu bose tubafasha kuyobora tugomba kwiga gukomeza kumva, kugirira icyizere abantu n’ubwo bakosa.

    4.Kudatinya gukemura ikibazo ubonye.

    Utumatwishima yavuze ko agendeye ku cyizere n’imbabazi za Perezida Kagame, urubyiruko rukwiye kwiga kugica umuco wo gukemura ikibazo cyose abonye.

    Yisunze imbwirwaruhame za Perezida Kagame zitsa cyane ku gusaba urubyiruko kwanga ikibi, Utumatwishima yababwiye ko badakwiye guha umwanya abantu babashora mu bibazo ‘kabone n’ubwo waba ukibwiwe n’uwo ari we wese. Ni uko’ ng’uko Paul Kagame akora.”  

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yagarutse ku masomo ane asobanura imibereho ya Perezida Kagame

    Perezida Kagame yasoje Inama y'Igihugu y'Umushyikirano kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 muri Kigali Convention Center 










    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138996/ibintu-bine-bisobanura-imibereho-ya-perezida-kagame-mu-miyoborere-138996.html

  • Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abab… – #rwanda #RwOT

    Ni kiganiro kibanze ku Bumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ry’urubyiruko cyagaragazaga uruhare rw’urubyiruko mu kugena ejo hazaza h’u Rwanda, cyabaye ku munsi wa Kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024.

    Dr Uwicyeza Doris umujyanama mu bya tekeniki muri Minisiteri y’Ubutabera yagaragaje uburyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byahindutse ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakaba barahinduye isura hakaba hariyongereho abayipfobya bagamije gushakiramo inyungu zabo bwite.

    Yagize ati: “Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ukuyipfobya ku  amateka ya kera gusa ahubwo bigira ingaruka ku bintu byose mu buzima bwacu bwa buri munsi, kuri ejo hazaza, kubera ko abakwirakwiza ingengabitekerezo baba bagamije gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

    Yakomeje ati: “Hari abantu bashya tutari tumenyereye ko bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe bayikoraga barayipfobyaga na nyuma bakomereza kuyipfobya bageze mu buhungiro. Ariko abandi bashya bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo urubyiruko, ni abana bakomoka kuri abo bayikoze.”

    Dr Uwicyeza yakomeje avuga ko abashakashatsi n’abakora mu  itangazamakuru bari mu bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati: “Nk’uko byavuzwe ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryarahindutse n’uburyo bakwirakwiza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byarahindutse, abandi bashya babyinjiyemo harimo n’ibihugu duhana imbibi byabigize politike bajya no mu nkiko Mpuzamahanga bashaka guhindura amateka. 

    Niyo mpamvu tugomba kubanza gusobanukirwa abapfobya nuko bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bisigaye biborohera bitewe nuko banakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga.”

    Yunzemo ati: “Abandi bashya bapfobya ni abanyamakuru n’abashakashatsi ubu hari abantu babigize bisinesi (Busness).

    Igiteye impungenge ni uko abo bantu bo bagera mu mbuga abandi batageramo, ni abantu bagera muri za kaminuza zihambaye, bagera mu binyamakuru byitwa ko bihambaye. Usanga iryo pfobya ryirinjiye mu mvugo z’abanyamakuru n’abashakashatsi  byagizwe imvugo isanzwe .”

    Dr Uwicyeza Doris akomeza asaba  urubyiruko gufata ingamba zo guhangana nabo bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yanavuze ko abanyamategeko bakwiriye gufasha urubyiruko kumenya amategeko mpuzamahanga arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batazagwa mu mutego wo gukoresha imvugo zirimo Izo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera kudasobanukirwa amateka yayo.

    Yagize ati “Hari imyaka umuntu ageramo akaba adashobora kuvuga ngo ibintu ntabyo nzi kuko ntabyize mu ishuri, dufite natwe amatelefoni dufite amanite tuzi gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Umuntu wese w’Urubyiruko umuhaye izina ry’umuntu mu munota umwe yaba yamaze kumenya aho aba, abo bakorana n’abo bakundana. Kuki izo mbaraga tutazishyiramo ahubwo tukihugura natwe ubwacu, tugomba no kuganira tugahugurana hagati yacu .”

    Dr Uwicyeza yasabye urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

    Dr Uwicyeza yakomeje asaba urubyiruko gufasha bagenzi babo gusobanukirwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo bahangane n’abakwirakwiza amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Hari uburere umuntu ahabwa n’umuryango hari n’ubwo ahabwa n’Igihugu. Ntabwo upfa kumenya ibyo umuntu atekereza mutaganiriye. Hari igihe mu ishuri umuntu yiga neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko yagera mu rugo bakamwigisha ingengabitekerezo, ntabwo wabimenya mutaganiriye.

    Dufite umukoro mu banyamategeko wo kwigisha amategeko arebana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ukuntu yahura no kwisanzura mu gusangira ibitekerezo tukabigisha bakabyumva.”

    Dr Uwicyeza yakomeje asaba urubyiruko ruba hanze y’Igihugu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati: “Ku rubyiruko ruri hanze namwe mufite uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga muharanire guhesha ishema Igihugu murwanirire isura u Rwanda.”

    Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku  nshuro ya 19 yabaye kuva kuwa Kabiri tariki ya 23 ikaba yasojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024.

    Yabaye mu gihe muri uyu mwaka muri Mata 2024  Abanyarwanda n’abatuye Isi yose bazibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dr Uwicyeza Doris yagaragaje ko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byahinduye isura kuko byinjiyemo n’ababigize Business.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138998/gupfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-hari-ababigize-businesi-dr-uwicyeza-138998.html