Blog

  • Congo : Vital Kamerhe utaruzuza umwaka yinjijwe muri Guverinoma na Tshisekedi yashinze ishyaka rye #rwanda #RwOT

    Ni ishyaka yise Pacte pour un Congo Retrouvé (PCR), aho mu itangizwa ryaryo, Vital Kamerhe wari kumwe n’abandi banyapolitiki bafite amazina akomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu gikorwa cyo gutangaza iri shyaka cyabere muri Komini ya Gombe, hari hari abanyapolitiki barimo Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ubukungu witwa Jean Lucien Bussa, ndetse na Julien Paluku washinze shyaka rya CDER.

    Abasesenguzi mu bya Politiki, bavuga ko gushinga iri shyaka rya Vital Kamerhe, bije mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hateganyijwe ko hari abandi Badepite bagomba kwinjira mu Nteko Ishinga amategeko nyuma y’abaherutse gutorwa mu matora yabaye mu mpera z’umwaka ushize.

    Vital Kamerhe washinze iri shyaka, yahoze ari inshuti magara ya Perezida Felix Tshisekedi uherutse kongererwa amatora, akaba yaranamwinjije muri Guverinoma mu mavugurura yakoze muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023.

    Icyo gihe yinjiye muri Guverinoma amaze igihe gito agizwe umwere ku byaha birimo kunyereza miliyoni 48 USD ubwo yari akuriye ishyaka rya Tshisekedi ubwo yari yarafunzwe muri 2020.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Congo-Vital-Kamerhe-utaruzuza-umwaka-yinjijwe-muri-Guverinoma-na-Tshisekedi-yashinze-ishyaka-rye

  • Abasirikare 18 ba M23 bazamuwe mu mapeti barimo umwe winjiye mu cyiciro cy’Abajenerali #rwanda #RwOT

    Izamurwa mu ntera ry’aba basirikare, rikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024.

    Aba bazamuwe mu ntera, ni Colonel Gacheri Musanga Justin, wazamuwe ku ipeti rya Brigadier General.

    Hari kandi babiri bari bafite ipeti rya Colonel, bazamuwe ku ipeti rya Colonel, bakuwe ku rya Lieutenant Colonel, ari bo Lieutenant Colonel Nsanze Nzamuye Jimmy na Lieutenant Colonel Karangwa Bahire Justin.

    Naho abandi batandatu bari bafite ipeti rya Majoro, bakaba bazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, ari bo Major Nsengiyumva Mutekano Innocent, Major Mbanjimbere Innocent, Major Makomanri Ruben, Major Kasongo Papy, Major Mwiseneza Gakwaya Christian, na Major Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare.

    Naho abandi basirikare icyenda bari bafite ipeti rito, na bo bazamuwe ku ipeti ryo mu cyiciro cy’Abofisiye bato, ari ryo rya Sous Lieutenant.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Abasirikare-18-ba-M23-bazamuwe-mu-mapeti-barimo-umwe-winjiye-mu-cyiciro-cy-Abajenerali

  • Harimo ubukwe bukomeye bwAbanyarwanda:Ibikor… – #rwanda #RwOT

    Itariki ya 23 na 24 Mutarama 2024 zinjije Abanyarwanda mu mwaka wa 2024 bungurana ibitekerezo mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19 yayobowe na Perezida Kagame.

    Ikaba ari inama yasize igaragaje ishusho rusange y’uko u Rwanda ruhagaze byumwihariko mu myaka 7 ishize yaba mu mu mutekano, ubukungu, imibereho ,ubuzima n'imiyoborere.

    Perezida Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda kumva ko badacumbitse mu gihugu cyabo bagakora ibyo bakwiye gukora batuje

    Tukaba twifuje gusa n'abanyura mu bindi bikorwa bitegerejwe birimo n'Amatora afatwa nk'ubukwe rusange bw'Abanyarwanda kuko usanga abantu babiteguye neza bakajya gutora bikoze mu myambaro isa nk’iyo basamzwe bajyana mu birori binyuranye.

    Rwanda Day

    Ku wa 02 na 03 Mutarama 2024 hazaba Rwanda Day ku nshuro yayo ya 10 izabera muri Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi gahunda kuva yatangira uretse kuba yaragize uruhare muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge no kurushaho kwerekana aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.

    Rwanda Day yanatumye ishoramari ry'abanyarwanda baba Diaspora rizamuka ku buryo akabakaba Miliyari zisaga 600 Frw mu mwaka wonyine wa 2022 yashowe n’aba-Diaspora mu Rwanda.

    Imaze kubera Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.

    Tour du Rwanda

    Isiganwa ry’amagare ribera mu Rwanda buri mwaka naryo riri mu bikorwa bikomeye bitegerejwe muri uyu mwaka aho rizatangira ku wa 18 Gashyantare risozwe ku wa 25 Gashyantare 2024.

    Irisiganwa ryagiye rigira uruhare rukomeye mu kuzana bamukerarugendo no kumenyekanisha ubwiza bw'u Rwanda rikaba risigaye rihuzwa n'ibikorwa by'imyidagaduro ishingiye ku muziki.

    Aho kuri iyi nshuro iyi gahunda izaherekezwa n'ibitaramo bizabera mu Turere turimo Huye, Rubavu, Musanze na Kigali.

    Kwibuka ku nshuro ya 30

    Gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 izaba ku nshuro ya 30 ikaba ari imyaka itari yoroshye.

    Birumvikana kubanisha Abanyarwanda imiryango yabiciwe n'iya bishe  byasabye  inzira  gusa u Rwanda rwateye intambwe  ifatika mu Budaheranwa.

    Iyi ni gahunda  imara iminsi ijana inasobanura iminsi 100  Abatutsi bamaze bicwa  badafite kirengera, imiryango mpuzamahanga irebera.

    Gutaha Sitade Amahoro yavuguruwe

    Sitade Amahoro yamaze guhindurirwa imiterere ikanongererwa ubushobozi bw'abayijyagamo, byitezwe ko bitarenze Gicurasi izafungurwa ku mugaragaro.

    Iyi sitade initezweho kuzaberamo Igikombe cy'Isi cy’abakanyujijeho muri hagati ya tariki ya 07 na 17 Gicurasi 2024 kizitabirwa n'ababigwi batandukanye mu mupira w'amaguru.

    Iyi Sitade ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

    Kwibohora ku nshuro ya 30

    Ijambo Bato batari gito iyo uryumvise wumva ukaba usobanukiwe n'amateka y'u Rwanda uhita wumva Inkotanyi zabohoye igihugu zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Itariki ya 04 Nyakanga 2024 akaba aribwo Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bazifatanyiriza hamwe kwizihiza imyaka 30 ishize bigezweho, ibyagezweho no kureba uburyo bwo kubisigasira kimwe no gukomeza  kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

    Amatora ya Perezida

    Uvuze ko ibihe by'amatora biba ari ibirori mu Rwanda ntabwo waba ubeshye kuko nkanjye wandika iyi nkuru mu bihe byose yabaye maze gusa n’ugira ubumenyi bwo kumenya icyo ari cyo nabonye ari ibidasanzwe ngereranije n'amakuru nagiye numva mu bindi bihugu.

    Aho ubona ibikorwa byo kwiyamamaza byitabirwa n'abantu batagira ingano bamwe bashobora no gukora urugendo rurerure bajya kwifatanya n'abandi cyane aho Perezida Kagame abaribujye kwiyamamariza.

    Usanga biba ari ibyishimo bitagira ingano cyane mu bakuze bazi byinshi n’aho u Rwanda rwahoze muri uyu mwaka akaba azaba ku wa 15 Nyakanga 2024.

    Itariki y'amatora iba imeze nk'ubukwe abanyarwanda bose bagejeje igihe cyo gutora uba usanga babukereye ababyeyi mu mikenyero abagabo mu makositimu n'imyitero myiza.

    Bagatora kare bagasubira mu mirimo yabo ugasanga mu gihe haba hategerejwe ko hatangazwa ibyavuye mu matora mu bice bitandukanye by'igihugu abantu bari hamwe basangira.

    Kuri iy'inshuro amatora y'Umukuru w'Igihugu akaba yaranahujwe nay'Abadepite nk’uko  bigenwa n’Iteka ryo ku wa 11 Ukuboza 2023.

    Kwita Izina

    U Rwanda ruri mu bihugu biza imbere byashyize imbere gahunda zo kurengera ibidukikije n'ibinyabuzima.

    Ndetse hagenda hashyirwaho gahunda zitandukanye zirimo nko guca ibikoresho bya Plastic, gushyiraho imyanya yahariwe gushyiramo ibibora n'ibitabora.

    Kuri ubu kandi gahunda yo guharanira ko imyuka ihumanya ikirere yacika ikaba igeze kure hakorwa ubukangurambaga bwo gukoresha ibinyabiziga bikoresha imbaraga  z’amashangarazi n’iz’imirasire y'izuba yaba mu bya rusange n’ibikoreshwa n'abantu ku giti cyabo.

    Hamwe n’izi gahunda zose Kwita Izina ni umwe mu muhango ukurura bamukerarugendo kandi ukarushaho kwerekana ko urusobe rw'ibinyabuzima rukwiye kubungabugwa.

    Muri uyu mwaka hakaba hitezwe ibirori by'inshuro ya 20 byo Kwita Izina abana b'ingagi byitabirwa n'ibyamamare bitandukanye bigaherekezwa n'ibikorwa by'imyidagaduro n'ibindi.

    2024 ikaba kandi itegerejwemo amarushanwa mpuzamahanga mu mikino ya Basketball [BAL] kimwe n'ibitaramo by'uruhererekane bya Global Citizen:Move Africa.

    Isiganwa rya Tour du Rwanda ritegerejwe hagati ya tariki ya 18 na 25 Gashyantare 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139019/harimo-ubukwe-bukomeye-bwabanyarwandaibikorwa-byihariye-bitegerejwe-mu-rwanda-mu-2024-139019.html

  • Mama Beni wo muri City Maid yibarutse #rwanda #RwOT

    Uwineza Nicole wamamaye nka Mama Beni muri filime y’uruhererekane ya City Maid, yibarutse umukobwa.

    Uyu mubyeyi wanditse izina muri Sinema Nyarwanda akaba asa n’uwari warabihagaritse, yibarutse umwana wa kabiri nyuma y’uko akoze ubukwe na Sebera Eric muri 2018.

    Mama Beni umwe mu bagore bafite izina muri Sinema Nyarwanda, aheruka kongera kugaragara mu bya Sinema mu minsi yashize ubwo hamurikwaga filime nshya ya ‘Ishusho ya Papa’ agiye kongera kugaragaramo nyuma y’imyaka 3 asezeye muri City Maid.

    Uwineza Nicole nyuma yo kwibaruka we n’umwana we bakaba bameze neza nta kibazo na kimwe bafite.

    Mama Beni yibarutse

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/mama-beni-wo-muri-city-maid-yibarutse

  • APR FC yasezereye AS Kigali igera muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro aho izahura na Gasogi United #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024 nibwo hasojwe imikino ya 1/8 cy'irangiza y'igikombe cy'Amahoro, APR FC yasezereye AS Kigali nyuma yo gutsinda 2-1 mu mikino yombi.

    Muri uyumukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, ikomeza ku giteranyo cy'ibitego 2-1 kuko mu mukino ubanza yari yatsinze igitego kimwe ku busa.

    Gukomeza mu kiciro gikurikiyeho ku ikipe y'ingabo z'Igihugu ya APR FC bitumye izahura  na Gasogi United muri 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro yo yasezereye Muhazi United.

    Gasogi United yasezereye Muhazi United nyuma yaho mu mukino wo kwishyura warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, gusa mu mukino ubanza Gasogi yari yatsinze Muhazi ibitego 2-0.

    Mu yindi mikino yabaye, Musanze FC yatsinze Vision 3-1 ariko ihita isezererwa kuko mu mikino yombi banganyije 3-3 bityo Vision ikomeza ku gitego yatsindiye hanze.

    Kiyovu SC yo yari yasezerewe na Gorilla FC, POlice isezerera Kamonyi FC ku giteranyo cy'ibitego 6-0 kuko no kuri uyu wa Gatatu yongeye kuyitsinda 3-0.

    Mukura yatsinze Addax 1-0 mu mukino ubanza, aba bategereje umukino wo kwishyura, Marines yasezerewe na Bugesera FC ku giteranyo cy'ibitego 5-2.

    Rayon Sports yo yari yasezereye Interforce FC ku giteranyo cy'ibitego 5-2 mu mikino yombi.

    Uko amakipe azahura muri 1/4:

    Vision FC vs Rayon Sports

    Gorilla FC vs Police FC

    Bugesera FC vs Mukura VS/ Addax SC

    Gasogi United vs APR FC

    The post APR FC yasezereye AS Kigali igera muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro aho izahura na Gasogi United appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yasezereye-as-kigali-igera-muri-1-4-cyigikombe-cyamahoro-aho-izahura-na-gasogi-united/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yasezereye-as-kigali-igera-muri-1-4-cyigikombe-cyamahoro-aho-izahura-na-gasogi-united

  • Inzego z'ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange #rwanda #RwOT

    Iyo bavuze amateka ya Jenoside yakorerewe Abatutsi I Nyange umuntu wese ahita yibuka ko Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya y'Imana bizeye gukira ariko siko byabagendekeye kuko interahamwe zarimo na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyange, Athanase Seromba bemeje ko iyo Paruwasi bayisenyeraho Abatutsi basaga ibihumbi bibiri.

    Mu bandi bari bakuriye ubwo bwicanyi harimo Lt Col Yohani Mariya Vianney Nzapfakumunsi wibera mu gihugu cy'u Bufaransa akaba yaravumbuwe n'ikinyamakuru Mediapart none mu mpera za 2023 inzego z'ubufaransa zikaba zaratangiye kumukoraho iperereza.

    Urwego rwo mu Bufaransa rukurikirana ibyaha byibasiye inyoko muntu (Office central de lutte contre les crimes contre l'humanité) nirwo ruri gukora iperereza. Nubwo Nzapfakumunsi yiberagaho mu mudendezo, ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwari bwaramushyiriyeho impapuro zimufata.

    Nzapfakumunsi yageze mu gihugu cy'u Bufaransa mu mwaka wa 1997 abeshya inzego zinyuranye ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahawe ubwenegihugu yitwa izina rya Munsy mu mwaka wa 2004 ndetse aza no kwiga Kaminuza.

    Mu rubanza rwa Padiri Seromba Athanase wari padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange, abatangabuhamya benshi bagarukaga no ku ruhare rwa Nzapfakumunsi. Bivugwa ko nyakwigendera Landuald Ndasingwa yatabaje Lt Col Nzapfakumunsi amusaba abajandarume bo ku murinda ahubwo arabamushumuriza mu gitondo cyo kuwa 7 Mata 1994.

    Mu mwaka ushize kandi undi ruharwa Safari Madjaliwa nawe yatawe muri yombi.

    Fulgence Kayishema nawe wari Umugenzacyaha (IPJ) w'icyahoze ari Komini Kivumu aho I Nyange nawe yatawe muri yombi mu gihugu cy'Afurika y'Epfo.

    Amaraso atariho urubanza si amazi arasama igihe kikagera akagaruka uwayamennye.

    The post Inzego z'ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inzego-zubutabera-mu-bufaransa-zatangiye-gukora-iperereza-kuri-ruharwa-lt-col-nzapfakumunsi-wishe-abatutsi-i-nyange/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inzego-zubutabera-mu-bufaransa-zatangiye-gukora-iperereza-kuri-ruharwa-lt-col-nzapfakumunsi-wishe-abatutsi-i-nyange

  • Dore impamvu igiye gutuma Karim Benzema ataha adahashye neza nkuko yabyifuje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Karim Benzema utarahiriwe n'urugendo yari yerekejemo muri Arabia Saudite nyuma yuko yari avuye muri Real Madrid
    akerekeza muri Al lttihad Club iri mu cyiciro cya Mbere muri Saudi Arabite .

    uyu musore wagunzwe Miliyoni 172 z'Amayero mu gihe cy'umwaka akaba yaravuye ku mufaranga Miliyoni 14 z'Amapawundi mu gihe cy'umwaka.

    ikipe ya Al lttihad ubu iri kumwanya wa 7 muri Saudi Arabia pro league, uyu musore utarahiriwe n'ibihe kuko aheruka igitego mucyi rishize bivungwa ko abafana biyi kipe batangiye kumwibasira bamushinja kutagira icyo afasha ikipe yabo ya Al lttihad ibi bikaba ari mubyatumye ahitamo Gushaka indi kipe yakerekezamo muri Mutarama.

    mu makipe avungwa ko yakerekezamo harimo Lyon ashobora gutinzwamo, Arsenal Nayo bivungwa ko imushaka.

    Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-igiye-gutuma-karim-benzema-ataha-adahashye-neza-nkuko-yabyifuje/

  • RIP: Abanyeshuri 4 b'abakobwa bajyaga ku ishuri rya GS Muramba, bagonzwe n'imodoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri 4 b'abakobwa bajyaga ku ishuri rya GS Muramba riri mu Murenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, bagonzwe n'imodoka yo mu bwoko bwa Pick up yari ifite pulake RAA 179 D, umwe ahita yitaba Imana, 3 barakomereka.

    Ni impanuka yabaye ahagana saa moya n'igice z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama.

    Amakuru dukesha Imvaho Nshya ni uko Animateri wa GS Muramba, Ndayisaba Léonard, wari uri inyuma gato y'abo banyeshuri bagana ku ishuri yamuciyeho igasanga abo bana bari mu mukono wabo ikabagonga.

    Yagize ati 'Bari abakobwa 5 bari kumwe ariko umwe ari hirya kuri borudire (bordure) y'umuhanda, abandi bari mu nzira yabo, bariya 4 abakubitira rimwe, baragwa ngiye kubabyutsa nsanga bakomeretse cyane, uwapfuye na we agatima kari kagitera, muri iyo minota aba ashizemo umwuka, imodoka yatambutse nahise nyihagarika nyisaba kubatujyanira bose mu bitaro bya Kibogora, barabatujyanira,ni ho bari.''

    Bose uko ari 4 bajyanwa mu bitaro bya Kibogora, uwari uyitwaye ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga. Uwitabye Imana ni Niyobuhungiro Bellancile w'imyaka 16, wigaga mu wa 2.

    Source : https://yegob.rw/rip-abanyeshuri-4-babakobwa-bajyaga-ku-ishuri-rya-gs-muramba-bagonzwe-nimodoka/

  • None Kategaya Elie yaba nka Ndikumana Danny m… – #rwanda #RwOT

    Tariki 7 Nyakanga 2023, nibwo APR FC yasinyishije Rutahizamu Ndikumana Danny avuye mu Burundi, aho yakiniraga ikipe ya Rukinzo FC, gusa amasezerano ye akaba yari yarageze ku musozo.

    Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko niwe mukinnyi APR FC yari yararambagije bwa mbere ndetse itaranafata umwanzuro wo kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga. Danny yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka 2 angana na Miliyoni 20, ndetse akaba yarasinyiye APR FC ari uwa kabiri inyuma ya Nshimiyimana Ismael bakunze kwita Pitchou.

    Nyuma yo gusinya ikibuga cyamubanye amateka

    Ndikumana Danny wari witezwe na benshi dore ko hari abari babonye ubuhanga bwe mu mikino ya gipolisi yari yabereye mu Rwanda. Uyu musore ntabwo yigeze yerekwa ko ari umukinnyi ukenewe muri APR FC ndetse ko kuba adahari ntacyo byahungabanya.

    Ndikumana Danny iyo aciye urwaho yisanga nibura ku ntebe y’abasimbura 

    Mu mikino ya shampiyona igeze ku munsi wa 17 ariko APR FC ikaba imaze gukina imikino 16, ntabwo Danny arakina iminota irenze 65, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bafite iminota mike mu ikipe ya APR FC uyu mwaka.

    Imikino ya Mapinduzi Cup yarasigaye

    Mu mikino ya Mapinduzi Cup, Danny Ndikumana ntabwo yajyanye n’ikipe yasigaye i Kigali, ahubwo ikipe ihitamo kujyana abakinnyi bari mu igerageza. Uyu mukinnyi iyaba ari uwubarwa nk’uwazakenerwa nawe yarikujyana n’abandi ubundi ubushobozi atagaragaje akaba yabwerekana muri Mpinduka Cup cyangwa se biragaragara ko adashoboye.

    Iyo agize amahirwe ajya mu basimbura

    Danny iyo agize amahirwe ashyirwa mu bakinnyi bari bukoreshwe ku mukino, ariko we n’umunyezamu wa gatatu wa APR FC nibo baba bafite amahirwe ya kure yo gusimbura.

    Amakuru ahari avuga ko umutoza wungirije wa APR FC, ariwe waciye iteka ko Danny kuba yajya mu kibuga bigoye kubera ingano ye ndetse no kuba acecetse. Ibi byose ntacyo umutoza Thierry Froger yari kubihinduraho dore n’ibyemezo byinshi abifatirwa n’umutoza wungirije.

    None Kategaya Elie ntashobora kuba nka Danny Ndikumana?

    Ubwo imikino ibanza ya shampiyona yari irangiye, isoko ryo kugura no kugurisha rifunguwe, nibwo Kategaya Elie yaguzwe na APR FC imukuye muri Mukura Victory Sports. Uyu musore, yari umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga icyizere bigendanye n’imikino mbarwa yari amaze gukinira iyi kipe.

    Kategaya wari warirengagijwe n’andi makipe ubwo yavaga mu Intare FA yaje kujya muri Mukura ayisinyira igihe gito cyane. APR yahaye Mukura Victory Sports miliyoni 8 Frw Kategaya Elie ahita ajyana na APR muri Mapinduzi Cup gusa yakinnye iminota mbarwa.

    Kategaya Elie niwe mukinnyi mushya wagiye muri Mapinduzi Cup wakinnye iminota mike

    Uyu musore ukina inyuma ya ba Rutahizamu, yagiye muri Zanzibar we na Mbonyumwami Taiba bamaze gusa, gusa Taiba niwe wakinnyi iminota myinshi kurusha Kategaya.

    Kuva bagaruka mu Rwanda ntarakina

    Uyu musore wari ugeze aho adasiba mu kibuga, kuri ubu agashya kamubaho ni ukuza mu bakinnyi baribwifashishwe ku mukino, gusa gukandagira mu kibuga abireba nk’uko na we wajya kuri sitade.

    Umwanya yaguriwe wuzuyeho abakinnyi bakuru

    Kategaya Elie waje muri APR FC nk’igisubizo cya nimero 10, yasanze Shaiboub atameranye neza n’umutoza gusa ubu bisa nk’ibyacogoye, ndetse icyo gihe Niyomugabo Claude akaba yari yaratangiye gukinishwa nka nimero 10.

    Kategaya Elie yajyanye na APR FC mu mikino ya Mapinduzi CUP 

    Kategaya akigera muri APR FC, yasanze umusore akaba inshuti ya Thierry Froger cyane Niyibizi Ramadan amaze gukira, ubu akaba ari kugenda agaruka mu kibuga dore ko uyu mutoza yahisemo kujya amuteresha nka nimero 10 kuva shampiyona yatangira.

    Uko mbibona 

    Ku bwanjye, aba basore bose si amahitamo ya hafi mu kibuga ku batoza APR FC ifite kuri ubu, byaba byiza ko batizwa. Umukinnyi w’imyaka uri munsi y’imyaka 23, ubundi aba aricyo gihe cyiza cya gukina byumwihariko mu Rwanda kuko aba atarabonye imikino myinshi mu bato. Mu gihe batizwa mu yandi makipe nibura bakina imikino isigaye yo kwishyura ubundi bakazagaruka muri APR FC nk’abakinnyi baje gushaka umwanya uhagije, kandi ibi si ubwa mbere APR FC yaba ibikoze. 

    Umukino wahuje APR FC na Mukura VS niwo mukino rukumbi Danny yatangiye mu kibuga, akaba ari nawo mukino w’irushanwa yakinnye 

    Danny yakinnye igice cya mbere 

    Ndikumana Danny yitabiriye imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi gusa ntiyakina umukino wa Mozambique kubera ibyangombwa 

    Kategaya Elie yari umusore utangiye kuryoherwa n’ikibuga, ariko ubu akirebesha amaso 

    Kategaya Elie ubanza iburyo na Danny Ndikumana uri hagati, babanje ku ntebe y’abasimbura ku mukino APR FC yaraye inganyijemo na AS Kigali igitego 1-1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139016/none-kategaya-elie-yaba-nka-ndikumana-danny-muri-apr-fc-139016.html

  • Umuntu utazwi akomeje kwiyitirira Makonikoshwa akinjirira ibyamamare #rwanda #RwOT

    Umuntu utazwi akomeje kwiyitirira umuhanzi Makonikoshwa ahamagara abiganjemo ibyamamare ababwira ko arembye nk’inzira yo kubakuramo amafaranga.

    Uyu muhanzi akaba ntabyo yari azi ariko yabimenye ubwo umuhanzi Uncle Austin ndetse na Producer Bob Pro bamuhamagaraga bamubaza uko ameze.

    Uyu mutelamutwe akaba ahamagara aba bantu akoresheje nimero ibaruye ku muntu witwa Mutesi Zainabu.

    Makonikoshwa wamenyekanye cyane mu myaka yashize nko mu ndirimbo ‘Agaseko’, arateganya gukora igitaramo ku munsi w’abakundanye tariki ya 14 Gashyantare 2024.

    Makonikoshwa akomeje kwiyitirirwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuntu-utazwi-akomeje-kwiyitirira-makonikoshwa-akinjirira-ibyamamare