Blog

  • Kiyovu Sport yafungiwe amazi n’umuriro na FIFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ikina icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ibarizwa mu mujyi wa Kigali ariyo Kiyovu Sports yahawe ibihano na FIFA.

    FIFA yategetse Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa ko umunyamuryango wayo Ari we Kiyovu Sports ko atemerewe gusinyisha umukinnyi n'umwe.

    Hayagaritswe gusinyisha umukinnyi uwo ari we wese yaba uw'imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

    Ibi byabaye kubera kutishyura umukinnyi w'umunya-Sudan John Mano.

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sport-yafungiwe-amazi-numuriro-na-fifa/

  • Abasirikare ba M23 barimo umuvugizi wayo Maj. Willy Ngoma bazamuwe mu mapeti #rwanda #RwOT

    Perezida w'uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, mu itangazo ryasohowe na M23 rigaragaza ko yazamuye mu ntera abasirikare barimo aba Offisiye bakuru 9. Abo barimo; Colonel Gacheri Musanga Justin yazamuwe ku ipeti rya Brigadier Général, Lieutenant Colonel Nsanze Nzamuye na Karangwa Bihire Justin bazamurwa ku rya Colonel.

    Mu basirikare bakuru( Abofisiye) bari ku ipeti rya Major barimo Willy Ngomba ari nawe muvugizi w'uyu mutwe wa M23, hari Nsengiyumva Mutekano Innocent, Mbanjimbere Innocent, Mukomari Ruben, Kasongo Papy hamwe na Mwiseneza Gakwaya Christian nibo bazamuwe bahabwa Ipeti rya Lt Colonel ( Lieutenant colonel).

    Abandi basirikare bato icyenda aribo; Sebuntu Kabagema Léonard, Mushikiwabo Louise, Mubibya Innocent, Irumva Justin, Byamungu Dieudonné, Kigabo Jacques, Kalinda James, Ndayishimiye Théogène na Byiringiro Bienvenu bazamuwe bahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.

    Uyu mutwe wa M23, uzamuye mu ntera aba basirikare bawo nyuma yo gukora amavugurura mu miyoborere y'amashami yayo, arimo irishinzwe ubukangurambaga n'irishinzwe imari.

    Uretse gukora amavugurura mu miyoborere y'imbere muri wo, wanahinduye ubuyobozi bwa teritwari ya Rutshuru mu rwego rwo kugira ngo biworohere 'kurinda umutekano' w'abayituyemo n'imitungo yabo.

    Ibi byakozwe n'uyu mutwe wa M23, bije mu gihe ingabo za Leta ya RDCongo n'abazifasha mu rugamba batangije ibitero bigari bigamije gukura M23 mu bice byose igenzura nubwo bidashobora gupfa koroha.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/25/abasirikare-ba-m23-barimo-umuvugizi-wayo-maj-willy-ngoma-bazamuwe-mu-mapeti/

  • Perezida wa Guinea Conakry yakiriwe na Perezi… – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2024, yahagurutse mu Mujyi wa Conakry mu rugendo yerekeza mu mujyi wa Kigali mu ruzinduko rw’akazi.

    Nk’uko byari biteganyijwe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo Perezida wa Guinea Conakry yageze i Kigali mu ruzinduko yajemo yitabiriye ubutumire bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida muri icyo Gihugu.

    Tariki ya 17 Mata 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe wari wasuye Igihugu cya guinea Conakry, ni we wakiriye mugenzi we akimara kugera mu Rwanda

    Général Doumbouya uyoboye Leta y’inzibacyuho ya Guinea Conakry yagiye ku butegetsi ubwo abasirikare bahirikaga ubutegetsi bw’uwari Perezida Alpha Conde tariki ya 5 Nzeri 2021.


    Muri Mata 2023 Perezida Kagame yari yasuye Igihugu cya Guinea Conakry 



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139039/perezida-wa-guinea-conakry-yakiriwe-na-perezida-kagame-139039.html

  • 2024: The Ben arashyira hanze album amaze imy… – #rwanda #RwOT

    The Ben mu mpera z’umwaka wa 2023 ubwo yaganiraga na Radiyo Rwanda, yavuze ko adakunda gukora ibintu byinshi bitari byiza cyane kuruta gukora kimwe cyangwa se bike ariko yitondeye. 

    Ibi ubanza ari byo bitumye abakunzi be bategereza album imyaka itandatu ariko amaso agahera mu kirere. Birashoboka ko ari album izaba iriho ibihangange mu muziki wa Africa bitewe n’igihe imaze.

    Muri 2017 ubwo yari muri South Africa kuri Radio ‘TransAfrica Radio’ ikorera i Johannesburg, yavuze ko ageze kure ibiganiro byo gukorana indirimbo na Tiwa Savage ndetse iyo ndirimbo byari byitezwe ko isohoka muri 2018.

    Muri icyo kiganiro kandi yavuze ko yamaze gukorana indirimbo na Ali Kiba wo muri Tanzania ndetse ko bitegura gufata amashusho y’iyi ndirimbo. Muri 2021 ubwo The Ben yaganiraga na KT Press yavuze ko agiye gushyira hanze album yari amaze imyaka itatu akoraho.

    Muri 2021 kandi The Ben ubwo yaganiraga na Gael Karomba uzwi nka Coach Gael, yatangaje ko yamaze kurangiza iyi album ndetse igizwe n’indirimbo 50% zihimbaza Imana ndetse n’izindi 50% ziganjemo izo yakoranye n’ibihangange mu muziki.

    Amwe mu mazina yavugwaga ko ari kuri iyi album ni Diamond Platnumz, Joeboy, Sautisol, Gyptian wo muri Jamaica na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye indirimbo 'Can't get enough ndetse na Kolokolo'.

    Indirimbo yakoranye na Diamond ariyo “Why” yarasohots ndetse iri mu zakunzwe cyane mu gihe iyo yakoranye na Sauti Sol itegeze ijya hanze. Icyakora umunyamakuru wa InyaRwanda yabashije kuyumvaho.

    Iby’iyi album byagiye kure cyane ndetse muri Kanama 2021 The Ben yatangaje ko yayiboneye izina “Black Tiger” asaba abakunzi be kumubwira uko babyumva.

    Kuva icyo gihe uko umwaka ushira undi ukaza, abakunzi be bakomeza gutegereza iyi album. Icyakora kuva ubwo yatangazaga ko ari hafi gushyira hanze iyi album, yihaye igisa n’akaruhuko ahugira mu kwita ku buzima bwe bwite, ibintu byatumye atongera imbaraga nyinshi mu gusohora indirimbo cyane.

    Kuva icyo gihe yagiye akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo abanyarwanda ndetse n’abo mu karere ka Africa y’uburasirazuba ariko izo ndirimbo zikaba ziganjemo iz’abo bahanzi aho kuba ize nka “This is love” yakoranye na Rema Namakula, ‘For real” yakoranye na Igor Mabano, “Go low” yakoranye na Babo Ekeight n’izindi. Indirimbo ye yashyize hanze ni “Why” yakoranye na Diamond Platnumz muri 2022.

    Uko iminsi yashiraga indi ikaza niko The Ben yagendaga ahuga dore ko muri 2023 yatangiye kwitegura ubukwe, agakoramo ibitaramo bitandukanye ndetse akanagira ibyago byo gupfusha Se. Ibi byose byabaye impamvu yo kwihanganirwa n’abakunzi be ndetse n’ab’umuziki Nyarwanda muri rusange.

    None, uyu mwaka wa 2024, The Ben arashyira hanze album amaze imyaka itatu yemereye abanyarwanda?

    Ubwo InyaRwanda yageragezaga kuganira n’uyu muhanzi kuri uyu mushinga wo gushyira hanze uyu muzingo, yirinze kubivugaho ahubwo avuga ko nk’uko yabiteguje, uyu mwaka uzaba mwiza ku bakunzi b’umuziki Nyarwanda.

    Yagize ati “Sindi buvuge kuri uyu mushinga, ikintu icyo ari cyo cyose cyaba, igihe icyo aricyo cyose. Uyu mwaka uzaba mwiza ku bakunzi b’umuziki Nyarwanda ndabyizeye kandi izina The Ben rizabigiramo uruhare”.

    Iyo uganiriye n’abantu ba hafi b’uyu muhanzi, bakubwira ko indirimbo zihari kandi zikoze ahubwo ikibazo ari ugufata umwanya kw’uyu muhanzi ngo yanzure kuzishyira hanze bitewe n’imirimo myinshi aba ahugiyemo zirimo n’ingendo za buri kanya ziganjemo ibitaramo muri Africa no hanze yayo.

    Umwe yagize ati “Indirimbo zo zirahari, ikibura ni ukuvuga ngo zigizwe album, Ep , Single cyangwa se ibindi. Zibangamirwa no kuba The Ben ahuze cyane, akunda kuba afite ibitaramo mu Rwanda, Uganda, Burundi, America, Canada n’ahandi. Rero kubona umwanya wo gushyira hanze album uziko isaba umwanya wo kuyitaho cyane, nibyo byabaye ikibazo”. Yakomeje agira ati “Indirimbo zo zirahari rwose”.

    InyaRwanda izakomeza ukurikirane iby’iyi album niba izatinda ikagera aho igasohoka cyangwa izahera.

    The Ben amaze imyaka itatu ateguje album amaze imyaka atandatu akoraho

    Diamond Platnumz aherutse gukorana indirimbo na The Ben ishobora kuzajya kuri album y’uyu muhanzi

    Tiwa Savage ashobora kuzaba ari kuri album ya The Ben

    Ali Kiba amaze imyaka itandatu akoranye indirimbo na The Ben ariko yaheze muri studio

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139020/2024-the-ben-arashyira-hanze-album-amaze-imyaka-6-akoraho-cyangwa-ni-ibisanzwe-139020.html

  • Kudahamagara Muhadjiri: Umutoza wAmavubi yag… – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane kibereye i Remera ku biro bya FERWAFA ahazwi nko ku inzu y'isonga. Iki kiganiro, cyari kiyobowe n'umutoza w'ikipe y'igihugu “Amavubi”, Frank ndetse n'umutoza wungirije Jimmy Mulisa. 

    Umutoza yatangiye abwira itangazamakuru intego z'ikiganiro, aho yavuze ko ashaka kugaruka ku byo itangazamakuru ryagarutseho ubwo bari gushaka itike y'igikombe cy'Isi. Ndetse avuga ko mu gusoza ari bwakire ibibazo ndetse n'inyunganizi.

    Abanyamakuru bari bagerageje kwitabira dore ko bitari bisanzwe ko umutoza w’ikipe y’igihugu abatumaho atagiye guhamagara abakinnyi 

    Umutoza w'ikipe y'igihugu, yakomeje yivuga ndetse yerekana ibyaranze umwuga we harimo aho yavukiye, amakipe yatoje, ndetse n'amakuru ajyanye n'umuryango we.

    Ikibazo cya mbere uyu mutoza avuga ko yahuye nacyo, ni abanyamakuru bavugaga ko adafite uburambe bwo gutoza ikipe y'igihugu.

    Umutoza w'ikipe y'igihugu yagisubije agira ati: 'Impamvu ni iyi, njye ntangira gutoza nagiye mu bihugu navuga ko byari bifite umwihariko. Nigiriye mu bihugu bigikeneye iterambere. Mu 1999, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage ryansabye ibihugu najya gukoreramo, mvuga ko najya muri Nepal na Yemen”.  

    Ikibazo cya kabiri cyari uburyo yahamagaye ikipe y'igihugu bwa mbere. Umutiza w'ikipe y'igihugu yagize ati: 'Muribuka ko naje iminsi yagiye. Nasabye abatoza banyungirije nibura ko buri mutoza ampa abakinnyi 3 kuri buri mwanya.'

    Ku mpamvu atahamagaye Hakizimana Muhadjri

    Yagize ati: 'Ni umukinnyi mwiza buri mutoza afite ibyo aba akeneye mu kibuga. Muhadjri azi gucenga, ni umukinnyi ushobora kubona ari iburyo, ukamubona ibumoso mu kibuga hagati, ndetse n'inyuma. 

    Aba bakinnyi rero babaho ntabwo ari umukinnyi wabwira ngo akine aha bikunde kuko aba atabimenyereye, kandi kiriya gihe nashakaga umukinnyi uhita wumva ibintu mubwira. 

    Abakinnyi nka ba Muhadjiri iyo ushatse kumukoresha bisaba ko umwubakiraho ikipe cyangwa se ushaka abakinnyi bamukikije kandi icyo gihe twari dufite igihe gito, gusa kuri ubu ndamuzi, nzi ibyiza bye ubutaha tuzicarana turebe.'

    Ikibazo cya gatatu, cyari ku byavuzwe nyuma y'umukino wa mbere

    Umutoza yagize ati: 'Umukino wa mbere njye waranshimishije. Ni umukino naboneyemo abakinnyi banjye uko bakina umukino w’irushanwa, kandi byamfashije kwitwara neza kuri Afurika y’Epfo.

    Nasanze abakinnyi bakina umupira umwe, ibiri, uwa gatatu bakawohereza imbere kandi ibyo ntabwo byatuma utsinda. Ubu ngeze ku rwego rwo gutunga ikipe ikina neza kandi byarakunze mu gice cya mbere kuri Afurika y’Epfo.' 

    Ikibazo cya kane cyari ibyavuzwe ku bakinnyi bivugwa ko bahamagawe n'abatoza bungirije

    Jimmy Mulisa niwe wafashe ijambo ati: “Kuri iyi ngingo, nakiriye ubutumwa bwinshi ndetse ubundi mbwumva kuri Radio. Ibyabaye byose twari abungiriza b’umutoza niwe wari ufite ijambo rya nyuma. 

    Mwavuze kuri Nshuti Innocent ntabwo byanshimishije kuko byarambabaje harimo no kwica izina ryanjye. Ubu nafata amafaranga kugira ngo Nshuti Innocent akine? Nshuti Innocent yakoranye n’abatoza barenze umwe mbere, ni umukinnyi mukuru uzi gukora.'

    Umutoza wungirije Jimmy Mulisa, yanyuzagamo akunganira umutoza mukuru dore ko nawe yari afite bimwe mu bibazo bimureba 

    Frank umutoza mukuru nawe yavuze ko 'umwe mu bakinnyi beza nabonye mu myitozo ni Gitego Arthur. Yari umukinnyi wumva ugerageza kugira ibyo akora, kandi njye ibyo ni byo nashakaga. Namuhaye amahirwe kuko nabonaga hari ubutumwa yatanga. 

    Nshuti Innocent murebye uko akoresha umubiri we murebye uko yatsinze igitego cya mbere, uko yakiriye umupira, mwabonye ko byari byiza. Afite igihagararo cyiza wenda icyo mpora mubwira ni ukugabanya ibiro.”

    Ikibazo cya 5 cyagarukaga ku bakinnyi basezerewe mu mwiherero rugikubita

    Umutoza yagisubije agira ati: 'Hari abakinnyi bavuye mu mwiherero kuko bari bakiri bato mu mutwe n’ubwo bari bafite impano. Hari abakinnyi wasangaga buri gihe bafite ibyo bataka, barenganya abandi. Iyo mba ndi umutoza w’ikipe itari iy’igihugu, nari kubihanganira kuko bari kugenda bahinduka ariko icyo gihe umwanya wari muto.

    Iyo urebye nka Tatou ni umwana ukora ibintu ku mupira bitangaje mbese azi gukina. Narebye mu byangombwa bye mbona afite imyaka 17 ariko wamureba mu maso ukagira ngo afite abana 2. 

    Ntabwo icyo ari ikibazo, ahubwo ikibazo cyabaye, najyaga mubwira ibyo akora ntabikurikize rero nahisemo we na mugenzi we kubasezerera kuko abakinnyi bakina hanze bari baje, kandi ntabwo nari gukoresha imyitozo abakinnyi 40.

    Ngabo Roben umuvugizi wa Rayon Sports, agerageza kumvisha umutoza Frank ko ahantu hose ku Isi iyo ikipe y’igihugu yahamagawe, itangazamakuru riyigarukaho 

    Umutoza Frank yakomeje avuga ko 'Iradukunda Elie Tatou mbere yo kumusezerera, nashatse kumuganiriza kugira ngo mubwire ibyo yahindura nk'uko nari nabikoze kuri mugenzi Mugunga, gusa naramubuze mutumaho umuntu aranga afata ibikapu aritahira. Umuntu iyo yakoze ikosa ashobora gusaba imbabazi, namwemereye ko nabishaka azaza akansaba imbabazi gusa na n’ubu ntabwo araza.'

    Ikibazo cya 6 ni ukuntu itangazamakuru ritishimiye ijambo akunda kuvuga ryo kubaka ikipe

    Yagize ati: “Njye nasanze hari abakinnyi batazi no gucenga ahubwo ugasanga nka rutahizamu azi gufunga umupira ubundi akagishota imbere akiruka ari wowe wari gukora iki ukibona abo bakinnyi? Ntabwo ndenganya abakinnyi ahubwo narenganya abatoza babatoje mbere.

    Niba rutahizamu atazi guca kuri myugariro, myugariro akaba atazi kwiyambura rutahizamu, nari guhera he niba abakinnyi badafite n’ubumenyi bw’ibanze?

    Ikibazo cyasoje kwari ukugaruka ku cyo yakora kugira ngo afashe u Rwanda kubona abakinnyi bakina hanze

    Yagize ati: 'Turi gushaka abakinnyi bashobora kuza kudufasha. Gukina mu bakinnyi 11 hafi 1/2 bakina imbere mu gihugu, biragoye cyane. Tugomba kwicara na FERWAFA tukareba abakinnyi bari ku rwego rwo gukinira u Rwanda kandi tubirimo kubikoraho kuko ubu dufite abakinnyi basaga 45 kuri kuganira.' 

    Umuntu wese wabaga afite ijambo byasabaga ko aba afite mu ntoki umupira wo gukina


    Umutoza w’ikipe y’igihugu yemeje ko imikino ikurikira bazaba bameze neza kurushaho ndetse akaba yizera ko bazaba bafite abakinnyi bajyanye n’imikinire yifuriza Amavubi 

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI 

    AMAFOTO: Ngabo Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139042/kudahamagara-muhadjiri-umutoza-wamavubi-yagarutse-ku-bibazo-7-yahuye-nabyo-kuva-yahabwa-iy-139042.html

  • Hagiye kuba iserukiramuco Triennale de Kigal… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Urubyiruko ndetse n’iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima yabimenyesheje Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, iyobowe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.

    Iri serukiramuco rizaba tariki 16 Gashyantare 2024 kugeza tariki 25 Gashyantare 2024. Rizaba mu gihe cy'iminsi icyenda, hibanzwe ku kwerekana ubuhanzi ndetse n'ibiganiro bizasensengura ku ruhare rw'ubuhanzi mu iterambere n'ubukungu.

    Rizarangwa no kugaragaza ibikorwa by'ubuhanzi 60 mu byiciro 10 by'ubuhanzi. Rizabera kandi mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali nko muri KCEV ahazwi nka Camp Kigali, BK Arena, kwa Mayaka i Nyamirambo ndetse no kuri Canal Olympia ku i Rebero.

    Iri serukiramuco riri gutegurwa na Rwanda Arts Initiative (RAI), Umujyi wa Kigali kubufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

    Rizatsa cyane ku ngeri z'ubuhanzi burimo nk’ikinamico, umuziki, Cinema, kumurika imideli, ubuhanzi bwisunga ikoranabuhanga, ubuvanganzo, imbyino gakondo, gushushanya n'ibindi bizabera mu mutima wa Kigali.

    Byitezwe ko rizitabirwa kandi n'abakora mu bigo Mpuzamahanga nka Youtube, Spotify n'ibindi mu murongo wo kurebera hamwe uko ubuhanzi bwakomeza gushyigikirwa.

    Kuva mu 2012, Rwanda Arts initiative biyemeje gushyira imbaraga mu kugaragaza uburyo ubuhanzi nyarwanda bwagera ku isoko mpuzamahanga.

    Amaserukiramuco ni kimwe mu bikorwa bikomeye mu muziki bihuza abahanga mu muziki, abantu bagatarama bigatinda! Kenshi, usanga ashobora kumara mu gihe kirenze iminsi itatu, mu gihe igitaramo kiba umunsi umwe nabwo amasaha macye.

    Ibikorwa by’iserukiramuco bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, rigahuza abafite imico inyuranye kandi bigateza imbere abari mu Inganda Ndangamuco, utibagiwe n'iyaguka ryazo.




    Minisitiri Utumatwishima yamenyesheje inama y’Abaminisitiri Iserukiramuco rya ‘Kigali Triennial’ rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139043/hagiye-kuba-iserukiramuco-triennale-de-kigali-rizahuza-abahanzi-200-bo-mu-bihugu-25-139043.html

  • Ni Imana gusa! Thierry froger amarira nk’ay’ingona yayakomeje yongera gushimangira umwuka mubi mu ikipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni Imana gusa! Thierry froger amarira nk'ay'ingona yayakomeje yongera gushimangira umwuka mubi mu ikipe

    Umufaransa utoza ikipe ya APR FC, Thierry froger yongeye kugira amarira nk'ay'ingona ariko atangaza byinshi bigaragaza ko mu ikipe harimo umwuka mubi.

    Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye n'itangazamakuru ku munsi wejo hashize ubwo ikipe ya APR FC yakuragamo ikipe ya AS Kigali mu gikombe cy'amahoro, yatangaje ko iyi kipe itameze neza kugeza ubu bitewe n'abakinnyi afite barwaye.

    Thierry Froger yavuze ko gutsinda Kwa APR FC ari imana yonyine ibikora kubera ko ngo afite abakinnyi benshi barwaye abandi bakaba batameze neza Kandi ko ngo gutwara ibikombe 2 byagorana cyane bitewe n'iyi mpamvu yatangaje.

    Thierry Froger yaje kubazwa ku mukinnyi witwa Sulei Sande byavuzwe ko mu minsi ishize yasinyishije arabihakana avuga ko ntabyo azi ahubwo ashimira abanyamakuru bamuhaye amakuru atari azi. Ibi byongeye kugaragaza ko mu ikipe bitameze neza hagati ye n'ubuyobozi kuko bukora ibintu uko bubishaka atabizi.

    Iki kibazo cyatagiye ubwo ikipe ya APR FC yajyaga gukina imikino ya Mapinduzi Cup bitewe ni uko uyu mutoza atashakaga kujyayo ariko kubera imbaraga z'ubuyobozi birangira abyemeye.

    Kugeza ubu igikomeje kwibazwa ni uko agiye kwakira imikino igiye kuba y'Intwari izatangira tariki ya 28/01/2024 n'ubundi atari asanzwe yumva ibintu byo gukina mu cyumweru hagati ndetse no muri wikendi.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/nimana-gusa-thierry-froger-amarira-nkayingona-yayakomeje-yongera-gushimangira-umwuka-mubi-mu-ikipe/

  • Umuramyi Divine Iraa mu barenga 100 bitabiriy… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi umaze imyaka ibiri ari mu muziki azwi cyane mu ndirimbo yise 'Calvary'. Ibice bitatu bya mbere by'iri rushanwa ry'umuziki 'Show me your Talent' byabereye i Kigali. 

    Ryatangijwe na Ndisanze Elie muri Gashyantare 2023. Icyo gihe ryatangiranye n'abarimo Mani Martin na Luckyman Nzeyimana bari mu Kanama Nkemurampaka k'iri rushanwa, ryaje kugaragaza bamwe mu bahanzi bafashije.

    Ibi bihembo byatangwaga imbona nkubone kuri Televiziyo Rwanda, aho uwa mbere yahembwaga ibihumbi 200 Frw no gukorerwa indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

    Ndisanze Elie yavuze ko kujyana iri rushanwa muri Amerika biri mu murongo wo kugaragaza impano z'abahanzi babarizwa mu bindi bihugu cyane cyane abatuye muri Amerika.

    Yavuze ati 'Ku nshuro ya mbere twabonye impano nyinshi z'abahanzi banyuranye ubwo twari muri Kigali. Rero nyuma y'uko ngiye muri Amerika natekereje uburyo bwo kuhakomereza iri rushanwa.'

    Ndisanze yavuze ko bifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo nka YouTube, Instagram, Facebook, na Tik Tok z'iri rushanwa, mu kugaragaza impano z'abahanzi baba bahisemo.

    Akomeza agira ati 'Mu by'ukuri ntabwo dufite amafaranga menshi yo guhemba urubyiruko ruba aho muri Amerika kuko rufite byose, amafaranga barayafite, rero twe tuzanye igikorwa mu rwego rwo guha rugari buri wese kuba yakwakirwa akagaragaza impano ye binyujijwe kuri 'Show me your Talent' izajya itambutswa buri wa Gatandatu kuri Youtube.'

    Uyu mugabo yavuze iri rushanwa rizajya ritambuka kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro 'Versus' gikorwa na Luckman Nzeyimana.

    Muri rusange, iri rushanwa rizajya rifasha abanyempano kuzimurika ndetse no gushyigikirwa mu rugendo rw'abo rwo gukora ibihangano binyuranye.

    Mutagoma Bosco Magnifique niwe wegukanye iri rushanwa 'Show me your talent' ku nshuro ya gatatu.

    Yigeze kuvuga ko ari byishimo bikomeye kuri we kuba yabashije kwegukana iri rushanwa yari ahatanyemo n'abandi banyempano.

    Ati 'Ubu ngubu niyumva neza kurusha mbere. Byampaye icyizere kuko mbere yo gutwara iri rushanwa nari mfite gahunda nyinshi zo kuba nakora umuziki, kuko na mbere yaho nari mfite indirimbo ariko gahunda nari mfite zo kuba nakora indi ndirimbo ziri kure cyane.'

    Akomeza ati 'Ariko iri rushanwa niryo ryatumye imishinga yanjye yose yigira hafi. Bituma n'abantu bumvaga y'uko ntakora umuziki barabyumvise.'

    Uyu musore uvuka mu muryango w'abana batanu, avuga ko yakuranye urukundo rw'umuziki muri we, kandi yumvaga igihe kizagera akawukora.

    Iri rushanwa rigizwe n'ibice bitandukanye birimo nk'igice cy'abaririmba (Itsinda cyangwa umuntu ku giti cye), abavuga imivugo, ab'imbyino gakondo (itsinda cyangwa umuntu umwe), abanyarwenya (Umuntu umwe cyangwa itsinda) n'abandi.

    Abitabiriye irushanwa 'Show me your Talent' barengaga 100 biganjemo urubyiruko mu rwego rwo kugaragaza impano z'abo mu muziki n'ibindi 

    Umuhanzikazi Divine Irene wamenyekanye mu ndirimbo 'Calvary' yahatanye muri 'Show me your Talent'

     

    Rambasol, umwe mu begukanye irushanwa 'Show me Your Talent' agahembwa 200,000 Frw yavuze ko iri rushanwa ryamuciriye inzira 

    Umuraperi Gentle waturutse mu Ntara ya Lansing yitabiriye itangizwa ry'irushanwa 'Show me Yourt Talent', agaragaza ko iri rushanwa rizafasha benshi

    Ndisanze Elie watangije irushanwa rya ‘Show me Your Talent’, yavuze ko yiyemeje kugaragaza no gushyigikira impano z'abakiri bato







    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘CALVARY’ YA DIVINE IRAA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139026/umuramyi-divine-iraa-mu-barenga-100-bitabiriye-show-me-your-talent-muri-amerika-amafoto-139026.html

  • MTN MoMo yagiranye amasezerano y’ubufatanye n… – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri  uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 mu  M Hotel aho MTN MoMo yari ihagarariwe na Musugi Jean Paul naho FERWACY ikaba yari ihagarariwe na Perezida wayo, Ndayishimiye Samson.

    Samson uyobora FERWACY niwe watangiye avuga ijambo ry’ikanze, ndetse aha ikaze MTN MoMo muri Tour du Rwanda. Yagize ati” Reka ntangire nshimira MTN ku bufatanye twagiranye ndezera ko bizaba ari byiza cyane gukorana nabo ku ruhande rwa MTN MoMo, nkaba naboneraho no kubaha ikaze muri Tour du Rwanda.

    Fred Kamuzinzi uyobora Tour du Rwanda, nawe yafashe umwanya ashimira ubufatanye bagiranye na MTN. Ati ” Ndatangira nshimira buri wese witabiriye uyu muhango. Nka Tour du Rwanda twishimiye kwakira MTN nk’umufatanyabikorwa wa Tour du Rwanda kandi yongeye kubaha ikaze kuko tuzi ko muzerekana itandukaniro.”

    MTN Mobile Money ikaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, ikorana na Tour du Rwanda, gusa  akaba ashobora kongerwa ndetse iyi mikoranire ikaba yakwaguka ikajya no mu yindi mikino ya FERWACY.

    Fred Kamuzinzi yemeza ko gukorana na MTN Mobile Money harimo inyungu nyinshi zirenze amafaranga 

    Musugi Jean Paul wari uhagarariye MTN MoMo yavuze ko amasezerano bagiranye na FERWACY, bazungukiramo byinshi.Ati ” Uyu munsi ni umunsi ukomeye, dutewe ishema no kuba abafanyabikorwa ba Tour du Rwanda izatangira tariki 18 Gashyantare.

    Muri MTN Mobile Money intego yacu irenze kuba ikigo gitanga service z’imari, ahubwo twishimiye no gukorana na Tour du Rwanda.   

    Tour du Rwanda intego zabo zihuye n’izacu kuko ni igikorwa gisaba imbaraga. Nka MoMo dutangaje ko kandi dushyigikiye ndetse tuzafatanya kugira ngo iri siganwa rizajye ku rwego rwo hejuru.”

    Masugi ushinzwe ubucurizi muri MT Mobile Money, yavuze ko muri Tour du Rwanda bazaba bafite udushya twinshi, kandi bishimiye uburyo bazaba begereye abanyarwanda byumwihariko abakunda umukino w’igare 

    MTN Mobile Money ikaba yagiye mu baterankunga ba Silver Sponsor aho isanzemo Forzza. MTN Mobile Money kandi ikaba uko agace k’isiganwa karangiye izajya ihemba umukinnyi muto w’umunyafurika witwaye neza.

    Samson uyobora Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare yemeje ko uyu mwaka Tour du Rwanda izaba  iri ku rwego rudasanzwe, ndetse yemeza ko imiryango igifunguye ku bashaka kwamamaza

    Tour du Rwanda 2024, izatangira tariki 18 Gashyantare isozwe tariki 25, ikazazenguruka hafi ibice byose bw’igihugu, iri rushanwa rikaba rizaba ribaye ku nshuro ya 16

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139029/mtn-momo-yagiranye-amasezerano-yubufatanye-na-ferwacy-muri-tour-du-rwanda-amafoto-139029.html

  • Biravugwa ko mu Burundi hongeye kwaduka umukwabu wo guhiga bukware Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko mu minsi ishize nyuma gato y’uko u Burundi bufashe icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, aho inzego z’umutekano zahise zirara mu bice byegereye u Rwanda, aho bamwe banatawe muri yombi bakaba bafungiwe ahantu hatazwi.

    Ubu amakuru aturuka i Bujumbura, aravuga ko hongeye kubura uyu mukwabu, wo guhiga abavuga ikinyarwanda ngo kuko hari ibyo babakekaho.

    Ibi bikorwa byongeye kubura muri iki cyumweru, biri kuba muri zone ya Rukaramu, Komine Mutimbuzi, mu Ntara ya Bujumbura, ahazwi cyane ku zina rya Bujumbura-Rural.

    Umwe mu Banyarwanda uri i Burundi yabwiye Ikinyamakuru Umuryango, ati 'Baraza mu nzu bagasaka basanga uvuga Ikinyarwanda bagahita bagusohora, bakagupakira mu ma Bus bakubwira ngo subira iwanyu. icyakora icyo tutaramenya n’uko utamenya niba koko babohereza mu Rwanda cyangwa babafunga ?”

    Uku kwirukana Abanyarwanda kwatangiye mu minsi ishize ubwo u Burundi bwafataga icyemezo cyo gufunga imipaka.
    Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse kuvugira muri Congo, ko yifuza gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi bwabo.

    Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 ubwo yasozaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, yavuze ko abo bifuza kuza guhindura ubutegetsi mu Rwanda, bari bakwiye kubanza kubikorera Ibihugu byabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Biravugwa-ko-mu-Burundi-hongeye-kwaduka-umukwabu-wo-guhiga-bukware-Abanyarwanda