Blog

  • Abakinnyi 20 bamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore aho bagiye gutangira umwiherero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu Amavubi y'abagore yahamagaye abakinnyi 20, bitegura irushanwa rizahuza ibihugu 5 byo muri EAC (Uganda,Tanzania,Burundi,Sudan y'Epfo n'u Rwanda). Tariki 02-10 Gashyantare 2024, i Kigali.

    Bazatozwa na Rwaka Claude yungirijwe na Mukamusonera Théogène. Umwiherero uratangira ejo(27 Mutarama 2024).

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-20-bamaze-guhamagarwa-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-yabagore-aho-bagiye-gutangira-umwiherero/

  • Torsten Frank Spittler utoza Amavubi yaraye annyuzuye abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Torsten Frank Spittler utoza Amavubi yaraye annyuzuye abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo

    Ku munsi wejo hashize nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Torsten Frank Spittler yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru abamenyesha ibyo bamuvuzeho byose ndetse anasubiza ibibazo byose bafite.

    Ntabwo bisanzwe ko abatoza b'ikipe y'igihugu bagirana ikiganiro n'itangazamakuru hatagiye guhamagarwa abakinnyi ariko ku munsi wejo hashize byarakozwe ndetse abanyamakuru bari bitabiriye iki kinagiro.

    Byinshi byavuzwe byari ukugaruka ku bintu abanyamakuru bavuze ku mutoza harimo ku kudahamagara Muhadjiri Hakizimana ndetse bagahamagara abarimo Nshuti Innocent ndetse no kwirukanwa kwa Mugunga Yves ndetse na Elie Tatou mu mwiherero.

    Umutoza w'Amavubi muri iki kiganiro yannyuzuye abanyamakuru ibintu bitari bisanzwe. Ikiganiro kitaratangira yari yazanye umupira wo gukina[Balo], akamaro k'uyu mupira yari uko buri muntu ugiye kuvuga cyangwa ugiye kubaza ikibazo yagombaga kuvuga awufashe mu ntoki.

    Bamwe byarabatonze usibye ko nubwo cyari ikintu cyidasanzwe ntabwo cyari cyigoranye cyane ahubwo kubera ko bitari bimenyerewe byafashwe nk'ikintu gikomeye.

     

    Source : https://yegob.rw/torsten-frank-spittler-utoza-amavubi-yaraye-annyuzuye-abanyamakuru-mu-kiganiro-yagiranye-nabo/

  • Gakenke Inkuba yakubise Abanyeshuri batatu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024 mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gasasa , Inkuba yankubise Abana batatu ubwo bari kw'ishuri Imana ikinga ukubuko ntihagira n'umwe uhasiga ubuzima.

    ibi byabaye mu masaha yi sasaba n'igice ubwo abana bari bamaze gufata amafunguro bafatira kw'ishuri maze Inkuba irabakubita bahita bangwa igihumure maze bihutanywa kucyigonderabuzima cya Nyunfo ngo bakurikiranywe , ubu bakaba basubiye iwabo nkuko Kigali To day ibitangaza

    Source : https://yegob.rw/gakenke-inkuba-yankubise-abanyeshuri-batatu/

  • Rutsiro abarakare bakuye Abana mw’ishuri bavuga ko bagaburirwa ibiryo biva Kwa shitani. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa mushubati mu karere ka Rutsiro haravungwa abaturage bahoze ari abayoboke bidini ya badivantisite b'umunsi wa karindwi bakaza kubivamo kubera imyemerere yabo bakiyita 'Abarakare' ko bakuye Abana mu ishuru kubera ibiryo bagaburirwaga bavuga ko bikomoka Kwa shitani.

     

    Abaturanyi babo bavuga ko imyemerere yaba bagenzi babo iteye inkenke.

    Umwe muri aba biyise abarakare yikingiranye yagize ati 'Abana bacu biga gusoma, biga iby'ubwenge n'iby'umubiri n'iby'umwuka. Kwigana n'abandi byo…, dusoma ngo ishuri rya mbere ni ishuri rya Kirisitu.'

     

    ubuyobozi bwa Karere buvuze ko bugiye gukomeza kubigisha ku buryo basubiza abana mu mashuri.

    Source : https://yegob.rw/rutsiro-abarakare-bakuye-abana-mwishuri-bavuga-ko-bagaburirwa-ibiryo-biva-kwa-shitani/

  • Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yabaye uwa kabiri wasuye u Rwanda mu gihe cy’umunsi umwe #rwanda #RwOT

    Uruzinduko rwa Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi mu Rwanda, rwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu butumwa bwatambutse kuri X [Twitter].

    Ubutumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda bugira buti 'Ku mugoro washize muri Kigali, Perezida Kagame yakiriye Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique bagirana ikiganiro cyibanze ku gukomeza kongerera ingufu imikoranire itanga umusaruro mu nzego zitandukanye.'

    Ni mu gihe kandi kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, u Rwanda rwanasuwe na Perezida w’Inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Lt Gen Mamady Doumbouya.

    Gen Mamady Doumbouya wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yakiriwe na Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-wa-Mozambique-Filipe-Nyusi-yabaye-uwa-kabiri-wasuye-u-Rwanda-mu-gihe-cy-umunsi-umwe

  • Musanze : Abageni bagiye gusezerana basanga Gitifu wari kubasezeranya amaze iminsi yareguye #rwanda #RwOT

    Iyegura ry’uyu wari umuyobozi ryamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, ubwo abari bagiye guhabwa isezerano ryo gushyingirwa bajyaga gusezerana bagasanga zahinduye imirishyo.

    Bageze ku Biro by’Umurenge basanga Ubuyobozi bw’Akarere bwohereje undi ubasezeranya, bo batari bazi, bahita bamenyeshwa ko Nteziryayo Justin wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera amaze iminsi micye yareguye.

    Isezera ry’uyu Muyobozi, ryemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, wavuze ko uriya wa Gitifu yeguye ku ya 22 Mutarama 2024 ku mpamvu z’uburwayi kugira ngo ajye kwivuza.

    Yagize ati 'Nk’umunyamabanga Nshingwabikorwa aba afite inshingano nyinshi, atabibangikanya no kwivuza, akaba yaranditse asezera. Yarabyemerewe ndetse twamaze gusaba ushinzwe imibereho myiza ko aba ari we ufata inshingano by’agateganyo mu gihe hagitegurwa ko hazaboneka undi.'

    Ubu uyu Murenge wa Remera uri kuyoborwa by’agateganyo na Barihuta Assiel usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza y’abaturage muri uyu Murenge.

    Gusa itegeko ntiriha ububasha uri mu nshingano by’agateganyo kuba yasezeranya, ari na yo mpamvu aba bageni basezeranyijwe n’uwoherejwe n’Akarere.

    Umuyobozi w’Akarere yizeje abaturage b’uyu Murenge wa Remera ko isezera ry’Umuyobozi wabo ritazatuma babura serivisi bemererwa n’itegeko, ahubwo ko hazakorwa uburyo bwose bakazibona.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Musanze-Abageni-bagiye-gusezerana-basanga-Gitifu-wari-kubasezeranya-amaze-iminsi-yareguye

  • Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo yahawe inshingano nshya #rwanda #RwOT

    Ni umwanya yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, yanashyize mu myanya abandi bayobozi batandukanye.

    Uretse Uwacu Julienne wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Itorero muri MINIBUMWE, Inama y’Abaminisitiri yanasabiye Emmanuel Bugingo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

    Ni mu gihe James Ngango yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi ndetse izi nshingano akazanazifatanya no guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Geneva.

    Naho Bob Gakire wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

    Bob Gakire yahawe izi nshingano asimbura Samuel Dusengiyumva uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

    ABANDI BASHYIZWE MU MYANYA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Uwacu-Julienne-wigeze-kuba-Minisitiri-wa-Siporo-yahawe-inshingano-nshya

  • Okkama yahishuye aho yahuriye n’umugore we bw… – #rwanda #RwOT

    Ossama Masut Khalid ubusanzwe niyo mazina ye ariko yamamaye nka Okkama mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Toto’ ‘Lotto’ yakoranye na Kenny Sol, ‘Puculi’ ‘Iyallah’ “Tsaper ‘ n’izindi kugeza kuri ‘Wallah’ aherutse gushyira hanze.

    Uyu musore urugendo rwe rwa muzika mu buryo bweruye rwatangiye mu 2020 ubwo yashyiraga hanze indirimbo “Loto” acyiga ku ishuri ryugisha umuziki rya Nyundo, inzuzi  ze ntizatinze kwera kuko yamenyekanye akiri ku ntebe y’ishuri.

    Uyu muhanzi yahishuye aho yamenyaniye n’umugore we wamubyariye imfura.


    Mu kiganiro Meet me tonight cya Gen Z Comedy Show, yabajijwe icyiza cyo kuba uwamubyariye atazwi, avuga ko ari byiza kuko bituma umuryango utinjirirwa cyane.


    Mu mwaka ushize wa 2023 nibwo Okkama yibarutse imfura y’umukobwa, kuri ubu yahishuye ko mama w’umwana we bahuriye kuri murandasi 



    Okkama yashimishije abitabiriye Gen Z Comedy Show 

    Umwana wa Okkama afite amezi arindwi y’amavuko 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139047/okkama-yahishuye-aho-yahuriye-numugore-we-bwa-mbere-139047.html

  • Jimmy Mulisa yavuze ku by’amafaranga yatse Nshuti kugira ngo akinire Amavubi #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jimmy Mulisa yagaragaje ko yababajwe cyane n’abantu bavuze ko yatse Nshuti Innocent amafaranga kugira ngo ahamagarwe mu ikipe y’igihugu Amavubi akanamukinisha.

    Mu Gushyingo 2023 u Rwanda rwari rufite imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, yombi yabereye i Huye uwo rwanganyijemo na Zimbabwe 0-0 ndetse n’uwo rwatsinze Afurika y’Epfo 2-0.

    Ku ikipe yari yahamagawe, hagiye havugwa byinshi hibazwa ukuntu umukinnyi nka Nshuti Innocent utabona umwanya wo gukina muri APR FC ahamagarwa ndetse akanakina, dore ko ari na we watsinze igitego cya mbere ku mukino wa Afurika y’Epfo.

    Aha ni ho hagiye havugwa inkuru zitandukanye ko yahamagawe na Jimmy Mulisa ndetse hari n’amafaranga yamwatse.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ejo hashize, Jimmy Mulisa yavuze ko we Yves Rwasamanzi ari abajyanama b’umutoza mukuru, bamugira inama ariko akaba ari we wifatira umwanzuro nta bushobozi bwo kumuvuguruza bafite.

    Ati “nakiriye ubutumwa bwinshi kuri twitter, numvise amaradiyo amwe n’amwe, ni byiza bigutera imbaraga kandi na none byose ni umupira ariko nk’uko umutoza yabivuze ni we mutoza mukuru, twe turi abajyanama, twe tumugira inama ibyaba byose ni umutoza mukuru, ibyo tumugiramo inama byose akuramo ibintu bike.”

    “Yasobanuye iby’ikipe yahamagawe yikoreye ubushakashatsi bwe, akaza akatubaza Jimmy, Yves ni iki mutekereza kuri uyu mukinnyi? Ntabwo ari Jimmy, ntabwo ari Yves ni umutoza mukuru. “

    Yakomeje avuga ko yababajwe cyane no kumva abantu bavuga ko yariye amafaranga ya Nshuti Innocent kugira ngo akine.

    Ati “mwumvise ibya Nshuti, ntabwo byanshimishije kuko bimeze nk’aho muba mushaka kwangiza izina ry’umuntu, niba umuntu atangiye kuvuga ngo waka abakinnyi amafaranga, ni gute nakwaka umukinnyi amafaranga, njyewe?”

    “Ngo Nshuti ni umwana wawe aguha amafaranga kugira ngo akine, Nshuti yakinaga ku bw’abatoza babiri babanje, si we mutoza wa mbere ukinishije Nshuti, yabisobanuye wenda Nshuti ni we wumva ibyo aba amusaba.”

    Nshuti Innocent yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC muri 2016 aza kuzamurwa mu ikipe nkuru ari Jimmy Mulisa umuhaye umwanya kuko yari umutoza mukuru.

    Jimmy Mulisa yakunze kugaragaza ko uyu rutahizamu ari umwe mu bakinnyi beza bahari ariko na none yaje kuvuga ko yamutengushye, amahirwe yabonye atayakoresheje neza.

    Jimmy Mulisa yababajwe n’ibyavuzwe ko yariye amafaranga ya Nshuti Innocent

    Guhamagarwa kwa Nshuti Innocent mu Mavubi ntibyavuzweho rumwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-yavuze-ku-by-amafaranga-yatse-nshuti-kugira-ngo-akinire-amavubi

  • Rutahizamu w’Amavubi yerekeje mu ikipe yo muri Kenya #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Marines FC, Gitego Arthur yerekeje muri Kenya gusinyira ikipe ya AFC Leopards.

    Uyu rutahizamu akaba yafashe rutemikerere mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2024 yerekeza Nairobi aho iyi kipe ibarizwa.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024 ari bwo Gitego Arthur agomba gushyira umukono ku masezerano y’imyaka 2 akinira AFC Leopards.

    Ni nyuma y’ibiganiro by’amakipe yombi byagenze neza maze Marines FC ikemera kumurekura ngo ajye kugerageza amahirwe ahandi.

    Gitego Arthur w’imyaka 22 wavukiye mu Gatenga muri Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ndetse agira amahirwe yo gukinira n’ikipe nkuru.

    Gitego Arthur yerekeje muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-yerekeje-mu-ikipe-yo-muri-kenya