Blog

  • Mu mujinya mwinshi M23 yavuze ko igiye gukora akantu nyuma y’uko FARDC iyiciye abaturage #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23, wavuze ko ubwicanyi bukorwa na FARDC ifatanyije na FDLR, abacanshuro ndetse n’abasirikare b’u Burundi, bukomeje gufata intera, kuko nyuma y’uko ngo abo bahanganye babonye ko badashoboye urugamba, bahindukiye bakajya kwica abasivile.

    Mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, rivuga iby’iki gitero, M23 yagize iti 'Bimaze kugaragara ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kunanirwa ku rugamba, bukaba bwarananiwe guhangana n’abarwanyi ba M23, none abarwanyi babwo bahinduye umuvuno batangira kwica abasivile.'

    Uyu mutwe wavuze ko ubwo iki gitero cy’imbunda ziremereye cyari kimaze kuba, wasanze imirambo y’abana, abagore n’abagabo iri ku mabaraza y’inzu zabo, ndetse ibikorwa remezo byinshi byasenyutse, birimo insengero n’amashuri ndetse n’inzu z’abaturage.

    Wavuze ko uretse abantu 20 bahaburiye ubuzima, hanakomeretse abandi 17, mu gihe abavanywe mu byabo n’iki gitero, ari benshi.

    Iri tangazo rikigara riti 'M23 kandi ifite inshingano n’umurongo wo kurinda abasivile kandi ntizihanganira ibi byaha bikomeje kwisubiramo.'

    Umuvugizi wa M23, Lt Col Willy Ngoma yavuze ko uyu mutwe ugiye gushakisha imbunda yakoreshejwe muri iki gitero, kugira ngo uyifate.

    Aganira na Bwiza TV, Lt Col Willy Ngoma yagize ati 'Turayifata mu ntoki zacu kugira ngo itongera kwica abana bacu n’ababyeyi bacu ngo tubabone bapfa.'

    Lt Col Willy Ngoma yakomeje avuga ko Leta ya Kinshasa ikomeje kurenga ku byemezo byagiye bifatwa, kandi uyu mutwe wa M23 wo utarahwemye kubyubahiriza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Mu-mujinya-mwinshi-M23-yavuze-ko-igiye-gukora-akantu-nyuma-y-uko-FARDC-iyiciye-abaturage

  • Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje mu ikipe ikomeye hanze y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje mu ikipe ikomeye hanze y'u Rwanda

    Ku munsi wejo hashize nibwo hagiye hanze ibaruwa yemerera Gitego Arthur ukinira ikipe ya Marine FC kwerekeza mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya AFC Leopard nyuma yibiganiro hagati y'iyi kipe ndetse na Marine FC.

    Gitego Arthur yari amaze igihe mu ikipe ya Marine FC ndetse anitwara neza dore ko yagendaga atsinda ibitego biri hejuru ya 6 ubwo yabaga ameze neza niho ikipe ya AFC Leopard yamubengutse yifuza kuba yamugura.

    Biravugwa ko Gitego Arthur kuri uyu wa Gatanu arerekeza muri iki gihugu cya Kenya kujya gusinya amasezerano ndetse agahita yerekwa abafana ba Leopard kugirango atangire gukina shampiyona y'iki gihugu.

     

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-yerekeje-mu-ikipe-ikomeye-hanze-yu-rwanda/

  • Amafaranga ikipe izahabwa yatwaye igikombe cy’intwari agiye kungana n’ayahabwa iyatwaye igikombe cy’amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amafaranga ikipe izahabwa yatwaye igikombe cy'intwari agiye kungana n'ayahabwa iyatwaye igikombe cy'amahoro

    Ku munsi wejo hashize nibwo ishyirahanwe ry'umupira w'amaguru ryatangaje amafaranga azahabwa ikipe izatwara igikombe cy'intwari.

    Iki gikombe cyizatagira tariki 28/ 01/2024 ikipe zizatangira zihura ni APR FC izacakirana na Musanze FC saa Cyenda z'amanwa naho saa kumi n'ebyiri z'umugoroba Rayon Sports ihure na Police FC.

    Umukino wa nyuma uzaba tariki 1/02/2024, ku munsi nyirizina w'intwari. Kuri uyu munsi Kandi hazanaba umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports WFC ndetse na AS Kigali WFC ziyoboye urutonde rw'abari n'abategarugori kugeza ubu.

    Ikipe izatwara igikombe cy'intwari izatahana Milliyoni 6 z'amanyarwanda mu gihe iyitwara igikombe cy'amahoro itwara Milliyoni 10 gusa, iya 2 izahabwa Milliyoni 3. Hazatangwa na Milliyoni 1 yo kwitegura kuri aya makipe azakina naho Musanze FC yongererweho ibihumbi 600 y'urugendo.

    Ikipe izaba yageze ku mukino wa nyuma ku bagabo izahabwa indi Milliyoni 1 yo kwitegura uyu mukino wa nyuma. Mu bategarugori, iyizatwara iki gikombe izahabwa Milliyoni 4 iya 2 ihabwe Milliyoni 2. Bazahabwa kandi ibihumbi 200 by'urugendo.

    Source : https://yegob.rw/amafaranga-ikipe-izahabwa-yatwaye-igikombe-cyintwari-agiye-kungana-nayahabwa-iyatwaye-igikombe-cyamahoro/

  • RIP Eric! Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 5 w’ayisumbuye yapfiriye mu ntebe ye yiri asanzwe yicaramo ubwo yari mu ishuri yiga, avuye gukosora ku kibaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri witwa Nduwayezu Eric wigaga mu mwaka wa 5 w'ayisumbuye, muri G.S Bugumira, Umurenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi, ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 mu ma saa munani z'amanywa, ubwo yari mu ishuri yiga, avuye gukosora ku kibaho, yageze mu mwanya we yicaramo aragagara, bagenzi be n'ubuyobozi bw'ishuri bamujyana kwa muganga, bamugejejeyo basanga yapfuye.

    Sibomana Darius wigisha kuri iri shuri, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu musore w'imyaka 19, wari umuyobozi w'abandi bana bigana 'Chef de classe', ababyeyi be bavuga ko nta ndwara izwi yari asanganywe, nabo ku ishuri ntayo bari bazi, uretse ibicurane bidakanganye yari afite.

    Source : https://yegob.rw/rip-eric-umunyeshuri-wigaga-mu-mwaka-wa-5-wayisumbuye-yapfiriye-mu-ntebe-ye-yiri-asanzwe-yicaramo-ubwo-yari-mu-ishuri-yiga-avuye-gukosora-ku-kibaho/

  • Yakuze yisiga amamesa, amara amezi 5 adakarab… – #rwanda #RwOT

    Theo Bosebabireba ukunzwe mu ndirimbo zirimo “Kubita Utababarira”, yatangaje ko kwisiga amamesa byamuteye umwaku kuko yamaze igihe kirekire azi ko amavuta yose bisiga banayateka mu biryo bakayarya, nubwo byaterwaga n'ubukene.

    Yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye ku buryo batari bafite ubushobozi bwo kubona amavuta yo kwisiga ndetse nawe ubwe yari muto abona amamesa ataragira amahirwe yo gusobanukirwa ko amamesa aribwa batayisiga.

    Avuga ko yakuze akora mu rugo rw'abantu bakamuhemba ibivuzo  rimwe na rimwe bakamuhemba inshenga z'imyumbati. Ubwo yabaga agiye aho yakoraga kugira ngo ahembwe ajye nko ku ishuri, yabonaga yakererewe agafata amamesa akisiga atakarabye.

    Theo Bosebabireba yatangaje ko yamaze igihe kirekire kigera ku mezi atanu adakaraba ahura n'ubuzima bubi ku buryo yabaga anukira abantu n'isazi zikamukurikira, kubera umwanda wabaga uri ku mubiri.

    Uyu muramyi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR, yatangaje ko umwarimu umwe yamwanze kubera uburyo yasaga, uko bahuye akamukubita kuko ngo kumubona byamuteraga kuribwa mu nda. 

    Ati 'Hari igihe yigeze kunkubita ndinyarira, nigaragura mu nkari, gusa ntabwo turongera guhura nta n’ubwo tuzongera guhura kuko ntabwo akiriho'.

    Uyu muramyi wakunze kugaruka ku buzima bubi yanyuzemo, ndetse benshi bakibaza ku myandikire y'indirimbo ze zigaruka ku nshyuro n'ibibazo hagati y'abantu, yongeye kugaruka ku bihe bibi yahuye nabyo byamubabaje.

    Mu kiganiro na Isimbi Tv ikorera kuri Youtube, Theo Bosebabireba yagarutse ku myitwarire mibi y'abantu yo kwirengagiza bagenzi babo, nyamara bamara gupfa bagahurura baza kumushyingura, bitwaje indabo zigaragaza urukundo.

    Ati 'Ibaze uje kureba umuntu wapfuye, kandi akiriho ntiwaje! Uti muturangire ni he? Ko twayobye? Ukibaza uru rukundo ruvuye hehe? Njye mperutse kujya ahantu nkabona indabo ziruta abantu!'.

    Yasabye abantu gukundana no gufashanya bagifite ubuzima, kuko uwamaze kugenda biba byarangiye. Avuga ko ineza y'abantu yagira agaciro mbere y’uko umuntu agenda kuruta kuza ku kiriyo yapfuye ndetse ntacyo bikimumariye.

    Theo Bosebabireba yaraye ataramiye abanya-Gicumbi mu giterane cy’umuvugabutumwa Jonathan Conrad Conrathe cyateguwe na Life Link. Ni igiterane kiri buririmbemo Israel Mbonyi kuri uyu wa Gatanu. Kizasozwa kuwa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.

    Theo Bosebabireba yahishuye ko yakuze yisiga amamesa kubera ubukene


    Theo Bosebabireba arashima Imana yamuhinduriye amateka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139033/yakuze-yisiga-amamesa-amara-amezi-5-adakaraba-theo-bosebasireba-ku-bihe-bisharira-yanyuzem-139033.html

  • Kadja Nin, Sonia Roland na Bushali mu bateger… – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 muri Village Uruwgiro iyobowe na Perezida Kagame, yamenyeshejwe ibikorwa biteganyijwe birimo n'iri serukiramuco rizaba kuva tariki 16-26 Gashyantare 2024.

    Iri serukiramuco rizarangwa no kugaragaza ibikorwa by'ubuhanzi 60 mu byiciro 10 by'ubuhanzi. Riri gutegurwa na Rwanda Arts Initiative (RAI), Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

    Mu gihe cy'iminsi 10 rizamara riri kuba, rizagaragazwamo ibikorwa by'abahanzi barimo Tiken Jah Fakoly, Sonia Roland, Kadja Nin, Isabelle Kabano, Emmanuel Demarcy-Mota, umuyobozi wa Théâtre de la Ville i Paris, Bineta Cissé, DJ Tunes ukomoka muri Nigeria n’abaraperi bo mu Rwanda Kivumbi na Bushali.

    Umuyobozi wa Rwanda Initiative (RAI), Dorcy Rugamba avuga ko iri serukiramuco rizaba urubuga rwiza rwo gukomeza kugeza ubuhanzi bw'u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, nk'imwe mu ntego bihaye kuva mu 2012.

    Yavuze ko iri serukiramuco kandi ari imwe mu ntambwe itewe mu guhuriza hamwe abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Migabane itandukanye.

    Iri serukiramuco rizatsa cyane ku ngeri z'ubuhanzi burimo nk’ikinamico, umuziki, Cinema, kumurika imideli, ubuhanzi bwisunga ikoranabuhanga, ubuvanganzo, imbyino gakondo, gushushanya n'ibindi bizabera mu mutima wa Kigali.

    Byitezwe ko rizitabirwa kandi n'abakora mu bigo Mpuzamahanga nka Universal, Bionix n n'ibindi mu murongo wo kurebera hamwe uko ubuhanzi bwakomeza gushyigikirwa.

    Muri iri serukiramuco kandi hazatangwa ibiganiro bishamikiye ku buhanzi, basesengura uruhare rw'ubuhanzi mu iterambere n'ubukungu.

    Iri serukiramuco rizabera muri Camp Kigali, Car free Zones, Canal Olympia, kwa Mayaka i Nyamirambo, Kandt House, Hotel Mico, Mariott Hotel, BK Arena, Ikinyugunyugu-Musanze-twin lakes, Paradise Island-Lake Kivu muri Rubavu n'ahandi.

    Ryitezwemo abahanzi barenga 200, cyane abo mu bihugu byo mu Burayi no ku Mugabane wa Asia, Rizitabirwa kandi n'abagira uruhare mu guteza imbere ubuhanzi n'ikinamico mu bihugu by'u Bubiligi, U Bufaransa, Berlin, u Budage, Columbia n'ahandi.

    Inganda z'umuco no guhanga zitera imbere mu Rwanda, ahanini ziyobowe n'igisekuru gishya cy'abahanzi bashinze imizi mu mateka. Imibare igaragaza ko abatuye u Rwanda bangana na 70% ari urubyiruko, kandi benshi bisanga mu bikorwa biteza imbere ubuhanzi.

    Iri serukiramuco rizateza imbere abahanzi bato ndetse rigaragaza ubushobozi bwa rwiyemezamirimo cyane cyane mu byiciro by'umuco byose.

    'Triennale de Kigali' initezweho guhuriza hamwe aba 'Producer' n'abashoramari, ku buryo bazafasha kubona impano zo gushyigikira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139061/kadja-nin-sonia-roland-na-bushali-mu-bategerejwe-mu-iserukiramuco-triennale-de-kigali-139061.html

  • Rwanda : Inkuba yakubitiye abanyeshuri batatu ku ishuri ryo mu Karere karimo irindi ryibasiwe n’inkongi #rwanda #RwOT

    Aba bana batatu bakubiswe n’inkuba ku manywa y’ihangu kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama ahagana saa saba ubwo bari bavuye gufata ifungoro ry’amanywa, aho biga mu Ishuri riherereye mu Murenge wa Rusasa muri aka Karere ka Gakenke.

    Bariho bakina ngo basubira mu masomo y’umugoroba, akavura gatangira kujojoba ari na bwo inkuba yakubitaga aba bana b’abakobwa batatu, ku bw’amahirwe ntihagira uwo ihitana, uretse kuba bose baguye muri koma by’igihe gito ndetse umwe muri abo akababuka mu bitugu.

    Bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyundo, bitabwaho n’abaganga, nyuma baza gutaha iwabo.

    Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Kigali Today.

    Yagize ati 'Inkuba ikimara gukubita, abo banyeshuri baguye igihumura bagezwa kwa muganga, ubu bose batashye kandi bameze neza.'

    SP Mwiseneza yagiriye inama Ibigo by’amashuri gushaka imirindankuba, kugira ngo mu gihe habaye ikibazo nk’iki ntigiteze ibibazo.

    Yagize ati 'Ikindi bamenye ko niba imvura itangiye kugwa bagomba kurinda abanyeshuri kujya hanze, bakaguma mu mashuri.'

    Iyi nkuba yakubise abana ku ishuri ryo mu Kerere ka Gakenke hatarashira icyumweru ishuri ryisumbuye rya EAV Rushashi TSS muri aka Karere, ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yahitanye umwana umwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rwanda-Inkuba-yakubitiye-abanyeshuri-batatu-ku-ishuri-ryo-mu-Karere-karimo-irindi-ryibasiwe-n-inkongi

  • Kabila wayoboye RDCongo ugiye kurangiza Kaminuza yamuritse igitabo cya 'memoire’ gihishura politiki iriho #rwanda #RwOT

    Kabila utaranitabiriye irahira ry’uwamusimbuye Felix Tshisekedi uherutse gutsinda manda ya kabiri, kuko yari yaragiye muri Afurika y’Epfo mu masomo.

    Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo muri Kaminuza agiye gusorezamo iki cyiciro, yamurikiye abarimu be iki gitabo, ibizwi nka defense mu mashuri makuru na za Kaminuza.

    Iki gitabo yise 'Geopolitical Turn : USA-China-Russia Rivarly and Implications for Africa’, kigaragaza uburyo Afurika igenda yiyegerezwa n’ibi Bihugu kuko biyibonamo amahirwe akomeye.

    Bisanzwe bizwi ko ibi Bihugu biri mu nkundura yo kurwanira kwiyegereza uyu Mugabane wa Afurika ufatwa nk’uwasigaye inyuma, mu rwego rwo kuwugira isoko ryabyo ndetse no gukora mu bijya no kubona ibikoresho by’ibanze.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Kabila-wayoboye-RDCongo-ugiye-kurangiza-Kaminuza-yamuritse-igitabo-cya-memoire-gihishura-politiki-iriho

  • Abiga mu ishuri ryibasiwe n’inkongi bashumbushijwe bahabwa ibirimo matela #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’umunsi umwe iri shuri ryibasiwe n’inkongi yabaye ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 ubwo abanyeshuri barimo basubiramo amasomo yabo, inkongi ikaduka batari mu macumbi.

    Icyo gihe inkongi yangije ibikoresho byabo byose birimo ibiryamirwa, imyambaro ndetse n’ibikoresho bakoresha mu masomo nk’amakayi n’ibindi.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024, aba bana bahawe ibikoresho birimo matela, mu gikorwa cyakozwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma.

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose yagize ati 'Hari ubufasha twahawe na MINEMA, buri mwana arongera abone matela ye, amashuka, ibikoresho by’isuku, imyenda, inkweto, amakaye n’ibindi.'

    Icyakora kuba icyumba cy’iri shuri kibasiwe n’inkongi kitari kiri mu bwishingizi, byatumye uyu muyobozi aha ubutumwa ubuyobozi bw’iri shuri.

    Ati 'Twasanze icyumba abana bararagamo kitari mu bwishingizi, twavuganye n’ubuyobozi bw’Ikigo na ba nyiracyo, tubereka ko ibyabaye ari uburangare, tubasaba ko ibikorwa remezo byose by’amashuri bigomba kuba mu bwishingizi, si na bo bonyine twabwiraga.'

    Ibi kandi ngo bigomba no kubera isomo andi mashuri akajya ashyirisha mu bwishingizi ibikorwa remezo byayo kugira ngo ajye agobokwa igihe yahuye n’impanuka nk’izi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Abiga-mu-ishuri-ryibasiwe-n-inkongi-bashumbushijwe-bahabwa-ibirimo-matela

  • Babonye iyoboye urutonde rw’amakipe azajya mu gikombe cy’Isi, batangira guhamagara! Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko hari abakinnyi bakina i Burayi bari kwifuza gukinira u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Frank Spittler utoza ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yavuze ko kuva batsinda Africa y'Epfo mu mikino yo gushaka itike y'igikombe Cy'Isi, abakinnyi b'i Burayi benshi batangiye Gusaba gukinira Amavubi.

    Yagize ati 'Ubu abakinnyi barahamagara bavuga ko bashaka kuza (gukinira Amavubi), ubu twe turibaza abo aribo n'ubushobozi bafite.'

    Ubu Amavubi niyo ayoboye urutonde rw'amakipe azajya mu gikombe cy'Isi cya 2026 nyuma y'Imikino 2 imaze gukinwa, u Rwanda ruyoboye itsinda n'amanota 4 nyuma yo gutsinda Africa y'Epfo.

    Ibi Torsten Frank Spittler yabitangarije mu kiganiro nyunguranabitekerezo yagiranye n'itangazamakuru cyagarukaga ku mikorere n'imikoranire hagati y'itangazamakuru n'ikipe y'Igihugu Amavubi.

    Source : https://yegob.rw/babonye-iyoboye-urutonde-rwamakipe-azajya-mu-gikombe-cyisi-batangira-guhamagara-umutoza-wikipe-yigihugu-amavubi-yavuze-ko-hari-abakinnyi-bakina-i-burayi-bari-kwifuza-gukinira-u-rwanda/