Blog

  • Bagiye guca agahigo! Itorero Inyamibwa bategu… – #rwanda #RwOT

    Mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center, tariki 23-24 Mutarama 2024, Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwihoboye 'irimo ibyo byago ariko irimo n’igihugu guhinduka kiba igihugu gikwiye kitari ikijyanye n’ayo mateka.'

    Ati “Imyaka 30 irimo ibintu bibiri: Irimo ibyo byago ariko irimo n’igihugu guhinduka kikaba igihugu kindi dukwiye, kitari ikijyanye n’ayo mateka nayo twibuka”.

    Yavuze ko muri ibyo bigenda bihinduka mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda n’ubuzima bw’abantu n’imiterere y’Igihugu’ bijyanye n’ukuntu ibisekuru bisimburana. Yavuze ko abagejeje imyaka 30 ingana n’iyo u Rwanda rumaze ‘igihugu kibitezeho guhindura igihugu neza’.

    Itorero Inyamibwa rivuga ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye hari byinshi rwagezeho bashaka kuzagaragaza mu gitaramo bazakora tariki 23 Werurwe 2024 muri BK Arena.

    Ni ubwa mbere itorero ry'imbyino gakondo rizaba rikoreye igitaramo muri BK Arena, bikazaba ari amateka yanditswe n'itorero Inyamibwa. Ni inyubako yakira abantu ibihumbi 10, ku buryo benshi mu bahanzi bahataramiye bagiye bifashisha bagenzi babo.

    Kugeza ubu, Israel Mbonyi niwe ufite agahigo mu bahanzi bo mu Rwanda, kuko amaze kuhakorera ibitaramo bibiri yuzuza BK Arena.

    Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gukorera iki gitaramo muri BK Arena bashingiye ku mubare mwinshi bagize mu gitaramo 'Urwejeje Imana' bakoreye muri Camp Kigali, ku wa 19 Werurwe 2023.

    Akomeza ati 'Twifuje ko abantu babona ahantu hisanzuye kandi heza baza gutaramira. Umwaka ushize twari dufite abantu hafi ibihumbi bitanu, kuri iyi nshuro rero turifuza abantu barenga ibihumbi umunani.'

    Uyu muyobozi anavuga ko batekereje guhitamo ahantu hagutse, bashingiye ku nsanganyamatsiko y'iki gitaramo, kuko isobanura neza ibikorwa 'u Rwanda rwagezeho kuva 1994 -2024'.

    Akomeza ati 'Ubwo rero mu by'ukuri BK Arena ni kimwe mu bikorwa by'indashyikirwa u Rwanda rwagezeho nk'ahantu habera ibitaramo twagombaga rero kuhakorera igitaramo.'

    Itorero Inyamibwa ririzihiza imyaka 26 rishinzwe. Iyi myaka ishize bashimangiye ibigwi, kandi bafite abanyamuryango benshi, kandi bamaze gutarama ku Isi hose.

    Bamaze gutamira i Burayi inshuro ebyiri (2), mu Rwanda, mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Afurika yose… Nyuma y’imyaka 26, Inyamibwa bamaze kugira ibikorwa n’ibigwi bidasanzwe.

    Imyaka 26 ishize batangiye bishimira ko ibikorwa by’abo byarenze kuba baratangiriye muri Kaminuza nk'abanyeshuri, ahubwo bikaba byaragiye ku rwego rw’Isi.

    Mu 2022, iri torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa ‘Festival de Confolens’ ribera mu gihugu cy’u Bufaransa. 

    Igitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Itorero Inyamibwa kizabera muri BK Arena, ku wa 23 Werurwe 2024 

    Inyamibwa bagiye gukora iki gitaramo nyuma yo gutanga ibyishimo bisendereye mu gitaramo 'Urwejeje Imana' bakoze, ku wa 19 Werurwe 2023






    KANDA HANO UREBE BIMWE MU BYARANZE IGITARAMO CY’ITORERO INYAMIBWA MU 2023


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139070/itorero-inyamibwa-rigiye-guca-agahigo-bitewe-naho-bazakorera-igitaramo-inkuru-ya-30-139070.html

  • Perezida cyril Ramaphosa w'Afrika y'Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani #rwanda #RwOT

    Kuki Perezida cyril Ramaphosa w'Afrika y'Epfo atabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufashaTshisekedi kwica Abakongomani?

    Iki gihugu cy'Afrika y'Epfo cyigize intyoza mu kuregera ubutabera mpuzamahanga igisirikari cya Israeli gisuka amasasu mu ntara ya Gaza,mu gihe Israeli yo ivuga ko iri mu intambara yo kwirengera no guhashya iterabwoba Abayahudi bakorerwa n'intagondwa za Hamas.

    Igitangaje rero ni uko iyo Afrika y'Epfo ishinja Israeli kumena amaraso y'inzirakarengane, ariyo iyoboye abasirikari ba SADC, bishoye mu ntambara ireba Abakongomani mbere y'abandi bose.

    Ese Abanyekongo batikirira muri iyo ntambara ntibava amaraso nk'ay'Abanyapalestina Perezida Ramaphosa atabariza?
    Mbere yo kuvugira Gaza se, yabanje akagirira impuhwe Abanyafrika bagenzi be ra?

    Abasesenguzi basanga ikigenza Afrika y'Epfo muri Kongo ari inyungu z'abategetsi ku giti cyabo (by'umwihariko Perezida Ramaphosa n'ibyegera bye), dore ko Tshisekedi yemeye guha ibyamirenge umuntu wese uzamuyoboka buhumyi, akiyahura mu ntambara ahanganyemo n'Abakongomani bene wabo.

    Ramaphosa ntacyo atakaza, kuko mubo M23 yisasira buri munsi nta mwana we urimo. Icyo areba ni icyinjira mu mufuka we gusa.

    Amateka ntiyibagirwa, hari umunsi azamuryoza ubugome agirira Abanyekongo, ataretse n'abaturage b'igihugu cye yohereza gufumbira iminaba yo muri Kivu y'Amajyaruguru.

    The post Perezida cyril Ramaphosa w'Afrika y'Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-cyril-ramaphosa-wafrika-yepfo-aratabariza-abanyapalesitina-bagwa-mu-ntambara-yo-muri-gaza-ariko-agashimishwa-no-gufashatshisekedi-kwica-abakongomani/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-cyril-ramaphosa-wafrika-yepfo-aratabariza-abanyapalesitina-bagwa-mu-ntambara-yo-muri-gaza-ariko-agashimishwa-no-gufashatshisekedi-kwica-abakongomani

  • Umuririmbyi w'indirimbo zo guhimbaza Imana akurikiranyweho kwicisha umukunzi we #rwanda #RwOT

    Urukiko muri Afurika y'Epfo rwatangaje ko umuririmbyi w'indirimbo zo guhimbaza Imana witwa Kelly Khumalo yategetse iyicwa ry'uwari umukunzi we, wamenyekanye cyane mu mupira w'amaguru, Senzo Meyiwa.

    Meyiwa yararashwe mu gihe yarimo agerageza gutabara Khumalo ubwo yari atewe n'abajura bitwaje imbunda mu 2014. Abantu batanu bakekwako icyo cyaha batawe muri yombi mu 2020.

    Kuri uyu wa Gatatu, umukuru w'abakora Iperereza Bongani Gininda yabwiye urukiko rukuru rwa Gauteng, ko Khumalo ari we' wagize amasezerano yo kumwicisha'.

    Umuvugizi wa Khumalo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko' bafite icyizere bakurikije uko urubanza rurimo kugenda.'

    Yongeyeho ko Khumalo adashobora kugira icyo avuga ariko ko' abamuburanira barimo gukurikirana uko ibintu byifashe'.

    Urubanza rw'abashinjwa iyicwa rya Meyiwa, wahoze ari kizigenza w'ikipe y'Igihigu n'umunyezamu wa Orlando Pirates, rurimo gukurikiranwa n'Igihugu cyose. Khumalo yatangiye gukekwa ubwa mbere ko afite uruhare muri urwo rupfu nyuma y'aho habonekeye impapuro z'ibanga za Polisi mu 2020 nyuma y'ihagarikwa ry'abo bagabo.

    Icyo gihe, umuburanira yabwiye itangazamakuru ryo muri Afrika y'Epfo ko uwo muririmbyi w'indirimbo zihimbaza Imana'atazi na gato' abo bagabo batanu.

    Gininda, yabwiye urukiko ko umwe mu bashinjwa yavuze, mu byo yiyemereye we ubwe, ko Khumalo yabahaye itegeko ryo kwica Meyiwa.

    Uyoboye Iperereza kandi yavuze ko Khumalo yagumye avugana n'abo bakekwaho gukora iryo bara akoresheje' Terefone'.

    Mu mwaka ushize, Colonel Lambertus Steyn wo mu ishami rikora Iperereza ku manza zitarangiye (National Cold Case Investigation Unit/Unité nationale d'enquête sur les affaires non résolues) yavuze ko Khumalo yavuganye n'umwe mu bashinjwa urwo rupfu inshuro ebyiri mbere y'uko Meyiwa yicwa.

    Uretse ibyo kandi, Khumalo yari afite muri terefone ye ifoto y'amafaranga ari mu gafuka kabonerana, ifoto yasanzwe kandi muri terefone y'umwe mu shinjwa icyaha.

    Urukiko, ubu rurimo kwiga niba ibyo abaregwa bemeye byakwifashisha mu guca urubanza. Babiri mu baregwa, bavuga ko ibyo bemeye, babyeme ku ngufu.

    Khumalo na Meyina bari bafitanye umwana umwe, ariko Gininda avuga ko bari baratandukanye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/26/umuririmbyi-windirimbo-zo-guhimbaza-imana-akurikiranyweho-kwicisha-umukunzi-we/

  • U Rwanda rwasoje igikombe cy’Afurika rutakaza umukino wa Congo Brazaville #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yasoje imikino y’Igikombe cy’Afurika ku mwanya wa 14 ni nyuma yo gutsindwa na Congo Brazaville ibitego 42-28.

    Wari umukino wa nyuma w’u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cya 2024 kirimo kubera mu Misiri i Cairo muri Cairo guhera tariki ya 17 Mutarama 2024 kikazasozwa ejo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024 aho Misiri izakina na Algeria ku mukino wa nyuma.

    U Rwanda na Congo Brazaville bakaba bahatabiraga umwanya wa 13 ni mu gihe Kenya yari izame gutsinda Zambia ku mwanya wa 15, bivuze ko Zambia yasoje ku mwanya wa 16 ari na wo wa nyuma muri iki gikombe cy’Afurika.

    Uyu mukino w’u Rwanda na Congo Brazaville wakurikiranywe na Munyanziza Gervais ushinzwe amakipe y’igihugu muri Minisiteri ya Siporo wageze i Cairo ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane.

    Muri rusange ntabwo u Rwanda rwatangiye neza yaba mu bwugarizi ndetse n’ubusatirizi, byatumye iminota 10 ya mbere Congo iyisoza irurusha ibitego 5, byari 9-4.

    Abasore b’u Rwanda barimo Emmy na General bagaruye bagenzi babo mu mukino maze iminota 20 igera gasigayemo 2, byari 14-12.

    Ku munota wa 29 hasigayemo igitego kimwe byari 17-16, gusa baje gukora amakosa Congo ihita ibatsinda ibindi bitego 3, bagiye kuruhuka ari 20-16.

    Igice cya kabiri u Rwanda rwagaragaje imbaraga nke no gukora amakosa bituma Congo izamura umubare w’ikinyuranyo cy’ibitego umukino warangiye ari 42-28.

    Gutsindwa uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwari rwitabiriye iki gikombe ku nshuro ya mbere rusoje ku mwanya wa 14 mu makipe 16.

    Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu Misiri izahaguruka igaruka mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 29 Mutarama 2024 saa 21h50′ ni mu gihe biteganyijwe ko bazagera mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Kabiri saa 3h25′.

    Munyanziza Gervais yakurikiranye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwasoje-igikombe-cy-afurika-rutakaza-umukino-wa-congo-brazaville

  • MU MAFOTO: Gen Z Comedy isoza Mutarama yabere… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku ya 25 Mutarama 2024 muri Camp Kigali habareye igitaramo cyahuje abanyarwenya n’abakunzi babo. Iki gitaramo “Gen Z Comedy”, cyahuje ibyamamare mu ruhando rw’imyidagaduro biganjemo abanyamuziki, abakinnyi ba filime n’abandi.

    Mu bitabiriye iki gitaramo cy’urwenya bafite amazina azwi mu myidagadro harimo Clapton Kibonge, Alex Muyoboke, Rumaga, Kanimba ukina muri Bamenya, Junior wabarizwaga muri Juda Music, Franko Kabano, Okkam, Rusine Patrick, Lynda na Zaba Missed Call, Jean Paul Bujyacyera [Guterman], Chita, Promesse Kamanda n’abandi.

    Umusizi Rumaga yitabiriye iki gitaramo cy’abanyarwenya

    Umunyarwenya Rusine yanyuze benshi binyuze mu rwenya rwe rugaragaza ubusinzi

    Umunyarwenya Clapton Kibonge na Soleil bo muri filime nyarwanda bitabiriye iki gitaramo

    Kanimba ukina muri Bamenya yanejejwe n’abanyarwenya bafite impano 

    Lynda ukina muri Bamenya na Zaba bitabiriye iki gitaramo

    Junior wabarizwaga mu itsinda rya Juda Music ntajya asiba mu gitaramo cy’abanyarwenya 

    Chita na Promese Kamanda bari mu bitabiriye Gen Z Comedy

    Buryohe Tv yitabiriye iki gitaramo cy’urwenya barizihirwa

    Fally Merci nyiri iki gitaramo yashimiye buri wese witabiriye

    Muhinde ukunzwe muri iki gitaramo yashimishije benshi

    Umunyarwenya Rumi yanyuze benshi mu gitaramo 

    Joseph ukunzwe yatanze ibyishimo

    Umuhanzi Okkama yatanze inama ku rubyiruko zirimo guharanira kugera ku nzozi 

    Family Gakuba banyuze benshi batambutsa urwenya

    Freddy Musoni wa inyaRwanda yatashye ababara imbavu

    Abanya-Kigali bizihiwe bikomeye mu gitaramo cy’urwenya

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO YAFASHWE MU GITARAMO CY’ABANYARWENYA BA GEN Z COMEDY

    AMAFOTO: Freddy Rwigema – inyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139054/mu-mafoto-gen-z-comedy-isoza-mutarama-yabereye-amata-abarimo-ibyamamare-139054.html

  • B-Threy yatekewe umutwe n’uwiyita Makonikoshw… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, hari umuntu utari wamenyekana wiyise umunyabiywi mu muziki nyarwanda Makonikoshwa akajya ahamagara abantu biganjemo ibyamamare hano mu Rwanda abasaba amafaranga avuga ko ameze nabi yarembye.

    Nyuma y’uko Makonikoshwa ahakanye ayo makuru akavuga ko nta kibazo afite, umuhanzi Muheto Bertrand uzwi nka B Threy yatangaje ko uwo muntu yamuhamagaye amwaka amafaranga hanyuma akayamuha azi ko ayahaye Makonikoshwa koko.

    B-Threy mu butumwa yashyize kuri murandasi yagize ati: “Yambeshye ko wee! Namuhaye n’amafaranga nzi ko ariwe ndetse ndacyanafite nimero yakoresheje”.

    Ni ubutumwa bwaherekeje ifoto y’uwo ujya gusa na Makonikoshwa.

    N’ubwo bimeze bityo, Makonikoshwa ahamya ko nta kibazo na kimwe afite, ameze neza ndetse yatunguwe n'aya makuru mu gihe nyamara we ari muzima ahubwo ahugiye mu bikorwa by'umuziki.


    Makonikoshwa azwi mu muziki yo mu myaka yatambutse irimo indirimbo nka “Nkunda Kuragira” n’izindi


    B-Threy yahaye amafaranga uwiyita Makonikoshwa ndetse aracyafite nimero yakoresheje

    B-Threy aherutse guteguza album yise “Muheto wa 2 mushya”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139063/b-threy-yatekewe-umutwe-nuwiyita-makonikoshwa-139063.html

  • Kigali Youth Festival irasozwa n’ibitaramo by… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 22 Mutarama 2024 ni bwo hatangiye Kigali Youth Festival Exhibition muri Car Free Zone mu mujyi wa Kigali. Ku mugoroba w'uyu wa 26 Mutarama 2024 ni bwo riza gushyirwaho akadomo.

    Iri murikabikorwa ryagarutsweho na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Jean Nepo Abdallah Utumatwishima kuwa 24 Mutarama 2024 mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano, asaba abantu kuryitabira.

    Abagera kuri 80 barimo 40 bo mu mujyi wa Kigali n'abandi 40 baturutse mu Turere dutandukanye ni bo baryitabiye berekana imishinga yabo inyuranye irimo iy'ubugeni, ubukorikori, imideli n’indi ishingiye ku ikoranabuhanga.

    Ubwo riza kuba risozwa kuri uyu mugoroba, abahanzi barimo Bosco Kwizera [Juno Kizigenza], Sano Shengero Aline [Alyn Sano] na Christian Rukundo Nsengimana [Chriss Eazy], byitezwe ko ari bo baza gutaramira abitabira.

    Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi niyo yariteguye muri gahunda yayo yo gukomeza guteza imbere urubyiruko, ubuhanzi n'umuhanzi ifatanije n'Umujyi wa Kigali.

    Ibikorwa bitandukanye bimaze iminsi bimurikwa mu Imbuga City Walk n’urubyiruko rwiganjemo urwo mu mujyi wa KigaliAlyn Sano, Juno Kizigenza na Chriss Eazy mu bahanzi bitezweho kuza gutaramira abitabira ibikorwa bisoza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139056/kigali-youth-festival-irasozwa-nibitaramo-byabahanzi-bibera-muri-car-free-zone-139056.html

  • Amafaranga SIMBA SC ishobora gutanga ku mukinnyi wa APR FC ntabwo asanzwe hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amafaranga SIMBA SC ishobora gutanga ku mukinnyi wa APR FC ntabwo asanzwe hano mu Rwanda

    Ikipe ya APR FC isaha n'isaha ishobora kugirisha rutahizamu wayo ukomeye Victor Mbaoma umaze iminsi arimo kwitwara neza hano mu Rwanda muri Shampiyona.

    Uyu mukinnyi byatangiye ubwo APR FC yitabiraga imikino ya Mapinduzi Cup yaberaga mu gihugu cya Zanzibar aho yagoye cyane ba myugariro ba SIMBA SC mu mukino banganyijemo ubusa ku busa bigoranye cyane.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Victor Mbaoma kugeza ubu ibiganiro na SIMBA SC bigeze kure ndetse ko amafaranga iyi kipe ishobora kumutangaho angana n'ibihumbi 200 by'amadorari ubwo ni asaga Milliyoni 250 z'amanyarwanda.

    Uyu mukinnyi wa APR FC uyoboye abandi ku gutsinda ibitego byinshi kugeza ubu muri Shampiyona afite ikibazo cy'imvune yakuye muri iyi mikino ya Mapinduzi Cup byatumye azamara hanze ukwezi kose nkuko bitangazwa n'umutoza we.

     

    Source : https://yegob.rw/amafaranga-simba-sc-ishobora-gutanga-ku-mukinnyi-wa-apr-fc-ntabwo-asanzwe-hano-mu-rwanda/

  • RIP Eric! Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 5 w’ayisumbuye yapfiriye mu ntebe ye yari asanzwe yicaramo ubwo yari mu ishuri yiga, avuye gukosora ku kibaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri witwa Nduwayezu Eric wigaga mu mwaka wa 5 w'ayisumbuye, muri G.S Bugumira, Umurenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi, ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 mu ma saa munani z'amanywa, ubwo yari mu ishuri yiga, avuye gukosora ku kibaho, yageze mu mwanya we yicaramo aragagara, bagenzi be n'ubuyobozi bw'ishuri bamujyana kwa muganga, bamugejejeyo basanga yapfuye.

    Sibomana Darius wigisha kuri iri shuri, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu musore w'imyaka 19, wari umuyobozi w'abandi bana bigana 'Chef de classe', ababyeyi be bavuga ko nta ndwara izwi yari asanganywe, nabo ku ishuri ntayo bari bazi, uretse ibicurane bidakanganye yari afite.

    Source : https://yegob.rw/rip-eric-umunyeshuri-wigaga-mu-mwaka-wa-5-wayisumbuye-yapfiriye-mu-ntebe-ye-yari-asanzwe-yicaramo-ubwo-yari-mu-ishuri-yiga-avuye-gukosora-ku-kibaho/

  • Baruhukire mu mahoro! Kigali: Umugabo yatwikiye mu nzu abagize umuryango we, bose uko ari bane ‘4’ nyuma y'aho atwikishije inzu babagamo lisansi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuryango w'abantu bane wapfiriye mu nzu wabagamo nyuma y'aho umugabo atwikishije inzu babagamo lisansi. Amakuru avuga ko iyi nzu yatwitswe n'umugabo, nyiri urugo.

    Ibi byabereye mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Ndera, mu kagari ka Cyaruzinge mu muduhudu wa Murindi.

    Flash Radio&TV dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ubuyobozi bw'inzego z'ibanze buvuze ko hagiye gushakwa uko abitabye Imana bashyingurwa.

    Source : https://yegob.rw/baruhukire-mu-mahoro-kigali-umugabo-yatwikiye-mu-nzu-abagize-umuryango-we-bose-uko-ari-bane-4-nyuma-yaho-atwikishije-inzu-babagamo-lisansi/