Blog

  • Ikipe ya FC Barcelona iherewe isomo rya ruhago mu rugo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 27 Mutarama shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cya Esipanye yari yakomeje ku munsi w'ayo wa 22.

    Ikipe ya FC Barcelona iherewe isomo rya ruhago ku kibuga cyayo aho yari yakiriye ikipe ya Villarreal ikaba itsinze ibitego bitanu kuri bitatu.

    Ni mu gihe iyi kipe muri iyi minsi itorohewe kuko umukino uheruka yatsinzwe na Athletic club mu irushanwa rya Cop del Rey.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-fc-barcelona-iherewe-isomo-rya-ruhago-mu-rugo/

  • Umukunzi we, Album ya Tuff Gangs n’isubira in… – #rwanda #RwOT

    Green P wari ukumbuwe n’abanyarwanda batari bake cyane abakunzi b’injyana ya Rap bamumenye mu itsinda rya Tuff Gangs, avuga ko agiye kujya aba ari mu Rwanda inshuro nyinshi ndetse nazajya agenda, ntabwo azongera kujya amara igihe kinini ataragaruka nk’uko mu myaka itambutse byagenze.

    Uyu muhanzi kandi avuga ko ubu yongeye yagarutse mu muziki, aho agiye guha abakunzi be indirimbo ku bwinshi cyane ko ari no kubategurira Ep izajya hanze mu kwezi kwa Werurwe 2024.

    Tuff Gangs iri kwitegura  kumurika Album bafitanye nk’itsinda 

    Green P avuga ko itsinda rya Tuff Gangs rigihari kuko babaye nk’umuryango ndetse bakaba bari no kwitegura kumurika Album bafitanye,kandi ikazaba iriho n’indirimbo bakoranye na Nyakwigendera Jay Polly witabye Imana mu mwaka wa 2021, byumvikana ko bayitangiye kera.

    Mu kiganiro mu makuru yo kuri Radiyo Rwanda Green yagize ati” Tuff Gangs irahari nk’itsinda kandi ifite na Album iteguye iri hafi gushyira hanze noneho twatangiye no kuyikoraho Jay Polly akiriho, kuko indirimbo nyinshi na Jay Polly ariho. Tukaba kuri ubu turi kwitegura kuyishyira hanze muri iyi mpeshyi”.

    Green P abona injyana ya Hip Hop yaracitse intege

    Umuraperi Green P ubwo yari abajijwe uko abona injyana ya Rap isigaye ihagaze, yavuze ko ukurikije n’uko yari imeze, ntabwo igifite umurindi nka mbere.

    Green agira ati” Kuri ubu ngubu injyana ya Rap ntabwo igifite wa murindi nk’uwa mbere niko navuga ariko imeze neza kuko hari ikiragano gishya kiri gukora neza kigatuma ibendera rya Hip Hop ritamanuka”. Green P avuga ko Hip Hop igihari ariko ikaba itagifite imbaraga n’umurindi nk’uko byahoze mbere.

    Uyu muraperi aherutse gutangaza ko adakunze kumva indirimbo zo mu Rwanda zigezweho kuko iyo azumvise yumva nta kintu cyibereyemo, akaba ariyo mpamvu ahitamo kwiyumvira iza kera kuko aba yumva arizo zirimo ubuhanga.

    Green P afite umukunzi i Kigali

    Green P wavuye i Dubai aje gutaha ubukwe bw’umuvandimwe we The Ben, avuga ko kimwe mu bintu byamushimishije muri ubu bukwe, ni uko bwamuhuje n’abantu bari baraburanye. Agira ati” Ubukwe bwa The Ben bwampuje n’abantu twari twaraburanye mu gihe gito cyane cyane abantu bo mu muryango n’inshuti kuko Ben usanga kenshi inshuti ze arizo zanjye, hari n’abandi benshi bo mu ruganda rwa muzika usanga tuba twaraburanye, abo bose nagize amahirwe yo kubabona turaganira numva ndishimye urukumbuzi rurashira”.

    Ku bijyanye no gushinga urugo kwa Green P avuga ko ibintu nkenerwa byose byo gukora ubukwe bihari yaba umukunzi n’ibindi, igisigaye akaba ari uko Imana ibyemeza ikavuga iti” Igihe cyawe ni iki”. Green P yanahishuye ko umukunzi we kuri ubu aherereye i Kigali.

    Green P yavuze ko Tuff Gangs igiye gushyira hanze Album yabo nshya

    Green P afitanye indirimbo na The Ben bavukana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139123/umukunzi-we-album-ya-tuff-gangs-nisubira-inyuma-ryinjyana-ya-rap-green-p-yahishuye-byinshi-139123.html

  • Chriss Eazy yashyize umucyo ku byo gutandukan… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo hatangiye gucicikana amakuru yavugaga ko umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chriss Eazy,  yaba ari mu muryango werekeza muri Sosiyete ya 1:55 Am ya Karomba Gael uzwi nka Coach Gael isanzwe ibarizwamo Bruce Melodie, Element na Ross Kana.

    Ni amakuru yavugaga ko Chriss Eazy ari ku rupapuro ruriho abandi bahanzi nka Kevin Kade na Yampano nabo bivugwa ko bagiye kwinjira muri iyi nzu.


    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yakwishimira umuntu wese ufite ubushobozi bwo kumushoramo amafaranga ariko umutandukanya na Junior Giti we atamwemera.

    Yagize ati “Umuntu, umukire cyangwa umuntu wese ufite ubushobozi wampanga amaso byaba ari ibintu byiza. Gusa kuba hari ushaka kumvana ahondi, ibyo byo ntago aribyo. Ariko n’uzaza nizeye ko azareba n’abo turi kumwe n’ibyo turi gukora, bigakomeza bikazamuka”.

    Chriss Eazy byavugwaga ko ari ku rupapuro rwo muri 1:55 Am ndetse ko ubushobozi bwe bushimangirwa na Producer Element basanzwe bakorana indirimbo umunsi ku munsi

    Chriss Eazy yahakanye amakuru amujyana muri 1:55 Am 


    Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy 

    Coach Gael byavugwaga ko ashaka gusinyisha Chriss Eazy

    Reba ikiganiro twagiranye na Chriss Eazy

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139118/chriss-eazy-yashyize-umucyo-ku-byo-gutandukana-na-junior-giti-video-139118.html

  • Dj Kavori na Dj Dallas bagizwe ‘ba Brand Amba… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 14 Ukwakira 2023 nibwo amarushanwa ya 'Mützig Amabeats' ategurwa na Bralirwa agamije kuzamura abafite ubuhanga mu kuvanga umuziki, yashyizweho akadomo maze hahembwa aba 'Dj's' bitwaye neza aribo Dj Kavori wabaye uwa mbere agakurikirwa na Dj Dallas waje ku mwanya wa kabiri.

    DJ Kavori wize kuvanga umuziki mu mu ishuri Scratch Music Academy yegukanye akayabo ka Miliyoni 18 Frw, mu gihe DJ Dallas we yegukanye miliyoni 12 Frw. Kuri ubu aba bombi bamaze gusinya amasezerano y'imikoranire na Bralirwa yo kwamamaza ikinyobwa cya Mützig mu gihe kingana n'umwaka.

    DJ Kavori na DJ Dallas basinye amasezerano y'imikoranire na Bralirwa yo kwamamaza Mutzing

    Ku wa Kane  tariki 25 Mutarama nibwo DJ Kavori na DJ Dallas begukanye irushanwa rya 'Mützig Amabeats', bashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza  ikinyobwa cya Mutzing  cyengwa n'uruganda rwa Bralirwa Plc.

    DJ Kavori wegukanye irushanwa rya 'Mutzing Amabeats' 

    DJ Dallas wabaye uwa kabiri mu marushanwa ya 'Muzting Amabeats'

    Aya masezerano bayasinyiye ku cyicaro  cy’ishamirgishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Bralirwa giherereye Sonatube mu karere ka Kicukiro, aho aba ba DJ babiri bayasinye nyuma y'uko bari babisezeranijwe ubwo bari bakiri mu marushanwa mu mwaka wa 2023.

    Selecta Danny wari uherutse kuba uwa mbere yasimbuwe na DJ Kavori

    DJ Khizzbeats yakoze mu kiganza DJ Dallas wamusimbuye ku mwanya wa 2

    DJ Kavori na DJ Dallas basinye aya masezerano yo kuba 'Brand Ambassadors' ba Mutzing, basimbuye Selecta Danny na DJ Khizzbeats bari bamaze umwaka bamamariza iki kinyobwa nyuma y'uko begukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

    Aba ba DJ's babiri basinye amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya Mutzing mu gihe cy'umwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139121/dj-kavori-na-dj-dallas-bagizwe-ba-brand-ambassadors-ba-muetzig-139121.html

  • Chorale Christus Regnat nIntayoberana batara… – #rwanda #RwOT

    Ryashyizweho akadomo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, mu gitaramo cyahuje abiganjemo abakiri bato cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Iri serukiramuco ryari rimaze iminsi itatu ribera muri Institut Français kuva tariki 24 Mutarama 2024. Habereye ibikorwa birimo nko kugaragaza ibihangano by'abahanzi by'abanyafurika, ikinamico, ibiganiro n'abana bikomoza ku muco n'ibindi.

    Ni ku nshuro ya kabiri ryari ribaye ryubakiye ku nsinganyamatsiko yo kugaragaza uruhare rw'ubuhanzi mu kubanisha abantu 'Art, as a tool Humanity.'

    Ryari ryitezweho abanyamuziki barangajwe imbere na Josh Ishimwe uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, utigeze agaragara ahabereye iki gitaramo.

    Umuyobozi wa Iteka Youth Organization, Niyonzima Yannick yagarutse ku rugendo rwagejeje ku gutegura iri serukiramuco ry'ubuhanzi.

    Yavuze ko barajwe ishinga no gufasha abahanzi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika n'ahandi kugaragaza impano z'abo, hanatezwa imbere abakiri bato.

    Iri serukiramuco rirangwa n'ibikorwa birimo kumurika imideli, imbyino z'abahanzi, kumurika n'ibindi bikorwa bishamikiye ku buhanzi n'ibindi bigaragaza 'uruhare rw'ubuhanzi mu kubungabunga amahoro no kunga ubumwe'.

    Niyonzima yavuze ko Afurika igihura n'imbogamizi zizitira benshi muri sosiyete, ari nayo mpamvu hakenewe ubushake bwa buri umwe kubaka Afurika nziza.

    Yavuze ko hari icyizere cy'uko ubuhanzi bwo muri Afurika buzagera ku rwego rwiza, ubundi ashima abafatanyabikorwa n'abandi babateye inkunga.

    Ati 'Dufite ibihamya by'ahashije kandi biratwereka y'uko n'umwaka utaha bizagenda neza. Ndashima cyane abateye inkunga iki gikorwa.'

    Iri serukiramuco ryaririmbyemo Chorale Christus Regnat izwi cyane muri Kiliziya Gatolika. Yavuze ko 'Dushimishijwe no kwifatanya na Iteka Youth Organisations yateguye iri serukiramuco.'

    Iyi korali yaherukaga gukora igitaramo cyayo, yaririmbye indirimbo esheshatu mu gihe bamaze ku rubyiniro, basoza bakurikirwa ingofero.

    Bitaye cyane ku ndirimbo z'abo zamamaye zirimo nka 'Hallelluajah Messiah', 'Nibutse ko udukunda', 'Oui Seigneur', 'Ziravumera', 'Abatoya ntibagapfe' ndetse na 'Zamnina Mina Zangalewa'.

    Itorero Intayoberana ryinjiriye mu murishyo w'ingoma witwa 'Agasiga' waherekejwe n'umwiyereko w'abahungu n'abakobwa.

    Hakurikiyeho imbyino 'Muriho' n'izindi ziganjemo ikinimba cya Byumba, Intwatwa, Umushayayo n'imbyino z'inka.

    Banifashishije umuhamirizo w'intore wari urangajwe imbere n'amakondera, ingaraba ndetse na ruhage.

    Iki gitaramo cy'iri serukiramuco ryashyizwe akadomo ahagana saa tanu n'igice z'ijoro n'itorero rya Himbaza Club rizwi cyane mu kuvuga ingoma zo mu Burundi, ariko babanjirijwe ku rubyiniro n'andi matsinda yo mu Burundi ariko Abeza b'Akaranga, Club Intwari, Umuti Band n'abandi.

    Iri serukiramuco rizakomeza kuba buri mwaka, kandi buri gihe bazajya bashingira ku bitekerezo by'abantu mu rwego rwo kuryubaka. Umwaka utaha batekereza kuzifashisha abahanzi bo mu bindi bihugu mu rwego rwo kwagura iri serukiramuco.

    Rifite intego yo kugaragaza impano no kumenyekanisha umuco nyafurika, kugaragaza uruhare rw'umuco mu kongera kubaka no gusigasira ubumwe.

    Muri rusange rirangwa n'ibikorwa birimo imbyino, ubugeni, imyambarire, ikinamico n'ibindi binyuranye bifasha abaryitabira gususuruka.  


    Ngoboka Cyriaque uri mu baririmbyi bo muri Chorale Christus Regnat y’ibigwi muri Kiliziya Gatolika


    Abaririmbyi ba Chorale Christus Regnat bagaragaje ko bishimiye gutumirwa muri iri serukiramuco


    Nzoyisenga Omer wo muri Club Intwali, ni umwe mu batanze ibyishimo muri iki gitaramo


    Ni ubwa mbere Michael aririmbye muri iri serukiramuco ryubakiye ku buhanzi bushimangira ubumwe


    Michael Makembe yagiye mu bafana mbarwa bitabiriye iki gitaramo abahereza impano z’indabo yari yitwaje



    Ababyinnyi b’Itorero Intayoberana bagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali 









    Ababyinnyi b’abakobwa Itorero Intayoberana

    Abasore ba Himbaza Club bakoresheje imbaraga nyinshi mu murishyo w’ingoma 



    Umuyobozi wa Iteka Youth Organisations, Yannick Nizeyimana yanyuzwe n’ubuhanga bwa Himbaza Club



    Himbaza Club yavuzwe cyane nyuma yo kwitabira ‘East Africa’s Got Takent’






    Bamwe mu bitabiriye iri serukiramuco bagaragaje kunyurwa 



    Ababyinnyi b’Itorero Abeza b’Akaranga

    Iki gitaramo cy’iri serukiramuco kitabiriwe n’abantu mbarwa




    Kanda hano urebe amafoto menshi y’igitaramo “Iteka African Cultural Festival”

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139117/chorale-christus-regnat-nintayoberana-bataramiye-abantu-mbarwa-mu-iserukiramuco-josh-ishim-139117.html

  • KNC yasenye burundu ikipe ya Gasogi United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko guhera uyu munsi aseshe iyi kipe kubera ko atakwihanganira 'umwanda uri muri ruhago.'

    KNC yabitangaje nyuma yo gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w'Umunsi wa 18 wa Shampiyona wabereye ku matara ya Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

    Ati 'Twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi, haba mu bato no mu buryo bwose.

    Ikipe yitwa Gasogi United turayiseshe. Tugiye kureba abo dufitiye amadeni, abakinnyi bashaka kugenda bagende, ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda.'

    Source : https://yegob.rw/knc-yasenye-burundu-ikipe-ya-gasogi-united/

  • OJera ateye umugongo Rayon sports bigeze aho yarakenewe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Joackiam Ojera wakiniraga Rayon Sports, yerekeje muri Arab Football Contractors yo mu cyiciro cya Mbere mu Misiri.

    Uyu Munya-Uganda, yatanzweho ibihumbi 20$ ku mezi atandatu y'amasezerano yari asigaranye muri Rayon.

    Uyu rutahizamu asize ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n'amanota 30.

    Source : https://yegob.rw/ojera-ateye-umugongo-rayon-sports-yari-yarasezeranyije-ko-atazayireka/

  • Huye: MINUBUMWE yatangije gahunda yiswe ‘Ruby… – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 27 Mutarama 2024 mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye. Yitabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye barangajwe imbere na Minisitiri Bizimana Jean Damascene wari umushyitsi mukuru.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, mu ijambo rye yatangiye abwira urubyiruko ko uyu mwaka wa 2024 ari umwaka udasanzwe kuko u Rwanda rufitemo ibikorwa byinshi bifite icyo bisabanura ndetse by’ingirakamaro.

    Muri ibyo bikorwa harimo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakarewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse no Kwibohora ku nshuro 30, akaba ari nayo mpamvu hatangijwe iyi gahunda ya “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”.

    Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko iyi gahunda izakomeza mu gihugu hose kugira ngo urubyiruko rusobanurirwe amateka dore ko nta bantu bashobora kubaho batazi amateka yabo. Ati: “Iki gikorwa twifuje ko gitangirira hano muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye kubera ko ni igikorwa tuzakorera muri buri Ntara”.

    “Buri Ntara hazajya haba igikorwa nk'iki kigenewe cyane cyane urubyiruko kugira ngo rukangurirwe kumenya amateka yarwo. Murabizi no mu Kinyarwanda hari imigani myinshi ibisobanura. Murabizi abanyarwanda baravuga ngo 'utazi aho ava ntabwo amenya aho ajya. 

    Bivuze ko umuntu awo ariwe wese agomba kumenya amateka, atari ay'igihugu gusa n'amateka y'umuryango wawe ndetse n'amateka yaho utuye. Ntabwo abantu bashobora kubaho batazi amateka yabo, amateka abafasha kubaho kugira ngo bayigireho mu kumenya ibyiza bakabikomeza no mu kumenya ibyabaye bibi bakabikosora ariko no kugira icyerekezo …

    Abanyarwanda bakongera bakagira bati 'utaganiriye na se ntabwo amenya icyo sekuru yasize avuze'. Ibyo birabereka ko amateka n'umuco ni ibintu bigenda biba uruhererekane kandi ikindi ni uko buriya igihugu cyose kugira ngo gikomere n'abantu bose kugira ngo bashobore kubaho babayeho neza biyubashye, ni uko babaho mu muco. Umuco kandi ujyana n'indangagaciro, iyo tuvuze ubutwari, ishyaka, gukunda igihugu, umurava…”

    Yakomeje avga ko “igihugu cyose iyo kitubakiye ku muco wacyo kirazima, iyo tuvuga ngo Rubyiruko Menya Amateka, ni ukugira ngo bibafashe kumenya izo ndangagaciro n'amateka y'igihugu cyacu ariko mumenye n'igihe indangagaciro zishwe kandi zicwa n'abantu bize bagakwiye kuba urumuri rw'abaturage'.

    Dr Bizimana Jean Damascene yakomeje avuga ko kuri ubu urubyiruko rufite amahirwe yo kuba rwaravukiye mu gihugu kiyobowe neza, kibigisha ubuzima n'Indangagaciro anatanga urugero ku muhanzi Rugamba Cyprien wahimbye indirimbo akayita 'NTUMPEHO'.

    Yabwiye uru rubyiruko ko urubwira kwanga u Rwanda, rukwiriye kumubwira ngo ‘Ntumpeho’. Yatanze ingero z'abantu bari bakomeye bo mu karere ka Huye no muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yasoje yongera gusaba urubyiruko gukunda igihugu, kugikorera no kukirinda ndetse no kuba Abanyarwanda bafite indangagaciro.

    Nyuma ya Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu hakurikiyeho, ikiganiro cyarimo Numukobwa Assoumpta warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ndetse na Dufitumukiza Anaclet,Umurinzi w'igihango , basangiza urubyiruko ubuzima babayemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barusaba kurwanya ivangura n'amacakubiri.

    Urubyiruko rutandukanye rwaganiriye na InyaRwanda rwagaragaje ko rwiteguye guhangana n'abavuga nabi u Rwanda cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, biyemeza kwimakaza intero ya 'NTUMPEHO'.

    Mbere yuko haba ibi biganiro, hari habanje gukorwa Umuganda udasanzwe wabereye mu murenge wa Kinazi n'ubundi mu karere ka Huye, waterewemo ibiti bigera ku bihumbi 13 ukaba witabiriwe n'abaturage batandukanye biganjemo urubyiruko rwaturutse muri UR Huye ndetse n’abayobozi batandukanye n’ubundi barangajwe imbere na Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascene.

    Hanabaye igikorwa cyo kwibuka abigaga ndetse n’abakoraga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyi gahunda ya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yiswe “Rubyiruko Menya Amateka Yawe” izakomereza no mu zindi Ntara zigize u Rwanda ndetse hanaterwa ibiti aho biteganyijwe ko hazaterwa ibiti birenga Miliyoni.

    Ubwo habaga igikorwa cyo gutera ibiti mu muhanda

    Urubyiruko rutandukanye rurimo abiga mu bigo binyuranye byo mu karere ka Huye rukurikirana ikiganiro

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene asobanurira urubyiruko byinshi ku mateka y’u Rwanda

    Numukobwa Assoumpta warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yatanze ubuhamya n’uko yarokotse

    Abanyeshuri ba UR Huye biyemeje kwimakaza intero ‘NTUMPEHO’ ku basebya u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139110/huye-minubumwe-yatangije-gahunda-yiswe-rubyiruko-menya-amateka-yawe-intero-iba-ntumpeho-139110.html

  • KNC yasenye ikipe ya Gasogi United – #rwanda #RwOT

    Ibi KNC yabitangaje nyuma y’umukino wa shampiyona Gasogi United yatsinzwemo na AS Kigali igitego 1-0. Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino nk’uko asanzwe abikora, uyu muyobozi yatangaje ko Gasogi United itazongera kubaho ukundi kuko atazongera gushora mu mupira wo mu Rwanda.

    Yagize ati: “Mushobora kuba mugiye gutungurwa n’ibyo ngiye kubabwira, ikipe ya Gasogi United ndayisheshe guhera uyu munsi. Ntabwo dushobora kuzajya dukina ubona ibintu biraho, twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi ariko ibi ntabwo twabyemera ari mu bijyanye n’iterambere cyangwa ibindi byose.

    Ikipe yitwa Gasogi United nayiseshe. Icyo tugiye kureba ni ukureba abo dufitiye amafaranga, abakinnyi bashaka kugenda bagende, ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda.”

    Gasogi United isenyutse iri ku mwanya wa 8 n’amanota 22. Umwaka w’imikino 2019-20, ni bwo Gasogi United yatangiye gukina icyiciro cya mbere ikaba itari yakamanutseho na rimwe.

    KNC yavuze ko abenshi bashobora kuvuga ko icyemezo yafashe kigayitse ariko nta kundi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139112/knc-yasenye-ikipe-ya-gasogi-united-139112.html

  • Rayon Sports yatandukanye na Ojera Joackiam #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kwemeza ko yatandukanye na rutahizamu w’Umugande, Joackiam Ojera werekeje gukina mu Misiri.

    Rayon Sports yamaze gusohora itangazo ishimira uyu mukinnyi wari uyimazemo umwaka, uburyo yitwaye bamwifuriza guhirwa mu Misiri agiye gukina.

    Nubwo batavuze ikipe, amakuru avuga ko ari mu ikipe ya Al Mokawloon Al Arab SC ikina mu cyiciro cya mbere mu Misiri.

    Agiye nyuma y’uko uyu mukinnyi wageze muri Rayon Sports mu ntangiriro za 2023 akayikinira imikino yo kwishyura ya 2022-23 akayifasha kwegukana igikombe cy’Amahoro, mbere y’uko umwaka wa 2023-24 utangira yari yongereye amasezerano y’imyaka 2. Bivugwa ko Rayon Sports yishyuwe ibihumbi 20 by’Amadorali kugira ngo imurekure.

    Ojera Joackiam yatandukanye na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatandukanye-na-ojera-joackiam