Blog

  • Impanuka y’ubwato bwarohamye muri Mugesera byamenyekanye ko yahitanye Abanyarwanda 16 #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo ubwato bwavaga mu Murenge wa wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bwerecyeza mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.

    Iyi mpanuka ikimara kuba ku wa Gatanu, haraye habonetse imibiri itandatu, mu gihe indi yakomeje gushakishwa ikaboneka mu mpera z’icyumweru gishize.

    Aba bantu 16 bazize iyi mpanuka, bose ni abo mu Murenge wa Karenge, barimo abana bato babiri, bakaba bashyinguwe mu muhango wanitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi.

    Haboneweho gutangwa ubutumwa bwo guhamagarira abaturage bakora ingendo zo mu mazi ndetse na koperative zibatwa, kujya bigengesera, bakubahiriza amabwiriza yose kugira ngo hirindwe impanuka nk’iyi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yihanganishije imiryango yabuze abayo, asaba abaturage bo muri aka gace kujya bigengesera.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yasabye ko abatwara abantu mu bwato, bagomba kujya bandika imyorondoro yabo kugira ngo abari mu bwato bamenyekane, kuko kumenya ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka byagoranye.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasizuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana na we yahaye ubutumwa Koperative zambutsa abantu.

    Ati 'Mu buryo bwa kinyamwuga, abafite za Koperative zitwara zikora ubwikorezi bwo mu mazi bakwiye kujya bandika imyorondoro y’abo batwaye. Byoroshya kumenya abo ari bo igihe cyose baba bahuye n’akaga nk’ako bariya b’i Karenge bahuye nako.'

    Ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba kandi, harohowe abantu 31, mu gihe bivugwa ko ubu bwato bwari butwaye abantu barenga 40, nyamara bwari bwemerewe gutwara abantu 15.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Impanuka-y-ubwato-bwarohamye-muri-Mugesera-byamenyekanye-ko-yahitanye-Abanyarwanda-16

  • KNC yasubije abavuga ko adakomeje ku mwanzuro… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu ni bwo hakinwe imikino ya shampiyona yo ku munsi wa 18, saa kumi n’ebyiri ikipe ya AS Kigali ikaba yarakiriye Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium.

    Umukino warangiye iyi kipe y'abanyamujyi itsinze igitego 1-0 ariko nyuma y'umukino KNC yerekana ko atishimiye ibijyanye n'imisifurire ndetse ahita atangaza ko afashe umwanzuro wo gusesa ikipe ya Gasogi United.

    Nyuma yaho benshi bagize ngo ntabwo akomeje kuri uyu mwanzuro bitewe nuko yaba yabikoreshejwe n'umujinya ndetse akaba atari nabwo bwa mbere yaba afashe uyu mwanzuro ariko akaza kwisubira ikipe igakomeza kubaho.

    KNC aganira na Radio 10 mu kiganiro Urukiko rw'Imikino yahamije ko umwanzuro wo gusesa Gasogi United ugikomeje ndetse ko agiye kwandikira ibaruwa ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, abirimenyesha.

    Yagize ati: 'Ntekereza ko nta cyahindutse ku cyemezo cyacu gahunda iracyari ya yindi. Gasogi nk'ikipe ikina icyiciro cyose, mu marushanwa yose ibikorwa byayo twarabihagaritse, ariko ntekereza ko mu buryo bwa nyabwo, Federasiyo, League ndetse n'abandi bafatanyabikorwa turaza kubaha ibaruwa ibamenyesha umwanzuro wacu”.

    Ku bijyanye no kuba ikipe yaba yayigaritse kubera ikibazo cy'ubushobozi, yagize   ati: 'Iyo umuntu agiye kuvuga ibintu arabanza akanasesengura. Ugiye kureba kuri iri soko ry'abakinnyi, ni iyihe kipe yaguze amasezerano y'abakinnyi;

    Twaguze amasezerano y’uriya mukinnyi ukomoka muri Congo ntekereza ko ari hejuru y'ibihumbi 15 by'amadorari. Twaguze amasezerano y'uyu murundi ntekereza ko ari hejuru y'ibihumbi by'amadorari, ubuse waba nta mafaranga ufite ukagura abakinnyi?

    Twebwe icyo tudashobora ni ukuguma mu bintu, aho ujya gukina umukino ubona uzwi uko uri burangire uko byagenda kose.'

    KNC yakomeje  avuga ko Gasogi United itari yongera gukora imyitozo ndetse ko ejo azicarana n'abayobozi bagakora inama bakareba abakinnyi bashaka gusohoka bakabarekura bakagenda ndetse bakanareba naho abandi  bagakomeza kubafasha gukora imyitozo.

    Ku bijyanye n'ikipe y'abato irimo abana barihira amashuri, yavuze ko bazakomeza kubarihirira kugeza uyu mwaka urangiye bakazanakomeza gukina amarushanwa yo ku mashuri ariko muri shampiyona y'abato ho bakaba batazakomeza gukina.


    KNC ku mwanzuro yafashe wo gusesa Gasogi United uracyakomeje 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139156/knc-yasubije-abavuga-ko-adakomeje-ku-mwanzuro-yafashe-wo-gusesa-gasogi-united-139156.html

  • Album yavunjwemo EP! The Ben umaze imyaka 6 a… – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2019, The Ben yatangaje ko agiye gushyira hanze album yari amaze imyaka itatu akoraho icyo gihe abantu benshi bategereza ko iyo album ijya hanze umwaka wa 2020 wabaye imfabusa kuri benshi kubera Corona Virus urihirika biba bityo 2021, 2022 ndetse na 2023.

    The Ben utari ukunze kubona umwanya uhagije muri Amerika, yaje mu Rwanda agerageza gukora umuziki mu gihe gito yari afitemo ibikorwa byinshi byiganjemo ibitaramo ndetse no gukora ubukwe.

    N’ubwo inshingano zabaye nyinshi ugereranyije na mbere akiri ingaragu, The Ben ntabwo yaretse kuzirikana isezerano yahaye abafana be kuko yakomeje gahunda yo gutekereza uko yabavamo umwenda w’isezerano yabahaye. 

    Amakuru InyaRwanda yamenye, ni uko The Ben atagikomeje gukora album ahubwo yayihinduyemo Extended Playlist (EP) akaba ari kuyikoraho uko abonye umwanya ku buryo mu gihe cya vuba aza kuyishyira hanze.

    Iyi albm avunjemo Extended playlist (EP) yari kuba ibaye iya gatatu nyuma ya album Amahirwe ya nyuma yashyize hanze mu mwaka wa 2016 muri Petit Stade ndetse n’indi “Ko nahindutse” yamurikiye mu Bubirigi.

    The Ben agiye gushyira hanze EP yasimbuje album

    Mu mwaka wa 2019 nibwo The Ben yateguje abakunzi be album ye ya gatatu


    The Ben yaherukaga indirimbo “Ni Forever” yatuye Uwicyeza Pamella umugore we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139141/album-yavunjwemo-ep-the-ben-umaze-imyaka-6-ategura-umuzingo-wa-gatatu-yahinduye-intekerezo-139141.html

  • Umukinnyi wa APR FC nyuma yo gufasha Musanze FC akagaragaza ubumuntu byagaragarije benshi ko ntamutima mubi agira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa APR FC nyuma yo gufasha Musanze FC akagaragaza ubumuntu byagaragarije benshi ko ntamutima mubi agira

    Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya APR FC yakinnye umukino na Musanze FC wo gushaka itike yo gukina umukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari.

    Wari umukino mwiza ukurikije uko byari bihagaze mu kibuga nubwo ikipe ya APR FC yarushijwe cyane bijyanye n'abakinnyi umutoza Thierry froger yabanjemo batari basanzwe barimo Kategaya, Danny ndetse n'abandi.

    Musanze FC nubwo yakinnye neza byarangiye itabonye itike kuko yakuwemo na APR FC kuri Penalite 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

    Muri uyu mukino Pavell Nzilla umuzamu wa APR FC yafashije Musanze FC ubwo iyi kipe yatsindaga igitego abasifuzi bakavuga ko kitagiyemo bitewe ni uko incundura zari zacitse umupira ugacamo ugakomeza ariko Pavell Nzilla yahise abwira abasifuzi ko ari igitego, babona kucyemera.

    Uyu muzamu nubwo yafashije abasifuzi ndetse na Musanze FC, yaje guhita afasha APR FC akuramo Penalite 2 za Musanze FC iyi kipe ye ihita igera kuri Finali.

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-apr-fc-nyuma-yo-gufasha-musanze-fc-akagaragaza-ubumuntu-byagaragarije-benshi-ko-ntamutima-mubi-agira/

  • Rayon Sports yavunikishije umukinnyi ngenderwaho ushobora kumpara hanze igihe kitari munsi y’amezi 2 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yavunikishije umukinnyi ngenderwaho ushobora kumpara hanze igihe kitari munsi y'amezi 2

    Ikipe ya Rayon Sports ku munsi wejo yakinnye umukino n'ikipe ya Police FC wo gushaka itike yo gukina umukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari uzaba tariki ya 1/02/2024.

    Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye neza nubwo na Police FC itozwa na Mashami Vincent nayo yakinnye neza umukino urangira ikipe ya Rayon Sports ikuwemo na Police FC kuri Penalite 4-3.

    Ikipe ya Rayon Sports nubwo yatsinzwe yavunikishije umukinnyi Rwatubyaye Abdul wavuye mu kibuga ubona ko agenda ariko iyo umukinnyi avunitse imikaya hari igihe amara igihe kinini hanze y'ikibuga.

    Umukino wa nyuma uzahuza ikipe ya APR FC na Police FC kuwa Kane w'iki cyumweru ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba uzaba ukurikiye uzahuza Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC uzaba watangiye saa Cyenda z'amanwa.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yavunikishije-umukinnyi-ngenderwaho-ushobora-kumpara-hanze-igihe-kitari-munsi-yamezi-2/

  • Ndikumana Danny uburyo yishimiyemo igitego, b… – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Intwari cyakinwaga kuri iki cyumweru. Muri uyu mukino APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 6 kuri penariti yatewe neza na Danny Ndikumana, ari nawe wari wakoreweho iyo penariti.

    Ubwo yajyaga kwishimira igitego, Ndikumana Danny yasanganiye abafana, afata agatoki k’iburyo ajyenda agakubira ku kaboko k’ibumoso, ahasanzwe hambarwa isaha. Danny w’imyaka 23, yakoze ibi inshuro nyinshi arinda agera ku murongo waho ikibuga kirangirira akibikora.

    Ese ko buri mukinnyi uburyo yishimiramo igitego buba bufite impamvu, Danny ibyo yakoze byari bishatse kuvuga iki?

    Abakinnyi bose ku Isi iyo bishimiye igitego biba bifite impamvu, hari abagaragaza ko umugore we atwite, abagaragaza ko abantu bavuga ko bashaje ariko ntakibazo, abanga kwishima kuko batsinze ikipe bavuyemo ndetse n’ibindi.

    Turebe ibihe Danny ariko muri APR FC

    Ndikumana Danny niwe mukinnyi waguzwe bwa mbere muri APR FC ubwo yiteguraga uyu mwaka w’imikino, avuye mu ikipe ya Rukinzo FC yo mu Burundi. Uyu musore ntabwo yahiriwe n’uyu mwaka w’imikino, kuko ku munsi w’ejo wari umukino wa kabiri abanje mu kibuga ndetse ahita atsinda igitego.

    Ndikumana Danny yatangiye kwereka abafana ba APR FC ikimenyetso cy’igihe, akimara gutera penaliti

    Umukino wa mbere yakinnye w’irushanwa, ni ubwo APR FC yatsinda Mukura Victory Sports muri shampiyona igitego 1-0. Danny wemerako atagiriwe ikizere n’abatoza APR FC ifite, avuga ko ari ikibazo cy’igihe ariko buri wese azamenya imikinire ye.

    Ikimenyetso yakoze yishimira igitego cya mbere yari atsindiye APR FC, ubusanzwe gikoreshwa umuntu abaza aho igihe kigeze, umuntu yerekana ko igihe kiri kugenda, ari igihe kibura, cyangwa avuga ko igihe ari iki.

    Nk’umukinnyi uvuga ko atahawe igihe cyo kwiyerekana mu kibuga, umuntu yavuga ko Danny yashakaga kubwira abafana ba APR FC ko ari ikibazo cy’igihe bazamubona. 

    Yakomeje kubibereka kugera abakinnyi bagenzi be bamugezeho 

    Danny mbere yo gitera penaliti abakinnyi benshi bari babanje kuyimusaba, ariko afata umwanzuro wo kuyiterera

    Danny Ati” Ndihano” 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139135/ndikumana-danny-uburyo-yishimiyemo-igitego-bushatse-kuvuga-iki-amafoto-139135.html

  • Miss Naomie yavuze uburyo Se umubyara yahuyem… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kihariye yanyujije ku rukuta rwe rwa YouTube atangira avuga ko atari azi neza igihe Michael azamwambikira impeta nubwo yari abizi ati'Narimbizi ko ashobora kubikora ariko mu kuri sinarinzi igihe icyaricyo.'

    Agaragaza ko ubwo byabaga we atabyumvaga ariko uko iminsi igenda arushaho kugenda aryoherwa nabyo ati'Abantu bakomezaga baturata amashimwe nkababwira ngo murakoze ariko nkumva hari ukuntu natangara cyane. Ariko  mu kuri ntabwo mbyumva uko iminsi igenda niko ngenda ndushaho kubyumva.'

    Avuga uburyo umunsi yambikiweho impeta Michael yabanje guhura na Papa we ati'Yarabwiye  ngo ndashaka  guhura na Papa wawe ndamubaza nyi  ku bijyanye n’iki kuko mu kuri ubundi sindi umuntu ukunda ibintu by'udushya.'

    Amubwira uko yamusobanuriye ati'Ndashaka guhura na Papa wawe nshaka kumubwira ku mishinga yanjye y'ubucuruzi.'

    Uburyo Miss Naomie yahuje fiancé we Michael na Se ati'Nandikira Papa ubundi ni umugabo ucisha make  nigeze menya mwiza kandi utuje turi inshuti magara mubwira buri kimwe aranyumva ndamubwira araza batangira kuganira.'

    Agaragaza ko yabonaga imyitwarire ya Michael hari ukuntu yahindutsemo ubwo ariko Naomie yaje kugera aho igikorwa cyabereye asanga ababyeyi be bose bahari ariko Mama we asa n’umwibira ibanga ko hari ibindi biteganijwe.

    Miss Naomie yavuze ko azashyira hanze ibindi bintu bijyanye n'umunsi w'agatangaza we wo kwambikwa impeta akomoza ku buryo byari ibyishimo muri Zanzibar aho bagiye mu biruhuko by'isabukuru.

    Ku wa 05 Mutarama akaba aribwo Miss Naomie yizihiza isabukuru y'amavuko naho umukunzi we akayizihiza kuwa 20 Mutarama.

    Michael yavuze ko uko iminsi yicuma aribwo arushaho kumva ibinezaneza byo kuba yarambitswe impeta Yagarutse ku buryo Michael yishimira ko amwita fiance kuva yamwambika impetaMiss Noamie yagarutse ku buryo Se umubyara yahuye na Michael ku munsi uyu musore yamwambikiyeho impeta

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139140/miss-naomie-yavuze-uburyo-se-umubyara-yahuyemo-na-michael-wamwambitse-impeta-139140.html

  • Yifashisha umubyeyi we nabavandimwe! Umunya-… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2012 yagaragaye muri filime zamwubakiye izina nka 'Fire in Hell' yo mu 2014, 'Virgin Forest' yo mu 2012, 'Echo of Dragon' yo mu 2013, 'All about my Father' yo mu 2015, 'Barbie|Babi' yo mu 2012 n'izindi zinyuranye zakomeje izina rye.

    Igihe cyarageze atangira urugendo rwo gukora filime ze bwite, ahanini bitewe n'ibitekerezo yagiye anyuzamo zarishimiwe ku rwego rwo hejuru, bimufasha gutangira gukorera zimwe mu bihugu birimo n'u Rwanda amaze gukoreramo filime enye.

    Uyu mugabo amaze igihe kinini mu rugendo rwa Sinema; ku buryo abakinnyi bose yifashisha muri filime ze abizanira mu Rwanda. Kandi umukinnyi w'imena muri izi filime ze, ni umubyeyi we (Mama we).

    Mu mwaka wa 2021, nibwo yatangiye urugendo rwo gukorera filime mu Rwanda. Icyo gihe yahereye kuri filime ye ndende (Feature Film), yaje gushyira mu zahataniye ibikombe bikomeye ku Isi.

    Nyuma yagarutse mu Rwanda kuhakorera filime ye ya kabiri iri mu cyiciro cya filime ngufi yise 'I am not for Sale', nabwo yari afashijwe na Bora Shingiro, umunyarwanda uri mu bakomeye mu batunganya filime uherutse kwegukana igikombe gikomeye muri Rwanda International Movie Awards.

    Muri iki gihe, uyu munya-Korea ari mu Rwanda aho ari gukora kuri filime ye ya kane yise 'I ate Korean, aho yifashisha abakinnyi benshi barimo abo yivaniye iwabo. Iyi filime ari kuyifatira amashusho mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

    Bora Shingiro uri gukora kuri iyi filime, yabwiye InyaRwanda ko uyu munya-Korea yiyemeje gukorera filime ze mu Rwanda bitewe n'uburyo igihugu cyakira abakigana.

    Yavuze ati 'Uyu mugabo mbere y'uko aza hano mu Rwanda ku nshuro ya mbere , yarabanje yegeranya amakuru ku gihugu cyacu kimeze, yegeranya amakuru, yumva ni ahantu umuntu ashobora kuba yakorera bitewe n'uburyo Igihugu cyacu kimeze cyangwa se na Politiki y'igihugu.'

    Akomeza ati 'Yaje kuza! Kuko bari baramumbwiyeho, araza turaganira ambwira inkuru ye, numvise ari umuntu ufite ibitekerezo numva ko asobanutse kandi yumva Sinema muri rusange, icyabaye twahise dupanga gukora iriya filime ye ya mbere.'

    Filime ya mbere bakoze, ishingiye ku mibereho y'abanya-Korea ku Mugabane wa Afurika. Ati 'Ni inkuru ishingiye kuri Mama we, kuko aba ariwe mukinnyi w'imena.'

    Bora Shingiro avuga ko bagisoza iriya filime, uriya munya-Korea yanyuzwe n'uburyo ikozemo, ahita amusaba ko bakorana n'indi filime ngufi ishingiye ku mukobwa w'umunyarwandakazi. Ati 'Ariko muri iyi filime ho yifashishije umukobwa w'umunyarwandakazi, yitwa 'I am not for sale'.

    Filime ye ya Gatatu yise 'I ate Korean' yayikoreye i Kigali, mu gihe Bora Shingiro yarimo afata amashusho ya filime y'uruhererekane 'The Bishops' ya Canal+.

    Bora Shingiro avuga ko ari 'byiza kuba uyu mugabo atekereza kuza gukorera izi filime ze mu Rwanda kandi hari ibindi bihugu'.

    Akomeza ati 'Hari ibindi bihugu nk'u Burundi na Tanzania bitwegereye, kandi navuga ngo nabyo bishoboka, kuba umuntu yabituramo akanabikoreramo. Ariko kuba yarahisemo u Rwanda ni ikintu kinini cyane, ni ikigaragara ko mu Rwanda amaze kuhabona icyo atabona ahandi.'

    Bora Shingiro avuga ko yari yagiranye ibiganiro n'uyu mugabo bigamije ku kuba yajya akorera izi filime muri Korea, ariko ko bitewe n'uburyo yakunze u Rwanda byatumye izi filime ze ategura zose azazikorera mu Rwanda.

    Yavuze ko gukorana n'uyu mugabo byazamuye izina rye, kandi bimuha icyizere cy'uko urugendo rwa Sinema yatangiye rushoboka.

    Uyu munya-Korea izi filime ze nyinshi, azikora agamije kuzishyira mu maserukiramuco akomeye ku Isi, kuzimurika ahantu hanyuranye, kandi zose zizaba ziri mu rurimi rwo muri Korea.

    Muri filime ze nyinshi, yifashisha Mama we, Mushiki we ndetse na Se wabo n'abandi bana babiri b'impanga ariko b'abirabura.

    Bora Shingiro avuga ko iyi filime ye nshya bari gukora, hari gahunda yo kujya kuyimurikira mu iserukiramuco ryitwa 'Bucheon Fantastic Film Festival' rikomeye muri Korea rigiye kuba ku nshuro ya 20.

    Iri serukiramuco ni ngaruka mwaka, risanzwe ribera mu Mujyi wa Bucheon mu Majyepfo ya Korea.

    Mu 2007, iri serukiramuco ryitabiriwe na filime 225 zo mu bihugu 33. Ku wa 9 Nyakanga 2023, iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya 27, icyo gihe ryitabiriwe na filime 262 zo mu bihugu 51.

    Bora ati 'Uriya mugabo agirana ibiganiro n'abategura iserukiramuco, bakamutuma igihangano, akaza akagikora, hanyuma akagitwarayo. Yamaze no kutubwira y'uko bibaye byiza twajya mu gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco, mu kumurika iyi filime'.

    Bora Shingiro yaherukaga gukora filime 'Once Up on a Murder' ya Rafiq Batcha wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditswe na Jose Pietri, igaragaramo abarimo Cedric Rwamba.    

    Umunya-Korera, Lee Sang-Woo ari gukorera filime ye ya kane mu Rwanda yise 'I ate Korean' 


    Mu myaka ibiri ishize, afatanyije na Bora Shingiro bakoze filime ye ngufi bise 'I am not for sale'


    Mu 2021, Lee Sang-Woo ari kumwe na Bora Shingiro batangiye urugendo rwo gukorera mu Rwanda filime ze bwite


    Yizanira mu Rwanda abakinnyi be bwite, cyane cyane umubyeyi we ndetse na bashiki be 

    Iyi filime iri gukinirwa mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali 

    Nyuma yo gukora kuri filime y'umunyamerika, Bora Shingiro ari gukora kuri filime y'umunya-Korea uri mu bakomeye 

    Muri iki gihe, abakinnyi banyuranye bari gukorana n'uyu munya-Korea kuri filime ye nshya



    Bora Shingiro avuga ko gukora kuri iyi fiklime byamuteye imbaraga mu rugendo rwe rwa Cinema






    Bora Shingiro aherutse kwegukana 1000$ muri Rwanda International Movie Awards abikesha filime ye ‘Igihuku’



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139142/yifashisha-umubyeyi-we-nabavandimwe-umunya-korea-ari-gukorera-filime-ya-kane-i-kigali-139142.html

  • Imvano yindirimbo Josh Ishimwe yatuye Perezi… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, yiyongereye ku rutonde rw'indirimbo uyu muhanzi yashyize hanze zanditswe n'abandi banyamuziki, kuko yagaragaje ko yanditswe na Felix Mfizi Kamanzi.

    Yagizwemo uruhare rukomeye n'umuryango utegamiye kuri Leta, Murifak. Josh Ishimwe avuga ko uyu muryango wagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'iki gihangano, kandi bagaragaje ubwitange mu kubaka inkuru y'iyi ndirimbo ishingiye ku buyobozi bwiza, no kuba buri muyobozi abazwa ishingano z'ibyo yari gukorera abaturage.

    Uyu muhanzi asobanura iyi ndirimbo nk'ishingiro ryo gushimira ubuyobozi nyabwo, bukorera abaturage, kandi bukabumva. Asobanura ko nk'abanyarwanda, babonye ubuyobozi bwiza, kandi bugaragaza ubushobozi bwose mu gukemura ibibazo, no kubateza imbere.

    Asobanura ko ubuyobozi bwiza ari umusemburo w'impinduka nziza zigaragara mu gihugu. Ati 'Reka ishema ry'ubuyobozi rigaragazwe n'ingaruka nziza zizana.'

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Reka Ndate Imana' yabwiye InyaRwanda, ko yahimbiye iyi ndirimbo Perezida Kagame bitewe n'imiyoborere ye mwiza.

    Yavuze ati 'Impamvu nayituye umuyobozi wacu Umukuru w'Igihugu ni uko harimo amagambo agaruka kuri we, Ishema ry'Umushumba, ni uko agira neza, navuga ngo ni uko ayobora neza abo ashinzwe, rero ubwo rero mu magambo make nayitumutuye mushimira kuko ari Umushumba mwiza uturagiye Abanyarwanda.'

    Muri iyi ndirimbo, Josh Ishimwe aririmba yumvikanisha zimwe mu ndangagaciro ziranga Perezida Kagame zirimo kwicisha bugufi, kudakunda kogezwa, ahubwo akora ibyo ashinzwe. Ati 'Ni ishema ry'umushumba n'inka aragiye, ni ishema ry'umubyeyi n'umuryango wizihiwe, ni ishema ry'umuyobozi n'abayoborwa bamwizeye…'

    Ubwo yasozaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19, Perezida Kagame yongeye kwibutsa abayobozi kutazarira mu mikorere, ahubwo bagakora ibyo bagomba gukora.

    Josh Ishimwe asohoye iyi ndirimbo nyuma yo kuririmba mu iserukiramuco 'Iteka African Cultural Festival' ryabaga ku nshuro ya kabiri muri Institut Francais ndetse no muri Camp Kigali.

    Uyu musore yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibiri ishize yarakunzwe. Yagiye aririmba mu bitaramo by'abandi bahanzi yabaga yatumiwemo.

    Josh Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

    Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

    Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo 'mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi'.

    Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka 'Amasezerano', avuga ko yibazaga ibijyanye n'aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.

    Uyu musore avuga ko nk'abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw'uburyo abakunzi b'umuziki bazamwakira.

    Josh Ishimwe yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ishema ry'Umushumba'

    Josh Ishimwe yavuze ko yatuye iyi ndirimbo Perezida Kagame kubera imiyoborere ye myiza

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ISHEMA RY'UMUSHUMBA' YA JOSH ISHIMWE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139146/imvano-yindirimbo-josh-ishimwe-yatuye-perezida-kagame-video-139146.html

  • Hari abagabo bakwiye kugendera kure amafarang… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, habaye umugoroba wahariwe imiryango wiswe 'Kigali Family Night.' Iyi gahunda igamije kurebera hamwe bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda, yabaga ku nshuro ya kabiri aho abarimo Prof. Alfred Bizoza inzobere mu by'ubukungu kandi akaba asanzwe avuga ku byerekeranye n'umuryango, Couple ya Olivier ndetse na Carine Karangwa imaze imyaka umunani ifasha imiryango, na Hubert Sugira Hategekimana watangije iyi gahunda, basubizaga bimwe mu bibazo bishingiye ku mutungo w'urugo.

    Iyi gahunda yatangiye mu masaha y'i saa kumi nk'uko byari biteganijwe, yabimburiwe n'umuramyi Yvan Ngenzi winjije neza abitabiriye uyu mugoroba.

    Umuryango wa Jean Marie na Louise wari wagaragaje ikibazo cyawo cyaganishaga no kuri gatanya ubwo Kigali Family Night yabaga ku nshuro ya mbere, watanze ubuhamya bw'icyo iyi gahunda yabamariye ndetse n'umusaruro mwiza wavuye mu biganiro bagiranye hagati yabo nyuma y'uko bayitabiriye.

    Jean Marie yagize ati: 'Twagize umwanya nyuma y'uko tuvuye hano, tugira umwanya wo kwicara n'uwo kureba ikiganiro cyose uko cyagenze no kongera kureba uko buri ngingo yagiye ivugwaho ku ruhande rwacu. Twabonye koko mu myaka itanu byari umuriro, hasi hejuru ariko tubasha kuganira Hubert nawe akomeza kujya amvugisha, madamu nawe agira ababyeyi bakomeza kumuvugisha dushimira cyane, bituma tugaruka mu murongo wo kuganira no gushaka igisubizo cyadufasha kuba umuryango mwiza ndetse n'umwana akomeza kumera neza. Kugeza ubu, umuriro warazimye kandi turabishimira Imana.'

    Louise nawe yunze mu ry'umugabo we, aragira ati: 'Kigali Family Night ni umubyeyi. Iyo umwana akosheje umubyeyi akamwegera akamugira inama, agaruka mu murongo mwiza.'

    Mu rwego rwo gushyigikira ubumwe bw'uyu muryango, Park Inn nk'umuterankunga mukuru w'iki gikorwa, yahise ibemerera kurara muri iyi Hoteli ijoro rimwe.

    Atangiza ku mugaragaro iyi gahunda ngarukakwezi yabaga ku nshuro yayo ya kabiri, Hubert Sugira yatangaje ko umuryango wugarijwe muri iyi minsi, aboneraho no gushimira abitabiriye kuko bigaragaza ko bafite umuryango ku mutima.

    Asobanura impamvu bahisemo kuganira kuri iyi ngingo yagize ati: 'Muri urwo rugamba rwo kurwanira umuryango, ikintu cya mbere mu Rwanda gisenya ingo ni ugucana inyuma, icya kabiri ni ugupfa amafaranga n'imitungo. Ntabwo wavuga umuryango utavuze umutungo kubera ko umuryango kugira ngo ubeho, bisaba ko baba bafite uko basanzwe babayeho. Umutungo ushobora kubaka cyangwa ugasenya umuryango.'

    Prof. Alfred Bizoza, umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda yavuze ku ngingo ebyiri zikomeye abashakanye baba bakwiye kwitaho zirimo aho umutungo w'urugo uturuka ndetse n'uko ukoreshwa. Bombi baba bakwiye kwicara bakareba imitekerereze itandukanye bafite ku mutungo.

    Ati: 'Abantu bake cyane nibo baganira ku byo bifuza kugeraho nk'umuryango kubera ko umuryango ni ikigo. Muba mukwiye kugira umwanya wo kuganira ku ntego z'umuryango wanyu hanyuma mugashaka amafaranga ashyigikira izo ntego mwifuza kugeraho. Ntimukajye rero mugira intego z'amafaranga gusa, ahubwo mukwiye gushaka intego z'umuryango amafaranga kaza kuzishyigikira.'

    Yavuze kandi ko abantu benshi bibeshya ko gutegura ahazaza h'abana babo gusa bihagije, kuko mu by'ukuri umuntu yagakwiye nibura guteganyiriza ibisekuru bine bizamukomokaho.

    Kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu 2023, abahana gatanya bagiye biyongera cyane mu Rwanda aho bavuye ku miryango 23, bakagera ku miryango irenga ibihumbi bitatu. Byagaragaye ko kandi imwe mu mpamvu nyamukuru itera izi gatanya, ari ukutumvikana ku nijyanye n'imicungire y'umutungo.

    Mu rwego rwo kwirinda aya makimbirane, ni ngombwa ko abashakanye bahuza icyerekezo ku bijyanye n'aho bifuza kugeza umuryango wabo. Prof Bizoza yavuze ko nubwo azi neza ko Imana yita ku bantu bayo, yizera ko igira icyo ibaha inyuze mu gukora cyane kwabo. Ibi yabishimangije imirongo yo muri Bibiliya, irimo Abafilipi:4:19, Imigani:8:20-21, 2Abakorinto:9:8, Imigani:14:23, Itangiriro:1;1 ndetse n'iyindi.

    Bizoza yabwiye abashakanye ko bakwiye kubika amafaranga bakizigamira kandi n'ayo bakoresheje bakumvikana aho bagiye kuyashora. Yabasabye kugerageza kubaho nta deni bafite kuko nubwo gufata ideni atari icyaha ariko ni ubucakara.Yongeyeho ko umuryango ukwiye kugira umuco wo gutanga ubikuye mu byo winjiza.

    Couple ya Olivier na Carine Karangwa ifite uburambe mu gufasha imiryango, yatanze ubuhamya bw'uko yabanye mu buryo bugoye, aho umugore yarushaga kure umugabo we amafaranga bitewe n'umuryango ukize akomokamo ariko nyuma bakaza kubiganiraho bakabiha umurongo ukwiye.

    Carine yashimangiye ko amafaranga waba ufite yose adakwiye kugutera gusuzugura uwo mwashakanye. 

    Kimwe mu bibazo byagarutsweho cyane muri iyi gahunda, ni ikibaza niba amafaranga aba ikibazo mu muryango iyo yabaye make cyangwa se yabaye menshi. Abatumirwa bagisubije bavuga ko amafaranga aba ikibazo bitewe ahanini n’uko atajya aganirwaho, aho usanga abashakanye bayaganiraho iyo nagize ikibazo cyayo gusa.

    Bagiriye inama abatarubaka ingo, kubanza kuganira ku bijyanye n’amafaranga mbere y’uko bajya kwemeza uko bifuza gusezerana mu mategeko.

    Urubuga rwa Forbes rugaragaza ko muri Amerika, abantu bagera kuri 42% bubaka ingo bakurikiranye imitungo. Ni mu gihe abatandukana bapfuye imitungo baba babona ariwo mwanzuro mwiza kuruta kubana bahanganye.

    Mu rwego rwo kwirinda iki kibazo, imiryango yasabwe kumvikana bitewe n’imbaraga buri wese afite mu bijyanye no gucunga amafaranga, hanyuma ubifitemo imbaraga akaba ariwe ubika amafaranga y’umuryango. Ibi, ntibishingira ku kuba uri umugabo cyangwa uri umugore kuko bitewe n’imiterere na kamere yo gusesagura , ‘hari abagabo bakwiriye kugendera kure amafaranga y’urugo.’

    Hasobanuwe ko kandi kuba umugore yakorera amafaranga menshi kuruta ay’umugabo atari ikibazo kuko bose baba baramaze kuba umuntu umwe bityo bakwiye kwishimira insinzi buri wese yagezeho.

    Biteganijwe ko mu kwezi gutaha hazaganirwa ku ruhare rw’umugabo mu kubaka umuryango,naho muri Mata hakaganirwa ku ngaruka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize ku muryango, izo ikomeje kugira ku muryango, hareberwa hamwe uko umuryango wanyuze muri icyo kibazo.


    Kigali Family Night yabaye ku nshuro ya kabiri


    Yvan Ngenzi niwe wasusurukije abitabiiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Umuryango waruri mu nzira za gatanya wariyunze binyuze mu biganiro bya Kigali Family Night


    Hubert Sugira watangije iyi gahunda yishimiye ko hari abantu bagifite umurngo ku mutima

    Prof Bizoza yavuze ko abashakanye badakwiye guhishanya imishinga bateganya gukora kubera ko iyo bashyigikiranye amahirwe yo guhomba aba ari macye

    Couple ya Carine na Olivier yavuze uko yitwaye mu gihe gikomeye cyo kuba barabanye umugore arusha kure umugabo we amafaranga

    Carine yavuze ko ku bw’ineza y’umuryango we yiyemeje gukoresha amafaranga make  bitewe nuko yabonaga umugabo we akunda gukoresha amafaranga cyane

    Olivier yavuze ukuntu hari imishinga myinshi yakoraga akayishisha umugore we bikarangira ihombye

    Abari aho bahawe umwanya uhagije wo kubaza ibibazo, abandi babibariza ku murongo w’ikoranabuhanga bari bashyiriweho

    Pamella uri hagati niwe wayoboye iyi gahunda

    Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye

    Iyi gahunda ngarukakwezi yabaga ku nshuro yayo ya kabiri

    Kanda hano urebe amafoto yose yaranze Kigali Family Night Edition II  

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139147/hari-abagabo-bakwiye-kugendera-kure-amafaranga-yurugo-imiryango-yahawe-igisobanuro-cyimiko-139147.html